Category: Uncategorized

  • Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w'iterabwoba, RNC #rwanda #RwOT

    Iyi shitani yiyita 'umushumba', ubanza  yibwira ko abantu bibagiwe ko yirukanwe mu itorero ry'Abadivantisti b'Umunsi wa Karindwi kubera ubusambanyi n'indi myitwarire y'urukozasoni. Ubanza yibwira ko kwirirwa asebya Abayobozi b'u Rwanda bizamwishyurira imyenda y'umurengera yasize afashe, agatera igihombo abo yaririye utwabo, abigiraho Malayika kandi ari ikirura.

    Uwizeyimana Shadrack  azwi cyane mu karere ka Musanze, aho yayogoje rubanda mu bujura bushukana(escroquerie), cyane cyane abo yabeshyaga ngo arabunganira mu nkiko, dore ko avuga ko yaminuje mu mategeko. Icyakora iyo avuga ko yaminuje mu 'itekamutwe' ntawari kubihakana, kurusha kubeshya no kwibeshya ko yaminuje mu ivugabutumwa, kandi ari umuvugabinyoma kabuhariwe. Uyu Shadrack Uwizeyimana yashinze ingirwashuri mu mwaka w'2007, ritagiraga umwarimu,imfashanyigisho reka da,  mu mwanda usa n'uw'aho kera bororeraga ingurube, habe n'icyangombwa na kimwe yari yujuje ngo ishuri rye, ACET IMANZI, rikomeze  gukora.

    Ryari gukomeza gukora rite yararigwatirije muri 'Banque Lambert', agafata imyenda itabarika kandi adashobora kwishyura?!  Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze bwamusabye kenshi gushyira ibintu mu buryo ishuri rye rigakora neza, aho kumva izo nama we ahitamo kuyabangira ingata, atishyuye abo abereyemo amadeni y'umurengera,  asiga mu kangaratete  abafatanyabikorwa bari basangiye ishuri, barimo umudamu witwa Fany NYIRABUHORO. Nta kuntu  atari gutorongera ariko, kuko ababyeyi benshi bari bamaze kumurega kubasambanyiriza abana ku ngufu. Nguwo 'Pasiteri', umuhanuzi uvugana n'Imana!!

    Akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, MPEMUKE NDAMUKE uwo  yashakishije icyakura muri ruhurura, maze ahitamo  gusebya Igihugu cyamubyaye, yasize ahemukiye. Atangira kuvuga ibitagira epfo na ruguru ngo ni indagu,  agamije gusa gukura abaturage umutima, no kwigarurira imitima y'abasanzwe barwanya u Rwanda. Nguko uko rero wa mutwe w'iterabwoba wa RNC wahise umusamira hejuru, dore ko udatangwa iyo ubonye  abaroha ibigambo bisebanya, abashinjabinyoma, mbese  nta kuntu Shadrack Uwizeyimana atari kujya  mu bindi bigarasha, birebwa n'ubwandu bwa roho .

    Abinyujije ku ngirwa televiziyo'AMATEKA TV Rwanda' yo kuri murandasi,  nayo  idashinga kuko ntaho itandukanye na cya kiryabarezi ngo ni ishuri yashinze agamije kuryibisha rubanda, umuvugabinyoma Shadrack Uwiyezeyimana  yageze aho atangaza ko ' mu Rwanda hagiye kuba akaga'.Ibi ngo ni ubuhanuzi akomora ku Mana, ukibaza impamvu iyo Mana abeshyera yahisemo gutuma shitani  ku bana bayo. Ni gute intama zayo yazitumaho ikirura? Ese ako kaga iyo aba umugabo kimwe n'abo yasanze mu busembwa, ntibari kuguma mu Rwanda bakagakumira?  Icyakora kuyifuza byo ntawe byatangaza kuko nta cyiza  barwifuriza, ariko bamenye ko Abanyarwanda batakigendera ku ndagu, ahubwo bagendera ku bikorwa bifatika, kandi birahari.

    Abagenda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kubona Shadrack Uwizeyimana mu myigaragambyo y'agatsiko k'imburamukoro kirirwa gasebya u Rwanda. Abasomyi ba Rushyashya twavuganye bari muri icyo gihugu  ariko,  batubwiye ko Shadrack Uwizeyimana n'abo bari kumwe muri ayo manjwe, bafatwa nk'abataye umutwe, abantu basa n'abasasa imigeri, wagirango barashaka uwo  biyahuraho.

    Shadrack Uwizeyimana rero  twakugira inama  yo kwikebuka, ukibwiza ukuri wowe ubwawe, ukibuka  uburyo wiyandaritse mu Rwanda, ugasaba Imana imbabazi, kandi ukareka gukomeza kwijandika muri ayo mwanda. Erega nutaninukira, uzanukira abandi.  Turagusabye turinde uwo mwanda wuzuye ibinyoma biharabika u Rwanda!!

    The post Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w'iterabwoba, RNC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tumenye-umuhanurabinyoma-uwizeyimana-shadrack-umutekamutwe-wakiranywe-yombi-mu-mutwe-witerabwoba-rnc/

  • Manda ya Perezida wa Somalia yarangiye araruca ararumira   #rwanda #RwOT

    Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo wa Somalia nta kintu aratangariza igihugu kuva manda ye yarangira kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Gashyantare 2021 ubwo hagombaga gutorwa umusimbura.

    Aya matora yagombaga kuba kuwa mbere tariki 08 z'uku kwezi, mbere yaho Perezida Farmajo yari yatangaje ko ashaka ko haba amatora mu mucyo n'ubwisanzure. Mu gihugu ubu benshi barahangayitse bibaza ikigiye gukurikiraho, nk'uko Hassan Bella umunyamakuru wa BBC i Mogadishu abivuga.

    Ibiro bya perezida ntacyo byasubije kubyo bwabajijwe na BBC dukesha iyi nkuru. Mu gihugu hari abanyapolitiki bifuza ko Farmajo aguma ku butegetsi n'abifuza ko avaho nka senateri Ilyas Ali Hassan wabwiye BBC ko Perezida Farmajo ubu atemewe n'amategeko.

    Uyu munsi kuwa kabiri biteganyijwe ko akanama ka UN/ONU gashinzwe umutekano ku isi kaganira kuri iki kibazo muri Somalia, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru AFP. Abatavugarumwe n'ubutegetsi bavuze ko ubu badafata Mohamed Farmajo nka perezida kuva manda ye yarangira kuwa mbere.

    Kugeza ubu ntibizwi neza niba hari amatora azaba n'igihe azabera. Ubutegetsi bwa Leta y'igihugu n'ubutegetsi bwa za leta zigize Somalia kuwa gatanu w'icyumweru gishize bananiwe kumvikana mu biganiro by'uko amatora yari kugenda.

    Mu kwirinda icyuho mu butegetsi, umwaka ushize inteko yatoye itegeko ryemerera perezida n'inteko ishingamategeko kuguma mu biro kugeza hatowe ababasimbura.

    Amatora y'abagize inteko muri Somalia yagombaga kuba mu kwezi kwa 12 kwa 2020 nayo ntiyabaye kuko Perezida atumvikanye n'abakuriye zimwe muri leta zigize Somalia uko yakorwa.

    Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wahimbwe akazina ka Farmajo (Fromage/Cheese) wigeze kuba minisitiri w'intebe (2010 — 2011) yatorewe manda ya mbere mu 2017.

    Muri Somalia, Perezida atorwa n'abagize inteko ishingamategeko (abadepite n'abasenateri).

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/09/manda-ya-perezida-wa-somalia-yarangiye-araruca-ararumira/

  • Abarimo Jimmy Gatete, O. Karekezi na Mbonabucya banditse ibaruwa ifunguye igaragaza ibyazamura Football #rwanda #RwOT

    Aba bagize iri shyirahamwe, batangiye iyi baruwa yabo bashimira ikipe y’Igihugu ikubutse muri Cameroon mu gikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN2020) yagarukiye muri 1/4.

    Iyi baruwa ifunguye yashyizweho umukono n’abantu 18 bigeze gukinira Amavubi (ay’Abagabo n’ay’Abagore) igaruka ku bihe byiza iyi kipe yigeze kugira birimo kuba iy’abagabo yarigeze kwitabira CAN muri 2004 yabereye muri Tunisia.

    Banagarutse kandi ku mateka ya cyera yo kuba Rwanda B yaratwaye igikombe cy’irushanwa rya CECAFA mu 1999 ndetse n’aya vuba yo kuba muri 2011 Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yaritabiriye igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique.

    Aba barimo abagize uruhare muri ibi bigwi, basabye inzego zirebwa n’umupira w’amaguru gukora ibiganiro bidasanzwe bakiga ku ngingo zatuma umupira w’amaguru mu Rwanda urushaho gutera imbere.

    Mu byo bagagaragaje nk’ibyagira akamaro, harimo gutegura umupira w’ibanze mu bakiri bato, gushyira ubunyamwuga mu miyoborere y’umupira w’amaguru mu nzego zose hifashishijwe abahoze bawukina.

    SOMA IBARUWA YOSE :



    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abarimo-Jimmy-Gatete-O-Karekezi-Mbonabucya-banditse-ibaruwa-ifunguye-igaragaza-ibyazamura-Football

  • Umukobwa wari ikizungerezi yahishuye ububabare yagize ubwo yishyirishagaho tatuwaji mu maso(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Amber Luke ,yahishyuye ko atazibagirwa na rimwe ububare yagize ubwo yashyirishagaho ibishushanyo bya tatuwaji(tattoo )ku mubiri we wose ndetse no mu mboni z'amaso.

    Uyu mukobwa ukomoka muri Australia. Amaze imyaka myinshi agerageza kwihindura umuntu utangaje ndetse kuri ubu yamenyekanye ku izina rya 'blue eyed white dragon'

    Amber afite ibishushanyo (tattoos/ tattouages) ku mubiri we bisaga 600, bimwe muribyo ni ibishushanyije mu mboni z'amaso ye by'ubururu. Uyu avuga ko aribyo bintu byamugoye mu buzima bwe, ubwo bamushushanyaga mu jisho, umurebye biteye ubwoba.

    Yagize ati: 'sinzi naho nahera mbabwira uko nari merewe icyo gihe.
    Gusa reka mbabwire iyo uyu muti bakoresha ugeze mu mboni y'ijisho biba bimeze nkaho bamenaguye ibirahure bakabisya maze umusenyi uvuyemo bakawugushyira mu maso.buri jisho barijyagaho inshuro enye nyuma muri ubwo bubabare mu by'ukuri biteye ubwoba ndetse birababaza cyane. Nagize ibyago uwashushanyaga mu maso yange agera kure cyane, ubusanzwe iyo kugushushanya mu jisho bikozwe neza ntacyo bigutwara ariko njye namaze ibyumweru bitatu ntabona, ni ububabare bukomeye'

    Uyu mukobwa yari ikizungerezi mbere yo kwishyirishaho tattoo no kwibagisha.

    Nyina ubyara uyu mukobwa yavuze ko yatembye amarira mu maso akimara kubona ko umukobwa we bamushyize iyo miti y'ubururu mu mboni z'amaso. Icyakora byabaye amahirwe arakira yongera kubona ndetse yarahiye ko ntakindi kintu azongera gukora ku mubiri we na kimwe. Gusa uyu yakoze byinshi ku mubiri we, kuko yibagishije amabere, amatama, iminwa, yishyirishaho amatwi mashya ndetse n'ururimi rwe ararusatura.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wari-ikizungerezi-yahishuye-ububabare-yagize-ubwo-yishyirishagaho-tatuwaji-mu-masoamafoto/

  • Umuhanzi King James yagize icyo avuga ku mitungo ye irimo n'inzu y'agatangaza yubatse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James uzwi ku mazina y'umuhanzi nka King James yavuze  ko afite inzu ihenze cyane ,iri mu majyepfo y' Rwanda ikaba iri mu karere ka Kamonyi  ndetse anakomoza ku ruganda rwe.

    Ubwo yaganiraga na The Fact Show ikorwa na Peacemaker na Pazo Parole Umukapo yavuze ko afite inzu ihenze kur Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi akaba anafite uruganda rutunganya kawunga. Ariko rero ku kijyanye n'umuziki yatangaje ko afite umuhanzi yafashije gukora album ikarangira.

    Inzu ya King James

    Yagize ati: 'Umuhanzi naramufashije kandi album iri kuri YouTube uwo muhanzi yitwa Zila, album yitwa Inkotanyi Cyane''. Ku ngingo y'urukundo yirinze kugira icyo ayivugaho kuko asanga igihe kitaragera cyo kugira icyo atangaza. Ruhumuriza James wamamaye nka King James, ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bigaruriye imitima ya benshi bitewe n'indirimbo ze zuje amagambo afasha abari mu rukundo kumerwa neza.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-king-james-yagize-icyo-avuga-ku-mitungo-ye-irimo-ninzu-yagatangaza-yubatse/

  • Yvan Buravan yavuze ku gihe azakorera ubukwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Yvan Buravan avuga ko Imana imutije ubuzima ndetse ikanabyemera yazakora ubukwe ku myaka 30 y’amavuko.

    Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo z’urukundo, akaba yaravutse mu 1995 akaba afite imyaka 26.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Yvan Buravan avuga ko abantu bamaze iminsi bamubaza igihe azakorera ubukwe, ni mu gihe yumva hakiri kare, gusa ngo nawe yatangiye kubitekereza.

    Ati'Abantu benshi muri iyi minsi basigaye bibambaza cyane(…) Ikintu gihari bakeneye kumenya ubukwe igihe kizagera mbukore. Njye mpora nifuza ko nko ku myaka 30 nabukora ariko uwo ni njyewe, ni icyifuzo byanjye kandi kuba ndi aha uyu munsi sinari nziko nzahaba, ntegereje ko Imana izabyemera cyangwa izambwira ngo mbe ntegereje gato cyangwa mbere yaho.'

    Uyu muhanzi utarigeze yumvikana cyane mu nkuru z’urukundo cyane ko n’inshuro yagiye abibazwa yahakanye ko nta mukunzi afite, kuri iyi nshuro abajijwe kuri fiancé we yirinze kugira icyo abitangazaho.

    Buravan ngo ashokora ubukwe ku myaka 30

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yvan-buravan-yavuze-ku-gihe-azakorera-ubukwe-video

  • Manda ya Perezida wa Somalia yarangiye aricecekera #rwanda #RwOT

    Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo wa Somalia nta kintu aratangariza igihugu kuva manda ye yarangira kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Gashyantare 2021 ubwo hagombaga gutorwa umusimbura.

    Aya matora yagombaga kuba kuwa mbere tariki 08 z'uku kwezi, mbere yaho Perezida Farmajo yari yatangaje ko ashaka ko haba amatora mu mucyo n'ubwisanzure. Mu gihugu ubu benshi barahangayitse bibaza ikigiye gukurikiraho, nk'uko Hassan Bella umunyamakuru wa BBC i Mogadishu abivuga.

    Ibiro bya perezida ntacyo byasubije kubyo bwabajijwe na BBC dukesha iyi nkuru. Mu gihugu hari abanyapolitiki bifuza ko Farmajo aguma ku butegetsi n'abifuza ko avaho nka senateri Ilyas Ali Hassan wabwiye BBC ko Perezida Farmajo ubu atemewe n'amategeko.

    Uyu munsi kuwa kabiri biteganyijwe ko akanama ka UN/ONU gashinzwe umutekano ku isi kaganira kuri iki kibazo muri Somalia, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru AFP. Abatavugarumwe n'ubutegetsi bavuze ko ubu badafata Mohamed Farmajo nka perezida kuva manda ye yarangira kuwa mbere.

    Kugeza ubu ntibizwi neza niba hari amatora azaba n'igihe azabera. Ubutegetsi bwa Leta y'igihugu n'ubutegetsi bwa za leta zigize Somalia kuwa gatanu w'icyumweru gishize bananiwe kumvikana mu biganiro by'uko amatora yari kugenda.

    Mu kwirinda icyuho mu butegetsi, umwaka ushize inteko yatoye itegeko ryemerera perezida n'inteko ishingamategeko kuguma mu biro kugeza hatowe ababasimbura.

    Amatora y'abagize inteko muri Somalia yagombaga kuba mu kwezi kwa 12 kwa 2020 nayo ntiyabaye kuko Perezida atumvikanye n'abakuriye zimwe muri leta zigize Somalia uko yakorwa.

    Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wahimbwe akazina ka Farmajo (Fromage/Cheese) wigeze kuba minisitiri w'intebe (2010 — 2011) yatorewe manda ya mbere mu 2017.

    Muri Somalia, Perezida atorwa n'abagize inteko ishingamategeko (abadepite n'abasenateri).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/manda-ya-perezida-wa-somalia-yarangiye-aricecekera/

  • Iyo Imana yubashywe,isi itera imbere #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umukinnyi wa Bear, Sam Acho ari mu butumwa bwo gushishikariza abakristo kubaho bashize amanga kandi bagendera mu mucyo wa Kristo mu isi iteza imbere uburiganya.

    'Iyo Imana ibonye icyubahiro, abantu bagukikije barunguka kandi isi igukikije igatera imbere.” Ibi ni ibyatangajwe na Acho mu kiganiro aherutse kugirana na “The Crazy Happy Podcast,” ubwo yakirwaga na Pasiteri Daniel Fusco na Billy Hallowell.

    Yakomeje agira ati 'Iyo uri uwo Imana yakuremeye kuba , mugihe udahimbye cyangwa ngo wiyoberanye kandi ugakoresha impano Imana yaguhaye Ihabwa icyubahiro kubw’ibyo'.

    Sam Acho, umukinnyi mu mukino wo gusiganwa (athlete) w’imyaka 32 y’amavuko arasangiza abantu uburyo kwizera kwe kwahinduye ibice byose by’ubuzima bwe.

    Acho umuhungu w’abimukira bo muri Nijeriya, yakuze afata ingendo z’ubuvuzi muri Afurika hamwe n’umuryango we.Uyu munsi, akomeje uwo muco wo gufasha, akora nka ambasaderi wa Living Hope Christian Ministries, itanga ubuvuzi ku Banyanijeriya baho.

    'Ku babyeyi bacu, urufatiro rwari uburezi, byari akazi gakomeye, ariko kandi hamwe no kwizera Kristo Yesu byose birashoboka, Sinitaye ku bihe urimo, Imana iraruta ibyo bihe. Niyo mpamvu twakoze izo ngendo z’ubuvuzi muri Nijeriya '.

    Yakomeje agira ati: 'Ariko hari ikiguzi cyo guhisha uwo ndi we, atari ku kibuga cy’umupira gusa ahubwo no mu baturage.

    ' Acho yashishikarije abandi bashobora guhisha abo ari bo muri Kristo kubaho bashize amanga, abibutsa ko Imana yabahaye impano kubera impamvu'.

    Yatanze impanuro y’ingirakamaro ati: “Ntushobora gushimisha Imana no gushimisha umuntu.” 'Ntushobora gukorera Imana no gukorera amafaranga yawe cyangwa ubutunzi, kuba icyamamare. Hitamo kimwe cyangwa ikindi. Inyungu zo guhitamo Imana ni ubugingo buhoraho.

    Sam Acho yagize ati: ‘Nta byishimo biruta ibyo uzagira kuri iyi si, kandi Imana nta byishimo igira biruta iyo umenye Yesu.

    Ati: 'No mu mutekano muke, Imana iracyatwemera'. 'No mu bwoba bwacu, Imana iracyadukunda, aImana ihorana , nawe kandi iguteganyiriza ibyiza si ibibi.

    Niyo mpamvu dukwiriye kumenya ko iyo duhaye Imana icyubahiro, isi dutuyemo itera imbere kandi nta muntu n’umwe uri hejuru y’ububasha bw’uwiteka. Nimucyo rero dukurikire Imana kuko ari yo soko y’ubugingo buhoraho.

    Source: www.christianpost.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Iyo-Imana-yubashywe-isi-itera-imbere.html

  • Inkomoko y’igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe ry’abakiniye Amavubi, ikintu cya mbere kibaraje ishinga #rwanda #RwOT

    Abakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amavuguru 'Amavubi’, bamaze gushinga ishyirahamwe ribahuza bise FAPA(Former Amavubi Players’ Association) aho bagamije kugira uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Ni kenshi mu myaka yashize hagiye hibazwa aho bamwe mu bakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amauru baba, icyo bakora cyane ko benshi batagaragaraga mu bikorwa bya ruhago, ndetse waganira na bamwe bakakubwira ko basa n’abahejwe.

    Mu buryo busa n’ubutunguranye, ku munsi w’ejo nibwo haje urubuga rwa twitter rw’abahoze bakinira ikipe y’igihugu bemeza ko bamaze no gushinga ihuriro cyangwa ishyirahamwe ribahuza, uru rubuga rukaba ari rwo ruzajya rwifashishwa hashyirwaho amakuru yabo.

    Mu gushaka kumenya byinshi kuri iri huriro, ISIMBI yagerageje kuvugana na bamwe mu bakiniye Amavubi ariko bose nta n’umwe wifuza kugira byinshi atangaza kuko hari ibikinozwa.

    Umwe mubaganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI akemera gutanga amakuru ariko akaba atifuza ko izina rye rijya hanze, yavuze ko iki ari igitekerezo cyaje mu mpera z’umwaka ushize kizanywe n’abarimo Jimmy Mulisa, Jimmy Gatete, Eric Nshimiyimana.

    Ati'ntabwo FAPA imaze igihe kinini kuko igitekerezo cyaje mu Kwakira umwaka ushize. Cyazanywe na ba Eric Nshimiyimana, Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa, Kayiranga Jean Baptsite, Kaminzi Michel….'

    Yakomeje avuga ko hari ibitaranozwa neza nk’amategeko abagenga, kumenya ujya muri iryo shyirahamwe ni inde? Agomba kuba yujuje iki? Ariko kuba yarakiniye ikipe y’igihugu n’icyo cya mbere.

    Bimwe mu byo bifuza gukora harimo kubanza kuba umunyaryango wa FERWAFA nabo bakagira ijambo mu kubaka umupira w’u Rwanda.

    Ati'icya mbere ni ukubanza tukareba uko twaba n’umunyamuryango wa FERWAFA, ni ukubisaba natwe tukagira uruhare mukubaka umupira wacu kuko tumaze iminsi dusa n’abahejwe rwose. Ntawamenya wenda n’igihe cyazagera tukaba twatanga n’umukandida ku mwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.'

    Kugeza uyu munsi iri shyirahamwe rikaba nta muyobozi riratora ariko bakaba barashyizeho komite yo kubafasha gutunganya ibintu bikajya ku murongo, igizwe na Murangwa Eugene, Kayiranga Jean Baptiste, Jimmy Mulisa na Eric Nshimiyimana.

    FAPA umubare w’abanyamuryango bayigize ngo ntabwo uramenyekana kuko hari byinshi bikinozwa ariko abenshi bakaba bayirimo nta n’umwe wahejwe.

    Iri huriro kandi naryo ribinyujije ku rukuta ryarwo rya Twitter, ryavuze ko intego ari ukwimakaza umuco wa ruhago no kubaka ubuzima bw’abaturage binyuze mu mupira w’amaguru. Bashimiye kandi ikipe y’igihugu uko yitwye muri CHAN 2020.

    Tunejejwe no kubagezaho amakuru twabasezeranije ejo. Turashima ukwitwara neza kwa @AmavubiStars muri #CHAN2020, tukaba kandi tunifuza no gutanga umusanzu w’ibitekerezo byacu kubyo twizera ko bishobora kuba ibikorwa byingenzi kuri gahunda nziza yo guteza imbere ruhago yacu.👇 pic.twitter.com/0PqEvrZJlq

    — Former Amavubi Players’ Association (@FAPA_Rwanda) February 9, 2021

    Abakiniye Amavubi bashinze ishyirahamwe ribahuza

    Jimmy Gatete wakunzwe n’abanyarwanda benshi ni umwe mubazanye iki gitekerezo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkomoko-y-igitekerezo-cyo-gushinga-ishyirahamwe-ry-abakiniye-amavubi-ikintu-cya-mbere-kibaraje-ishinga

  • US: Urubanza rwa Donald Trump ruratangira kuri uyu wa Kabiri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, nibwo byitezwe ko urubanza rwa Trump rutangira mu nteko ya sena, nyuma y'aho aterewe icyizere n'inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite mu kwezi gushize.

    Trump ashinjwa “gushyigikira imyigaragambyo' mu ijambo yahaye abakunzi be bari mu myigaragambyo mbere y'uko imvururu zaduka.Trump yavuze ko adashobora kujya kwiregura.

    Abantu batanu barimo umupolisi barapfuye ubwo abarwanashyaka ba Trump bateraga ingoro y'inteko ya Capitol, igitero cyatumye abadepite, abasenateri n'abandi bakozi bo muri iyo nyubako bahunga bakajya kwihisha.

    Donald Trump niwe mukuru w'igihugu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika waterewe icyizere inshuro ebyiri zose n'Abadepite.

    Mu kiganiro batanze ejo ku wa mbere, abanyamategeko ba Trump bavuze ko inyandiko za FBI zerekana ko iyi myigaragambyo yari yateguwe mbere y'igihe, ko rero Trump adashobora gushinjwa ko ari we wayikajije.

    Bashimangira kandi ko uru rubanza ruhabanye n'itegeko nshinga kubera koTrump atakiri ku butegetsi, ubu ari umuturage usanzwe.

    Bifatiye mu gahanga abantu “icyenda bashinzwe uru rubanza” bo mu ishyaka ry'aba Democrats bategereje guca uru rubanza.Babashinja “ubuhemu n'ubujiji” kubera uko bafashe ijambo Trump yashyikirije abakunzi be.

    Aba banyamategeko bavuga ko uru rubanza ari “umukino wa politike” kandi ari “urugero rwa politike iteye isoni” y'aba Democrats bashaka bashaka gucecekesha utavuga rumwe nabo muri politike.

    Banditse bati: “Uru rubanza ntirwigeze ruba urwo gushaka ubutabera”.

    Aba Democrats bavuga ko kuba Trump atarigeze yemera ko yatsinzwe na Joe Biden mu matora,n'amagambo rutwitsi yabwiye abakunzi be ku wa 06 z'ukwa mbere – byakongeje izi mvururu.

    Uru rubanza rwitezwe gutangizwa n'impaka ziza kumara amasaha ane hanyuma habe gutora kugira ngo bemeze niba rukurikije itegekonshinga cyangwa se ruciye ukubiri naryo.

    Nirukomeza nk'uko byitezwe, ejo ku wa gatatu ku gicamunsi hazahita hatangira gushinjanya aho buri ruhande ruzahabwa amasaha cumi n'atandatu yo kugaragaza aho ruhagaze.

    Hagati aho, kugira ngo inteko ya Sena ishobore guhana Trump, izakenera kubona abasenateri 17 b'aba Repubulika bajya ku ruhande rw'aba Democrats kugira ngo haboneke bibiri bya gatatu bikenewe.

    Ku wa 26 z'ukwa mbere, abasenateri b'aba Repubulika 45 kuri 50 nibo bemeje ko uru rubanza ruciye ukubiri n'itegekonshinga.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/us-urubanza-rwa-donald-trump-ruratangira-kuri-uyu-wa-kabiri