Category: Uncategorized

  • Umuraperi Green P waririye iminsi mikuru mu gihome yarekuwe #rwanda #RwOT

    Green P wari umaze amezi 3 afungiye ahazwi nko kwa Kabuga aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yarekuwe.

    Mu Kuboza 2020 nibwo Green P yafashwe akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge maze ajyanwa gucumbikirwa i Gikondo kwa Kabuga, ikigo kijyanwamo abakora ibikorwa nk’uburaya, inzezerezi, abazunguzayi n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bibangamiye abaturage.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa 12 Gashyantare ni bwo Green P yarekuwe asubira mu rugo nyuma y’amezi 3 afunzwe.

    Ni ku nshuro ya kabiri Green P aririye iminsi mikuru muri gereza kuko mu mpera z’umwaka wa 2019 nabwo yafashwe akukiranyweho gukoresha ibiyobyangwe, bwo yaje gukatirwa n’inkiko igifungo cy’umwaka.

    Green P yafunguwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-green-p-waririye-iminsi-mikuru-mu-gihome-yarekuwe

  • Agiye gushora imari mu myidagaduro: Rozina Ne… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wa Akon nahava biteganyijwe Akon azahita na we agirira uruzinduko muri icyo gihugu. Nagusei ayobora sosiyete nyinshi z'ibijyanye n'imyidagaduro zirimo Zanar Entertainment.


    Rozina Negusei, umugore wa rwiyemezamirimo akaba n'umuhanzi w'icyamamare, Akon, yatangaje ko agiye gushora miliyoni 12 z'amadolari mu nganda z'imyidagaduro ya Uganda mu gihe cy'imyaka itanu, nk’uko urubuga rw'imyidagaduro rwaho, Sqoop rwabitangaje.

    Negusei, Perezida akaba n'Umuyobozi mukuru wa Zanar Entertainment, Entreeg Records & Entreeg Entertainment Group, bivugwa ko ari muri iki gihugu cya Afurika y'Iburasirazuba kugira ngo ahashakishe amahirwe menshi yo gushora imari.

    Rozina Negusei ati: 'Turi hano kugira ngo dushakishe amahirwe mashya muri Uganda, twibanze ku gushora imari mu buhinzi, imirasire y'izuba, n'imitungo itimukanwa. Icyo twibandaho cyane ni ukureba uburyo dushobora guca icyuho kiri hagati ya Afurika y'Iburasirazuba na Afurika y'Iburengerazuba mu bijyanye n'ubucuruzi'.

    Negusei yatumiwe muri iki gihugu n'umuyobozi mukuru w'abafatanyabikorwa bo muri Afurika y'iburasirazuba, East African Partners (EAP), Isaac Kigozi. Yaje kandi afite itsinda ry'abashoramari bo muri Turukiya, kandi biteguye gusura inzego zimwe na zimwe za Leta, ibigo, ndetse na bimwe mu bigo by'abikorera.

    Ati: 'Twifuzaga kuzana imyidagaduro muri Afurika, turashaka ihuriro, inzu yo kuba Hollywood Africa; Amerika yabaye Amerika bidatewe n'ubuhinzi ahubwo kubera inganda z'imyidagaduro. Niba tuzanye imyidagaduro yaba filime, igihembo cy'umuziki, buri mwaka, Uganda ishobora kuba inzu y'imyidagaduro '.

    Akomeza agira ati: 'Ni akazi kacu kuzana filime, umuziki nyafurika, tuyijyana ku rundi rwego twimenyekanisha ubwacu, ntitugomba gutegereza ko indi mico itumenya, turishoboye bihagije kugira ngo twimenye ubwacu.'

    Blizz Uganda yatangaje ko mu rwego rw'uruzinduko rwe, Rozina Negusei yanabonanye na Perezida Yoweri Museveni, kandi yashimagije cyane uyu musaza w'imyaka 76.

    Ati: 'Nishimiye guhura n'umuyobozi w'icyubahiro, w'umuhanga ndetse n'isomero rigenda. Yampamagaye umukobwa ampa izina, Estella Ihangwe. Byari bitangaje kuba imbere y'umuyobozi nk'uyu w'umunyabwenge. Nahuye n'abayobozi benshi, ariko Perezida Museveni azi byinshi bidasanzwe. Mugira amahirwe yo kugira umuyobozi nk'uyu. Mu by’ukuri, ntimuzabimenya kugeza igihe azaba atakiri hano '.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103053/agiye-gushora-imari-mu-myidagaduro-rozina-negusei-umugore-wa-akon-ubu-ari-muri-uganda-aho–103053.html

  • Inteko y'u Rwanda yamaganye icyemezo cy'inteko ya EU ku ifatwa rya Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Mu nama rusange yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu hifashishijwe ikoranabuhanga, abadepite banavuze ko ibyemejwe n'abadepite ba EU birimo “kwinjira mu budahangarwa bw'igihugu no mu nzego z'ubutegetsi bwa Leta y'u Rwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Inteko y'u Rwanda umutwe wa sena na wo wamaganye umwanzuro w'inteko ya EU kuri Rusesabagina, wiyemeza ko inteko izasuzuma icyo “kibazo ikageza imyanzuro ku Nteko y'Ubumwe bw'i Burayi”.

    Ku wa kane, inteko ishingamategeko ya EU yasohoye inyandiko irimo ko abagize iyi nteko bamaganye “ishimutwa n'iyoherezwa” mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina.

    Inteko y'u Rwanda umutwe w'abadepite yanasabye komisiyo zo mu mitwe yombi (uw'abadepite n'uwa sena) zifite ububanyi n'amahanga mu nshingano zayo, gusuzuma icyemezo cy'inteko ya EU.

    Ngo zigategura umushinga w'imyanzuro uzagezwa ku nteko rusange y'iyo mitwe yombi.

    Rusesabagina, aregwa ibyaha by'iterabwoba, urubanza rwe mu mizi ruteganyijwe gutangira ku wa gatatu w'icyumweru gitaha.

    Aregwa ibyaha bishingiye ku bitero ku Rwanda by'inyeshyamba za FLN z'impuzamashyaka MRCD yari abereye umukuru wungirije, ibitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019.

    Mu majwi n'amashusho anyuranye yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga mbere y'ifatwa rye, Rusesabagina yemeje ubufatanye bwa MRCD na FLN.

    Umwaka ushize Perezida Paul Kagame avuga ku ifatwa rya Rusesabagina yagize ati: “… Ariko uwanabwira n'abantu ko ari we wanizanye, ubwo urubanza rwaba ruri hehe? Rwaba ruri kuri nde?”

    Inteko ya EU yemeje iki?

    Inteko ya EU yemeje imyanzuro itatu ivuga ku buryo uburenganzira bwa muntu bwifashe muri Kazakhstan, u Rwanda na Uganda.

    Mu mwanzuro wabo ku Rwanda, abagize iyo nteko bamaganye “ishimutwa, iyoherezwa ridakurikije amategeko n'ifunga ritamenyeshejwe” rya Paul Rusesabagina, wabuze kuva tariki 27/08/2020 ari i Dubai, akerekanwa tariki 31 z'uko kwezi afungiwe i Kigali.

    Bashingiye no ku bindi binyuranye birimo uwo Rusesabagina ari we, uko yafashwe n'uko afunze, abagize iyi nteko bavuze ko “gufatwa kwa Rusesabagina kunyuranyije n'ibyo u Rwanda rwemeye” mu masezerano mpuzamahanga anyuranye yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Abagize inteko ya EU basabye abategetsi b'u Rwanda kugaragaza birambuye kandi bigenzuwe n'abandi “uko Rusesabagina yafashwe akoherezwa i Kigali”.

    Banasaba “iperereza mpuzamahanga, ryigenga, kandi ryizewe ry'uburyo Rusesabagina yafashwe akoherezwa”.

    Abagize iyi nteko basabye EU “kugira icyo ihita ikora mu kureba niba ifatwa n'urubanza bya Rusesabagina bikurikije amategeko, n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwe nk'umuturage wa EU”.

    Mu mwanzuro wabo, aba badepite bamaganye kandi imanza zifite impamvu za politiki mu Rwanda, kwibasira abatavugarumwe n'ubutegetsi, no guhamya ibyaha abantu mbere y'urubanza mu nkiko.

    Aba badepite bategetse ubakuriye guha inyandiko y'umwanzuro wabo perezida hamwe n'inteko ishingamategeko y'u Rwanda, abakuriye EU, ibihugu bigize EU, umuryango w'abibumbye, umuryango w'ubumwe bwa Africa, umuryango wa EAC n'abandi.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/inteko-y-u-rwanda-yamaganye-icyemezo-cy-inteko-ya-eu-ku-ifatwa-rya-rusesabagina

  • Ubutumwa busize umunyu ku byamamare byavuze ku isabukuru Bobi Wine yagize. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, umuhanzi ukomoka muri Uganda akaba n'umunyapolitike, Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine, yagize isabukuru y'imyaka 39.

    Kubera uburyo yigaragaje ku rwego rukomeye muri muzika ndetse na politike, benshi bamufata nk'urumuri rw'icyerekezo, ukuri ndetse n'umuyoboro w'ejo hazaza ku rubyiruko rw'Abagande n'igihugu muri rusange.

    Abantu benshi hirya no hino ku isi biganjemo abahanzi, abanyapolitike n'abaturage basanzwe bamwifurije isabukuru nziza.

    Gusa nubwo bimeze gutya, isabukuru y'uyu mwaka ntabwo Bobi Wine yayizihije ari kumwe n'umuryango we wose kubera ko bahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiro z'uyu mwaka. Gusa umugore we, Barbie Ntungo yafashe indege agaruka mu gihugu kugira ngo yifatanye n'abo mu ishyaka rya NUP (National Unity Platform)  kwizihiza isabukuru y'umugabo we aho atuye mu gace ka Magere, mu Karere ka Wakiso.

    Everyday that anyone confronting the criminal NRM/M7 Junta ends deserves a celebration. @HEBobiwine has, quite likely, ended one of the most challenging & impactful years of his life.

    It's therefore fitting to join him in celebrating his birthday today.
    HAPPY BIRTHDAY! 🍾🎂🥳 pic.twitter.com/eWsKqtwBEI

    — Kifefe Kizza-Besigye (@kizzabesigye1) February 12, 2021

    HAPPY BIRTHDAY Mr president @bobiwine thank you so much for instilling courage in all hearts of those that persue dreams.
    Thank you For inspiring a whole generation. It has not been easy but you have taken a sacrifice for all of us. Thank you. Journey continues ❤ pic.twitter.com/sjOLaS3veI

    — SPICE DIANA (YOLOVE) VIDEO OUT (@SpiceDianaUg) February 12, 2021

    What a revelation. What a man That has stood his ground for what he knows is right. What an inspiration. A true leader. May Gods favor flow more and more on you General @HEBobiwine
    HAPPY BIRTHDAY H.E pic.twitter.com/gsZEkAdBpZ

    — YKEE BENDA🌎 (@YkeeBenda) February 12, 2021

    Happy birthday Hon. Kyagulanyi Robert Sentamu @HEBobiwine
    Wishing you many more years of success ⭐⭐⭐⭐ pic.twitter.com/lXicisnNBz

    — REMA (@REMAUG1) February 12, 2021

    My grandson @HEBobiwine this is to wish you a very happy 39th birthday. Even though you rigged me out of the NUP presidency and for party candidate for president, which led us to lose to @KagutaMuseveni, I am not bitter. May the spirits of our ancestors bless you abundantly. pic.twitter.com/OPFQd7N66y

    — Andrew M. Mwenda (@AndrewMwenda) February 12, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/13/ubutumwa-busize-umunyu-ku-byamamare-byavuze-ku-isabukuru-bobi-wine-yagize/

  • Kigali: Barasaba kubakirwa cyangwa bagahabwa ingurane nyuma yo gusenyerwa – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2017, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwasabye ko abafite ibikorwa byose mu bishanga bakwiye kubihakura mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu gishushanyo mbonera.

    Aba baturage bavuga ko basenyewe inzu zabo mu mwaka wa 2019 babwirwa ko bubatse mu gishanga nyamara igishushanyo mbonera cy'umujyi kivuguruye kiza kwemeza ko ari ahantu ho gutura.

    Bamwe mu baturage baganiriye na Flash Fm bavuze ko basenyewe inzu ariko ntibahabwa ingurane bakaba bamaze umwaka urenga badafite aho kwerekera.

    Mukarusine Mariya wo mu Mudugudu wa Twishorezo mu Kagari ka Nyarurama yavuze ko nyuma yo gusenyerwa yabuze aho yerekeza kubona icumbi bimubera ikibazo.

    Yagize ati 'Gufata umuntu ukamusenyera adafite aho yerekera si byiza, njye ndabona twarahohotewe.''

    Undi yagize ati 'Biba ari ikibazo kuba umuntu yari atuye ahantu hemewe gutura, bakagusenyera nta n'ahantu bakwerekeje ni ikibazo gikomeye.'

    Aba baturage basabye ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali kubaha ingurane y'inzu zabo zasenywe cyangwa bakubakirwa izindi.

    Umwe yagize ati '[Turasaba ko] baza bakayuba bakayisubiza umuntu kuko basnze nta kosa ryari rihari, bagombye kuza bakubakira umuntu.'

    Undi ati 'Ibyo bangije bakabitwishyura cyangwa babona y'uko ari ngombwa bakaduha izo gusimbura izo twabagamo.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gusenyera aba baturage byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko.

    Ati 'Ubundi nta muntu dusenyera bidakurikije amategeko, tureba icyo itegeko rivuga tukabona kumusenyera.'

    Mu 2017, Umujyi wa Kigali watangiye gahunda yihariye yo kwimura ibikorwa bitemewe cyangwa se byangiza ibishanga.

    Kuva mu mwaka wa 2017, ibikorwa byari byabaruwe byari 7222, muri byo 78,9% ni aho abantu batuye, ahandi harimo ibikorwa by'inzu z'ubucuruzi, amagaraji, amaparikingi, inzu zituwemo, inganda n'ibindi.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko mu kwimura abatuye mu bishanga batishoboye byari biteganyijwe ko bashakirwa aho batuzwa hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Ni mu gihe abari batuye mu bishanga bari bafite ibyangombwa byo kubaka cyangwa se kuhatura bagombaga guhabwa ingurane y'ibikorwa biri hejuru y'ubutaka ariko abatuye mu buryo bunyuranyije n'amategeko bo nta cyo bazahabwa kuko babikoze bitemewe.

    Hejuru ku ifoto ni Akarere ka Kicukiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-barasaba-kubakirwa-cyangwa-bagahabwa-ingurane-nyuma-yo-gusenyerwa

  • Covid-19: Imyiteguro yo gutanga urukingo mu Rwanda irarimbanyije – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Juliet Mahoro Niyingabira, yatubwiye ko imyiteguro irimbanyije kandi ko inkingo zizatangira gutangwa nyuma ya tariki ya 15 Gashyantare, ubwo zizaba zikigera mu Rwanda.

    Yagize ati “Ibikorwa byo kwitegura ikingira byaratangiye kandi bigeze kure, ariko ikingira ryo rizatangira icyo gihe”.

    Uyu muyobozi yirinze kwemeza niba inkingo za Pfizer-BioNTech u Rwanda rwemerewe muri gahunda ya COVAX zaramaze kugera mu Rwanda, gusa ahamya ko ibintu byose, birimo ibikoresho, gutegura abazakingira n'abazakingirwa, gutegura ibikoresho bizabikwamo inkingo ndetse no gutegura uko zizatangwa mu gihugu hose byamaze gutegurwa kandi biri kugenda uko byapanzwe.

    U Rwanda ruri mu bihugu bine bizakira inkingo za mbere muri gahunda ya Covax ku Mugabane wa Afurika, kimwe na Cape Vert, Tunisia na Afurika y'Epfo. Ni nyuma y'igenzura ryakozwe n'inzego zitandukanye zirimo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bikaza kwemezwa ko u Rwanda rufite imyiteuro ihagije ku buryo inkingo ruzahabwa zitazapfa ubusa.

    U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zose zikenewe. Frigo eshanu ziherutse kugurwa zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere celsius -70 -80.

    Inkigo za Pfizer-BioNTech u Rwanda ruzakira zigera ku 102 960, zikazaba zageze mu Rwanda mu minsi itatu iri imbere. Izindi ni izakozwe na AstraZenica ziera ku bihumbi 996 zikazagera mu Rwanda mu mpera z'uku kwezi.

    Muri rusange, hari icyizere cy'uko uku kwezi gusiga inkingo miliyoni 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko izi nkingo zombi zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Ibyiciro bya mbere biri bukingirwe mu minsi ya vuba birimo abantu bari hejuru y'imyaka 65, abakora mu nzego z'ubuzima, abasanganywe indwara karande ndetse n'abandi bahura n'abantu benshi barimo abapolisi n'ibindi byiciro nk'ibyo.

    Miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) niyo azakoreshwa mu gukingira abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya Covid-19 kirandurwe burundu.

    Abantu 231 bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19. Abandi 3 159 baracyarwaye barimo 15 barembye. Muri rusange abantu 17 068 bamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda mu bipimo 934 672.

    U Rwanda rugiye gutangira gukingira Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-imyiteguro-yo-gutanga-urukingo-mu-rwanda-irarimbanyije

  • Abantu batanu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda abandi 236 barayikira #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 259 bagera ku 13,937.Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 3,027.

    MINISANTE yagize iti “Twihanganishije imiryango y'abagabo batanu b'imyaka 86, 82, 68, 63 (i Kigali) na 54 (i Kayonza).”

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Mu gihe habura iminsi micye kugira ngo umuntu wa mbere aterwe urukingo, inzego z'ubuzima mu Rwanda ziravuga ko imyiteguro irimbanyije, ku buryo nyuma ya tariki ya 15 Gashyantare, ari nabwo u Rwanda ruzakira inkingo za mbere za Covid-19 zakozwe n'uruganda rwa Pfizer—BioNTech, ruzahita runatangira kuzitanga.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Juliet Mahoro Niyingabira, yatubwiye ko imyiteguro irimbanyije kandi ko inkingo zizatangira gutangwa nyuma ya tariki ya 15 Gashyantare, ubwo zizaba zikigera mu Rwanda.

    Yagize ati “Ibikorwa byo kwitegura ikingira byaratangiye kandi bigeze kure, ariko ikingira ryo rizatangira icyo gihe”.

    Uyu muyobozi yirinze kwemeza niba inkingo za Pfizer-BioNTech u Rwanda rwemerewe muri gahunda ya COVAX zaramaze kugera mu Rwanda, gusa ahamya ko ibintu byose, birimo ibikoresho, gutegura abazakingira n'abazakingirwa, gutegura ibikoresho bizabikwamo inkingo ndetse no gutegura uko zizatangwa mu gihugu hose byamaze gutegurwa kandi biri kugenda uko byapanzwe.

    U Rwanda ruri mu bihugu bine bizakira inkingo za mbere muri gahunda ya Covax ku Mugabane wa Afurika, kimwe na Cape Vert, Tunisia na Afurika y'Epfo. Ni nyuma y'igenzura ryakozwe n'inzego zitandukanye zirimo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bikaza kwemezwa ko u Rwanda rufite imyiteuro ihagije ku buryo inkingo ruzahabwa zitazapfa ubusa.

    U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zose zikenewe. Frigo eshanu ziherutse kugurwa zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere celsius -70 -80.

    Inkigo za Pfizer-BioNTech u Rwanda ruzakira zigera ku 102 960, zikazaba zageze mu Rwanda mu minsi itatu iri imbere. Izindi ni izakozwe na AstraZenica ziera ku bihumbi 996 zikazagera mu Rwanda mu mpera z'uku kwezi.

    Muri rusange, hari icyizere cy'uko uku kwezi gusiga inkingo miliyoni 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko izi nkingo zombi zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Ibyiciro bya mbere biri bukingirwe mu minsi ya vuba birimo abantu bari hejuru y'imyaka 65, abakora mu nzego z'ubuzima, abasanganywe indwara karande ndetse n'abandi bahura n'abantu benshi barimo abapolisi n'ibindi byiciro nk'ibyo.

    Miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) niyo azakoreshwa mu gukingira abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya Covid-19 kirandurwe burundu.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-batanu-bahitanywe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-236-barayikira

  • Burundi: Ntitwakwemera kugira abaturage bacu imbeba zo muri laboratwari #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima w'u Burundi akaba na visi perezida wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya Covid-19, avuga ko inkingo zirimo gukoreshwa ubu zikiri mu igeragezwa, ko guverinoma itegereje urukingo ruzemezwa na OMS.

    Ati: 'Twizera ko abakira inkingo kuri ubu barimo gupima kugirango barebe niba uru rukingo cyangwa uru rukora cyangwa rudakora. Duhangayikishijwe n'uburyo bwa COVAX, ariko kubera ko OMS ivuga ko izi ari inkingo zihutirwa kandi ibihugu bigomba guha indishyi abagizweho ingaruka n'izi nkingo, twizera ko hakiri urujijo. Twahisemo rero gusesengura uburyo coronavirus igenda itera imbere mu gihugu cyacu. Turaguma mu nzira ariko dutegereje inkingo zemejwe na OMS kugirango tugaragaze aho duhagaze ariko kugeza ubu, twibwira ko zikiri mu kiciro cy'igerageza.'

    Minisitiri Thaddée Ndikumana anatekereza ko Abarusiya ari bo bateye imbere kurusha abandi muri uru rwego nk'uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga.

    Akomeza agira ati : 'Ejo cyangwa ejobundi dushobora gufata icyemezo. Nk'urugero, uyu munsi, turasanga Abarusiya barakoze urukingo rudafite ingaruka. Ni urukingo mu buryo bw'izindi nkingo. Ndetse OMS n'Abanyaburayi batangiye kubona ko uru rukingo rushobora kuba mu za mbere zizahabwa uruhushya. Turakurikiranira hafi uko ibintu bimeze kandi buri gihe tugeza raporo zacu kuri Komisiyo y'igihugu. Guverinoma nyuma izahita ifata icyemezo.'

    Inkingo zisa naho zidahabwa agaciro na leta y'u Burundi ariko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) irazishishikariza mu gukemura ibibazo byihutirwa. Mu by'ukuri, ibihugu byinshi ku Isi biraninubira kuba izi nkingo zidahagije ugereranyije n'ukuntu zikenewe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/burundi-ntitwakwemera-kugira-abaturage-bacu-imbeba-zo-muri-laboratwari

  • Abiyita abasigasira umuco basubire kubana n'inyamaswa mu biti – Big Fizzo #rwanda #RwOT

    Ni igitekerezo Big Fizzo yatanze ku nkuru yatambutse ku rubuga rwa Yaga Burundi inenga bikomeye imikorere n'imyitwarire y'abahanzi bo muri iki gihe biganjemo urubyiruko, yiganjemo kwigana buri kimwe (copy-paste) ndetse n'iby'isoni nkeya.

    Uyu muhanzi bigaragara ko atishimiye iyi nkuru yagize ati: 'Abo mwigira les promoteurs de la culture Burundaise (abateza imbere umuco w'u Burundi) (Yaga) nimubanze mwongere mwambare imyenda y'ibiti, muve mu mazu y'abakoloni musubire kuba mu biti n'inyamaswa, mureke gukoresha imashini z'abazungu n'indimi z'abanyamahanga.'

    Big Fizzo yavuze ko mu gihe abigira abateza imbere umuco bazaba bamaze gusubira muri ibi bihe, ari bwo bazaba batangira kunenga imyitwarire y'Abarundi mu kinyejana cya 21.

    Ingingo y'imyitwariye n'imikorere y'abahanzi 'b'iki gihe' nk'uko bikunze kuvugwa, ikunze kugibwaho impaka kenshi, ariko ikaburirwa umwanzuro bitewe n'itandukana ry'ibihe (generation).

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abiyita-abasigasira-umuco-basubire-kubana-n-inyamaswa-mu-biti-big-fizzo

  • Bibye imodoka yarimo umurambo abari bategereje gushyingura bagwa mu kantu [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Iyi modoka yagombaga kwerekeza ahitwa QuikTrip gas station haherereye ku muhanda wa 12110 Lusher muri St. Louis County, Missouri yibwe itahageze abagombaga gushyingura bagwa mu kantu.

    Ntabwo bisanzwe ko abantu bagiye gushyingura umuntu bategereza ko umurambo uza bagaheba ariko kuri iyi nshuro aba banyamerika bamenye bakerewe ko iyi modoka yagombaga kuzana uyu murambo yibwe urimo.

    Polisi yageze ahaburiye iyi modoka saa yine na 26 zo kuri uyu wa Kane aribwo umugabo n'umugore bakekwaho kwiba iyi modoka bayinjiyemo barayitwara.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa Van ya 2012 Nissan NV1500 ifite plaque ya Missouri -5MDX73 .Abayobozi bavuze ko uyu murambo n'iyi modoka biri ahitwa Godfrey, Illinois.

    Ntabwo Polisi yashyize hanze imyirondoro y'uyu mugore wapfuye umurambo we ukibirwa muri iyi Van ndetse n'abagombaga kumushyingura ntibagize icyo batangaza.

    Icyakora,Polisi yashyize hanze amafoto y'iyi modoka ndetse n'aba bantu 2 bakekwaho kuba bayibye kugira ngo abaturage bafashe mu iperereza.Polisi ya St. Louis niyo iri mu iperereza kuri ubu bujura.



    Umugabo n'umugore bakekwa kwiba Van yarimo umurambo

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bibye-imodoka-yarimo-umurambo-abari-bategereje-gushyingura-baba-mu-gihirahiro