Category: Uncategorized

  • Cristiano Ronaldo n'umukunzi we barokoye ubuzima bw'umwana w'imyaka 7 #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umunya Portugal witwa Tomas w'imyaka 7, yavuwe kanseri ikomeye ya neuroblastoma muri Nzeri 2019.

    Nyuma yo kongera kurwara mu Ukwakira umwaka ushize,ababyeyi ba Tomas bahise bongera gushaka abagiraneza bo kubatera inkunga ngo uyu mwana wabo avurwe.

    Aha niho Cristiano na Georgina bahise bahagoboka batanga amafaranga asabwa ngo uyu mwana avurwe.

    Ntabwo bigeze batangaza iby'iki gikorwa gusa byashyizwe hanze n'umuvandimwe wa Georgina witwa Ivana,wabashimiye urukundo bagaragarije uyu mwana.

    Yagize ati 'Mwarakoze Georgina na Cristiano ku bufasha mwatanze,ubufatanye n'umutima mwiza.

    Mwarakoze cyane kudufasha kugira ngo Tomas abone ubuvuzi.'

    Uyu mwana ari kuvurirwa mu bitaro byitwa D'Hebron mu mujyi wa Barcelona aho ari gukorerwa ibizami no gukomeza kwitabwaho.

    Cristiano Ronaldo ntabwo ari ubwa mbere atanze amafaranga menshi mu gutabara abantu yaba mu buvuzi ndetse no muri iki gihe cya Covid-19 yatanze miliyoni y'amapawundi.

    CR7 w'imyaka 36 ni ambasaderi wa Save the Children, Unicef na World Vision.

    Muri 2013, yatanze igihembo cya £89,000 yahawe na UEFA kubera ko yaje mu ikipe y'umwaka kijya muri Croix rouge.


    Uyu mwana yatabawe na CR7 n'umukunzi we

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-n-umukunzi-we-barokoye-ubuzima-bw-umwana-w-imyaka-7

  • Ibaruwa ifunguye Jimmy Gatete, Karekezi, Mulisa … Bandikiye MINISPORTS na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa FAPA(Former Amavubi Players’ Assoscition), bandikiye ibaruwa ifunguye Minisiiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, babashimira ibyakozwe ariko bagira n’ibyifuzo babagezaho.

    FAPA ni ishyirahamwe ryigizwe n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bihe bitandukanye, yashinzwe ku igitekerezo cya bamwe mu banyabigwi barimo Jimmy Mulisa, Jimmy Gatete, Eric Nshimiyimana n’abandi, rikaba rigizwe n’abagabo n’abagore bakiniye Amavubi.

    Mu ibaruwa bandikiye Minisiteri ya Siporo na FERWAFA, bashimye uburyo ikipe y’igihugu yitwaye muri CHAN 2020 ndetse babasa abakinnyi gukora cyane kugira ngo ubutaha bazarenge aho bagarukiye.

    Muri iyi baruwa bakomeje bavuga ko bazi neza icyo bivuze kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu nk’u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu rukaba ari intangarugero mu iterambere biturutse ku miyoborere myiza.

    Bashimira Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame ku bwo kudahwema gutera inkunga siporo by’unmwihariko umupira w’amaguru aho anafungura amayira aganira n’inzego ziwushinzwe ku Isi, ikintu bafata nk’umusingi ukomeye kuri ruhago y’u Rwanda.

    Ntibibagiwe n’abikorera bakomeje gushora imari yabo mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Bavuze ko nyuma y’aho u Rwanda rutahabishije kubakira ku bikorwa byiza rwagezeho muri ruhago nko; kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2011 muri Mexique, Rwanda B yatwaye igikombe cya CECAFA 1999, Rayon Sports, APR FC na Atraco FC zatwaye CECAFA, abahoze bakinira Amavubi basabye MINISPORTS na FERWAFA gutegura ibiganiro bizahuza abarebwa n’umupira w’amaguru bakigira hamwe 'Iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru mu Rwanda’.

    Bimwe mu byo bagarageje byaganirwaho ni;

     Kongera ibibuga by’imyitozo n’ibindi bikoresho by’ibanze nk’imipira yo gukina haba mu mashuri ndetse no hafi y’abaturage

     Gutegura umupira w’ibanze mu bato ndetse no mu mashuri ku nzego zose

     Gushyira ubunyamwuga mu miyoborere y’umupira ku nzego zose hifashishwa abahoze bawukina n’ababifitemo ubumenyi

     Gutanga amahugurwa y’abakora mu mupira w’amaguru ku nzego zinyuranye nk’abayobozi, abatoza, abasifuzi, abaganga, ndetse n’itangazamakuru rya siporo

     Gushyiraho uburyo bw’igenga bufite inshingano zo gutegura no kuyobora amarushanwa y’igihugu y’umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye

     Kwiga ku buryo bwo gushishikariza abafatanyabikorwa kwitabira gutera inkunga ibikorwa bya siporo z’abana ndetse n’abagore ku nyungu y’imibereho myiza y’abaturage

    Iyi baruwa ikaba yasinyweho n’abanyabigwi 18 bahagaraiye abandi ari bo; Murangwa Eugène, Eric Nshimiyimana, Kayiranga Jean Baptiste, Jimmy Mulisa, Karim Kamanzi, Djabil Mutarambirwa, Mbonabucya Desire, Gatete Jimmy, Kamanzi Michel, Hakizimana Moussa, Karekezi Olivier, Bizagwira Léandre. Nshizirungu Hubert, Karera Hassan, Nyinawumuntu Marie Grace, Munyaneza Ashiraf, Kalisa Claude na Manamana Elias.

    Abakiniye Amavubi basabye ibiganiro ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibaruwa-ifunguye-jimmy-gatete-karekezi-mulisa-bandikiye-minisports-na-ferwafa

  • Kuba maso, itabaza ry’ubugingo #rwanda #RwOT

    'Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake,mumere nk’abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa. Kandi mumenye ibi yuko nyir’inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa. 40Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza.' Luka 12:35-40.

    Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya, kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n’uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo. Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we, mushōreyeimizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. Abakolosayi 2: 4-7

    Ntabwo umuntu ashyiraho urufatiro rw’inzu ngo ahite yinjira mu nzu, ahubwo hakurikiraho kubaka. ibintu bigora umwana w’umuntu mu busanzwe ni ugutegereza. biratugora mu busanzwe kuburyo hari igihe ushobora no kuvuga nabi mu rugo kubera gutegereza. Guhabwa isezerano no gusohora kwaryo harimo gutegereza.

    Imana ntabwo ijya ikora ikintu idashyizemo gutegereza, igihe Aburahamu yaherewe isezerano ryo kubyara siho yabyariye, mu baheburayo batubwirako ko intwari zapfuye zizeye nanubu bagitegereje, mu isi y’umwuka gutegereza n’inshingano. Mu isi y’umwuka gutegereza n’ingombwa. Yesu yigisha aya magambo yayabwiraga ab’igishwa be ko bagomba gutegereza, kandi guhitanye abantu benshi kuko bananiwe gutegereza.

    Uko ubona abantu bitwaye, bitewe n’ibyo bategereje, abo ubona barangaye, bitewe n’uko bo nta kintu bategereje, iyo bakubajije ko ibi nibi utabyishimira uzajye ubasubiza ko hari ibyo utegereje. .hari ukuza gutatu kwa Yesu mu isi, ukwambere yaje nk’umwana w’intama uko kwaraje, ukwakabiri niko dutegereje, aho aza gutwara itorero rye mu buryo bw’ibanga, ntazakandagira mu isi arirembuze rigende isi ihure nakaga gakomeye, ukwa gatatu azaza aje kwima ingoma. Ikibazo gihari nuko abategereje Yesu batiteguye nyamara Isi yo iriteguye.

    Amarenga yo kugaruka kwa Yesu yarayaciye, iryambere uburyo Enoki yagiye mu ijuru ntiwabusobanura, gusa yarabuze abiwe baramutegereje baramubura, ubwa kabiri ku bwa Nowa Imana iramubwira iti 'Ngiye kurimbura isi nkoresheje umwuzure kandi nzagukirisha inkuge.' Icyo gihe nta mvura yagwaga kuko ibimera byakuzwaga n’ikime, ibyo byatumaga babishyira mu nyurabwenge ntibabyumve akabaza bamuseka kugeza n’aho hagwiriye imvura ikabarimbura.

    Muri iki gice mu mirongo ibanza, Yesu abwira abigishwa be ko bakwiriye gutangaza ubutumwa bwiza. kandi ibintu byose bivugamo Yesu ntabwo ari ubutumwa bwiza, ubutumwa bwiza ni ubukemura ikibazo isi ifite ari cyo cyaha, kuko nta kindi kibazo isi ifite uretse icyaha kandi nta kintu cyakivura keretse ubutumwa bwiza aribwo Yesu Kirisitu. Anavuga ko tudakwiye gutinya icyo aricyo cyose mugihe tubutangaza ahubwo dukwiriye gutinya uwica ubugingo n’umubiri akabimanura muri gihenomu.

    igice cyakabiri arimo kuvuga ko dufite ubutware ku butunzi n’ibintu. Ibyananiye abantu twebwe tubifiteho ubutware, ntiducumuzwa na byo. Ibintu byaremwe mbere y’umuntu umuntu aremwa aje kubitegeka, ntabwo aribyo bigomba kumutegeka. Abatubwira ko tutazi kubyishima mo, biterwa nuko twajijutse tukamenya ibyo dutegereje. Ab’isi bigwizaho ibintu ariko bikabatera umuvumo kandi bikabasebya kuko ntacyo bategereje. Uhereye ku murongo wa 30 ari kutubwira ko dukwiriye kugira ubutware kugihe.

    Satani we ngo aba azerera mu isi kandi ntabwo we apfusha igihe ubusa. Ariko itorero ryo ntiriri kubyaza igihe umusaruro, rirangaye bamwe amasaha menshi bayahariye watsapu, you tube ndetse no materairo usanga bahuze. Umuntu wese mu isi Imana yamugeneye igihe, hari abakimaze mu bitaro, abandi mu bigo by’abamugaye, ariko wowe igihe cyawe Imana yakiguhaye ubasha gukora no kujya aho ushaka hose none uri kukimaza iki? Dufite ubutware bwo gutegeka ibintu, igihe rero ntibikwiye kudutegeka ngo twibagirwe Imana ya biduhaye, ndetse ngo tubirutishe ubugingo buhoraho.

    Benedata mushorere imizi muri Kristo kuko muriwe ariho Imana yashyize ubwuzure bwose bw’ubumana. Amazina yose duhamagara Imana kuberaibyo idukorera yabishyize muri Kirisitu Yesu, iyo uhamgaye Yesu byose uba ubihamgaye. Ntahandi tugomba kubishakira kandi nta mpamvu yo gutunga Imana iy’igice hari aho umwuzuro wayo uri, 'Ni muri Kirisitu Yesu'.

    By Jean Jacques Karayenga

    source: cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuba-maso-itabaza-ry-ubugingo.html

  • Gatsibo: Abanyeshuri bigaragambije bituma ikigo gifungwa #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri biga mu kigo cy'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi(Gakoni Adventist college), giherereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi, bakoze imyigaragambyo bitama ,ishuri rifungwa by'agateganyo.

    Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yatewe n'uko hari umwe mu banyeshuri baturutse mu nkambi ya Nyabiheke wirukanwe, bigatuma abandi baturukanyeyo bigaragambya, ndetse bangiza byinshi birimo ibikoresho by'ikigo. Amakuru kandi avuga ko imyigaragambyo yafashe indi ntera kuri uyu  wambere tariki ya 08 Gashyantare 2021.

    Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko abanyeshuri bigaragambije ni bitewe n'uko hari umwe mu banyeshuri baturutse mu nkambi ya Nyabiheke wari wirukanwe mu kigo kubera amakosa yakoze, ariko akanga gusohoka ahubwo agasaba bagenzi be ko bamurwanirira ntiyirukanwe.

    Yagize ati' imyigaragambyo yo yabaye mu kigo cya Gakoni Adventist College, yatewe nuko hari umunyeshuri wari usohowe mu kigo kuko yakoze amakosa, ariko we akanga kugisohokamo ahubwo akitabaza bagenzi be babanyeshuri ngo bamufashe ntagisohokemo. Nibwo imyigaragambyo yahise itangira muri icyo kigo, ariko wo munyeshuri asohorwa ku ngufu n'ubuyobozi bw'ikigo.'

    Richard Gasana akomeza avuga ko muri iyo myigaragambyo hari byinshi byangiritse birimo bimwe mu bikoresho by'ikigo. Avuga ko bitewe n'uburakari bw'abo banyeshuri ibirahure by'amashuri byamenaguritse kubera amabuye babiteraguyeho.

    Ati' Bateye amabuye police bamena ikirahure cy'imwe mu mudoka ya gisiville yari itwawe na comanda wa police wa Kiramuruzi (bayimena paraborize), Bamennye bimwe mu birahure by'amashuli, ndetse banze kujya mu 'ishuli bose.'

    Uyu muyobozi yakomeje agira inama abanyeshuri kujya birinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano kuko aribo ba mbere bigiraho ingaruka. Ati 'Gukora imyigaragambyo, kwangiza ibikorwa by'ishuri ni ibyaha bikurikiranwa n'inzego zibishinzwe. Ufite ikibazo yajya akigeza ku buyobozi bw'ishuri butagikemura akajya no mu zindi nzego.'

    Guhera ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 16 b'ishuri Gakoni Adventist College 

    Kugeza ubu, hafashwe icyemezo ko ikigo gifungwa, ababigezemo uruhare barafatwa ubu barimo gukurikiranwa na RIB abandi barataha.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/09/gatsibo-abanyeshuri-bigaragambije-bituma-ikigo-gifungwa/

  • Oprah yavuze urwibutso rukomeye akibitse kuri nyakwigendera Ndikumana Katauti[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Ndikumana Hamadi Katauti wapfuye urupfu rutunguranye, yagiye agirana ibibazo n'uwahoze ari umugore we, Uwoya Pancras byaje gutuma banatandukana bamaze kubyarana umwana umwe w'umuhungu.

    Uyu mukinnyi yashyinguwe ku mugoroba wo ku wa 15 Ugushyingo 2017 I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

    Mu muhango wo kumushyingura Oprah ntiyahagaragaye nk'uko byari byatangajwe.

    Nyuma y'imyaka itatu uyu mugabo yitabye Imana, Uwoya yavuzeko hari urwibutso abitse rukomeye rutuma ahora yibuka uyu mugabo wapfuye baramaze gutandukana.

    Uwoya ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Ghafla Mag, ubwo bamubazaga kuri uyu wahoze ari umugabo we.

    Yagize ati 'Hamadi ndacyabitse urwibutso rwe rukomeye, icyambere twabyaranye umwana nkunda cyane twise Ndikumana, icyakabiri niwe mugabo wenyine wabashije guzuza umunezero mu mutima wanjye'

    Krish Ndikumana umwana wa Katauti na Oprah

    Uyu mugore yakomeje avugako nubwo Katauti yapfuye baratandukanye ngo yari akimukunda ndetse yajyaga arota bongeye gusubirana.

    Ati'Yapfuye nkimukunda kuko yari umubyeyi w'umwana wanjye ndetse najyaga ndota twasubiranye kuko Hamadi yarankundaga cyane nanjye nkabibona'

    Katauti ni umukinnyi wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse yanakiniye ikipe y'igihugu Amavubi, uyu mugabo yapfuye ari hafi kuzuza imyaka 40 y'amavuko,yakoze ubukwe bw'agatangaza na Oprah bwabereye muri Tanzania, urugo rwabo ntirwarabye kuko aba bombi batandukanye bamaze kubyarana umwana umwe w'umuhungu bise Krish Ndikumana.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/oprah-yavuze-urwibutso-rukomeye-akibitse-kuri-nyakwigendera-ndikumana-katauti

  • Abigeze gukinira Amavubi bahaye ubutumwa FERWAFA na MINISPORTS #rwanda #RwOT

    Aba banyabigwi biganjemo abagejeje Amavubi muri CAN 2004 bavuze ko banditse iyi baruwa hagamijwe gukomeza gushyigikirana no gutanga inama ku iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Mu ibaruwa ndende banditse, bagize bati 'Turashima uko Amavubi yitwaye mu irushanwa rya CHAN 2020, cyane cyane abakinnyi, abatoza n'abandi bose bagize uruhare mu myiteguro yabo. Mwaduteye ishema kandi turabakangurira gukomeza gukora cyane kugira ngo murenge aho mwagarukiye murushaho gutanga ibyishimo Abanyarwanda babategerejeho.

    Tuzi by'umwihariko icyo bivuze n'icyubahiro bitanga kwambara umwenda w'Ikipe y'Igihugu nu gihugu nk'u Rwanda cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubu kikaba ari igihugu cy'intangarugero mu iterambere biturutse ku miyoborere myiza.

    Turashima Guverinoma y'u Rwanda inkunga itera umupira w'amaguru by'umwihariko Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame udahwema gutera inkunga siporo muri rusange n'umupira w'amaguru by'umwihariko akanadufungurira amayira mu mubano mwiza agirana n'izengo ziyobora umupira w'amaguru ku Isi. Uwo ni umusingi ukomeye tugomba kubakiraho.

    Turashima kandi abikorera bakomeje gushora imari yabo mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.'

    Aba bagabo bavuze ko bibuka ibihe byiza umupira w'amaguru mu Rwanda birimo kujya muri CAN 2004,gutwara CECAFA kwa Rwanda B,Kujya mu gikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 17 no kwitwara neza kw'amakipe nka APR FC,Atlaco FC na Rayon Sports.

    Aba bagabo bavuze ko barajwe ishinga n'iterambere ry'umupira w'amaguru muri rusange kandi biteguye gutanga umusanzu wabo wo guteza imbere umupira Nyarwanda, basaba Minisiteri ya Siporo na FERWAFA kugira ibyo bitaho kugira ngo habeho iterambere rirambye.

    Mu byo bagaragaje harimo 'Kongera ibibuga by'imyitozo n'ibindi bikoresho by'ibanze nk'imipira yo gukina haba mu mashuri ndetse no hafi y'abaturage, gutegura umupira w'ibanze mu bato ndetse no mu mashuri ku nzego zose, gushyira ubunyamwuga mu miyoborere y'umupira ku nzego zose hifashishwa abahoze bawukina n'ababifitemo ubumenyi.

    Gutanga amahugurwa y'abakora mu mupira w'amaguru ku nzego zinyuranye nk'abayobozi, abatoza, abasifuzi, abaganga, ndetse n'itangazamakuru rya siporo, gushyiraho uburyo bw'igenga bufite inshingano zo gutegura no kuyobora amarushanwa y'igihugu y'umupira w'amaguru mu byiciro bitandukanye, kwiga ku buryo bwo gushishikariza abafatanyabikorwa kwitabira gutera inkunga ibikorwa bya siporo z'abana ndetse n'abagore ku nyungu y'imibereho myiza y'abaturage.'

    Basoje bagira bati 'Ntidushyidikanya ko ibyava muri ibi biganiro na gahunda yashyirwaho byaduha icyerekezo no kumenya inshingano za buri wese kuko dushyize hamwe nta kidashoboka.'

    Iri shyirahamwe FAPA rikaba nta muyobozi riratora ariko bakaba barashyizeho komite yo kubafasha gutunganya ibintu bikajya ku murongo, igizwe na Murangwa Eugene, Kayiranga Jean Baptiste, Jimmy Mulisa na Eric Nshimiyimana.

    Abanyabigwi 18 basinye kuri iyi baruwa yanditswe ku wa 8 Gashyantare 2021 mu izina ry'abanyamuryango ba FAPA ni Eric Murangwa Eugène, Eric Nshimiyimana, Kayiranga Jean Baptiste, Jimmy Mulisa, Karim Kamanzi, Djabil Mutarambirwa, Mbonabucya Desire, Gatete Jimmy, Kamanzi Michel, Hakizimana Moussa, Karekezi Olivier, Bizagwira Léandre. Nshizirungu Hubert, Karera Hassan, Nyinawumuntu Marie Grace, Munyaneza Ashiraf, Kalisa Claude na Manamana Elias.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abigeze-gukinira-amavubi-bahaye-ubutumwa-ferwafa-na-minisports

  • Mbese ko Imana yashyize abakene mu nzira yacu ngo tubakorereho umugisha, Abashumba/abakristo muri kino gihe turasabwa iki? #rwanda #RwOT

    Mu itorero rya mbere twese dukwiye kwigiraho, Bibiliya ivuga ko nta mukene wababagamo. Igira iti' Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by’ibyo baguze bakabishyira intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye. Ibyakozwe n’Intumwa 4: 34-35

    Ese muri iki gihe hari itorero dushobora gusangana izo ndanggaciro?, waba waramenye se ko Imana yashyize abakene mu nzira ngo tubakorereho umugisha? Turagaruka ku mategeko 2: Gundisha Imana umutima wose no gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda.

    Nta na kimwe tubuze ngo umukene yitabweho, kuko abakire bose baramutse bamenye ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa abakene bose barara bariye. Abapfakazi n’imfubyi bagira aho baba, ariko umwuka wo kwikunda ukumva ko wahora ubireba byuzuye imbere yawe ubyitirirwa, binadukurikirana no mu rusengero/ mu itorero bigatuma umukene atitabwaho.

    Iyi ni ingingo yagarutsweho na Pasiteri Habyarimana Desire, mu nyigisho yatambukije kuri Agakiza Tv. Ni mu ruhererekane rw’ibiganiro bigaruka ku ‘Kwizera’, aho tugaruka ku ijambo Yesu yavuze ngo ” Umwana w’umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi?”.

    Agakiza katari ko, kubura ku rukundo mu bantu, imbuto zigenda zibura mu bantu noneho ukagerekaho no kutita ku bakene, ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko kwizera kurimo gukamuka mu bantu.

    Pasiteri Desire ati' Hari igihugu kimwe nagiyemo( Quatar), mu makuru nakiriye yantangaj baravuze ngo ni igihugu kitagira umukene n’umwe!.

    Ntabwo ari abakristo ni abayisilamu, bafashe indangagaciro za gikristo, bafata amahame meza ya Bibiliya bayinjiza mu buzima bwabo bitanga umusaruro mwiza w’uko nta mukene numwe ubabamo. Abakire bose bahirimbanira kujya gufasha umukene, none twebwe n’ibyabakene turabirya'.

    Iyo urebye ukuntu abakene bafashwe muri sosiyete, batunzwe n’utuvungukira!. Ibihugu biteye imbere bitungisha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere utuvungukira , kandi bakadukurikiza amahame akomeye atari no mu muco wacu. Abakire nabo bagize umugisha bagatera imbere batungisha utuvungukira abo basize mu byaro.

    Muri rusange twavugaga hanze, ariko mu rusengero ho iyo urebye uko abakene bitabwaho birababaj!

    Pasiteri Desire ati' Nigeze gukora inkuru ndahaguruka njya mu matorero akomeye muri Kigali mbaka bidget y’umwaka, narebaga ibintu 2: Liblique y’ivugabutumwa, n’iyo gufasha abakene. Uziko abakene badafashwa!, uziko wabonaga abantu binjije nka miliyoni Magana ugasanga abakene nta miliyoni bahawe. Yakobo yaravuze ngo itorero rizima ni iryita ku mfubyi n’abapfakazi mu mubabaro wabo.

    Uziko umuntu atanga icyo yaratezeho amaramuko( Inkweto, imyenda) tukumva ntacyo bitubwiye!. Mu rusengero niho umuntu yakagombye kuza agahabwa ibyuzuye mu bice 3: Mu mwuka, mu marangamutima no mu mubiri.

    Yesaya yaravuze ngo nimusenga mwibuke ko ibyo mwari gufungura mukwiye kubifashisha abakene bakarara bariye. Dufite amatorero ahora mu masengesho, ko tutarabona ibyo bari kurya babiha abakene?, hubwo barabibika ngo bazabisorezeho amasengesho. Muri zaburi havuga ko umuntu wita ku bakene Imana izamubyukiriza uburiri arwaye, Imana izamwitaho, Imana izamuha umugisha.

    Imana yashyize abakene mu nzira yacu ngo tubakorereho umugisha

    Kimwe mu bigaragaza ko kwizera kugenda gushira mu bantu, ni ukwizirikana, ni ukwikunda ntitube tukibona abakene bo muri twe. Ku batekereza ko kujya mu rusengero atari ngombwa ko ngo aho gutanga icyacumi n’amaturo bashobora kubisimbuza gufasha abakene bo hanze, ni ukwibeshya cyane uko siko kuri.

    Urusengero ni umuryango kandi umukristo ajya mu rusengero kubera ibintu 2: Icyo ahafashirizwa mu mwuka, mu marangamutima no mu mubiri, Ikindi ni icyo ahakora.

    Umuntu rero ashobora gutanga mu rusengero kandi agafasha n’abakene. Yesu yaravuze ngo ibyo mubikore ariko na byabindi ntimubyibagirwe. Niba ugize umugisha wo kubona amafaranga sibyiza kubanza kwihuta ujya gusiba ibirarane wagize.

    Ukwiye kumenya ngo aya ni ayantunga, aya ni ayo nshobora gushora, aya ni ayo ngomba gukorehsa mu rusengero, aya ni ayo ngiye gufashisha abakene. Ntabwo Imana ishobora kugusaba ibirenze ibyo yaguhaye, ariko ibyo yaguhaye ubyitwaramo ute?

    Gufasha abakene bikwiriye gukorwa, n’indi mirimo yose mu rusengero igakomeza. Ariko nanone abantu batanga bagirwa inama ko bakwiye gushyigikira umurimo bemeranya nawo ko ari umurimo w’Imana. Umurimo utemeranya nawo ko ufitanye isano n’ubwami bw’Imana, ushobora kuba urimo gufana, ushobora kuba urimo gushyigikira idini ryawe…

    Uyu mukene turimo kuvuga we akwiye kuba abayeho ubuhe buzima, ubwo bukene abuterwa n’iki, agaragara gute mu itorero kandi akwiye gufatwa ate mu itorero?

    Umuntu akwiye kumenya ngo ubu bukene bwo bushingiye kuki?. Ubukene buterwa n’ibintu byinshi: Hari abakena kubera umuvumo, kubera ubunebwe, kubera ishuli ry’Imana barimo. Hari igihe umuntu akena mu mwuka, mu marangamutima, no mu bitekerezo. Ibyo uzabimenya kuko wasabanye n’Imana uri muri benedata, ukijijwe.

    Hari urugero rwiza muri Bibiliya: Igihe Sawuli yatakazaga indogobe akajya kuzishaka n’umukozi we iwabo, Samweli Imana yaramubwiye ngo 'Umuntu ugiye kuza afite inzara, umutegurire ukuguru( Kwi nka) n’ibyako’. 1Samweli 9:1-27, Ukuntu Sawuli Imana yamukemuriye ibibazo :

    Yabanje kumugaburira bukeye imumenyesha ko azaba umwami, bukeye nanone umunsi wo gutaha Samweli aramubwira ngo urahura n’itsinda ry’abahanuzi umutinma wawe urahita uhinduka ukundi umwuka w’Imana akwinjiyemo. Urumva byahereye mu mubiri, mu marangamutima bigera no mu mwuka.

    Umukene uje mu rusengero akwiye kubanza gukorerwa iby’ibanze, niba adafite ibyo kurya, kwambara icumbi… akabihabwa ibindi bikazakurikiraho.

    Abakene bafatwa nka Lazaro

    Umukene ntagira igitekerezo. Mu banyamatorero, umukire iyo ashatse kuza kuba umuyoboke w’itorero kumwigisha umubatizo ntibigorana ni kuri telephone, pasiteri amusanga mu rugo. Niyo atateranye uwo munsi baramuhamagara bakamubaza impamvu ataje gusenga, kandi abatizwa korari zamurambagije agahita ajya mu nama nyobozi, ejo ashobora guhita aba n’umushumba.

    Uwo mutima ntabwo ari uwa Yesu kuko we imitima ayifata kimwe, hanyuma ibindi bikaza nyuma. Umukene ntagira igitekerezo na Yesu yarabivuze mu nyigisho ' Ngo iyo haje umukire mumwereka intebe nziza, ngo haza umukene mukamubwira muti wowe icara ku birenge, cyangwa hagarara hariya’. Ni ukuvuga ngo umukene nta fite umwanya mu isi, no mu murusengero ntahafite umwanya. Nta gitekerezo cy’umukene cyagenderwaho n’ubwo yaba ari umunyabwenege ate!.

    None bashumba/ bakristo benedata, uyu muntu impano ze zizagaragara ryari? Ko ashobora kuba akennye iby’umubiri ariko mu mwuka ameze neza?. Ko Pawulo yavuze ngo 'Tugaragara nk’abakene tukaba dutungishije benshi?. Inshingano y’abanyamatorero n’abafite ubushobozi mu bayoboke babo, bakwiye gufasha uwo mukene akubakwamo ubushobozi bwo kuba uzafasha abandi mu gihe gikurikiyeho.

    Ni ihame rikwiye kugenderwaho, iyo ufashije umukene uba umwubatsemo kuzafasha uri munsi ye, undi agafsha undi uri munsi ye hanyuma tukazisanga nta mukene uturimo. Abakene nabo ntabwo bakwiye kumva ko mu rusengero ariho bazamarwa ubwo bukene, cyangwa ko kuba bakennye ari byo byabahesha kuzajya mu bwimi bw’Imana. Ubukene bwa mbere ni ukutagira Yesu, ikibanze ni ukubanza kubakiza ibyaha ibindi biza ari inyongera.

    Reba hano iki kiganiro cyose: Icyo Pastor Desire H. asaba abashumba n’abakristo muri kino gihe/bimwe mu bitera ubukene/ubushomeri

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mbese-ko-Imana-yashyize-abakene-mu-nzira-yacu-ngo-tubakorereho-umugisha.html

  • Umuti wa Favipiravir wagaragaje icyizere mu kuvura abarwayi ba COVID-19 barembye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu muti wagejejwe mu Rwanda muri Mutarama mu rwego rwo gushyigikira izindi ngamba zariho mu kwita ku banduye COVID-19.

    U Rwanda rwakiriye doze zigera ku 18.000 z'uyu muti wa Favipiravir, ndetse watangiye gukoreshwa ku barwayi barembye hirya no hino mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko kuva uyu muti waza umaze kugaragaza ibimenyetso byiza mu kuvura abarwaye COVID-19, nkuko The New Times yabitangaje.

    Yagize ati 'Umuti urakora neza. Turi kuwukoresha ku barembye kandi biri gutanga umusaruro. Nk'urugero, iyo umurwayi afite ibimenyetso nko kubabara umutwe n'umunaniro bahawe uyu muti, uburyo bari bameze byarahindutse baroroherwa.'

    Uretse uyu muti, u Rwanda ruri no gushakisha ubundi buryo bwisumbuyeho bwo kuvura abarwayi ba COVID-19. Minisiteri y'ubuzima iherutse gutangaza ko hashobora gutangira gukoreshwa n'undi muti uzwi nka Monoclonal Antibodies mu kuvura COVID-19.

    Monoclonal Antibodies ni umuti ukorerwa muri laboratoire wongerera umubiri ubudahangarwa mu guhangana na virusi ziwinjiramo.

    Umuti wa Favipiravir ni umuti uca intege virusi binyuze mu kuyibuza kwikuba, aho wica ibyabashaga kuyitunga bikayigora kubaho mu muntu.

    Uyu muti wakozwe n'ikigo cyo mu Buyapani cyitwa Fujifilm Holdings Corporation, gifite icyicaro i Tokyo. Wemejwe bwa mbere mu 2014 mu kuvura icyorezo cy'ibicurane byariho icyo gihe ndetse ukoreshwa na nyuma mu bwoko bushya bw'ibyo bicurane. Kuri ubu umuti ukaba warongeye kwemezwa mu gufasha mu buvuzi bwa COVID-19.

    Ku makuru yatanzwe n'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe amakuru ku by'imiti, umuti wa Favipiravir wakoreshejwe bwa mbere mu kuvura SARS-CoV-2 (COVID-19) muri Wuhan aho icyorezo cyahereye.

    Ubwo icyorezo cyarushagaho gukwirakwira mu Burayi, uyu muti watangiye gukoreshwa nk'ubutabazi bwihuse mu Butaliyani, ukaba unakoreshwa mu Buyapani, u Burusiya, Ukraine, Uzbekistan, Moldova na Kazakhstan. ngo Uherutse no kwemezwa muri Arabie Saoudite ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu bushakashatsi bwasohotse kuwa 14 Ukuboza 2020, bukozwe n'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitanga amakuru ku miti, bwagaragaje ko Favipiravir na wo ari umuti wizewe wakoreshwa mu gufasha mu buvuzi bwa COVID-19.

    Umuti wa Favipiravir wagaragaje ko utanga icyizere mu kuvura abarwayi barembye ba COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuti-wa-favipiravir-wagaragaje-icyizere-mu-kuvura-abarwayi-ba-covid-19

  • Abandi banyarwanda babiri bashimutiwe i Kampala na CMI – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 5 Gashyantare 2021, ari bwo aba bakozi ba CMI, bafashe aba banyarwanda bari basanzwe ari abacuruzi mu murwa mukuru w'icyo gihugu, Kampala.

    Bivugwa ko Munyurangabo na Mugisha bafashwe n'abakozi ba CMI batari bitwaje urwandiko rutegeka ko batabwa muri yombi cyangwa indi nyandiko yemewe n'amategeko, bahatirwa kuva mu modoka zabo bari barimo bahita bashyirwa mu zindi z'urwo rwego bajyanwa shishi itabona.

    Munyurangabo yari umucuruzi uzwi mu Mujyi wa Kampala aho yakoraga ibijyanye na restaurant n'akabari kazwi cyane nka Pyramid i Kansanga, mu nkengero z'umujyi wa Kampala.

    Ni mu gihe Mugisha we yafatanyanga na Munyurangabo aho yari umuyobozi wa 'Pyiramid Bar and Restaurant'.

    Ni ahantu hari hamenyerewe ko Abanyarwanda cyangwa Abanya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda, bagakunda kuhasohokera cyane, ariko n'Abagande benshi bakaba bakundaga kujya gufatiramo amafunguro n'ibyo kunywa.

    Umurinzi w'aka kabari yabwiye Virunga Post dukesha iyi nkuru, ko atumva icyo abayobozi be bazize ati 'Aka ni akabari gasanzwe gusa nk'akandi ako ariko kose muri Kampala.'

    Mu ntangiro z'ukwezi gushize, na bwo undi mucuruzi w'Umunyarwanda wari ukomeye mu Mujyi wa Kampala, Napoleon Rebero, yaburiwe irengero nyuma yo gufatwa agatabwa muri yombi binyuranyije n'amategeko, bikozwe na CMI.

    Rebero yari afite iduka mu gace k'ubucuruzi ka Kikuubo mu mujyi rwagati wa Kampala. Yajyanywe hamwe n'umugore we, ariko nyuma yiminsi ine umugore ararekurwa. Rebero akomeza gufungwa mu buryo butemewe n'amategeko.

    CMI ishinja aba bacuruzi 'kuba ba maneko b'u Rwanda'.

    Ibirego nk'ibi ni byo bishinjwa abanyarwanda amagana n'amagana b'inzirakarengane bitewe n'umugambi wa Perezida Museveni wo gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda yagize kuva kera.

    Museveni yahaye inshingano CMI zo gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, hamwe n'andi matsinda arimo FDLR y'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kugira ngo bakore uko bashoboye bahungabanye umutekano w'u Rwanda, n'ubwo byabaniranye.

    Bumwe mu buryo CMI na RNC bakoresha mu kugerageza ibikorwa byabo harimo gushimuta Umunyarwanda wese wishoboye cyangwa ufite ikindi gikorwa muri Uganda, ariko akaba adashyigikiye ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba nka RNC.

    Uburyo bakoresha ni ugushimuta inzirakarengane zigakorerwa iyicarubozo kenshi, zigahatirwa kwinjira muri RNC, babyanga bakajyanwa muri kasho za CMI, ndetse bamwe bakajyanwa gutorezwa I Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Urwitwazo rwo gushimuta aba Banyarwanda rukunze guhuzwa no 'Kwinjira mu gihugu bitemewe n'amategeko cyangwa kuba muri Uganda mu buryo butemewe n'amategeko', ariko iyo witegereje usanga abanyarwanda hafi ya bose bafatwa baba bafite ibyangombwa, abandi babaye muri Uganda imyaka myinshi ndetse rimwe na rimwe banahafite imiryango.

    Icyamaze kugaragara ni uko mu gihe CMI iba igerageza gufata abanyarwanda basa nk'abishoboye aho muri Uganda, akenshi iba igamije kubasaba gutera inkunga ibikorwa bya RMC, babyanga bagahera ubwo batotezwa.

    Ikindi iyo ubakurikiranye bose, usanga ibyo bashinjwa bifitanye isano ya hafi kandi bijya gusa, kuko bose nta kindi bashinjwa kitari 'kunekera u Rwanda cyangwa gutunga imbunda mu buryo butemewe'. Abantu benshi bagiye bashinjwa ibyo byaha barimo n'uzwi cyane, Rene Rutagungira wakorewe iyicarubozo n'ibindi bikorwa bibabaza umubiri. Kuba ibyo byaha bikunze kuba bisa, ni icyerekana uburyo uyu ari umugambi mugari wateguwe na Leta ya Uganda.

    Mu by'ukuri ariko, nta na rimwe Uganda irajyana mu nkiko Umunyarwanda muri aba batabwa muri yombi ngo ahamwe n'ibi byaha baba babashinja. Abantu nka Rutagungira bagiye bahohoterwa bakajyanwa mu rukiko rwa gisirikare mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyane ko ari umusivile.

    Ikindi kimaze kwigaragaza muri ibi bikorwa, ni uko abanyarwanda benshi batabwa muri yombi mu buryo butemewe n'amategeko muri Uganda, n'iyo bamaze kugera muri kasho, bategereza igihe kinini mbere yo kugezwa imbere y'ubutabera, ndetse abenshi ntibanagezwa imbere yabwo burundu.

    Bafite n'uburyo bumwe bafata aba banyarwanda, aho abakozi ba CMI bagenda bakazenguruka umuntu, bakamufata bakajugunya mu modoka zabo zifite ibirahure byijimye, ubundi bakamujyana muri kasho zayo, agakorerwa iyicarubozo, agafungirwa ahantu hatemewe, kandi nta bimenyetso bimushinja bitanzwe.

    Leta y'u Rwanda imaze imyaka igaragaza ko ibi bikorwa bigayitse byo gufunga bya hato na hato abaturage bayo, ndetse muri Werurwe 2019, yanateye intambwe yo gusaba abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda.

    Nyuma yaho, Angola yinjiye mu bibazo by'u Rwanda na Uganda itangira ubuhuza mu biganiro ku mpande zombi ndetse biza kuvamo amasezerano yiswe aya Luanda, akubiyemo ingingo zigaragaza uburyo bwo kongera kuzahura umubano hagati y'ibi bihugu bibiri by'ibituranyi.

    N'ubwo aya masezerano yari yashyizweho umukono na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ndetse n'uw'u Rwanda, Paul Kagame, igihugu cya Uganda kibinyujije muri CMI, cyakomeje gukora ibikorwa byo gufunga abanyarwanda mu buryo butemewe no gukorera iyicarubozo.

    Ku rundi ruhande, iyo abo banyarwanda bifashije bamaze gufatwa bagafungwa, bagateshwa utwabo, akenshi usanga abakozi ba CMI basubira inyuma bakirara mu mitungo yabo, irimo amazu, imodoka n'imirima bakabitwara.

    Abanyarwanda bakorera Kampala babayeho mu bwoba bwo gushimutwa na CMI


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abandi-banyarwanda-batatu-bashimutiwe-i-kampala-na-cmi

  • Kongererwa amasaha, gufungura intara, ingamba ahategerwa imodoka – Ibyifuzo by'Abanyakigali basubukuye imirimo – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi itari mike, Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo, ibikorwa bibyara inyungu nk'ubucuruzi, ubwikorezi n'ibindi byari byarahagaze. Byongeye gusubukurwa, ariko abaturage basaba ko bikwiye ko hashyirwaho uburyo bwo koroherezwa mu mikorere yabo ndetse no gufashwa mu buryo bwo kubona imodoka zibacyura ku gihe basoje imirimo yabo.

    Biteganyijwe ko nubwo ibikorwa bitandukanye byasubukuwe, ababikora basabwa gufunga Saa kumi n'imwe z'umugoroba ibintu babonamo imbogamizi bitewe n'igihe bamaze badakora.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye kugaruka mu mirimo ariko bagasaba ko isaha yo gufungaho ibikorwa yahinduka bitewe n'uko bayibona nk'imbogamizi ku ngamba zo kwiteza imbere no gukora cyane.

    Tuyizere Fabrice, umucuruzi mu isoko ryo muri gare yo mu Mujyi Downtown, yavuze ko nubwo bagarutse mu mirimo ariko isaha ikiri imbogamizi.

    Ati 'Isaha ni imbogamizi ikomeye cyane kuko nkatwe dukorera muri gare ni imbogamizi ihari. Urumva abakiliya ahanini twabonaga bakunze kuza basoje imirimo kuva saa kumi n'imwe, naho uyu munsi bagiye kujya baza bifitiye gahunda yo guhita bitahira natwe tugomba kuba twafunze byumvikane ko imikorere igoye cyane.'

    'Twari tuzanye ingamba zo gukora cyane tukaziba icyuho birumvikana ko bigoye, ndabona rero ingamba zacu zizakomwa mu nkokora n'aya masaha.'

    Uretse ikibazo cy'isaha gihurirwaho n'abacuruzi batandukanye cyo kimwe n'abakora umurimo wo gutwara abantu yaba kuri moto no mu buryo bwa rusange, hari impungenge mu kubona imodoka mu gihe cy'umugoroba abantu basoje imirimo ngo basubire mu ngo aho biba ari ingume.

    Tuyizere yavuze ko amasaha y'umugoroba kubona imodoka aba ari ingorabahizi. Ati'Ntibyoroshye muri iyi gare kubona uburyo bwo gutaha ku mugoroba, biragoye kubona imodoka. Abantu bose baba bifuza gutaha rero haba hari umubyigano ukomeye kubona uburyo bwo gutaha biba bigoye cyane.'

    'Bishobora ahanini no gutuma tugeza ya masaha yagenwe tukiri mu muhanda ibintu byatuma dufatwa nk'abarenze ku mabwiriza nkana, twifuza ko byashakirwa igisubizo.'

    Hitiyise Alphonse yavuze ko nubwo amasaha ari imbogamizi ariko hagakwiye kurebwa uburyo abantu bafashwa kubona imodoka cyangwa ukundi bataha hakiri kare.

    Ati 'Ni byo amasaha ni imbogamizi, ariko ntibikwiye kuba imbogamizi ahubwo buri wese yari akwiye kwiha gahunda yo gudahirahira, ariko ikibazo gihari ni ukubona imodoka zibatwara ku mugoroba biba bigoye cyane, byashoboka ko umuntu yakubahiriza amasaha yo gufunga ariko akagorwa no kubona uko agera mu rugo.'

    Ku rundi ruhande abakora mu mirimo yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kimwe n'abategera imodoka muri gare zitandukanye, basanga ku masaha y'umugoroba abantu baba ari benshi muri gare bifuza gutaha bishobora kuba imbogamizi no guhonyora nkana amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Bifuza ko imbaraga nyinshi zo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza zashyirwa ahanini muri gare zitandukanye mu Mujyi cyane ko hakunze gukaragara icyuho mu guhana intera.

    Kamariza Annonciata ni umucuruzi wa serivise z'amafaranga [mobile agent] yagize ati 'Ni byo bafunguye ariko rwose pe kintu turi kubona bitewe n'uko intara zifunze, ubundi imikorere yacu ishingiye ku bantu bo mu ntara. Urujya n'uruza mu Mujyi wa Kigali rurahari ariko nyine abakiliya tubona aba ari abo mu Ntara none zirafunze.'

    Mukanyandwi Vestine, akora ubucuruzi buciriritse muri gare ya Nyabugogo yemeza ko kuri bo bisa nk'aho ntacyo bazajya binjiza bitewe n'uko babonaga abakiliya ku modoka zivuye mu ntara zitandukanye z'igihugu.

    Ati 'Oya ubu ntacyo turi gukora kuko dutungwa n'intara, umuntu wo mu ntara iyo aje kurangura abona n'ako kantu kacu akakagura. Erega naba bo muri gare bagurirwa n'abo mu ntara ubu ni ukwicara gusa. Abacuruzi bose bafite igihombo kubera ko nta muntu n'umwe uri kuza bitewe n'uko ari Guma mu Karere.'

    Izi ngamba nshya zatangiye kubahirizwa, biteganyijwe ko ku wa 22 Gashyantare 2021 aribwo zizavugururwa bitewe n'uko icyorezo kizaba gihagaze mu gihugu.

    Ingamba nshya ziteganya ko ibikorwa by'abikorera bigomba gufunga saa Kumi n'imwe mu gihe isaha yo kugera mu rugo ari saa Moya.

    Abakora ibikorwa by’ubushabitsi bavuga ko kuba intara zifunze bikiri imbogamizi ku iterambere ryabo

    Abakora imirimo yo gutwaza abantu muri gare ya Nyabugogo nabo bemeza ko nta kazi kari kuboneka

    Abamotari nabo bari babukere nyuma y’igihe kinini badakora

    Abantu bari babukereye berekeje mu mirimo mu bice bitandukanye by’Umujyi

    Abantu bari urujya n’uruza muri Gare ya Nyabugogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kongererwa-amasaha-gufungura-intara-ingamba-ahategerwa-imodoka-ibyifuzo-by