Category: Uncategorized

  • Dore ingaruka mbi zo kutizera #rwanda #RwOT

    “Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo, kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya, ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo”. Abefeso 4:13-15

    Inyigisho zigaruka ku kwizera by’umwihariko muri iki gihe cya Covid19, zirakenewe cyane. Birashoboka ko ari isomo iki cyorezo kizarangira tumenye neza.

    Abisiraheli mu butatayu bacishijwe mu nzira y’ibizigu imyaka 40 bajya mu gihugu cy’isezerano abageze kuri miliyoni 2 barapfa, nyamara hari inzira ya bugufi bari guca bagashyikayo batavunitse. Imana yabibakoreye kugira ngo bamenye ko umuntu adatunzwe n’umutsima gusa ahubwo ari ijambo ry’Imana.

    Imana iyo irimo iratwigisha, tugomba kumva neza icyo ishaka kutwigisha. Muri iki gihe abantu benshi batakaje akazi, indege ziraparitse ku bibuga, ubucuruzi bwarahagaze, abenshi bari muri Guma murugo ya 2. Abantu benshi barahangayitse bafite ubwoba, ariko abakristo tugomba kwiga kumenya ko tugomba gukomeza kwizera Imana no mu gihe kibi nk’iki.

    Iri somo rivuga kwizera twararirimbye, twararyigishije abakristo benshi bararizi ariko noneho harageze ko dushyira mu bikorwa ukwizera kwacu. Aho Bibiliya ivuga ngo 'Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera’. Ibi nta mahitamo dufite yaba ukijijwe yaba udakijijwe, harageze ko umuntu yiga kubaho kubwo kwizera no kubana neza n’Imana kugira ngo abashe kubona nibura ifunguro ry’umunsi umwe.

    Mbere yo kuvuga ku ngaruka zo kutizera, reka tugaruke ku bintu Imana itwifuriza nkuko twabisomye mu ijambo ry’Imana haruguru:

    Kugira ubumwe bwo kwizera

    Kugira ngo ugire ubumwe na mugenzi wawe, icyambere ni uko ugirana ubumwe n’Imana hanyuma mukaba umwe nk’umubiri umwe. Ikibabaje ni uko abizera tutari umwe!, aho itorero rimwe ritegura igiterane abandi bashumba ntibakizemo kandi twese ari Kristo dukorera. Aho abantu bakorera Imana buri wese yubaka ubwami bwe no gukommera kwe ariko nta bumwe bwo muri Kristo Yesu.

    Hari umushumba wigeze kuvuga ngo 'Niba hari igisirikare cyubatse nabi mu isi, ni icya Kristo’. Iyo turirimba ngo turi abasirikare benshi twogejwe mu maraso, abasirikare barasana hagati yabo ni abakristo!?. Nitwe tutumvikana, dupfa intebe, dupfa amafaranga, ibintu bitakagombye kubaho.

    Kumenya Umwana w’Imana

    Iyo tuvuze kumenya ntabwo ari ukumenya mu mutwe, ahubwo ni uguhishurirwa. Yesu yaravuze ngo’ Ntawe uzi Imana usibye uzi Umwana, kandi ntawe uzi Umwana usibye uwo Data ashatse kumuhishurira’. Wari uzi ko umuntu ashobora kumara imyaka 20 mu rusengero ataramenya Yesu?, akaririmba, agahabwa inshingano, akayobora abandi atarigeze ahishurirwa Yesu!.

    Akabazo koroheje, ese wigeze umenya Kristo ku giti cyawe?, Yesu yigeze akwihishurira wumva uramumenye, wumva umenye Umwana w’Imana?. Tugomba kuba dufite kwizera turi ku kigero cya Kristo, tutaragwingiye mu gihagararo, mu mbaraga, mu bwenge no mumarangamutima.

    Ibibazo/ingaruka mbi abantu batavutse mukwizera( Batizera) bahura nabyo(nazo)

    Bahora ari abana mu gakiza: Umuntu akaba amaze imyaka 5/10 mu rusengero, ariko akaba acyibaza ibibazo by’abana. Cyangwa se wareba imikorere ye, ukabona ari umwana mu gakiza pe!. Ikibazo cyabaye mu karere k’ibiyaga bigari no mu matorero amaze imyaka myinshi, ni uko abantu bagize ikibazo cyo kurerwa. Kubera rero kuvuka umwana akirera, ntashobora gukura mu gakiza.

    Kujyanwa hirya no hino n’imiyaga n’imyigishirize (Kwakira imyigishirize ipfuye): Niba hari ikintu kirimo kugusha abantu benshi, kirimo koreka imbaga ni imyigishirize. Umuntu arabyuka agacurika ijambo ry’Imana agamije inyungu kandi bakamukurikira. Bibiliya iravuga ngo ‘Mu minsi y’imperuka abantu bazirundanyiriza abigisha bahwanye n’irari ryabo’.

    Aho bababwira kwizera Yesu mu buryo bubazanira inyungu ariko butabazanira ubugingo, aho abantu bavuga kwizera ku buryo bubazanira umugati ariko bitabahindura kuba abakristo.

    Uburiganya bw’abantu: Hari amatorero menshi atangira kubw’uburiganya, hari ubukwe bwinshi bubaho ku buriganya. Umuntu akicara akabona uwo mukobwa ntazamubona ariko yamenya ko akunda gusenga agahita atereta abahanuzi. Umuhanuzi w’iCyangugu agahamagara, uw’iKibungo agahamagara, uwa Kigali agahamagara, umukobwa akazashyingirwa ku buriganya nta Mana yigeze ibahuza.

    Ubwenge bubi: Aho bavuga ngo 'Ariko nawe wagira ubwenge’, umuntu agasaba viza agaherekezwa yagera mu burayi no muri amerika agahita ahindura amazina. Agahita ahindura se na nyina agata pasiporo akabeshyera igihugu, hashira iminsi ati ubu ndi mu murimo w’Imana irimo kunkoresha!. Iramukoresha ku mazina atari aye, ise na nyina yarabishe, yabeshyeye igihugu ibintu bitabayeho.

    Ubwo ni ubwenge bubi buzana indamu, budaca bugufi butuma umuntu atakaza ubugingo buhoraho. Yakobo we yaravuze ngo’ Ubwenge buva mu ijuru: Buraboneye, bwemera kugirwa inama, ni ubw’amahoro’.

    Uburyo bwinshi bwo kutuyobya

    Muri iki gihe hariho uburyo bwinshi bwo kutuyobya, ubutatu bwa Satani bugizwe na: Satani, Antikristo n’umuhanuzi w’ibinyoma. Muri iki gihe rero umuhanuzi w’ibinyoma arimo arigisha mu buryo bwo guteguriza Antikristo kujya ahagaragara. Hari amatorero avuka atari mu buryo bw’ubuMana.

    Hari indirimbo nyinshi zihimbwa, indirimbo igatangira ikarinda isoza nta zina rya Yesu ririmo, umuntu akigisha abantu mu buryo butabahuza na Kristo ahubwo ari mu buryo bwo kubayobya.

    Mu bimenyetso Yesu yasize avuze bizamubanziriza kugaruka, yagarutse inshuro nyinshi avuga ngo 'Mwirinde umusemburo w’abafarisayo hatagira ubayobya!’. Pawulo yageze igihe abwira abefeso ngo 'Nihaza undi muntu ubabwira ubundi butumwa, naho yaba ari njye cyangwa Malayika uwo mntu avumwe’. Umuntu uzakubwira ngo 'Kwezwa si ngombwa, kubabarirwa byararangiye nubwo wakwica, ugasambana ukanywa inzoga nta kibazo’.

    Ubwo ni ubuyobe! Niba Ubuntu bw’Imana bugufasha gukora ibyaha, ubwo buntu buraciriritse ntacyo bwakumariye. Ukwiye kumenya ko mu bwami bw’Imana: Turirinda, twifuza gusa na Kristo Yesu tukagera kukigero cy’igihagararo cye.

    Abantu bari ku kigero cy’igihagararo cya Kristo Yesu bagomba kuba bafite izi ndangagaciro: Kuvugisha ukuri, kuba mu rukundo, gukurira muri Kristo Yesu akaba umutwe w’itorero natwe tukaba umubiri we. Bigera igihe ukajya wumva Kristo ari umutwe, itorero ari umubiri wubatse kuri Kristo.

    Kristo akaba ari we byiringiro, akaba ari we ugutekerereza, akaba ariwe ukuyobora agahinduka ubuzima bwawe bwa buri munsi. Kandi ukumva ari we mugenga w’ubuzima bwawe kuko wakuze mu gakiza.

    Inyigisho yateguwe, inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire mu gitaramo cyo kuwa 7 Gashyantare 2021, cyatambutse kuri Agakiza Tv. Wakurikira hano inyigisho yose n’igitaramo

    [email protected]

    Source: Agakiza TV

    Source : https://agakiza.org/Dore-ingaruka-mbi-zo-kutizera.html

  • Umunyamideli wakundanaga n'umukinnyi Jerome Boateng yasanzwe yapfuye nyuma y' icyumweru kimwe batandukanye #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu mukobwa wabonetse ku munsi w'ejo, watumye abayobozi bavuga ko urupfu rwe ruteye kwibaza.

    Lenhardt na Boateng bari bamaze amezi 15 bakundana ariko uyu mwaka watangiye batameranye neza ariyo mpamvu hari hashize icyumweru batandukanye.

    Mu cyumweru gishize,Boateng w'imyaka 32 yavuze ko we n'uyu mugore wari ufite umwana umwe batandukanye.

    Ikinyamakuru Bild cyatangaje kuwa 05 Mutarama uyu mwaka ko uyu Kasia yakoze impanuka ari mu modoka y'uyu mukinnyi irangirika cyane.

    Ubwo uyu mukinnyi yatandukanaga na Kasia yavuze ko aricyo gihe cyo gushyira akadomo ku rukundo rwabo ndetse anasaba imbabazi abo yababaje barimo n'uwahoze ari umukunzi we Rebecca n'abana babyaranye.

    Uyu mukobwa ufite inkomoko muri Poland,yari asanzwe yarishushanyijeho tattoo y'uyu mukinnyi ndetse nawe yavuze ko yahisemo gutandukana nawe kubera ibinyoma bye no kumuca inyuma.




    Uwari umukunzi wa Boateng yasanzwe muri Apartement yapfuye

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyamideli-wakundanaga-n-umukinnyi-jerome-boateng-yasanzwe-yapfuye-nyuma-y

  • Uwari uyoboye Amavubi muri Cameroon yahakanye yivuye inyuma ibyo gusuzugura Abanyamakuru bari kumwe #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro cyari kiyobowe na Kankindi Anne-Lise wari uyoboye delegation yose, Umutoza Mashami Vincent ndetse na Rurangayire Guy wari uhagarariye minisiteri ya siporo (MINISPORTS).

    Madamu Kankindi yagize ati 'Rimwe na rimwe kwakira impinduka biragora Hari igihe umuntu ashyira igitugu mu bintu kugira ngo bigende neza.Ntabwo byakirwa kimwe ku bantu batandukanye ariko nibaza ko ibyakozwe byose byakozwe mu nyungu z'abantu bose twajyanye.

    Abanyamakuru twajyanye,tugeze I Kigali twaraganiriye tuvugana ko nta zibana zidakomanya amahembe,ibyabaye byari ukugira ngo twuzuze inshingano zacu.Nta kibazo gikomeye cyabayeho.'

    Muri iki kiganiro,abanyamakuru bamwe bagiye bangirwa kuvuga ndetse umwe muribo yamburwa indangururamajwi ataravuga.

    Ku byavuzwe ko umwe mu banyamakuru yashinjwe kugambanira igihugu,Madamu Kankindi yagize ati “Nabyumvise bwa mbere mu itangazamakuru,ntabwo byabayeho…umunyamakuru umwe yasabwe kureba niba muri telefoni ye atafashe amashusho,nta kintu gikomeye cyabaye.”

    Umunyamakuru Jean Luc ahawe ijambo ngo abaze ikibazo mu mwanya w'ibibazo, yanyomoje ibyari bimaze gutangazwa ko umubano n'abanyamakuru wagenze neza, maze agaragariza amagambo akomeye yatangajwe na Anne-lise ndetse ngo anafitiye ibihamya.

    “Umubano w'abanyamakuru na delegation ntiwari mwiza rwose, ndabivuga nk'uwari uhari. Wavuze ko abanyamakuru turi abantu babi, twari tuzanye COVID19 mu ikipe.”

    Mugihe yari akomeje kugaragaza uko byari byifashe nk'uwari muri delegation kandi w'umunyamakuru, uwari uyoboye ikiganiro yahise amuca mu ijambo amusaba kurekera kuvuga ngo kuko ibyo bibazo ari ibijyanye n'ubuzima bw'umuntu ku gite cye.

    Umunyamakuru yasabye gukomeza kuko aricyo inama yari yahamagariwe ngo harebwe uko urugendo rwagenze, ariko ahita yamburwa ijambo atarangije n'Umujyanama Muri Minisiteri ya Sports, Karambizi Olivier wari umusangiza w'amagambo, anasaba ko bamwaka microphone, bityo n'ikibazo cye nticyanasubizwa.

    Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abanyamakuru ba sports, usanzwe anakorera igitangazamakuru cy'igihugu, Jean Butoyi, nawe ahawe ijambo, yahise yunga mubyo mugenzi we Jean Luc yari amaze kuvuga.

    Yavuze ko yababajwe n'uburyo umunyamakuru iri shyirahamwe ryohereje, yafashwe muri Cameroun, uburyo yavuye mu bitaro, uburyo bamufashije, n'uburyo atarangizanyije urugendo n'amavubi, asaba y'uko basobanura ukuntu umunyamakuru wa AJ sports yatereranywe.

    Madamu Kankindi Anne-Lise ahawe ijambo yahakanye ko uyu munyamakuru wa B&B FM yatereranywe, ndetse binavugwa ko yaje no gufatirwa kubera kutishyurirwa.

    Ati“Ku burwayi bwa Jean Luc, yarwariye kuri hoteli, araremba hanyuma ajyanwa mu bitaro arwazwa na Dr.Higiro.Imiti yose yishyuwe na CAF uretse itarabonetse mu bitaro yishyuwe nanjye wari uyoboye ikipe [delegation].Nta bijyanye n'ibitaro Jean Luc yishyuye.Ibivugwa ko Jean Luc yafatiriwe ntabwo aribyo.

    Nyuma y'uko ikipe igiye i Limbe, Jean Luc wagombaga gutaha kuwa mbere yasigranye na muganga Higiro i Douala maze bishyurirwa ibyo bari bamaze gukoresha ariko hasigara ijoro rimwe baraye muri hoteli. Facture y'iri joro yoherejwe i Kigali, ariko icyo gihe hari ikiruhuko (Konji) y'umunsi w'intwari, maze bituma muganga Higiro ariwe wishyura iyo facture.”

    Ubwo abanyamakuru 5 bajyanye n'ikipe muri Cameroon bageraga mu Rwanda,bose bashimangiye ko uyu mugore wari uyoboye ikipe yose yababaniye nabi,yaba kubabuza gukora akazi kabo,kubasuzugura n'ibindi.

    Mashami Vincent we yavuze ko nta mahirwe menshi abona afite yo kugumana akazi k'Ikipe y'Igihugu kuko atagatanga ndetse atari kamara mu ikipe y'igihugu.

    Ati 'Amahirwe menshi urakoze kuyampa ariko icyo nakubwira ni uko nta mahirwe menshi mfite yo gukomeza aka kazi kuko sinjye ugatanga kandi si njye ukiha. Wenda wowe ni ko ubibona ariko si ko njye mbibona.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uwari-uyoboye-amavubi-muri-cameroon-yahakanye-yivuye-inyuma-ibyo-gusuzugura

  • Jurgen Klopp yapfushije nyina umubyara abura uko ajya kumushyingura #rwanda #RwOT

    Jurgen Klopp w'imyaka 53 yahishuye inkuru y'urupfu rwa nyina mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Schwarzwalder Bote.

    Yagize ati 'Yari asobanuye buri kimwe kuri njyewe.Yari umubyeyi mwiza muri buri kimwe cyose ku isi.Nk'umukiristo,nizeye ko ubu ari mu mwanya mwiza.

    Impamvu ntagiye kumushyingura n'ukubera ibihe bibi isi irimo.Ubwo ibintu bizaba byabaye byiza tuzategura uburyo bwiza bwo kumwibuka.'

    Uyu niwe mubyeyi wenyine Klopp yari asigaranye kuko se Norbert yatabarutse mu mwaka wa 2000 ubwo yari afite imyaka 66 azize uburwayi.Ababyeyi b'uyu mutoza babanye imyaka 40.

    Ubudage bwahagaritse ingendo zose z'abantu bava mu Bwongereza mu rwego rwo gukumira Covid-19 y'ubundi bwoko yahagaragaye.

    Jurgen Klopp aheruka yaherukaga guhura n'umubyeyi we mu mwaka ushize ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 80.

    Umubyeyi wa Klopp yatabarutse kuwa 19 Mutarama uyu mwaka kandi yagize uruhare runini mu kumufasha kuzamuka mu butoza yaba muri Borussia Dortmund na FSV Mainz 05.

    Kuva Jurgen yagera mu Bwongereza muri 2015, yatwaye Premier League na Champions League.

    Uyu mugabo niwe muto mu bana 3 bavukana barimo uwitwa Stefanie na Isolde.

    Mu myaka yashize,Jurgen yatangaje ko nta kintu cyamubabaje nko kuba se yarapfuye atamubonye atoza kuko yapfuye uyu mutoza wa Liverpool abura amezi 4 ngo atangire akazi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jurgen-klopp-yapfushije-nyina-umubyara-abura-uko-ajya-kumushyingura

  • Banki y'Isi igiye gutera u Rwanda inkunga ya miliyoni 500$ – #rwanda #RwOT

    Ibikubiye mu masezerano y'iyi nguzanyo nshya ntibiramenyekana ariko ikizwi ni uko izafasha igihugu mu nzego zirimo kubona no gukwirakwiza inkingo, kubaka urwego rw'ubuhinzi, gutera inkunga ibigo bito n'ibiciriritse ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu banyarwanda.

    Icyorezo cya Coronavirus cyasubije inyuma ubukungu bw'u Rwanda, aho Banki y'Isi ivuga ko ubw'uyu mwaka buzazamuka ku kigero cya 3,9% aho kuba 7% yari yitezwe mbere y'umwaduko wa Covid-19.

    Byitezwe ko aya mafaranga azafasha igihugu kubona inkingo ziri mu by'ibanze byihutirwa bizatuma ubuzima bugaruka ku murongo, bityo n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 zikagabanywa, kuko bitagenze gutyo izi ngaruka zaba mbi kurushaho mu myaka iri imbere.

    Leta yateganyije ko izakingira Abanyarwanda 60% muri iyi gahunda, bikazatwara arenga miliyoni 124$.

    Abakurikiranira hafi iby'ubukungu bw'u Rwanda bavuga ko ari ingenzi cyane ko mu bihe nk'ibi bikomeye, igihugu gikora ishoramari rifatika mu buhinzi kuko uru rwego ari rumwe mu zigira ingaruka zikomeye ku busugire bw'ifaranga ry'u Rwanda, bityo mu gihe igihugu kititeza kuzanzamura urwego rw'ubukerarugendo vuba, nka rumwe mu zigira uruhare rufatika mu kwinjiriza igihugu amadevize, ari ngombwa ko izindi nk'ubuhinzi bwitabwaho cyane kugira ngo butazagira uruhare mu gutuma ifaranga ry'u Rwanda rirushaho gutakaza agaciro.

    Kugera muri Nzeri umwaka ushize, ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 8.9%, bigizwemo uruhare runini n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa (byazamutse ku kigero cya 10.9% kuva muri Nzeri 2019 kugera muri Nzeri 2020) ryagaragaye cyane mu Rwanda.

    Indi mpamvu ishoramari ry'ubuhinzi ari ingenzi cyane mu bihe biri imbere ni uko byamaze kugaragara ko mu cyaro, ahatuye 90% by'abakene bari mu gihugu, ari hamwe mu hasigaye hagaragara ibibazo by'ihenda ry'ibiribwa, bikarushaho n'ubundi gukenesha imiryango isanzwe ihatuye.

    Nko mu mwaka ushize, ibiciro by'ibiribwa byarazamutse cyane mu cyaro ugereranyije no mu mijyi, kuko byageze kuri 15.6% ugereranyije na 9.7% mu mijyi.

    Usibye umusaruro w'ubuhinzi, indi mpamvu ikomeye yatumye ifaranga ry'igihugu ritakaza agaciro harimo izamurwa ry'ibiciro by'ingendo ryabayeho umwaka ushize, ubwo imodoka rusange zemererwaga kongera gukora ingendo ariko zigatwara gusa 50% by'ubushobozi bwazo.

    Abahanga mu by'ubukungu rero bavuga ko ishoramari mu buhinzi ryarinda ifaranga ry'u Rwanda gukomeza gutakaza agaciro, dore ko n'ubundi amadevize ategerejwe mu gihugu ashobora kugabanuka bitewe n'idindira ry'ubukerarugendo n'ubucuruzi mpuzamahanga bwakomwe mu nkokora n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Ishoramari ryo muri uru rwego kandi rishobora kuba umusemburo wo gufasha Abanyarwanda kubona akazi, kuko byitezwe abantu 550 000 (bangana na 5% by'Abanyarwanda), bazatakaza imirimo yabo muri uyu mwaka.

    Gushora imari mu buhinzi, nka rumwe mu nzego zitanga akazi ku bantu benshi, bishobora kongera amahirwe y'uko abantu babona imirimo kandi n'izindi nzego zirimo urw'inganda zishingira cyane ku musaruro w'ubuhinzi, zikaboneraho kuzamuka.

    U Rwanda ruteganya kuzakoresha miliyoni 900$ mu gufasha ubukungu kwigobotora ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, ayo mafaranga akazakoreshwa mu kwagura ikigega kigenewe gutera inkunga abatishoboye, kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere inzego z'ingenzi mu bukungu bw'igihugu, zirimo n'ibigo bito n'ibiciriritse.

    Ideni ry'u Rwanda rimaze kugera kuri 66% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, rivuye kuri 58% mu mwaka wa 2019.

    Banki y’Isi igiye gutera u Rwanda inkunga ya miliyoni 500$


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-y-isi-igiye-gutera-u-rwanda-inkunga-ya-miliyoni-500

  • Kigali : Abifuza kumenya kuvuga neza icyongereza mu minsi micye bahishuriwe ibanga #rwanda #RwOT

    Uwayezu yavuze ko bafite abarimu bo ku rwego rwo hejuru hakiyongeraho n’abanyamahanga cyane cyane mu biganiro mpaka, aba bose bakaba ari bo bafasha abitabiriye amahugurwa kunguka ubumenyi bwinshi mu rurimi kandi mu gihe gito. Mu kwigisha Icyongereza, bibanda cyane ku kuvugira mu ruhame uru rurimi. Ati “Twibanda kuri speaking (kuvuga ururimi) kandi biba byiza kuvuga uri kumwe n’abandi ngo ukosorwe unabigireho”.

    Yavuze ko 80% bigisha kuvuga neza icyongereza, ibindi bikaza ari inyongera. Ati “70-80% ni speaking ibindi bice by’ururimi bigafata ibisigaye”.

    Muri ICT For All in All banafasha abantu gukora ubushakashatsi no kubusobanurira neza abantu, gukora ibijyanye no kwiga imishinga, yaba isanzwe, isaba inkunga ndetse n’inguzanyo. Yagize ati “Ururimi ni cyo cya mbere, gusa tunabafitiye serivise nziza yo kubafasha kwiga imishinga no kuyinoza yaba imishinga isanzwe, iyaka inkunga cyangwa inguzanyo”

    Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse no gufasha abiga kwiga bisanzuye banakurikirana neza amahugurwa, mu ishuri haba harimo abantu batarenze 10. Mu minsi y’imibyizi biga umunsi umwe naho mu mpera z’icyumweru bakiga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nyuma ya saa sita. Uwayezu yatanze urugero avuga ko umuntu bamwigisha ibijyanye n’umwuga akora mu buzima bwa buri munsi ku buryo nk’umucuruzi ashobora kujya kurangura i Dubai ntakenere umusemuzi.

    Uwayezu atangaza ko batangiye gutanga aya mahugurwa bahereye ku bana bato, nyuma baza kwagura bongeramo n’abantu bakuru. Ati “Twabanje gufasha abana bakiri batoya tubigisha cyane cyane twifashishije ikoranabuhanga mu bijyane na science n’ubu turabikomeje cyane cyane abana bitegura ibizamini bya Leta ko banatugana tukabafasha kuzamura urwego bazatsindiraho, twongeraho ikoranabuhanga n’uko bakwitwara mu isi y’ikoranabuhanga ;

    Tuza no gufasha abantu batandukanye mu kwiga imishinga, kuyitegura no kuyinoza nk’imishinga y’ubucuruzi, gufasha abana gukora ubushakashatsi kubonoza no kubumurika, ariko tuza gusanga gufasha umuntu gukora ubushakashatsi yajya kubumurika bikamubera ikibazo kandi yarize Icyongereza mu minsi yashize cyangwa mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, ukaba waramufashije yajya kumurika bwa bushakashatsi kubisobanurira abantu bikamugora”.

    Uwayezu Theoneste yakomeje agira ati “Noneho tubona hari ikibazo mu mivugire n’imikoreshereze y’Icyongereza, nibwo twatangiye iyi gahunda ya 'English for Business and Leaders', aho twigisha abantu Icyongereza mu kukivuga cyane cyane hagati ya 70 na 80 ku ijana tuzamura urwego umuntu avugaho Icyongereza kugira ngo wa mucuruzi ujya i Dubai, ujya mu Bushinwa, ujya muri Amerika atazakenera umuntu uzajya umusemurira”.

    Mu gusoza, yavuze ko impamvu bibanda ku rurimi rw’Icyongereza ari uko rufatwa nk’ururimi rw’ubucuruzi, rukaba rukoreshwa ku isi hose. Ati “Noneho wa mukiliya uvuga icyo Cyongereza kuko tuvugishije ukuri Icyongereza ni ururimi rw’Ubucuruzi gikoreshwa ku isi hose wa mukiliya umugana bitazamugora kuvugana nawe, kimwe n’abayobozi bakamenya kugaragaza ibikorwa byabo mu Cyongereza, yaba abacuruzi cyangwa abayobozi mu gihe cy’amezi ane uba uri ku rwego rwo gutembera isi ufite ishema ryo kuba uzi kwandika no kuvuga Icyongereza neza'.

    Uwayezu Theoneste avuga ko iri shuri ryatangiye mu 2017. Abantu barenga 100 ni bo bamaze guhaha ubumenyi muri iri shuri. Umuhire Joyce umwe mu banyeshuri bize muri 'ICT for All in All' yavuze ko yaryungukiyemo byinshi kuko mbere yo kujya kwiga yari afite ikibazo cyo kuvuga no kumva Icyongereza, ubu akaba yishimira ko icyo kibazo cyakemutse kuko yatsinze ikizamini cy’abasaba kujya kwiga mu mahanga. Yasabye abantu kugendana n’ibihe Isi igezemo byo kumenya ikoranabuhanga n’ururimi rw’Icyongereza. Ukeneye kubagana no gusobanuza byinshi kuri serivisi batanga, wabahamagara kuri telefone ikurikira : 0788302964.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abifuza-kumenya-kuvuga-neza-icyongereza-mu-minsi-micye-bahishuriwe-ibanga

  • Imbuto Foundation yatangije Ejo si kera, ur… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki Cyumweru ni bwo Imbuto Foundation yatangaje ko yatangije ikiganiro yise 'Ejo si kera' kizajya gitambuka kuri Radio Rwanda, kuri Radio zitandukanye z'abaturage n'izindi z'abikorera.

    Iki kiganiro kizajya gikorwa n'umunyamakuru Ismael Mwanafunzi. Kuri Radio Rwanda kizajya gitambuka saa kumi n'ebyiri 15'. Kiri mu bice bitatu harimo ibiganiro byo kuri Radio, ikinamico na filime zizajya zizatambuka kuri Televiziyo.

    Hari n'inkuru zisanzwe zizakorwa ku ngingo zizaganirwaho nk'imibanire mu muryango, kuboneza urubyaro, ubuzima bw'imyororokere, imikurire y'abana n'ibindi.

    Igitekerezo cyo gutangiza ibi biganiro cyaje muri iki gihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19, aho Imbuto Foundation itabasha kugera ku bagenerwabikorwa bayo nk'uko bisanzwe kandi bakaba bakeneye kubona amakuru yizewe ku ngingo zitandukanye.

    Isabelle Kalisa Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima muri Imbuto Foundation yabwiye INYARWANDA ati 'Kubera ko bitari gushoboka ko tubageraho kubera ibihe turimo niyo mpamvu twifuje gukoresha uburyo bwatuma babona ayo makuru mu buryo bworoshye. '

    Isabelle yavuze ko iki kiganiro kizajya kivuga ku ngingo zitandukanye; ubuzima bw’imyororokere, ibyiza byo gutinyuka kuganira hagati y'abana n'ababarera, kuboneza urubyaro, imbonezamikurire y’abana bato, kwihangira imirimo mu rubyiruko, byose bigamije kubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye.

    Yavuze ko ibi biganiro bizajya bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kuri Radio zitandukanye z'Abaturage, kubera ko muri iki gihe cya Covid-19 ari bwo abantu bitabiriye gukoresha ikoranabuhanga ndetse ko hari zimwe muri serivisi z'ubuzima zikenerwa n'urubyiruko zitari zikibonerwa umwanya uhagije.

    Ati 'Ikindi ni uko ibihe bya Covid-19 byahinduye imyitwarire y'abantu, ibyemezo bitandukanye byagiye bishyirwaho ngo bifashe abantu kwirinda byatumye abantu benshi bitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kazi, amasomo cyangwa gushakisha andi makuru ayo ari yo yose, ibi bigakorwa cyane n'abakiri bato haba mu guhumurizanya, gukina imikino itandukanye no kuganira ari nabyo byatumye imbuga nkoranyambaga zihindura cyane isura y'uko zikoreshwa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko iki kiganiro kizajya gitambuka kuri Radio, Televiziyo no ku zindi mbuga nkoranyambaga kugira ngo kigere ku bantu benshi b'ingeri zose, kandi mu gihugu hose.

    Iki kiganiro ntikihariye ku rubyiruko gusa, ahubwo kizakora ku muryango Nyarwanda muri rusange. Umushinga w'ibi biganiro uri gutegurwa na Imbuto Foundation binyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi ifatanyije n'urubuga Zacu Tv rucuririzwaho filime nyarwanda.

    Iminsi n'amasaha y'ikiganiro 'Ejo si kera'; ku wa Mbere 18h15'; RC Musanze ku wa kabiri 20h, RC Huye ku wa Gatatu saa 18h40', RC Nyagatare ku wa Gatatu 20H, RC Rubavu ku wa Kane 18h45', Energy Radio ku wa Kane 19h50', Radio 1 ku wa Gatanu 20h na RC Rusizi ku wa Gatandatu 18h 50'.

    Umuryango Imbuto Foundation ugamije; Igihugu gifite ubushobozi kandi gituwe n'abanyarwanda bihesha agaciro, gushyigikira iterambere ry'umuryango ufite ubuzima bwiza, ujijutse kandi wihagije mu bukungu no kuba abadahigwa, ubunyangamugayo, gutahiriza umugozi umwe no kwiyemeza.

    Ibikorwa by'Imbuto Foundation bijyanye na gahunda za Leta, ikaba yuzuza inshingano zayo ibinyujije mu buvugizi ikora, kwegera imiryango itandukanye, kwigisha, gushimangira ubufatanye no gushyigikira urubyiruko rufite impano.

    Umuryango Imbuto Foundation watangije uruhererekane rw’ibiganiro bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byigisha umuryango Nyarwanda

    Gahunda y’ibiganiro ‘Ejo si kera’ bizajya bikorwa na Ismael Mwanafunzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102984/imbuto-foundation-yatangije-ejo-si-kera-uruhererekane-rwibiganiro-ikinamico-na-filime-byig-102984.html

  • Sugira yagize icyo avuga ku muhanzikazi Noll… – #rwanda #RwOT

    Sugira Ernest rutahizamu w’Amavubi watsinze igitego cta 3 cyahesheje ikipe y’igihugu itike ya 1/4 cya CHAN 2020, yabajijwe icyo avuga ku mukobwa wamusabye ko yamutera inda mu kwishimira intsinzi yahesheje u Rwanda, maze atangaza ko icyo kibazo adashobora kugisusubiza. Ubwo ikiganiro cyari gikomeje, Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, yumvikanye arimo kubwira Sugira ati 'Umwana ni umugisha'. 

    Ubutumwa Noella yanyujije kuri Twitter asaba Sugira kuzamutera inda

    Sugira Ernest yakomeje kugaragaza gushidikanya kwinshi aho yaneruye akavuga ko ibintu byo ku mbuga nkoranyambaga bigoye kubiha agaciro bitewe n’uko hari abiyitirira izo mbuga bakandika ibyo bashaka. Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, baganiraga kuri shene ya You Tube ya Rayon Sport yitwa Rayon Sports Tv, yongeye kumubaza ati 'Uramumwimye?', Sugira asubiza ati:

    Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane, ngo ugire ikintu ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.

    Sugira yabwiwe ko uyu mukobwa Noella abyiyemerera (ko nta muntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga), nuko Sugira ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi (yavugaga ko atabizi niba bazabonana).

    UMVA HANO UKO NOELLA IZERE YABWIYE INYARWANDA TV  

    Izere Noella, aherutse gutangariza InyaRwanda ko kwemerera umwana Sugira Ernest yabitewe n'amarangamutima kuko yarikiniraga. Icyakora ukurikije ugushidikanya Sugira Ernest afite wakwemeza ko bombi bahuye hari ikintu kizima byatanga yaba kumenyana na cyane ko bataziranye amaso ku maso ndetse no kuba bagira ibindi binyuranye bahuriramo aho Sugira ashobora no kuba umukunzi w’umuziki wa Noella Izere nk’uko nawe amufana bikomeye muri ruhago.

    Noella Izere yasabye Sugira ko yamutera inda

    Sugira Ernest yirinze kugira byinshi atangaza ku mukobwa wamusabye kumutera inda

    Noella Izere akora umuziki mu njyana Gakondo

    REBA HANO INDIRIMBO ‘IKIRUTIBINDI’ YA NOELLA IZERE

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NOELLA IZERE AVUGA KURI SUGIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102981/sugira-yagize-icyo-avuga-ku-muhanzikazi-noella-izere-wamusabye-kumutera-inda-rugwiro-herve-102981.html

  • Amwe mu mayeri akoreshwa n’abahanuzi mu gukurura abayoboke #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi abahanuzi b’ibinyoma bakomeje kwiyongera uko bukeye n’uko bwije, aho birara muri rubanda bagahanura ibishingiye ku mayeri yabo bagamije kurya imitungo y’abantu ndetse no kwigwizaho abayoboke. Ariko bazabona ishyano ababeshyera Imana ngo yavuze kandi itavuze. Birakwiye ko abantu basobanukirwa bene ayo mayeri kugira ngo duhashye abo banzi b’umusaraba.

    Mu bindi bihugu biroroshye kubona umuntu ufunguka agatanga ubuhamya bw’ibyamubayeho, mu mubano we n’umuhanuzi ariko mu Rwanda siko bimeze. Ni gake cyane umuntu ashobora kukwizera akavuga n’akari imurori ku nkuru nk’izo cyane ko ishobora kumugiraho ingaruka.

    Umwe mu bayoboke b’itorero rikorera mu Mujyi wa Kigali yavuze uko yatekewe imitwe n’abahanuzi, akazinukwa burundu kongera kubatega ugutwi.Mu magambo magufi yagize ati 'Umuhanuzi yampanuriye ambwira ngo mfate umunyu nywuterere ku mabati, ngo birirukana ibirozi bari banterereje. Nkibita mu gutwi nibutse ko umunyu iyo uwushyize ku mabati abora cyangwa agatoboka, ndabireka. Banzaniye ibintu bacukura inzu, bashaka kwerekana ko bazi ibirimo nabyo ndabibona.”

    Kuva icyo gihe ngo yahuzwe burundu abantu bamuhanurira nyuma yo guhura n’abagerageje kumutekaho umutwe ntibyabahira.

    Amasezerano y’ibyiza yahumye abantu amaso, byorohereza abahanuzi

    Pasiteri wo mu Itorero ADEPR yasobanuye ko Isi igeze mu bihe aho abantu bita icyiza ikibi, ikibi bakakita icyiza kandi ntibibatere isoni.

    Yagize ati 'Abandi bigwizaho ababahanurira ibyiza gusa ariko ntibakomoze ku kureka ingeso mbi zabo, iteka kandi ntibatana no kwigwizaho ababigisha inyigisho zijyanye n’irari ry’imitima yabo zibabwira amahoro kandi nta mahoro y’umunyabyaha, bose baragana mu gucirwaho iteka.”

    Ubuhanuzi bugusha ku byiza, bwizeza abantu ko nta teka bazacirwaho burayobokwa cyane kandi bukundwa n’ab’ingeri zose.

    Yakomeje avuga ko buri wese yishakira icyamumenyekanisha ku buryo anatanga ubuhanuzi yatumwe n’abandi cyangwa na we yishakira indamu bigatuma avuga ibyiza bijyanye n’ibyo yifuza mu mutima we.

    Ati 'Turi kwakira abahanura basenyana (bavuguruzanya) bati 'Imana ivuze ibi kuri COVID-19′, abandi bati 'murabeshya. Abana mu gakiza ni bo bari kubibabarizwamo cyane kuko abantu bibahejeje mu rungabangabo.”

    Uyu muvugabutumwa agaragaza ko bakwiye kwigisha no guhugura abavugira mu ruhame bakumvwa kugira ngo hagabanywe abayobya rubanda nyamwishi.

    Gukodesha abarwayi no kubahererekanya

    Kimwe mu byemeza abayoboke ko umuhanuzi bakurikiye ari muzima ni uko avuga ibintu bikaba.

    Iturufu ikomeye benshi bakoresha ni iyo gukiza indwara zitandukanye kugera no ku guhagurutsa abafite ubumuga cyangwa bahanzweho n’imyuka mibi aho n’ufite imbago ashobora kuyita hasi agatambira Imana.

    Amakuru afitiwe gihamya ni uko hari bamwe mu bavugabutumwa bajya mu byaro bya kure bakavanayo abantu wakwita ko ari beza mu kwigana imico y’abandi, akiyerekana nk’ufite ubumuga nyamara ari muzima ahubwo yabaye igikoresho cyo kwemeza rubanda.

    Benshi muri bo usanga bahuriweho ku buryo bashobora no guhererekanywa, bagakora nk’abanyabiraka bishyurwa, bagakorerwaho ibitangaza.

    Ikusanyamakuru ku muntu

    Niba warateraniye aho bahanurira uzi ibibazo umuhanuzi aba abaza umuntu baganira. Turaziranye? Si ubwa mbere umbonye? Nigeze nguhamagara? Hari umuntu wo mu muryango wanyu tuziranye? Uhereye aha wakwibaza impamvu y’ibi bibazo.

    Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram na WhatsApp, uzi neza nk’amakuru wasangije abagukurikira mu cyumweru gishize.

    Ntibyansaba kubanza gusenga ay’irindwi ngo menye ko wishimye cyangwa ubabaye, kureba ayo magambo cyangwa amafoto watangaje byaba ishusho y’uko ubayeho.

    Ubu rero ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu bihugu byateye imbere aho usanga abahanuzi baba bafite ababashakira amakuru hanyuma akaba ariyo yifashishwa mu guhanura. Aho imbuga nkoranyambaga zitifashishijwe ni ho hitabazwa ibiganiro nk’ibyo kuri telefoni cyangwa gutemberera ahantu runaka.

    Umwe mu bavugabutumwa yavuze ko hari ubwo umuhanuzi aba aziranye n’umuntu amufiteho amakuru akabura uko amwinjirira, agakoresha mugenzi we bakanoza umugambi wo guhura, akamuhanurira ibyo bavuganye, baziranyeho.

    Gusaba igitambo cy’amafaranga

    Ubuhanuzi bwakirwa mu buryo butandukanye ndetse hari n’ababufata nko gushaka indonke, kenshi ubwo urabuhabwa bugahera, ukazategereza ugaheba.

    Ibi byanatumye busigwa ikizinga ndetse bamwe mu bashimangira ko babisigiwe bambikwa umwambaro w’ubutekamutwe muri rubanda.

    Iwacu mu Rwanda,abo bahanuzi bitwa n’abasatuzi bitewe n’uburyo babifatanya n’ivugabutumwa.

    Abasatuzi bafatwa nk’abigisha Bibiliya baca hejuru ahubwo bacuruza ijambo ry’Imana, bavuga ko 'Ituro riremereye cyangwa gutamba Isaka wawe' biguhesha imigisha bigatuma bahanurira aho bageze hose.

    Abasatuzi barimo abahanzi n’abapasiteri baniyita 'Ibiharamagara’, 'Ibifaru’, 'Intare zo mu rusengero’, 'Bitinze bizasohora’, 'Umwami w’Akarago’ n’andi.

    Akenshi usanga basaba abantu amafaranga ngo baje kubasengera ku buryo bashobora no kubahanurira ibiteye ubwoba ariko bakabizeza ko Imana ishobora kubikuraho bisengewe.

    Mu Ugushyingo 2018, Bishop Rucyahana uyobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko abayoboke badakwiye kwemera guha abashumba n’abavugabutumwa amafaranga ngo babasengere.

    Yagize ati 'Numva ko hari abashyira amaturo imbere bakavuga ko bagomba gutura ndetse bakavuga ngo tanga amafaranga aya n’aya tugusengere. Iyo ni ruswa.'

    Iterabwoba ryo kurekwa n’Imana

    IGIHE yamenye ko bamwe mu bahanuzi iyo bagiye gusura umuntu bifuza guhanurira hari ubwo bitwaza ibintu bagera iwe bakabishyira mu gipangu cyangwa mu nzu nko mu ntebe, bakazagaruka bavuga ko hari ibyo Imana yaberetse.

    Umwe mu bo byabayeho yavuze ko 'iyo utabaye amaso aho unasabwa ituro ryo kwihumanura kandi ukaritanga.’

    Ikinamico mu gushyingira n’umurindi mu gusenya ingo

    Inkuru twatangiriyeho yerekana umwe mu bakobwa wasambanyijwe n’umupasiteri we, amushukishije icyo kunywa yavugaga ko kimukiza igifu.

    Benshi mu rubyiruko bifuza kubaka urugo na bo bakagira umuryango uzabitirirwa.
    Hari ibikorwa nk’ubukomisiyoneri aho umukobwa cyangwa umuhungu bavugana n’abahanuzi bakabahuza n’abo bifuza kubana, bigatwererwa ko 'Imana yavuze’ inashyigikiye uwo mushinga nyamara ari amarangamutima n’inyungu bishakira.

    Abahanuzi kandi batungwa agatoki ku gukoresha imbaraga z’icyizere bagirirwa mu gusambanya abakobwa n’abagore bababeshya ko bari kubakuraho imivumo na karande zibazitira kugera ku byiza.

    Ibi rimwe na rimwe ni byo bivamo gusenyuka kw’ingo cyangwa umuhanuzi akaba yanasaba abashyingiranywe gutandukana kuko nta mugisha uri mu rugo rwabo.

    Uburyo rukumbi abayoboke b’amatorero bazitwara imbere y’abakozi b’Imana bashobora kubagusha mu mutego wo kubizeza ibishobora kudasohora ni ukubakira ku ijambo ry’Imana no kudakururwa n’ababizeza ibintu by’ibitangaza.

    Muri macye birakwiye ko abantu b’Imana bava mu rungabangabo bashyirwamo n’abahanuzi b’ibinyoma hanyuma bakizera Imana kuko Yo ubwayo ishobora gukora yavuze cyangwa se itanavuze. Mubyukuri abantu ntibagashidukire ababahanurira bajye basaba Imana Umwuka w’ubugenzuzi hanyuma babashe guhagarara mu murimo neza.

    source:igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amwe-mu-mayeri-akoreshwa-n-abahanuzi-mu-gukurura-abayoboke.html

  • Hemejwe igihe ndakuka Tour du Rwanda 2021 iza… – #rwanda #RwOT

    Byari biteganyijwe ko Tour du Rwanda 2021 yari gukinwa hagati ya tariki ya 21-28 Gashyantare, ariko muri Mutarama Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ‘FERWACY’ ritangaza ko nyuma yo kugisha inama inzego zitandukanye za Leta ryafashe umwanzuro wo kuryimura.

    Ni icyemezo cyatangajwe tariki ya 15 Mutarama 2021, nyuma yo kureba uburyo COVID-19 ihagaze mu bice bitandukanye by'Isi bikagaragara ko bishobora kubangamira imitegurire myiza ya Tour du Rwanda.

    FERWACY yatangaje ko irushanwa ryimuriwe ku wa 2-9 Gicurasi ariko amatariki mashya akabanza kwemezwa na UCI. Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Tour du Rwanda yatangaje ko aya matariki yemejwe bidasubirwaho. Yagize iti 'Twishimiye gutangaza ko UCI yemeje amatariki mashya ya Tour du Rwanda, ku wa 29 Gicurasi 2021''.

    Tour du Rwanda yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009 ubwo yegukanwaga na Adil Jelloul. Irushanwa riheruka, Tour du Rwanda 2020 ryatangiye tariki 23 Gashyantare rigera tariki 1 Werurwe 2020 ryegukanwa na Natnael Tesfatsio ukomoka muri Eritereya ku mwanya wa kabiri haza umunyarwanda Moise Mugisha.

    Irushanwa ry’uyu mwaka rizaba ku nshuro ya 13 kuva ryaba mpuzamahanga, rizaba kandi ribaye ku nshuro ya gatatu riri ku rwego rwa 2.1, aho ryitabirwa n'amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

    Amakipe 15 niyo yamaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2021:

    Amakipe y'Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

    Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SAC (Rwanda), Pro Touch (Afurika y'Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG (Malaysia) na Medellin (Colombia).

    Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

    Amakipe azahagararira u Rwanda akomeje imyiteguro

    Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa akurura Abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu

    Umunya-Eritrea Tesfazion Nathnael niwe wegukanye irushanwa ry’umwaka ushize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102987/hemejwe-igihe-ndakuka-tour-du-rwanda-2021-izabera-102987.html