Category: Uncategorized

  • Mashami si kamara nta n’ubwo Amavubi amazirikiweho- Guy/MINISPORTS #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021 mu kiganiro n’Itangazamakuru cyagarutse ku rugendo rw’Amavubi mu irushanwa ry’igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu (CHAN2020).

    Mashami Vincent utoza iyi kipe y’Igihugu yagarukiye muri 1/4 cy’irangiza, amasezerano ye nk’umutoza mukuru ari kugana ku musozo.

    Amasezerano ageze ku musozo mu gihe ikipe y’Igihugu igomba gukina imikino mu kwezi gutaha na Cameroon ndetse na Mozambique yo gushaka tike yo kwerekeza mu gikombe cya Africa kizaba umwaka utaha.

    Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko Mashami akwiye kongererwa amasezerano kuko yitwaye neza muri CHAN 2020 mu gihe hari n’abandi bavuga ko adakwiye gutoza ikipe nkuru kuko ubusanzwe ngo umutoza utoza ikipe y’Igihugu y’ab’imbere atari we utoza ikipe y’Igihugu ya rusange.

    Rurangayire Guy, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, yavuze ko izi mpaka zose zizashira mu gihe cya vuba.

    Yagize ati 'Mashami ntabwo ari kampara, nta nubwo ikipe y’Igihugu yamuzirikiweho, nibaza ko mushobora gutegereza, igihe nikigera umutoza azatangazwa, ari gushakwa.'

    Uyu muyobozi muri MINISPORTS kandi avuga ko umutoza w’Ikipe y’Igihugu azamenyekana vuba ku buryo Amavubi azakina na Mozambique, azaba yamenyekanye.

    Mashami Vincent na we yavuze ko 'nta mahirwe menshi mfite yo gukomeza aka kazi kuko sinjye ugatanga kandi si njye ukiha, wenda wowe ni ko ubibona ariko si ko njye mbibona.'

    Yasubizaga umunyamakuru wari uvuze ko yagiye agera kuri zimwe mu ntego ze ku buryo byamuha amahirwe yo gukomeza gutoza Ikipe y’Igihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mashami-si-kamara-nta-n-ubwo-Amavubi-amazirikiweho-Guy-MINISPORTS

  • MINEDUC yahawe amezi 3 yo gukemura ibibazo bivugwa mu gushyira abarimu mu myanya #rwanda #RwOT

    Ni mu isesengura ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Gashyantare ubwo Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Uburezi zatangaga ibisobanuro ku bibazo by’imicungire y’abarimu mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga byagaragajwe muri raporo ya NPSC ya 2019-2020.

    Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage bagarutse cyane ku kibazo cy’amakosa agaragara mu micungire y’abakozi b’abarimu, kuko harimo benshi bashyirwa mu myanya batujuje ibisabwa bibemerera gukora uwo mwuga.

    Akomeje kubazwa n’abagize iyi komisiyo anasabwa n’igihe ntarengwa cyo kuba ibi bibazo byakemutse, Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine UWAMARIYA yavuze ko biriya bibazo birabareba.

    Yagize ati 'Nk’iki cyo kiratureba ntabwo twacyigurutsa. Nemeza ko ntacyatunanira ariko nonaha kuba navuga ngo turatanga igihe ntarengwa, njye ku ruhande rwanjye ntabwo nshaka kubeshya gusa nemeza ko ubwo bushake buhari.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Igantienne nawe n’ubwo yasabye ko bahabwa igihe ngo babe bakemuye iki kibazo, avuga ko ntawagakwiye kurenga ku mategeko ahari yanditse kandi bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

    Yagize ati 'Ikintu cyo gukurikiza amategeko kandi yanditse asobanutse nanjye ndumva kihutirwa kandi koko bigira ingorane kuko ntituragera aho kubera ngo ariko uyu ibyo yahembewe yatanze umusaruro ? Abana barize bamenye ibyo bagombaga kumenya ? Ese ntacyatakaye bazamenya ejo kandi baragombaga kukimenya uyu munsi ?'

    Ny’uma y’ibi bisobanuro, Hon.MUHONGAYIRE Christine uyobora Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, yasabye izi ministeri gukora uko zishoboye amezi atatu ibi bibazo by’imicungire itanoze y’abarimu bikaba byavugutiwe umuti.

    Yagize ati 'Mu by’ukuri tubahaye amezi atatu kugira ngo ibi byose bizabe byarangiye ; aba barimu bazabe babonye amabaruwa abashyira mu kazi, abandi dossier zamaze kuzuzwa, ndetse n’abagomba kugaragaza za Equivalence zabo aho zikenewe bazitanze.'

    Mu bugenzuzi bwakozwe na ko Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe imibereho y’Abaturage, basanze uturere twa Nyagatare na Nyamagabe ari two tuza imbere mu kugira abarimu benshi badafite dosiye, mu gihe uturere twa Ngororero, Ruhango na Bugesera ari two dufite abarimu benshi bafite dosiye zituzuye.

    Iyi raporo kandi igaragaza ko mu turere 11 twakorewemo igenzura ku barimu ibihumbi 23 617 harimo 1 566 batagira dosiye, mu gihe 8 813 bafite dosiye zituzuye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/MINEDUC-yahawe-amezi-3-yo-gukemura-ibibazo-bivugwa-mu-gushyira-abarimu-mu-myanya

  • Ubuhamya bwa Nzirorera Imana yunamuye, yitwaga muzehe kandi ari umusore #rwanda #RwOT

    Nzirorera wavutse afite ubumuga bwo kutavuga yabaye mu buzima bushaririye kugeza aho bamwitaga umusaza kandi ari umusore ndetse na we yageze aho yitakariza icyizere akajya ahunga indorerwamo kugira ngo atabona uburyo yabaye umusaza, ariko Imana yaramuzahuye imusubiza itoto ndetse imwubakira urugo.

    Nzirorera yavutse ku babyeyi banywaga inzoga n’itabi ari na byo byaje kumugira ho ingaruka yo kuvuka atameze neza asa n’ushaje. Yabaye muri ubwo buzima kugeza mu 1994 ubwo genocide yabaga hanyuma bagahungira Saint Famille, icyo gihe yari afite imyaka 4 ariko kuko atari azi kugenda cyangwa kuvuga yaburanye n’umuryango we aza kwisanga muri Congo mu kigo cy’imfubyi, aribwo abazungu bamwitayeho ndetse baramuvura arakira abasha kugenda no kuvuga.

    Igihe cyarageze agaruka mu Rwanda umuryango we uramwakira ndetse ajya mu ishuri. Aho yigaga yari ikirara azwi ku izina rya Mushinwa na Kanyombya ariko umunsi umwe ari ku ishuri bagiye mu materaniro bahamagaye abihana na we arahaguruka baramusengera ariko yumva ari nk’ibisanzwe yikomereza nta cyo bimubwiye.

    Burya iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, haje kugera igihe arakizwa by’ukuri nk’uko abisobanura ati:

    'Umunsi umwe nagiye gusengera i Gacuriro ku rusengero rwa ADEPR ku mudugudu wa Rugarama, nagiyeyo bisanzwe ngezeyo ndavuga ngo sindi bwicare imbere batandondora. Mubyukuri nari ngiye kureba uko abarokore berekwa bakarondora abantu kuko numvaga mbifitiye amatsiko. Ngezemo, Imana yamfatiyemo umuntu abwiriza ijambo rivuga ngo Imana yarahabaye, arasobanura avuga abo Imana yarindiye muri Congo, nahise numva ari njyewe avuze. Naratsinzwe mfukama hasi baransengera mfata icyemezo mba ndakijijwe.

    Kuva icyo gihe Imana yatangiye kunsura ikanyereka ubuzima nabayemo bwose kandi Ikambwira ko nzaba umukozi wayo kandi izangirira neza. Natangiye ivugabutumwa ndi umukene nta myenda mfite, ndibuka ko umuntu yampaye ipantalo ya forongo y’abagore imfashe cyane, noneho nayambara ngiye gusenga maze bampa kubwiriza abantu bagaseka ngataha nzi ko bafashijwe naho ari ipantalo nambaye'.

    Igihe cyarageze Nzirorera Imana imubwira ko Imushyize mu ishuri aho abantu bazamwandikaho amazina menshi ariko nyuma ikazamutabara, arabisobanura agira ati: 'Imana yanyibwiriye ko ninjiye mu ishuri kandi ko nzasaza ngahinduka muzehe nakagenda nunamye. Icyo gihe nari mfite imyaka makumyabiri ariko bitewe n’inzara narakugendeye ndasaza koko bakajya bavuga ko mfite imyaka 70 bitewe n’uko nkimara gukizwa famille yanjye yari abagatulika bamvaho.

    Ndibuka umunsi umwe nagiye kubwiriza Nyabisindu inzara yaranyishe ariko nasenze Imana irambwira ngo ndakugaburira. Nagezeyo rero batera intebe y’urubaho yegamiye ku gikuta bavuga bati: 'Uyu musaza atagwa hasi'. Umuhanuzi umwe yarahagurutse arampeka anzengurukana ampanurira ubukwe abantu bose bakeka ko avangiwe kuko nari muzehe, mu kunshyira hasi rero nibwo narwaye isereri bitewe no kunzengurukana anshyize hasi, isereri yahise imfata kubera inzara nikubita hasi. Batangiye kunsengera bazi ko ari imyuka mibi ariko nababwiye ko ari inzara maze bangurira amata n’irindazi ngarura ubuyanja.

    Namaze guhembuka bampa umwanya nigisha ijambo ry’Imana ndetse mbabwira ko ndi umusore barumirwa bakajya bibaza icyo nabaye kuko ku myaka 22 nari mfite ibiro 35. Mubyukuri nabaye mu buzima bwo gusaza kugeza ubwo bagenzi banjye b’abavugabutumwa n’abahanzi bangiriye inama ngo mugihe cyo kwivuga sinzajye mvuga ko ndi umusore kuko igihe ndimo kitabinyemerera.

    Mu gihe nari ngize imyaka 26 Imana yankoreye ubukwe mfite ibiro 40, aho ngaho Imana yari imaze kungaburira naratangiye kuzahuka. Mubyukuri ubukwe bwanjye bwari amateka kuko nabukoze nta faranga na rimwe mfite muri 2016. Narambagije nta kintu mfite ariko Nsenga Imana nyibwira ngo isange umukobwa imwemeze n’ubwo yabanje kubyanga kuko nari narashaje, ariko Imana yageze aho iramwemeza yemera kunkunda.Twaragendanaga bagaseka cyane yewe no mugihe cyo kwerekanwa mu rusengero i Batsinda, abantu barasetse barakumbagara.

    Imbaraga z’Imana zirahambaye, Imana yatangiye kunyambika mugihe ubukwe bwari bwegereje ikajya ikoresha abantu bakampa imyenda ariko inyima amafaranga ku buryo buri bucye ubukwe buba nasaze kuko abantu bose nari nizeye bari bamaze kumvaho abemeye kuntwerera bamaze kumpinduka nsigaye njyenyine,ariko Imana yashakaga ko ntazirata imbaraga z’abantu.

    Kuwa gatanu saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo ijwi ry’Imana ryambwiye ngo ngiye kugukorera igitangaza. Abantu batangiye kumapamagara bantwerera, abanzanira intebe, igitanda n’amafaranga menshi ndayarunda. Ikindi kandi Imana yagiye mu muryango irabemeza mugitondo cy’ubukwe bazindutse bakora inama baraza bantahira ubukwe kuko babonye ibyo Imana inkoreye baravuga bati 'Uyu muntu yasenze Imana '.

    Nzirorera arashima Imana yamurinzer ikemera ko aca mu ishuri ryayo kandi ikamurinda ntave mu nzira yayo. Muri 2019 nibwo Imana yamwunamuye nk’uko yari yarabimusezeranyije atangira kugenda yemye, abantu baratangarira uburyo yabaye umusore. Kugeza ubu Imana yaramuzahuye asigaye afite ibiro 60. Kugeza Imana imaze kumugeza mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Uganda n’ahandi abwiriza ubutumwa bwiza ndetse atanga ubuhamya bw’Ibyo Uwiteka yamukoreye. Murumva rero ko Imana irinda ijambo ryayo kugeza irisohoje'.

    source:zaburi nshya

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Nzirorera-Imana-yunamuye-yitwaga-muzehe-kandi-ari-umusore.html

  • Umuzungukazi yagiye kwereka iwabo umusore wo muri Kenya bamubwirako badakeneye umukwe usa n'inguge[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri 2018 aba bombi bemeranyije kujyana ku ivuko ry'umukobwa murwego rwo kumwereka inshuti n'imiryango kugirango babahe imigisha ya kibyeyi.

    Nkuko bitangaza n'ikinyamakuru Nairobi Wire, ngo ubwo uyu muzungukazi yagezaga iwabo uyu mugabo w'umu masayi yari akuye muri Kenya ntibigeze bamushyigikira bamubwira ko badakeneye ko abana n'umugabo usa n'udusimba two mu ishamba twitwa inguge.

    Nkuko uyu mugore yakomeje abitangariza iki kinyamakuru yagize ati 'Bakimara kumbwirako umugabo nahisemo batamukunze, nahise mbasezeraho mbabwirako ngiye kwibanira nawe mu ishyamba.'

    Kuva icyo igihe bahise bagarukana baza kubana muri Kenya nk'umugabo n'umugore ndetse bagiye gutura mucyaro aho uyu mugabo yabaga.Kuri ubu aba bombi bafitanye umwana w'umukobwa ndetse bahamyako urukundo rwabo rugeze aharyoshye rukaba rushimwa na benshi.



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umuzungukazi-yagiye-kwereka-iwabo-umusore-wo-muri-kenya-bamubwirako-badakeneye

  • Kankindi Alida Lise yasobanuye byinshi ku mibanire ye n’itangazamakuru muri CHAN, uwo basize arwaye atishyuriwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibyavuzwe by’uko Madame Kankindi Alida Lise wari uyoboye ikipe yagiye muri Cameroun mu ishuranwa rya CHAN 2020 ko yaba yaritwaye nabi ndetse agashyamirana n’itangazamakuru, yahakanye ibi avuga ko wenda bagowe n’uburyo babayemo bitewe n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda tariki ya 13 Mutarama 2021 yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020 ryabereye muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama — 7 Gashyantare 2021, gusa u Rwanda rwaviriyemo muri ¼ rwageze mu i Kigali tariki ya 3 Gashyantare 2021.

    Muri iyi minsi yamaze muri iki gihugu, hagiye habaho kugongana kw’inzego nk’uko bamwe mu banyamakuru bariyo babitangaje aho Kankindi Alida Lise wari uyoboye 'delgation’ yagiye abahutaza mu kazi kabo ndetse hakabaho no gushyamirana.

    Hari ukubabwira imvugo zikakaye, ko abanyamakuru ari abanyamatiku atatuma n’umwana we arikora.

    Gushyamirana na bamwe mu banyamakuru, kubatandukanya n’ikipe no kwigwizaho inshingano akazambura abari basanzwe bazikora.

    Gusiga umunyamakuru arwariye muri hoteli ntibanayishyure bo bakerekeza Limbe bikaba ngombwa ko bamufatira n’ibindi.

    Uyu mu munsi mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku rugendo rwo muri CHAN 2020, Kankindi Alida Lise wari uyoboye 'delegation’, yemeje ko hari ibitaragenze neza.

    Ati' Ikibazo cy’imyenda cyagaragaye siko twabyifuzaga. Umunyamakuru wamaze iminsi 4 cyangwa 5 mu bitaro ntabwo twabyifuzaga. Ibibazo byabaye mu banyamakuru ntabwo ariko twabyifuzaga ariko byose byabaye ku bw’umutekano.'

    Yavuze ko ikipe yagiye mu bihe bidasanzwe by’icyorezo ko n’ingamba zagombaga kuba zidasanzwe, rimwe na rimwe ushobora gusanga ari cyo kibazo cyabayeho n’aho nta muntu n’umwe afitanye na we ikibazo cy’umwihariko.

    Ati'Twagiye mu bihe bidasanzwe, dushyiraho ingamba zidasanzwe. Ubundi ubusanzwe abanyamakuru babanaga n’ikipe nk’umwe muri bo, muri ibi bihe rero abanyamakuru ntabwo twari kubazirikira muri Hoteli kuko bagombaga gukora akazi kabo, hari felied bagombaga kujyamo, Press conference kandi rimwe na rimwe umuntu aba agomba kwita ku kazi agakaza ingamba, rero ntabyabaye ku bw’ikibazo umuntu afitanye n’undi bwite.'

    Yahakanye yivuye inyuma ko nta munyamakuru n’umwe bigeze babangamira mu kazi ke nk’uko byatangajwe.

    Ati'Ntabwo navuga ngo twabangamiye abanyamakuru mu kazi kabo, ntawashatse kujya mu myitozo ngo abuzwe, ntawashatse interview ngo ayibure bityo rero sinavuga ko hari umunyamakuru wabangamiwe mu kazi.'

    Ku burwayi bw’umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu warwaye akaguruka n’irushanwa ritarangiye, yavuze ko ntawigeze yanga kumwitaho kuko n’ibitaro byarishyuwe.

    Ati'Uburwayi bwa Jean Luc yararwaye iminsi ya mbere ajya mu bitaro, yamazemo iminsi mike ariko ibitaro byarishyuwe, CAF yarabyishyuye nta kibazo cyabayemo uretse imiti yaguzwe ku ruhande kandi nitwe twayiguze.'

    Ku byo kumusiga muri Hoteli itishyuwe akagomba kwitabaza inshuti iba muri iki gihugu, yavuze ko bagiye Limbe ahagombaga kubera umukino wa Togo, bahavuye ku Cyumweru basiga Jean Luc muri hoteli agomba gutaha ku wa Mbere, hoteli ngo yanze ko bishyura kuko umunsi wari utararangira kandi amafaranga yose yari ku ikarita.

    Ati'Gufatirwa na hoteli ntabwo ari byo, twagiye Limbe agomba gutaha ku wa Mbere. Tujya guhagaruka Douala tugiye Hoteli yatubwiye ko tutakishyura ibintu bitarakoreshwa kuko ashobora kugira ibindi afata. Yasigaranye na Dr. Higiro, kuko uburyo twagombaga kwishyura nabwo twari tujyanye nabwo(ikoranabuhanga), dusaba Dr kohereza iyo facture muri FERWAFA bakishyura iryo joro barayemo, niko byagenze, gusa ku wa Mbere hano(mu Rwanda) byari umunsi w’Intwari ntabwo bari bakoze rero twashatse umuntu Douala arayishyura bamwishyura ku wa Kabiri.'

    Inkuru bifitanye isano wasoma: Operation Kigali — Douala — Limbe: Ibitaravuzwe! Urugendo rutoroheye abanyamakuru ba siporo(CHAN2020)

    N’ubwo avuga ko Jean Luc yaje tariki ya 1 Gashyantare 2021, umunsi w’Intwari sibyo kuko icyo gihe Jean Luc yari amaze icyumweru ari mu Rwanda kuko yaje tariki ya 25 Mutarama 2021.

    Ku ruhande rwa MINISPORTS yavuze ko ibyabaye byose muri uru rugendo hari isomo byabasigiye rizabafasha mu minsi iri imbere harimo no gusubira mu masezerano y’abafatanyabikorwa ku buryo nta kibazo kizongera kugaragara.

    Abanyamakuru bari CHAN 2020 bavuga ko batorohewe bitewe n’uwari ubayoboye

    Lise yahakanye ibyo yashinjwe n’itangazamakuru byose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kankindi-alida-lise-yasobanuye-byinshi-ku-mibanire-ye-n-itangazamakuru-muri-chan-uwo-basize-arwaye-atishyuriwe

  • Byemejwe : Tour du Rwanda 2021 izaba mu kwa 05 #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryasohoye itangazo rimenyesha ko iri siganwa rizaba muri ariya matariki mu gihe ryagombaga kuba muri uku kwezi kwa Gashyantare turimo ariko rikaza gusubikwa kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ubwo ryasubikwaga, ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryari ryatangaje ko iri rushanwa ryimuriwe by’agateganyo kuri ariya matariki n’ubundi yemejwe uyu munsi.

    Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwemeje ko bitakiri iby’agateganyo ko aya matariki yemejwe n’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) mu buryo bwa burundu.

    Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter, bugira buti 'Turabamenyesha ko UCI yemeye amatariki mashya mashya ya Tour du Rwanda, ni hagati ya tariki 02-09 Gicurasi 2021.'

    Iri rushanwwa mpuzamahanga risanzwe rifite abakunzi batari bacye mu Rwanda, umwaka ushize ryari ryegukanywe n’Umunya-Eritrea, Natnael Tesfazione waritwaye Umunyarwanda Mugisha Moise waje ku mwana wa kabiri.

    UDUCE TUZAKINWA N’INDEHSYO YATWO :

    1. Agace ka Mbere : Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
    2. Agace ka Kabiri : Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
    3. Agace ka Gatatu : Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
    4. Agace ka Kane : Kimironko – Musanze (ibilometero 123,9)
    5. Agace ka Gatanu : Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
    6. Agace ka Gatandatu : Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
    7. Agace ka Karindwi : Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
    8. Agace ka Munani : Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Byemejwe-Tour-du-Rwanda-2021-izaba-mu-kwa-05

  • Mashami utiha amahirwe yo gukomeza gutoza Amavubi, MINISPORTS yavuze ko atari we kampara #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rurangayire Guy avuga ko harimo gushakwa umutoza w’ikipe y’iguhugu n’aho ibyo kongerera amasezerano Mashami Vincent ngo si we kampara mu Mavubi ndetse ngo ntiyanamuzirikiweho.

    Amasezerano y’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent ararangira ku munsi w’ejo tariki ya 11 Gashyantare 2021.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku rugendo rw’ikipe y’igihugu muri CHAN 2020, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rurangayire Guy yabajijwe niba umutoza Mashami azahabwa amasezerano mashya cyangwa niba hazashakwa undi.

    Yavuze ko Mashami atari we mutoza kampara mu ikipe y’igihugu, bityo ko abantu bakwiye gutegereza byinshi bazabimenya mu minsi iri imbere.

    Ati' Mashami ntabwo ari kampara, nta n’ubwo ikipe y’Igihugu yamuzirikiweho, nibaza ko mushobora gutegereza, igihe nikigera umutoza azatangazwa, ari gushakwa.'

    Yavuze ko umutoza azamurikwa mbere y’uko u Rwanda rukina na Mozambique mu kwezi gutaha kwa Werurwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Mashami Vincent we avuga ko yumva nta cyizere yifitiye cyo kuba yakongera kuragizwa iyi kipe nk’umutoza mukuru.

    Ati'Amahirwe menshi urakoze kuyampa, ariko icyo nakubwira ni uko nta mahirwe menshi mfite yo gukomeza aka kazi kuko sinjye ugatanga kandi si njye ukiha, wenda wowe ni ko ubibona ariko si ko njye mbibona.'

    Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu muri Kanama 2018, aho yasinye umwaka umwe nyuma y’aho agahabwa mezi 6 yarangiye muri Gashyantare 2020 ubwo yongererwaga undi mwaka.

    Icyo gihe yasabwe kubona itike ya CHAN no kurenga amatsinda yayo(ibi yabigezeho), yari yasabwe kubona byibuze amanota 4 mu mikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, gusa byaranze aho afite amanota 2 mu mikino 4. Muri rusange amaze gutoza imikino 23 yatsinzemo 5, atsindwa 7 anganya 11.

    Mashami nta mahirwe yiha yo gukomeza inshingano zo gutoza Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-utiha-amahirwe-yo-gukomeza-gutoza-amavubi-minisports-yavuze-ko-atari-we-kampara

  • Amatariki mashya ya Tour du Rwanda 2021 yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Isiganwa ry’amagare mpuzamahanga rizeguruka igihugu cyose 'Tour du Rwanda’, iya 2021 izaba ku wa 2 — 9 Gicurasi 2021.

    Iri siganwa ryagombaga ku wa muri uku kwezi kwa Gashyantare ariko muri Mutarama 2021 FERWACY yatangaje ko risubutse bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

    Icyo gihe yatangaje ko Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yabasabye ko iri rushwanwa ryazaba muri Gicurisi tariki ya 2 kugeza 9.

    Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, FERWACY yemeje ko UCI yabahaye uburenganzira ko iri risiganwa rizaba kuri ayo matariki.

    📍IT’S OFFICIAL 📍

    We are delighted to announce that UCI has confirmed new dates of Tour du Rwanda, 02-09 May 2021#TdRwanda2021 #Rwanda2025 pic.twitter.com/tUBL9btVPO

    — #TdRwanda2021 🇷🇼🚴🏾 (@tour_du_Rwanda) February 10, 2021

    Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1.

    Nta gihindutse iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 17 aturutse ku migabane 5 y’Isi.

    Uduce twa Tour du Rwanda 2021

    Agace ka 1: Kigali Arena-Rwamagana: 115’6 km

    Agace ka 2: Kigali (MIC)-Huye: 120,5 Km

    Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km

    Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km

    Agace ka 5: Nyagatare-Kigali : 149,3 Km

    Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km

    Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (ITT)

    Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia) Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km

    Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amatariki-mashya-ya-tour-du-rwanda-2021-yamenyekanye

  • Reba amakosa 7 ashobora guteza ibibazo abagabo bakora imibonano bakoresha agakingirizo #rwanda #RwOT

    Ibyo bijyana no kuba hari abenshi mu bagabo batazi uko agakingirizo gakoreshwa, aho bihutira kukambara ubundi bakihutira kujya mu gikorwa, batitaye ku ngaruka zikomeye zishobora kubageraho.

    Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amakosa ashobora guteza ibibazo abagabo bakora bakoresha agakingirizo.

    1.Kurangiza igikorwa batakikambaye

    Kutarangiza igikorwa cyo gutera akabariro bambaye agakingirizo, ni rimwe mu makosa abagabo benshi bakora batitaye ku kuba bishobora kubateza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk'uko urubuga Scooper News rubitangaza. Bamwe mu bagabo bahitamo gukuramo agakingirizo ku bushake, mu gihe hari abo kavamo batabizi

    2.Gukoresha agakingirizo katarimo

    Amavuta Mu busanzwe inganda zikora udukingirizo zidukorana amavuta yo kuturinda kwangirika, gusa hari ubwo ayo mavuta ashobora kuvamo cyangwa akagabanyuka kubera Impamvu zitandukanye. Hari ubwo abagabo bacikwa bagakoresha udukingirizo tutarimo amavuta ahagije, nyamara bishobora guteza ibyago by'uko agakingirizo gashobora gucika.

    3.Gukoresha agakingirizo karangije manda

    Inganda zikora udukingirizo zigena igihe tugomba kumara, ku buryo dushobora guteza ibyago mu gihe twaba dukoreshejwe nyuma y'icyo gihe. Kutareba igihe agakingirizo kakorewe n'igihe kazarangiriza manda biri mu makosa abenshi mu bagabo bakora nyamara batazi ko bishobora guteza ibyago, bijyanye n'uko uko agakingirizo gata manda kagenda gatakaza ubudahangarwa bwako.

    4. Kwambara agakingirizo mbere y'uko igitsina kigira umurego

    Bijyanye n'ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina, hari abagabo bihutira kwambara agakingirizo ibitsina byabo bitaragira umurego, ibyo bikaba bishobora gutuma igikorwa cyo gutera akabariro kitagenda neza. Ni byiza ko umugabo yambara agakingirizo ari uko abona neza ko igitsina ke gite umurego uhagije.

    5. Kudasigira agakingirizo umwanya

    Kudasiga umwanya muto ku mutwe w'agakingirizo ni irindi kosa abagabo bakora bambara agakingirizo, birengagije ko gashobora kujyamo umwuka kakaba katurika. Abagabo bagirwa inama y'uko mu gihe bambara agakingirizo babanza gufata ku mutwe wako, hirindwa ko gashobora kujyamo umwuka kakaba katurikira mu gikorwa.

    6. Kutamenya ingano y'agakingirizo

    Kutamenya ingano ikwiye y'agakingirizo ko kwambara ni ikosa risanzwe abagabo benshi bakora. Hari ubwo agakingirizo gashobora kuba gato cyangwa kanini bitewe n'uko igitsina cy'ugakoresha kingana, bikaba byateza ibibazo.

    7. Gukoresha tubiri icya rimwe

    Gukoresha udukingirizo tubiri icyarimwe ni irindi kosa risanzwe abagabo bakora mugihe bakoresha agakingirizo. Ni ngombwa kumenya ko gukoresha udukingirizo tubiri bidatanga ubwirinzi bubiri, ko ahubwo byongera ibyago by'uko dushobora gucika.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/reba-amakosa-7-ashobora-guteza-ibibazo-abagabo-bakora-imibonano-bakoresha

  • Banki y'Isi igaragaza ko Abanyarwanda barenga 550,000 bazakena bikabije muri uyu mwaka #rwanda #RwOT

    Iyi Banki ku wa Mbere yatangaje ko ingaruka kiriya cyorezo cyagize ku bukungu, zateje ibibazo ku ngo nyinshi ku buryo ababarirwa mu bihumbi baguye mu bushomeri, amafaranga binjizaga aragabanuka ndetse n'ibiciro by'ibiribwa biriyongera ku buryo byateje ubukene kuri benshi.

    Raporo igaragaza uko ubukungu bw'u Rwanda Banki y'Isi iheruka gusohora, ivuga ko umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP) wagabanutseho 0.2 ku ijana muri 2020, ugereranije n'uko byari byitezwe ko wiyongeraho 8% mbere y'uko COVID-19 yaduka.

    Iyi raporo izwi nka 'Protect and Promote Human Capital in a post-Covid-19 World', ivuga ko 'kubera Guma mu Rugo, guhana intera, hamwe n'izamuka ry'ibiciro ryatewe n'icyorezo, umubare w'ubukene ushobora kwiyongera ku gipimo cya 5.1 ku ijana (abantu barenga 550.000) mu 2021, barimo abarenga 80% bitezwe kuzagaragara mu cyaro.'

    Impuguke ya Banki y'Isi mu by'ubukungu, Calvin Djiofack, yavuze ko impamvu ubukungu bw'u Rwanda bwahungabanye, ari uko 'serivisi z'ingendo no kwakira abashyitsi zahungabanye, nyamara ari zo nzego igihugu cyashoyemo imari cyane mu myaka yashize binyuze muri gahunda ya MICE (Amanama, Inama Mpuzamahanga n'ibindi bikorwa.')

    Yunzemo ko 'Ikibazo kirasaba ko hajyaho ingamba z'iterambere, hibandwa cyane ku bikorwa bifitanye isano n'icyaro kandi hibandwa cyane ku kwishyira hamwe kw'akarere kugira ngo bigabanye ingaruka z'ihungabana ku rwego mpuzamahanga.'

    Raporo ivuga ko Guverinoma yatanze igisubizo cyihuse kandi gikomeye kuri iki cyorezo, ishyiraho gahunda yo kuzahura ubukungu (ERP) ingana na miliyoni 900 z'amadolari y'Amerika mu myaka ibiri y'ingengo y'imari ya 2019/20 na 2020 / 21.

    Banki y'Isi ivuga ko iyi gahunda yagabanyije ubukene ku kigero cya 1.2% mu mwaka ushize, mu gihe byitezwe ko muri 2021 izabugabanya ku kigero cya 1.7%.

    Ku ngingo ijyanye n'uburezi, Raporo ivuga ko, mu gihe hatabaho ibikorwa bifatika, ingaruka mbi ku burezi n'ubuzima, zifite ubushobozi bwo kugabanya umusaruro w'igihe kirekire no kudindiza iterambere ry'igihe kirekire mu gihugu.

    Raporo isobanura ko gufunga amashuri igihe kirekire no kuba ingo nyinshi nta mafaranga zinjiza bishobora kuzagabanya umubare w'abanyeshuri, kubera ko abanyeshuri benshi bifuza akazi, bigashimangirwa n'uko abagera kuri miliyoni 3.5 baravuye mu ishuri.

    Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Rolande Pryce yagaragaje ko 'Ingaruka zitigeze zibaho z'iki cyorezo zishimangira ko hakenewe gahunda na politiki zikomeye zo kurwanya ubukene, kubungabunga ubuzima, amashuri, ndetse n'akazi k'abaturage.'

    Yavuze ko u Rwanda ruramutse rukoresheje neza ikigega cyashyizweho cyo kuzahura ubukungu, nta kabuza ko rwakwigobotora ingaruka zatewe na COVID ndetse rukanabera ikitegererezo ibindi bihugu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/banki-y-isi-igaragaza-ko-abanyarwanda-barenga-550-000-bazakena-bikabije-muri