Category: Uncategorized

  • Ibidasanzwe: havumbuwe ko ingurube zifitemo ubushobozi bwo gukina imikino y'amashusho izwi nka 'video games' – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inyigo yakozwe n'abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko ingurube zishobora gukina imikino y'amashusho izwi nka 'Video games' mu Cyongereza, zikoresheje iminwa yazo. Ibyavuye muri iyo nyigo byatunguye benshi kuko ubusanzwe ingurube ari inyamaswa zibana n'abantu ariko ntizihabwe agaciro cyane, ku buryo hari n'abadatinya kuvuga ko ntacyo zashobora gukora cyangwa se zidatekereza.

    Ikindi kandi ingurube nta biganza zifite ngo zibe zakinisha intoki, by'umwihariko ibikumwe nk'uko abantu babigenza iyo bayikina.

    Nyamara ngo zifite ubwenge ndetse zita ku byo zikora cyane, kuko ubwo zakinaga iyo mikino wabonaga gutsinda bitazigwiriye ahubwo ari ubuhanga n'ubushishozi.

    Zabanje guhugurwa uko zizajya zikina zifashishije agakoresho gateretse kameze nk'agakoni, zigatwara akambi (cursor) kari muri mudasobwa zigakina.

    Mu ngurube enye zakoreweho ubushakashatsi iyagize make yagize amanota 34% naho iya mbere igira 76%.

    Dr Candace Croney wari uyoboye itsinda ryakoze iyo nyigo, yavuze ko kugira ngo zikine neza byaturukaga ku kuntu bazitwayeho, kuko iyo bazibwira utugambo twizwa bakaziryoshyaryoshya zigira amanota menshi.

    Ati 'Iyi nyigo yari ikenewe cyane kuko nk'ibinyabuzima biba bikeneye kumenya byinshi, uburyo dufatamo ingurube n'ibyo tuzikorera bishobora kuzigwa neza cyangwa bikazihungabanya.'

    Ku rundi ruhande ariko umushakashatsi w'Umwongerezakazi usanzwe akora imirimo y'ubworozi, Kate Daniels, we yabwiye BBC ko kuba zaratsinze umukino bitagakwiye gutungurana, kuko zikina zicunga neza uko umukino uhagaze ku buryo kuri we 'kuwutsinda nta gitangaza kibirimo.'

    Yakomeje ati 'Sintekereza ko ibi byatungura uwaba asanzwe abana n'ingurube[azizi neza].'

    Ashaka kumvikanisha neza ubushishozi bw'ingurube, Daniels yibukije imvugo yakoreshejwe na Winston Churchill wabaye Minisitiri w'u Bwongereza mu 1940 kugeza mu 1945, wagize ati 'Imbwa zizareba hejuru yawe, injangwe zikwitegereze hasi ariko ingurube zo zizakwitegereza mu maso.'

    Uwo mushakashatsi yagize ati 'Niwitegereza mu jisho ry'ingurube, nawe uzahita wibwira ko ari inyabwenge.'

    Inyamaswa zirimo Inkima n'inguge na zo zakoreweho ubushakashatsi nk'ubu, ariko zo byagaragaraga ko nibura zifite amahirwe menshi yo gushobora gukina iyo mikino kuko zifire intoki.

    Ingurube zatojwe gukina imikino y'amashusho zikoresheje iminwa yazo

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-havumbuwe-ko-ingurube-zifitemo-ubushobozi-bwo-gukina-imikino-yamashusho-izwi-nka-video-games/

  • Umukobwa w'ikimero uhamya ko aryoshye cyane akomeje guca ibintu nyuma yo kuvuga ko ateretwa n'abafite indege gusa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wiyise @VivianRora kuri twitter akomeje guca ibintu ndetse no kwibazwaho n'abatari bake nyuma yo kwandika ko ari we mukobwa uryoshye ku isi ndetse ko atazigera ateretwa n'umuntu udatunze rutemikirere.

    Uyu mukobwa rero akimara gutangaza abantu ateretana nabo abantu bahise bacika ururondogoro ndetse buri wese abyiganira kureba ubwiza bwe kuburyo avuga amagambo nk'ayo yuzuyemo kwishongora.

    Ashize amanga Vivian yavuze ko ari mwiza ku buryo butangaje ndetse ko aryoshye kurusha undi wese waba abyiyiziho ku isi. Ibyo rero ngo bituma avugana n'abagabo bari ku rwego rwo gutunga indege nazo atari izibonetse zose, ahubwo ni indege zihariye 'private jet' gusa.

    Ati:'Ndaryoshye cyane ,nakundana n'ufite indege wenyine.'

    Akimara kwandika ibi byari biherekejwe n'amafoto ye ku rubuga rwe rwa twitter, bamwe babyiganiye kureba ubwiza bwe mu gihe abandi batigeze baripfana bamubwiye kakahava. Bamwe ntibatinye kumubaza umubare papa we atunze ndetse abandi bamubaza niba nyina yaba yarashakanye n'umuyobozi w'uruganda rukora indege, n'ibindi byinshi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wikimero-uhamya-ko-aryoshye-cyane-akomeje-guca-ibintu-nyuma-yo-kuvuga-ko-ateretwa-nabafite-indege-gusa/

  • Ubukwe bw'umugabo n'umugore bafite ubumuga bwo kutabona bwatunguye benshi|Bari banze kubasezeranya|ubuzima bwabo buteye amatsiko(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba bombi bashakanye bafite ubumuga bwo kutabona ndetse imibereho yabo iteye amatsiko, dore ko wakwibaza uti ninde urandata undi ?cyangwa se bashakanye bate kandi  bombi batabona?

    Birumvikana ko bitangaje ariko byabayeho.Uyu muryango ubayeho neza kandi bombi buzuzanya ,batangarije Afrimax Tv ko benshi batunguwe n'ubukwe bwabo ndetse no ku murenge bari banze kubasezeranya.Mukanziza Venantie azinduka ategurira umugabo we imyenda yo kwambara,agatera ipasi, agateka kuri gaz ,ndetse agakora n'indi mirimo isanzwe yo murugo kandi atabona.Uyu mugore avuga ko byose yabimenyereye kandi nta kintu na kimwe kimusoba iyo ari mu rugo wenyine.Venantie n'umugabo we Nyankiko Pierre bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye kera bakiri mu mashuri yisumbuye, ndetse ruza gukomeza kugeza babanye nk'umugabo n'umugore.

    Bavuga ko barwanye urugamba rukomeye kugirango bishoboke ko babana.Bavuga ko imiryango yabo itabyifuzaga ndetse n'abayobozi babarwanyaga. Gusa bemeza ko urukundo rwabo rutashingiye ku bwiza bw'inyuma cyangwa ikimero kuko nta n'umwe wabashaga kubona undi kuko batabona.

    Bati:'Yego twese dufite ubumuga bwo kutabona ,gusa twahisemo kwibanira,ni umwanzuro twafashe bigoranye,imiryango yacu ntiyabyumvaga wanareba koko ugasanga bigoranye,gushyingira abantu babiri bafite ubumuga bwo kutabona,ahari twanavuga ko ari umugambi Imana yari idufiteho ngo tubere abandi isomo.Ubu ntitukiri umutwaro kuri rubanda ahubwo turi umuryango ushima Imana. Abana bacu baratwishimira,Kandi nubwo tutabona ninabo maso yacu'.

    Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye cya Venantie na Pierre bagiranye na Afrimax Tv:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ubukwe-bwumugabo-numugore-bafite-ubumuga-bwo-kutabona-bwatunguye-benshibari-banze-kubasezeranyaubuzima-bwabo-buteye-amatsikovideo/

  • Abakobwa bongerewe igihe cyo kwiyandikisha mu… – #rwanda #RwOT

    Ni mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter aho rivuga ko 'Bitewe n'umubare munini w'abakobwa bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2021, igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha no gutanga video zizakoreshwa mu majonjora y'ibanze (Auditions) cyongereweho amasaha 24.'

    Kwiyandikisha muri Miss Rwanda byagombaga kurangira ku wa 08 Gashyantare 2021; ibikorwa by'ibanze by'amajonjora bigatangira tariki 09 Gashyantare kugeza kuya 18 Gashyantare 2020. Kuva kuya 19 Gashyantare hagatangazwa abahagarariye Intara zitanduaknye n'Umujyi wa Kigali.

    Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 yanditse kuri konti ye ya Instagram ashishikariza abakobwa kwitabira Miss Rwanda 2021. Ati “Ntawamenya ashobora kuba wowe. Amahirwe masa ku bakobwa mwese.”

    Abantu benshi bakomeje kuvuga ko iri rushanwa ritakabaye muri iki gihe isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19. Mu gusubiza, Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa yavuze ko 'Twanze gusubika igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2021 ku nyungu z'abakobwa.'

    Umubare w'abakobwa umaze kumenyekana w'abiyandikishije ni 402. Ndetse abakobwa 20 ba mbere bazahabwa buruse (Bourses) z'ubuntu na Kaminuza ya Kigali zo gukomeza amasomo.

    Amajonjora y'ibanze ya Miss Rwanda 2021 azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nk'uko byatangajwe ku wa 04 Gashyantare 2021. Ni mu gihe ibindi byiciro by'iri rushanwa bizakorerwa mu muhezo kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

    Ingengabihe y'iri rushanwa ivuguruye yasohotse ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, igaragaza ko amajonjora y'ibanze (Auditions) atangira kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2021 akazasozwa ku wa 19 Mutarama 2021. Azaba hifashishijwe Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

    Abakobwa bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali n'Intara enye z'u Rwanda bazatangazwa ku wa 20 Gashyantare 2021 mu muhango uzabera imbona nkubone kuri RBA.

    Abakobwa bazatsinda bazahita binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet no kuri SMS kizaba kuva ku wa 22 Gashyantare 2021 kugeza ku wa 03 Werurwe 2021 ku rubuga rwa IGIHE no kuri SMS.

    Abakobwa bazajya mu mwiherero uzaba mu muhezo (Bubble) ku wa 03 Werurwe 202, ubera kuri La Palisse Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba.

    Umuhango wo guhitamo abakobwa bazajya mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa (Pre-Selection) uzaba ku wa 06 Werurwe 2021 utambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.

    Umwiherero w'abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma (Boot Camp) uzaba guhera ku wa 07 Werurwe 2021 uzasozwe ku wa 20 Werurwe 2021, ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 mu muhango uzatambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.

    Abakobwa 402 ni bo biyandikishe mu guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021. Harimo abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye, abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza n'icya Gatatu cya Kaminuza 'Masters' n'abandi bafite inyota yo kwegukana iri kamba ry'igiciro kinini.

    Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe 'Miss Rwanda y'impinduka', nyuma y'amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n'abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n'inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI).

    Bitandukanye no mu marushanwa y'imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n'abageze mu cyiciro cy'umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n'impano zabo nziza mu gihe cy'umwaka wose.

    Abakobwa bafite ubushake bwo kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021 bashyizwe igorora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103025/abakobwa-bongerewe-igihe-cyo-kwiyandikisha-muri-miss-rwanda-2021-103025.html

  • Perezida Museveni yandikiwe ibaruwa imusaba gushyira Uganda muri Guma mu Rugo y'iminsi 3 #rwanda #RwOT

    Ibaruwa Ykee Benda yandikiye Museveni yayanditse mu izina ry'Ishyirahamwe 'Stingy men association of Uganda' abereye umuyobozi.

    Guma mu Rugo uyu muhanzi yasabye yifuje ko yashyirwaho hagati y'itariki ya 12 n'iya 15 z'uku kwezi, gusa ntitagaragaza impamvu yahisemo iyi minsi itatu yonyine.

    Ykee Benda yunzemo ati: 'Dukeneye kurwanya Covid-19 turi hamwe, dufatanyije dushobora gutsinda Covid-19 nk'igihugu.'

    Ykee Benda yasabye Perezida Museveni gushyiraho Guma mu Rugo, mu gihe Uganda iri mu bihugu bifite abarwayi benshi b'iki cyorezo mu karere ndetse n'abo iki cyambuye ubuzima.

    Muri Uganda harabarurwa abakabakaba 40,000 banduye kiriya cyorezo n'abo kishe bagera kuri 327.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yandikiwe-ibaruwa-imusaba-gushyira-uganda-muri-guma-mu-rugo-y

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 289 barayikira #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 289 bagera ku 13,678.Abakirwaye ni 3,159.

    MINISANTE yagize iti “Twihanganishije imiryango y'abagabo babiri b'imyaka 87 na 85 bitabye Imana i Kigali.”

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Leta y'Ubwongereza yashyigikiye igihano cy'igifungo kigera ku myaka 10 k'uwabeshya ku makuru y'aho aherutse gukorera ingendo, mu gihe asaba uruhushya rwo kwinjira mu Bwongereza.

    Grant Shapps, umunyamabanga wa leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, yavuze ko abaturage b'Ubwongereza “bakwitega ingamba ikomeye cyane” kandi ko iki gifungo cy'imyaka igera ku 10 gihuye n'ubukana bw'icyo cyaha.

    Icyo gifungo cyanenzwe na Lord Sumption wahoze ari umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, avuga ko hari imisoro iri hasi kurushaho icibwa abakora ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Kuva ku wa mbere w'iki cyumweru, abantu bageze mu Bwongereza bavuye mu bihugu biri ku rutonde rw'umutuku (red list) – birimo n'u Rwanda n'u Burundi – bagomba kwishyira mu kato mu gihe cy'iminsi 10 baba muri za hoteli, ku kiguzi cy'amapawundi 1,750 (arenga 2,400,000Frw).

    Abaturage b'ibyo bihugu bo ubu babujijwe kujya mu Bwongereza, ibyo leta y'u Burundi n'iy'u Rwanda zanenze Ubwongereza.

    Bije bikurikira impungenge zuko inkingo ubu zirimo gutangwa mu Bwongereza zishobora kugorwa no guhagarika amoko mashya ya coronavirus yagaragaye mu bice bitandukanye byo ku isi.

    Hagati aho, Bwana Shapps yavuze ko abantu badakwiye kuba bakoze gahunda z'ibiruhuko haba mu Bwongereza cyangwa hanze yabwo, ndetse ko “hakiri kare cyane” ku bashaka kuba bavuye mu bukonje bateganya kujya gushakisha akazuba ahandi mu gihe cy'ibiruhuko.

    Yabwiye ikiganiro Today cya BBC ati: “Abantu ntibakwiye gukora gahunda y'ibiruhuko muri aka kanya – haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga”.

    Yandika mu kinyamakuru Daily Telegraph, Lord Sumption wahoze ari umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, yashinje Matt Hancock, umunyamabaganga wa leta y'Ubwongereza ushinzwe ubuzima watangaje izo ngamba nshya, ko arimo kurenga ku kuri k'uko ibintu bimeze.

    Yanditse ati: “Igihano kigera ku myaka icumi ku gushyira ku nkeke zo kwica, uburozi butaviriyemo umuntu gupfa cyangwa gusagarira [umuntu]”.

    “Bwana Hancock yaba atekereza by'ukuri ko kudatanga amakuru ajyanye n'urugendo wagiriye muri Portugal ari bibi cyane kurusha umubare munini w'ibyaha bikoreshwa imbunda cyangwa ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abatarageza imyaka y'ubukure, bihanishwa igihano cyo kugera ku myaka irindwi?”

    Dominic Grieve, wahoze ari umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi rya 'Conservative' ndetse wigeze no kuba umushinjacyaha mukuru, yavuze ko igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 ari “ikosa”, “kirimo gukabya” kandi “uko cyakabaye kirimo kurengera”.

    Yabwiye ikiganiro Today cyo kuri BBC Radio 4 ati: “Ukuri ni uko nta muntu n'umwe uzanahabwa icyo gihano, ikizaba ni uko inkiko zitazagitanga”.

    'Kubeshya no gukora uburiganya'

    Kutishyira mu kato muri imwe muri hoteli zagenwe mu Bwongereza nyuma yo kuhagera uvuye mu gihugu kiri “ku rutonde rw'umutuku”, bihanishwa gucibwa amande ari hagati y'amapawundi 5,000 na 10,000 (ari hagati y'arenga 6,800,000Frw n'arenga 13,700,000Frw).

    Igihano cy'igifungo cy'imyaka igera ku 10 ni cyo cyo hejuru cyane hashoboka kizahabwa umuntu bigaragaye yo yakoze uburiganya mu gutanga amakuru ajyanye n'ibihugu aherutse kujyamo.

    Ni itegeko kuzuza inyandiko ijyanye n'ayo makuru ku bagenzi bose bageze mu Bwongereza.

    Ingamba nshya zijyanye n'imipaka zinasaba ko abagenzi bageze mu Bwongereza bavuye mu mahanga birihira ikiguzi cy'ibindi bipimo bya Covid mu gihe bari mu kato.

    Abajijwe ku bihano bikomeye bijyanye n'izo ngamba nshya, Bwana Shapps yabwiye ikiganiro Breakfast cya BBC ko abacibwa amande agera ku mapawundi 10,000 baba “bakoze ibishoboka byose ngo babeshye kandi bakore uburiganya” ku ngamba nshya.

    Bwana Shapps yavuze ko igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 gihuye n'”ubukana” bw'icyaha.

    Ati: “Ntekereza ko abaturage b'Ubwongereza bakwitega ingamba ikomeye cyane” ku bashaka gutoroka akato ko muri hoteli.

    Bwana Shapps yavuze ko buri cyumweru abantu barenga 1,300 bagera mu Bwongereza bavuye mu bihugu 33 biri ku rutonde rw'umutuku kugeza ubu – birimo nka Portugal, Brazil n'Afurika y'epfo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-289-barayikira

  • Umwana ari mu mazi abira nyuma yo kumira rukuruzi 54 ashaka kugira ngo nawe abe rukuruzi #rwanda #RwOT

    Uyu mwana wasajijwe cyane na siyansi yajyanwe mu bitaro ndetse arabagwa nyuma y'aho amiriye izi rukuruzi nini 54 ashaka kugira ngo nawe ajye akurura ibyuma ndetse ngo arebe ko zafata mu nda ye.

    Uyu mwana amaze kumira izi rukuruzi yatangiye kumererwa nabi cyane kugeza ubwo aremba iminsi 2 hanyuma aza guhishurira nyina Paige Ward w'imyaka 30 ko yamize 2 gusa.

    Amugejeje kwa muganga,bafotoye mu nda hanyuma muganga atungurwa cyane no gusanga rukuruzi nyinshi mu nda ye.

    Uyu mwana yahise ajya kubagwa cyane ko izi rukuruzi zari zatangiye kwangize imbere mu mubiri we azikurwamo mu gikorwa cyo kumubaga cyamaze amezi 6.

    Madamu Paige utuye ahitwa Prestwich I Manchester,mu Bwongereza yagize ati 'Nakubiswe n'inkuba numvise umubare wa rukuruzi umwana wanjye yari yamize.

    Abaganga bakekaga ko ari hagati ya 25-30 ariko bamaze kumubaga basanze yamize 54.Icyankomereye cyane kurusha ibindi n'impamvu yatumye Amira izo rukuruzi zose.

    Rhiley akunda cyane siyansi,kuvumbura ndetse yavuze ko yifuzaga ko za rukuruzi zifatanira mu nda ye.Yashakaga kureba ko izi rukuruzi zafata mu nda ye imbere.

    Biratangaje ariko n'umwana kandi nibyo abana bakora.Yari aziko zizamuva mu nda byoroshye ku iherezo.'

    Uyu mwana yasabye ababyeyi be rukuruzi nk'impano ya Noheli,hanyuma yongeraho izindi yaguze £4.99 ku mafaranga yari yarazigamye.

    Hari amakuru yavuze ko uyu mwana yamize rukuruzi za mbere ku Bunani bw'uyu mwaka hanyuma izindi azimira kuwa 4 Mutarama.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-ari-mu-mazi-abira-nyuma-yo-kumira-rukuruzi-54-ashaka-kugira-ngo-nawe-abe

  • Rwamagana: Urujijo ku muturage wavunwe igufwa na Dasso, ubuyobozi bukamushinja ubusinzi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021 mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro.

    Ntaganzwa yabwiye IGIHE ko yafashwe n'imodoka yarimo abashinzwe umutekano ageze imbere y'urugo rwe abasobanurira ko avuye gushyingura hafi aho ariko ntibyagira icyo bitanga.

    Ati 'Bantegetse kwinjira mu modoka kuko yasaga n'aho indi imbere gato nateye urutambwe bagira ngo ngiye kwiruka maze Dasso wari urimo ankubita ikintu ku kuguru kimeze nk'icyuma mpita nta ubwenge. Bahise bamfata banshyira mu modoka ngenda mbasaba kunjyana kwa muganga bo bakagira ngo ndababeshya.'

    Yakomeje avuga ko bamugejeje mu kibuga bashyiramo abantu barengeje amasaha ya saa Moya yo gutaha yashyizweho akomeza gusaba kugezwa mu bitaro ariko birangira itabonetse.

    Ntaganzwa yavuze ko umu Dasso wamukubise icyo kintu cyaje kumuvuna igufwa ry'ukuguru adasanzwe amuzi cyane, agasanga yarenganye mu buryo bukomeye ku buryo ubuyobozi bukwiriye kumurenganura.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, we avuga ko mu makuru bakura mu nzego z'umutekano zari ziri mu modoka yafashe uyu mugabo nijoro ari uko ngo atigeze ahohoterwa.

    Yagize ati 'Amakuru twabonye yari imodoka igenda ireba abantu barengeje amasaha, uwo mugabo afatwa yasinze cyane avuye kunywera mu gice cy'ahitwa kuri Plage. Bamufashe abo bari kumwe barirukanka we arasigara, bamubajije aho yavaga arabatuka cyane baza kumushyira mu modoka bamujyana aho baraza abandi bose barengeje amasaha n'abishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    Yakomeje avuga ko mu makuru afite ari uko uyu mugabo yahageze ari muzima ngo nkuko byemezwa n'abashinzwe umutekano n'abandi bantu bari bari kumwe mu modoka.

    Ati 'Akihagera yakomeje gusakuza cyane nk'umuntu wari wasinze ari nako akubita amaguru ku masima yijujuta ariko agenda ari muzima. Kuvuga ko yaba yavunwe n'umu Dasso twabajije abo bari kumwe bose baraduhakanira batubwira ko yahageze ari muzima hamwe n'abandi basinzi benshi baharaye.'

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko uyu mugabo yakomeje kugendagenda ijoro ryose aho yarajwe ku buryo bishoboka ko ariho yakomerekeye.

    Yashimangiye ko basabye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyaciye igufwa ry'uyu mugabo.

    Abaturage batanu bari bari muri modoka bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, babwiye IGIHE ko Ntaganzwa yahohotewe kuko yafatiwe ku irembo iwe akanabanza gusobanurira abashinzwe umutekano aho avuye, ariko ntibavuga rumwe baraserera.

    Umwe muri bo yakomeje ati 'Tugeze kuri Polisi twe twavuye mu modoka neza we biramunanira yabibabwira bakamuhindura umusinzi ngo kuko asanzwe asinda cyane bamuzi byaje kurangira rero bamufashije kuva mu modoka bamwicaza hasi.'

    Ntaganzwa yaturitse igufwa ry'ukuguru aho yajyanwe kwa muganga ashyirwaho sima yoherezwa kurwarira mu rugo.

    Inzego z'umutekano zivuga ko asanzwe yarananiranye kuko akunda gufatwa inshuro nyinshi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 agashaka kurwana n'abashinzwe umutekano.

    Ntaganzwa Jean de Dieu utuye mu Karere ka yashinje Dasso kumuvuna igufwa ry'umurundi amuziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-urujijo-ku-muturage-wavunwe-igufwa-na-dasso-ubuyobozi-bukamushinja

  • Mineduc yahumurije ababyeyi barerera mu Kigo cya Gakoni cyafunzwe, ivuga ko hagikorwa iperereza – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma yaho ababyeyi bamwe na bamwe barereraga muri iki kigo bibazaga niba iri shuri ryarafunzwe burundu kugira ngo bashake ubundi buryo abana babo bakwigamo.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Batwoherereje abana ariko ntibadusobanuriye niba bazasubira kwiga cyangwa niba barifunze burundu kugira ngo umuntu amenye icyo gukora.'

    Uyu mubyeyi yavuze bari mu gihirahiro cy'abana babo ngo kuko bose atari ko bakoze amakosa agasaba gukurwa mu gihirahiro ngo kuko n'itangazo ryasohotse ritigeze rivuga igihe ishuri rizamara rifunze.

    Ati 'Umwana wanjye yiga mu mwaka wa gatandatu, urumva rero bagfite ibizamini bisoza umwaka mu kwezi kwa karindwi bakwiriye kudufasha tukamenya niba bazakora ibizamini.'

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Uburezi, Salafina Flavia, yabwiye IGIHE ko ishuri ritafunzwe burundu ahubwo ari mu gihe gito kugira ngo hashakishwe impamvu nyamukuru yateye ibibazo byose byabaye.

    Yagize ati 'Ririya shuri ntiryafunzwe burundu, ni iby'agateganyo nkuko itangazo ribisobanura inzego zibishinzwe nizimara kumenya impamvu nyamukuru yateye ikibazo. Mineduc izatangaza igihe rizongera gufungurira mu buryo bwa vuba kugira ngo abanyeshuri basubukure amasomo nk'ibisanzwe ndetse banabashe no gukora ibizamini nk'abandi bose bari mu by'icyiciro by'amashuri yamaze gutangira.'

    Yakomeje avuga ko basaba ababyeyi ubufatanye mu kwigisha abana babo bakabagaragariza amakosa bakoze kandi bakabasaba gukomeza gusubiramo amasomo nubwo bari iwabo mu rugo.

    Ati 'Minisiteri y'Uburezi irahumuriza ababyeyi b'abana boherejwe mu miryango yabo ariko inasaba ubufatanye mu kugaragariza abana amakosa bakoze adakwiye mu burere n'uburezi bw'abana u Rwanda rwifuza.'

    Yakomeje agira ati 'Irasaba kandi ababyeyi muri rusange gukomeza gukangurira abana babo kutishora mu bikorwa bisa n'ibyagaragaye ku Ishuri rya Gakoni Adventist College kuko bishobora kubangiriza ejo habo heza.'

    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo mu Kigo cya Gakoni Adventist College hadutse imyigaragambyo yatewe n'umunyeshuri ngo wari usanzwe yarananiranye, ubuyobozi bwagerageje kumwirukana arabyanga biba ngombwa ko bwitabaza Polisi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

    Polisi ngo yaraje ifata wa munyeshuri imwambika amapingu imusohoye mu modoka abanyeshuri basigaye bayitera amabuye kugeza ubwo bayimennye ikirahure cy'imbere.

    Iyi myigaragambyo yakomereje imbere mu kigo aho aba banyeshuri bamennye ibirahure by'amashuri, iby'aho baryama ndetse n'ibyo ku biro by'ikigo.

    Ubuyobozi bw'Akarere ku wa mbere bwabyukiyeyo nyuma yaho aba banyeshuri bari banze gusubira mu ishuri bubabaza icyo bashaka bavuga ko bashaka gutaha ngo kuko bafashwe nabi ku ishuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kugisha inama Minisiteri y'Uburezi hanzuwe ko abanyeshuri bose bataha.

    Yakomeje avuga ko iyi myigaragambyo ishobora kuba yaratewe n'abanyeshuri bavuye mu Nkambi ya Nyabiheke na Gihembe ngo kuko aribo bahiga ku bwinshi kuko muri 372 bahiga, 288 ni ho baturuka.

    Uretse gufunga ikigo mu itangazo Mineduc yasohoye uyu munsi yavuze ko hari abanyeshuri 16 batawe muri yombi bashyikirizwa Polisi aho bakekwaho guteza iyo myigaragambyo.

    Mineduc yahumurije ababyeyi barerera mu Kigo cya Gakoni cyafunzwe, ivuga ko hagikorwa iperereza ku cyateye imyigaragambyo iheruka kuberamo

    Hakozwe imyigaragambyo hanamenwa ibirahure by’amashuri

    Ishuri ryisumbuye rya Gakoni Adventist College ryafunzwe by’agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yahumurije-ababyeyi-barerera-mu-kigo-cya-gakoni-cyafunzwe-ivuga-ko

  • Kigali: Polisi yafashe abajura batatu bakoreshaga amayeri adasanzwe mu kwiba abacuruzi (Video) – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo batawe muri yombi ku wa 10 Gashyantare 2021, nyuma y'iminsi bari bamaze biba abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali.

    Polisi y'u Rwanda yavuze ko babeshyaga abacuruzi ko ari abaguzi, bagatumiza ibicuruzwa bagambiriye kubambura. Mu kwishyura ibicuruzwa ni bwo bakoreshaga amayeri menshi kuko bajyaga muri banki bakishyura amafaranga make, bagahabwa inyemezabwishyu (bordereau) nyuma bakayihindura bagashyiraho amafaranga ahwanye nayo bagomba kwishyura.

    Umwe muri aba bagabo watawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko bari bamaze ibyumweru bibiri muri ibyo bikorwa bafatiwemo.

    Yagize ati 'Njyewe naratumwaga, bakambwira ngo nake nimero ya konti y'umucuruzi ngo mwishyurire, [avuga uwamutumye] yakubwiye ibyo acuruza. Nishyuraga amafaranga adahwanye nayo nagombaga kwishyura, hanyuma tukaza guhindura imibare. Ndemera icyaha nkaba mbisabira imbabazi.'

    Mu bacuruzi bibwe bo mu Mujyi wa Kigali barimo n'abacururizaga mu Isoko rya Nyarugenge bavuga ko bari bamaze gucucurwa asaga miliyoni 270 Frw.

    Sebineza Richard yavuze ko aba bagabo bibaga bakoresheje amayeri menshi cyane.
    Ati 'Bohereje umuntu umwe uza kubaza ibiciro akabaza n'ibicuruzwa uko bihagaze. Amaze kubona umuceri na jus zarimo ansaba nimero ya konti, ambwira ko atuye mu Bugesera ndetse ko yohereza bordereau kuri WhatsApp.'

    Yakomeje avuga ko umugabo yishyuye 4500 Frw kuri banki hanyuma ahindura bordereau arayimwoherereza iriho amafaranga angana na 1 465 200 Frw, ahwanye n'agaciro k'ibyo yari yatwaye.

    Sebineza yavuze ko bajya gutahura aba batekamutwe, babanje kugira amakenga ubwo umwe muri bo yasabaga umushoferi wari utwaye ibicuruzwa kubipakururira mu nzira.

    Ati 'Umushoferi wari wabijyanye yasabwe gupakururira mu muhanda, agira amakenga. Arambaza ati 'ese ko uyu muntu ambwiye ngo ibintu mbisige mu muhanda ntashobora kuba yakwibye?' Noneho njya kureba ku nyemezabwishyu, ibintu abisiga aho aragenda.''

    Yavuze ko yagiye kureba kuri konti asanga yatekewe imitwe, ahita ajyana ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    Ati 'Noneho njya kureba kuri banki ko amafaranga ariho ariko nsanga hariho 2500 Frw, njyana ikirego muri RIB.'

    Umuvugzi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kuba maso bakirinda ababatekera umutwe.

    Ati 'Turasaba Abanyarwanda kuba maso bakamenya ko mbere y'uko ujya gupakirira umuntu ibicuruzwa akubwira y'uko yakoherereje amafaranga ugomba kubanza kugenzura niba yageze kuri konti. Ni ngombwa ko abaturage bakomeza kuduha amakuru kugira ngo abakekwa bafatwe.'

    Aba bagabo nibaramuka bahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'inyandiko mpimbano bazahanishwa igifungo kiri munsi y'imyaka itanu ariko itarenze irindwi, n'ihazabu ya miliyoni eshatu ariko aterenga miliyoni eshanu cyangwa gusa kimwe muri ibyo bihano.

    Abagabo batatu bibaga abantu mu buryo budasanzwe bahindura inyemezabwishyu bagambiriye kubambura batawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-polisi-yafashe-abajura-batatu-bakoreshaga-amayeri-adasanzwe-mu-kwiba