Category: Uncategorized

  • Gicumbi : Impanuka ikomeye yaguyemo umuntu umwe #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021, yabaye mu muhanda Kigali-Gicumbi ubwo ikamyo yari itwaye umucanga yagonganaga n’iriya modoka nto (Voiture) igahita yangirika bikomeye.

    Iriya modoka nto yari irimo abantu batanu, abari bagihumeka babanje kubura uko basohoka kuko yari yangiritse cyane bituma hitabazwa inzego ariko nyuma baza kuvamo ndetse bahita bajyanwa ku bitaro bya Byuma.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko bikekwa ko abari mu modoka ntoya bari basize.

    Yaboneyeho no gutanga ubutumwa ku bakoresha umuhanda. Yagize ati 'Polisi irasaba abakoresha umuhanda bose ko bawugendamo neza bubahiriza amategeko y’umunda, n’uburyo bwo kuwugendamo.'

    Abaturage babonye iyi mpanuka bo bavuga ko ivatiri ari yo yagonze ikamyo kuko babonye ari yo iyinjiyemo.

    Bamwe mu baturage bakeka ko bishobora kuba byatewe n’ubunyerere dore ko hari haguye akavura.

    Photos : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Impanuka-ikomeye-yaguyemo-umuntu-umwe

  • Umunyafurika ku rutonde rw’abagore 10 b’ubura… – #rwanda #RwOT

    Imbuga nyinshi, ibitangazamakuru bitandukanye, usanga bigaruka ku bakobwa n’abagore beza, gusa hari hamwe uzabona urutonde rwabo rutandukanye n’ahandi, imbuga nka Manofimany.com, Heart.co,uk, Brainberries usanga zizwi mu gukora intonde z’ubwiza gusa hari n’izindi mbuga.

    Abagore beza ku isi ni benshi cyane kuko buri gihugu kibamo ibihumbi n’ibihumbi ariko ntibaba bazwi mu myidagaduro mpuzamahanga, bityo bagereranya abahari kandi bazwi. Mu gukora uru rutonde rw’abagore beza ku isi, reka tugendere ku rwakozwe na Brainberries. Muri aba bagore beza, abakinnyi  ba Filime, abanyamideli, abaririmbyi, n’izindi ngeri.

    1.Kim Kardashian 

    Kim Kardashian, ni umwe mu bantu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, agakurikirwa cyane kuri Instagram, azwi cyane kandi mu kuba ari umugore w’icyamamare muri mukiza, Kanye West. Ni umunyamideli w’imyaka 40 y’amavuko ukize cyane dore abarirwa muri Miliyoni 900 z’Amadorali y’Amerika.

    2.Emily Ratajkowski

    Emily O’Hara Ratajkowsk ni Umunyamerika w’Umunyamideli, uyu agaragara cyane mu mashusho y’indirimbo zitandukanye harimo nka ‘Love Somebody’ ya Moroon5.

    3. Priyanka Chopra

    Umuhindekazi, Umunyamideli, umukinnyi wa Filime, umuhanzi akaba na Miss w’isi wa 2000. Priyanka Chopra, aza mu bagore beza cyane ku isi.

    4.Jennifer Aniston

    Uyu mugore, aza mu baherwe bafite amafaranga menshi muri Amerika, ni umunyamideri akaba n’umukinyi wa Filime.

    5.Megan Fox 

    Ni umugore uzwi cyane mu mideli no muri filime z’uruhererekane, afite impano yo kubyina indirimbo zitandukanye no kubyigisha abandi.

    6.Rihanna

    Umuhanzikazi wigaruriye imitima ya benshi ku isi, yavukiye Barbados aza gukurira muri Amerika ari naho aba. Ni umuherwe akesha muzika n’ubushabitsi aho abarirwa muri miliyoni 600 z’Amadorali y’Amerika.

    7. Selena Gomez

    Umuhanzikazi Selena Gomez, abarwa mu bantu b’igitsinagore beza cyane ku isi, ni umuhanzikazi wanditse amateka akomeye kuko yagurishije nibura Miliyoni 7 za Album  n’indirimbo zisaga Miliyoni 200.

    8. Mila Kunis

    Umunyamerika ariko ufite inkomoko mu Burusiya na Ukraine, ni umukinnyi wa Filime wigaruriye benshi 

    9. Charlize Theron

    Image result for Charlize Theron

    Charlize, afatwa nk’umunyafurika kubera akomoka muri Afurika y’Epfo ariko akaba n’umunyamerika, ni umukinnyi wa Filime n’uzitunganya, yavukiye mu gace ka Benoni  mu bahinzi bo muri Afurika y’Epfo.

    10. Beyoncé

    Ni umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, umubyinnyi akaba n’umushabitsi wahiriwe. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103015/umunyafurika-ku-rutonde-rwabagore-10-buburanga-buhebuje-103015.html

  • Nguyu umukobwa w'uburanga buhebuje ukomeje gusaza umutima wa Neymar Jr(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa PSG,  Neymar Jr akomeje kuvugwa mu rukundo n'umukobwa w'ikizungerezi,ndetse ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mukinnyi wakundanaga n'umunyamideli, Natalia Barulich bakaza gutandukana, byavugwaga ko ashobora kuba ari mu rukundo na Emilia Mernes, ariko ibinyamakuru byo mu Butaliyani byanditse ko byamenye ko uyu mukinnyi ari kwiruka cyane ku munyamideli Chiara Nasti ukurikirwa na Miliyoni 1.8 ku rubuga rwa Instagram.

    Umunyamakuru w'umutaliyani, Alfonso Signorini, yagize ati'Nta foto n'imwe ya Nasti itarakunzwe cyangwa ngo ishyirweho ikimenyetso cy'umutima na Neymar, ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ahure nawe, gusa kugeza magingo aya ntibirakunda'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/nguyu-umukobwa-wuburanga-buhebuje-ukomeje-gusaza-umutima-wa-neymar-jramafoto/

  • Ubutekamutwe bukomeje gufata indi ntera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Imibare ya BNR igaragaza ko mu byaha by'itekamutwe 141 hatikiriye izi miliyoni mu gihe izigera kuri 89 zagarujwe.

    Itekamutwe rikoresheje ikoranabuhanga niryo riza ku isonga mu gihe abaturage bagenda bahugukirwa no gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

    Mu 2019, mu mezi icyenda hari habonetse ibyaha 102 byatwaye agera kuri Rwf miliyoni 281 zaburiwe irengero.

    Mu buryo bwifashishwa n'abatekamutwe, harimo ubwitwa phising (hoherezwa imeli igamije kwiba imibare y'ibanga), Vishing ( guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni hagamijwe kwiba) no kutabika neza imibare y'ibanga.

    BNR isaba abaturage kuba maso mu gihe hari ibikorwa byinshi byo guhanahana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ubutekamutwe-bukomeje-gufata-indi-ntera-mu-rwanda

  • Kamonyi: Abana na Nyina bazindukiye ku kagari nyuma yo gukubitwa bakaburabuzwa n'umugabo #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 rishyira 11 Gashyantare 2021, mu Mudugudu wa Byenene, Akagari ka Bibungo, umugore n'abana be batatu bazindukiye ku biro by'Akagari nyuma y'uko umugabo atashye ijoro abahondagura, akabamenesha.

    Murekatete Perejiya, umugore wameneshejwe n'umugabo akirukankana n'abana be batatu bahunga inkoni, yabwiye intyoza.com ubwo yamusangaga ku biro by'Akagari ka Bibungo ko bahunze umugabo akaba na Se w'aba bana barimo ababuze uko bajya ku ishuri.

    Avuga ko umugabo yatashye ijoro akinguza, mu gukingura ngo yahise yadukira umugore arahondagura, amuryamisha hasi amuhata imigeri. Avuga ko atari ubwa mbere akubitwa kuko inkoni zabaye nk'ibyo kurya bye, dore ko ngo anagendana imvune mu rubavu kubera ikibuye umugabo yahamukubise.

    Murekatete, avuga ko ibibazo bye bizwi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, ariko ko kuri iyo nshuri yahisemo guhungira ku buyobozi ngo bamurengere, banarengere abana bashake uko batateshwa ishuri kubera urugomo rwa Se ubabyara avuga ko yamujujubije. Asaba kurenganurwa akareka guhora akubitwa no kwirukankana abana.

    Abana na Nyina ku biro by'Akagari ka Bibungo, uwiga yabuze uko ajya ku ishuri.

    Dushimimana Abel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Bibungo yabwiye intyoza.com ko uyu mugabo asanzwe yarananiranye, ko nyuma y'ibyo yakoze yahise atorongera ariko ko bagiye kumushakisha agashyikirizwa ubuyobozi, abana na Nyina bagasubizwa mu rugo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-abana-na-nyina-bazindukiye-ku-kagari-nyuma-yo-gukubitwa-bakaburabuzwa-numugabo/

  • Lt General Jacques Musemakweli yitabye Imana, haracyagenzurwa icyamwishe #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko Lt Gen Musemakweli yitabye Imana ninjoro. Tumubajije niba yari amaze iminsi arwaye, yavuze ko nyuma yo kumenya urupfu rwe bakigenzura ngo hamenyekane icyamwishe.

    Lieutenant General Jacques MUSEMAKWELI wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagiye kuri uyu mwanya yari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

    Mbere y’uko ahabwa uyu mwanya, yari umuyobozi w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, mbere yaho nabwo akaba yari umuyobozi wa J5 mu ngabo z’igihugu, aho yari ashinzwe imibanire hagati y’igisirikare, leta n’abasivile.

    Mu myaka ya za 2010 yayoboraga ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare (J2), mbere y’aho akaba yari mu ngabo zirwanira mu kirere. Mu mashuri yize hari ayo yakurikiye muri Air War College iherereye Alabama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/Lt-General-Jacques-Musemakweli-yitabye-Imana-haracyagenzurwa-icyamwishe

  • UBUSHINWA BWAHAGARITSE MU GIHUGU TELEVIZIYO Y'ABONGEREZA (BBC World News). #rwanda #RwOT

     

    Televiziyo mpuzamahanga y'u Bwongereza (BBC World News), yahagaritswe mu Bushinwa. Radiyo na Televisiyo by'igihugu cy'ubushinwa byabitangaje nyuma y'inkuru icukumbuye yasohowe na BBC kuwa 3 gashyantare 2021. Inkuru yavugaga ku itotezwa n'ihohoterwa abagabo bakorera abagore bo muri Uighur.

     
    Amakuru dukesha ikinyamakuru ALjAZEERA, avuga ko ubuyobozi mu bushinwa bwahagaritse imirongo ya Televiziyo mpuzamahanga y'ubwongereza. Ubushinwa buvuga ko inkuru icyo gitangazamakuru giherutse gushyira hanze 'yishe amabwiriza' kuko inkuru yagombaga kuba ifite 'ukuri kandi ishyira mu gaciro'. Ubushinwa kandi bwatangaje ko iyi Televisiyo ya BBC, itujuje ibisabwa kugira ngo ibashe gukorera mu Bushinwa; bwongeraho ko kandi nta bundi busabe bwo kuza gukorera muri iki gihugu buzongera kwakirwa.

    Umuvugizi wa BBC, avuga ko batunguwe n'iki cyemezo, ati 'twatunguwe n'uburyo ubuyobozi bwafashe icyemezo nk'iki.' Ati 'BBC ni igitangazamakuru cyizewe ku Isi mu gutangaza amakuru hirya no hino ku isi,, atunganye, atabogamye kandi nta bwoba cyangwa ikimenyane.'

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga mu Bwongereza Dominic Raab, nawe yavuze ko ibintu ubushinwa bwakoze bitemewe kandi ko byangije isura y'ubushinwa mu ruhando mpuzamahanga. Ati 'icyemezo cy' Ubushinwa cyo gufunga BBC mu gihugu nticyemewe kuko kibangamiye ubwisanzure bw'itangazamakuru.'

    Inkuru ya BBC,yifashishije gihanya zitandukanye yagaragazaga uburyo police n'abashinzwe ubutekano ndetse n'abagabo bahohotera abagore n'abakobwa mu gace ko mu burengerazuba bwa xinjiang.

    Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix.

     

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/12/ubushinwa-bwahagaritse-mu-gihugu-televiziyo-yabongereza-bbc-world-news/

  • Umunyeshuri yasazijwe n'urukundo aterera mwarimu we ivi mu ishuri induru ziravuga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri yakoze agashya aterera mwarimu we umwigisha ,nyuma yo kumukunda bidasanzwe bitewe n'ubwiza bwe.Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa 3 mu cyiciro rusange, muri Vetland Grammar School Agege Lagos, yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto n'amashusho yajyaga ahagaragara aterera ivi umwarimukazi umwigisha icyongereza.

    Uyu munyeshuri yahisemo gusaba umwarimu we w'icyongereza urukundo, mu gihe cyo gukora isuzumabumenyi mu ishuri. Umwana yanditse urupapuro rurimo amagambo meza y'urukundo arushyira hagati y'impapuro yakoreyeho isuzuma, uyu munyeshuri kubera gusazwa n'urukundo yakomeje kwibaza impamvu mwarimu atamusubije.

    Mwarimu yasomye ibaruwa yamwandikiye aza kumutumaho. Bageze mu cyumba cy'abarimu maze mwarimu amufata akaboko basubira mu ishuri, bagemo abanza kubabwira amanota bagize mu isuzuma maze umusore abona amanota 17/20 kuko yari umuhanga, nyuma asaba uyu musore gusomera abanyeshuri ibyo yakoze mu ibaruwa yamwandikiye imusaba urukundo.

    Uyu munyeshuri yateye ivi.

    Uyu musore yahise akora mu mufuka azamura impeta atera ivi amusaba urukundo.Ibi byahise biteza induru mu banyeshuri umwarimu abura aho akwirwa yirukanka agana mu cyumba cy'abarimu shishitabona.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-yasazijwe-nurukundo-aterera-mwarimu-we-ivi-mu-ishuri-induru-ziravuga/

  • Musore ntiwigore pe! Dore impano zoroheje ushobora guha umukobwa mukundana ku munsi wa 'Saint Valentin' – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gukunda ni kimwe mu bintu byiza kandi bitangaje bishobora kuba ku muntu, bikaba agahebuzo iyo ukunzwe n'uwo umutima wawe wihebeye kuko bihindura ubuzima bwawe umunezero uhoraho.

    Nubwo ku bakundana bizira uburyarya buri munsi uba ari uw'umunezero n'ibyishimo, burya ikintu cy'agaciro cyose kigenerwa igihe cyihariye, abantu bakicara bakongera kuzirikana no kwishimira ko kiriho.

    Ni nayo mpamvu itariki ya 14 Gashyantare, umunsi ubusanzwe Kiliziya Gatolika yageneye Mutagatifu Valentin (Saint Valentin) ufatwa nk'umurinzi w'abakundana, warenze imbibi z'idini utangira kuzirikanwa no kwizihizwa na buri wese ufite uwo bakundana.

    Ni umunsi abantu abato n'abakuru, abaroheje n'abakomeye usanga bongera kubwirana imitoma ari nako bahererekanya impano nk'uburyo bwo kongera kugaragarizanya agaciro buri umwe afite mu buzima bwa mugenzi we.

    Hari bamwe ariko usanga kumenya impano ikwiye bagenera abakunzi babo biba ingorabahizi, ari nayo mpamvu twifashishije imbuga zitandukanye zirimo Odyssey tubakusanyiriza urutonde rw'ibintu 15 byoroheje waha umukunzi wawe kuri uyu munsi.

    1. Chocolat

    Niba uri umusore ukaba wibaza impano waha umukunzi wawe kandi yoroheje bitewe n'ubushobozi ufite, hari ubwoko butandukanye bwa 'chocolat' ushobora kumugurira kandi umutima we ukishima.

    Kugira ngo birusheho kumuryohera ushobora kuyiherekeresha indabo, ukaba wabimushyikiriza wowe ubwawe cyangwa ukamutumaho umuntu.

    Niba ushaka impano yoroheje waha umukunzi wawe uyu munzi, chocolat ni amahitamo meza

    2. Divayi

    Nta cyashimisha umukunzi wawe kuri uyu munsi nk'impano ya divayi by'umwihariko itukura dore ko nayo ubwayo isanzwe ikoreshwa mu kwizihiza urukundo.

    Ushobora kumuha icupa rifunze neza, cyangwa ukaba wayikoresha mu guherekeza amafunguro mwasangiye haba mu rugo cyangwa aho mwasohokeye.

     

    Wowe n'umukunzi wawe mushobora kwizihiza umunsi w'abakundanye musangira divayi itukura

    3. Imyenda

    Niba uteganya kuza gusohokana n'umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira mwishimira urukundo ruri hagati yanyu, ushobora kumutungura ukamugurira ikanzu ari buze kuba yambaye.

    Uretse kuba ibi bimurinda guhangayika ashakisha umwenda ari buze kwambara ukakunyura, ni n'uburyo bwo kumwereka ko urukundo umukunda rwaguhaye ubushobozi bwo kumenya ibimubereye.

    4. Inkweto

    Si umusore cyangwa umugabo gusa ushobora gutungura umukunzi we akamugurira impano y'umwambaro, kuko n'umugore ashobora kubikora ariko noneho akaba yamugurira inkweto.

    Niba wibaza impano yoroheje kandi itagoye kubona waha umukunzi wawe uyu munsi, nyarukira mu iduka umugurire inkweto ariko wibande cyane ku zo ashobora kwambara mu bihe bisanzwe nka 'sneakers'.

    Image result for nike sneakers collection

    5. Isaha

    Ku rutonde rw'impano zoroheje kandi zishobora kuboneka mu byiciro bitandukanye bitewe n'amikoro yawe ntihaburamo isaha.

    Isaha uretse kuba ari kimwe mu by'ibanze ku muntu wese uzi kandi ukunda kurimba, ni n'uburyo bwo kwibutsa umukunzi wawe kujya azirikana kubahiriza igihe mu byo akora byose.

     

    Isaha ni impano ikomeye ushobora guha umukunzi wawe kuri uyu munsi

    6. Ububiko bw'udukoresho akunda gukenera

    Niba umusore mukundana cyangwa umugabo wawe ari umuntu ukunda kubika utuntu twose ku murongo, impano yoroheje ushobora kumugenera kuri uyu munsi w'abakundana ni agasandaku ashobora kubikamo udukoresho tw'ingenzi nk'amasaha, imikufi n'impeta.

     

    Aka gakoresho kajyamo isaha, imikufi n'impeta ni imwe mu mpano ushobora guha umugabo cyangwa umusore mukunda kuri uyu munsi

     

    7. Umubavu

    Umubavu ni imwe mu mpano waha umukunzi wawe waba uri umugore cyangwa uri umugabo akishima ndetse akongera kwibuka ko umukunda kandi iteka uhora umuzirikana.

     

    Kuri Saint Valentin umukunzi wawe ushobora kumugenera impano y'umubavu

    8. Ikawa n'agakombe kayo

    Niba uzi neza ko umukunzi wawe akunda ikawa byahebuje, ushobora kumutungura kuri uyu munsi wa Saint Valentin ukaba wamugurira iyo azajya yitekera ndetse n'agakombe ashobora kuyitwaramo agiye nko ku kazi cyangwa ahandi. Kugira ngo ariko birusheho kumushimisha, ushobora gusaba aho wayiguriye akaba aribo bayimugezaho.

    9.Ibikoresho byifashishwa mu kwisiga ibirungo

    Kuri uyu munsi ntacyashimisha umugore cyangwa umukobwa mukundana nk'impano y'ibikoresho byifashishwa mu kwisiga ibirungo ndetse byaba na ngombwa nabyo ukaba wabyongeramo.

    Ibi kandi biroroshye kuko ababicuruza bashobora kugufasha kumuhitiramo ibyiza bakurikije uruhu rwe, cyangwa nawe ukaba wagendera ku byo asanzwe akoresha.

     

    Ibikoresho by'ubwiza nabyo biri mu mpano waha umukunzi wawe uyu munsi

    10 .Amaherena n'umukufi

    Kuri uyu munsi kandi ushobora gutungura umukunzi cyangwa umugore wawe ukaba wamuha impano y'amaherena n'umukufi bijyanye.

    By'akarusho kandi ushobora kujya kubikoresha aho wahitamo ko bijyana n'umudali ushushe mu buryo bugize icyo busobanuye mu buzima bwanyu.

    11. Ikofi

    Mu zindi mpano zoroheje ushobora kugurira umukunzi wawe kuri Saint Valentin hazamo n'ikofi ashobora gutwaramo ibyangombwa bye, amakarita ya banki, aha ushobora no guhitamo inini yajyamo na telefoni igendanwa.

    12. Ikanzu yo kujyana mu bwogero

    Iyi nayo n'indi mpano yoroheje buri wese ashobora guha umukunzi we kuri uyu munsi ikaba yamushimisha ndetse ikajya ituma afata umwanya wo kumutekerezaho dore ko buri uko ayambaye agiye cyangwa avuye mu bwogero yajya ahita amwibuka.

    13. Imyenda yo kwambara mwaruhutse

    Niba utarigeze ubona umwanya uhagije wo gutekereza ku mpano waha umukunzi wawe kuri uyu munsi, ushobora kumugurira imyenda yo kwambara igihe yaruhutse izwi nka 'Joggers'. Aha ushobora kumuhitiramo imeze kimwe n'iyawe ku buryo igihe mwembi mutagiye mu mirimo mwatemberana muyambaye.

     

    Joggers nayo iri mu mpano abakundana bashobora guhana kuri uyu munsi

     

    14.Ifunguro ryihariye

    Kabone nubwo mwaba mubana cyangwa musangira inshuro nyinshi mu cyumweru, nta mpano ikomeye yaruta kuba watungura umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira ifunguro riteguye ku buryo bwihariye kandi mukarisangirira ahantu hatuje hateguye mu buryo bugaragaza urukundo mu mpande zose.

    Yaba umugore cyangwa umugabo ashobora gutegurira umukunzi we ifunguro ryihariye, aho bashobora kurifatira mu rugo cyangwa ahandi hantu yahisemo.

     

    Kuri uyu munsi kandi ushobora gusangira n'umukunzi wawe mukongera kwibukiranya iby'urukundo rwanyu

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/musore-ntiwigore-pe-dore-impano-zoroheje-ushobora-guha-umukobwa-mukundana-ku-munsi-wa-saint-valentin/

  • Umuherwe Bill Gates yaburiye abatuye isi ko mu minsi iri imbere hari ikindi cyorezo gishobora kuzahaza isi kurusha Covid-19 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwe  Bill Gates, yongeye kuburira isi ko mu minsi iri imbere hashobora kuza ikindi cyorezo gishobora kuzahaza isi kurusha Covid-19. Bill Gates yavuze ko iki icyorezo gishobora kuza cyazaterwa ahanini, n'imihindagurikire y'ikirere ndetse n'iterabwoba rishingiye ahanini ku gukoresha za virusi karemano zo muri Laboratwari(Bio-terrorism) bidakunze kuvugwaho kandi bihangayikishije. Ibi Bill Gates, yabitangaje ubwo yaganiraga na Derek Muller, ufite umuyoboro wa Youtube 'Veritasium' ubwo yamubazaga niba hari ikindi cyorezo gishobora gutera Isi.

    Image result for bill gates

    Bill Gates

    Bill Gates yagize ati 'Icya mbere ni ihindagurika ry'ikirere. Buri mwaka abapfa bashobora kuziyongera kuruta abo twagiye tugira muri iki cyorezo. Hari kandi n'iterabwoba rishingiye kuri virusi karemano(Bio-terrorism). Umuntu ushaka guteza ibyago azarema virusi kandi ibyo bivuze ikiguzi, amahirwe yo guhangana nabyo arenze cyane ibyorezo kamere nk'ibi turimo uyu munsi'.

    Haribazwa niba koko iki cyorezo Bill Gates yavuze gishobora kuba mu gihe runaka ariko ahanini bakabiha amahirwe menshi bitewe n'uko uyu mugabo w'imyaka 65 muri 2015 yari yaburiye abantu ko hashobora kuzaza icyorezo kigahitana ababarirwa mu mamiliyoni kandi nyuma y'imyaka itanu hahise hagaragara Covid-19.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuherwe-bill-gates-yaburiye-abatuye-isi-ko-mu-minsi-iri-imbere-hari-ikindi-cyorezo-gishobora-kuzahaza-isi-kurusha-covid-19/