Category: Uncategorized

  • Ababyeyi basabwe kuba maso ku isambanywa ry'abana b'abahungu riri kwigaragaza – #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe nyuma y'aho ku cyumweru tariki ya 7 Gahsyantare mu Murenge wa Nyakaliro mu Karere ka Rwamagana hagaragaye umugabo wiyemereye ko yasambanyije abana b'abahungu bagera kuri 20 bari hagati y'imyaka itatu na 18.

    Uyu mugabo yafashwe nyuma y'aho umwana w'imyaka 13 yavuye iwe amaze kumusambanya mu kibuno agataha ababara cyane, ababyeyi be bahise bakurikirana basanga uyu mugabo amaze umwaka wose asambanya abana b'abahungu bo mu Kagari ka Rwimbogo aho ngo abashukisha avoka, imineke naho abakuze akabaha amafaranga.

    Uretse uyu mugabo mu Ukuboza 2020 nabwo mu Karere ka Gasabo hagaragaye umusore w'imyaka 19 watawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b'abahungu 17 mu bihe bitandukanye, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ubushinjacyaha ko uyu musore akorerwa ibizamini byo mu mutwe kugira ngo barebe niba yarabikoze ari muzima.

    Nyuma y'aba bantu bagiye basambanya abana b'abahungu muri iki gihe, Umuvuzigi w'Umusigire wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko ababyeyi bakwiriye gukanguka bakita ku bana b'abahungu nkuko babikora ku bakobwa ngo kuko nabo basigaye basambanywa.

    Yagize ati ' Abana b'abahungu nabo barasambanywa rwose, ni ibintu bitari bisanzwe ariko biri kugenda bigaragara. Buriya abana b'abahungu bashobora gusambanywa n'abagabo cyangwa se abakobwa bakuru, icyo dusaba ababyeyi rero ni uko nabo bagomba gukanguka bakamenya ko n'abana b'abahungu nabo bugarijwe nubwo biri ku kigero cyo hasi ugereranyije n'abakobwa.'

    Dr Murangira yakomeje avuga ko ababyeyi basabwa ku kwita ku bana babo anasaba imiryango kwirinda kunga abasambanya abana n'imiryango ngo kuko uzabifatirwamo azahanwa.

    Ati ' Icyo dusaba ntabwo ari umwihariko ku bahungu gusa ahubwo ni abasambanya abana muri rusange, ni uko ibi bintu babyirinda kandi bigomba gcika ku babikora kuko ntituzatezuka mu kubarwanya, umuryango nyarwanda wo turawusaba kurwanya umuco woguhishira no kudaha uburemere iki cyaha ngo bagere aho bashaka kunga imiryango.'

    Yavuze ko umuntu uzafatwa ahishira uwakoze iki cyaha yaba umuturage cyangwa umuyobozi wo mu nzego z'ibanze azajya ahanwa nk'umufatanyacyaha.

    Umuvuzigi w'Umusigire wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko ababyeyi bakwiriye gukanguka bakita ku bana b'abahungu nkuko babikora ku bakobwa ngo kuko nabo basigaye basambanywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-basabwe-kuba-maso-ku-isambanywa-ry-abana-b-abahungu-riri-kwigaragaza

  • Bamwe mu banyarwanda batangiye gukingirwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa12/gashyantare/2021 RBC yatangaje ko bamwe mu abanyarwanda babarizwa mu nzego z'ubuvuzi n'izindi nzego zihariye batangiye guhabwa inkingo za Covid-19 , Kuri uyu wa Kane tarikiya 11/02/2021.

    Iki gikorwa kikaba cyatangiriye i Gikondo ku kigo cy'igihugu gishinzwe inkingo ahazwi nka Jua Kali.
    RBC kandi yatangaje ko iki gikorwa kizatangira gukorwa ku banyarwanda bose muri rusange ku wa 15/02/2021.

    Inkuru yanditswe Niyonkuru Emmanuel

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/12/bamwe-mu-banyarwanda-batangiye-gukingirwa-covid-19/

  • Reka impaka, utsindire urushako: Women Founda… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko Women Foundation Ministries yabitangaje ikoresheje imbuga nkoranyambaga zayo, aya materaniro y’abashakanye n’abandi bakundana bitegura kurushinga, azaba ku cyumweru kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba tariki 14/02/2021. Azabera ku ikoranabuhanga rya Zoom. ‘Couple’ ya Apotre Mignonne Kabera n’umugabo we Eric Kabera niyo izaba yakiriye aya materaniro.

    Andi ma ‘Couples’ agaragara mu bazagira ubutumwa batanga muri aya materaniro yiswe ‘Virtual couples’ session’ ni; Bella & Eddy Ntamvutsa, Annick & Benjamin Cyusa, Pamela & Armand Birindabagabo, Marriette & Fernand Ndayizeye, Sissy & Horore Iyakaremye na Alain Pierre & Ornella Nahimana.

    Insanganyamatsiko y’aya materaniro iragira iti ‘Loose your arguments, win your marriage’, ugenekereje mu Kinyarwanda irasobanuye ngo ‘Reka impaka zawe, utsindire urushako rwawe’. Bayihisemo bisunze icyanditswe kiri muri 2 Timoteyo 2:23 havuga ngo “Nyamara ibibazo by'ubupfu n'iby'abaswa ntukabyemere, uzi nawe ko bibyara amahane”.

    Women Foundation Ministries ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe kandi uyobowe n'Intumwa y'Imana Alice Mignonne Umunezero Kabera, kuva mu mwaka wa 2006. Ufite intego yo kubaka umuryango bigizwemo uruhare rukomeye n'umugore.

    Apotre Mignonne Kabera na Eric Kabera bazakira abazakurikira aya materaniro

    Women Foundation Ministries yateguye amateraniro y’ama ‘Couples’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103039/st-valentin-women-foundation-iyoborwa-na-apotre-mignonne-yateguye-amateraniro-adasanzwe-ya-103039.html

  • Bill Clinton n’umufasha we Hillary Clinton bashobora gutandukana #Rwanda #RwOT

     Amakuru aravuga ko umuryango wa Bill Clinton wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we, Hillary Clinton, bashobora gusaba gatanya nyuma yo kutumvikana ku ngingo zitandukanye.

    Uyu muryango watangiye kubana mu 1975, ufitanye umwana witwa Chelsea Clinton wabahaye abuzukuru batatu. Amakuru avuga ko umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi ubwo Bill Clinton yemereraga umugore we Hillary ko yagiranye umubano wihariye na Monica Lewinsky wari ufite imyaka 22 mu 1994, ubwo yimenyerezaga umwuga muri White House.

    Usibye Lewinsky, Bill yakomeje kuvugwaho umubano n’abandi bagore barimo Ghislaine Maxwel, wafatanyaga Jeffrey Epstein mu bikorwa byo guhohotera abana bato. Yigeze kandi kuvugwaho ibyo gucudika na Gennifer Flowers mu 1992, bikavugwa ko yamaze imyaka 12 ari inshoreke ye ariko uyu mugabo akabihakana yivuye inyuma.

    Umwe mu basesenguzi b’imyitwarire y’abantu, avuga ko “Ubarebye bombi ukuntu bahana ibiganza ntiwamenya ko ari umugabo n’umugore kubera ukuntu intoki zabo zimeze… harimo umwanya munini hagati yabo. Ibi ntabwo byakorwa n’abantu bafitanye umubano wimbitse.”

    Kugeza ubu, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika bivuga ko uyu muryango uri mu bikorwa byo gushaka abanyamategeko, aho bishoboka ko baramutse batandukanye, bagabana arenga miliyoni 250$.

    Umukobwa wabo, usanzwe ari Umuyobozi Wungirije mu Kigega Clinton Foundation gishinzwe guteza imbere ubuzima ku Isi, ashyigikiye uruhande rwa nyina muri iki kibazo rwo gutandukana n’umugabo.

    Hillary Clinton yabaye umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ku butegetsi bwa Barack Obama. Mu 2016 yahanganye na Donald 

    Trump mu matora yarangiye atsinzwe.

    Source : https://www.igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/urunturuntu-mu-muryango-wa-bill-na-hillary-clonton-bavugwaho-kwitegura-gatanya

    Umuryango wa Hillary na Bill Clinton uravugwaho ko ushobora gutandukana
  • Umukunzi we wa mbere! Minisitiri Bamporiki ya… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki ni we wari umutumirwa mu kiganiro 'Breakfast the Stars' cya Kiss Fm kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021. Yagarutse ku buto bwe, uko yinjiye muri filime, ikinamico, urunana…amateka asharira y'ubuzima bwe, imirimo itandukanye ya Leta yakoze n'ibindi kugeza ku mukobwa bakundanye imyaka 15.

    Yavuze ko we na Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions ifatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda baririmbye muri korali y'abana, aho Se wa Moses yari Pasiteri. Yavuze ko byari ibihe byiza yibuka byakomeje impano ze zitandukanye yibitseho n'ibindi.

    Bamporiki avuga ko muri icyo gihe yacuditse na mushiki wa Moses Turahirwa bakundana mu gihe cy'imyaka 15. Avuga ko yakundaga byimazeyo uyu mukobwa ku buryo muri we yemeranyaga n'umutima we ko ari we uzamubera umufasha.

    Uyu muyobozi ariko avuga ko Isi itashimye ko bombi bashinga urugo. Ati 'Ariko noneho imyaka nka 15 umukunzi wa mbere nagize ni mushiki we [Moses Turahirwa].

    Akomeza ati 'Umukunzi wanjye w'ibihe byose. Kwa kundi ukunda umuntu ukumva ntuzongera no gukunda. Ariko Isi ubwayo ikazigaragaza ko atari uko yabigennye. Ku myaka 15, twakundanye mfite imyaka 12 afite 10 dutandukana mfite 27 we afite 25.'

    Indi nkuru wasoma: Bamporiki Edouard umunyapolitiki wabaye mu buzima bushaririye: Yaje i Kigali afite 1,700F yonyine, yakoze akazi ko mu rugo ndetse yacukuye umusarane!

    Bamporiki yavuze ko yishimira kuvuga inkuru ye n'uyu mukobwa, kuko ahora azirikana neza ko afite igisobanuro kinini afite mu buzima bwe. Yavuze ko umugore we babana muri iki gihe, nawe azi iby'inkuru ye na mushiki wa Moses bakundana.

    Uyu muyobozi kandi avuga ko batunguwe n'uburyo Moses yinjiye mu by'imideli, inzu ye ikambika abakomeye mu Rwanda kuko ngo yari umwana ucecetse cyane w'umunyamasengesho. Ariko yaje kugaragaza impano idasanzwe izakiza benshi.

    Bamporiki kandi avuga ko umugore we babana muri iki gihe bahuye mu mwaka wa 2010 amubwira ko yamukunze kandi yifuza ko bazabana uko byagenda kose.

    Ati 'Mu 2010 mu by'ukuri nahuye n'umukobwa ndamukunda nayo ni inkuru ndende ntari buvuge. Mubonye ndavuga nti 'rero wa mukobwa we ntunzi ariko jyewe niba ndi ku rutonde rw'abazarongora ntinabana nawe nzabyihorera. Mutera ubwoba bya gihanzi. Ariko birakunda turabana nkajya mutwara ku ishuri.'

    Bamporiki ko yavuze yatangiye kwiga Kaminuza muri ULK kubera umugore we, mu 2013 yabaye umudepite akiga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, aba Perezida w'Itorero ry'Igihugu yiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Masters' n'umugore we ari cyo cyiciro yigamo.

    We n'umugore we bari mu banyeshuri 1038 bahawe impamyabumenyi na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu muhango wabaye tariki 08 Ukuboza 2017. Bamporiki yasoje amasomo ye mu icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga (International Public Law).

    Minisitiri Bamporiki yavuze ko mushiki wa Moses Turahirwa bakundanye imyaka 15, Isi ntiyashima ko babana

    Bamporiki yavuze ko yatangiye kwiga Kaminuza kubera umugore we yajyanaga kwiga muri ULK

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103033/umukunzi-we-wa-mbere-minisitiri-bamporiki-yavuze-kuri-mushiki-wa-moses-turahirwa-bakundany-103033.html

  • RDF yunamiye Lt Gen Jacques Musemakweli uri mu babohoye u Rwanda wahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RDF yashyize hanze nuko Lt Gen Jacques Musemakweli yatabarutse mu ijoro ryakeye azize uburwayi mu bitaro bya gisirikare I Kanombe.

    RDF yagize iti 'Ingabo z'u Rwanda zibabajwe no gutangaza urupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli.Yatabarutse ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe azize urupfu rusanzwe.'

    RDF yifatanyije n'umuryango we muri ibi bihe by'akababaro ndetse ivuga ko irashyira hanze itangazo rijyanye n'umuhango wo kumushyingura mu masaha ari imbere.

    Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n'imicungire y'ingabo, amahugurwa, ibikorwa bya gisirikare, ibikoresho n'imicungire y'umutungo by'Ingabo z'u Rwanda.

    Yagiraga inama Ubuyobozi Bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda mu kugena politiki zihamye n'amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y'umutungo n'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda. Mu zindi nshingano ze yari ashinzwe gukurikirana no gutangira iperereza ku ihohoterwa rikorewe umusirikare cyangwa rikozwe na we.

    Lt. Gen. Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagaragaye mu myanya itandukanye mu bihe binyuranye.

    Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, amugira Lieutenant Jenerali.

    Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka.

    Muri Mata 2019, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara mbere y'uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.

    Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w' u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy'imyaka isaga irindwi.

    Uyu mugabo yabaye Perezida w'Ikipe y'Ingabo guhera mu 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa. Mu ntangiriro z'umwaka wa 2021 ni bwo yasimbuwe na Maj. Gen. Mubaraka Muganga kuri uwo mwanya.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rdf-yunamiye-lt-gen-jacques-musemakweli-uri-mu-babohoye-u-rwanda-wahitanwe-n

  • Burera: Ushinzwe imishahara y'abarimu n'abandi batatu batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Yagize ati ” Ubundi Semajeri Pierre Celestin ni umukozi Ushinzwe abakozi mu Karere akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri, ariko ni ibyaha ahuriyeho n'abandi bantu batatu, barimo uwitwa Muzindutsi Emmanuel, Sibomana Viateur umukozi muri RSSB na Museruka Gerard Diregiteri wa APEBU Nyamata mu Bugesera. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kunyereza umutungo, guhimba, guhindura no gukoresha impapuro mpimbano”

    “Ibi byaha aba bagabo bose babikoze bagira ngo bemeze ko uyu Muzindutsi Emmanuel yaba yarigeze kuba umwarimu kuva mu mwaka 1995 kugeza mu 2006, bagamije kugira ngo ajye ahabwa imperekeza ya buri kwezi kandi mu by'ukuri atarigeze aba umwarimu, yari umucuruzi bisanzwe.”

    Dr Murangira yakomeje agira abantu inama yo kwirinda gukoresha impapuro mpimbano kuko uru rwego rutazabihanganira na rimwe.

    Ati” Mu by'ukuri, nta muntu ukwiye kuba agikoresha impapuro mpimbano muri iki kinyejana kuko zikoreshwa hagamijwe kunyereza umutungo, bakwiye kumenya ko RIB itazihanganira na rimwe umuntu uzikoresha kandi n'aho byakozwe bazafatwa.”

    Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kimihurura, aho Muzindutsi Emmanuel, Museruka Gerard na Sibomana Viateur dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

    Igitabo cy'amategeko agena ibyaha n'ibihano mu Rwanda cyo kuwa 30 Kanama 2018, ingingo ya 276 yo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/burera-ushinzwe-imishahara-y-abarimu-n-abandi-batatu-batawe-muri-yombi

  • Rubavu: Babiri bafatanywe udupfunyika ibihumbi umunani tw'urumogi #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati' Abaturage bahaye Polisi amakuru ko hari abantu babonye bikoreye imifuka kandi bicyekwa ko ari urumogi bafitemo, abapolisi barabakurikiye basanga koko ni urumogi bari bikoreye barushyize mu bipfunyika bibiri binini buri wese yikoreye icye.'

    CIP Karekezi yongeyeho ko abo bagabo bavuze ko urwo rumogi rwari rwaturutse mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) barukura mu rugo rw'umugabo utuye ahitwa Kabuhanga mu Murenge wa Bugeshi barujyaniye undi utuye mu Murenge wa Busasamana.

    Abo bose batorotse baracyashakishwa, abafashwe barwikoreye bavuze ko buri mu muntu yari guhembwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 4 barugejeje mu Murenge wa Busasamana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yasabye abaturage kudapfa gutwara ibyo batazi ndetse no kudashukwa n'amafaranga bahabwa n'abacuruza ibiyobyabwenge ngo bishore mu bikorwa byo gutunda cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

    Ati'Abacuruza urumogi akenshi bifashisha abaturage mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge niyo mpamvu abaturage bakwiye kujya birinda gutwara ibintu batabanje gushishoza ndetse bakirinda gushukwa n'amafaranga bahabwa n'abacuruza ibiyobyabwenge kuko mu gihe bafashwe ingaruka nibo zigeraho.”

    Yashoje ashimira abaturage uruhare bagira mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru y'ababicuruza ndetse n'amayeri bakoresha mu kubikwirakwiza.

    Abafashwa bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-babiri-bafatanywe-udupfunyika-ibihumbi-umunani-tw-urumogi