Category: Uncategorized

  • Icyo MINISPORTS ivuga ku bakinnyi nka Kevin Monnet Paquet na Tresor Ndayishimiye kuba baza gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo ivuga ko ibiganiro byatangiye hagati ya z’Ambasade z’ibihugu bitandukanye kugira ngo bamwe mu bakinnyi bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko batahakuriye babe baza gukinira Amavubi.

    Biragoye ko hari igihugu wajyamo ku Isi ngo ntuhasange umunyarwanda. Umunsi ku munsi hari abakinnyi bagenda bamenyekana ko bafite inkonmoko mu Rwanda aho usanga umwe mu babyeyi be ari umunyarwanda cyangwa bose ari bo ariko uwo mukinnyi abakaba aheruka mu Rwanda akiri umwana muto, abandi ugasanga batarahavukiye.

    Mu minsi ishize nibwo rutahizamu wa St Etienne, Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye kuba yakinira u Rwanda ndetse byari byitezwe ko azaza ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Ku munota wa nyuma uyu rutahizamu ntiyaje. Si uyu mukinnyi uhanzwe amaso gusa hari na rutahizamu wa Willem II mu cyicro cya kabiri mu Buholandi, Tresor Ndayishimiye ndetse n’abandi.

    Umuyobozi wa Siporo muri MINISPORTS, Rurangayire Guy, yavuze ko ubu hatangiye ibiganiro na z’Ambasade zitandukanye ku buryo mu minsi iri imbere nibikunda aba bakinnyi bazababona baje gukinira u Rwanda.

    Ati'Muzi abakinnyi bacu benshi, amateka y’igihugu hari n’abatarigeze bakandagira mu Rwanda, hari umubano mpuzamahanga watangiye na z’Ambasade, abazemera muzabona baje kudukinira nk’uko byagenze n’ahandi nko muri Basketbal mwabonye ba Mukama ni abana bavukiye muri Canada batazi n’ikinyarwanda ariko ababyeyi ni abanyarwanda.'

    'Ibiganiro byaratangiye ku rwego rwa z’Ambasade na Minisiteri yacu y’ububanyi n’amahanga ndetse na federasiyo aho buri wese agenda abona umuntu tukagenda tubegera kugira ngo turebe igihe bazemerera kudukinira ndetse no kwegera ababyeyi babo kuko abenshi baba bakigengwa n’amasezerano ababyeyi bagomba kubanza kwemeza, ndizera ko mu minsi iri imbere bizaba ari byiza.'

    Yasabye Itangazamakuru gutanga isura nziza ya siporo kuko rimwe na rimwe hari igihe bagira uruhare mu gutuma aba bakinnyi binangira umutima bakaba bataza gukinira u Rwanda.

    Rutahizamu Mike Tresor Ndayishimiye ni umwe mu bakinnyi bifuzwa n’Amavubi

    Kevin Monnet Paquet yitangarije ko yiteguye gukinira Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-minisports-ivuga-ku-bakinnyi-nka-kevin-monnet-paquet-na-tresor-ndayishimiye-kuba-baza-gukinira-amavubi

  • Rubavu: Safi Teck wendaga kurongora umukecuru… – #rwanda #RwOT

    Mu magambo ye Safi Teck yagize ati 'Njye nahuye n'uyu mukecuru, turamenyana, akajya angira inama nanjye nkamuha izindi, bituma atangira kunkunda ku buryo yifuje no kuba umugore wanjye atitaye ku myaka yanjye n'iyo andusha. Ubundi ntabwo njye nabanje kumukunda ni we wankunze mbere akajya ambwira ngo arankunda cyane ndetse akifuza ko tunaryamana. Ni aho urukundo rwacu rwahereye kuko yari umuntu ushoboye, akaba umubyeyi ushoboye utari umwasama byanaje gutuma mukunda cyane'.

    Byagenze bite inkuru ya Nsabimana Theoneste [Safi Teck] ikimara kugera ku babyeyi be? 

    Safi ati 'Inkuru ikigera ku mubyeyi wanjye, yarambwiye ati 'ngwino hano umbwire ibyo gushaka umuntu unduta'. Icyo gihe namusobanuriye ko twakundanye kandi tugakundana urukundo rw'ukuri. Yambajije icyo ndigucunga kuri uriya mukecuru, ambaza icyo turi guteganya hagati yanjye n’uriya mubyeyi umurusha imyaka ndetse utazanabyara kandi akeneye umwuzukuru, gusa musobanurira ko nta marozi bampaye nk'uko byavuzwe. Mama yahise atuma inkoni umuvandimwe wanjye arangije arankubita, ankubita inkoni nyinshi cyane ku buryo zansigiye isomo rikomeye'.

    Abazi iby'urukundo bavuga ko urukundo rutagisha inama abantu barurimo cyangwa bifuza kurujyamo. Gusa akenshi ruyobya abataruzi, bakitwaza inzara cyangwa ubushomeri bakaba bakunda umuntu ku bw'inyungu zabo. Urukundo rwa Safi Teck ngo ntacyo rwari rushingiyeho na cyane ko Safi asanzwe afite akazi kandi kamutunga ndetse n'uyu mukecuru akaba ari nta bintu bifatika atunze uyu mwana w’umusore yari akurikiye nk'uko twabihamirijwe n'umwana w'umukecuru.

    Nyuma y'inkuru zavuzwe, inkoni zikavuga kuri Safi, yiyemeje guhagarika urukundo rwe n'umukecuru bari bameranye neza mu rukundo bakomeza kubana bagirana inama ariko badasigirana imfuzo z'ibyumba byabo. Safi yagize ati 'Kugeza ubu ngubu nahisemo kuba ndekeye aho iby'urukundo rwanjye nawe, kuko inkoni nakubiswe n'amagambo nabwiwe n'inshuti n'abandimwe byansigiye isomo. Nishyize mu mwanya w'ababyeyi numva inama nahawe kuko nabonye byahungabanya umuryango wanjye'. Safi Teck n’uyu mukecuru yari yarihebeye, babarizwa mu karere ka Rubavu.

    REBA HANO IKGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI TECK WAHISHUYE KO YAKUBISWE INKONI NYINSHI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103008/rubavu-safi-teck-wendaga-kurongora-umukecuru-umurusha-imyaka-40-yahishuye-ko-yakubiswe-ink-103008.html

  • Miss Rwanda 2021: Abakobwa 402 bagiye kuvamo… – #rwanda #RwOT

    Amajonjora y'ibanze ya Miss Rwanda 2021 azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nk'uko byatangajwe ku wa 04 Gashyantare 2021. Ni mu gihe ibindi byiciro by'iri rushanwa bizakorerwa mu muhezo kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

    Ingengabihe y'iri rushanwa ivuguruye yasohotse ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, igaragaza ko amajonjora y'ibanze (Auditions) atangira kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2021 akazasozwa ku wa 19 Mutarama 2021. Azaba hifashishijwe Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

    Abakobwa bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali n'Intara enye z'u Rwanda bazatangazwa ku wa 20 Gashyantare 2021 mu muhango uzabera imbona nkubone kuri RBA.

    Abakobwa bazatsinda bazahita binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet no kuri SMS kizaba kuva ku wa 22 Gashyantare 2021 kugeza ku wa 03 Werurwe 2021 ku rubuga rwa IGIHE no kuri SMS.

    Abakobwa bazajya mu mwiherero uzaba mu muhezo (Bubble) ku wa 03 Werurwe 202, ubera kuri La Palisse Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba.

    Umuhango wo guhitamo abakobwa bazajya mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa (Pre-Selection) uzaba ku wa 06 Werurwe 2021 utambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.

    Umwiherero w'abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma (Boot Camp) uzaba guhera ku wa 07 Werurwe 2021 uzasozwe ku wa 20 Werurwe 2021, ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 mu muhango uzatambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.

    Abakobwa 402 ni bo biyandikishe mu guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021. Harimo abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye, abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza n'icya Gatatu cya Kaminuza 'Masters' n'abandi bafite inyota yo kwegukana iri kamba ry'igiciro kinini.

    Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe 'Miss Rwanda y'impinduka', nyuma y'amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n'abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n'inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI).

    Bitandukanye no mu marushanwa y'imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n'abageze mu cyiciro cy'umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n'impano zabo nziza mu gihe cy'umwaka wose.

    Inkuru bifitanye isano:Si bo ba mbere bagiye kubikora! Uko irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rizakorwa kugeza rirangiye hifashishijwe iyakure

    Gahunda ivuguruye y’irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Hagiye gutorwa umukobwa uzasimbura Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2021 [Uwa kabiri uturutse iburyo]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103007/miss-rwanda-2021-abakobwa-402-bagiye-kuvamo-abahagararira-intara-numujyi-wa-kigali-103007.html

  • U Rwanda rwanditse ishoramari rya miliyari 1.3$ umwaka ushize – #rwanda #RwOT

    RDB yavuze ko iri gabanuka ryatewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 kimaze umwaka urenga kiyogoza abatuye Isi, kikaba cyaranagabanyije inyota y'ishoramari ku rwego mpuzamahanga.

    Ishoramari ryo mu rwego rw'ubwubatsi n'inganda ryihariye igice kinini cy'ishoramari ryinjiye mu gihugu umwaka ushize, kuko iryo muri izo nzego zombi rigize 68% by'ishoramari ryose ryanditswe mu mwaka ushize.

    Izindi nzego zakiriye ishoramari rinini zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ingufu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse n'ishoramari mu bijyanye no gutanga serivise z'imari.

    Muri rusange, iri shoramari ryitezweho kuzatanga imirimo ingana na 24 703. Urwego rw'inganda ruzatanga akazi ku bantu 8 661 mu gihe urwego rw'ubwubatsi ruzatanga akazi ku bantu 6 372. Iri shoramari rizafasha Leta muri gahunda yihaye yo kurema imirimo nibura 214 000 buri mwaka ivuye mu ishoramari ryakozwe mu gihugu no mu bindi bikorwa.

    Ishoramari riturutse hanze y'u Rwanda rigize 51% by'ishoramari ryanditswe mu mwaka ushize.

    Mu mwaka wari wabanje wa 2019, ishoramari mpuzamahanga ryanganaga na 37% by'iryari ryanditswe, mu gihe iry'imbere mu gihugu ryanganaga na 19%.

    Bimwe mu bikorwa by'ishoramari rinini byanditswe harimo iry'ikigo rya 'One Acre Fund' ringana na miliyoni 193$, Phoenix Plaza izashorwamo miliyoni 179$, Duval Great Lakes Ltd izashorwamo miliyoni 69$, Sinohydro Corporation Limited izashora miliyoni 66$, Girinzu Developers izashora miliyoni 41$, Petrocom Building izashora miliyoni 35$ na BBOXX Africa Management Ltd izashora miliyoni 29$.

    Indi mishinga y'ingenzi yanditswe harimo uwa Norrsken Rwanda Ltd wo kubaka Ikigo cyabo mu Rwanda, kikanaba icya mbere mu Karere ka Afurika y'i Burasirazuba, umushinga wose ukazatwara miliyoni 12$. Hari kandi umushinga wa Nexus Academy wo kubaka ikigo kizigisha ibyo gutwara no gukanika indege, ukazatwara miliyoni 45$.

    Hari kandi umushinga wo kwagura uruganda rwa Bralirwa kugira ngo ruhaze isoko ry'u Rwanda na mpuzamahanga, umushinga wose ukazatwara miliyoni 26.2$.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko n'ubwo umwaka wa 2020 utagenze neza muri rusange kubera icyorezo cya Covid-19, kuba u Rwanda rwarabashije gukomeza kwakira ishoramari mu nzego z'ingenzi byerekana icyizere igihugu gifitiwe n'abashoramari.

    Yagize ati “umwaka wa 2020 ntiworoheye ishoramari n'ibikorwa by'ubucuruzi. N'ubwo Isi yagize idindira ry'ubukungu bitewe na Covid-19, u Rwanda rwakiriye ishoramari rifatika mu nzego z'ingenzi. Ibi byerekana ko igihugu gifitiwe icyizere n'abashoramari bo mu Rwanda no hanze yarwo. Dufite icyizere ko iri shoramari rizagira uruhare mu kuzahura ubukungu binyuze mu kongera ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo mishya”.

    Uyu muyobozi yongeyeho ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rufashe ubucuruzi gukomeza gutera imbere muri ibi bihe bikomeye.

    Yagize ati “Leta y'u Rwanda ifite intego yo gufasha ubucuruzi guhangana n'ingaruka za Covid-19, binyuze mu bikorwa nk'Ikigega cyo gufasha ibigo byazahajwe n'ingaruka za Covid-19 (ERF) cyashyizwemo miliyoni 100 Frw, kugira ngo zifashe ibigo by'ubucuruzi kongera gutangira imirimo no kugumana abakozi babyo”.

    Mu rwego rwo guteza imbere inganda, u Rwanda ruherutse gukuraho imisoro ku bikoresho bitumizwa hanze bigenewe kubaka inganda, ndetse inakuraho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho biguriwe imbere mu gihugu bizakoreshwa mu kubaka inganda.

    RDB kandi itangaza ko muri ibi bihe bikomeye, yakomeje gukorana n'abashoramari binyuze mu kubasobanurira ndetse no kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

    Urwego rw’ubwubatsi ruri mu zakuriye ishoramari rinini mu mwaka ushize

    U Rwanda rwanditse ishoramari ricye mu mwaka ushize ugereranyije n’umwaka wari wabanje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanditse-ishoramari-rya-miliyari-1-3-umwaka-ushize

  • Ibyo wamenya kuri robots eshatu u Rwanda ruherutse guhabwa zizarufasha guhangana na Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Ni robots zatanzwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) na Guverinoma y'u Buyapani, kugira ngo zifashe muri serivisi z'ubuzima.

    Uretse gusukura no kwica za mikorobe mu cyumba cyangwa ahantu runaka mu rwego rwo kurandura burundu Coronavirus, zinafite ubushobozi bwo kwica udukoko cyangwa mikorobe zo mu cyumba babagiramo, laboratwari, ibyumba by'umuhezo, mu modoka zikoreshwa nk'imbangukiragutabara n'ahandi.

    Zakozwe n'ikigo cy'Abongereza gisanzwe gikora ibikoresho ndetse kigatanga serivisi n'imiti byifashishwa mu gusukura no kwica udukoko, Finsen Tech.

    Dore bimwe mu byo wamenya kuri izo robots birimo ubushobozi bwazo, agaciro kazo n'aho zizashyirwa.

    Zifite ubushobozi bwo kwica udukoko hafi 100%

    Robots eshatu Minisiteri y'Ubuzima iherutse kwakira zica udukoko na za mikorobe ndetse zigasukura imyanda yose iri ahatangirwa serivisi z'ubuvuzi, zikoresheje imirasire (Ultraviolet) yazo.

    Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) akaba n'umwe muri 15 bahuguriwe gukoresha izo robots, Kamugunga Jules, yavuze ko zifite ubushobozi bwo kwica udukoko na za mikorobe ku gipimo cya 99,9% zifashishije imirasire yazo.

    Ati 'Izo ngufu nyinshi zituruka mu mirasire ziragenda zikangiza utunyangingo tw'utwo dukoko zikatubuza gukomeza kororoka. Iyo bigenze bityo, utwo dukoko ntitubasha gukomeza kubaho cyangwa ngo tube twakwanduza abantu.'

    Izo robots zikoreshwa mu buryo bw'ikoranabuhanga zidakozweho, Kamugunga yavuze ko 'zidashobora gukora habayeyo imbogamizi runaka, kuko zipima ingufu z'imirasire zikenewe mu gusukura ahantu runaka zihagaze ahantu hamwe.'

    Ibyo birumvikanisha ko zikora zihagaritswe ahantu hamwe, rwagati mu cyumba kigiye gusukurwa.

    Robot imwe ifite agaciro k'asaga miliyoni 70frw

    Ubwo izo robots eshatu zitezweho umusaruro ufatika mu guhangana na Coronavirus zatangwaga, Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yavuze ko zifite agaciro k'ibihumbi 210$. Ni ukuvuga ko imwe yaguzwe ibihumbi 70$ (miliyoni 68.9 frw).

    RBC yavuze ko abakozi barenga 400 ari bo bajyaga bakoreshwa mu gukora amasuku hirya no hino bikekwa ko haba hari udukoko.

    Gukora icyo gikorwa byatwaraga igihe kinini cyane ugereranyije n'igihe robots zizajya zikoresha, ndetse habaga hari n'ibyago by'uko abo bari gukora ayo masuku nabo bahandurira cyangwa bakahanduza.

    Zizashyirwa ahantu hari ibyago byinshi byo kwandura

    Muri robots eshatu zigenewe gusukura no kwica udukoko dutera COVID-19 na za mikorobe ndetse no gukora isuku, imwe izashyirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri i Kanombe, naho izindi ebyiri zizajya zoherezwa gukoreshwa aho bikenewe cyane.

    Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye The New Times ko kubera ko robots eshatu zihari zidahagije 'icyiza ni uko zimurwa, bityo zikaba zishobora gukoreshwa aho ari ho hose biri ngombwa.'

    Robot ifite ubushobozi bwo gusukura icyumba mu minota 30

    Bitandukanye n'igihe byatwaraga abantu basukura icyumba bakoresheje imiti yica udukoko, izo robots zifashisha imirasire zo byitezwe ko mu gihe cy'iminota 32 zizajya ziba zamaze gusukura icyumba ku buryo Coronavirus iba itagihari. Bitewe n'imikorere yazo kandi bisaba ko umuntu afunga amadirishya n'imiryango by'icyumba agiye gukoramo isuku, hanyuma agakoresha igikoresho cyabugenewe cya telekomande.

    Ni icyiciro cya kabiri cya robots zigamije gufasha guhangana na COVID-19

    Ku wa 18 Gicurasi 2020 Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ryahaye u Rwanda robots eshanu zifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID-19.

    Ni zo robots za mbere zari zihawe u Rwanda mu kurwanya icyorezo kimaze umwaka urenga cyugarije Isi, buri imwe muri zo ifite agaciro k'ibihumbi 33$.

    Izo zifite ubushobozi bwo gufata ibipimo by'ibanze nk'umuriro, uko umuntu ahumeka, kugeza ibiribwa n'imiti ku barwayi, gufata amakuru y'abarwayi, kugenzura abatambaye udupfukamunwa n'abatwambaye binyuranyije n'amabwiriza, kumenyesha umuganga igihe hari ibimenyetso bidasanzwe umurwayi agize, ndetse zishobora no guhabwa porogaramu yo gufata umuvuduko w'amaraso.

    Izatanzwe mu Rwanda ku nshuro ya kabiri zo zifite akamaro gatandukanye n'ak'iza mbere, kuko zo zigenewe gusukura aho bikekwa ko hari Coronavirus no kwica udukoko na za microbes.

    Robots eshatu ziheruka guhabwa Minisiteri y’Ubuzima zifite ubushobozi bwo gusukura hakekwa Coronavirus mu minota 32

    Muri Gicurasi 2020 u Rwanda rwahawe robots eshanu zifasha mu kwita ku barwayi ba COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-robots-eshatu-u-rwanda-ruherutse-guhabwa-zizarufasha

  • Kwizera Peace wabaye Miss Naades 2016 yasoje… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki 11 Gashyantare 2021, ni bwo Miss Kwizera yatangaje ko yasoje amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza nyuma y'urugendo rurerure rw'amajoro n'amanywa no kubyuka mu rucyererera aharanira kugera ku ntsinzi yifuje igihe kinini.

    Uyu mukobwa usanzwe ari igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016, yavuze ko mu gihe yari amaze akurikirana amasomo yize byinshi aranakosa. Ndetse ko hari igihe byakomeraga akumva yabivamo 'ariko ntiyari amahitamo.'

    Yavuze ko Imana yagiye imwoherereza abafasha bakwiye bamufashije muri uru rugendo, inshuti n'abavandimwe bakamutera akanyamugabo n'abo biganye baramufasha byihariye.

    Kwizera usanzwe ari umukozi mu muryango NABU, yashimye abarimu bamwihanganiye, inshuti ze z'akadasohoka n'umuryango mugari wa Prayer House wasengeye urugendo rwe yari amazemo imyaka itatu.

    Yavuze ko atabona amagambo yihariye ashima buri umwe wagize uruhare yiga ariko 'Ndabashimira kuko mbafite. Uyu mukobwa yavuze ko mu gihe yari amaze yiga Kaminuza hari amasomo ane akomeye y'ubuzima yize.

    Uyu mukobwa yavuze 'kwiga kurwanira icyiza', 'kwigirira icyizere', guhoza ijisho ku Mana (gushyira ibyawe mu biganza by'Imana) no 'kudacika intege. Ati “Uzishima kuko utacitse intege.”

    Ntiyasobanuye neza aya masomo, gusa yavuze ko yishimiye kuyasangiza buri wese kugira ngo azayubakireho mu buzima bwe.

    Abantu batandukanye barimo abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bifurije ishya n'ihirwe Miss Kwizera Peace, bamwifuriza guhirwa mu buzima bwe.

    Ndaruhutse Kwizera Peace w'imyaka 24 y'amavuko asanzwe ari umukozi ushinzwe imenyakanishabikorwa n'itumanaho muri Nabu. Nabu ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ugamije guteza imbere umuco gusoma wibanda cyane cyane ku bana.

    Nabu ikora kandi ikanasakaza ibitabo by'abana hagendewe ku myaka bigamo, kuva ku kiburamwaka kugeza mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza.

    Mu 2019, iyi Kaminuza yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 49 mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza barimo abanyarwanda barindwi.  

    Icyo gihe, Fred Swaniker washinze iyi Kaminuza yavuze ko mu ntego za Kaminuza ya ALU harimo gusohora abanyeshuri bafite intego zo guhindura umugabane wa Afrika aho ibikorwa byabo byibanda ku guhanga udushya dutanga akazi kuri benshi nk’uko RBA ibitangaza.

    Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya African Leadership University (ALU) baturuka mu bihugu birenga 12 byo muri Afrika.

    Miss Kwizera yasoje amasomo ye muri Kaminuza ya African Leadership University (ALU) Miss Peace Ndaruhutse usanzwe ari igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016 yatangaje ko mu gihe cy'imyaka itatu yari amaze yiga rwari urugendo rutoroshyeUyu mukobwa yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 33 kuri Instagram amasomo ane y'ubuzima yize mu gihe yari amaze ku ntebe y'ishuriMiss Kwizera asanzwe ari umukozi muri NABU, umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ugamije guteza imbere umuco gusoma wibanda cyane cyane ku bana

    Uyu mukobwa asanzwe ari igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103014/kwizera-peace-wabaye-miss-naiades-2016-yasoje-kaminuza-avuga-amasomo-ane-yubuzima-yize-103014.html

  • Sugira Erneste yahaye igisubizo giteye urujijo wa mukobwa wamusabye ko yamutera inda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sugira Ernest watsinze igitego cya 3 cyahesheje ikipe y'igihugu itike ya 1/4 cya CHAN 2020 muri , yasubije(mu buryo buteye urujijo) wa mukobwa witwa Noëlla Izere, wamusabye ko babyarana umwana ,nyuma yo guhesha intsinzi ikipe y'igihugu, aho yavuze ko atamuzi ndetse atakwizera ibyo ku mbuga nkoranyambaga ndetse agaragaza gushidikanya cyane.

    Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya Rayon Sports, Sugira Ernest wari kumwe na Rugwiro Hervé bari kumwe muri CHAN 2020, yavuze ko atarabona umwanya uhagije wo kureba ubutumwa bwose yandikiwe n'Abanyarwanda bishimiye igitego yatsinze Togo.

    Ati 'Ntabwo ndabona umwanya uhagije wo kujya ku mbuga nkoranyambaga ngo ndebe gusa bimwe na bimwe inshuti zanjye zirabinyereka.'

    Abwiwe ko hari n'uwamusabye umwana [kumutera inda], Sugira wabanje guseka ndetse akihanagura mu maso, yagize ati 'Ntabwo mbizi.'

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, baganiraga, yongeye kumubaza ati 'Uramumwimye?', Sugira asubiza ati 'Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane, ngo ugire ikintu ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.'

    Abwiwe ko uwabimusabye yabyemeye, Sugira yagize ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi niba tuzabonana.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/sugira-erneste-yahaye-igisubizo-giteye-urujijo-wa-mukobwa-wamusabye-ko-yamutera-inda/

  • Ibintu3 byarinda umukristo kwivovotera Imana mu bigeragezo #rwanda #RwOT

    Turi mu bihe bigoye kandi binanije abagenzi bajya mu ijuru aho usanga abatuye isi bahangayikishijwe n’indwara, gupfusha, ubukene, inzara, amapfa, kwangwa, kuvugwa n’ibyorezo by’uburyo butandukanye.N’ubwo bimeze bityo umukristo akwiye guhagarara ashikamye akabisohokamo neza.

    Imihangayiko cyangwa ibibazo by’abantu biba bitandukanye, ibyawe ntibyasa n’iby’undi. Mu rwandiko rwa Yakobo atwibutsa ko ibibazo cyangwa ibihe bikomeye ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigufasha gukura mu mwuka (Yakobo 1:2-4) kandi hari n’ingororano kuri buri wese wihanganira ibyo bihe bikomeye (Yakobo1.12).

    1.Ntukitotombere Imana igihe ugeze mu bihe bikomeye

    (Yakobo 1:13-15). Icyanditswe kiri muri Yakobo 1:16-18 kirakwibutsa ko Imana ari nziza ibihe byose ndetse no muri ibyo bihe bikomeye, Imana si ikibazo mu bibazo byawe, ikunyuza mu bihe bikomeye kugira ngo igerageze kwizera kwawe.

    Imana si ikibazo mu bibazo byawe, Imana ni yo muremyi wawe,ni yo yaguhaye ubuzima, Iragukunda, ni yo mpamvu ibyo witotombera byose imbere y’Imana ari ikinyoma cyuzuye, wikwishuka ngo utekereze kwitotombera Imana mu gihe uri kunyura mu bigeragezo.

    Impamvu zose utanga witotomba zigera ku Mana, Imana iragukunda cyane rekeraho kuyitotombera. Imana irakubwira ngo 'Hahirwa umuntu wiihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo…' Yakobo 1:12.

    2. Ibuka ineza y’Imana

    Impano nziza yose iva ku Mana, iva kuri data w’umucyo we utagira umwijima bitewe n’impinduka izo arizo zose. Ntugomba kwitotombera Imana igihe uri mu bigeragezo kubera ko umwanzi /sekibi we icyo ashaka ni uko ugwa mu cyaha cyikakugeza ku rupfu.

    Ubugingo bwacu buri mu biganza by’Imana nk’uko tubibona mu Ibyakozwe n’intumwa 17:28. Ese usobanukiwe neza ko kuba uriho uyu munsi ari ukubera ko Imana ishaka ko ubaho? Uhumeka kuko yaguhaye umwuka wo guhumeka, ureba, wumva, useka, urira byose ni ukubera Imana. Imana ni yo yaguhaye imbaraga, iguha impano, iguha akazi n’ibindi. Niba yaraguhaye impano y’ubuzima rero wari ukwiye kwishimira ko ikikurinze kuruta uko wafata igihe uyitotombera uvuga ko Imana yagutereranye.

    Imana ni nziza mu bihe byose byaba ibikomeye n’ibyoroheje.Imana izahora ari nziza ibihe byose. Ntihinduka ntigira n’agacu ko guhinduka.

    3. Ibuka ubuntu bw’Imana

    Mbere yo kwitotombere Imana banza wibuke Ubuntu yakugiriye ikaguha agakiza nta kiguzi. Ibyo wavuga byose hari icyo udakwiye kwirengagiza, iyo Imana itabishaka, umwana w’umuntu ntiyari buyimenye ku giti cye.

    Nubwo wababazwa bikomeye, jya wibuka ko Imana yatanze ubugingo bw’umwana wayo kubwawe, nta kiguzi na kimwe bisabye umuntu uwo ari we wese.

    Ukwiye guhora wishimira ko ibyishimo byawe bidashingiye ku kindi icyo ari cyo cyose uretse kw’ibuye ry’urutare ari rwo Yesu Kristo.

    Ibihe bikomeye nibiza jya wibuka 'urukundo' rw’Imana, wibuke 'Ineza' yayo, ndetse wibuke 'Ubuntu' bwayo. Ibyo bizakubera urwibutso ruzagufasha ugakomera no mu bihe bikomeye cyangwa se bikakaye.

    Source: cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu3-byarinda-umukristo-kwivovotera-Imana-mu-bigeragezo.html

  • Umugore yahisemo kwikorana ubukwe nyuma y'aho umukunzi we amuhemukiye ku munota wa nyuma #rwanda #RwOT

    Madamu Meg Taylor Morrison ukora akazi ko kugira inama abantu mu bucuruzi ukomoka ahitwa Atlanta muri Géorgia yifuzaga gukora ubukwe ku munsi ubanziriza Halloween ya 2020 ariko ntibyamukundiye kuko umukunzi we yamuhemukiye habura amezi 4 ngo barwubake.

    Uyu mugore wari umaze iminsi yitegura ubukwe yavuze ko atazabusubika ahubwo azahitamo kwikorana wenyine.

    Madamu Meg yakomeje gutegura ubu bukwe,ategura umutsima w'ubukwe,yambara ikanzu nziza y'ubukwe n'igikapu gikozwe muri Diama gishyashyagirana.

    Uyu mugore yabanje kubwira abagize umuryango we n'inshuti gahunda afite nabo baramushyigikira bakora ubu bukwe bwubahirije amabwiriza.

    Ati 'Nahisemo kwikorana ubukwe kubera urukundo nikundana.Nagombaga gukora ubukwe kuri Halloween 2020,ariko mbere y'aho nahemukiwe mu rukundo.

    Nagiye numva abakora ubukwe ari bonyine nanjye numva ko ndakeneye undi muntu ngo mbone gukora ubukwe.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahisemo-kwikorana-ubukwe-nyuma-y-aho-umukunzi-we-amuhemukiye-ku-munota

  • Gukina CHAN ku myaka 21 ni amahirwe y’imbonekarimwe- Lague #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru, yavuze ko yishimiye uko yitwaye mu mukino wa mbere yakinnye ubwo Amavubi yari muri CHAN 2020 yaberaga muri Cameroon.

    Ni umukino wanatumye ikipe y’Igihugu Amavubi yinjira muri 1/4 kuko yatsinzemo Togo 3-2.

    Byiringiro Lague wanitwaye neza muri uyu mukino, yavuze ko yawitwayemo uko yabyifuzaga.

    Yagize ati 'Ni ibintu byanshimishije cyane, nagerageje gutanga imbaraga zanjye zose uko nari nshoboye ndetse byangendekeye nk’uko nabyifuzaga kandi nanashimira cyane umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent wampaye ayo mahirwe.'

    Byiringiro Lague ni we mukinnyi muto mu myaka wakinnye mu Ikipe y’Igihugu Amavubi. Avuga ko yishimiye gukina ririya rushanwa bwa mbere kandi akanaryitwaramo neza.

    Ati 'Gukina CHAN yanjye ya mbere ku myaka 21 ni amahirwe y’imbonekarimwe, ni irushanwa buri mukinnyi wese yakwifuza gukina, guhamagarwa mu bakinnyi 30 hari abarenga 500 bagize amakipe akina shampiyona, byarengaho ugahabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga isi yose ikureba, ni ibintu nishimiye cyane.'

    Agaruka kandi ku mukino wakurikiyeho wa Guinea yanabasezereye, nabwo yari yawukinnye ariko ntiyawurangiza kuko yaje kuvamo ubwo umunyezamu Kwizera Olivier yahabwaga ikarita itukura bikaba ngombwa ko hagira umukinnyi usohoka kugira ngo hinjiremo umunyezamu kuko umubare w’abasimbura wari warangiye.

    Byiringiro Lague wasohotse bigaragara ko afite agahinda, yagize ati 'Umukino wa Guinea warambabaje cyane bitewe n’uko nari niteguye kwitwara, narababaye cyane kuko sinitwaye neza, sinigeze nkora ku mipira myinshi ngo nyibyaze umusaruro nk’uko nabyifuzaga.'

    Yakomeje agira ati 'Mwarabibonye bansimbuza navuyemo ndakaye cyane, si ukubera ko bari bankuyemo, oya, nababajwe n’uko nabibonaga ko nsize ikipe yanjye mu bibazo kandi hari uko nari napanze kuyitabara ariko umugambi wanjye sinywugereho.'

    Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi batatu ba APR FC bivugwa ko hari amakipe yababengutse kubera imikinire myiza bagaragaje muri ririya rushanwa ryegukanywe na Maroc.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Gukina-CHAN-ku-myaka-21-ni-amahirwe-y-imbonekarimwe-Lague