Category: Uncategorized

  • Ubwiyongere bw'abatekesha gaz buratanga icyizere ku igabanuka ry'ikoreshwa ry'inkwi n'amakara- REG – #rwanda #RwOT

    Kugira ngo igere ku ntego yihaye yo kugabanya ikoreshwa ry'ingufu zituruka ku bimera kugeza kuri 42% mu mwaka wa 2024, Leta y'u Rwanda ibinyujije muri Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yafashe ingamba zo gukangurira ingo n'ibigo binini bisanzwe bikoresha amakara n'inkwi kwitabira gukoresha gaz ndetse inashishikariza abikorera gushora imari mu bucuruzi bwa gaz.

    Umukozi muri REG ushinzwe Ubukangurambaga ku ikoreshwa rya Gaz, Karera Issa, avuga ko ikoreshwa rya gaz mu ngo ritanga icyizere.

    Yagize ati 'Iyo urebye ingano ya gaz itumizwa hanze y'igihugu ndetse n'ingano ya gaz icuruzwa ugereranyije no mu myaka yo hambere za 2012, usanga yariyongereye cyane, ariko haracyari urugendo kugira ngo tugere ku rugero rukenewe.'

    Avuga ko iyo urebye mu bigo binini nk'amashuri, inganda z'icyayi n'ibindi, usanga ubwitabire mu gukoresha gaz bukiri hasi kandi ari nabyo bikoresha inkwi n'amakara byinshi, bityo amashyamba ubusanzwe adufatiye runini akangirika.

    Ati 'Turashishikariza cyane ibigo by'amashuri n'ibindi bigo bikenera ibicanwa, kwitabira gukoresha gaz uretse kuba inahendutse ugereranyije n'igiciro cy'amakara n'inkwi. Gaz ifite izindi nyungu nyinshi harimo, kwihutisha guteka, bigafasha uyikoresha gukoresha neza igihe, hari kandi isuku y'aho utekera, bikarinda indwara zinyuranye harimo n'iz'ubuhumekero.'

    Karera avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kwigondera ikiguzi cya gaz, ubukangurambaga mu bashoramari bwakozwe, abayitumiza hanze bariyongera bagera kuri 11 bavuye kuri 6 mu mwaka 2012 n'umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wakuweho kuri gaz n'íbikoresho bijyana nayo.

    Yagize ati 'Iyo ukoze imibare neza, gukoresha gaz bihendutse kurusha gukoresha amakara. Urugero ubushakashatsi bugaragaza ko icupa rya gaz y'ibilo 12 rikoreshwa aho imifuka ibiri y'amakara yagakoze. Mu buryo bw'amafaranga gaz y'ibilo 12 igura 12,000 Frw, igihe imifuka ibiri y'amakara muri rusange ihagaze ibihumbi 17 Frw).'

    Umubare w'abacuruza gaz imbere mu gihugu na wo wariyongereye kuko mu mijyi n'udusantere hirya no hino bakoreramo, ikiguzi cy'ubwikorezi buyigeza mu ngo cyaragabanutse.

    Leta y'u Rwanda irimo gutegura umushinga urimo gahunda ya Nkunganire uzaba ugamije gufasha umuturage kwigondera igiciro cya gaz n'ibikoresho bijyana nayo. Ni umushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi ibinyujije muri Banki y'Iterambere y'u Rwanda (BRD), ndetse ibikorwa byawo bizatangira muri uyu mwaka.

    Karera avuga ko hakwiye no gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga ku ikoreshwa rya gaz no kwirinda kuko ikoreshejwe nabi iteza impanuka.

    Yagize ati 'Dusaba abacuruzi ba gaz kwita cyane ku bubiko bw'ibikoresho bijyana na yo cyane cyane amacupa (cylinders) kuko agomba kuba yujuje ubuziranenge. Iyo yabitswe nabi ashobora kuba intandaro y'impanuka tujya twumva zituruka ku iturika rya gaz.''

    Ati 'Bagomba kwita ku buryo amacupa ya gaz atwarwa haba kuri igare, kuri moto cyangwa no mu modoka. Ntabwo ari byiza gutwara icupa ritambitse cyangwa kuricunda kuko nabyo byongera ibyago byo gusohoka kwa gaz igihe iryo cupa ryaba rifite ikibazo ku mutwe.'

    Leta y'u Rwanda iri gutekereza uburyo ku bufatanye n'abikorera, abantu bashobora kwishyira hamwe mu mudugudu maze bagashyirirwaho ikigega cya gaz n'amatiyo agera mu ngo agifatiyeho, umuntu akishyura ibyo yakoresheje nk'uko amazi yo mu ngo yishyurwa.

    Umubare w’abakoresha gaz mu guteka ugenda wiyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwiyongere-bw-abatekesha-gaz-buratanga-icyizere-ku-igabanuka-ry-ikoreshwa-ry

  • Urayeneza Gérard yasabiwe gufungwa burundu – #rwanda #RwOT

    Urayeneza na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cya Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urubanza rw'aba bagabo rwabaye kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga aho Urayeneza na bagenzi be bari muri Gereza ya Muhanga.

    Mu iburanisha ry'uyu munsi, Me Kayitare Dominique uhagarariye abantu 11 baregera indishyi yerekanye imyirondoro y'abo azisabira barimo abafite ababo bakuwe mu mwobo uri mu bitaro Urayeneza yari abereye umuyobozi mu mategeko.

    Yanatanze ibimenyetso byose avuga ko mu buhamya bwatanzwe n'abashinja bugaragaza uruhare rwabo mu byaha bashinjwa.

    Urayeneza Gérard yahakanye gutanga indishyi kubera ko zitangwa n'uwakoze icyaha kandi we akaba atacyemera kuko ibyo ashinjwa byakozwe we yarahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Me Rwagatare Janvier na Me Mbera Ferdinand bombi bunganira Urayeneza bavuga ko umukiliya wabo adakwiye kuryozwa ibyaha n'indishyi zisabwa n'abaziregera kuko nta cyaha yakoze ahubwo bagasabira uwo bunganira indishyi kuko na bo barimo kuzisaba.

    Rutaganda Dominique yavuze ko nta ruhare yagize muri Jenoside ndetse yahigwaga nk'abandi Batutsi. Ati 'Sinigeze nkora ubwicanyi.''

    Me Nduwayo Jean de Dieu wunganira Rutaganda yavuze ko abaregera indishyi batagaragaza neza inyungu bafite mu kuzisaba.

    Abunganira abaregwa basabye inteko iburanisha gushishoza kuko abaregera indishyi baterekana neza ibimenyetso bashingiraho ndetse ko uwo mwobo wakuwemo imibiri umunani yonyine mu gihe abaregera indishyi ari 11 bavuga ko hatahuwe imibiri 21.

    -  Abunganira abaregwa basabye ko hakorwa ibizamini bya ADN

    Abanyamategeko bunganira abareganwa na Urayeneza basabye urukiko ko hakorwa ibizamini bya 'ADN' bigamije kwerekana neza niba abaregera indishyi z'abantu 21 kuri 11 bazisabye koko bafitanye isano ya hafi.

    Ni ubusabe batanze nyuma yo kuvuga ko mu gace abaregwa bashinjwa gukoreramo icyaha i Gitwe, habereye imirwano y'ingabo za FAR n'Inkotanyi bityo bigatuma hari abataranashyingurwa kuko inzibutso (Karambi na Nkomero) zabanze, bigakekwa ko batazize Jenoside.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gupimisha imibiri bitashoboka, busaba urukiko kuzabisuzumana ubushishozi. Bwagize buti 'Nta kuri kurimo.''

    Bwanavuze ko Urayeneza hari ubuhamya bw'abamushinja ko yabahaye amafaranga kugira ngo bamushinjure ndetse ngo bagakomeza gutotezwa n'abo mu muryango we wa hafi.

    Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko hari umutangabuhamya watanze amakuru ko yasabwe guhindura ibyo yavuze.

    Buti 'Yavuze ko yahawe umuceri, akawunga, ibishyimbo, imyambaro n'amafaranga agahindura ubuhamya mu kabari kari i Kirengeri mu Murenge wa Byimana.''

    Nyombayire Aimable yatanze ubuhamya bwo gushinjura Urayeneza kandi mu gihe cy'Inkiko Gacaca yamushinje ko yagize uruhare muri Jenoside nkuko biri mu bitabo bya Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

    Ubushinjacyaha buvuga ko izo nyandiko zifite inenge bityo zitashingirwaho kuko ababazwaga babanzaga guhabwa indonke kugira ngo bashinjure kandi ntibabanzaga kurahira nkuko amategeko abiteganya bityo rero zitagenderwaho.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko bamwe mu batanze ubuhamya bagiye bahunga Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha banashaka kurutera amabuye bagamije guhunga ibyo bavuguruje, busaba kwemera kubazwa kugira ngo nibanatotezwa barindirwe umutekano nk'uko amategeko abiteganya.

    Urayeneza avuga ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko abahamya muri uru rubanza baterwa ubwoba bagahindura imvugo sibyo kuko abo bantu bahari.

    Nyuma yo kuvuga ibyaha abaregwa bose bashinjwa, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza n'abo bareganwa barimo Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera.

    Basabiwe igifungo cya burundu ku cyaha cyo kuba icyitso ndetse n'imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw ku cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel gufungwa imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri wese, ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Uruhande rw'abaregera indishyi rwo rwasabye izingana na miliyari 1 na miliyoni 648 Frw mu gihe ibyaha abakurikiranwa bashinjwa byabahama.

    Urubanza ruzasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021 saa Mbili za mu gitondo, urukiko rwumva abunganira abaregwa.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Urayeneza Gérard yasabiwe gufungwa burundu. Uyu mugabo ashinjwa icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urayeneza-gerard-yasabiwe-gufungwa-burundu

  • Ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango burashinjwa kwitambika isanwa ry'urwibutso rwa Jenoside – #rwanda #RwOT

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Byimana rwubatswe mu 1999, ariko ntabwo rwubatswe neza ku buryo iyo imvura iguye, amazi aratemba akanjiramo ndetse n'ibikuta byari birwubatse byatangiye gusenyuka.

    Umwaka ushize, Imibiri y'abazize Jenoside yavanywe mu rwibutso ijyanwa mu cyumba cy'Umurenge wa Byimana kugira ngo urwibutso rusanwe, izagarurwemo nyuma y'uko rusanwe cyangwa rwubatswe bundi bushya.

    Hari inama zitandukanye (IGIHE ifite kopi y'imyunzuro y'izo nama) zagiye zihuza inzego zirimo Komite Nyobozi y'Akarere n'Imiryango ihagarariye abashyinguye muri urwo rwibutso, ndetse n'izindi nzego nka IBUKA na CNLG, hakaganirwa kuri icyo kibazo ariko ntikibonerwe umuti.

    Muri Gashyantare 2020, Komite Nyobozi yafashe icyemezo cyo kuvana Imibiri mu Rwibutso rwa Byimana ikajyanwa muri Ruhango. Iki cyemezo cyamenyeshejwe abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Byimana.

    Ku rundi ruhande ariko, ibyari bigiye gukorwa n'ubuyobozi binyuranyije n'Itegeko rivuga ko kugira ngo habeho igikorwa cyo kwimura imibiri, hagomba kubaho ubwumvikane hagati y'ubuyobozi n'abahagarariye imiryango ishyinguwe mu rwibutso rwa mbere.

    Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi rivuga ko urwibutso rwimurwamo imibiri igihe inzibutso zegeranye kandi zihuje amateka, icyo gihe rumwe rwimurirwa mu rundi nk'igihe zose ziri mu murenge umwe.

    Ikindi ni uko kugira ngo imibiri yimurwe biba ari igihe ari ahantu hashyinguye imibiri itagera ku 1 000, icyo gihe iba ari imva ntabwo aba ari urwibutso. Urwibutso rwa Byimana rwo ruruhukiyemo abantu 2 006.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye IGIHE ko iyi mibiri yari iruhukiye mu rwibutso rwa Byimana imaze umwaka urenga ivanywemo, igashyirwa ku Murenge hategerejwe ko urwibutso rusanwa cyangwa rukubakwa mbere yo kongera gushyingurwa mu cyubahiro.

    Yagize ati 'Mu by'ukuri icyo abantu bakwiye kumva, imibiri imaze umwaka yarakuwemo ishyirwa ku biro by'umurenge. Yakabaye yarakuwemo harafashwe umwanzuro, cyangwa igakurwamo abantu biteguye igahita ishyingurwa. Ntabwo bikwiye ko abantu babika imibiri imyaka igashira.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi binahumuriza n'umuntu ufite abantu be bari aho ku murenge, yanahatambuka akabona imibiri irahari ariko hari n'ibikorwa byo kubaka ku buryo yagira icyizere cy'uko izashyingurwa mu cyubahiro. Ubuyobozi bw'akarere bwatangiye bufite ubushake ariko nyuma buza kugenda biguru ntege mu bibazo bidasobanutse.'

    Muri Nyakanga 2020, Ibuka yajyanye umwubatsi wayo ahura n'uw'akarere kugira ngo barebere hamwe uko babona inyigo y'uko rwasanwa cyangwa hakubakwa urushya.

    Iyi nyigo yagaragaje ko aho hantu atari mu gishanga, ikavuga ko urwibutso rugomba gusanwa, bakongera kubaka imva nshya, igatwikirwa, urukuta rw'amazina rugashyirwaho kandi ahari umusaraba ukavaho hakajyaho urumuri rw'icyizere.

    Ubuyobozi burashinjwa kwigiza nkana

    Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Byimana ndetse akaba anafite abe bashyinguye muri uru rwibutso, Ngabo Brave Olivier, yabwiye IGIHE ko bagerageje kubwira Akarere ko niba kadafite amafaranga, bo bayakusanya ariko icyo kibazo kigakemurwa.

    Ati 'Akarere kaduteze umutego w'uko Minecofin nta mafaranga yabaha yo kubaka izindi nzibutso ngo kuko bafite izindi nyinshi kandi hari n'urw'Umurenge wa Ruhango rutuzuye. Abacitse ku icumu bifuza ko akarere gashyiramo imbaraga kandi kakabashyigikira, bakubaka urwibutso.'

    Abarokotse Jenoside kandi bavuga ko bafite impungenge z'uko uru rwibutso ruramutse rwimuwe, byaba ari ukwica amategeko kuko yemera ko urwibutso ruhaguma kuko aho rwubatse hafite amateka yihariye, cyane ko ari ho Perezida Mbonyumutwa Dominique yakubitiwe urushyi kandi mu gihe cya Jenoside, interahamwe zikaba zaragenderaga kuri icyo kintu.

    Aka gace kandi karimo ikindi gice kiswe 'mu imanyuriro' kubera ko hiciwe Abatutsi benshi.

    Ngabo yunzemo ati 'Ugasanga nihabaho kuvana urwibutso aha, ni ugusibanganya amateka. Twakomeje gusaba ngo badusakarire urwibutso kugeza igihe mu mva hagiriyemo amazi. Igitangaje ni uko twe nk'abacitse ku icumu, tubona ko bashaka ko urwibutso ruvanwaho abantu bacu bakabajyana mu Ruhango.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko ibintu byose byagiye bikorwa kuri uru rwibutso byaganiriweho ndetse hakaba hateganyijwe inama izafatirwamo umwanzuro wa nyuma.

    Yagize ati 'Ikiriho gikomeye ni uko turacyaganira n'abarokotse Jenoside bo mu Byimana, ibyakozwe byose twari twabyumvikanyeho, ikijyanye n'ikizakurikiraho tuzacyumvikanaho. Ukuri ni uko tukibiganiraho byombi”.

    Yakomeje agira ati 'Byaba ari ibyakozwe mbere twabiganiriyeho n'ikizakurikiraho twashyizeho komisiyo ihuriweho, ndetse ni yo izatubwira ibyagezweho muri iyo nama ari nayo tuzaganiriramo ku gikurikiraho. Icyemezo kizafatwa kizamenyekana uwo munsi turi kumwe na bo.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango kandi butangaza ko inama yo kwemeza ibyavuye mu kazi ka Komisiyo yari iteganyijwe ku wa 9 Mutarama 2021, gusa ngo ntiyabashije kuba kubera icyorezo cya COVID-19. Ibi ngo byamenyeshejwe abarokotse Jenoside ndetse byumvikanwaho.

    Igishushanyo mbonera gishya cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Byimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byimana-abarokotse-jenoside-baratakamba-nyuma-yo-kubuzwa-kwisanira-urwibutso

  • Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w'umuhungu #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB bwatangaje kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021 ko bwataye muri yombi umupadiri wo muri Kiriziya Gatolika, akaba akekwaho gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 17 y'amavuko.

    Uyu Padiri watawe muri yombi ni uwitwa Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwase Gatolika ya Ntarabana muri Diyoseze ya Kabgayi mu Karere ka muhanga. Uyu mwana w'umuhungu nkuko RIB yabitangaje inyuze kuri Twitter yakoreraga abapadiri ubwo yakorerwaga ibikekwaho Padiri.

    Ifatwa rya Padiri Habimfura ngo ryabaye kuri uyu wa Kane, afatirwa ku mupaka wa Rusumo agerageza gutoroka nkuko uru rwego rubitangaza. Nyuma yo gufatwa yajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye ari naho afungiye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/padiri-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umwana-wumuhungu/

  • MUGANGA 'TWIZERIMANA FERDINAND,' YASOHOYE INDIRIMBO ISHOBORA KUVURA ROHO. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umuganga ku bitaro bya Kabutare, Twizerimana Ferdinand; uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya 'T. Ferdinand,' yashyize hanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, yitwa 'Uhoraho ndakwinginze.' Yasohotse kuri uyu wa 5 tariki 12 ugushyingo 2021, yishimirwa n'abantu batandukanye kubera ubutumwa bwiza bwiganjemo.

    Iyi ndirimbo ihumuriza imitima iremerewe n'ibibazo n'agahinda, T. Ferdinand yayishyize hanze nyuma y'ibyumweru bike asohoye amashusho yindi ndirimbo yitwa 'Ndagushima Mana'. T.Ferdinand, avuga ko iyi ndirimbo yayise iri zina 'Uhoraho ndakwinginze', 'kuko yabera isengesho uwo ari we wese, usaba Imana  ngo imutabare mu bigeragezo ahura nabyo buri munsi'. Ati 'ni indirimbo imeze nk'isengesho ry'umuntu wagiye kure y'Imana, ushaka kuyigarukira, uyitakambira ngo igume mu buzima bwe.'

    Uyu muhanzi ufite ijwi ryiza ritambutswamo ubutumwa bwiza, kugeza ubu amaze gusohora indirimbo 7; harimo imwe yabashije gukorera amashusho yitwa 'Ndagushima Mana' n'izindi 6 zikoze mu buryo bw'amajwi gusa (audio). Iyi ndirimbo nshya yise 'Uhoraho ndakwinginze', yakorewe muri 'The Winners Record.'

    T. Ferdinand avuga ko ibihangano bye biboneka cyane kandi mu buryo bworoshye.  Kuri YouTube wazisangaho kuri konti ye yitwa 'Twizerimana Ferdinand Official.' Ushobora no kubona indirimbo ze ku maradiyo yose akorera mu mujyi wa Huye. Ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook ni Twizerimana ferdinad cyangwa paje ye yitwa Twizerimana Ferdind official. Kuri Instagram ni T. Ferdinand 250.

     

    INDIRIMBO UHORAHO NDAKWINGINZE: https://youtu.be/ESWHKJTvzvo

    INDIRIMBO NDAGUSHIMA MANA: https://youtu.be/2MdXB67BFCA

     

    Inkuru yanditwe na NDAYAMBAJE Felix.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/12/muganga-twizerimana-ferdinand-yasohoye-indirimbo-ishobora-kuvura-roho/

  • Amakipe n’Abakinnyi bifatanyije na APR FC mu… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, bihanganishije umuryango w’uyu nyakwigendera washinze APR FC akanayibera umuyobozi imyaka irindwi, ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ivuga ko Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi.

    UBUTUMWA BUTANDUKANYE BUFATA MU MUGONGO UMURYANGO WE NDETSE NA APR FC MURI RUSANGE:

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103045/amakipe-nabakinnyi-bifatanyije-na-apr-fc-mu-kababaro-ko-kubura-uwahoze-ari-umuyobozi-wayo-103045.html

  • Ubuzima bwa Mutijima, intore yigitangaza yat… – #rwanda #RwOT

    Yabwiye INYARWANDA ko mu gihe cyose yamaze atoza amatorero atandukanye akomeye mu Rwanda; yamenyanye n'abantu benshi kandi barema ubushuti n'ubuvandimwe hagati yabo.

    Mutijima avuga ko yize ibintu byinshi cyane bijyanjye n'umuco w'u Rwanda. Afasha abana benshi gukunda no kumenya imbyino gakondo Nyarwanda. Ndetse ko yafashije abantu benshi cyane cyane abumvaga ko imbyino gakondo ari iby'abaturage bo mu byaro, babasha gusobanukirwa no guhindura imyumvire.

    Uyu mubyinnyi yavuze ko yakuyemo inyungu zigaragara kandi z'amafaranga kuko yatangiye kwigurira imyambaro n'ibindi umwana yifuza kuva yiga mu mwaka wa Gatanu mu mashuli abanza ubwo yatangiraga kuba umutoza.

    Avuga ko yabonyemo akazi gahemba neza ubwo yarangizaga Kaminuza ahita abona akazi mu kigo cy'ingoro z'Igihugu z'amateka y'u Rwanda.

    Kubyina byamuhuje na Icakanzu Francoise Contente baherutse kurushinga:

    Mutijima avuga ko kubyina yamenyaniyemo n'uwaje guhinduka umugore we ubu, Icakanzu Francoise Contente. Ati 'Namenye ko havamo abageni beza buzuye umuco.'

    Yavuze ko yaboneyemo amahirwe yo gutembera mu bihugu bitandukanye Congo, Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, France, Belgique n'ahandi henshi.

    Kandi ko yafashije abantu benshi guhindura imibereho yabo ndetse n'imyumvire. Afasha abana benshi bataribafite ubushobozi bwo kwishyura amashuli yisumbuye kubona amahirwe yo kwiga batishyura.

    Mutijima kandi avuga ko yaremye kandi ababyinnyi benshi baje kuvamo abatoza mu bigo by'amashuri.

    Yavuze abato bakwiye gukura batozwa umuco w'ubutore. We avuga ko ababyeyi ndetse n'abandi bafite uburezi bw'abana mu nshingano zabo barushaho gukunda uburere bushingiye ku muco no kubutoza abana babo.

    Guha amahirwe ndetse n'ubushobozi buhagije bamwe mu basanzwe babikora (ibigo n'Amatorero y'imbyino gakondo nyarwanda).

    Guha umwanya uhagije umuco nyarwanda kuri Radio, ibitangazamakuru byandika ndetse na Televiziyo byose biri mugihugu.

    Ati 'Ibi bigakorwa atari ku gahato ahubwo ari ugukunda ibyacu no kubiteza imbere. Mbese nkuko 'Made in Rwanda' yashyizwemo imbaraga n'amafaranga ahubwo 'Feel Rwandan' nayo igashyirwamo ubushobozi n'amafaranga bihagije.'

    Yavuze ko aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agerageza gutoza imbyino gakondo nubwo bigoye kubera ko hadatuwe n'Abanyarwanda benshi.

    Mutijima yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC muri Zone ya Mwenga. Ni umwana wa karindwi mu bana icyenda; abakobwa batatu n'abahungu batandatu.

    Yize amashuri abanza mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba ahitwa ku Kiliziya. Icyo gihe yari umukinnyi w'umupira w'amagukuru ukomeye cyane.

    Amashuri yisumbuye umwaka wa mbere n'uwa kabiri yize muri Petit Seminaire Ntoya yo Nyundo. Ahaho yakinaga umupira w'amaguru na Basketball.

    Umwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye yize muri Essa Gisenyi aho yakinaga Basketball na Handball 'cyane'. Yakinaga urwenya, ikinamico, abyina imbyino gakondo, imbyino zo muri Congo n'izigezweho akaba n'Umusukuti.

    Mutijima yasoje amashuri yisumbuye mu Ishami ry'Ubumenyamuntu [Bio-Chimie] muri Ecole des Sciences Byimana. Muri Kaminuza yize ibijyanye n'Ubukungu Mpuzamahanga [International Economy] muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare.

    Icyo gihe yiga muri Kaminuza yakinaga umukino wa Handball aza kubivamo ajya mu mbyino gakondo kugeza asoje amasomo ye muri Kaminuza.

    Urugendo rwe rwo kubyina!

    Uyu mugabo yatangiye kubyina yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza. Icyo gihe yabarizwaga mu itorero 'Amasata' atoza abana kubyina abyina no mu Itorero Amasata (Gisenyi), Abasangiragendo (Gisenyi), Indangamuco, Inyamibwa ndetse n'Urukerereza.

    Nyuma yo kubyina muri aya matorero, Mutijima yatoje itorero Iriba (Ryo mu Mujyi wa Goma), Amasata (Gisenyi), Berreccah (New Life kigali, yaritoje igihe kinini), Mbombo University (Nyagatare, ibyumweru 2), Abusakivi (Kigali, ibyumweru bine) na Gitwe University (Gitwe, amezi abiri).

    Yatoje amatorero y'amashuri yisumbuye atibuka neza umubare. Yatoje Groupe officiel Indatwa n'Inkesha (Huye), St. Kizito (Save), Indangaburezi (Ruhango), Baptiste (Huye), Cefotek (Huye), Ste Marie (Karongi) n'ahandi henshi yagiye afashe.

    Inyamibwa za AERG (Huye, igihe kinini), Itorer Imanzi (Igihe kinini, Huye), Itorero Urugangazi (Musee National du Rwanda-Huye; igihe kinini-Yakoraga nk'umukozi wa Leta), Itorero Indangamirwa (Igihe gito). Yatoje abana benshi ku buryo amatorero menshi 'usangamo abana natoje'.

    Yafashije kandi abana babaga mu kigo cyareraga abana b'imfubyi 'Mere du Verbe' I kicukiro kwiga imbyino gakondo nyarwanda, igihe kinini.

    Kubyina no gutoza byagiye bimuhesha kwitabira amarushanwa y'imbyino gakondo. Yitabiriye amarushanwa y'imbyino gakondo mu mashuri yisumbuye Groupe officiel Indatwa n'Inkesha & Indangaburezi.

    Mu rwego rw'igihugu, we n'Itorero Imanzi bataramye mu Isabukuru y'imyaka 25 ya FPR-Inkotanyi, ni nyuma yo guserukira Intara y'Amajyepfo ari aba mbere. Hamwe n'itorero Indangamuco batwaye igikombe mu marushanwa y'imbyino gakondo muri za Kaminuza.

    Mutijima mu 2010 yaserukiye u Rwanda mu Bufaransa mu mukino 'Ngwino ubeho' [La Pluie et les Larmes]. Uyu mukino wigishaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yaserukanye kandi n'Itorero Indangamuco rya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda muri Uganda mu iserukiramuco. Yaserukanye n'itorero 'Inyamibwa' za AERG inshuro nyinshi muri Kenya bitabira iserukiramuco 'Kwetu Fest muri Kenyatta University'.

    Mutijima kandi yaserukanye n'itorero 'Urugangazi' mu gitaramo gihuza Abanyarwanda n'abagande kikabera i Kampala muri Uganda cyitwa 'Rwanda-Uganda Night'; abahanzi bari batumiwe ni 'Urugangazi', 'Radio&Weasle' n'abandi.

    Mutijima uzwi nka ‘Mangouste’ yasabye ko abato batangira gutozwa uburere bushingiye ku muco

    Mutijima yavuze ko kubyina byamuhuje n’umukunzi we Icakanzu baherutse kurushinga nk’umugabo n’umugore
    Mutijima yavuze ko yatoje amatorero uruhumbirajana, yunguka inshuti kandi akuramo ibifatika

    Mutijima yavuze ko aho abarizwa muri Amerika agerageza gutoza kubyina abantu batandukanye

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUTIJIMA N’UMUKUNZI WE ICAKANZU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103041/ubuzima-bwa-mutijima-intore-yigitangaza-yatoje-amatorero-uruhumbirajana-mu-rwanda-103041.html

  • RIB yataye muri yombi Padiri Habimfura ukurik… – #rwanda #RwOT

    Umupadiri watawe muri yombi yitwa Padiri Habimfura Jean Baptiste, akaba abarizwa muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi. Umuvugizi w’Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye Kigali Today ko aya makuru ari yo, avuga ko iki cyaha cyakozwe mu mpera z'umwaka ushize. Yagize ati:

    Ni byo koko ku wa 11 Gashyantare 2021, Padiri Habimfura Jean Baptiste yarafashwe agerageza gutorokera muri Tanzaniya kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umwana w'umuhungu wabakoreraga.

    Padiri Habimfura akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko wabakoreraga. Yafatiwe mu karere ka Kirehe ku mupaka wa Rusomo agerageza gutoroka. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye. 

    Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n'ingingo ya 133, aho ivuga ko ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe k'uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103051/rib-yataye-muri-yombi-padiri-habimfura-ukurikiranyweho-gusambanya-umwana-wumuhungu-103051.html

  • Lionel Messi yarakajwe nibyo PSG yamukoreye biha Manchester City amahirwe yo kumwegukana #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yavuze ko uru rusaku rwa PSG ari rubi ndetse ruri gusuzuguza ikipe ya FC Barcelona yamureze kuva akiri muto ariyo mpamvu ashobora kwigira muri Manchester City yagenze gake.

    Umwe mu bantu ba hafi ba Messi yabwiye ESPN ati 'PSG yaribeshye mu buryo iri gukoresha.Messi ntabwo akunda urusaku rwo mu itangazamakuru ndetse n'ubutumwa bgenda butangwa.”

    Pep Guardiola arifuza kuzana Messi ku kibuga Etihad ariyo mpamvu ategereje ko PSG yirangaraho.

    Mu mwaka ushize,Neymar Jr yavuze ko umwaka w'imikino utaha azakinana na Lionel Messi bituma benshi bajya impaka naho bazahurira.

    Neymar Jr yagize ati 'Icyo nshaka n'ukongera gukinana na Messi.Kongera kwishimira guhurira mu kibuga nawe.Ashobora gukina mu mwanya wanjye.Nta kibazo yagira ndabizi.Ndashaka kongera gukinana nawe kandi ndabizi umwaka utaha tuzabikora.'

    Si nawe gusa kuko na Di Maria yemeje ko yifuza gukina mu ikipe imwe na Messi.Yagize ati 'Mpora mfite inzozi zo gukina mu ikipe imwe na Messi.Igihe cyose duhuriye muri Argentina mba mbona ari gito cyane.

    Mpora nifuza gukinana nawe nkamubona iruhande rwanjye buri munsi.Nigeze kugira amahirwe rimwe yo kwerekeza muri FC Barcelona,ariko ntibyakunze.

    Byashobokaga ko hari hakiri amahirwe ariko amasezerano yanjye hano ararangiye.Ntabwo nzi ibizaba ariko nabikunda.Mbyazanshimisha.

    Nagize amahirwe yo gukinana na Cristiano Ronaldo, Neymar, Kylian Mbappe.Nkinanye na Leo…nasezera umupira nishimye.'

    Aya magambo ya Di Maria yababaje cyane umutoza wa FC Barcelona,Ronald Koeman kuko yavuze ko aka ari agasuzuguro gakomeye

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yarakajwe-nibyo-psg-yamukoreye-biha-manchester-city-amahirwe-yo

  • Padiri ukekwaho gusambanya umwana w'umuhungu yafatiwe ku mupaka wa Rusumo ashaka gutoroka #rwanda #RwOT

    Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 17 wabakoreraga.

    RIB itangaza ko uyu mupadiri, kuri uyu wa Kane, yafatiwe ku mupaka wa Rusumo agerageza gutoroka.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko Padiri Habimfura afungiye kuri Stasiyo ya RIB i Nyamabuye.

    Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n'ingingo ya 133, aho ivuga ko ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe k'uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/padiri-ukekwaho-gusambanya-umwana-w-umuhungu-yafatiwe-ku-mupaka-wa-rusumo