Category: Uncategorized

  • Miss Nimwiza Meghan ati “ guterera umusore ivi ntakibazo rwose “| Yanavuze byinshi ku irushanwa ya Miss Rwanda 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mis Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 yavuze ko kuba umukobwa yaterera ivi umusore nta kibazo kirimo kuko ari ubushake bwe. Ibi Miss Meghan yabivugiye mu kiganiro kirambuye yagiranye na X Large Tv biciye kuri YouTube aho ndetse uyu mukobwa yavuze byinshi ku bijyanye n'irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Mu gutangira ikiganiro, Miss Meghan yatangiye avuga ko kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda bifasha umukobwa ibintu byinshi bitandukanye harimo gutinyuka kuvugira imbere y'abantu benshi, inyungu zijyanye n'amafaranga ndetse n'ibindi bityo akaba asaba abakobwa kutitinya ahubwo bagatinyuka bakitabira amarushanwa ya Miss Rwanda. Miss Meghan yakomeje avuga ku bijyanye n'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 dore ko ari n'umuvugizi wa Rwanda Inspiration Backup isanzwe itegura amarushanwa ya Miss Rwanda. Miss Meghan yavuze ko kuri ubu abakobwa barangije kwiyandikisha, igikurikiyeho ni ugutangira kohereza amashusho yabo basubiza ibibazo babajijwe. Meghan yavuze ko kohereza amashusho byatangiye kuva ku ya 08 bikazarangira ku ya 12 Gashyantare 2021. Meghan yakomeje avuga ko mu guhitamo abakobwa hatazakurikizwa umwimerere w'amashusho umukobwa azaba yafashe ahubwo ko hazakurikizwa uko umukobwa azaba yasubije ibibazo yabajijwe. Meghan yavuze ko abakobwa bose kuri ubu barimo kohereza amashusho akubiyemo ibisubizo by' ibibazo babajijwe ku rubuga rwa Miss Rwanda. Miss Meghan yavuze ko finale ya Miss Rwanda 2021 izaba tariki ya 20 Werurwe 2021.

    Miss Meghan kandi yagize ibyo avuga ku bijyanye n'abakobwa bagiye bagaragara baterera ivi abasore. Meghan yavuze ko ntakibazo kirimo rwose dore ko biterwa n'ubushake bw'umuntj. Meghan yavuze ko hari igihe umukobwa ashobora kubona umusore yaratinze kumuterera ivi we akaba yahita afata icyemezo cyo kubyikorera akariterera umusore. Meghan we yumva mu gihe umukobwa agize ubushake bwo kubikora nta kibazo kirimo. Miss Meghan Nimwiza kandi yasubije ikibazo yari abajijwe cy'uko abakobwa begukanye amakamba ya ba nyampinga kuva mu mwaka wa 2015 kugeza ubu baterura ngo berekane abakunzi babo ndetse bamwe banubake ingo. Meghan yasubije avuga ko buri wese aba afite gahunda ze nuko ashaka gukora ibintu bye. Meghan yavuze ko hari uhitamo kubanza agakora gahunda ze zirimo nko kwiga ndetse n'ibindi hanyuma ibyo gushaka umugabo no kubaka urugo bikaza nyuma. Meghan yavuze ko biterwa na gahunda umuntu yihaye mu buzima bwe.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-nimwiza-meghan-ati-guterera-umusore-ivi-ntakibazo-rwose-yanavuze-byinshi-ku-marushanwa-ya-miss-rwanda-2021/

  • Umuhanzi Diamond Platnumz yinjiye muri business nshya yerekana ko afite agatubutse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'injyana ya Bongoflava, Diamond Platnumz, ari mu biganiro n'ikigo cyo muri Kenya cy'imikino y'amahirwe(betting)aho ashaka gutangira gukorana nacyo business ije yiyongera ku zindi nyinshi n'imitungo myinshi uyu muhanzi afite.

    Uyu muhanzi wo muri Tanzaniya uzwi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba, aherutse gusimbukira i Nairobi aho bivugwa ko yahuye n'abayobozi bo mu kigo cy'abashoramari mu mikino ya betting cyo muri Kenya 'Odibet'.

     

    Amakuru atugeraho avuga ko Diamond yiteguye gushyira ahagaragara iyi business ye y'imikino ya betting mu mpera z'uyu mwaka.

    Bikekwa ko Diamond yifuza gufatanya na OdiBet iyi business . Ku ya 27 Ukwakira 2020, ubwo yaganiraga na TV ya Wasafi, Diamond yemeje ko ashaka gushora imari mu bucuruzi bw'imikino yo gutega.

    Ati: 'Ndi mu cyiciro cya nyuma,vuba aha ndafungura wasafiBet'

    Usibye iyi business yo gutega, Diamond ni umuhanzi ufite agatubutse cyane dore ko yanashoye imari ye mu mitungo itimukanwa aho amaze kugura amazu ahenze muri Kenya, ndetse no muri Tanzaniya na Afurika y'Epfo.

    Afite kandi radiyo na televiziyo kandi afite ibindi bikorwa byinshi bimwinjiriza atari make.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-diamond-platnumz-yinjiye-muri-business-nshya-yerekana-ko-afite-agatubutse/

  • Afurika y’Epfo: Havutse itsinda ‘The Collision Band’ ryiganjemo Abanyarwanda n’Abarundi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana-VIDEO #rwanda #RwOT

    Muri Afurika y’Epfo hamaze kuboneka itsinda rishya rihagurukanye imbaraga, akaba ari itsinda ryitwa ‘The Collision Band’ ryiganjemo Abanyarwanda n’Abarundi. Ni itsinda rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse kuri ubu rikaba ryamaze gushyira hanze indirimbo yaryo ya mbere yitwa ‘Yarabirangije’ yasohokanye n’amashusho yayo.

    mu gisata cy’iyobokamana, abahanzi ku giti cyabo ndetse n’abacuranzi gusa imbaraga zo guhura no gutangira Imana yakoresheje umuhanuzi Eric Uwayesu usanzwe n’ubundi abana nabo bya hafi.

    Nkuko tubikesha InyaRwanda.com mu kiganiro yagiranye na Nkurunziza Edmond umwe mu bayobozi b’iri tsinda yasobanuye byimbitse uko igitekerezo cyo guhuza imbaraga cyabajemo, agira ati “Mbere na mbere turashimira Imana yadushoboje gutangira iki gikorwa, mu by’ukuri kugira ngo iyi Group itangire ahanini byaturutse ku mukozi w’Imana Eric Uwayesu.”

    “Igihe cya guma mu rugo kirimo gisa n’aho kirangira, umukozi w’Imana yadutumiye iwe mu rugo turasangira turishimana nk’umuntu usanzwe asobanukiwe bya hafi iby’umuhamagaro atubwira ko gutatanya imbaraga bitudindiza, adusaba gushyira hamwe no guhuza imbaraga nyuma y’uko n’ubundi yari asanzwe atuzi twese, abona ni byo dushoboye niko kudusaba gukora indirimbo ya mbere yemera no kudutera inkunga yo gukora iyo ndirimbo, turamushimira cyane kuko Imana yamunyuriyemo bikemera”.

    Eric Uwayesu yabajijwe icyamuteye kwegeranya abagize iri tsinda yagira ati “Mu buzima busanzwe nkunda kwitegereza cyane, nyuma yo gusura amadini n’amatorero amwe n’amwe y’Abanyarwanda n’Abarundi akorera muri South Africa nagiye nsanga mfite inshuti nyinshi ziganjemo abaririmbyi, bityo uko tuganira nkumva imbogamizi bafitiye mu muhamagaro, mbona hari uruhare ruto cyane nshobora kugira mu kubegeranya no kubaganiriza cyane ngo bumve koko ko bikenewe ko bakora nk’itsinda”.

    “Ikindi kandi ni uko nababonyemo ubushobozi nubushake bwo gukorera Imana, no kuzafasha abahanzi nyarwanda benshi bazifuza gukorera ibitaramo hano muri iki gihugu muri music no kubunganira mu majwi. Umusanzu tuzatanga ni uko tuzafasha abantu bose bava mu bihugu byacu ari byo u Rwanda n’u Burundi n’ibindi bidukikije duhereye aho duherereye ariho Cape Town (South Africa) kugera no ku bari mu yandi mahanga kwegera Imana binyuze mu ndirimbo”.

    “Kugeza ubu dufite indirimbo imwe yitwa ‘Yarabirangije’ twashyize hanze kuri uyu wa gatanu, ikaba iri kuri YouTube yacu. Tukaba dufite n’izindi ndirimbo duteganya gusohora mu gihe kirembere. Message iri mu ndirimbo yacu ni ukwibutsa abantu ko Yesu yatwitangiye akaducungura kandi ko twese twemerewe kwinjira ahera. Tukaba tubisanga muri Yohana 19:30 ubwo Yesu yavugaga ati birarangiye.”

    REBA HANO INDIRIMBO ‘YARABIRANGIJE’ YA THE COLLISION BAND

    Source:InyaRwana.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Afurika-y-Epfo-Havutse-itsinda-The-Collision-Band-ryiganjemo-Abanyarwanda-n.html

  • Madame Lise yanyomoje iby'imirwamo n'ubugambanyi byavuzwe muri Delegation y'amavubi muri CHAN2020 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe gisaga icyumeru ku ma radio atandukanye ya hano mu Rwanda  havugwa ikitwa 'Operation Douala-Limbe', aho abanyamakuru baherekeje Amavubi muri CHAN bagiye bagaruka ku rugendo bagize ndetse n'imbogamizi zitandukanye bahuye nazo.

    Muri izo mbogamizi bagiye bavuga ko bahuye nazo akenshi bakaba barakunze gutunga agatoki Madame Lise Kankindi, wari ukuriye Delegation y'Amavubi aho bagiye bamushinja ibintu byinshi bitandukanye.

    Uyu munsi rero mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru madame Lise a.k.a maman delegation akaba yasubije ibibazo bitandukanye byerekeye urugendo rw'Amavubi muri Cameroon, ndetse anaboneraho kunyomoza amakuru yari amaze iminsi avugwa ko abanyamakuru bagiye bakekwaho kugambanira amavubi, ndetse no ku kuba haba habarabayeho kurwana muri delegation y'amavubi.

    Kubijyanye n'iby'ubugambanyi, Lise akaba yasobanuye ko kuba hari umunyamakuru wambuwe telephone ngo barebe niba ataba yafashe amashusho atabyemerewe ari ibintu bisanzwe ngo ntago bihuriye no kumushinja ubugambanyi  ngo kuko hari nabandi banyamakuru CAF yagiye itegeka gusiba amashusho babaga bafashe bitewe nuko nta burenganzira bwo kuyafata babaga bahawe, uwo munyamakuru rero ariwe Anta wa Radio 10 ngo akaba yarasabwe telephone mu rwego rwo kureba niba ataba yafashe video z'imyotozo y'amavubi atabifitiye uruhushya.

    Ku bijyanye no kurwana kwavuzwe hagati ya Lise n'umunyamakuru Rigoga Ruth, Madame Lise  byo akaba yavuzeko bitigeze bibaho nabusa ndetse na Guy wari yagiye ahagarariye minisiteri ya sport akaba yamwunganiye avugako ibyo kurwana ari amakabyankuru  ndetse ko n' abanyamakuru bari babitangaje bwakeye bagahita bivuguruza.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/madame-lise-yanyomoje-ibyimirwamo-nubugambanyi-byavuzwe-muri-delegation-yamavubi-muri-chan2020/

  • Umugore wa Barack Obama agiye gutangira gukina filime idasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Michelle Obama, yatangaje ko agiye gutangira kugaragara muri filime idasanzwe izaba igenewe abana.

    Iyi filime Michelle Obama azagaragaramo yiswe 'Waffles + Mochi' igamije gufasha abana ku bijyanye n'indyo yuzuye.

    Michelle Obama azagaragara muri iyi filime yo guteka ari kumwe n'ibipupe. Iyi filime izajya ica kuri Netflix yagiranye amasezerano na sosiyete yashinze we n'umugabo we Barack Obama. Iyi filime biteganyijwe ko izatangira gutambuka kuri uru rubuga ku wa 16 Werurwe 2021.

    Michelle Obama yanditse kuri Twitter agaragaza ko yishimiye kuba agiye kugaragara muri iyi filime, ati 'Nshimishijwe n'imiryango ndetse n'abana bari ahantu hose bagiye kutwiyungaho mu kuvumbura, guteka no kurya ibiryo biryoshye, ahantu hatandukanye ku Isi yose.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-barack-obama-agiye-gutangira-gukina-filime-idasanzwe/

  • Abagabo batatu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda,harembye 18 #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 401 bagera ku 13,389.Abakirwaye ni 3,323

    Minisante yagize iti “Twihanganishije imiryango y'abagabo batatu b'imyaka 85, 56 (i Kigali) na 69 (i Gatsibo) bitabye Imana.”

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) cyatangajje ko umuti wa Favipiravir wagaragaje ko utanga icyizere mu kuvura abarwayi ba COVID-19 barembye.

    Uyu muti wagejejwe mu Rwanda muri Mutarama mu rwego rwo gushyigikira izindi ngamba zariho mu kwita ku banduye COVID-19.

    U Rwanda rwakiriye doze zigera ku 18.000 z'uyu muti wa Favipiravir, ndetse watangiye gukoreshwa ku barwayi barembye hirya no hino mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko kuva uyu muti waza umaze kugaragaza ibimenyetso byiza mu kuvura abarwaye COVID-19, nkuko The New Times yabitangaje.

    Yagize ati 'Umuti urakora neza. Turi kuwukoresha ku barembye kandi biri gutanga umusaruro. Nk'urugero, iyo umurwayi afite ibimenyetso nko kubabara umutwe n'umunaniro bahawe uyu muti, uburyo bari bameze byarahindutse baroroherwa.'

    Uretse uyu muti, u Rwanda ruri no gushakisha ubundi buryo bwisumbuyeho bwo kuvura abarwayi ba COVID-19. Minisiteri y'ubuzima iherutse gutangaza ko hashobora gutangira gukoreshwa n'undi muti uzwi nka Monoclonal Antibodies mu kuvura COVID-19.

    Monoclonal Antibodies ni umuti ukorerwa muri laboratoire wongerera umubiri ubudahangarwa mu guhangana na virusi ziwinjiramo.

    Umuti wa Favipiravir ni umuti uca intege virusi binyuze mu kuyibuza kwikuba, aho wica ibyabashaga kuyitunga bikayigora kubaho mu muntu.

    Uyu muti wakozwe n'ikigo cyo mu Buyapani cyitwa Fujifilm Holdings Corporation, gifite icyicaro i Tokyo. Wemejwe bwa mbere mu 2014 mu kuvura icyorezo cy'ibicurane byariho icyo gihe ndetse ukoreshwa na nyuma mu bwoko bushya bw'ibyo bicurane. Kuri ubu umuti ukaba warongeye kwemezwa mu gufasha mu buvuzi bwa COVID-19.

    Ku makuru yatanzwe n'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe amakuru ku by'imiti, umuti wa Favipiravir wakoreshejwe bwa mbere mu kuvura SARS-CoV-2 (COVID-19) muri Wuhan aho icyorezo cyahereye.

    Ubwo icyorezo cyarushagaho gukwirakwira mu Burayi, uyu muti watangiye gukoreshwa nk'ubutabazi bwihuse mu Butaliyani, ukaba unakoreshwa mu Buyapani, u Burusiya, Ukraine, Uzbekistan, Moldova na Kazakhstan. ngo Uherutse no kwemezwa muri Arabie Saoudite ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu bushakashatsi bwasohotse kuwa 14 Ukuboza 2020, bukozwe n'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitanga amakuru ku miti, bwagaragaje ko Favipiravir na wo ari umuti wizewe wakoreshwa mu gufasha mu buvuzi bwa COVID-19.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abagabo-batatu-bahitanywe-na-covid-19-mu-rwanda-harembye-18

  • Sebeya yasenye inzu 172 nyuma y'igihe yari imaze itanze agahenge – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwemereye IGIHE ko iyi mvura yaguye ku wa 9 Gashyantare 2021 yangije ibintu byinshi birimo imihanda, inzu n'imirima y'abaturage.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko amazi yaturutse mu Mugezi wa Sebeya yasenye inzu esheshatu, unangiza izindi 166.

    Yongeyeho ko n'ubwo iyi mvura yangije byinshi nta muntu yahitanye. Ati 'Nta muntu wapfuye cyangwa akomereke ariko inzu zasenyutse burundu ni esheshatu naho izanyuzemo amazi zikangirika ni 166.'

    Yavuze ko iyi mvura yanangije hegitari eshatu z'imyaka yari mu mirima y'abaturage n'imihanda ibiri iherereye mu Murenge wa Kanama n'uwa Nyundo.

    Meya Habyarimana Gilbert yavuze ko imiryango itandatu iyi mvura yasenyeye inzu mu buryo bukomeye, yacumbikiwe mu baturanyi, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gufata amazi no guca imirwanyasuri mu kwirinda ko amazi y'imvura iri kugwa muri aka karere yakomeza gusenya inzu.

    Mu rwego rwo gukemura burundu iki kibazo cy'imyuzure iterwa n'Umugezi wa Sebeya, Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda, Prime Ngabonziza, yabwiye The New Times ko hari umushinga wo kubaka ingomero kuri uyu mugezi.

    Yavuze ko urugomero rwa mbere ruri kubakwa mu gukomeza guhangana n'iki kibazo rugeze mu mirimo ya nyuma.

    Yakomeje ati 'Kubaka urugomero rwa mbere biri gutangira kuko inzobere zamaze kugera aho ruzubakwa, ruzuzura muri Mata uyu mwaka.'

    Imirimo yo kubaka urugomero rwa kabiri n'imiyoboro y'amazi ngo izatangira muri Werurwe 2021. Uretse gukemura ikibazo cy'imyuzure Ngabonziza yavuze ko izi ngomero zizanafasha kurinda isuri.

    Hari hashize iminsi nta myuzure yibasira abaturiye Sebeya nyuma y'uko hatangijwe umushinga wo kubungabunga icyogogo cyawo.

    Umugezi wa Sebeya wakunze gusenyera abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu tugari twa Karambo, Nkomane na Rusongati mu Murenge wa Kanama.

    Hamwe mu ho uyu mugezi washegeshe cyane ni mu Iseminari Nto ya Nyundo n'izahoze ari inyubako z'Ishuri ry'Umuziki ryo ku Nyundo.

    Aha hari mu mwaka wa 2018 ubwo Sebeya yuzuraga ikagera mu nyubako za Seminari Nto ya Nyundo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sebeya-yasenye-inzu-172-nyuma-y-igihe-yari-imaze-itanze-agahenge

  • Uyinyoye kenshi ugira ngo yitukuje: 'Igitiritiri', inzoga y'inkorano iri kubica bigacika – #rwanda #RwOT

    Ibyo ariko ntibyatumye abakunzi b'agasembuye bagasiba kuko bemerewe kukagura bakagatahana, ibyo kukururutsa mu muhogo bikabera mu ngo zabo.

    Ihungabana ry'ubukungu ryatumye ibyo abantu bagura buri munsi bisa n'ibigabanuka, abafata agatama banga kukavirira ahubwo bahindura umuvuno.

    Aho kunywa inzoga zikorwa n'inganda zitwa ko zihenze, bamwe bahisemo kuyoboka manyinya y'inkorano igura make kandi ikabashyira ibicu cyangwa 'high' mu Cyongereza.

    Ab'i Bugeshi mu karere ka Rubavu bo iri kubibafashamo muri iyi minsi ngo bayise 'Igitiritiri'; aho abakunzi bayo badashobora kuyirara.

    Ni inzoga itangaje cyane kuko n'uko isa ntibisanzwe. Isa n'imeze nk'urwagwa gakondo rw'Abanyarwanda rukorwa mu bitoki, ariko yo aho gusa n'urwagwa rusanzwe ijya kwirabura.

    Ku icupa rimwe rya litiro rigura 300 Frw, abayinyoye barayirahira ngo kuko uko waba uri umunywi kose ntiwarenza amacupa abiri itaragucisha bugufi, 'na wa wundi usanga azwi hose ko ashoboye inzoga iyo akabije amara atatu.'

    Bamwe mu bayinyoyeho ndetse banayizi neza batashatse ko amazina yabo atangazwa, basobanuye ko 'uwayinyoyeho kenshi bigeza igihe iminwa igasa n'umukara, ndetse isura ye igahinduka ukagira ngo yaritukuje.'

    Kugeza ubu icyo iyo nzoga ikorwamo n'abayinyoyeho ntibakizi usibye ko bakeka ko ari amashu, dore ko 'yabanje kwitwa 'hybrid' ikiza, kuko byavugwaga ko ikorwa mu mashu agezweho ya hybrid.'

    'Igitiritiri' ubu kimaze kurarura benshi mu bakinyoyeho, aho umuntu mupanga gahunda cyangwa wamusaba serivisi runaka akakubaza ati 'Ariko uragura Igitiritiri?'

    Uretse kukinywera guhenduka no kubasindisha vuba, abakinywa bavuga ko kitaryoha na gake ndetse ni ho hakomotse iryo zina kuko 'urabizi igitiritiri cy'ikintu runaka ntabwo wacyumvana uburyohe.'

    'Igitiritiri' gitwarwa mu majerekani ndetse mu gucuruzwa kikarengwa mu macupa usanga umwe arikoresha maze akarisubiza bagashyiriramo undi, ku buryo hari impungenge z'uko byaba icyuho cyo kwanduzanya Coronavirus.

    Nta cyemezo cy'ubuziranenge 'Igitiritiri' gifite, bivuze ko ingano y'umusemburo ukirimo ishobora no kuba irenze kure iyemewe mu nzoga zicuruzwa zikananyobwa mu Rwanda.

    Uretse 'Igitiritiri' kandi muri ako gace ngo hari izindi nzoga za make zisigaye zisindisha abantu bikabije zirimo izitwa 'Mimi na Wewe' n'izindi.

    Leta y'u Rwanda yahagurukiye kurwanya abacuruza n'abanywa inzoga z'inkorano kuko zishobora kugira ingaruka nyinshi ku buzima bw'abaturage.

    Igitiritiri gikoze nk’urwagwa rw’ibitoki ariko n’abakinywa ntibazi icyo gikorwamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uyinyoye-kenshi-ugira-ngo-yitukuje-igitiritiri-inzoga-y-inkorano-iri-kubica

  • Abongereza bava mu bihugu 33 birimo n'u Rwanda bizajya bibatwara akayabo k'amafaranga kugira ngo bemerwe iwabo #rwanda #RwOT

    Nk'uko tubikesha Euro News, Hancock yatangaje ko guhera tariki ya 15 Gashyantare, abaturuka muri ibi bihugu mu gihe bageze ku kibuga cy'indege mu Bwongereza, bazajya baherekezwa, bajyanwe mu kato; muri hoteli zabigenewe.

    Aka kato bazajya bakamaramo iminsi 10, buri wese yishyura Amayero 1,992 (arenga 2,300,000 z'amafaranga y'u Rwanda) azifashishwa mu kumutwara ajya mu kato, mu guhabwa serivisi za hoteli (kumugaburira, icumbi,…) no kumupima icyorezo cya Covid-19.

    Hashyizweho ibihano bikakaye ku Mwongereza utazubahiriza aya mabwiriza, harimo amande angana n'Amayero 11,338 (arenga 13,600,000 RWF) cyangwa se igifungo cyagera ku myaka 10.

    U Bwongereza bwashyizeho aya mabwiriza nyuma y'ibyumweru bibiri bwongereye u Rwanda, u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ku rutonde rutukura, aho ababiturukamo bakumiriwe kujyayo guhera tariki ya 29 Mutarama 2021, usibye Abongereza.

    Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bushya bwa Coronavirus bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y'Epfo; igihugu abaturuka muri ibi bitatu bari bagikoreramo ingendo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abongereza-bava-mu-bihugu-33-birimo-n-u-rwanda-bizajya-bibatwara-akayabo-k

  • Umukobwa w'uburanga yasaze yirukanka mu muhanda nyuma yo kubenga umusore wamurihiye Kaminuza|Isomo rikomeye kuri benshi(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga n'ikimero cyiza yafashwe n'ibisazi yirukanka mu muhanda yambaye uko yavutse nyuma yo kwihenura ku uwari umukunzi we ndetse wanamufashije kwiga Kaminuza amurihira buri kimwe.Ndetse baremeranyije ko nasoza amasomo bazabana nyamara akaza kumubenga.

    Ibi byabereye mu gihugu cya Ghana, aho inkumi itagira uko isa yafashwe amashusho ,yambaye ubusa buri buri bitewe no kubenga umukunzi we.Nyuma y'aho uyu mukobwa yari arangije kaminuza ariko akaba yarabeshye umugabo ko bazabana maze uwo mugabo akamurihira kaminuza ndetse akamuha nibindi byose yari akeneye mu buzima busanzwe.

    Muri ayo mashusho umukobwa uteye neza agaragara yambaye ubusa neza neza, mu muhanda rwa gati mu mujyi ndetse abamuzi bakemeza ko aribwo ibisazi bikimufata nta gihe kinini abimaranye. Uyu mugabo kuko yari yarabwiwe n'uyu mukobwa ko bazabana arangije kwiga ngo yari yarabereye uyu mukobwa nk'umubyeyi we kuko yamuhaye byose kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri kaminuza.

    Uyu mukobwa akimara kurangiza kaminuza ngo yavuze ko ataberanye (adakwiranye) n'uyu mugabo kuko yamufataga nk'aho ari mukuru kuri we maze ajya kwishakira udusore duto bangana.

     

    Ibi rero bamwe muri iyi minsi ntibabiha agaciro kandi mu by'ukuri nta muntu wakwihanganira guhara ibyo yagutanzeho cyane ko ntacy'ubu cy'ubusa ,isomo ni ukwirinda kuba ba bihemu no gusohoza amasezerano twagiranye n'abantu.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wuburanga-yasaze-yirukanka-mu-muhanda-nyuma-yo-kubenga-umusore-wamurihiye-kaminuzaisomo-rikomeye-kuri-benshivideo/