Category: Uncategorized

  • RAB yatangiye gukingira indwara iherutse kwibasira ingurube – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi aborora ingurube mu turere dutandukanye bataka igihombo bari gutezwa n'iyi ndwara ifata ingurube mu minsi ibiri igahita ipfa. Ni indwara imaze kwica ingurube zirenga 320 nk'uko bitangazwa na RAB, ikaba yaragaragaye mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Kamonyi, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali.

    Iyo ndwara itera umuriro mwinshi ingurube, igacika intege mu ngingo ikananirwa guhagarara, uretse ibi kandi ngo igatangira kuzana utuntu tw'amaraso ku matwi ku buryo mu minsi ibiri ihita ipfa.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubworozi muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, yabwiye IGIHE ko urukingo ruje gukumira indwara rukanatanga umutekano ku borora ingurube hirya no hino mu gihugu.

    Yavuze ko dose imwe ari 900 Frw nibura ingurube imwe isabwa guterwa ebyiri kugira ngo igire ubudahangarwa bwo guhangana n'iyi ndwara.

    Ati 'Urukingo ruje gukumira iyi ndwara, ruratuma aborora ingurube bagira umutekano ariko nakongeraho akantu kuko urukingo rutazakumira izindi ndwara zituruka ku bororera ingurube mu mwanda, turakumira iyi ndwara ariko hari n'izindi zishobora kwibasira ingurube zabo cyane cyane izituruka ku mwanda.'

    Yakomeje avuga ko aborozi b'ingurube basabwa kugira ubwirinzi ku matungo yabo ngo kuko nibatayarinda bizajya bibatwara amafaranga menshi bakingira indwara zitandukanye.

    Ati 'Aho bororera ntabwo abantu bagomba kuhajagajaga uko biboneye bagomba kugira isuku yaba ku bakozi naho ingurube ziba, abantu benshi bazi ko ingurube ziba mu mwanda si byo, bazigaburira umwanda wasigaye muri restaurant kandi si byo bakagombye kuzigaburira ibintu byiza kandi bakazirinda kugera ku mwanda kuko niho zandurira izo ndwara zose.'

    Dr Ndayisenga yasabye kandi aborozi b'ingurube kugana ubwinshingizi bw'amatungo ngo kuko leta ibatangira 40% bo bakiyishyurira 60% yavuze ko ibi bibafasha mu gihe haje indwara runaka ikabicira ingurube ngo kuko bahita bashumbushwa mu buryo bworoshye bigakuraho igihombo bari kuzagira.

    RAB yatangiye gukingira indwara ya “Rouge” ingurube zo mu bice bitandukanye by’igihugu

    Urukingo rumwe ruri guhabwa ingurube rugura amafaranga 900 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-yatangiye-gukingira-indwara-iherutse-kwibasira-ingurube

  • Umukecuru witegura isabukuru y'imyaka 117 yarokotse Covid-19 bitangaza benshi! #rwanda #RwOT

    Umubikira w'umufaransa, umunyabulayi ushaje kuruta abandi bose kuri uwo mugabane, yarokotse Covid-19, mu gihe hasigaye imisi mike ngo yizihize isabukuru y'imyaka 117 amaze avutse.

    Lucile Randon, yiswe izina ry'ikibikira rya Mama Andre mu 1944, yamenyekanye ko yanduye coronavirus ku wa 16 z'ukwa mbere 2021 ariko nta bimenyetso na bimwe yagaragaje. Yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko atazi uko yanduye iki cyorezo. Ubu bigaragara ko yakize neza kuko yitaweho nkuko BBC ibitangaza.

    Mama Andre, ubu kubera gukecura cyangwa se izabukuru ntabwo abona kandi agendera mu igare ry'abamugaye. Arimo kwitegura kwizihiza isabukuru y'amavuko ye kuri uyu wa Kane Tariki 11 Gashyantare 2021, aho azayizihiza ari kumwe n'umubare muke cyane w'abantu ugereranije nuko byakorwaga mbere.

    Umuvugizi w'ikigo cy'abageze muzabukuru cya Sainte Catherine Labouré, David Tavella, avuga ati: 'Yagize amahirwe menshi'.

    Yabwiye ikinyamakuru Var Matin ati: 'Ntiyambajije ibijyanye n'ubuzima bwe, ahubwo yambajije ibijyanye n'imibereho ye. Nk'urugero; yifuje kumenya nimba amasaha yo gufungura no kuryama bigiye guhinduka'.

    Ati 'Ntiyigeze yerekana ko atinya iyi ndwara. Ahubwo yari afitiye impungenge abandi basanzwe babana muri icyo kigo'.

    Mama Andre yavutse ku wa 11 z'ukwa kabiri mu 1904.

    Mama Andre, azwi ko ari we muntu wa mbere ushaje ku mugabane w'u Burayi, azwi kandi nk'umuntu wa kabiri ushaje kw'isi yose, nk'uko biri ku rutonde rw'ikigo Gerontology Research Group's (GRG) gisanzwe gikora ubushakashatsi bwo kugaragaza abantu bashaje kw'isi.

    Abajijwe n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa BFM niba yari afite ubwoba bwo kuba yaranduye Covid, Mama Andre yasubije ati: 'Oya, nta bwoba nari mfite, kubera ntatinya gupfa. Ndanezerewe kuba ndi kumwe na mwe, ariko nifuza ko mba ndi ahandi hantu, kumwe na mukuru wanjye, sogokuru wanjye na nyogokuru wanjye'.

    Inkuru ya BBC Gahuza

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/10/umukecuru-witegura-isabukuru-yimyaka-117-yarokotse-covid-19-bitangaza-benshi/

  • Rubavu: Polisi yafashe abantu 103 bari kunywera inzoga muri restaurant – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bari bize amayeri yo kujya muri restaurant akaba ari ho banywera inzoga.
    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'uburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, yavuze ko ibyakozwe n'aba bantu bitemewe.

    Ati ''Ntabwo restaurant ari akabari, ibi ni ukurenga ku mabwiriza kandi mwarangiza mukegerana. Ibi ni ugukwirakwiza icyorezo nta kindi nababwira, mugomba kubahiriza amabwiriza ya leta n'abaganga agamije kwirinda covid-19 kuko ntireba imyaka, ntawe itahitana''.

    Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko kunywa inzoga bitabujijwe, ikibujijwe ari aho kuzinywera. Ati ''Ntabwo kunywa bibujijwe, ukeneye inzoga azijyana iwe utubari turafunze. Ntabwo Polisi izihanganira abarenga ku mabwiriza ya Leta”.

    Ku ruhande rw'abafashwe basabye ko aho bafatiwe hafungwa kuko ari ho habateza kugwa muri aya makosa.

    Abafashwe barimo kwica akanyota ubona nta cyo bitayeho

    Iyi restaurant banyweragamo Polisi yasabye ko ifungwa

    Abafashwe bari kunywa bagera ku 103

    Aba bantu bari begeranye cyane

    Polisi yagiriye inama abafashwe nk’uko bisanzwe bigenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-polisi-yafashe-abantu-103-bari-kunywera-inzoga-muri-restaurant

  • Musanze: Uruhinja ruzima rwatoraguwe mu bwiherero bw'ikigo cy'amashuri – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko uyu mwana yatawe muri ubu bwiherero yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Gashyantare 2021, ubwo Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano Dasso rukorera mu Murenge wa Gacaca rwahabwaga amakuru n'abaturage bahanyuraga ko haba harimo umwana waririragamo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacaca, Anaclet Habinshuti, iri shuli riherereyemo, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu uru ruhinja rwajyanwe mu Bitaro bya Ruhengeri kandi ko rumeze neza nta kibazo tugaragaza.

    Ati ” Byamenyekanye ku mugoroba Dasso zikora ibishoboka zimukuramo akiri muzima, ubu ari kwa muganga ariko nta kindi kibazo yari yagaragaza ameze neza, inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ngo hamenyekane uwaba yabikoze kuko ntawe turakeka kuko n'iryo shuri ntabwo rizitiye n'ababa bari inyuma yaryo babikora.'

    Uru ruhinja bigaragara ko rumaze iminsi mike ruvutse, ruri kwitabwaho mu Bitaro bya Ruhengeri ngo harebwe niba nta kindi kibazo gikomeye rwaba rwahuye nacyo nyuma yo gukurwa mu Kigo Nderabuzima cya Karwasa cyarwakiriye mbere.

    Uruhinja rwatangiye kwitabwaho ngo harebwe niba nta kibazo gikomeye twahuye nacyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-uruhinja-ruzima-rwatoraguwe-mu-bwiherero-bw-ikigo-cy-amashuri

  • Wenda icyo gihe ntabwo abantu babyumvaga – Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko nyuma yo kunganya n’ikipe ya Maroc benshi mu banyarwanda batabyumvaga ariko nyuma y’uko itwaye igikombe babonye ko inota rimwe bayikuyeho rihagije.

    Uyu munsi hari habaye ikiganiro n’itangazamakuru, hagarukwa ku rugendo rw’ikipe y’igihugu Amavubi muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun aho yagarukiye muri ¼ cy’iri rushanwa.

    Mashami yasobanuye byinshi ku myiteguro y’ikipe y’igihugu ndetse akomoza umukino ku mukino.

    Avuga ko ari amahirwe kuba baranganyije na Uganda umukino ufungura irushanwa byabafashije cyane kuko iyo bawutsindwa byari kuba bibi.

    Ku mukino wa Maroc na wo banganyije 0-0, umutoza Mashami yavuze ko abantu nyuma y’uyu mukino abantu batabyumvaga ariko nyuma yo gutwara igikombe ndetse u Rwanda kikaba ari cyo gihugu cyonyine kitigezwe gitsindwa na Maroc babyumvise.

    Ati'twaganyije na Maroc. Wenda icyo gihe ntabwo abantu babyumvaga ariko Maroc yitwaye neza, urebye uko yitwaye mu mikino ikurikiyeho mu by’ukuri biraduha icyizere ku ikipe yacu.'

    Maroc yatwaye igikombe itsinze imikino yayo yose uretse Amavubi banganyije 0-0. Batsinze Togo 1-0, batsinda Uganda 5-2. Muri ¼ batsinze Zambia 3-1, ½ batsinda Cameroun 4-0 ku mukino wa nyuma batsinda Mali 2-0.

    Yavuze kandi ko bababaye gusezererwa kuko ikipe yari afite itari ikwiriye kuviramo muri ¼ cya CHAN batageze ku mukino wa nyuma.

    Ati'Ntabwo ndibusubire ku mvune, sindi busubire ku ikarita ya Olivier buri umwe afite uko yabibonye gusa icyo navuze ni uko tutari ikipe ibereye kugarukira hariya, nibyo twabwiraga abakinnyi twababwiraga ikipe dufite igomba kubona ibirenze ibyo twabonye ariko niko umukino wagenze.'

    Yavuze ko ari ibyagenze neza cyangwa ibataragenze neza ari amasomo akomeye bakuyemo azabafasha mu marushanwa ari imbere.

    Mashami Vincent avuga ko ibyabaye ku mukino wa Maroc benshi batabyumvaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/wenda-icyo-gihe-ntabwo-abantu-babyumvaga-mashami-vincent

  • USA : Sena yatesheje agaciro iby’uko Trump adakwiye kuburanishwa #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump aregwa kuba ari we wateje imyigaragambyo yabaye ku Nteko Ishinga Amategeko muri kiriya gihugu ubwo yari asigaje iminsi micye ngo asohoke muri White House.

    Urubanza rwa Donald Trump wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za America, rwatangiye kuri uyu wa Kabiri ubwo abunganira uyu mugabo uherutse gutsindwa amatora bavugaga ko adakwiye kuburanishwa kuko atakiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

    Ni icyifuzo cyatewe utwatsi n’Inteko Ishinga Amategeko yahise inatorera ikijyanye n’izi nzitizi zazamuwe n’uruhande rwa Trump.

    Abasenateri 56% batoye bemeza ko urubanza rugomba gukomeza mu gihe ababirwanyije ari 44%. Mu batoye bashyigikira ko urubanza rukomeza, harimo n’abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani rya Trump.

    Muri uru rubanza kandi herekanywe amashusho y’iriya myigaragambyo yari imeze nk’igitero ubwo abashyigikiye Trump bigabaga ku Nteko Ishinga Amategeko bakangiza bimwe mu bikorwa biriyo.

    Umusenateri wo muri Maryland witwa Jamie Raskin, akimara kureba ariya mashusho, yatse ijambo maze agira ati 'Iki ni icyaha gikomeye kandi cy’agahomamunwa. Mu gihe iki kitaba ari icyaha gihanwa, nta n’ikindi cyabaho gihanwa.'

    Mu mashusho yerekanywe kandi, harimo n’aya Trump ubwo yahamagariraga abamushyigikiye gukoresha imbaraga zose bakamagana ibyavuye mu matora byerekanaga ko yatsinzwe mu gihe we yavugaga ko amajwi yibwe nubwo aterekanye ibimenyetso.

    Uyu musenateri Jamie Raskin watangaga ubuhamya imbere y’akanama k’Abasenateri batandatu bazaburanisha uru rubanza, yavuze ko Igihugu cyabo kidashobora kwihanganira imyitwarire nk’iriya ihonyora Itegeko Nshinga.

    Abademokarate barifuza ko Perezida Donald Trump atakarizwa icyizere bityo ntazongere kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu kivuga ko ari mwarimu wa Demokarasi.

    Mu ijambo yavuze mbere y’amasaha macye ngo ave muri White House, Perezida Trump yari yavuze ko azagaruka “mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/USA-Sena-yatesheje-agaciro-iby-uko-Trump-adakwiye-kuburanishwa

  • Rubavu : 103 bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID barimo 80 bafatiwe mu kabari #rwanda #RwOT

    Aba bose uko ari 103 bajyanywe muri stade ya Rubavu kugira ngo bibutswe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yagarutse ku byatangajwe na bamwe muri bariya bavuga ko bafatiwe mu kabari bari gufata amafunguro aho kunywa inzoga nk’uko ari byo bazize.

    Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, yavuze ko abantu bakwiye kureka urwitwazo kuko amabwiriza akubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka asobanutse.

    Yibukije ko ariya mabwiriza avuga ko utubari tuzakomeza gufunga ndetse n’inzu zicuruza amafunguro (Restaurants) zemerewe gutanga amafunguro ariko ababihawe bakabijyana ntibabirire aho zikorera.

    Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko abenshi mu bafashwe ari urubyiruko.

    Ati 'Kandi rwagombye kuba badufasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Turabasaba kwirinda icyorezo kuko kica kandi ntitwifuza kubura abacu. Polisi ntizihanganira abica amabwiriza. Ntitubuza abantu kunywa inzoga ariko ntibyemewe kuzinywera mu kabari, kimwe n’amafunguro abayashaka bayajyana mu rugo.”

    Abafatiwe mu tubari bo bisobanuye bavuga ko bari bagiye kwica isari ariko bakumva amafunguro atamanuka ntacyo bayamanuje akaba ari byo byatumye bafata n’inzoga zo kuyamanuza.

    Gusa bavuga ko kugira ngo na bo badakomeza kugwa mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, inzego z’umutekano zikwiye gufunga utubari kuko iyo akabari gafunguye ari bwo bagwa mu moshya yo kujya kutunyweramo.

    Photo : Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-103-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-ya-COVID-barimo-80-bafatiwe-mu-kabari

  • Bimwe mu bintu by'ingenzi wakora niba wifuza guhora usobanutse kandi ucyeye mu buzima bwawe bwose|Bigerageze uyu munsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko waba na we uri umwe mu batekereza ko ubuhanga n'ubwenge mu byo umuntu akora buri munsi ari ibyo umuntu yize kera akiri muto, kandi ukaba wizera ko ibyo bitajya bihinduka. Ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi atari ukuri. Uko twitwara mu bibazo n'ibyo dukora bigaburira ubwonko bwacu ku buryo bugaragara.

    Ikinyamakuru Businessinsider nyuma yo kubaza abantu batandukanye barimo abahanga mu buvuzi, ubumenyamuntu, imibanire n'abandi, ndetse n'abashakashatsi mu by'imibereho ya muntu, cyagerageje gushyira ahagaragara ibintu 10 by'ingenzi wakora mu buzima bwawe bwa buri munsi bikagufasha guhora ucyeye mu byo ukora.Tangira nawe ubugerageze uyu munsi:

    1.Kora urutonde rw'ibyo warangije gukora

    Igice kinini cy'ubwenge ni ukwigirira icyizere no guhora wishimye. Ibi rero bikore wandika urutonde rw'ibyo warangije gukora cyangwa umaze kugeraho, atari urutonde rw'ibyo uteganya. Ibi bigufasha kwigirira icyizere no gushaka gukora ibindi byinshi ngo nabyo bijye kuri urwo rutonde.

    2.Gerageza gukora ibintu bishya utari uzi

    Urugero rufatika rwatangwa hano ni uwashinze sosiyete ya Apple. Steve Jobs nyuma yo kuva mu ishuri, akoresheje ubugeni yari yarize yagerageje kuba yakora ikintu gishya nawe ubwe atari asanzwe azi. Nta muntu watekerezaga ko byazagera aho bigeze ubu. Ukoresheje ubumenyi ufite ubu ushobora gukora ikintu gishya, wabona kibaye icy'agaciro mu bihe bizaza. Ukeneye rero kugira ubushake bwo guhanga ibintu bishya.

    3.Kina udukino turuhura mu mutwe

    Imyinshi muri iyi mikino ikinirwa ku mbaho zishushanyijeho, ni kimwe mu byo wakora bikagufasha kuruhuka. Urugero ni nka Dame, igisoro, echec. Gerageza gukina iyi mikino udakopera.

    4.Gukoresha neza igihe cyawe igihe uri kuri interineti

    Buri gihe ugize amahirwe yo kujya kuri interineti, ntabwo icyo ukeneye ari ukureba ku mbuga nkoranyambaga gusa aho wiganirira n'inshuti cyangwa ukita ku kureba amafoto baherutse gushyiraho. Ibi si byiza kuko burya imbuga za interineti ziba zuzuyeho ibintu byagufasha kwiyungura ubumenyi muri byinshi. Urugero: Ushobora kwifashisha interineti ukiga byinshi mu bijyanye na siyansi, ushobora kwihugura mu kibonezamvugo cy'ururimi runaka n'ibindi.

    5.Gerageza kwandika icyo wize

    Ntabwo bigomba kuba birebire cyangwa ngo bigusabe kuba wafata iminota myinshi wandika. Ariko gufata akanya gato buri munsi ukagira icyo wandika ushobora kuba wungutse cyangwa wize ni kimwe mu bigufasha guteza imbere imitekerereze yawe. Ubishoboye wakwandika nk'amagambo 400 buri munsi ajyanye n'icyo wize uwo munsi.

    6.Gusoma cyane

    Yego ibi bigaragara nk'akazi kagoye, ariko iki ni kimwe mu bisubizo byagufasha kuba umuntu usobanutse kandi w'umunyabwenge. Gusoma ni ingezi cyane. Ibitekerezo biba byinshi iyo haje igitekerezo cyo gushaka kumenya ibyo gusoma byiza mu guteza imbere ubwonko. Bamwe batanga ibitekerezo bavuga ko umuntu yasoma ibinyamakuru akabivaho ajya byibuze ku bitabo, ariko icy'ingenzi ni ingano y'ibyo usoma. Soma byinshi.

    7.Gira inshuti zisobanutse (Smart Friends)

    Kugira inshuti zisobanutse ni byiza, ushobora gutekereza ko wenda bikuraho kuba wakwigirira icyizere, ariko guhora ugendana n'abantu bazi ubwenge no kukurusha ni bumwe mu buryo bwihuse bwo kwiga byinshi. Gerageza kwigumira mu kigare cy'abanyabwenge. Buriya imyumvire yawe iba ifite aho ihuriye n'inshuti zawe eshanu za hafi. Shaka rero uburyo wazengurukwa n'abantu basobanutse mu buzima bwawe bwa buri munsi, buri gihe wiyoroshye kandi ube ufite ubushake bwo kuba wagira icyo wigira kuri izo nshuti zawe.

    8.Fata umwanya wo gutuza muri wowe

    Gerageza guha ubwonko bwawe umwanya wo gutekereza ku byo wize. Ushobora kwicara ahantu hatuje cyane buri munsi uko ubonye akanya, ibi ni ingenzi ku mikorere myiza y'ubwonko bwa muntu. Utekereze ku byo wiriwemo umunsi wose. Hari uzakubwira ko abitekerezaho iyo ari muri siporo yiruka.

    9.Kora uko ushoboye wige ururimi rushya

    Ntabwo ukeneye kuba wahita uba intyoza mu rurimi rw'amahanga wahisemo kuba wakwiga. Ushobora gutangira kwiga ururimi rw'amahanga wiyicariye ku ntebe mu biro iwawe. Hari imbuga za Interineti z'ubuntu zigisha indimi. Ushobora kuba utazi izo mbuga ariko twakwereka zimwe muri zo. Wakwifashisha 'Livemocha', 'Busuu' yewe na 'Memrise' yagufasha kwiga izindi ndimi kandi ku buntu.

    10.Sobanurira abandi ibyo uzi 'Niba utashobora kubisobanura mu buryo bworoshye, ubwo ntabwo ubyumva neza'.

    Aya ni amagambo y'umuhanga Albert Einstein. Ushobora kumenya neza ko wize neza mu gihe wabasha gusobanura ibyo wize. Kandi burya iyo ubisobanurira abandi, nawe uba uri gukarishya ubwenge neza. Mbere yo kwemeza ko wize neza, itonde ubanze umenye niba ushobora kubisobanurira undi muntu. Buri kintu icyo ari cyo cyose wize, cyaba gito cyangwa kinini, kigumane mu bwonko kugeza igihe nawe ushobora kucyigisha undi muntu. Biroroshye kuba wagira icyo wiga ariko kubigumana mu mutwe no kubasha kubyigisha abandi ni byo bigaragaza ubuhanga.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-byingenzi-wakora-niba-wifuza-guhora-usobanutse-kandi-ucyeye-mu-buzima-bwawe-bwosebigerageze-uyu-munsi/

  • Gicumbi: Aborozi babuze isoko ry'amata, bamwe bayaha ingurube aho kuyabogora – #rwanda #RwOT

    Aba borozi bemeza ko iki kibazo kimaze igihe ariko ko cyarushijeho kwigaragaza mu gihe cyo guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Abaganiriye na IGIHE, basaba inzego zibishinzwe kubashakira amasoko ahagije boherezaho umusaruro uturuka ku mata kuko kugeza ubu hari litiro zisaga ibihumbi 10 zangirika buri munsi.

    Perezida wa Koperative I.A.KI.B ikusanya ikanagura umusaruro mwinshi w'amata mu Karere ka Gicumbi, Uzabakiriho Gervais, yavuze ko nubwo Akarere kagerageje kubashakira amasoko mu Bigo mbonezamikurire byo muri aka Karere, bagikeneye ko haboneka isoko rihagije kuko ubu hakiri umusaruro utari muke wangirika.

    Yagize ati “Twe muri koperative twakira litiro zigera ku bihumbi 40 ku munsi, Inyange yatuguriraga igatwara ibihumbi 20 gusa kuko iba iratwara n'ayo mu Mutara, izindi zose zarangirikaga; niko byatugendekeye mu kwezi kwa mbere kose.'

    “Ubu turi kugemurira ibigo mbonezamikurire ariko nabwo hari umusaruro tutarabonera amasoko kuko hari iminsi tutagemura bikaba ngombwa ko ayo mata abogorwa”

    Akomeza asaba inzego bireba ko zabashakira amasoko ahagije yakira uyu musaruro. Ati”Icyo dusaba leta, ni uko twabona uruganda rwakira uyu musaruro cyangwa andi masoko ahagije kuko hari litiro zirenga ibihumbi 10 tutarabonera isoko yangirika buri munsi.”

    Harerimana Jean de Dieu ni umworozi akaba n'ucunda nawe yagize ati “Ubu ikintu turi gukura mu bworozi bw'inka ni ifumbire gusa naho amata nta kigenda kuko udafite ingurube ubu ari kuyabogora (kuyamena) kuko n'umuturage uri kuyamuhera ubuntu akakubwira ko n'ayo wamuhaye mbere atarayamara.”

    “Njye nkoresha nk'ibihumbi 13 ku munsi mu bworozi bwanjye ariko turi mu gihombo kuko tugemura mu gitondo gusa hakaba igihe amaze nk'icyumweru batayavoma bakayabogora ngo yapfuye kandi yari mazima”

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko muri aka karere haboneka umusaruro mwinshi w'amata ariko kuri ubu wabonewe isoko kuko basigaye bayaha abana bo mu bigo mbonezamikurire n'ubwo adahuza n'aba borozi bavuga ko iri soko ridahagije kuko hakiri umusaruro wangirika.

    Ati ” Byagaragaye ko hari umusaruro w'amata ugera kuri litiro 28629 atari afite isoko ariko mu kwishakamo ibisubizo no kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato, ubu umusaruro w'amata yangirikaga usigaye uhabwa abana bato mu bigo mbenezamikurire birenga 1000, tuzakomeza gushaka igisubizo kirambye haba iri no mu bigo by'amashuri n'ahandi”

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ushinzwe ubworozo, Dr Théogène Rutagwenda, yavuze ko habaye hashatswe igisubizo cyo mu gihe gito ariko bategereje uruganda ruteganyijwe kubakwa muri aka karere ruzatanga igisubizo kirambye.

    Ati 'Muri Gicumbi bafite amata ariko bafite n'isoko kuko ni hafi ya Kigali, nta ruganda bafite ariko hari amata make ajya Kigali; Inyange hari amata igurayo ariko hari n'umushoramari uri ku mupaka witwa Miltoni ukora ibikomoka ku mata.'

    'Birumvikana haracyari umusaruro mwinshi ariko bari kuganira ngo barebe uko hashyirwaho uruganda rutunganya uyu musaruro, iyo rero hagiye uruganda hari byinshi bikemuka, kuri iki cy'umusaruro mwinshi w'amata, Guverineri yari yatanze igisubizo ko aya mata yahabwa abanyeshuri bo mu bigo mbonezamikurire, si igisubizo kirekire ariko nacyo kirafasha”

    Umusaruro w'ibikomoka ku bworozi by'umwihariko ibikomoka ku mata wariyongereye mu Rwanda, aho mu 1998, Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu ku mwaka, kuri ubu akaba anywa litiro 68 ku mwaka mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risaba ko umuntu akwiye kuba anywa litiro zirenga 250 ku mwaka.

    Minagri igaragaza ko mu 2014, umusaruro w'amata wari litiro miliyoni 634.330 ku mwaka, mu 2018 ugera kuri litiro miliyoni 816.791.

    Impuguke zigaragaza ko ubusanzwe amata afite 99% by'intungamubiri zihagije kandi zikenerwa n'umubiri, harimo Vitamin A, B12 na D zifasha umubiri kugubwa neza no gukomera. Arimo kandi imyunyungugu ifasha umubiri kugira imbaraga hamwe n'irinda umuvuduko ukabije w'amaraso.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-aborozi-babuze-isoko-ry-amata-bamwe-bayaha-ingurube-aho-kuyabogora

  • Abanyarwanda ubundi bazi Politiki icyo ari cyo ? Ingabire M. Immaculee #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’iminsi micy havuzwe inkuru y’urupfu rw’umushoferi w’Uyu muryango Mpuzamahanga wajyaga anatwara Ingabire Marie Immaculee uwuyobora.

    Ni urupfu bamwe bahuje n’impamvu za politiki ariko nk’uko byagiye binasobanurwa, byavuzwe ko uriya mukozi wa Transparency International Rwanda yaguye mu bushyamirane bw’abantu babiri bariho bapfa amafaranga we akagenda agiye kubakiza, umwe muri bo akamukubita ikintu cyanamuviriyemo gupfa.

    Ingabire Marie Immaculee wagiranye ikiganiro na Isimbi TV, yagarutse ku rupfu rw’uriya mugabo, ndetse anasobanura uko byagenze.

    Yagize ati 'Yaratashye koko hanyuma ageze mu nzira ahura n’abantu ubwo wenda baziranye baricarana baza gutongana abantu b’abasore b’amaraso ashyushye mukunda gutongana no kurwana bikazamo.

    We rero ahaguruka abakiza abajya hagati noneho icyo umwe yari ateruye gukubita mugenzi we aba ari we agikubita yikubita hasi arapfa, kuko tugiye no gukoresha ibizamini twazanze yaragize 'hemoragie interne’ yo mu mutwe (yaviriyemo imbere).'

    Ingabire Marie Immaculee wababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera, avuga ko gusa buriya umunsi we wari wageze gusa akavuga ko urupfu rwe ntaho ruhuriye n’impamvu za politiki nk’uko byagiye bigarukwaho.

    Ati 'Ariko njya nibaza abanyarwanda ubundi bazi politiki icyo ari cyo ? Ibintu byose barabigira politiki ?'

    Ubwo havugwaga inkuru y’urupfu rw’uriya mukozi wajya atwara Ingabire Marie Immaculee, hari abatangiye kuvuga ko buriya basha Ingabire. Gusa we arabihakana kuko uwashaka kumwica atamubura.

    Yagize ati 'Ariko uwashaka kunyica akambura ni nde ? Mpora mu muhanda, mpora nicaye aha hanze no mu nzu mpaba gake uwashaka kunyica yambura ate, ese yaba anyicira iki ? ikintu ubona cyakemuka muri uru Rwanda kuko unyishe ni igiki ? Nta na kimwe.'

    Ingabire Marie Immaculee usanzwe azwiho kugaragaza ibitagenda yifuza ko bikosorwa, ni umwe bazwiho kugaragaza ibitekerezo bemera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abanyarwanda-ubundi-bazi-Politiki-icyo-ari-cyo-Ingabire-M-Immaculee