Category: Uncategorized

  • Nyamasheke: Batewe impungenge n'Abanye-Congo barema Isoko rya Rugari batipimishije COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Iyo ugeze ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu hafi y'Isoko rya Rugari, uhasanga abantu benshi bicaye mu bwato ariko batinjiye mu isoko rirangurirwamo amatungo.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko benshi muri abo Banye-Congo batinya kwinjira mu isoko banga gutanga ikiguzi cyo kwipimisha icyorezo cya COVID-19.

    Abacuruzi b'amatungo mu Isoko rya Rugari batashatse ko amazina yabo atangazwa bagaragaje ko bahangayikishijwe n'icyo kibazo kuko gishobora kuba intandaro yo kwanduzanya icyorezo.

    Umwe muri bo yagize ati 'Bariya ni Abanye-Congo baba badashaka kwipimisha Coronavirus, baguma bicaye hariya mpaka isoko riremuye bakabashyira inka bakigendera. Urumva ko biteye impungenge kuba banga kwipimisha ariko si bose hari ababyemera.'

    Undi mucuruzi yagize ati 'Urareba baba banze kwipimisha ariko hari n'ushobora guca mu rihumye akaza hano agakwirakwiza icyorezo. Nubwo nta we uba uzi niba akirwaye ariko abayobozi bakora ubukangurambaga kuri bo bakabasha kujya bipimisha.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Applonie, yavuze ko hari bamwe mu baturuka muri RDC batipimisha ariko ngo baba bacungiwe hafi ku buryo bativanga n'abandi.

    Yakomeje ati 'Uwinjiye wese aba agomba gupimwa, Abanye-Congo baduhahira bamaze kubimenyera ariko hari igihe biba ko hari abaza batiteguye badafite ayo mafaranga, abo ntidutuma binjira mu gihugu cyacu. Ndagira ngo mare impungenge abaturage kuko inzego zose dukorana tuba duhari kandi icyo tuba tureba ni ugukumira icyorezo muri ririya soko.'

    Isoko rya Rugari riremwa n'abantu batandukanye biganjemo abaturuka muri RDC, ryinjiza arenga gato miliyoni 1 Frw y'umusoro buri uko riremye.

    Abacururiza muri iri soko basaba ko hakorwa ubukangurambaga Abanye-Congo bakajya bipimisha COVID-19 kuko ari abacuruzi bakomeye batabura amafaranga 5000 Frw bitangwa buri byumweru bibiri byo kwisuzumisha.

    Isoko rya Rugari riremwa n’abaturuka muri RDC benshi baje kurangura amatungo yiganjemo inka n’ingurube

    Abanze gupimwa COVID-19 basigara mu bwato no hirya ku nkombe ku buryo ntawe ubegera

    Abemeye kwishyura barapimwa bagatanga 5000 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-batewe-impungenge-n-abanye-congo-barema-isoko-rya-rugari

  • Kuki mu Rwanda bigoye ko umuntu yakurikiranwa adafunze? – #rwanda #RwOT

    Amategeko ateganya ko umuntu ashobora gukurikiranwa adafunze, uretse igihe hari impamvu zikomeye zirimo kuba bikekwa ko ashobora gutoroka, kuba umwirondoro we utazwi neza cyangwa ushidikanywaho n'ibindi. Ibi bivuze ko gukurikiranwa umuntu afunze atari cyo cyemezo cy'ibanze ku muntu ukurikiranywe.

    Imibare itangazwa n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda igaragaza ko kuva mu 2017 kugeza mu 2020, mu birego 141 701 bwakiriye, bwarekuye abantu 8 347 batanze ingwate cyangwa bashyiriweho andi mabwiriza bakurikiranwa badafunze, naho abagera ku 33 395 bakurikiranywe bafunze, mu gihe abandi 16 366 barekuwe n'ibirego byabo bigashyingurwa.

    Iyo mibare igaragaza ko abakurikiranwa bafunze baruta abakurikiranwa bari hanze, batanze ingwate cyangwa bagashyirirwaho andi mabwiriza.

    Mu kiganiro The Square cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda ku wa 10 Gashyantare 2021, abatumirwa b'iki kiganiro, barimo Me Nkundabarashi Moïse n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Nkusi Faustin, baganiriye kuri iyi ngingo.

    Me Nkundabarashi yavuze ko gukurikirana umuntu adafunze ari ingingo iteganywa n'amategeko, bikaba n'uburyo buhendutse kurusha ubwo gukurikirana umuntu afunzwe bityo ko bushobora gukoreshwa kurusha uko bimeze magingo aya.

    Yagize ati 'Ku birego byinshi usanga bavuga ngo, oya ugomba gufungwa by'agateganyo kubera ko dutekereza ko ushobora gutoroka. Icya kabiri ni igihe tutizeye neza ko uzaboneka mu gihe tuzaba tugukeneye. Inshuro nyinshi ni izo mpamvu zitangwa.'

    Yongeyeho ati 'Gufata umwanzuro wo gutoroka ku muntu ukurikiranywe, ntabwo ari icyemezo cyoroshye, ni cyo izi nzego zikwiye kumva neza, ntabwo ari icyemezo cyoroshye ko umuntu avuga ati ndatorotse, by'umwihariko ku muntu usanzwe ufite ibyo akora bifatika mu gihugu.'

    Me Nkundabarashi yakomeje avuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gukomeza gahunda ituma abantu bakurikiranwa badafunze, ahubwo bagashyirirwaho amabwiriza bakurikiriza, harimo no kuba bakwishyura ingwate, kwambikwa utwuma twerekana aho baherereye, ubundi bagakurikiranywa bari hanze.

    Ati 'Mu bisubizo bikwiye gufatwa harimo nko kuvuga ngo umuntu ararekurwa ashyirirweho amabwiriza, nk'urugero akabwirwa ko atemerewe gusohoka muri Kigali, umuntu ashobora kurekurwa agashyirwaho akuma kerekana aho aherereye, umuntu ashobora kurekurwa agasabwa kwishyura ingwate. Ibi biteganywa n'amategeko.'

    Yongeyeho ati 'Ariko uzasanga n'abantu basaba gushyirirwaho izi ngwate bakarekurwa, ariko ugasanga barabwirwa ngo ibi bikwiye kugenzurwa n'umucamanza akaba ari we ubifatira umwanzuro uko abishaka. Hari igihe usanga umuntu abyangiwe bitewe n'uko gusa umucamanza atekereza ati 'uyu nguyu ntakwiriye kurekurwa''.

    Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Nkusi Faustin, yavuze ko hari amategeko menshi mpuzamahanga ateganya ko umuntu agomba gukurikiranywa adafunze, keretse gusa habayeho irengayobora bitewe n'icyaha akurikiranyweho.

    Amategeko yo mu Rwanda nayo ni ko abiteganya kuko ngo gufunga umuntu by'agateganyo bikorwa hubahirijwe amategeko.

    Yagize ati 'Iyo RIB itaye umuntu muri yombi, iba ifite iminsi itanu yo gukora iperereza igatanga dosiye mu bushinjacyaha, ubushinjacyaha na bwo bukagira iminsi itanu, nyuma hakaza icyifuzo cy'ubushinjacyaha cyo gufunga uwo muntu by'agateganyo mu minsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.'

    Nkusi yavuze ko gufata icyemezo cy'uko umuntu akurikiranwa adafunze bitoroshye, kuko hari ubwo ashobora gutoroka ubutabera cyangwa akabangamira iperereza, bityo iki cyemezo kikaba kigomba kwiganwa ubushishozi kugira ngo umuntu yemererwe gukurikiranwa adafunze.

    Ingingo ya 66 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, rivuga ko ukekwaho icyaha ashobora gukurikiranwa adafunze. Gusa nanone ashobora gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha gishobora guhanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka ibiri.

    Icyakora iyo igihano giteganyijwe kitageze imyaka ibiri, ariko kitari munsi y'amezi atandatu, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora kuba afunze ukekwaho icyaha iyo atinya ko yatoroka ubutabera, umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho.

    Ashobora kandi kuba amufunze mu gihe agitegereje icyemezo cy'umucamanza, mu gihe ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa ngo yotse igitutu abatangabuhamya n'abakorewe icyaha cyangwa ngo habe habayeho ubwumvikane hagati y'abakurikiranywe n'ibyitso byabo.

    Iyo ngingo kandi ivuga ko iryo fungwa riba rigaragara nk'aho ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukurikiranywe, ku buryo inzego z'ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, kandi bigatuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.

    N'ubwo ukurikiranyweho icyaha ashobora gufungwa by'agateganyo mu gihe gishobora no kugera ku mezi atandatu, iyo urukiko rumugize umwere nyuma yaho, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buvuga ko amategeko y'u Rwanda nta ndishyi z'akababaro amuteganyiriza, n'ubwo hari ababona ibi bidakwiriye kuko uwo muntu yakabonye impozamarira y'icyo gihe yamaze afunzwe kandi arengana.

    Me Nkundabarashi Moïse avuga ko uburyo bwo gukurikirana umuntu adafunze bushoboka mu Rwanda

    Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko kugarura umuntu wahunze bitoroshye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-mu-rwanda-bigoye-ko-umuntu-yakurikiranwa-adafunze

  • Nyagatare: Umusore yafatanywe ibihumbi 120 by'amafaranga y'amiganano – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yatawe muri yombi na Polisi tariki 8 Gashyantare 2021 nyuma y'aho yari amaze kuva muri restaurant yaririyemo akishyurira amafaranga y'amiganano.

    Akimara kwishyura 2000 Frw muri iyi restaurant, yahise agenda ariko abo yayahaye bayagenzuye basanga ni amakorano, bahamagara Polisi ijya kumushakisha kuko bari bazi aho atuye.

    Polisi ikigera mu gace atuyemo, abaturage bafite amaduka nabo bahise bayibwira ko hari amafaranga y'amiganano nabo yabishyuye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yemereye IGIHE iby'itabwa muri yombi ry'uyu musore.

    Yagize ati 'Yafashwe biturutse ku makuru y'abaturage yari muri restaurant ari kunywa icyayi aba yishyuye, abo yishyuye ayo mafaranga babona ko ashobora kuba ari amiganano yabahaye ariko we yari yagiye, ni bwo bahamagaye polisi kuko bari bazi aho atuye barayirangira ijya kumushaka.'

    Yakomeje avuga ko bakigera aho atuye hari undi mucuruzi wahise ababwira ko na we yamwishyuye amafaranga y'amiganano biba ngombwa ko binjira iwe kumushaka.

    Ati 'Bahise bajya iwe baramusaka basanga afite andi mafaranga y'amiganano ku buryo ayo yafatanywe yose n'ayo yari yishyuye muri ayo maduka yose yageze ku bihumbi 120.'

    Amaze gufatwa, uwo musore yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Karagwe kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya 269 rivuga ko umuntu wese ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

    Uyu musore yafatanywe ibihumbi 120 Frw by’amiganano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umusore-yafatanywe-ibihumbi-120-by-amafaranga-y-amiganano

  • Atewe agahinda no kuba ubunini bw'amabere ye bwaratumye asambana n'abagabo 150 bamubeshya ko bamukunda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu munyamideli ari mu gahinda gakomeye ko kuba amabere ye yaramukururiye akaga kuko aba bagabo bose bayararukiraga bikabatera gucumura bamubeshya ko bamukunda kandi icyo bashaka ari ukuyaryamamo.

    Mu kiganiro yahaye itangazamakuru,uyu mukobwa usanzwe ari n'umukinnyi wa filimi yavuze ko nta mugabo n'umwe muri aba 150 wamukundiye uko ari ahubwo bose bararuwe n'aya mabere ye Manini bikabatera kumubeshya ko bamukunda nawe akirekura bikarangira bakajyana mu gitanda.

    Uyu mugore wamamaye mu binyamakuru n'ahandi kubera aya mabere ye Manini bidasanzwe,yavuze ko ubu nta mugabo n'umwe agikunda kuko ngo bose yabavumbuye baza bashaka kumwishimishaho nta rukundo bagira.

    Uyu mugore yaje gutera urwenya ko hari umugabo umwe bigeze gutera akabariro barangije amunigisha aya mabere ye kugeza ubwo ngo yananiwe guhumeka.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/atewe-agahinda-no-kuba-ubunini-bw-amabere-ye-bwaratumye-asambana-n-abagabo-150

  • Umugore wa Akon agiye gushora k'amamiliyoni 12 mu nganda z'imyidagaduro ya Uganda #rwanda #RwOT

    Negusei, Perezida akaba n'Umuyobozi mukuru wa Zanar Entertainment, Entreeg Records & Entreeg Entertainment Group, bivugwa ko ari muri iki gihugu cya Afurika y'Iburasirazuba kugira ngo ahashakishe amahirwe menshi yo gushora imari.

    Rozina Negusei ati: 'Turi hano kugira ngo dushakishe amahirwe mashya muri Uganda, twibanze ku gushora imari mu buhinzi, imirasire y'izuba, n'imitungo itimukanwa. Icyo twibandaho cyane ni ukureba uburyo dushobora guca icyuho kiri hagati ya Afurika y'Iburasirazuba na Afurika y'Iburengerazuba mu bijyanye n'ubucuruzi'.

    Negusei yatumiwe muri iki gihugu n'umuyobozi mukuru w'abafatanyabikorwa bo muri Afurika y'iburasirazuba, East African Partners (EAP), Isaac Kigozi. Yaje kandi afite itsinda ry'abashoramari bo muri Turukiya, kandi biteguye gusura inzego zimwe na zimwe za Leta, ibigo, ndetse na bimwe mu bigo by'abikorera.

    Ati: 'Twifuzaga kuzana imyidagaduro muri Afurika, turashaka ihuriro, inzu yo kuba Hollywood Africa; Amerika yabaye Amerika bidatewe n'ubuhinzi ahubwo kubera inganda z'imyidagaduro. Niba tuzanye imyidagaduro yaba filime, igihembo cy'umuziki, buri mwaka, Uganda ishobora kuba inzu y'imyidagaduro '.

    Akomeza agira ati: 'Ni akazi kacu kuzana filime, umuziki nyafurika, tuyijyana ku rundi rwego twimenyekanisha ubwacu, ntitugomba gutegereza ko indi mico itumenya, turishoboye bihagije kugira ngo twimenye ubwacu.'

    Blizz Uganda yatangaje ko mu rwego rw'uruzinduko rwe, Rozina Negusei yanabonanye na Perezida Yoweri Museveni, kandi yashimagije cyane uyu musaza w'imyaka 76.

    Ati: 'Nishimiye guhura n'umuyobozi w'icyubahiro, w'umuhanga ndetse n'isomero rigenda. Yampamagaye umukobwa ampa izina, Estella Ihangwe. Byari bitangaje kuba imbere yumuyobozi nkuyu w'umunyabwenge. Nahuye n'abayobozi benshi, ariko Perezida Museveni azi byinshi bidasanzwe. Mugira amahirwe yo kugira umuyobozi nkuyu. Mubyukuri, ntimuzabimenya kugeza igihe azaba atakiri hano '.

    Negusei ati: 'Uburengerazuba bwabwiye Libiya ko Gadaffi yari umunyagitugu. Abanyalibiya barabizeye basenya igihugu cyabo. Mufungure amaso yanyu, ntimukizere ibyo uburengerazuba bubabwira. '

    Biteganijwe kandi ko umuhanzi Akon azinjira muri Uganda nyuma y'umugore we Rozina Negusei.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-akon-agiye-gushora-k-amamiliyoni-12-mu-nganda-z-imyidagaduro-ya

  • Huddah Monroe Umunya-kenyakazi ufite imiterere idasanzwe y'ikibuno yasubije ibibazo bitandukanye birimo n'abifuje kumenya niba koko ari Indaya #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cy’ibibazo n’ibibazo, Madamu Monroe yamaganye abamunenga bamushinja ko ari indaya i Dubai, avuga ko amagambo nkaya avugwa gusa n’abantu bababaye kandi bafite ishyari.

    ‘Uri indaya?’ Umufana abaza Huddah Monroe!

    Madamu Monroe yamusubije agira ati: ‘Ibyo n’iby’abantu bababaye, bafite ishyari iyo babonye umukobwa ukiri muto wateye imbere akora ibintu bye. Banga ibyo badasobanukiwe. Ahubwo ibyo nkora n’igituba cyanjye nta n’umwe bireba… Tekereza icyo ushaka cyose ‘

    Huddah Monroe uri i Dubai kuva muri Gashyantare umwaka ushize, avuga ko ntakimwihutisha gusubira mu rugo. Ndetse yemeje ko yagurishije inzu ye ya Nairobi.

    Undi mufana ati: ‘Uraza murugo ryari ko tugukumbuye?’.

    Huddah Monroe asubiza ati: ‘Isi ni iwanjye. Sinkigira ahantu runaka nita murugo. Ahantu hose numva mfite amahoro. Ibintu. Kandi nishimiye ni iwanjye kuri njye ‘.

    Yongeyeho ati: ‘Sinkigira inzu muri Kenya, naragurishije’.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/huddah-monroe-umunya-kenyakazi-ufite-imiterere-idasanzwe-y-ikibuno-yasubije

  • Uganda: Indege y'ingabo yakoze impanuka[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yemereje ku rubuga rwa Twitter ko iyi mpanuka yabaye saa munani n'iminota 15 ku masaha yo muri Uganda, ubwo aba basirikare bari mu myitozo bari bari bamaze kuyihagurutsa.

    Ati: 'Uyu munsi ahagana saa 2:15pm, indege yari itwaye n'abanyeshuri bari mu myitozo, yahanutse nyuma yo guhagurukira hafi ya Libido beach. Bombi bihutishirijwe ku bitaro kugira ngo ubuzima bwabo bwitabweho.'

    Daily Monitor ivuga ko iyi mpanuka imaze kuba, Imbangukiragutabara (ambulance) yahise ihagera, ibajyana mu bitaro bya Kisubi biri muri Kampala.

    Gen. Byekwaso yatangaje ko itsinda rishinzwe gukora iperereza kuri iyi mpanuka ryahageze kugira ngo rishakishe icyayiteye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/uganda-indege-y-ingabo-yakoze-impanuka-amafoto

  • Abanyamakuru bamaganye agasuzuguro mugenzi wa… – #rwanda #RwOT

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Twitter, Abanyamakuru banenze cyane Minisiteri ya Siporo ndetse banamagana agasuzuguro kakorewe mugenzi wabo Jean Luc mu kiganiro bari batumiyemo itangazamakuru.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021, Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bari batumiye itangazamakuru mu kiganiro kivuga ku rugendo rw’Amavubi muri CHAN 2020.

    Muri iki kiganiro habereye agashya, ndetse amakosa akomeye yakozwe n’abayobora Minisiteri ya Siporo, aho abanyamakuru bimwe ijambo ndetse n’urihawe akamburwa Micro atavuze ibitekerezo bye.

    Ubwo Jean Luc yahabwaga ijambo agatangira kuvuga amakosa yabereye muri Cameroun aho yari yajyanye n’ikipe y’igihugu yitabiriye CHAN 2020, Karambizi Oleg usanzwe ari umujyanama wa Minisitiri wa Siporo, wari umusangiza w’amagambo muri iki kiganiro yategetse ko bamwambura indangururamajwi (Micro) kuko yavugaga ibyo abateguye ikiganiro badakeneye kumva.

    Jean Luc yagize ati 'Mu by'ukuri ntabwo byagenze neza hagati y'itangazamakuru n'umuntu wari uyoboye delegasiyo, ndabivuga nk'umuntu wari uhari, ntabwo umubano wacu wari mwiza, na kenshi nakundaga kuganira n'umuyobozi wa delegasiyo mbere y'uko ndwara, nkamubaza nti ese haba hari ikibazo gihari hagati y'itangazamakuru na delegasiyo kuko si byiza na we arabizi, hari umuyobozi twaganiriye arambwira ngo roho yawe ni we mutangabuhamya w'ibyabaye'.

    'Ku munota wa nyuma naje muri delegasiyo mpagarariye bagenzi banjye, byari amahirwe mugenzi wanjye yagize ibyago yanduye Coronavirus, guhera aho byari ikibazo,  tuganira na Madame Lise wambwiye ko abanyamakuru turi abagome twari tuzanye coronavirus muri delegasiyo, ni ijambo rikomeye, ntabwo nshobora kubeshyera umuntu mureba mfite na gihamya, sinzi niba wari ukomeje cyangwa waratebyaga kuko twari dusanzwe tuziranye'.

    Aha niho Oleg yahise amuca mu ijambo ati'Jean Luc wanyemerera ntabwo twaje kujya impaka.' Jean Luc ati 'Ntabwo ari ukujya impaka, reka nse nutanga ubuhamya, nihute.' Oleg ati 'Oya, ibyo birabareba hagati yanyu mwaza kubiganiraho nyuma murakoze.' Jean Luc ati 'Reka ndeke kuvuga ngo ni ibintu bwite reka nihutishe ibyo reka mbireke, turi hariya byaragaragaye ko hagati y'itangazamakuru na MINISPORTS, bano barabibaza kuko babyumvise, harimo ikibazo hagati ya delegasiyo…' Oleg nibwo yahise amwambura ijambo ati 'Jean Luc waha micro abandi banyamakuru bafite ibibazo'.

    Ibi byashimangiraga ugusuzugurwa no kubangamirwa mu kazi Abanyamakuru bari bajyanye n’ikipe y’igihugu muri Cameroun bahuye nabyo, bikozwe n’uwari uyoboye delegasiyo. Iki gikorwa cyo kwambura micro cyafashwe nk'agasuzuguro no gutesha itanzamakuru agaciro bibaza impamvu bari batumiwe niba batashoboraga kubaha umwanya ngo babaze ibibazo byabo.

    Banyuze ku mbuga nkoranyambaga Abanyamakuru batandukanye bamaganiye kure ibyakorewe Jean Luc Imfurayacu, bemeza ko aricyo gihe cyo kwihesha agaciro no kugahesha umwuga bakora ufitiye akamaro kanini igihugu.

    Ibitekerezo by’Abanyamakuru bamaganye ibyo mugenzi wabo yakorewe:

    Abari bayoboye Delegasiyo mu kiganiro n’itangazamakuru

    Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103020/abanyamakuru-bamaganye-agasuzuguro-mugenzi-wabo-yakorewe-na-minisiteri-ya-siporo-103020.html

  • Umwarimukazi wiyambika utwenda tugufi yasajij… – #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 3 mu cyiciro rusange, muri Vetland Grammar School Agege Lagos, yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto n’amashusho yajyaga ahagaragara aterera ivi umwarimukazi umwigisha icyongereza.

    Uyu munyeshuri yahisemo gusaba umwarimu we w’icyongereza urukundo, mu gihe cyo gukora isuzumabumenyi mu ishuri umwana yanditse urupapuro rurimo amagambo meza y’urukundo arushyira hagati y’impapuro yakoreyeho isuzuma, uyu munyeshuri kubera gusazwa n’urukundo yakomeje kwibaza impamvu mwarimu atamusubije.

    Mwarimu yasomye ibaruwa yamwandikiye aza kumutumaho. Bageze mu cyumba cy’abarimu maze mwarimu amufata akaboko basubira mu ishuri, bagemo abanza kubabwira amanota bagize mu isuzuma maze umusore abona amanota 17/20 kuko yari umuhanga, nyuma  asaba uyu musore gusomera abanyeshuri ibyo yakoze mu ibaruwa yamwandikiye imusaba urukundo.

    Image result for student proposes to his attractive English Teacher

    Umunyeshuri aho kubikora ahita akora mu mufuka azamura impeta amutera ivi induru ziravuga mwarimu abura uko yifata, ikigo cyose kirahurura, yifata mu maso asubira mu cyumba cy’abarimu induru zivuga.

    Src: Paradisenews

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103019/umwarimukazi-wiyambika-utwenda-tugufi-yasajije-abanyeshuri-umwe-amwandikira-ibaruwa-isaba–103019.html

  • Ihere ijisho ikimero n’ubwiza bw’ikizungerezi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wakundanaga n’umunyamideli, Natalia Barulich bakaza gutandukana, byavugwaga ko ashobora kuba ari mu rukundo na Emilia Mernes, ariko ibinyamakuru byo mu Butaliyani byanditse ko byamenye ko uyu mukinnyi ari kwiruka cyane ku munyamideli Chiara Nasti ukurikirwa na Miliyoni 1.8 ku rubuga rwa Instagram.

    Umunyamakuru w’umutaliyani, Alfonso Signorini, yagize ati”Nta foto n’imwe ya Nasti itarakunzwe cyangwa ngo ishyirweho ikimenyetso cy’umutima na Neymar, ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ahure nawe, gusa kugeza magingo aya ntibirakunda”.

    AMAFOTO ATEYE UBWUZU YA CHIARA NASTI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103024/ihere-ijisho-ikimero-nubwiza-bwikizungerezi-cyatwaye-umutima-neymar-amafoto-103024.html