Category: Uncategorized

  • Ubu umutima wa Dimond uratuje! Byatangiye ari Zari bisozwa na Mobetto #rwanda #RwOT

    Byatangiye ari Zari Hassan utwara abana kwa se, Tanasha Donna none byarangiye Hamisa Mobetto na we amushyiriye umwana babyaranye n’ubwo yari yaravuze ko nta we azajyana.

    Ubu umutima w’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz uratuje nyuma y’uko ahuye n’abana be bose bane yabyaye ku bagore batatu ariko akaba nta n’umwe ubana nawe.

    Nyuma y’imyaka irenga 2 atabona abana be yabyaranye na Zari Hassan kuko kuva batanduna muri Gashyantare 2018 bari batarahura, mu Gushyingo 2020 uyu mubyeyi yaje kumuzanira abana be baramusuhuza.

    Hakurikiyeho umunyakenya Tanasha Donna nawe wamushyiriye umuhungu we babyaranye mu Kwakira 2019 ariko baza gutandukana muri Werurwe 2020, yaje kongera kubona umuhungu we mu mpera za Mutarama 2021 ubwo yari yamusuye.

    Dylan, umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto ni we wari usigaye atarasura se, na we akaba yari kwa Dimond mu mpera z’icyumweru gishize.

    Mobetto ashyiriye Diamond umwana nyuma y’uko yari yavuze ko ntawe azajyana bitewe n’ikibazo afitanye na nyina wa Diamond uherutse gutangaza ko ntawe bakeneye kuko umuryango wuzuye kandi Mobetto akaba arimo yihatariza mu muryango wabo.

    Dylan mu nzu kwa Diamond iruhande rw’akabati karimo ibikombe se yagiye yegukana

    Nyuma yo kubona abana be bose Diamond umutima wasubiye mu gitereko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubu-umutima-wa-dimond-uratuje-byatangiye-ari-zari-bisozwa-na-mobetto

  • Ubuhamya bw'ubuzima bwa Guma mu rugo abanya-Kigali bari bamazemo ibyumweru bitatu – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021,nyuma y'aho Umujyi wa Kigali ukuriwe muri gahunda ya Guma mu rugo ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi n'ibindi bikongera gukora.

    Bamwe mu baturage barimo abashoferi, abakora mu nzu zogosha, amahoteli, abakanishi n'abandi, babwiye IGIHE ko igihe bari bamaze badakora cyabagizeho ingaruka.

    Manirahari Patrick utwara Coaster mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yari abayeho mu buzima bubi kubera ko hari byinshi yakeneraga akabura uko abigura kuko nta mafaranga yabaga afite.

    Ati ' Njye nari mbayeho nabi cyane ku buryo nasaga nk'uwihebye ariko uzi kugira ngo umwana agusabe nk'ikintu cyangwa umugore ukibura kandi ari wowe baba bitezeho buri kintu? Buriya nta kintu kibabaza nk'iyo umwana akwatse ikintu ukakibura cyane cyane iyo wavuye ku kazi nk'uko byambayeho.'

    Uwamahoro Aline ucururiza mu nyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali, yavuze ko abana be bari basigaye barya rimwe ku munsi kubera ko nta kazi yari afite.

    Ati 'Twari tubayeho nabi cyane kuko abana baryaga rimwe ku munsi nabyukaga nkabaha agakoma noneho ibya saa sita nkabibaha saa cyenda, nijoro nkongera nkabaha igikoma kuko nanjye ndi mu bari barahawe ka kawunga.'

    Umucuruzi w'imyenda muri CHIC, Sued Salim, we yavuze ko ubu icyo bashyize imbere ari ukwirinda Covid-19 ku buryo nta yindi Guma mu rugo ibaho kuko ubuzima babayemo batifuza kubusubiramo.

    Ati ' Twari tubayeho nabi umuntu yaryaga ari uko yatetse imitwe abeshya abantu ko yenda gupfa kugira ngo arebe ko hari icyo bamuha. Nkanjye hari byinshi nibagiwe kubera ko nta mafaranga nabaga mfite'.

    Umutoni Nadia utuye i Nyamirambo wakoraga ibiraka muri Hotel, na we avuga ko yari ahangayikishijwe n'ubuzima yari abayemo muri Guma mu rugo.

    Ati ' Urabona natwungwaga n'ibiraka nakoraga muri hoteli ariko nyuma y'aho zigabanyirije abakozi natwe twabaye abashomeri kubona amafaranga cyangwa icyo kurya nk'umuntu witunga byari bigoye cyane kandi wumve ngo cyane bitewe n'uko n'iyi Guma mu rugo yaje mu buryo butunguranye.'

    Nubwo aba baturage bagaragaza ko bari babayeho nabi muri Guma mu rugo, bose bishimiye ko umujyi wa Kigali wongeye gusubira mu buzima busanzwe kuko bizabafasha kongera kwisuganya bakiteza imbere.

    Sued Salim yavuze ko ubuzima bwo muri Guma mu rugo bwari bugoye cyane

    Umutoni Nadia wakoraga muri Hoteli akaza guhagarikwa kubera Covid nawe yemeza ko yari abayeho nabi muri Guma mu rugo

    Uwamahoro Aline yavuze ko ubu ingamba ari ukwirinda Covid-19 ku buryo hatazongera kubaho Guma mu rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bw-ubuzima-bwa-guma-mu-rugo-abanya-kigali-bari-bamazemo-ibyumweru

  • Eden Hazard yahishuye ikipe yakuze afana ndetse n'igihe azasezerera ku mupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wa Real Madrid w'imyaka 30 ukomeje kuzahazwa n'imvune,yatangaje ko nta kabuza azasoza umupira afite imyaka 36.

    Hazard yazamukiye mu ikipe ya Lille hanyuma aza kuyivamo yerekeza muri Chelsea yandikiyemo izina mu mwaka wa 2012. Yayitsindiye ibitego 110 mu mikino 352.

    Hazard yatangaje ko nubwo yubatse izina muri Chelsea ariko yakuze yifanira Arsenal kubera ko yari yuzuyemo abakinnyi b'Abafaransa yakundaga.

    Yabwiye ikinyamakuru On the Front Foot ati 'Nkiri muto,ikipe nakundaga kureba yari ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

    Abakinnyi nakundaga kureba yari Zinedine Zidane na Thierry Henry.Biragoye kubyemera kubera umubano wanjye na Chelsea ariko icyo gihe nakundaga ikipe ya Arsenal.

    Yari ifite abakinnyi nka Robert Pires, [Sylvain] Wiltord na [Patrick] Vieira kandi abakinnyi b'Abafaransa nibo nakurikiranaga ubwo nari nkiri muto.'

    Mu myaka 7 yakiniye Chelsea,Hazard yatwaye Premier League 2,FA Cup, League Cup na Europa League.

    Muri 2018 nibwo uyu Mubirigi w'umuhanga yerekeje muri Real Madrid aguzwe miliyoni zisaga 88 z'amapawundi gusa iyi kipe ntiyamuhiriye kubera imvune asigaye ahorana.

    Abajijwe igihe azasoreza umupira,Hazard yagize ati 'Ntabwo nzi neza aho nzaba ndi mu myaka mike iri imbere,icyo nitaho n'umukino ukurikira n'imyitozo itaha.

    Ubu mfite imyaka 30,igihe umubiri wanjye uzaba umeze neza nzakomeza gukina kugeza nibura mu myaka 5 cyangwa 6 iri imbere.



    Hazard [wa mbere iburyo]yakuze akunda abakinnyi b'Abafaransa byatumye anakunda Arsenal

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/eden-hazard-yahishuye-ikipe-yakuze-afana-ndetse-n-igihe-azasezerera-ku-mupira-w

  • UNDP yahaye u Rwanda Robo 3 zo kurufasha guhangana na Covid-19 zifite agaciro ka miliyoni 210 #rwanda #RwOT

    Harimo izifite ubushobozi bwo gukora isuku no kwica virusi ya corona mu bitaro, mu masoko n'ahandi hahurira abantu benshi.

    Izi robots zose uko ari 3 zifite agaciro ka miliyoni 210 mu mafaranga y'u Rwanda.

    Ubuyoboz bwa UNDP bwagize buti: 'Robo nshyashya z'Ikigo THOR UVC zizifashishwa mu gusukura ku bigo bivurirwamo abarwayi ba COVID-19, ku bitaro ndetse n'ahandi hantu hahurira abantu benshi nk'amasoko, ibiro cyangwa imipaka hagamijwe guhagarika ikwirakwira rya COVID-19.'

    Zije zisanga izindi 5 zatanzwe n'uyu muryango UNDP muri Gicurasi 2020, zifite agaciro ka miliyoni 180.

    Muri Gicurasi 2020,nibwo minisiteri y'ubuzima yakiriye 'Robots' eshanu zo gukora mu bigo bibiri bikurikirana abarwayi ba Covid-19 mu Rwanda.

    Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo na Urumuri ni yo mazina y'izo 'robots' zikora mu gupima umuriro, guha abarwayi ibyo bakenera no kubika amakuru y'abarwayi ba Covid-19.

    Ibi bikoresho by'ikoranabuhanga bisimbura abantu ku mirimo imwe n'imwe, minisiteri y'ubuzima ivuga ko bifite ubushobozi bwo gupima abantu hagati ya 50 na 150 mu munota umwe.

    Zishobora kandi kubwira abakozi bari ku kazi aho zibonye ibipimo bidasanzwe ku murwayi.

    Mu bindi izi robots zikora harimo kuburira umuntu wambaye nabi agapfukamunwa, no guhuza umuganga n'umurwayi mu buryo bw'iyakure bwa 'video conference' nk'uko umukozi muri minisiteri y'ubuzima yabibwiye BBC icyo gihe.

    Uyu mukozi yavuze ko umumaro ukomeye w'izi 'robots' ahanini ari ukugabanyiriza abaganga ibyago byo kwandura Covid-19 zibarinda guhura kenshi n'abarwayi.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/undp-yahaye-u-rwanda-robo-3-zo-kurufasha-guhangana-na-covid-19-zifite-agaciro

  • Umukobwa upima ibiro 120 wari warihebye ko atazabona umurongora, ari mu munyenga w'urukundo n'umusore wamubengutse(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa ubyibushye cyane ,wari umaze igihe kirekire yarihebye ko atazabona umukunzi kuri ubu ari mu byishimo byinshi nyuma yo kubona umusore umuhoza amarira ndetse bakemeranya kubana akaramata.

    Brittany Jacques w'imyaka 23 amaze igihe ahanganye no kwiyakira bitewe n'imiterere ye, mu bihe byashize abasore bakundanaga nawe bagiye bamushyira ku gitutu bamuhatira gukora ibishoboka byose ngo agabanye ibiro bye. Uyu mukobwa ni munini cyane kuburyo bivugwa ko apima ibiro 120, gusa uyu abasore nubwo bamwangiraga ko afite ibiro byinshi ariko nanone bamukundiraga ko ateye neza.

    Uyu mukobwa rero yageze aho yumva urukundo ruramubihiye ndetse kenshi yagiye atekereza guhagarika gushaka iby'inkundo. Icyakora burya ngo Imana isubiriza mu kwiheba, uwatekerezaga kureka burundu ibyo gukundana yaje guhura nuwo bahuje, uwo n'umusore w'imyaka 23 nubundi. Matt Montgomery bahuriye kuri facebook bahuye mukwezi kwa munani umwaka ushize maze yiyemeza kumubera umutoza nk'uko ikinyamakuru The Mirror cyabyanditse.

    Aba kuri ubu bamaze kwambikana impeta yo kwitegura kubana bavuga ko bombi bakundanye bagikubitana amaso bwa mbere. Uyu mukobwa avuga ko bahura buri wese yasaga nkaho yaretse ibyo gukundana ahanini biturutse ku kuntu abo bakundanaga bababaniye nabi mu rukundo. Avuga ko ku nshuro ya mbere ngo yari yanze kugira icyo abaza uwo musore kubera yahitaga akubita agatima kubandi basore bakundanye nawe ariko bakajya basa naho bamutoteza bamubwira ko natagabanya ibiro bazamuta.

    Ibi bamubwiraga ngo byamukoze ku mutima ndetse bimugiraho ingaruka ariko atangira gukora siporo gacye gacye ngo arebe ko ibiro byagabanuka.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-upima-ibiro-120-wari-warihebye-ko-atazabona-umurongora-ari-mu-munyenga-wurukundo-numusore-wamubengutseamafoto/

  • Umwana muto w'umukobwa atunguye umunyamakuru aririmba indirimbo' ikinyafu '|Bamuhuje na Bruce Melodie amutera imitoma itangaje|Arasetsa cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa w'imyaka 6 y'amavuko usetsa cyane yatunguye umunyamakuru, ubwo yaririmbaga indirimbo ya Bruce Melodie, yitwa 'Ikinyafu',ndetse ahamya ko akunda uyu muhanzi birenze igipimo.

    Uyu mukobwa bakunda kwita Cadette yatangarije umunyamakuru Irene Murindahabi mu kiganiro The Choice live, ko yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza ,ariko ko akunda gukina filime zisekeje cyangwa comedy.Yavuze ko akunda cyane indirimbo za Bruce Melodie, cyane cyane iyitwa 'ikinyafu 'aho yayiririmbye mu buryo busekeje ndetse butungura Irene M. Uyu munyamakuru yahise afata icyemezo cyo guhamagara Bruce Melodie kugirango avugane nuyu mwana umukunda cyane.

    Cadette byamurenze ubwo yavunaga na Bruce ,ndetse atangira kumutaka amutera imitoma.Ati:'Bruce ,nkunda indirimbo zawe, nkagukunda,nkunda  ukuntu uvuga ikintu useka..'

    Uyu mwana yakomeje abwira Bruce Melodie ko yifuza kuzahura na we akamuhobera.Yasabye uyu muhanzi ko yazamusura iwabo Kimironko,ndetse akomeza amuririmbira indirimbo ye 'ikinyafu ',ibintu byatumye iki kiganiro gihinduka urwenya.Bruce mu gushimisha uyu mwana na we yahise amuririmbira indirimbo ye Abu Dhabi.

    Kanda hano hasi urebe video ya Cadette muri the Choice live na Irene M.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umwana-muto-wumukobwa-atunguye-umunyamakuru-aririmba-indirimbo-ikinyafu-bamuhuje-na-bruce-melodie-amutera-imitoma-itangajearasetsa-cyane/

  • Messi yateje impaka nyuma yo kugaragara mu myambaro ya PSG. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Fc Barcelone ,Lionel Messi yambitswe imyambaro y'ikipe ya Paris Saint-Germain, bituma benshi batangira kwibaza niba yaba agiye kwerekeza muri iyi kipe mu minsi ya vuba.

    Ikinyamakuru France Football nicyo gitegura kikanatanga Ballon d'Or ariko cyashyize ku rupapuro rw'imbere ifoto ya Messi yambaye imyenda ya PSG imwifuza cyane.

    Iki kinyamakuru kivuga ko bisa nk'aho PSG yamaze kubona Messi kuko ngo na Neymar Jr basanzwe ari inshuti afite uruhare runini mu kumwingingira kwerekeza muri PSG.

    Amasezerano ya Messi w'imyaka 33 na FC Barcelona azarangira mu mpeshyi y'uyu mwaka gusa uyu kizigenza yanze kugira icyo atangaza ku hazaza he kugeza uyu mwaka w'imikino urangiye.

    Neymar na Messi basanzwe ari inshuti cyane

    Amakipe akomeye arimo PSG na Manchester City akaba akomeje kumushaka cyane, gusa ariko PSG ikajya hejuru kubera abakinnyi beza isanzwe ifite barimo na Neymar Jr bafitanye umubano wihariye.Mu minsi ishize nibwo Pochettino umutoza wa PSG yatangaje ko iyi kipe iramutse irimo Neymar, Mbappe na Messi yaba ari iya mbere ikomeye ku isi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/messi-yateje-impaka-nyuma-yo-kugaragara-mu-myambaro-ya-psg/

  • Hello world! #rwanda #RwOT

    Welcome to WordPress. This is your first post. Edit or delete it, then start writing!

    Source : https://box2311.temp.domains/~nduwinga/hillywood/?p=1

  • Gatsibo : Ishuri ryabayemo imyigaragambyo y’abanyeshuri ryafunzwe #rwanda #RwOT

    Iri shuri ry’itorere ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ryabayemo imyigaragambyo yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize ikarangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwafashe icyemezo cyo gufunga iri shuri ndetse bamwe mu banyeshuri bagize uruhare mu kuzamura iriya myigaragambyo, barafungwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere bwahise bwitabazwa kuri uyu wa Mbere, bwagezeyo ngo bwige uko bwacyemera kiriya kibazo, bugisha Inama Minisiteri y’Uburezi ibasaba kurifunga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko abana bafunzwe ari 15 bagize uruhare mu kubyutsa iriya myigaragambyo bakaba batawe muri yombi na RIB.

    Yagize ati 'Bateje akavuyo kenshi mu kigo hanyuma ejo ku wa mbere abanyeshuri bose banga kujya mu mashuri ngo bige[…] bamena ibirahure by’amacumbi bamena n’ibirahure by’inzu ubuyobozi bw’ishuri bwakoreragamo, bamennye na 'pareblise’ y’imodoka y’abashinzwe umutekano bari baje guhosha ako kavuyo.'

    Gasana Richard avuga ko imyigaragambyo yaturutse ku mwana w’umuhungu wiga mu mwaka wa gatanu usanzwe arangwa n’imyitwarire mibi, ubwo ubuyobozi bwafataga icyemezo cyo kumuhagarika akanga gutaha.

    Yagize ati 'Aho kugirango atahe yagiye mu matwi y’abandi banyeshuri ngo bamushyigikire ye gutaha ni uko bateza akavuyo.'

    Abenshi mu bana biga muri iri shuri ni abo mu nkambi za Nyabiheke na Gihembe mu gihe abandi ari Abanyarwanda baturuka mu turere dutandukanye.

    Asa nk’ugira inama n’abandi banyeshuri bashobora kugira ibitecyerezo bibi nka biriya, Gasana yagize ati 'Gukora imyigaragambyo, kwangiza ibikorwa by’ishuri ni ibyaha bikurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Ufite ikibazo yajya akigeza ku buyobozi bw’ishuri butagikemura akajya no mu zindi nzego.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gatsibo-Ishuri-ryabayemo-imyigaragambyo-y-abanyeshuri-ryafunzwe

  • Icukumbura ku nkomoko ya COVID-19 ryagaragaje ko idakomoka i Wuhan muri China #rwanda #RwOT

    Uwari ukuriye iri tsinda ryoherejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (WHO), Dr Peter Ben Embarek yabwiye itangazamakuru ko agakoko gatera iki cyorezo gikomeje guhitana benshi ku Isi, katakoreye i Wuhan.

    Uyu muhanga mu by’indwara z’ibyorezo avuga ko kariya gakoko gashobora kuba karavuye mu nyamanswa mbere y’uko kinjira mu mubiri w’umuntu.

    Gusa iri tsinda ridatanga umwanzuro uhamye w’inkomoko ya kariya gakoko, rivuga ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi budasanzwe kuri COVID-19.

    Izi nzobere zigize ririya tsinda rya WHO, ryoherejwe n’uyu muryango mu mujyi wa Wuhan wavuzwemo bwa mbere kiriya cyorezo, kugira ngo bacukumbure inkomoko yacyo.

    Basoje ubushakashatsi bemeza ko kariya gakoko kadakomoka muri uriya mujyi wigeze kwerekezwaho amaso n’isi yose ubwo wariho uvugwamo iki cyorezo kimaze guhitana abasaga miliyoni 3 z’abaturage.

    Gusa hari abandi bahanga mu by’indwara z’ibyorezo bavuga ko iyi ndwara ya COVID-19 yari isanzwe iri mu bindi bice by’u Bushinwa cyagaragayemo bwa mbere iki cyorezo kimaze gukwira Isi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Icukumbura-ku-nkomoko-ya-COVID-19-ryagaragaje-ko-idakomoka-i-Wuhan-muri-China