Category: Uncategorized

  • MTN Rwanda mu mugambi wo gushinga Ikigo cy'imari cyihariye – #rwanda #RwOT

    Ni igitekerezo kikiri mu mizi, kuko ibiganiro by'ibanze hagati ya MTN Rwanda na Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) itanga ubwo burenganzira bikiri mu ntangiriro, ariko igitekerezo cyo kirahari kandi kiri kwigwaho.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi, yahamije iby'aya makuru, gusa avuga ko “nta kinini nabivugaho, ibiganiro birakomeje, ariko ntituramenya igihe tuzabirangiza, biracyari mu ntangiriro [BNR] batwereka uko byakorwa n'ingaruka byagira”.

    Igitekerezo cyo gushinga ikigo cy'imari cyihariye, serivise zacyo zikagenzurwa bitandukanye n'izindi zitangwa na MTN Rwanda, cyaturutse ku buryo serivise za mobile money z'icyo kigo zikomeje gukoreshwa cyane n'abanyarwanda.

    Nk'ubu iki kigo cyatangije ko mu mwaka ushize cyari gifite abantu bakoresha serivise za mobile money bagera kuri miliyoni 3,2 nyamara cyari cyatangiye uwo mwaka gifite miliyoni 2,8.

    Kuri ubu, iki kigo kibarura ko abarenga kimwe cya kabiri cy'abakiliya bacyo bamaze kugera kuri miliyoni esheshatu, bakoresha serivise za mobile money mu buryo buhoraho buri kwezi.

    Ugereranyije n'ibindi bigo bitanga serivise z'itumanaho na mobile money mu Karere ka Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, usanga ari ibigo bicye cyane by'itumanaho aho kimwe cya kabiri cy'abakiliya babyo baba banakoresha serivise za mobile money.

    Ni mu gihe kandi, nk'uko icyorezo cya Covid-19 cyabyerekanye, umubare w'abakoresha serivise za mobile money mu kwishyurana, kwizigamira, kwiguriza n'izindi serivise zitangwa na mobile money, uzakomeza kwiyongera.

    Nk'iyo urebye umwaka ushize, umubare w'abakoresha serivise za Momopay mu kwishyurana wikubye inshuro zirindwi zose, uva ku bihumbi 200 000 bayikoreshaga mu buryo buhoraho mu ntangiriro z'umwaka ushize, ugera ku bantu miliyoni 1,4 babarurwa muri iyi minsi.

    Ku rundi ruhande, ingano y'amafaranga ahererekanywa hagati ya konti ya mobile money na konti isanzwe umuntu agira mu kigo cy'imari, yiyongereyeho 60% mu mwaka ushize gusa, ahanini bigizwemo uruhare n'uko ikiguzi cya serivise zo kohererezanya amafaranga hagati ya konti ya banki na konti ya mobile money cyagabanutse.

    Hagati aho, uko abakoresha mobile money biyongera, ni ko no kuyicunga bigorana, kandi serivise z'imari by'umwihariko z'ikoranabuhanga, zikaba zishobora kwinjirirwa n'abajura igihe zidacunzwe neza.

    Ng'ambi avuga ko icyo kigo nikimara gushingwa, kizahangana n'ibyo bibazo mu buryo bwisumbuye, ati “cyaba ikigo kigenga kigenzura serivise za mobile money ku buryo twarushaho kwirinda ibyo bibazo byose by'ubujura (fraud) bushobora kubaho”.

    MTN Rwanda kandi iri mu myiteguro ya nyuma yo gushyira imigabane yayo 100% ku Isoko ry'Imari n'imigabane ry'u Rwanda (RSE), ariko hakazagurishwa gusa 20% byayo, yari isanzwe ifitwe n'ikigo cya Crystal Telecom, aho abanyamigabane bazaguranirwa, uwari ufite umugabane umwe muri Crystal Telecom agahabwa umugabane umwe muri MTN Rwanda.

    Mu mwaka ushize, inyungu ya MTN Rwanda yiyongereyeho 20% ugereranyije n'umwaka wari wabanje wa 2019.

    MTN Rwanda irateganya gutangiza ikigo cy’imari cyihariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-mu-mugambi-wo-gushinga-ikigo-cy-imari-cyihariye

  • Rusizi: Umukozi wa SACCO n'umuryango we barara muri shitingi nyuma yo gusenyerwa inzu – #rwanda #RwOT

    Ku tariki 2 Gashyantare 2021, nibwo uyu Kaneza ufite umugore n'abana batanu batangiye kurara haze nyuma y'uko ubuyobozi bw'umurenge wa Gihundwe bwari bumaze gusenya inzu ye bitewe n'uko yari yayubatse ahadateganyijwe kubaka.

    Yavuze ko yubatse iyi nzu abiherewe uburenganzira n'umukuru w'umudugudu n'uw'Akagari atuyemo kuko yari amaze igihe yarirukanywe mu nzu yakodeshaga kubera kubura amafaranga yo kuyishyura.

    Ngo yahisemo kubaka mu kibanza yahawe n'ababyeyi be kuko nta handi hantu yari afite ho kujya cyane ko cyari kimaze amezi atandatu agishije ariko akabura amafaranga yo kucyubakamo.

    Avuga ko atiyumvisha uburyo yasenyewe mu gihe aho yari arimo kubaka hari n'izindi nzu umurenge wa Gihundwe uri kubakira abatishoboye.

    Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w'Umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uyu muturage bamusenyeye kubera ko yari yubatse mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Ati ' Ntabwo amaze iminsi aba muri shitingi ahubwo yahamagaye umunyamakuru abona kuhashyira shitingi aramufotora ahita ayihakura. Yubatse mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko tugira igishushanyo mbonera , we yubatse atasabye icyangombwa kandi n'aho yubatse ntihemewerewe kubaka kuko ni mu gishanga .'

    Yakomeje avuga ko nyuma y'aho uyu mugabo bamusabye kwisenyera inzu akabyanga, bahisemo gufata icyemezo cyo kujya kuyimusenyera, no gutwara ibikoresho yubakishaga birimo inzugi.

    Niyibizi yavuze ko uwo muturage niyandika ibarwa asaba imbabazi z'uko yakoze amakosa, ababishinzwe bashobora kuzaterana bagafata umwanzuro wo kumusubiza ibyo bikoresho akajya kureba ahandi yubaka ariko naho hatari mu manegeka.

    IGIHE yabajije Niyibizi uburyo umukozi wa SACCO agera aho kuba muri shitingi, avuga ko biterwa n'imyumvire.

    Yavuze ko bitumvikana uburyo umukozi uhembwa buri kwezi ataka ko nta bushobozi afite, nyamara hari abaturage bafite ubushobozi buri munsi ye bakora uko bashoboye bakubaka, aho bananiriwe bakunganirwa n'ubuyobozi.

    Kaneza yavuze ko aba muri shitingi kuko inzu ye yasenywe kuko yubatse mu manegeka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umukozi-wa-sacco-n-umuryango-we-barara-muri-shitingi-nyuma-yo-gusenyerwa

  • Karongi : Kuri Dawe uri mu Ijuru umusozi watengutse bawureba ufunga umuhanda #rwanda #RwOT

    Amashusho ya RBA agaragaza uyu musozi uri gutenguka, ibitaka n’amabuye bimanuka bigahita byirunda mu muhanda.

    Aya mashusho yerekana uyu musozi uri kumanuka, agaragaza ibiti n’amabuye bimanuka, abaturage bakagira ubwoba bahunga ko bishobora kubageraho.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA kiratangaza ko ubu uyu muhanda utari nyabagendwa ku buryo Polisi y’u Rwanda yihutiye kuhagera kugira ngo irebe icyo ikora ngo urujya n’uruza rwongere rusubukurwe.

    Aka gace k’umuhanda kazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru gaherereye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongii, si ubwa mbere habaye inkangu kuko no mu kwezi k’Ukuboza 2019 na bwo hari habaye inkangu ifunga uriya muhanda Karongi-Nyamasheke.

    Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yari yasabye abifuza gukorera ingendo muri biriya bice, gukoresha umuhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe.

    Photo/RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Kuri-Dawe-uri-mu-Ijuru-umusozi-watengutse-bawureba-ufunga-umuhanda

  • Ikipe y’igihugu yerekeje muri Tunisia n’indege yihariye yatanzwe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Basketball yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tunisia gukina imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika (Afrobasket 2021) kizabera mu Rwanda muri Kanama.

    Iyi mikino izabera muri Tunisia muri uku kwezi kwa Gashyantare, bakaba bahagarutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho bagiye n’indege yihariye yatanzwe na Perezida Paul Kagame.

    Ku munsi w’ejo mbere yo guhaguruka ikipe y’igihugu yari imaze ibyumweru 3 mu mwiherero, yasuwe na Minisitiri wa Siporo aho yabasabye kwitwara neza.

    Kuri uyu mugoroba Minisitiri wa Siporo @AuroreMimosa yasuye ikipe y’Igihugu ya Basketball ihaguruka i Kigali mu gitondo igiye kwitabira imikino y’icyiciro cya kabiri cy’amajonjora ya #AFROBASKET2021 mu gihugu cya Tuniziya. @ferwabaRW
    #Afrobasket #Afrobasket2021Q
    1/3 pic.twitter.com/fuTmAFxzSw

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) February 11, 2021

    Ikipe y’igihugu agiye gukina iri jonjora rya kabiri nyuma y’uko mu Gushyingo 2020 ijonjora rya mbere ryari ryabereye mu Rwanda aho u Rwanda rwasoje nta mukino n’umwe rutsinze.

    Mu itsinda ry’u Rwanda, u Rwanda ruzakina na Mali tariki ya 17 Gashyantare, tariki ya 18 bakine na Nigeria mu gihe ruzasoreza kuri Sudani y’Epfo tariki ya 19 Gashyantare.

    Abakinnyi 16 bahagurukanye n’umutoza

    Gasana Sano, udafite ikipe, Ndoli Jean Paul ukinira RP IPRCKigali, Mpoyo Axel Olenga, Habimana Ntore wa Laurrier University, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots, Ntwari Marius Trésor wa APR BBC, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa REG BBC, Niyonkuru Pascal wa APR BBC, Kaje Elie wa REG BBC, Shyaka Olivier wa REG, Sagamba Sedar wa Patriots, Hagumintwari Steven wa Patriots, Kabange Kami wa REG BBC, Bugingo Kabare Hubert wa RP IPRC Huye, Herbert Wilson Kenneth Gasana wa Patriots.

    Abandi bagiye ni umutoza mukuru, Henry Mwinuka, umutoza wungirije, Nkusi Aime Karimu, Team Manager, Ntaganda Erneste n’Umuyobozi wa Tekinike Mutokambali Moïse.

    Ku munsi w’ejo basuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa abasaba kwitwara neza

    Bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Tunisia

    Kenneth Gasana yitezwe muri iri jonjora

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-yerekeje-muri-tunisia-n-indege-yihariye-yatanzwe-na-perezida-kagame

  • Umukozi w’Akarere ka Burera n’uwa RSSB bafunzwe bakekwaho ibirimo inyandiko mpimbano #rwanda #RwOT

    Aba bantu bane batawe muri yombi, ni Semajeri Pierre Celestin ni umukozi Ushinzwe abakozi mu Karere, umukozi muri RSSB witwa Sibomana Viateur, umuyobozi w’ishuri APEBU Nyamata mu Bugesera, Museruka Gerard ndetse n’uwitwa Muzindutsi Emmanuel.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry avuga ko aba bose uko ari bane bakukiranyweho ibyaha bibiri ari byo guhimba, guhindura no gukoresha impapuro mpimbano no kunyereza umutungo.

    Murangira yagize ati 'Ibi byaha aba bagabo bose babikoze bagira ngo bemeze ko uyu Muzindutsi Emmanuel yaba yarigeze kuba umwarimu kuva mu mwaka 1995 kugeza mu 2006, bagamije kugira ngo ajye ahabwa imperekeza ya buri kwezi kandi mu by’ukuri atarigeze aba umwarimu, yari umucuruzi bisanzwe.'

    Aba bagabo batawe muri yombi, bafungiye kuri station ya RIB ya Kimihurura mu Karere ka Gasabo ndetse dosiye za bamwe muri bo zikaba zarashyikirijwe Ubushinjacyaha ngo butangire inzira zo kubaregera inkiko.

    ICYO ITEGEKO RIVUGA

    Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda Igira iti 'Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwaigikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika,wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atarimunsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyobihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umukozi-w-Akarere-ka-Burera-n-uwa-RSSB-bafunzwe-bakekwaho-ibirimo-inyandiko-mpimbano

  • Rayon yihanganishije APR yabuze uwigeze kuyibora #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwasubizaga ubw’ubuyobozi bwa APR FC bwatangazaga ko bubabajwe n’inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Lt. Gen Jacques Musemakweli waraye atabarutse.

    Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, APR FC yagize ati 'Umuryango mugari wa APR FC ubabajwe n’inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi wayo, Lt Gen Jacques Musemakweli.'

    Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru kuko na nyakwigendera yawukundaga.

    Mu gusubiza ubu butumwa, ubuyobozi bwa Rayon Sports na bwo bwagize buti 'Umuryango wa Rayon Sports twifatanyije n’abavandimwe bacu APR FC babuze uwahoze ari umuyobozi wanyu, Lt Gen Jacques Musemakweli, Imana imwakire kandi ikomeze abasigaye.'

    Amakipe atandukanye mu Rwanda akomeje koherereza APR FC ubutumwa bwo kuyihanganisha ku bwo kubura uyu wayibereye umuyobozi wari unasanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru.

    AS Kigali na yo yagize iti 'Umuryango mugari wa AS Kigali wifatanyije n’uwa APR FC mu kababaro ko kubura uwahoze ari umuyobozi wayo Lt Gen Jacques Musemakweli witabye Imana ku wa Kane. Igihugu cyacu kibuze umugabo w’ingenzi Imana imwakire mu bayo.'

    Kiyovu Sports na yo yagize iti 'Umuryango wa Kiyovu Sports wifatanyije n’abakunzi n’abanyamuryango b’ikipe ya APR FC ndetse n’abakunzi ba sports muri rusange mu kababaro kubera urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye iyi kipe. Twihanganishije kandi n’umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira.'

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo ryihanganishije APR FC.

    Ubutumwa bwa FERWAFA bugira buti 'FERWAFA yifatanyije na APR FC ndetse n’umuryango mugari w’aba sportifs mu Rwanda ku bw’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi wa APR FC Lt Gen. Jacques MUSEMAKWELI. Twihanganishije umuryango we.'

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasohoye itangazo kuri uyu wa Gatanu bwo kunamira nyakwigendera Lt Gen. Jacques Musemakweli, ndetse bunatangaza ko yazize urupfu rusanzwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-yihanganishije-APR-yabuze-uwigeze-kuyibora

  • Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buratangaza ko Gen Musemakweli yazize urupfu rusanzwe #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasohowe na RDF ku gasusuruko ko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko bubabajwe n’urupfu rwa Lt. Gen Jacques Musemakweli watabarutse kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021.

    Iri tangazo rigira riti 'Yapfuye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021 mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe azize urupfu rusanzwe.'

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'RDF yihanganishije umuryango kandi yifatanyije na wo muri ibi bihe by’akababaro.'

    Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko ibikorwa byo guherekeza nyakwigendera Lt Gen. Jacques Musemakweri biza gutangazwa nyuma.

    Mu nkuru yabanje, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga yari yabwiye UKWEZI ko bakigenzura kugira ngo bamenye icyamwishe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ubuyobozi-bw-Ingabo-z-u-Rwanda-buratangaza-ko-Gen-Musemakweli-yazize-urupfu-rusanzwe

  • Uganda : Urukiko rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Museveni na Bobi Wine #rwanda #RwOT

    Ni iminsi iteganywa n’Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu, bivuze ko urubanza ruzasomwa tariki 18 Werurwe 2021.

    Robert Kyagulanyi cyangwa Bobi Wine watsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na Perezida Museveni muri manda ye ya gatandatu, yareze uyu mukuru w’Igihugu ko yamwibye amajwi.

    Inteko y’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda yabonanye n’impande zombi ku nshuro ya mbere, ihita itanga iminsi 45 yo kuzumva ababuranyi.

    Umucamanza Owiny Dollo uyoboye iyi nteko, yasabye impande zombi kuzakoresha umwanya neza batanga ingingo kugira ngo iriya tariki ya 18 Werurwe iteganywa n’itegeko Nshinga, uru rubanza ruzasomwe.

    Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wakurikiye Perezida Museveni mu majwi kuko yari yagize amajwi 34.83 % mu gihe Museveni we yagize 58.64 %.

    Bobi Wine wari ufite abamushyigikiye benshi, ntiyabonye umwanya wo guhita ajurira biriya byavuye mu matora kuko yabanje gufungirwa iwe mu rugo ubwo amatora yari amaze kuba.

    Ubwo urukiko rukuru rwategekaga ko abasirikare n’abapolisi bari bagose urugo rwa Bobi Wine bahava, yahise ajya gutanga ikirego cye ko yibwe amajwi muri ariya matora yabaye ku wa 14 Mutarama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Urukiko-rwatangiye-kuburanisha-urubanza-rwa-Museveni-na-Bobi-Wine

  • Bamwe mu bakinnyi n’amakipe bashenguwe n’urupfu rw’uwohoze ari perezida wa APR FC, Lt. Gen. Jacques Musemakweli #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye nibwo inkuru y’akababaro yamenyekanye ko uwahoze ari perezida wa APR FC, akaba yari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana.

    Ni inkuru yaje itunguranye cyane ko atigeze anarwara ngo bimenyekane, abantu benshi babanje kubifata nk’igihuha kugeza ubwo Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje iyi nkuru, ikanashimangirwa na APR FC yabereye umuyobozi.

    APR FC yasohoye itangazo ryasinyweho na perezida w’iyi kipe, Maj. Gen. Mubarakh Muganga rigira riti'umuryango mugari wa APR FC ubabajwe n’inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi wayo, Lt. Gen. Jacques Musemakweli. Ubuyobozi bwa APR FC buboneyeho kwihanganisha umuryango we ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.'

    Urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli, rwababaje benshi cyane mu muryango mu gari wa Siporo.

    Kiyovu ikaba yafashe iya mbere yihanganisha umuryango w’uyu muyobozi ndetse n’umuryango mugari wa APR FC.

    Bagize bati'Umuryango wa Kiyovu Sports wifatanyije n’abakunzi, abanyamuryango b’ikipe ya APR FC ndetse n’abakunzi ba siporo muri rusange mu kababaro kubera urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye iyi kipe. Twihanganishije kandi n’umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira.'

    Rayon Sports nayo ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, yagize iti“Umuryango wa Rayon Sports, twifatanyije n’abavandimwe bacu APR FC babuze uwahoze ari umuyobozi wanyu, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, Imana imwakire kandi ikomeze abasigaye.”

    Jimmy Mulisa wakiniye iyi kipe akanayitoza, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yavuze ko bigoye kwakira iyi nkuru kuko ruhago ibuze umuntu ukomeye.

    Ati'biragoye kwakira aya makuru ababaje. Tubuze umukunzi wa ruhago n’umuyobozi. Intekerezo zanjye n’amasengesho biri kumwe n’umuryango we. Ruhukira mu mahoro Gen. Mubaraka.'

    Abakinnyi batandukanye nabo bagiye bagaragaza ko bababajwe n’urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli, benshi ndetse bakaba baranyuze mu ikipe ya APR FC ari we muyobozi wayo.

    Kapiteni wa Rayon Sports, wakuriye akanakinira APR FC, Rugwiro Herve abinyujije kuri Instagram yagize ati'ruhukira mu mahoro Afande. Wabaye perezida wanjye kuva 2010 kugeza 2018. Ni byinshi nzakwibukiraho warakoze mubyeyi.'

    Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram na we yagize ati'byari byiza kumarana na we igihe Lt. Gen. Jacques Musemakweli, ugiye tukigukeneye nk’Igihugu ndetse n’Umuryango mugari wa APR ariko Imana yagukunze kuturusha, tuzahora tukwibuka RIP.'

    Rutanga Eric wakiniye APR FC ubu akaba ari muri Police FC, abinyujije kuri Instagram ye yagize ati'R.I.P perezida wanjye, umubyeyi wanjye, ni ukuri nzahora nibuka uburere wampaye n’impanuro zaburi gihe. Imana ikwakire Afande wacu.'

    Si aba bakinnyi gusa n’abandi batandukanye bagiye bagaragaza agahinda kabo batewe n’urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli babinyujije kuri WhatsApp Status.

    Lt. gen. Jacques Musemakweli yabaye perezida wa APR FC kuva 2013 aho yari asimbuye Maj Gen Alex Kagame, akaba yaraje gusimburwa Maj. Gen. Mubaraka Muganga mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama 2021.

    Umuryango wa Kiyovu Sports wifatanyije n’abakunzi &abanyamuryango b’ikipe ya @aprfcofficial3 ndetse n’abakunzi ba sports muri rusange mu kababaro kubera urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye iyi kipe. Twihanganishije kandi n’umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira. pic.twitter.com/oygzu673p0

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) February 12, 2021

    Umuryango wa @rayon_sports twifatanyije n’abavandimwe bacu @aprfcofficial3 babuze uwahoze ari umuyobozi wanyu, Lt Gen Jacques Musemakweli, Imana imwakire kandi ikomeze abasigaye. https://t.co/11Kt4ZJ6jC

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) February 12, 2021

    Saddened to learn of this sad news.We’ve lost a passionate Football lover and https://t.co/Ig6U9n6JJ7 thoughts and prayers are with his family..Rest well Gen.Musemakweri. pic.twitter.com/dkzHkbDjR6

    — Jimmy mulisa (@jimbomulisa) February 12, 2021

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-n-amakipe-bashenguwe-n-urupfu-rw-uwohoze-ari-perezida-wa-apr-fc-lt-gen-jacques-musemakweli

  • Ushinzwe imishahara y'abarimu muri Burera n'abandi batatu batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mukozi na bagenzi be, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021.

    Umuvugizi w'umusigire w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru y'itabwa muri yombi ry'aba bagabo n'ibyaha bakurikiranyweho.

    Yagize ati ” Ubundi Semajeri Pierre Celestin ni umukozi Ushinzwe abakozi mu Karere akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri, ariko ni ibyaha ahuriyeho n'abandi bantu batatu, barimo uwitwa Muzindutsi Emmanuel, Sibomana Viateur umukozi muri RSSB na Museruka Gerard Diregiteri wa APEBU Nyamata mu Bugesera. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kunyereza umutungo, guhimba, guhindura no gukoresha impapuro mpimbano”

    “Ibi byaha aba bagabo bose babikoze bagira ngo bemeze ko uyu Muzindutsi Emmanuel yaba yarigeze kuba umwarimu kuva mu mwaka 1995 kugeza mu 2006, bagamije kugira ngo ajye ahabwa imperekeza ya buri kwezi kandi mu by'ukuri atarigeze aba umwarimu, yari umucuruzi bisanzwe.”

    Dr Murangira yakomeje agira abantu inama yo kwirinda gukoresha impapuro mpimbano kuko uru rwego rutazabihanganira na rimwe.

    Ati” Mu by'ukuri, nta muntu ukwiye kuba agikoresha impapuro mpimbano muri iki kinyejana kuko zikoreshwa hagamijwe kunyereza umutungo, bakwiye kumenya ko RIB itazihanganira na rimwe umuntu uzikoresha kandi n'aho byakozwe bazafatwa.”

    Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kimihurura, aho Muzindutsi Emmanuel, Museruka Gerard na Sibomana Viateur dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

    Igitabo cy'amategeko agena ibyaha n'ibihano mu Rwanda cyo kuwa 30 Kanama 2018, ingingo ya 276 yo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-ushinzwe-abakozi-mu-karere-ka-burera-n-abandi-batatu-batawe-muri