Category: Uncategorized

  • Clarisse Karasira yazamuye imbamutima z'abafana be ubwo yashyiraga hanze ifoto yisize ibirungo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane hano mu Rwanda by'umwihariko mu ndirimbo ziri mu njyana ya gakondo, yazamuye imbamutima z'abafana be ubwo yashyiraga hanze ifoto ye yisize ibirungo. Iyi ni ifoto Clarisse Karasira yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Iyi niyo foto Clarisse Karasira yashyize hanze

    Nyuma yuko Clarisse Karasira ashyize hanze iyi foto, abafana be benshi babicishije aho bandikira ibitekerezo (comment section) bagize byinshi bavuga kuri iyi foto gusa nkuko byagaragaye abenshi bagiye bakoresheje uturango tw'imitima (❤️❤️) kugirango bereke uyu mwari ko bamwishimiye ndetse banamukunda.

    Ku rundi ruhande Clarisse Karasira we yashyize hanze iyi foto mu rwego rwo kumenyesha abafana be ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze album ye nshya yise ” Mama wa Africa “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-yazamuye-imbamutima-zabafana-be-ubwo-yashyiraga-hanze-ifoto-yisize-ibirungo/

  • Umugore w'ikizungerezi umaranye SIDA imyaka 13 yose akomeje gutungura abantu bitewe n'uburyo abayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ukiri muto akomeje gutangarirwa n'abatari bake bitewe n'imiterere y'umubiri we, nyuma yo gutangaza ko amaze imyaka irenga 13 arwaye SIDA.

    Uyu mugore witwa Nikita ukomoka muri Afurika y'epfo ahamya ko amaze Imyaka 13 ari ku miti igabanya ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, gusa yishimiye kuba umuryango we w'abana 3 n'umugabo we bose nta bwandu bw'iyi Virus bafite nk'uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

    Yavuze ko virusi itera SIDA itakiri igihano cy'urupfu kuko uruganda rukora imiti, rutegura ibinini bishobora gufatwa rimwe mu mezi atatu kandi umuntu akaguma ahagaze bwuma. Akomeza avuga ko yarushijeho gukora neza ku buryo virusi itigeze imumenyekanaho cyangwa ngo avugwe.

    Nikita n'umuryango we babayeho bishimye.

    Nikit, amakuru avuga ko akomoka muri Afurikay'Epfo, yagizwe imfubyi na SIDA kuko nyina yishwe n'iyi virusi. Igihe umubyeyi we yapimwaga yafashe imiti nabi, niko we kwiga ubwenge no gukurikiza neza gufata imiti maze ubuzima bwe butangira kumera neza. Nikita ashimangira ko muganga we amugira inama y'ibinini byo kwirinda akayikurikiza.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugore-wikizungerezi-umaranye-sida-imyaka-13-yose-akomeje-gutungura-abantu-bitewe-nuburyo-abayeho/

  • Guma mu rugo yasize bamwe mu byamamare byo muri Uganda batewe inda[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda, bimwe mu byamamare bifite amazina akomeye muri icyo gihugu ndrtse no mu karere byatewe inda muri guma mu rugo ubu bikaba byiteguye kwibaruka.

    Anne Kansiime w'imyaka 34 wakunze kuvuga ko akeneye umwana, ibi bihe byamubereye inzozi nziza kuko byatumye agira umwanya uhagije wo kwinezezanya n'umukunzi we birangira ageze ku cyifuzo cye cyo kwitwa umubyeyi, ubu akaba abyiteguye kuko atwite inda y'imvutsi y'umukunzi we witwa Skylanta.

    Aba bombi ntabwo barakora ubukwe ngo babane nk'umugore n'umugabo. Bamenyanye mu mwaka wa 2018 nyuma y'uko Anne Kansiime atandukanye na Gerald Ojok wari warafashe irembo bagombaga gukora ubukwe mu 2017. Anne Kansiime na Skylanta ubu bombi biteguye kwibaruka imfura yabo.

    Anne Kansiime, umunyarwanya wubatse izina rikomeye cyane muri Uganda ndetse akaba anibitseho ibihembo byinshi yegukanye kubera ubuhanga ashyira mu rwenya. Ibi bihembo birimo icyo yahawe na Youtube kitwa 'YouTube silver play button' yegukanye mu 2015, 'Rising Star' cyo muri uwo mwaka yegukanye nk'umunyarwenya wahize abandi n'ibindi byinshi bisaga 10.

    Anne Kansiime yasusurukije abantu mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ku Isi ndetse na hano iwacu mu Rwanda.

    Mugenzi we Cindy Sanyu nawe yatunguranye ashyira hanze amafoto agaragaza ko yiteguye kwibaruka imfura ye. Aya mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yafashwe n'umukunzi we Okulo Joel Atiku, usanzwe ari umukinnyi w'ama filime akaba n'inzobere mu bijyanye no gufotora.

    Cindy umukunzi we ni inzobere mu byerekeranye no kuyobora ama filime, akaba ari nawe atwitiye imfura. Batangaje ko bakundana muri Werurwe umwaka ushize. Cindy Sanyu yamamaye mu istinda ryitwaga Blue *3 yari ahuriyemo na Lilian Mbabazi ndetse na Jackie Chandiru.

    Nyuma y'uko iri tsinda ritandukanye yakomeje gukora umuziki ubu afite indirimbo zitandukanye nka 'Too Much', 'Copicat' n'izindi. Yavuzwe mu rukundo n'abarimo Ken Muyisa, na Mario Brunette ariko birangiye agiye kubyarira Okulo Joel Atiku.

    Iyi foto yasangije abakunzi be yerekana ko akuriwe yayiherekeje amagambo agira ati 'When you focus on the good The good gets better'. Ugereranyije mu kinyarwanda yavuze ko iyo ushyize ikiza imbere kirushaho kuba kiza.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/guma-mu-rugo-yasize-bamwe-mu-byamamare-byo-muri-uganda-batewe-inda-amafoto

  • Umupolisi yatabaye mu buryo butangaje umugabo wari ugiye kwiyahura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yari agiye kwiyahurira ku kiyaga cyitwa New Melones Lake mu mujyi wa California ariko uyu mupolisi wari maso amufata ukuboko atarijugunya hasi.

    Amashusho y'uyu mugabo yafatiwe ahitwa Vallecito muri California kuwa Mbere ubwo uyu mugabo yari ahagaze ku kiraro cya Sierra Nevada ariko kubw'amahirwe uyu mupolisi aramukurura.

    Abashinzwe umutekano w'ahitwa Tuolomne bakiriye raporo ko hari umugabo uri gushaka kwiyahura hanyuma batangira gushakisha aho aherereye baza gusanga ahagaze hejuru y'ikiraro.

    Abayobozi bavuze ko bari bamaze iminota 10 bamwinginga ngo ntiyiyahure ariko yaje kurira hejuru cyane agerageza kwiyahura aribwo uyu mupolisi yamufashe.

    Cpl. Andrew Long niwe mupolisi watabaye uyu mugabo amukuruza ukuboko kumwe mu gihe kingana n'amasegonda 30 byatumye abandi baza kumufasha.

    Tuolomne County Sheriff yasohoye itangazo rishimira abagize uruhare mu gutabara uyu mugabo wari wihebye agashaka kwiyahura.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupolisi-yatabaye-mu-buryo-butangaje-umugabo-wari-ugiye-kwiyahura-amafoto

  • Akaga yahuriye nako muri Guma mu rugo katumye ava mu nzu ye ajya kwibera mu ihema #rwanda #RwOT

    Uyu musore wahuye n'ibyago byisukiranya muri Guma mu rugo ikomeje mu Bwongereza,yamaze ibyumweru 8 aba mu ihema kubera ko yari amaze kubura byose nk'ingata imenye.

    Uyu mugabo wari usanzwe ashyira amakaro mu nzu,yabujijwe kujya ku kazi kubera iyi Covid-19,ariyo mpamvu yagombaga kujya kubana na se gusa nawe yari arwaye byatumye atemererwa kujyayo biba ngombwa ko ashinga ihema aribamo.

    Uyu mugabo yatandukanye n'umugore we ndetse n'aka kazi kamuhembaga ibihumbi 4 by'amapawundi ku kwezi gahagarikwa na Covid-19.

    Jackson ntiyari afite amafaranga yo kwishyura icumbi,byatumye ajya kwibera mu ihema yamazemo amezi 2.

    Yabwiye Devon Live ati 'Nashatse inzu y'icyumba kimwe ariko nsanga irahenze cyane,ntabwo nari kubasha kuyishyura ku nguzanyo ya kaminuza.

    Iyo nza kwishyura iyo nzu nari kumara ibyumweru 3 merewe nabi.Ntabwo nari kubigurana ubuzima bwanjye.

    Nashakaga akazi nakorera kuri mudasobwa ariko ntabwo byankundiye.Ntabwo nashoboraga kubana na papa mu nzu imwe ariyo mpamvu nashinze ihema inyuma y'idirishya ry'inzu ya Papa.'

    Uyu mugabo yabaga mu ihema ariko ikirere gishyushye cyane ariko se yajyaga amutiza ubwogero inshuro nke bamaze kubutera umuti gusa ngo byabasabaga imbaraga nyinshi.

    Uyu musore yabonaga ibyokurya abihawe na se nabwo abinyujije mu idirishya kugira ngo atamwanduza.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/akaga-yahuriye-nako-muri-guma-mu-rugo-katumye-ava-mu-nzu-ye-ajya-kwibera-mu

  • Umugore w'imyaka 29 yashakanye n'umugabo umurusha imyaka 51 ahishura ikintu gikomeye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yabwiye abacitse ururondogoro kubera inkuru y'urukundo rwe n'uyu musaza ko nta kidasanzwe ku rukundo rwabo.

    Aba bombi bahuriye ku kinyamakuru cyo mu gace k'iwabo,uyu mugore Terzel yakoreraga.

    Uyu mugore usigaye yiga amategeko,yavuze ko bombi bagihura bahise bakundana urukundo rwabo rutangira gukura.

    Nubwo Wilson afite umwana urusha imyaka 30 umugore we Terzel,imiryango yabo yashyigikiye urukundo rwabo bombi aho bavuze ko icy'ingenzi ari uko bombi bishima.

    Terzel yagize ati 'Ababyeyi banjye bakunda Wilson kuko papa yishimiye cyane ibyo ashobora kumpa nk'umugore we kandi yahoraga yifuza ko nabana n'umugabo unduta kandi unyitaho.

    Abakobwa ba Wilson banyakiriye neza cyane ndetse baranyubaha nubwo bandushaga imyaka myinshi.Bari bazi ko se atazongera kuba wenyine kandi nibyo byari iby'ingenzi.

    Uyu mugore yavuze ko badafite gahunda yo kubyara abana ariko ngo biramutse bibaye mu buryo bw'impanuka babyakira.

    Ati 'Iyo bigeze ku gutera akabariro,Wilson aritonda cyane ndetse aranshimisha cyane iyo twageze aho bikomeye.

    Abasore bakiri bato bakunda kwikunda iyo bigeze mu gutera akabariro ariko ndishimye cyane kuba mfite umugabo.

    Turakundana cyane nkuko abandi bantu bakunda abo bashakanye.Nta giteye isoni kirimo.'

    Uyu mugore Terzel yavuze ko umugabo we Wilson arusha imyaka 24 nyina ndetse ngo bahura bwa mbere,buri wese yamurikiye undi.

    Ababyeyi ba Terzel bahaye umugisha urukundo rwabo bituma bashyingiranwa muri 2017 hanyuma umukobwa wa Wilson w'imyaka 56 ababera umuhamya.

    Aba bombi barabana ndetse Wilson niwe urihira uyu mugore we amashuri.Terzel yavuze ko atigeze ajya mu rukundo rw'igihe kirekire mbere yo kubana n'uyu musaza bashakanye nyuma y'amezi 3 bahuye.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-w-imyaka-29-yashakanye-n-umugabo-umurusha-imyaka-51-ahishura-ikintu

  • Saint Valentine umunsi abenshi mu rubyiruko bahinduye uw'ubusambanyi #rwanda #RwOT

    Umunsi w'abakundana witiriwe Mutagatifu Valentine, umupadiri mu idini gatolika wabaga i Roma mu kinyejana cya 3. Hagiye humvikana inkuru nyinshi zerekeye St Valentine.

    Mu gihe cy'ubuzima bwa Valentine, Abaroma benshi bahindukiriye Ubukristo, ariko Umwami w'abami wariho icyo gihe witwaga Kalawudiyo wa II wari umupagani, yaje gushyiraho amategeko akomeye yakandamizaga abakristo anakuraho bimwe mubyo bari bemerewe gukora.

    Kalawudiyo yizeraga ko abasirikare b'Abaroma bagomba kwitangira Roma rwose bityo bagashyiraho itegeko ribabuza gushyingirwa. Mutagatifu Valentin yatangiye kujya asezeranya abo basirikare mu mihango ya gikristo rwihishwa iyi bivugwa ko yari intangiriro yizina rye ryo kwizera akamaro k'urukundo.

    Amaherezo, Valentine yaramenyekanye arafungwa ashinjwa kwigomeka ku butegetsi bw'umwami Kalawudiyo II. Igihe Valentine yari afunzwe, yitaye ku mfungwa bagenzi be ndetse aza no gukiza n'umukobwa w'umuyobozi wa gereza wari impumyi. Inkuru ivuga ko Valentine yakijije ubuhumyi bw'uwo mukobwa kandi ko igikorwa cye cya nyuma mbere yo kwicwa kwari ukumwandikira ubutumwa bw'urukundo bwashyizweho umukono na se wuwo mukobwa mbere yuko Valentin yicwa ku ya 14 Gashyantare mu mwaka wa 270.

    Bitandukanye n'igisobanuro nyacyo cy'umunsi w'abakundanye witiriwe Mutagatifu Valentine kubw'ibikorwa by'urukundo byamuranze, ubu abenshi biganjemo urubyiruko bafata uyu munsi uko bashatse bitewe n'aho bari gusa abagarukwaho cyane ni abitwikira uyu munsi bakishora mu bikorwa by'ubusambanyi.

    Ibi byemezwa n'ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'abanyamerika NHC mu bushakashatsi cyakoze ku mubare w'abana bavuka kuri buri kwezi bagaragaza ko ukwezi kwa 11 (Ugushyingo) ariko kwezi kuvukamo abana benshi aho bivugwa ko inyinshi mu nda zaba bana ziba zaratewe mu kwezi kabiri cyane cyane kumunsi wa saint valentin.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/10/saint-valentine-umunsi-abenshi-mu-rubyiruko-bahinduye-uwubusambanyi/

  • Mashami si kamara mu Amavubi, imiryango irafu… – #rwanda #RwOT

    Amasezerano y’umutoza Mashami Vincent mu Amavubi ararangira kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021, aho Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yatangiye gushaka umutoza mushya w’ikipe y’igihugu kandi akazatangazwa mu minsi ya vuba.

    Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro Minisiteri ya Siporo yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021, cyari kigamije kugeza ku banyarwanda binyuze mu itangazamakuru uko urugendo rw’ikipe y’igihugu yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020, rwagenze.

    Agaruka ku bijyanye n’umutoza mushya ugomba gutoza Amavubi mu marushanwa ari imbere, nyuma y’uko amasezerano ya Mashami Vincent agana ku musozo, Rurangayire Guy, yavuze ko Mashami atari kampara mu Amavubi, yemeza ko hari gushakwa umutoza mushya kandi imiryango ifunguye kuri bose.

    Yagize ati “Mashami ntabwo ari kamara, nta n’ubwo ikipe y'Igihugu yamuzirikiweho, nibaza ko mushobora gutegereza, igihe nikigera umutoza azatangazwa, ari gushakwa kandi imiryango irafunguye kuri bose. Uko umutoza azashakwa muzabimenyeshwa, tuzabamurikira umutoza mu gihe cya vuba mbere y'uko dukina umukino na Mozambique'.

    Muri iki kiganiro, umutoza Mashami Vincent, yavuze ko nta mahirwe menshi abona afite yo gukomeza gutoza Amavubi. Yagize ati “Icyo nabanza gukuraho ni uko amahirwe menshi urakoze kuyampa, ariko icyo nakubwira ni uko nta mahirwe menshi mfite yo gukomeza aka kazi kuko sinjye ugatanga kandi si njye ukiha, wenda wowe ni ko ubibona ariko si ko njye mbibona'.

    Guy Rurangayire yavuze ko bijyanye n’uko Mashami yitwaye mu gihe amaze atoza ikipe y’igihugu kuko hari ibyo yagezeho ndetse n’ibyamunaniye, ariko nawe yaba umwe mu bashobora guhabwa akazi.

    Mu masezerano Mashami yahawe muri Gashyantare 2021, yasabwe kurenga amatsinda ya CHAN 2020 no kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 na CAN ya 2021.

    Inshingano yahawe muri CHAN 2020 yazigezeho, ariko mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 afite amanota abiri gusa, aho u Rwanda ruri mu itsinda F hamwe na Cameroun, Mozambique na Cap-Vert.

    Muri Werurwe 2021, Amavubi azakina imikino ibiri isigaye ishobora kubahesha itike ya CAN 2021 mu gihe bayitsinze yose, tariki ya 22 Werurwe u Rwanda ruzakira Mozambique i Kigali, mu gihe tariki ya 30 Werurwe 2021, u Rwanda ruzaba rwasuye Cameroun i Yaounde rukina umukino wa nyuma muri iri tsinda.

    Guy Rurangayire yavuze ko Mashami atari kampara mu Aavubi kandi atayazirikiweho

    Mashami Vincent arahabwa amahirwe menshi yo kongera guhabwa amasezerano yo gutoza Amavubi

    REBA IKIGANIRO MINISITERI YA SIPORO YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102985/mashami-si-kampara-mu-amavubi-imiryango-irafunguye-kuri-bose-guy-rurangayire-wo-muri-minis-102985.html

  • Ibintu 10 bitangaje ndetse bisekeje Donald Tr… – #rwanda #RwOT

    Donald Trump, ntabwo azwi cyane kubera ibikorwa bye byiza byamuranze ku butegetsi, ahubwo yamamaye cyane nk'umupererezida wavugaga cyane ku rubuga rwa Twitter, byinshi mu byo yatangaje birasekeje cyane, ibindi hari ababifata nk’ibitarimo ubwenge. Ni we mu Perezida ku Isi wanditse amateka yo gufungirwa imbuga nkoranyambaga zose yakoreshaga kubera ibyo yatangazaga binyuranye n’amahame y’izi mbuga.

    Donald Trump, ku ngoma ye yakundwaga n'abantu bake ugereranyije n’abandi bamubanjirije, amahanga wasangaga anenga imikorere ye n'imyanzuro n'ibitekerezo bitubaka abantu, gusa burya ‘Umuntu wese ayobora ukwe’. Kubera imiyoborere ye itarishimiwe muri Amerika, byatumye uyu mugabo yeguzwa inshuro ebyiri mbere y’uko manda ye irangira. Menya ibintu 10 bitangaje Trump yakoze bitazibagirana.

    1. Yateye abantu impapuro zihanagura imyanda iPorto Rico

    #1 |15 Stupidest Things Trump Did During His Presidency | Zestradar

    2. Trump yatereye isari umujenerari mu gihe we yamuhereje ukuboko.

    #2 | 15 Stupidest Things Trump Did During His Presidency | Zestradar

    3. Yaramukanije na Donnie amushikanuza hafi amasegonda 20.

    #3 |15 Stupidest Things Trump Did During His Presidency | Zestradar

    4. Yinjiye mu ndege igipapuro bakoresha muri Toilet kiri ku nkweto.

    #5 |15 Stupidest Things Trump Did During His Presidency | Zestradar

    5. Yabwiye umwana muto w'imyaka 7 ko Santa itabaho hari kuri Noheli.

    #6| 15 Stupidest Things Trump Did During His Presidency | Zestradar

    6.Donald Trump yagaragaye ari gusinya kuri Bibiliya

    #8 |15 Stupidest Things Trump Did During His Presidency | Zestradar

    7. Donald Trump yasuhuje Abaperezida barimo n’uwa Philipine abanyuranya amaboko.

    #10 |15 Stupidest Things Trump Did During His Presidency | Zestradar

    8. Yahinduye ahanditse 'Corona Virus' yandikamo ngo 'Chinese Virus'.

    #12 |15 Stupidest Things Trump Did During His Presidency | Zestradar

    9. Yaciye imbere y'umwamikazi kandi kizira

    #14 |15 Stupidest Things Trump Did During His Presidency | Zestradar

    10. Yakuyemo agapfukamunwa mu ruhame kandi yaranduye Covid-19

    #11 |15 Stupidest Things Trump Did During His Presidency | Zestradar

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102980/ibintu-10-bitangaje-ndetse-bisekeje-donald-trump-yakoze-ubwo-yari-perezida-wa-amerika-bita-102980.html

  • Minisiteri y'Uburezi yiyemeje gukosora amakosa yagaragaye mu mitangire y'akazi n'imicungire mibi y'abarimu – #rwanda #RwOT

    Raporo ya Komisiyo ya Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo ya 2019/20 igaragaza ko mu makosa agaragazwa n'iyi raporo, harimo ikibazo cy'abarimu bagaragara mu kazi batagaragaje impamyabushobozi cyangwa impamyabumenyi zabo, abashyizwe mu myanya ntibahabwe imihigo y'igihe cy'igeragezwa, abatarahawe amabaruwa abemeza burundu mu kazi, abatarazamuwe mu ntera ku ngazi ntambike ndetse n'abahinduriwe ibigo ntibahabwe amabaruwa abimura cyo kimwe n'abatarahawe ikiruhuko cy'izabukuru.

    Inteko yabanje kubaza Minisiteri y'Uburezi ibyayo makosa yagiye agaragara mu mitangire n'imicungire y'abakozi nk'aho hagaragajwe ibibazo byo gutanga akazi ku barimu badafite dosiye zuzuye.

    Depite Muhongayire Christine, Perezida wa Komisiyo y'imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko, yasabye Mineduc ko mu gihe cy'amezi atatu byaba bimaze guhabwa umurongo.

    Ati 'Twasabye ko mu gihe gito kitarenze amezi atatu izo dosiye ziba zamaze kuzura, abarimu bakaba bari mu myanya neza, babasha gucungwa neza, ku buryo mu gihugu hose haba hari abarimu bacunzwe neza ndetse n'abakeneye kuzamurwa mu ntera nabo bakazamurwa.''

    Mu gusubiza ku bijyanye n'uruhuri rw'ibibazo byagaragaye mu rwego rw'uburezi mu Rwanda, Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yasobanuye ko amakosa yabayeho agiye gukosorwa n'uburyo buhamye bw'imicungire y'abarimu igiye gushyirwaho ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Ati “Ni uko twari tukibikora mu buryo bu busanzwe tudafite sisiteme ibidufasha. Turimo guteganya ko twagira ikoranabuhanga ridufasha no kubashyira mu kazi, nk'ubu ikibazo twahuye na cyo mu minsi yashize wasangaga umuntu umwe yasabye akazi mu turere tune cyangwa dutanu dutandukanye, icyo gihe kujya kujonjora uburyo umuntu atagaragara aho hose na byo biri mu bintu byatwaye umwanya ariko dufite ikoranabuhanga ridufasha kubimenya, niba wujuje dosiye uri mu Karere ka Nyamagabe ntushobora kongera kuyuzuza uri mu ka Rusizi, icyo gihe sisiteme irahita ikubona ko urimo, ndetse n'amanota yawe igihe yasohotse n'ibindi byose byakozwe.'

    Yakomeje ati 'Icya kabiri ni imicungire y'amashuri umunsi ku munsi, turi kuganira na MINALOC ngo dushyireho uburyo bw'imikorere, dukorane umunsi ku wundi ku buryo na cya kibazo cyo kuvuga ngo abarimu barahari badafite ibyangombwa n'ibindi byose kikava mu nzira.”

    Abadepite basabye Minaloc na Mineduc bakosora ibitagenda neza mu maguru mashya ndetse n'abarimu bataruzuza ibyangombwa byabo basabwa kubyuzuza mbere y'uko hakorwa irindi genzura.

    Raporo y'umwaka wa 2019/2020 igaragaza ko ku barimu bose 23.617 bari mu turere 11 twakorewe igenzura hagaragaye abarimu 1.566 badafite dosiye barimo 1.149 mu mashuri yisumbuye na 317 mu mashuri abanza bingana na 6,6%

    Minisiteri y'Uburezi yiyemeje gukosora amakosa yagaragaye mu mitangire y'akazi n'imicungire mibi y'abarimu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-uburezi-yiyemeje-gukosora-amakosa-yagaragaye-mu-mitangire-y-akazi