Category: Uncategorized

  • Iyi St Valentin yitezweho ubwiyongere bw'abazatera akabariro,Reba amafoto y'Indabo ziri kugurwa kubwinshi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka , isi yose yizihiza umunsi mukuru w'abakundanye witiriwe mutagtifu Valentin. Numunsi urangwa n'ihanahana ry'impano ziherekeje n'ururabo rw'iroza , abakundana bagirana akanya ko kuganira kumubano wabo bishimira kuba bari kumwe.

    Abacuruza izi mpano mu mujyi wa Kigali baravugako ziri kugurwa kubwinshi , bityo nabo banahisemo kuzibapfunyikira kuburyo bwiza bugezweho kandi busirimutse , aho ugurira umukunzi wawe impano ipfunyikanye n'ururabo rwayo biberanye.

    Abacuruza indabo mu mujyi wa Kigali barimo Ntezimana Sandra na Nyishimire Gisele bavuzeko ubu basigaye bafunga indabo kuburyo bwiza. byahereye mu mahanga ariko ninaha babizanye , kuburyo ugurira umukunzi wawe impano nziza kandi ifunganye n'imitako yiganjemo indabo z'iroza.

    Ikigo k'igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku bimera , giherutse gutangazako uyu mwaka u Rwanda rwagurishije indabo nyinshi mu mahanga kubera iyi myiteguro ya St Valentin.

    Mubo twagiye tuganira nabo , abakobwa bavugaga ko ntaho gusohocyera hahari ibirori ari ukubera muri geto (inzu za gisore) z'abakunzi babo bazaba basuye , naho abahungu bo ahanini usanga baba bibana , ngo biteze ko bazasurwa bakirirwa mubyishimo by'urukundo.









    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/iyi-st-valentin-yitezweho-ubwiyongere-bw-abazatera-akabariro-reba-amafoto-y

  • Rusizi : Abambaye gisirikare banafite intwaro barashe umuturage #rwanda #RwOT

    Aba bantu bitwaje intwaro banambaye imyenda ya gisirikare, baje muri uriya Murenge uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwe mu baturage avumbura ko ari abajura, bahita bamurasa ariko ntiyapfa akaba yarahise ajyanwa ku bitaro bya Gihundwe muri kariya Karere.

    Bariya bantu baje mu Kagari ka Kabahinda muri uriya Murenge wa Mururu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, babanje gushyira hamwe abaturage babambura amafaranga ku buryo bagiye bamaze kubakuramo 30 000 Frw.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie yavuze ko uwarashwe yahise ajyanywa 'kwa muganga bari kumuvura kandi biragaragara ko azakira vuba kuko ntabwo yangiritse cyane.'

    Uyu muyobozi avuga ko bakoranye inama n’abaturage kugira ngo babahumurize kugira ngo ntibacikemo igikuba kuko bariya ari abajura atari abagizi ba nabi.

    Yagize ati 'Ejo twasuye abaturage tujya inama turabahumuriza tubigisha gutanga amakuru ku gihe na nimero bajya bayatangaho. Inzego z’umutekano zirimo zurabikurikirana zishakisha amakuru n’abacyetswe.'

    Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’ibanze zahise zitangira iperereza kugira ngo zimenye bariya bakoze kiriya gikorwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rusizi-Abambaye-gisirikare-banafite-n-intwaro-barashe-umuturage

  • Reba ibyo umugabo yakora kugirango ashimishe umugore we niba atinda kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu b'igitsina gore 30 bari hagati y'imyaka 18 na 35, bwerekanye ko urugingo rwose ubakozeho bahita bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina gusa amabere, mu ntege, ku kibuno no ku gitsina ni byo bice byihutisha ibyiyumviro bigatuma yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga ngo barabafashe babaryamisha ahantu ubundi babapfuka mu maso maze ubushakashatsi bukorerwa ku bice bitandukanye by'umubiri.

    Byanagaragaye kandi ko imiterere n'ubworohe bw'umubiri w'abakobwa n'abagore bukururwa cyane no gukorwaho n'umubiri w'umugabo kurusha abo bahuje ibitsina babaguyaguya kuko ngo abagiye bakorwaho n'abo bahuje ibitsina bitorohaga ko yakumva ibyiyumviro bizamutse.

    Niba rero wifuza gutegura umugore wawe uzajye wibanda ku bice twavuze haruguru ube ari byo ukoraho cyane gusa unamenye ko n'ikindi gice cyose wakoraho gishobora gutuma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/reba-ibyo-umugabo-yakora-kugirango-ashimishe-umugore-we-niba-atinda-kugira

  • Kicukiro: Hasenywe inzu y'umuturage ushinjwa kwigomeka, we akavuga ko yazize kudatanga ruswa – #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Kigarama, mu Kagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Rebero ni mu birometero bisaga bibiri uvuye aho ibiro by'Umurenge byubatse, hakaba muri metero 100 uvuye ku muhanda wa kaburimbo ahari inzu yubatswe na Kavumbi Ildephonse, ubuyobozi bushinja kwigomeka.

    Uyu mugabo ashinjwa kuba yaratse uburenganzira bwo kubaka inzu, we akubaka ibitandukanye ndetse agashaka no kubaka mu muhanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice yasobanuye ko impamvu yo gusenyera Kavumbi ari uko yarengereye umuhanda.

    Ati 'Yahawe icyangombwa ariko ararengera yubaka ibitajyanye n'icyo cyangombwa , yubaka no mu muhanda. Uretse no kubaka mu muhanda ariko yubatse n'inzu z'ubucuruzi kandi atari cyo icyangombwa kivuga.'

    Umubyeyi avuga ko Kavumbi yagiye agirwa inama mu bihe bitandukanye ariko agasuzugura.

    Yagize ati 'Yandikiwe amabaruwa agera kuri atatu, ariko yanze kubikuraho. Ubu ni ubwa kabiri tugarutse ibyo twari twakuyeho yarongeye yigomeka ku buyobozi iyo miryango ayisubizaho.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge bushimangira ko mu gihe Kavumbi yakongera gusana ibyasenywe azahanwa bitewe n'icyo amategeko ateganya.

    Abaturanyi ba Kavumbi nabo bemeza ko yagiye abuzwa kubaka ariko akinangira kandi bigaragara ko ari mu muhanda nk'uko Munyangira François abisobanura.

    Ati 'Icyo nzi ni uko munsi y'ikibanza cye mpafite ikibanza namuguriye, gusa nyuma y'iminsi mike nagiye kubona mbona ari gucukura mu muhanda, ndamubaza nti ko ucukura mu muhanda, arantuka ibitutsi ntasubiramo byanatumye mbona tutashobokana ndakigurisha.'

    Ku ruhande rwa Kavumbi Ildephonse wasenyewe yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru mu maso y'ubuyobozi kuko yari afite agahinda kenshi, mu magambo yavugaga wumvaga asa n'uwihebye.

    Ntabwo inzu ya Kavumbi iri busenywe yose kuko ubuyobozi bwamusabye gufunga izo nzu yubutse z'ubucuruzi kuko ziri mu muhanda ndetse n'urupangu rwe akarugabanya kuko rwafashe intambwe z'umuhanda.

    Nubwo bigoye kumenya imvano y'iki kibazo, IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Kavumbi Ildephonse utifuje kuvuga byinshi ariko agasobanura muri make uko ikibazo kimeze.

    Yavuze ko icyatumye bamusenyera ngo ari uko yasabwe ruswa akanga kuyitanga.

    Ati 'Njyewe impamvu yabyo ndayizi neza, baraje basaba ruswa ya miliyoni ebyiri n'igice ndazibima kuko njyewe sinatanga ruswa kuko bitemewe. Ubwo rero impamvu ni uko ninangiye sinyitange. Uzaze urebe abo birirwa baka ruswa utayibaha bakagusenyera.'

    Kavumbi yabwiye IGIHE ko ubwo bajyaga kumusenyera babanje kumufunga, ubwo ubuyobozi nabwo buhita bushyiraho abakozi bo gusenya baka umugore we amafaranga yo guhemba abamusenyeye.

    Yabajijwe impamvu bamusenyeye nyuma akigomeka agasubizaho ibyo yasenyewe, avuga ko yabanje kubisabira uburenganzira.

    Ati 'Njyewe kuyisubizaho nabitewe ahanini nuko harimo umuntu ukora ubucuruzi, rero navuganye n'umuvunyi ambwira ko nasubizaho izo nzugi kugira ngo ibintu by'abandi batabijyana, maze hakazitabazwa amategeko kuko mfite urushya rwo kubaka.'

    Yavuze ko we atasuzugura ubuyobozi kuko n'ubundi asanzwe yubaka inzu akazigurisha, bityo ko ko kubusuzugura kandi azakomeza kubukenera bitashoboka, gusa ashimangira ko hari bamwe mu bayobozi bamwitambika.

    Ubuyobozi bw'umurenge wa Kigarama bwatangaje ko ibyo avuga ari amatakirangoyi kuko icyakurikijwe ari uko atubahirije amategeko, bitandukanye n'ibyo avuga.

    Iyi nzu ntabwo izasenywa, ibyasenywe ni urukupangu rwari ruri mu muhanda

    Kavumbi Ildephonse wasenyewe avuga ko ari akarengane. Aha yahamagaraga uwo yita ko yamubwiye gusubizaho inzugi

    Ubuyobozi bwasabye ko urupangu rwakwegezwa inyuma kuko rwari ruri ahateganya kunyura umuhanda

    Umuturanyi wa Kavumbi, Munyangira Francois yavuze ko umuturanyi wabo adashobotse

    Urupangu rwagombaga kugarukira aha bagarukiye basenya

    Izi nzu zakorerwagamo ubucuruzi

    Urupangu rw’iyi nzu rwasenywe kuko rwasatiriye umuhanda

    Abaturanyi ba Kavumbi bari baje kureba inzu ye isenywa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice yasobanuye ko impamvu yo gusenyera Kavumbi ariko yubatse ibinyuranye n’ibyo yategetswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-hasenywe-inzu-y-umuturage-ushinjwa-kwigomeka-we-akavuga-ko-yazize

  • Kubahiriza Uburenganzira bwa Rusesabagina bigomba kujyana n’ubw’abagizweho ingaruka n’ibyo ashinjwa- Sena #rwanda #RwOT

    Inteko rusange ya Sena y’u Rwanda yateranye kuri uyu wa Gatanu hifashishijwe ikoranabuhanga, yagarutse ku myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yateranye ku wa Kane tariki 11 Gashyantare igafata imyanzuro irimo isaba u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwa Paul Rusesabagina.

    Iriya Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yafashe iki cyemezo gisaba ko Paul Rusesabagina agomba guhabwa ubutabera buboneye kandi uburenganzira bwe bukubahirizwa.

    Sena y’u Rwanda ivuga ko Ubucamanza bw’u Rwanda, yavuze ko igiye gusuzuma ibyerecyeye biriya byemezo by’Inteko ya EU ndetse ko ibizava mu isuzuma, bizashyikirizwa Guverinoma y’u Rwanda.

    Gusa Sena y’u Rwanda ivuga ko nubwo izasuzuma kiriya Cyemezo ariko abasaba ko Uburenganzira bwa Rusesabagina bwubahirizwa, bagomba no kwibuka ko n’ubw’abagizweho ingaruka n’ibikorwa ashinjwa, na bwo bugomba kubahirizwa.

    Abasenateri banyuranye batanze ibitecyerezo kuri iyi ngingo y’abashinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ari abayobya uburari bagamije guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda n’abarutuye.

    Bavuze kandi ko bamwe muri aba bakomeje kubivuga, bashaka guhindanya isura y’u Rwanda kuko rwiteguye kwakira inama izwi nka CHOGM y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

    Ubwo gutangira urubanza ruregwamo Rusesagina na bagenzi byari byegereje, Me Gatera Gashabana umwuganira yari yandikiye Urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha uru rubanza kumurekura nk’indishyi yo kutubahiriza uburenganzira bwe.

    Uyu munyamategeko yavugaga ko umukiliya we yimwe uburenganzira bwo kwivuza kandi asanzwe afite uburwayi bwihariye ndetse ko hari ibyo agenda abuzwa gukora bimufasha gutegura urubanza rwe birimo gufatira impapuro ze ndetse ko ngo atemerewe gufata ikaramu.

    Mu mpera z’umwaka ushize kandi Depite Carolyn B. Maloney wo mu nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Paul Rusesabagina.

    Mu ibaruwa yanditswe na Carolyn B. Maloney, yavugaga ko Paul Rusesabagina yashimuswe kandi akaba afungiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Guverinoma y’u Rwanda yahise isubiza uyu mudepite imwibutsa ko Ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga bityo ko budashobora gukorera ku mabwiriza y’uwo ari we wese.

    Mu ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yavugaga ko Paul Rusesabagina atigeze ashimutwa ahubwo ko we ubwe yizanye avuye i Dubai.

    Iyi baruwa kandi yavugaga ko uburenganzira bwa Paul Rusesabagina bwubahirizwa nk’ubw’abandi bafungwa n’abagororwa bose kuko afashwa kuvuzwa ndetse akaba afashwa kuvugana n’abo mu muryango we.

    Muri iyi baruwa, Busingye yagarutse ku ngaruka z’ibitero bishinjwa Paul Rusesabagina, avuga ko byaguyemo Abanyarwanda ndetse bikanangiza byinshi bityo ko uwabigizemo uruhare agomba kubiryozwa n’ubucamanza bw’u Rwanda.

    Ubwo urubanza rwa Rusesabagina rwagombaga gutangira mu mizi tariki 26 Mutarama 2021, we n’abo baregwa hamwe basabye kuburanira ku kicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga i Kigali kandi ko bataburana bifashishije ikoranabuhanga ry’iya kure.

    Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwahise rusubika uru rubanza, rukaba ruteganyijwe gusubukurwa mu cyumweru gitaha tariki 17 Gashyantare.

    IBYABA BIREGWA RUSESABAGINA :

    1. Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,
    2. Gutera inkunga iterabwoba,
    3. Iterabwoba ku nyungu za politiki,
    4. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba,
    5. Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba,
    6. Kuba mu mutwe w’iterabwoba,
    7. Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba,
    8. Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake,
    9. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate,
    10. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro,
    11. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako,
    12. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake,
    13. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kubahiriza-Uburenganzira-bwa-Rusesabagina-bigomba-kujyana-n-ubw-abagizweho-ingaruka-n-ibyo-ashinjwa-Sena

  • Gisagara-Kigembe : Umusaruro wikubye kabiri kubera gukorerwa amaterasi #rwanda #RwOT

    Barihuta Ildaphonse, umuhinzi mworozi wo mu kagari k’Agahabwa mu murenge wa Kigembe avuga ko agereranyije umusaruro abona n’uwo yabonaga mbere Leta itaramukorera amaterasi y’indinganire abona umusaruro warikubye inshuro hagti y’ebyiri n’enye.

    Agira ati 'Cyera ubutaka bwacu ntabwo bweraga neza, ariko urebye ahantu bakoze amaterasi, urabona ko aho wakuraga mironko nk’eshanu hari kuvamo nk’icumi cyangwa makumyabiri. Nanjye ndahafite aho bankoreye mbere nakuragamo mironko 10 ariko ubu ndi gukuramo mironko 40. Nizo nahasaruye ubu.'

    Barihuta na bagenzi be barimo Nsaguye Goreth na Nyirambonyimana Alvera basaba Leta ko yaca amaterasi aho ataragera, kuko aho basanze ahaciwe amaterasi ifumbire bashyize mu butaka itongera gutwarwa n’isuri.

    Nsaguye ati 'Aho bashyize amaterasi umusaruro uriyongera, baba bashyizemo ibigori bikera cyane, ndetse n’ibishyimbo bya mushingiriro birera cyane.'

    Uretse kuba amaterasi bakorewe yaratumye babona umusaruro mwinshi, abaturage babonye akazi mu kuyakora nabo bavuga ko byabafashije kurwanya ubukene.

    Nyirambonyimana ati 'Akazi nabonye mu gukora amaterasi icyo nungukiyemo ni uko icyo gihe nari mbabaye, nshonje, ariko ubu nkaba mbona ko niteje imbere. Nakuyemo inkwavu, nkuramo ingurube imwe, nkuramo n’inkoko.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe, Bigwi Aleanza, avuga ko muri rusange basanze aho bakoze amaterasi y’indinganire umusaruro w’ibishyimbo kuri hegitari uva kuri bilo 900 ukagera kuri toni imwe n’ibiro 300.

    Gitifu Bigwi avuga ko bafite intego yo gukomeza kongera ubuso buciyeho amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi cyane ko akarere ka Gisagara gatuwe n’umubare munini w’abahinzi.

    Muri uyu murenge wa Kigembe honyine mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 n’uwa 2020/2021 hamaze gucibwa amaterasi y’indinganire ku busho bwa hegitari zirenga 18.

    Bigwi ati 'Aya materasi aho yashyizwe kuri ubu ariho arakoreshwa. Icyo tugamije ni uko ubutaka tubufata, amazi ntabashe kuba yabutwara n’ibishanga ntibibashe kuba byakwangirika, bityo umuturage ahinge yeze. Mu rwego rwo kongera ubuso buciyeho amaterasi y’indinganire turateganya gutunganya imisozi ikikije igishanga cya Kigaga.'

    Gisagara ni kamwe mu turere tw’Intara y’Amagepfo, ituwe n’abaturage 340 000, igizwe n’imirenge 13, utugari 59, n’ imidugudu 524. Uretse urutoki aka Karere gahingwamo umuceri, ibigori, soya, ibishyimbo n’ibindi bihingwa bitandukanye bifasha abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Umusaruro-bakuraga-mu-buhinzi-wikubye-kabiri-kubera-gukorerwa-amaterasi

  • Kuzamura ireme ry'uburezi no gukoresha neza umutungo: Imigabo n'imigambi Prof Lyambabaje yinjiranye muri UR – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021 niyo yemeje Prof Lyambabaje nk'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda. Ni nyuma y'uko hari hashize amezi ane Phillip Cotton wayiyoboraga asoje amasezerano ye kuri uyu mwanya agasimburwa by'agateganyo na Dr Musafiri Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri w'Uburezi.

    Kuri uyu wa 12 Gashyantare nibwo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Dr Musafiri Papias Malimba na Prof Lyambabaje. Ni umuhango wanitabiriwe na Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine.

    Muri uyu muhango Dr Musafiri Papias Malimba yagaragarije Prof Lyambabaje byinshi Kaminuza y'u Rwanda imaze kugeraho kuva yashingwa mu 2013 biturutse mu guhuza Kaminuza za Leta zitandukanye.

    Uretse ibyagezweho Dr Musafiri yanagaragarije uyu muyobozi mushya wa UR ko afashe inshingano muri kaminuza irimo imbogamizi zitandukanye zirimo izatewe n'icyorezo cya COVID-19 ndetse n'izijyanye n'imicungire mibi y'umutungo nk'uko byagiye bigaragazwa n'Umugenzuzi Mukuru w'Imiari ya Leta.

    Prof Lyambabaje yavuze ko ashimira Leta y'u Rwanda kuba yaramugiriye icyizere ikamuha kuyobora Kaminuza y'u Rwanda.

    Ati 'Twishimiye kuba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Guverinoma y'u Rwanda barasanze kaminuza ishobora kuyoborwa n'Umunyarwanda kandi muri abo Banyarwanda nkagira amahirwe bakaba ari njye bahitamo kuba nabikora.'

    Yakomeje avuga ku kibazo cy'ireme ry'uburezi riri hasi rikunzwe kugarukwaho mu Rwanda, avuga ko hamwe n'abandi bazakora uko bashoboye bagakomeza kuryubakiraho muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Ati 'Iyo uganiriye n'umuntu aha hanze abantu barakubwira bati ese ko tubona abanyeshuri barimo kurangiza muri Kaminuza basa naho batari ku rwego rw'abarangizaga kera, sinzi niba ari amakabyankuru ariko icyo tugomba kuvuga ni uko uko ibihe bisimburan, uko ikoranabuhanga rihinduka tugomba kubikoresha mu buryo bushoboka bwose kugira ngo umuntu arangize azi gukoresha iryo koranabuhanga mu kurangiza inshingano mu kazi ari naho usanga abakoresha bavuga bati umuntu arangiza atazi kwandika ibaruwa.'

    'Gukomeza kubaka ireme ry'uburezi ni kimwe mu bintu bikomeye dukwiye kubakiraho ariko tukanabyubaka dushaka ko ubushakashatsi bugira uruhare mu gufasha abigisha n'abigishwa kugira ubumenyi bugezweho kuko nicyo burya ubushakashatsi bumaze.'

    Mu bindi yavuze azitaho harimo imikoreshereze myiza y'umutungo wa Kaminuza. Ati 'Ikindi ni ibijyanye n'umutungo ni ngombwa ko dukorana n'Umugenzuzi mukuru wa Leta, dugakorana n'abakozi hano muri Kaminuza tugakorana n'izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ibishoboka byose bigomba kujya mu buryo bikorwe.”

    Yakomeje ati “Kuko nk'uko nababwiraga iyo ukoresha amafaranga avuye mu misoro yatanzwe, ukumva ko ya mafaranga wampaye ngo nigishe abana nayakoresheje ibindi bitandukanye, ni uburenganzira bwawe ubinyujije ku Mugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta kuza kumbaza uti bite ko ibyo twasezeranye atari byo ukora.”

    Mu kurushaho gukoresha neza umutungo wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje yavuze ko bazongerera ubumenyi itsinda rishinzwe ubugenzuzi bw'imari imbere muri kaminuza kandi bakagerageza kumvisha abagenzura n'abagenzurwa uburyo akazi gakorwa neza.

    Mu bindi Prof Lyambabaje yavuze azitaho cyane harimo gukorana na Kaminuza zigenga aho abarimo bo muri Kaminuza y'u Rwanda bashobora kuzajya bahugura abo muri iri zigenga, aho kugira ngo bajye kwigishayo, gukorana n'ibigo by'ubushakashatsi haba mu Rwanda no mu karere, kuzamura imikino n'ibikorwa biteza imbere umuco muri kaminuza.

    Yavuze ko kandi bazareba uburyo Kaminuza y'u Rwanda yakongera gukorana n'abahoze ari abarimu bayo ariko nyuma bakajya gukora muri Guverinoma cyangwa ibindi bigo bitandukanye ku Isi yose, kugira ngo bagaruke nibura bajye batanga umusanzu wabo mu kwigisha abanyeshuri barangiza mu byiciro bihanitse bya kaminuza no gukora ubushakashatsi.

    Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko nka Guverinoma y'u Rwanda bifuza ko Prof Lyambabaje yazakomeza kuzamura iremere ry'uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda kandi ikagira uruhare mu gukora ubushakashatsi buzana impinduka mu kubaka ubukungu.

    Ati “Kaminuza y'u Rwanda ifite icyerekezo n'intego bihari bisobanutse bigaragara, aje kubikomeza ariko cyane cyane nk'uko twabivuze, ni kenshi mwagiye mwumva kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ubumenyi rero butangwa n'uburezi kandi Kaminuza y'u Rwanda ni nini […] bivuze ko initezweho gutanga umusaruro ariko cyane cyane turifuza ko habaho no kuzamura ireme ry'Uburezi ariko igakora n'inshingano zo gukora ubushakashatsi, turifuza ko iba kaminuza ikora ubushakashatsi bugira impinduka buzana mu kubaka bwa bukungu.”

    Prof Lyambabaje yavutse mu 1960. Yize muri kaminuza Nkuru y'u Rwanda, asoje ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's Degree) muri Canada.

    Ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye n'Imibare kuko afite impamyabumenyi y'Ikirenga mu Mibare, yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

    Yabaye muri Guverinoma y'u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi. Nyuma y'umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi, ubukerarugendo n'inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n'amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003.

    Ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n'ubucuruzi ndetse by'umwihariko n'iy'ubukerarugendo bw'u Rwanda.

    Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije kwihuza kw'akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yagiye yitabira zirimo iz'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba na Comesa.

    Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'Ubuvuzi n'ubuzima rusange. Prof Lyambabaje yabaye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Usibye kuba ari umuhanga mu mibare, Lyambabaje ni umwe mu bantu bazwiho gukunda imikino by'umwihariko Volleyball yakinnye akanaba umutoza. Magingo aya, yari aracyagaragara akina umukino w'intoki wa Volleyball.

    Yakinnye mu Ikipe y'Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi. Uyu mukino w'intoki niwo wamuhesheje bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga ya Doctorat anakina Volleyball nk'uwabigize umwuga.

    Prof Alexandre Lyambabaje yavuze ko azibanda mu gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi n’imikoreshereze y’umutungo iboneye muri Kaminuza y’u Rwanda

    Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Dr Musafiri Papias Malimba wari umaze igihe ayobora Kaminuza y’u Rwanda by’agateganyo na Prof Alexandre Lyambabaje witabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukomeza-kuzamura-ireme-ry-uburezi-no-gukoresha-neza-umutungo-imigabo-n

  • Gisagara: Polisi yafashe bamwe mu bacyekwaho gutega umunyeshuri bakamwambura – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko hari abantu bateze uwo munyeshuri ari mu gitondo agiye kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bamwambura amafaranga yari afite ndetse na mudasobwa (Laptop). Nyuma yahise aza gutanga amakuru Polisi itangira gushakisha abo bantu.

    Yagize ati 'Hari abantu bamutegeye mu gishanga kiri mu Mudugudu wa Cyezuburo mu Kagari ka Rwanza mu murenge wa Save. Bamuteze ari mu gitondo hagati ya saa kumi n'ebyiri na saa moya, ntiyabashije kumenya amazina yabo ariko yasobanuye uko bari bambaye n'uko basa, abayobozi mu Mudugudu no mu Kagari bahise bemeza ko umwe ari uwafashwe nawe avuga ko yari kumwe na mugenzi we.'

    SP Kanamugire akomeza avuga ko atari ubwa mbere muri kiriya gishanga kiri mu Mudugudu wa Cyezuburo havugwa abantu batega abantu bakabambura. Yavuze ko Polisi ifatanije n'izindi nzego bashyizeho uburyo bwo gucunga umutekano hariya hano harimo kuhapanga amarondo ya nijoro.

    Yagize ati 'Twafashe bariya babiri barimo gucyekwa kwambura Manishimwe ariko turacyarimo gushaka n'abandi kuko hari abaturage benshi bagiye baduha amakuru ko hariya hantu bakunze kuhamburirwa n'urubyiruko ruhajya cyane cyane ku mugoroba.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakareka gukomeza gukora ibyaha bategereje gutungwa n'ibyo bambuye abaturage. Yavuze ko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano mu baturage biteguye guhashya abantu bose bashaka guteza umutekano mucye mu baturage.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Save.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe, iyo kwiba byakozwe nijoro, iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-polisi-yafashe-bamwe-mu-bacyekwaho-gutega-umunyeshuri-bakamwambura

  • Kigali : Hatangijwe ishami ry’ikigo gifasha Abanyarwanda kwiga i Burayi, kujyayo no guhahirayo #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwandakazi yakuriye mu Rwanda ndetse ahiga amashuri yose kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, aza kujyanwa mu Bufaransa no gushaka kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza aho yaje gushakanira n’Umufatansa ndetse abona ubwenegihugu bw’iki gihugu cy’i Burayi, gusa umutima yakundaga u Rwanda wakomeje kumuhatira kugira icyo yakora mu gihugu cye cy’amavuko.

    Happy Tuyizere asobanura ko we n’umugabo we, bagiye bafasha Abanyarwanda batandukanye babaga bamutumye kubagurira ibintu i Burayi, baza kugera aho babona ko ababikeneye ari benshi bibatera gushinga ikompanyi igurira Abanyarwanda ibintu i Burayi ikanafasha ababishaka kubona Visa zo kujya mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union).

    Uyu ni umugabo we bafatanya mu gushakira ibisubizo Abanyarwanda bifuza kujya i Burayi cyangwa guhahirayo

    Nyuma yo kubona bigoye gukorera mu Bufaransa gusa, yatangije ishami i Kigali aho ibicuruzwa abantu bifuza bazajya babimutuma nawe akabigeza muri iryo shami abinyujije ku bo bakorana i Kigali, mu ishami riri mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

    REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IMIKORERE YABO HANO :

    Avuga kandi ko ibiciro byabyo bizajya biba ari bito ugereranyije n’ubwiza bwabyo, kuko ngo ntaho bihuriye no kuba umuntu yabyitumiriza i Burayi. Uretse ibyo kandi, iryo shami riri i Kigali rizajya rinafasha ababyifuza kujya i Burayi banabishingire (Prise en charge) kugirango babone VISA byoroshye kandi mu gihe gito. Avuga kandi ko atari ngombwa ko abantu bifuza ibintu bihambaye kuko n’uwakenera akantu koroheje yakabatuma bakakamugezaho mu gihe gito.

    Izi ni serivisi zitandukanye batanga ndetse hakabaho n’umwirondoro ubashaka yababonaho

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Hatangijwe-ishami-ry-ikigo-gifasha-Abanyarwanda-kwiga-i-Burayi-kujyayo-no-guhahirayo

  • Kalisa Rashid yatengushye umutoza Eric, 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa SC Sfaxien #rwanda #RwOT

    AS Kigali igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup nyuma yo gutakaza Kalisa Rashid wavunikiye mu myitozo ya nyuma mu gihe umutoza Eric Nshimiyimana yari yizeye kumukoresha muri uyu mukino.

    AS Kigali ikaba iri bukine na SC Sfaxien yo muri Tunisia, ni umukino uri bubere muri Tunisia ku isaha ya saa 16:00′.

    Ku munsi w’ejo nibwo AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma, ikaba yaratakarijemo umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Kalisa Rashid wongeye kwitoneka.

    Uyu musore ni imvune yagiriye ku mukino wa KCCA ubwo AS Kigali yakuragamo iyi kipe yo muri Uganda, yaje kuyikiniraho muri CHAN ariko nabwo ntiyatumaga asoza umukino.

    Eric Nshimiyimana, umutoza wa AS Kigali akaba yavuze ko ari igihombo kumutakaza kuko ari umwe mu bakinnyi yari yizeye ko azakoresha, gusa ngo ni ugusaka ibindi bisubizo.

    Ati'mu bo twari twateguye nka Kalisa agize ikibazo, cyari gihari ariko tutarabyemeza kuko imyitozo twakoze ejo(ku wa Kane) yakoze neza arayirangiza yose nta kibazo, ariko uyu munsi byongeye biraza ariko ntakundi turahita dufata undi ahakine.'

    Yakomeje avuga ko ashobora kuba afite ikibazo mu ivi kigenda kiyongera uko akinnye, aho avuga ko n’ubwo atari umuganga ariko yabibonye ku mukino wa 2 Amavubi yakinnye muri CHAN.

    Uyu munsi haraba umukino ubanza, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 21 Gashyantare 2021 i Kigali mu Rwanda.

    Abakinnyi 11 AS Kigali ishobora kuza kubanzamo

    Umunyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame

    Ba myugariro: Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge na Bishira Latif

    Abakina hagati: Nsabimana Eric Zidane, Ntamuhanga Rumaini Tity na Kwizera Pierrot

    Ba rutahizamu: Shabani Hussein Tchabalala, Aboubakar Lawal na Orotomal Alex

    Kalisa Rashid yagize ikibazo ku munota wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kalisa-rashid-yatengushye-umutoza-eric-11-bashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-sc-sfaxien