Category: Uncategorized

  • Mineduc yavuze ku cyatumye ishuri rya Gakoni rifungwa nyuma y'imyigaragambyo – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo muri iki kigo abanyeshuri bigaragambije bamenagura ibirahure by'amashuri bigiramo, aho barara ndetse no ku biro by'ishuri, ibi ngo babiterwaga na mugenzi wabo wari warananiranye wirukanwe n'ikigo akanga kukivamo hakitabazwa Polisi n'inzego z'ibanze.

    Mu kuhagera ngo uyu musore yambitswe amapingu abandi banyeshuri bitambika imodoka ya Polisi bamwe banayitera amabuye bayimena ikirahure cy'imbere. Ibi byakurikiwe n'imyigaragambyo yagejeje kuwa Mbere ubwo ubuyobozi bw'Akarere bwajyagayo hagafatwa umwanzuro w'uko abanyeshuri bose baba basubiye mu rugo by'agateganyo.

    Mu itangazo Minisiteri y'Uburezi ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 ryashjyizweho umukono na Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine, ryasobanuye ko icyatumye iri shuri rifungwa byaturutse ku myitwarire mibi y'abanyeshuri.

    Rigira riti ' Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uko abo banyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi irimo kwangiza ibikorwaremezo by'ishuri no kubangamira ubuyobozi bw'ishuri na Polisi baje guhosha izo mvururu. Abanyeshuri 16 bayoboye abandi muri ibi bikorwa bari mu maboko ya Polisi, mu gihe abandi bose basubijwe mu miryango yabo.'

    Minisiteri y'Uburezi n'izindi nzego zibishinzwe ziracyakurikirana icyateye iki kibazo.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo ubwo bafungaga iri shuri yari bwabwiye IGIHE ko muri iri shuri mu banyeshuri 372 baryigagagmo abagera kuri 288 bose ari impunzi zaturutse mu nkambi ya Nyabiheke na Gihembe, aba ngo bakaba bakunda gukorera ikintu cyose mu bumwe kuburyo binakekwa ko aribo bateje imigaragambyo kuko uwirukanywe yari umwe muri bo.

    Bimwe mu birahuri by’ishuri abanyeshuri bangije bari mu myigaragambyo

    Ishuri ryabaye rifunzwe by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byateje imyigaragambyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yavuze-ku-cyatumye-ishuri-rya-gakoni-rifungwa-by-agateganyo

  • Burera: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo litiro zisaga 1300 za kanyanga byafashwe biva muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Ibi biyobyabwenge byangiririjwe mu Mudugudu wa Nyakira, Akagari ka Bukwashuli Umurenge wa Kivuye. Ni ibyafatiwe mu Karere ka Burera muri iyi minsi icumi ya mbere y'uku kwezi turimo kwa Gashyantare.

    Bamwe mu baturage bafatanyije n'izi nzego bavuga ko bamaze kumva ububi bw'ibiyobyabwenge kuko abo babonye babyijanditsemo byabahombeje cyane ndetse bamwe bikanabatwara ubuzima, bakagira inama urubyiruko kutarangazwa n'ababashuka bakabashora mu ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge.

    Mukundabantu Mediatrice yagize ati ” Ibi biyobyabwenge byose mubona hano ni ibyafatanywe abantu baba baturutse ahandi batari ab'ino! Twe twamaze kumva ububi bwabyo kuko abenshi barafunzwe abandi byarabishe cyangwa bakicwa bari kurwanya abashinzwe umutekano kuko babaga barabaye nk'ibyihebe bakazirwanya”

    “Turasaba abakiri bato kwirinda ababibashoramo ahubwo bagakora umushinga bagahabwa inkunga bakiteza imbere kuko ibyo gukora ni byinshi”

    Rwanika Emmanuel na we yagize ati” Inaha twe turi abakozi kandi twamaze kumva ko nta terambere rituruka mu biyobyabwenge kuko ababifatanywe barahanwa ndetse bakanabimena bagahomba n'amafaranga baba bashyizemo, icyo nabwira abakiri bato ni uko bakora imirimo izwi yemewe ibateza imbere bakareka ibiyobyabwenge”

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, SP Nkundineza yasabye aba baturage kutarebera igihe cyose babona ko hari abinjiza ibiyobyabwenge, bakajya batanga amakuru ndetse byaba ngombwa bakanabifatira kuko iyo babaretse bikinjira baba bangiza igihugu.

    Ati “Ni ibi ni umutekano uba wahungabanye kandi murebera, iyo ubonye umurembetsi ava hakurya (muri Uganda), yinjiza ibiyobyabwenge cyangwa magendu ntutange amakuru uba wica igihugu cyawe, ibi byangiza umutekano n'ubuzima, ikindi mwibuke ko uzana ibi ashobora no kuzana ibindi, ntimukareberere igihe cyose hari gukorwa iki gikorwa kibi gutya”

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yagurutse ku ngaruka mbi ibiyobyabwenge bigira mu muryango Nyarwanda, asaba abagatuye guhindura aya mateka no guharanira kutazasubira inyuma.

    Yagize ati “Buri wese azi ingaruka z'ibiyobyabwenge; abadamu muri aha murabizi kundusha, umugabo wabinyoye mwajyana mu mirima magatahana? Kubishyira mu bana bacu biduteza ubukene n'amakimbirane kuko ntibiga! Nta na rimwe abarembetsi bazihanganirwa kuko amategeko yacu ntatwemerera gukoresha ibiyobyabwenge”

    Akarere ka Burera gakunze gufatirwamo ibiyobyabwenge biba byambutswa biva muri Uganda ihana imbibi nako, ibyinshi bikanyuzwa mu gishanga cy'Urugezi binjizwa n'abitwa abarembetsi.

    Ibiyobyabwenge babanza kubimena mu rwobo mbere yo kubitwika

    Ibiyobyabwenge byangijwe biba bifunze mu mashashi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-hangijwe-ibiyobyabwenge-birimo-litiro-zisaga-1300-za-kanyanga-byafashwe

  • Angelique wize atatu abanza arifuza ikamba rya Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Mbere abitabiraga iri rushanwa babaga ari abarangije amashuri yisumbuye gusa ariko ubu n’abarangije kaminuza barabyemerewe kuko n’imyaka y’amavuko yongerewe.

    Kuri Imanizabayo Angelique we bisa nk’ibizamugonga kuko yagarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

    Avuga ko atari ubushake bwe bwo kugarukira muri uyu mwaka w’amashuri kuko yabitewe n’ibibazo by’imibereho byamwerekeje gushakira ahandi ubuzima.

    Ubu ni umudozi w’imyenda w’umunyamwuga gusa ngo kuri we abona ibigenderwaho ngo Nyampinga aboneke abyujuje kuko ubwiza bwo ku mubiri abufite, ubwenge ngo na bwo ntabubuze ndetse n’umuco.

    Nubwo atarangije ayisumbuye ariko ngo ntibyamubujije gutera intambwe ya mbere imuganisha mu irushanwa rya Miss Rwanda ubu ryanatangiye kuko abifuza guhagararira intara n’Umujyi wa Kigali barangije kwiyandikisha ku wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021.

    Imanizabayo Angelique wamaze kwiyandikisha, avuga ko yanahawe ibibazo, akaba yifuza ko hajyaho irengayobora na we akinjira mu bahatanira ririya kamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bw’umubiri, umuco n’ubwenge.

    Iri rushanwa ryo gushaka umukobwa uzasimbura Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba rya Miss Rwanda 2020, riri kuba mu buryo budasanzwe bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuko hari ibyiciro bizakorwa hifashishije ikoranabuhanga, hakaba n’ibizabera mu muhezo.

    Iri rushanwa ubu ryatangiye amajonjora y’abazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, rizasozwa tariki 20 Werurwe ari na bwo hazamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Angelique-wize-atatu-abanza-arifuza-ikamba-rya-Miss-Rwanda-2021

  • MINISPORTS na FERWAFA kwambura ijambo umunyamakuru byafashwe nk’agasuzuguro, madame Lise yinyuraguramo #rwanda #RwOT

    Hari mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku buryo urugendo rw’ikipe y’igihugu rwagenze muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM Umwezi yaje kwamburwa ijambo na Oleg(umujyanama wa Minisitiri) atarangije kubaza kuko yavugaga ibyo abateguye iki kiganiro batashakaga.

    Iki kiganiro cyateguwe na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu.

    Ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent, uwari ukuriye deligasiyo Kankindi Alida Lise n’uwari uhagarariye MINISPORTS, Rurangayire Guy bari bamaze gutanga raporo hakurikiyeho umwanya w’abanyamakuru kubaza ibibazo.

    Ibibazo byinshi by’abanyamakuru byagiye bigaruka ku mibanire y’itangazamakuru n’uwari ukuriye deligasiyo bitewe n’uko abanyamakuru hafi ya bose ubwo bari bagarutse mu Rwanda bagiye bavuga uburyo bafashwe nabi na Kankindi Alida Lise mu cyiswe 'Operation Kigali-Douala-Limbe.’

    Abanyamakuru ntiborohewe n’urugendo rwo muri Cameroun

    Kankindi Lise mu gusubiza ibibazo yavuze ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirana n’itangazamakuru ahubwo ko barifashije bishoboka nyuma yo gutungurwa n’uko hari umunyamakuru wagezeyo akavuga ko nta bushobozi afite(bajyanye n’abanyamakuru 6. 2 ba RBA, 3 bigenga n’umwe watanzwe na AJSPOR).

    Yagize ati'abanyamakuru 3(bigenga) bagombaga kwimenya ndetse bari barahawe ibiciro bya hoteli ikipe y’igihugu izabamo n’indi hoteli yari yabateganyirijwe yo isa n’iciriritse bitewe n’ubushobozi umuntu afite, ayo makuru yose bari bayafite mbere y’uko duhaguruka(…) ikindi cyadutangaje muri icyo gihe ni uko umwe mu banyamakuru twaje kumenya ko nta bushobozi afite bwo kwitunga tuhageze.'

    @imfuraluc01 #onEstEnsemble @RaduYvonne @erictony518 @mihigosadam @uwase_bora @KuradusengIsaac @TumukundeJosel2 @machadpro pic.twitter.com/od8AXBhlxp

    — Canisius Kagabo (@KagaboCanisius) February 11, 2021

    N’ubwo yagiye ahakana avuga ko bakoranye neza n’itangazamakuru, iki kiganiro cyaje kuzamo agatotsi ubwo umwe mu banyamakuru yamburwaga indangururamajwi(micro), nyuma y’uko yari atangiye kuvuga ibyamubayeho yakorewe na Lise.

    Jean Luc Imfurayacu, ubwo yari ageze mu Rwanda yavuze uburyo yarwariye muri iki gihugu ntiyitweho ndetse agasigwa muri hoteli itanishyuye.

    Icyo gihe yagize ati'Ibyanjye mbivuze umuntu ashobora kugira ngo harimo kwikunda. Ariko ibaze kugira ngo umuntu aze akubwire ngo Minisitiri na Perezida wa Federasiyo [FERWAFA] bavuze ngo utahe, wowe uri hano urabona bimeze bite? Umuganga arakubwira ko umuntu agiye mu ndege nyuma y’iminota itanu bahita bayisubiza ku butaka, ukambwira ngo Minisitiri. Ko agendera kuri raporo yawe, wowe wamubwiye ko bimeze gute?'

    'Ariko ibaze kugira ngo umuntu agusige kuri hoteli ntanayishyure, byitwa ngo uri muri delegasiyo, nitabaje Umunyarwanda uba uri Cameroun, badufatiriye njye na muganga. Byabayeho barabizi.'

    Ku munsi w’ejo yongeye gushimangira iby’agasuzuguro bakorewe n’uyu mubyeyi ari nabwo uwari uyoboye ikiganiro, Karambizi Oleg akaba umujyanama wa Minisitiri wa Siporo yategetse ko bamwambura indanguramajwi kuko yavugaga ibyo abateguye ikiganiro badakeneye kumva.

    Jean Luc yagize ati'mu by’ukuri ntabwo byagenze neza hagati y’itangazamakuru n’umuntu wari uyoboye delegasiyo, ndabivuga nk’umuntu wari uhari, ntabwo umubano wacu wari mwiza, na kenshi nakundaga kuganira n’umuyobozi wa delegasiyo mbere y’uko ndwara, nkamubaza nti ese haba hari ikibazo gihari hagati y’itangazamakuru na delegasiyo kuko si byiza na we arabizi, hari umuyobozi twaganiriye arambwira ngo roho yawe ni we mutangabuhamya bw’ibyabaye.'

    'Ku munota wa nyuma naje muri delegasiyo mpagarariye bagenzi banjye, byari amahirwe mugenzi wanjye yagize ibyago yanduye Coronavirus, guhera aho byari ikibazo tuganira madame Lise wambwiye ko abanyamakuru turi abagome twari tuzanye coronavirus muri delegasiyo, ni ijambo rikomeye, ntabwo nshobora kubeshyera umuntu mureba mfite na gihamya, sinzi niba wari ukomeje cyangwa waratebyaga kuko twari dusanzwe tuziranye.'

    Aha niho Oleg yahise amuca mu ijambo ati'Jean Luc wanyemerera ntabwo twaje kujya impaka.' Jean Luc ati'ntabwo ari ukujya impaka, reka nse nutanga ubuhamya, nihute.' Oleg ati'oya, ibyo birabareba hagati yanyu mwaza kubiganiraho nyuma murakoze.' Jean Luc ati'reka ne kuvuga ngo ni ibintu bwite reka nihutishe ibyo reka mbireke, turi hariya byaragaraye ko hagati y’itangazamakuru na MINISPORTS, bano barabibaza kuko babyumvise, harimo ikibazo hagati ya delegasiyo…' Oleg nibwo yahise amwambura ijambo ati'Jean Luc waha micro abandi banyamakuru bafite ibibazo.'

    Umunyamakuru Jean Luc yambuwe micro

    Iki gikorwa cyo kwambura micro cyafashwe nk’agasuzuguro no gutesha itanzamakuru agaciro bibaza impamvu bari batumiwe niba batashoboraga kubaha umwanya ngo babaze ibibazo byabo.

    Kwinyuramo kwa Madame Lise wari ukuriye deligasiyo byagaragaje ko hari ibihishe inyuma y’amarido

    N’ubwo yavuze ko nta kibazo na kimwe yigeze agirana n’itangamakuru, Madame Lise mu bisubizo bye hagiye humvikana kwinyuraguramo ku bisubizo yatanze, nko ku kibazo cy’uburwayi bwa Jean Luc, uyu mubyeyi igisubizo yatanze nticyanyuze benshi.

    Nk’aho yavuze ko Jean KLuc yaje mu Rwanda tariki ya 1 Gashyantare ku munsi w’Intwari ari bwo yoherejwe kandi nyamara icyo gihe yari amaze icyumweru mu gihugu.

    Ati'Gufatirwa na hoteli ntabwo ari byo, twagiye Limbe agomba gutaha ku wa Mbere. Tujya guhagaruka Douala tugiye Hoteli yatubwiye ko tutakishyura ibintu bitarakoreshwa kuko ashobora kugira ibindi afata. Yasigaranye na Dr. Higiro, kuko uburyo twagombaga kwishyura nabwo twari tujyanye nabwo(ikoranabuhanga), dusaba Dr kohereza iyo facture muri FERWAFA bakishyura iryo joro barayemo, niko byagenze, gusa ku wa Mbere hano(mu Rwanda) byari umunsi w’Intwari ntabwo bari bakoze rero twashatse umuntu Douala arayishyura bamwishyura ku wa Kabiri.'

    Amavubi yagiye Limbe tariki ya 24 Mutarama ari ku wa ku Cyumweru, ari nawo munsi Jean Luc yaraye muri hoteli bugacya ku wa Mbere agaruka i Kigali.

    Bamwe mu bantu batandukanye ntabwo bashimishijwe n’iki gikorwa, nk’umuyobozi wa Radio&TV1, KNC mu kiganiro Rirarashe yavuze ko batari babahamagaye kubasebya.

    Ati'ntabwo mwari mwahamagaye abantu ngo mubasebye, ntabwo mvuga nk’umuntu wo mu mupira ndavuga nk’umunyamakuru, nk’umuyobozi ukuriye abandi bayobozi b’ibitangazamakuru, icyo ni icyubahiro Imana yampaye ntabwo wakinyambura. Reka tuvugishe ukuri, ku bw’icyubahiro cyose tubagomba namwe mugomba kubaha abantu, kuko kubaha ni mpa nguhe, ntabwo wahamagara abantu ugiye kubakoza isoni, ibyo wagombaga kubishyira ku mbuga nkoranyambaga zanyu bakabikuraho, uhamagaye abantu uko ukoze ibintu bitari muri demokorasi, ibyo ni igisebo.'

    Ku kuba hari umunyamakuru utabasha kwitunga, yavuze ko nta gitangazamakuru cyananirwa gutunga umukozi wacyo cyohereje kuri misiyo nabyo ari ugusebanya, ko niyo haba habayemo akabazo bakamufasha nta mpamvu yo kuza kumucyurira mu ruhame

    Abantu benshi bababajwe n’iki gikorwa cyane cyane abanyamakuru aho bagiye babigaragaza biciye ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho hanatangijwe Hash Tag ya Twitter yiswe #onEstEnemble.

    Ibyabaye kuri mugenzi wacu @imfuraluc01 ntabwo bikwiriye rwose @Rwanda_Sports ni gute mudutumira mukatwima ijambo. Dukeneye ibisobanuro @uwase_bora @AJSPOR_official @Hitclo #onEstEnsemble

    — Jahdeau DUKUZE (@Jahdeau) February 10, 2021

    Mbona natwe dufite ikibazo rwose turisuzuguza! Umugabo yambura undi ijambo hanyuma ikiganiro kigakomeza mukamanika amaboko musaba ijambo? #Igihekirageze ngo twiheshe #Agaciro! @Radiotv10rwanda @AJSPOR_official @FERWAFA @Rwanda_Sports

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) February 11, 2021

    Akumiro ni agacuma; akeso bakoramo.

    Abari bayoboye delegation y’Amavubi muri CHAN2020 hari abanyamakuru bimye ijambo mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu.

    Hari uwo bambuye micro, abandi bamanitse agatoki ntibarebwa n’irihumye.

    👉https://t.co/c7xssqPTyZ

    — Oswald Oswakim (@oswaki) February 10, 2021

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisports-na-ferwafa-kwambura-ijambo-umunyamakuru-byafashwe-nk-agasuzuguro-madame-lise-yinyuraguramo

  • Perezida Biden yaganiriye bwa mbere na Xi Jinping w'Ubushinwa bamaze iminsi barebana ay'ingwe #rwanda #RwOT

    Biden kandi yaganiriye na Xi ku bucuruzi, guhiga abatavuga rumwe na leta muri Hong Kong n'ubushyamirane bafitanye ubu na Taiwan.

    Televiziyo ya leta y'Ubushinwa yavuze ko Xi Jinping yaburiye Biden ko imibanire mibi n'Ubushinwa yaba akaga ku bihugu byombi.

    Ubushyamirane bw'ibihugu byombi bwariyongereye mu bihe bya vuba, mu bucuruzi, ubutasi n'iki cyorezo.

    Imibanire myiza y'Ubushinwa na Amerika ni ingenzi kuri byombi no ku isi yose, Beijing ihamagarira ubutegetsi bushya buri i Washington kuvugurura iyo mibanire yangiritse cyane ku butegetsi bwa Donald Trump.

    Ikiganiro cyabo cyabaye mbere gato y'uko mu Bushinwa ejo kuwa gatanu bizihiza umwaka mushya, ibi byafashwe nk'igikorwa cyiza.

    Nyuma y'iki kiganiro, Biden yanditse kuri Twitter ati: “Namubwiye ko nzakorana n'Ubushinwa mu gihe byungura abaturage ba Amerika.”

    Mu itangazo, ibiro bya White House byavuze ko perezida “yashimangiye impungenge ze z'ibanze ku bikorwa bidakwiriye bya Beijing mu bucuruzi , kubangamira abantu muri Hong Kong, guhonyanga uburenganzira bwa muntu i Xinjiang, n'ibikorwa by'ubushotoranyi mu karere, nko kuri Taiwan”.

    Imiryango iharanira uburenganzira ishinja Ubushinwa gufungira abarenga miliyoni b'aba Uighurs mucyo leta yita “inkambi zo kugorora” mu ntara ya Xinjiang. Hari ibihamya ko aba-Uighurs – biganjemo abayisilamu – bari gukoreshwa imirimo y'agahato n'abagore bakagirwa ingumba ku ngufu.

    Ubushinwa buhakana ibyo byose bivugwa.

    Aba bategetsi bombi banaganiriye ku kurwanya icyorezo cya Covid-19, imihindagurikire y'ikirere no kurwanya intwaro z'ubumara.

    Televiziyo ya leta y'Ubushinwa CCTV yavuze ko aba bombi “baganiriye byimbitse ku mibanire y'ibihugu byombi n'ibindi bikomeye bireba akarere n'amahanga.”

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-biden-yaganiriye-bwa-mbere-na-xi-jinping-w-ubushinwa-bamaze-iminsi

  • Imyaka 10 y'igifungo ku muntu wabeshye kuri Covid-19 avuye hanze y'u Bwongereza yateje ururondogoro #rwanda #RwOT

    Leta y'Ubwongereza yashyigikiye igihano cy'igifungo kigera ku myaka 10 k'uwabeshya ku makuru y'aho aherutse gukorera ingendo, mu gihe asaba uruhushya cyangwa se uburenganzira bwo kwinjira mu Bwongereza.

    Grant Shapps, umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, yavuze ko abaturage b'Ubwongereza 'bakwitega ingamba ikomeye cyane' kandi ko iki gifungo cy'imyaka igera ku 10 gihuye n'ubukana bw'icyo cyaha.

    Icyo gifungo cyanenzwe na Lord Sumption wahoze ari umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, avuga ko hari imisoro iri hasi kurushaho icibwa abakora ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Kuva ku wa mbere w'iki cyumweru, abantu bageze mu Bwongereza bavuye mu bihugu biri ku rutonde rw'umutuku (red list) — birimo n'u Rwanda n'u Burundi — bagomba kwishyira mu kato mu gihe cy'iminsi 10 baba muri za hoteli, ku kiguzi cy'amapawundi 1,750 (arenga 2,400,000Frw).

    Abaturage b'ibyo bihugu bo ubu babujijwe kujya mu Bwongereza, ibyo leta y'u Burundi n'iy'u Rwanda zanenze Ubwongereza.

    Bije bikurikira impungenge zuko inkingo ubu zirimo gutangwa mu Bwongereza zishobora kugorwa no guhagarika amoko mashya ya coronavirus yagaragaye mu bice bitandukanye byo ku isi.

    Hagati aho, Bwana Shapps yavuze ko abantu badakwiye kuba bakoze gahunda z'ibiruhuko haba mu Bwongereza cyangwa hanze yabwo, ndetse ko 'hakiri kare cyane' ku bashaka kuba bavuye mu bukonje bateganya kujya gushakisha akazuba ahandi mu gihe cy'ibiruhuko.

    Yabwiye ikiganiro Today cya BBC dukesha iyi nkuru ati: 'Abantu ntibakwiye gukora gahunda y'ibiruhuko muri aka kanya — haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga'.

    Yandika mu kinyamakuru Daily Telegraph, Lord Sumption wahoze ari umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, yashinje Matt Hancock, umunyamabaganga wa Leta y'Ubwongereza ushinzwe ubuzima watangaje izo ngamba nshya, ko arimo kurenga ku kuri k'uko ibintu bimeze.

    Yanditse ati: 'Igihano kigera ku myaka icumi ku gushyira ku nkeke zo kwica, uburozi butaviriyemo umuntu gupfa cyangwa gusagarira [umuntu]'.

    'Bwana Hancock yaba atekereza by'ukuri ko kudatanga amakuru ajyanye n'urugendo wagiriye muri Portugal ari bibi cyane kurusha umubare munini w'ibyaha bikoreshwa imbunda cyangwa ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abatarageza imyaka y'ubukure, bihanishwa igihano cyo kugera ku myaka irindwi?'.

    Dominic Grieve, wahoze ari umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi rya 'Conservative' ndetse wigeze no kuba umushinjacyaha mukuru, yavuze ko igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 ari 'ikosa', 'kirimo gukabya' kandi 'uko cyakabaye kirimo kurengera'.

    Yabwiye ikiganiro Today cyo kuri BBC Radio 4 ati: 'Ukuri ni uko nta muntu n'umwe uzanahabwa icyo gihano, ikizaba ni uko inkiko zitazagitanga'.

    'Kubeshya no gukora uburiganya'

    Kutishyira mu kato muri imwe muri hoteli zagenwe mu Bwongereza nyuma yo kuhagera uvuye mu gihugu kiri 'ku rutonde rw'umutuku', bihanishwa gucibwa amande ari hagati y'amapawundi 5,000 na 10,000 (ari hagati y'arenga 6,800,000Frw n'arenga 13,700,000Frw).

    Igihano cy'igifungo cy'imyaka igera ku 10 ni cyo cyo hejuru cyane hashoboka kizahabwa umuntu bigaragaye ko yakoze uburiganya mu gutanga amakuru ajyanye n'ibihugu aherutse kujyamo. Ni itegeko kuzuza inyandiko ijyanye n'ayo makuru ku bagenzi bose bageze mu Bwongereza.

    Ingamba nshya zijyanye n'imipaka zinasaba ko abagenzi bageze mu Bwongereza bavuye mu mahanga birihira ikiguzi cy'ibindi bipimo bya Covid mu gihe bari mu kato.

    Abajijwe ku bihano bikomeye bijyanye n'izo ngamba nshya, Bwana Shapps yabwiye ikiganiro Breakfast cya BBC ko acibwa amande agera ku mapawundi 10,000 baba 'bakoze ibishoboka byose ngo babeshye kandi bakore uburiganya' ku ngamba nshya.

    Bwana Shapps yavuze ko igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 gihuye n''ubukana' bw'icyaha.

    Ati: 'Ntekereza ko abaturage b'Ubwongereza bakwitega ingamba ikomeye cyane' ku bashaka gutoroka akato ko muri hoteli.

    Bwana Shapps yavuze ko buri cyumweru abantu barenga 1,300 bagera mu Bwongereza bavuye mu bihugu 33 biri ku rutonde rw'umutuku kugeza ubu — birimo nka Portugal, Brazil n'Afurika y'epfo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/imyaka-10-yigifungo-ku-muntu-wabeshye-kuri-covid-19-avuye-hanze-yu-bwongereza-yateje-ururondogoro/

  • Abanyamakuru bakomeje kunenga uwambuye ijambo mugenzi wabo muri 'Press Conference’ #rwanda #RwOT

    Jean Luc Imfurayacu, umwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda wari wanajyanye n’itsinda ryaherekeje Amavubi, muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, yabaye nk’ushaka kugaruka ku bitaragenze neza byanakunze kugarukwaho ariko ibyo yari yateguye kuvuga ntiyabirangiza.

    Kutabirangiza si ukubera ikiniga cyamufashe cyangwa ngo asarare mu ijambo hagati, ahubwo ni uko uwari uyoboye ibiganiro yategetse uwari ufatiye Microphone umunyamakuru, ko ayiha abandi.

    Bamwe mu bakora umwuga w’Itangazamakuru, bahise bagaragaza ko iki gikorwa kidakwiye kuba gikorerwa Umuntu ukora mu rwego rusanzwe rufatwa nk’ubutegetsi bwa kane.

    Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, yahise yandika kuri Twitter agira ati 'Umuyobozi ureba kure ntiyakwima umuntu microphone yo muri salle kandi azi ko uwo muntu ahorana microphone ivuga isi yose ikayumva (on-air microphone).'

    Fuadi Uwihanganye usanzwe akorana na Jean Luc Imfurayacu, na we yagize ati 'Sorry brother (ihangane muvandimwe) micro idafite ikirango ntikanganye. Batwaye micro yabo ariko ijambo urarihorana.'

    Umunyamakuru ufite igitangazamakuru gikorera kuri Youtube, witwa Yago, na we wakoresheje Twitter agaragaza ariya mashusho uriya mugenzi we yamburwa ijambo, yavuze ko biriya bidakwiye.

    Yagize ati 'Ariko Amavubi ni ayande ? ni ay’Abanyarwanda ndakeka, si ay’umuntu ku giti cye Niko mbitekreza, guhishira amakosa bihabwa amanota angahe ngo Natwe tubyige turebe ko twaminuza !? aka ni agasuzuguro kavanze n’akumiro.'

    Sam Karenzi na we ukora ibiganiro bya Siporo kuri kimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda, we yagaye abanyamakuru babonye mugenzi wabo yimwa ijambo ntibagire icyo bakora.

    Yagize ati 'Mbona natwe dufite ikibazo rwose turisuzuguza ! Umugabo yambura undi ijambo hanyuma ikiganiro kigakomeza mukamanika amaboko musaba ijambo ? Igihe kirageze ngo twiheshe agaciro.'

    Umunyamakuru Murungi Sabin we wakoresheje Instagram, yagize ati 'Ibyo Imfurayacu yakorewe ntabwo byanejeje na mba Biranababaje cyanee cyaneee pe !! Ni kuki banze ko avuga amakosa yakorewe abanyamakuru muri Cameroun ?? Kuki bifata bagacecekesha umuntu kandi afite ukuri ? Pole sana ndugu yangu.'

    Uncle Autin usanzwe afite abakunda ibiganiro bye benshi mu Rwanda, na we yagize ati 'Niba His Excellency [ashaka kuvuga Perezida Kagame Paul] yarahaye umuturage ijambo wowe urinde uryaka umunyarwanda noneho muri press conference ? Minisiteri ya Siporo na FERWAFA ibyo mwakoze ntibyari bikwiye.'

    Ni benshi bagaragaje ko batishimiye iki gikorwa gusa nta rwego na rumwe yaba urureberera Abanyamakuru cyangwa izivugwa muri iki kibazo, rwari rwagira icyo ruvuga kuri ibi bitekerezo bikomeje gutangwa kuri kiriya gikorwa cyakorewe Umunyamakuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abanyamakuru-bakomeje-kunenga-uwimye-ijambo-mugenzi-wabo-muri-Press-Conference

  • Sugira yagize icyo avuga ku mukobwa wamusabye kumutera inda #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro yabarijwemo ku byatangajwe n’uwitwa Noella Izere kuri Twitter, wavuze ko yifuza ko Sugira yazamutera inda ubwo yamaraga kwinjiza Amavubi muri 1/4 cya CHAN2020.

    Sugira abajijwe niba yakwemera ubusabe bw’uriya mukobwa, yavuze ko atabivuga byinshi ku bintu bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati 'Mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane ngo ugire icyo ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.'

    Gusa bamusobanuriye ko biriya byanditswe n’uriya mukobwa usanzwe ari n’umuhanzikazi we ubwe, undi ahita asa nk’uhindura imvuga.

    Yagize ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye, ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso ndakeka ko na we atarambona. Simbizi niba tuzabonana.'

    Gusa Izere Noella yageze aho atangaza ko biriya yabyandikishijwe n’imbamutima z’ibitangaza Sugira yari amaze gukorera Igihugu yinjiza Amavubi muri 1/4 cya CHAN2020.

    Si ubwa mbere Sugira yari akoze ibitangaza nka biriya dore ko akunze gutsinda ibitego bihesha ishema Igihugu nka biriya biba bikenewe byo gukora ikinyuranyo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Sugira-yagize-icyo-avuga-ku-mukobwa-wamusabye-kumutera-inda

  • Mugabe Aristide yavuze ku kuba adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, urwibutso afite ku irushanwa aheruka gukina #rwanda #RwOT

    Mugabe Aristide kapiteni wa Patriots BBC ndetse akaba yari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball, avuga ko ibihe nk’ibi biba bitoroshye ku mukinnyi wari usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu kwisanga atahamgawe, gusa ngo arakomeza akore cyane yizeye ko mu minsi iri imbere azongera akagirirwa icyizere.

    U Rwanda rurimo kwitegura kwerekeza muri Tunisia mu ijonjora ryo gushaka itike y’imikino ya Afrobasket izabera myu Rwanda muri Kanama 2021.

    Mu bakinnyi 15 bagomba guhagarukana n’umutoza ntibarimo Mugabe Aristide kuko atigeze ahamagarwa, ndetse akaba amaze igihe kinini adahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

    Kudahamagarwa k’uyu musore ni kimwe mu bikomeje gutera urujijo abakunzi ba Basketball bibaza impamvu adahamagarwa kandi ikipe ye itwara ibikombe ari we igenderaho.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Mugabe Aristide utifuza kuvuga byinshi kuri iyi ngingo, avuga ko ibi nk’ibi biba bigoye ndetse bitamushimisha kudahamagarwa ariko ngo ntabwo agomba gucika intege agomba gukora cyane akareba ko umutoza yazongera kumugirira icyizere.

    Ati' Navuga ko atari ibintu byanshimishije ariko nanone nubaha amahitamo y’umutoza. Navuga ko ntacika intege nkomeza gukora kuko isaha n’isaha nakongera nkahamagarwa, ikindi icyangombwa ni uko uwahamagawe wese atanga uruhare rwe, mu gihe ntahamagawe nkomeza gushyigikira bagenzi banjye ndumva ari byo by’ingenzi.'

    Avuga ko urwibutso afite ku ikipe y’igihugu mu irushanwa aheruka kuyikinira ari ukuntu bitwaye neza mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi batsinda Mali na Uganda.

    Ati' Navuga ko ubwo mperukamo twagize irushanwa ryiza, turi gushaka itike y’igikombe cy’Isi,twatsinze umukino wa Mali na Uganda.'

    Byakunze kuvugwa ko impamvu uyu mukinnyi atagihamgarwa ari ikibazo yagiranye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda 'FERWABA’, aho yavuganiraga bagenzi be nka kapiteni kubera uduhimbazamusyi batahawe, ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bukabifata nabi.

    Muri 2019, perezida wa FERWABA, Mugwiza Deisre yavuze ko atari byo kuko kuvuganira abakinnyi ari inshingano ze nka kapiteni, kuba adahamagarwa ari amahitamo y’umutoza.

    Yagize ati' Mbamare impungenge , nta kibazo kindi gihari. Nta na kimwe gihari ni amahitamo y’umutoza. Kapiteni kuba yavuganira abakinnyi, biri mu nshingano ze. Nta kibazo cyabamo mu gihe akora inshingano ze… naho ibyo abantu bavuga…, uku niko kuri kwa Federasiyo kandi ntabwo twabuza abantu kuvuga.”

    Mugabe Aristide aheruka mu ikipe y’igihigu muri 2018 muri Nyakanga ubwo hashakwaga itike y’igikombe cy’Isi cya 2019.

    Mugabe Aristide avuga ko kudahamagarwa bitamushimishije

    Ngo ntabwo agomba gucika intege ahubwo arakomeza akore cyane yizeye kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugabe-aristide-yavuze-ku-kuba-adahamagarwa-mu-ikipe-y-igihugu-urwibutso-afite-ku-irushanwa-aheruka-gukina

  • UGANDA, UMWE MU BAYOBOZI YAGIRIYE INAMA ABATEGURA IMYIGARAGAMBYO KUZAYIJYAMO BIKOREYE IMVA. #rwanda #RwOT

    Maj Matovu, uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora umugi wa Jinja muri Uganda (Jinja Resident City Commissioner), yateye ubwoba abavuga ko bazakora imyigaragambyo. Yaberuriye ababwira ko uwo ariwe wese uzajya mu myigaragambo agomba kuzaba yikoreye imva ye.

    'sinkeneye kumva cyangwa kubona abahungabanya umutekano muri Jinja. Ibyo bizafatwa nko kugambanira igihugu. Niyo mpamvu uwo ari we wese uzabyishoramo adakwiye kwibagirwa kuza yikoreye imva ku mutwe.' Maj Matovu David yabivugiye mu cyuma cy'inama mu mugi wa Jinja. Aya magambo ateye ubwoba yasubizaga ibiherutse gutangazwa na minisitiri Judith Nabakooba, ushinzwe amakuru n'umutekano w'igihugu muri Uganda.

    Amakuru aturuka ku kinyamakuru gikorera muri Uganda 'Daily Monitor,' avuga ko abaturage benshi bababajwe n'ibyavuzwe n'uwo muyobozi mushya uherutse gushyirwaho mu cyumweru gishize asimbuye awari uriho.  Umwe mu bayobora agace ka Busoga aho mu mugi wa Jinja bwana Bizitu Moses yavuze ko amagambo ya Maj Matovu ababaje cyane avuga ko nawe akwiye kwikorera imva nkuko yabibwiye abaturage.

    Ati 'siwe wambere uvuze ngo abantu bikorere imva ku mitwe yabo, nawe ubwe yakwiye kwikorera iye ku mutwe. Niba atumva neza inshingano ze nk'umuyobozi akwiye gusubizwa mu mahugurwa agahabwa andi masomo aho kubwira abaturage kwikorera imva.' Amagambo ya Bizitu Moses.

    Inama maj Matovu yavugiyeno aya magambo yari yahuje abanyapolitiki, abacuruzi, abashinzwe umuco, abanyamadini n'abandi batandukanye. Ni mugihe umukandida wari uhatanye na Perezida Museveni ariwe Robert Kyagulanyi Ssentamu atemeye ibyavuye mu matora akamara iminsi afungiwe mu rugo iwe.

    Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/11/uganda-umwe-mu-bayobozi-yagiriye-inama-abategura-imyigaragambyo-kuzayijyamo-bikoreye-imva/