Category: Uncategorized

  • Zahinduye imirishyo! Mageragere icumbikiye benshi bari abayobozi – #rwanda #RwOT

    Ha mbere aha, kumva umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru wambitswe amapingu akagezwa imbere y'urukiko akekwaho ibyaha runaka, byabaga gake kandi kuri bake, ku buryo n'uwakoraga amakosa akavanwa ku mwanya we, icyo yazize cyabaga kizwi nawe n'umukoresha we gusa naho rubanda rusanzwe ntihagire n'urabukwa.

    Uko imyaka yagiye isimburana, ibintu byatangiye guhinduka, bifata indi ntera ku buryo umuyobozi asigaye ava ku buyobozi n'impamvu yavanweho ikamenyekana. Mu minsi ishize, Minisitiri w'Intebe yatumenyesheje impamvu hari ba Guverineri bahagaritswe, iyo biza kuba ari nka mbere washoboraga kugira ngo ni uko habaye impinduka gusa.

    Bene icyo gihe, wasangaga uwo wakuwe ku mwanya ahise ajya kuri Twitter maze agashimira uwari wamuhaye umwanya ku cyizere yamugiriye, akanatangaza ko rwose mu gihe azagirirwa ikindi azakora neza imirimo azaba ashinzwe. Nta muntu washoboraga kurabukwa impamvu umuntu runaka yavanywe ku buyobozi.

    Mbere ya Gashyantare 2020 ubwo abayobozi batatu bavanwaga ku myanya yabo muri Guverinoma n'impamvu z'izo mpinduka zigatangazwa, ikindi gihe byaherukaga hari mu 2013 ubwo Perezida Kagame yavugaga impamvu uwari Minisitiri w'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yakuwe ku mwanya ko byaturutse ku makosa yagaragaye mu kwakira abashyitsi bari bitabiriye inama mu Rwanda bakabura ubakira ku kibuga cy'indege, bikaza kugera aho umwe mu badepite afata imodoka ye akajya kubakura aho izuba ryari ribamereye nabi.

    Magingo aya, ibintu bisa n'ibyahindutse, usibye gukurwa ku mwanya, no gufungwa bisigaye bigeretse, RIB n'izindi nzego zisigaye ziri maso ku buryo ukoze icyaha wese aruhukira inyuma y'inkuta enye.

    Mu gihe kitarenze imyaka ibiri gusa, hari abayobozi benshi bavanywe ku myanya yabo, bagakurikiranwa, bamwe bagafungwa bazira ibyaha byiganjemo kunyereza umutungo wa leta n'ibindi nkabyo.

    Ntabwo iyi nkuru igamije guseka abafunzwe, dore ko no mu Kinyarwanda bavuga ko umugabo mbwa aseka imbohe, ahubwo iragaruka ku buryo ingufu zo gukurikirana uwo ariwe wese wakoze icyaha zisigaje zariyongereye.

    Pierre Damien Habumuremyi

    Hashize iminsi 228, Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe atawe muri yombi na 82 akatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe.

    Usibye igifungo cy'imyaka itatu, Dr Habumuremyi yahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw biturutse kuri sheki yatanze zitazigamiye binyuze kuri Kaminuza ye ya Christian University Of Rwanda yaje no gufungwa.

    Mu iburana yahakanaga ibyo aregwa, akavuga ko adakwiye gukurikiranwa ahubwo ko hakurikiranwa ishuri kandi ko ikirego cye gikwiriye kuburanishwa n'urukiko rw'ubucuruzi, nyuma y'isesengura, urukiko ruza kwanzura ko ahamwa n'icyaha aho kumuhanisha igifungo cy'imyaka itanu ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ruyigira itatu.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi afungiye i Mageragere muri Gereza ya Nyarugenge

    Kanyankole Alex yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

    Kanyankole Alex wari Umuyobozi wa BRD hagati ya Nyakanga 2013 kugeza mu Ukuboza 2017, yatawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2018.

    Ku wa 13 Kamena 2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy'imyaka itandatu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwakira ruswa cyangwa indonke hagamijwe gukora ibinyuranyije n'amategeko.

    Ibyaha yahamijwe bishingiye ku cyo ubushinjacyaha bwasobanuye nk'itonesha ku nguzanyo yahawe Trust Industries Ltd ya 3 433 200 $ mu 2017.

    Bwari bumukurikiranyeho kandi gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n'amategeko, byakozwe mu 2014, ubwo uwitwa Gahima Abdou uhagarariye ishuri rya Good Harvest and Primary school yasabaga kwegurirwa inguzanyo yari isanzwe kuri Parmalac y'uwitwa Omar Nzamwita ingana na 591 351 688 Frw.

    Usibye igifungo cy'imyaka itandatu, yanahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 22 Frw.

    Kanyankole Alex yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

    Rwamuganza Caleb wahoze muri Minecofin

    Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, kuva muri Kamena 2020 afungiye i Mageragere kubera dosiye imwe n'abayobozi batandukanye mu nzego za leta.

    Ashinjwa kugira uruhare mu guhombya leta akayabo ka miliyari 2 Frw. Ubushinjacyaha bumurega akagambane no guhendesha Leta mu igurwa ry'inyubako yatanzweho 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

    Urubanza rwe na bagenzi be rwamaze kuburanishwa mu mizi hategerejwe umwanzuro w'urukiko uzatangazwa mu ntangiriro za Werurwe.

    We yiregura avuga ko atigeze ahendesha leta ahubwo ko ibyo yakoze byari bigamije kugira ngo idahendwa kandi ko byanagezweho ugereranyije n'izindi nzu yagiye igura mu bihe bitandukanye.

    Urubanza rwa Caleb Rwamuganza na bagenzi be ruzasomwa mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka

    Serubibi Eric yari Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority

    Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, yafunzwe mu idosiye yarimo we na Rwamuganza na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra.

    Serubibi yagizwe Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority ku wa 31 Kanama 2017, nawe ashinjwa akagambane mu gikorwa cyo guhendesha leta. Ako kagambane ubushinjacyaha bwakunze kuvuga ko kabaye mu nama we na bagenzi be bagiye bakora muri Gicurasi 2018.

    Inzu bose bakurikiranyweho iherereye ku Kacyiru imbere ya Hotel Umubano, ni yo yari yarahawe Minisiteri y'Umutekano ngo ijye iyikoreramo.

    Serubibi Eric yari Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority nawe akurikiranywe hamwe na Rwamuganza Caleb

    Robert Nyamvumba yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

    Nyamvumba Robert yahoze ari umukozi muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo ushinzwe ishami ry'ingufu. Ni umwe mu bantu urubanza rwabo ruherutse kumvikana mu itangazamakuru ku kigero cyo hejuru kubera ihazabu yaciwe benshi bagereranyije n'umurengera.

    Ari ku rutonde rurerure rw'abayobozi bafunzwe mu 2020. We yakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ari nabyo urukiko rwamuhamije.

    Yaregwaga gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n'amategeko aho urukiko rwamuhamije ko yatse rwiyemezamirimo wo muri Espagne 10% ry'isoko rya miliyari 72,6 Frw ryo gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda.

    Afungiye muri Gereza ya Mageragere aho ari kurangiriza igihano cye cy'igifungo cy'imyaka itandatu.

    Itegeko rigena ko yagombaga gucibwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye ishuro ziri hagati y'eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yahawe.

    Ubwo ufashe miliyari 7,2 Frw yahamijwe ko yatse nk'indonke ukayakuba inshuro eshatu, ubona ko yagombaga gucibwa ihazabu y'amafaranga miliyari 21 na miliyoni 600 Frw, ari nayo mafaranga yaciwe nk'uko umwanzuro w'urukiko ubigaragaza.

    Nyamvumba Robert yahamijwe icyaha cyo kwaka ruswa

    Gahakwa Daphrose yigeze kuba Minisitiri

    Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w'Uburezi n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, yafunzwe ku wa 02 Ukwakira 2020.

    Itabwa muri yombi rye ntaho rihuriye n'iyo myanya ibiri yombi yagiyemo, gusa rifitanye isano n'umwanya yabayeho w'Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB).

    Ni ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n'amategeko. Ashinjwa ko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora. Mu 2017 nibwo byaje kumenyekana iyo mashini ikurwa mu murima we.

    Ikindi ni uko akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira, aho ku itariki ya 08 Kanama 2016 ubwo Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y'isoko ryo kuhira. Iryo soko ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

    Aburana ahakana ibyaha byose akurikiranyweho.

    Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w'Uburezi afungiwe i Mageragere

    Kabera Godfrey yari ashinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi

    Kabera Godfrey ni umuhanga mu by'imari. Mbere y'uko afungwa mu mwaka ushize, yari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Minecofin. Afunzwe muri dosiye imwe na Rwamuganza na bagenzi be.

    Kayigi Aimable wahoze ari Komiseri muri RRA

    Kayigi Habiyambere Aimable cyo kimwe n'abandi bakozi bakoraga mu kigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, bari imbere y'ubutabera aho bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku musoro waburiwe irengero.

    Ni ibyaha byatumye we n'abandi bayobozi batabwa muri yombi, barakurikiranwa aho ubu dosiye yabo iri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Abakozi bamwe ba RRA bari muri iyi dosiye bamaze kwirukanwa mu kazi kabo nyuma y'aho bigaragaye ko hari amakosa bakoze mu guhombya leta umusoro.

    Kayigi Aimable wari Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu arafunzwe

    Usibye aba bayobozi hari n'abandi batawe muri yombi barimo nk'abarekuwe nka Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra; harimo kandi na CSP Kayumba Innocent ukiri gukurikiranwa n'inzego z'ubugenzacyaha n'abandi.

    Dr Munyakazi Isaac we uherutse gukatirwa igifungo cy'imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 10 Frw nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite; aracyari hanze kuko nyuma y'uwo mwanzuro yahise ajurira.

    Dr Munyakazi Isaac aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 gusa yahise ajurira

    Kuva mu 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ye ya gatatu, benshi mu bayobozi yaba muri Guverinoma no mu zindi nzego bagiye bakurikiranwa ku makosa atandukanye. Ibi binagaragazwa n'uburyo na Guverinoma yatangajwe icyo gihe yagiye ihinduka cyane.

    Nk'urugero, Guverinoma yatangajwe ku wa 30 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze kurahira, yari irimo abaminisitiri 20 n'abanyamabanga ba leta 11, mu gihe iyari yayibanjirije yo yari igizwe n'abaminisitiri 19 n'abanyamabanga ba leta 10, ari nako bimeze ubu. Muri aba bagize guverinoma hiyongeramo babiri bayobora inzego za leta nk'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, gaz na Peteroli.

    Mu baminisitiri 20 bashyizweho mu 2017, 12 ntibakiri kuri iyo myanya mu gihe abanyamabanga ba leta bose bahindutse. Ni ukuvuga ngo 23 batangajwe muri iyo guverinoma, ntibakiri mu myanya bahawe icyo gihe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zahinduye-imirishyo-mageragere-icumbikiye-benshi-bari-abayobozi

  • Rusizi: Bahangayikishijwe n'abatekamutwe bongeye kubyutsa umutwe – #rwanda #RwOT

    Mu mirenge imwe n'imwe y'aka karere mu minsi yashize humvikanaga abajura bibumbiye mu mutwe wiyise uw'abameni. Aba bakoreshaga ibishoboka byose bakagera ku muntu bifuza kwiba mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    Bakunze gukoresha amayeri biyitirira umuntu cyangwa inzego runaka kuwo bagamije gucucura.

    Nyuma yo kubona ko iki kibazo gihangayikishije urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda RIB, rwinjiye mu gukurikirana abakekwaho ibi bikorwa bamwe barafatwa.

    Nubwo hari hashize iminsi umujyi wa Rusizi n'Akarere muri rusange bafite agahenge, ibi bikorwa byongeye kugaragara mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Uwo baherutse gutuburira vuba aha byabaye tariki 13 Gashyantare 2021, akora umurimo wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kamembe.

    Uyu musore w'imyaka 24 witwa Niyonteze Gedeon avuga ko gutuburirwa kwe kwabaye uruhererekane ku bantu batandukanye nk'amayeri mashya aba bameni badukanye.

    Ati 'Barampamagaye biyita umupolisi twese tuzi ukorera kuri sitasiyo ya polisi hano Kamembe, bambwira ko mbagurira amata nkabagurira ama-unites ya telefoni, hanyuma nkajyana n'umu-agent wayohereje bakatwishyura. Uyu muntu yariyoberanyaga cyane ku buryo numvaga avuga neza nka wa mupolisi.'

    Akomeza agira ati 'Twageze kuri sitatiyo ya polisi batubwira ko uwo mupolisi yatashye mu cya kare kuko yari yaharaye. Tubahaye nimero yakoresheje basanga atari iye, bagize ngo bayihamagare dusanga yavuyeho kera.'

    Niyonteze byabaye ngombwa ko yishyura uwo mu-agent wari wamufashije kuboherereza amafaranga, ku buryo avuga ko yagize igihombo cya 56000 Frw.
    Uyu musore avuga ko yaje kumenya neza ko hari undi mugenzi we watanze nimero ye kuri aba bantu. Uwo mugenzi we bari bamuhamagaye bamusaba kuza kubatwara cyangwa se akaba nimero ya mugenzi we wabafasha, nimero itangwa ityo.

    Nyirazaninka Rebecca ukora serivisi zo koherereza amafaranga hifashihsijwe ikoranabuhanga, yabwiye IGIHE ko abatekamutwe bongeye kubura muri Rusizi.

    Ati 'Muri iyi minsi byongeye kwaduka kuko uretse n'ibi by'ejo hari n'undi baherutse gutuburira hano mu Mujyi rwose. Bazanye andi mayeri atandukanye n'aya mbere niyo mpamvu tudapfa kubitahura.'

    Nyirazaninka yavuze ko afite ubuhamya bw'umucuruzi w'ibirayi mu mujyi wa Kamembe na we uherutse gutuburirwa.

    Ati 'Mu cyumweru gishize aha nkorera hari umucuruzi w'ibirayi baherutse gutuburira mu buryo nk'ubu. Baramuhamagaye bamubwira ko bashaka ibirayi na we yumva ko ari abakiriya koko. Bari bamurangiye aho ari bubasange, bamusaba no kohereza amafaranga kuri telefoni ko bari buyamuhere rimwe birangira gutyo. Nimero ntiyongeye gucamo.'

    Mutoniwase Clarisse ukora imirimo y'ubushabitsi na we avuga ko bari bamutuburiye Imana igakinga akaboko.

    Yagize ati 'Nanjye byari bimbayeho habuze gato pe. Barampamagaye baza aho ndi bambwira ko bamfitiye akazi, gusa bansaba gufata moto nkagera aho bari bansaba no kohereza amafaranga kuri telefoni ariko mbere yo kubikora nibaza byinshi. Narabahamagaye mbabwiye ko nabamenye barantuka. Gusa numero bakoresha ziba zitandukanye, iyo baguhamagaje si yo bahamagaza undi.'

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w'Akarere ka Rusizi, Kankindi Leoncie yabwiye IGIHE ko ubu bujura bwari bumaze gucogora, gusa yizeza ko bagiye kubihagurukira.

    Ati 'Ntibyari biherutse kuko twagerageje ibishoboka benshi babikoraga barafatwa. Birumvikana ko niba byongeye kugaruka tugiye kubikurikirana ari naho mpera nsaba uwahuye nabyo ko yakwegera ubuyobozi tukamufasha gukurikirana.'

    Mu mwaka wa 2020 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwerekanye abantu bakekwaho ubu bujura basaga 56.

    Hari hashize iminsi nta butekamutwe buvugwa muri Rusizi

    Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru vuba mu gihe bahuye n’abatekamutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-bahangayikishijwe-n-abatekamutwe-bongeye-kubyutsa-umutwe

  • Zahinduye imirishyo! Mageragere icumbikiye benshi bari abayobozi –

    Ha mbere aha, kumva umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru wambitswe amapingu akagezwa imbere y’urukiko akekwaho ibyaha runaka, byabaga gake kandi kuri bake, ku buryo n’uwakoraga amakosa akavanwa ku mwanya we, icyo yazize cyabaga kizwi nawe n’umukoresha we gusa naho rubanda rusanzwe ntihagire n’urabukwa.

    Uko imyaka yagiye isimburana, ibintu byatangiye guhinduka, bifata indi ntera ku buryo umuyobozi asigaye ava ku buyobozi n’impamvu yavanweho ikamenyekana. Mu minsi ishize, Minisitiri w’Intebe yatumenyesheje impamvu hari ba Guverineri bahagaritswe, iyo biza kuba ari nka mbere washoboraga kugira ngo ni uko habaye impinduka gusa.

    Bene icyo gihe, wasangaga uwo wakuwe ku mwanya ahise ajya kuri Twitter maze agashimira uwari wamuhaye umwanya ku cyizere yamugiriye, akanatangaza ko rwose mu gihe azagirirwa ikindi azakora neza imirimo azaba ashinzwe. Nta muntu washoboraga kurabukwa impamvu umuntu runaka yavanywe ku buyobozi.

    Mbere ya Gashyantare 2020 ubwo abayobozi batatu bavanwaga ku myanya yabo muri Guverinoma n’impamvu z’izo mpinduka zigatangazwa, ikindi gihe byaherukaga hari mu 2013 ubwo Perezida Kagame yavugaga impamvu uwari Minisitiri w’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yakuwe ku mwanya ko byaturutse ku makosa yagaragaye mu kwakira abashyitsi bari bitabiriye inama mu Rwanda bakabura ubakira ku kibuga cy’indege, bikaza kugera aho umwe mu badepite afata imodoka ye akajya kubakura aho izuba ryari ribamereye nabi.

    Magingo aya, ibintu bisa n’ibyahindutse, usibye gukurwa ku mwanya, no gufungwa bisigaye bigeretse, RIB n’izindi nzego zisigaye ziri maso ku buryo ukoze icyaha wese aruhukira inyuma y’inkuta enye.

    Mu gihe kitarenze imyaka ibiri gusa, hari abayobozi benshi bavanywe ku myanya yabo, bagakurikiranwa, bamwe bagafungwa bazira ibyaha byiganjemo kunyereza umutungo wa leta n’ibindi nkabyo.

    Ntabwo iyi nkuru igamije guseka abafunzwe, dore ko no mu Kinyarwanda bavuga ko umugabo mbwa aseka imbohe, ahubwo iragaruka ku buryo ingufu zo gukurikirana uwo ariwe wese wakoze icyaha zisigaje zariyongereye.

    Pierre Damien Habumuremyi

    Hashize iminsi 228, Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe atawe muri yombi na 82 akatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe.

    Usibye igifungo cy’imyaka itatu, Dr Habumuremyi yahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw biturutse kuri sheki yatanze zitazigamiye binyuze kuri Kaminuza ye ya Christian University Of Rwanda yaje no gufungwa.

    Mu iburana yahakanaga ibyo aregwa, akavuga ko adakwiye gukurikiranwa ahubwo ko hakurikiranwa ishuri kandi ko ikirego cye gikwiriye kuburanishwa n’urukiko rw’ubucuruzi, nyuma y’isesengura, urukiko ruza kwanzura ko ahamwa n’icyaha aho kumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ruyigira itatu.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi afungiye i Mageragere muri Gereza ya Nyarugenge

    Kanyankole Alex yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

    Kanyankole Alex wari Umuyobozi wa BRD hagati ya Nyakanga 2013 kugeza mu Ukuboza 2017, yatawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2018.

    Ku wa 13 Kamena 2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwakira ruswa cyangwa indonke hagamijwe gukora ibinyuranyije n’amategeko.

    Ibyaha yahamijwe bishingiye ku cyo ubushinjacyaha bwasobanuye nk’itonesha ku nguzanyo yahawe Trust Industries Ltd ya 3 433 200 $ mu 2017.

    Bwari bumukurikiranyeho kandi gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014, ubwo uwitwa Gahima Abdou uhagarariye ishuri rya Good Harvest and Primary school yasabaga kwegurirwa inguzanyo yari isanzwe kuri Parmalac y’uwitwa Omar Nzamwita ingana na 591 351 688 Frw.

    Usibye igifungo cy’imyaka itandatu, yanahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 22 Frw.

    Kanyankole Alex yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

    Rwamuganza Caleb wahoze muri Minecofin

    Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kuva muri Kamena 2020 afungiye i Mageragere kubera dosiye imwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta.

    Ashinjwa kugira uruhare mu guhombya leta akayabo ka miliyari 2 Frw. Ubushinjacyaha bumurega akagambane no guhendesha Leta mu igurwa ry’inyubako yatanzweho 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

    Urubanza rwe na bagenzi be rwamaze kuburanishwa mu mizi hategerejwe umwanzuro w’urukiko uzatangazwa mu ntangiriro za Werurwe.

    We yiregura avuga ko atigeze ahendesha leta ahubwo ko ibyo yakoze byari bigamije kugira ngo idahendwa kandi ko byanagezweho ugereranyije n’izindi nzu yagiye igura mu bihe bitandukanye.

    Urubanza rwa Caleb Rwamuganza na bagenzi be ruzasomwa mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka

    Serubibi Eric yari Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority

    Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, yafunzwe mu idosiye yarimo we na Rwamuganza na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra.

    Serubibi yagizwe Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority ku wa 31 Kanama 2017, nawe ashinjwa akagambane mu gikorwa cyo guhendesha leta. Ako kagambane ubushinjacyaha bwakunze kuvuga ko kabaye mu nama we na bagenzi be bagiye bakora muri Gicurasi 2018.

    Inzu bose bakurikiranyweho iherereye ku Kacyiru imbere ya Hotel Umubano, ni yo yari yarahawe Minisiteri y’Umutekano ngo ijye iyikoreramo.

    Serubibi Eric yari Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority nawe akurikiranywe hamwe na Rwamuganza Caleb

    Robert Nyamvumba yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

    Nyamvumba Robert yahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ishami ry’ingufu. Ni umwe mu bantu urubanza rwabo ruherutse kumvikana mu itangazamakuru ku kigero cyo hejuru kubera ihazabu yaciwe benshi bagereranyije n’umurengera.

    Ari ku rutonde rurerure rw’abayobozi bafunzwe mu 2020. We yakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ari nabyo urukiko rwamuhamije.

    Yaregwaga gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko aho urukiko rwamuhamije ko yatse rwiyemezamirimo wo muri Espagne 10% ry’isoko rya miliyari 72,6 Frw ryo gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda.

    Afungiye muri Gereza ya Mageragere aho ari kurangiriza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itandatu.

    Itegeko rigena ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye ishuro ziri hagati y’eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yahawe.

    Ubwo ufashe miliyari 7,2 Frw yahamijwe ko yatse nk’indonke ukayakuba inshuro eshatu, ubona ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga miliyari 21 na miliyoni 600 Frw, ari nayo mafaranga yaciwe nk’uko umwanzuro w’urukiko ubigaragaza.

    Nyamvumba Robert yahamijwe icyaha cyo kwaka ruswa

    Gahakwa Daphrose yigeze kuba Minisitiri

    Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yafunzwe ku wa 02 Ukwakira 2020.

    Itabwa muri yombi rye ntaho rihuriye n’iyo myanya ibiri yombi yagiyemo, gusa rifitanye isano n’umwanya yabayeho w’Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

    Ni ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko. Ashinjwa ko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora. Mu 2017 nibwo byaje kumenyekana iyo mashini ikurwa mu murima we.

    Ikindi ni uko akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira, aho ku itariki ya 08 Kanama 2016 ubwo Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira. Iryo soko ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

    Aburana ahakana ibyaha byose akurikiranyweho.

    Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi afungiwe i Mageragere

    Kabera Godfrey yari ashinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

    Kabera Godfrey ni umuhanga mu by’imari. Mbere y’uko afungwa mu mwaka ushize, yari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin. Afunzwe muri dosiye imwe na Rwamuganza na bagenzi be.

    Kayigi Aimable wahoze ari Komiseri muri RRA

    Kayigi Habiyambere Aimable cyo kimwe n’abandi bakozi bakoraga mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, bari imbere y’ubutabera aho bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku musoro waburiwe irengero.

    Ni ibyaha byatumye we n’abandi bayobozi batabwa muri yombi, barakurikiranwa aho ubu dosiye yabo iri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Abakozi bamwe ba RRA bari muri iyi dosiye bamaze kwirukanwa mu kazi kabo nyuma y’aho bigaragaye ko hari amakosa bakoze mu guhombya leta umusoro.

    Kayigi Aimable wari Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu arafunzwe

    Usibye aba bayobozi hari n’abandi batawe muri yombi barimo nk’abarekuwe nka Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra; harimo kandi na CSP Kayumba Innocent ukiri gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha n’abandi.

    Dr Munyakazi Isaac we uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite; aracyari hanze kuko nyuma y’uwo mwanzuro yahise ajurira.

    Dr Munyakazi Isaac aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 gusa yahise ajurira

    Kuva mu 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ye ya gatatu, benshi mu bayobozi yaba muri Guverinoma no mu zindi nzego bagiye bakurikiranwa ku makosa atandukanye. Ibi binagaragazwa n’uburyo na Guverinoma yatangajwe icyo gihe yagiye ihinduka cyane.

    Nk’urugero, Guverinoma yatangajwe ku wa 30 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze kurahira, yari irimo abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba leta 11, mu gihe iyari yayibanjirije yo yari igizwe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga ba leta 10, ari nako bimeze ubu. Muri aba bagize guverinoma hiyongeramo babiri bayobora inzego za leta nk’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, gaz na Peteroli.

    Mu baminisitiri 20 bashyizweho mu 2017, 12 ntibakiri kuri iyo myanya mu gihe abanyamabanga ba leta bose bahindutse. Ni ukuvuga ngo 23 batangajwe muri iyo guverinoma, ntibakiri mu myanya bahawe icyo gihe.


  • Rusizi: Bahangayikishijwe n’abatekamutwe bongeye kubyutsa umutwe –

    Mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere mu minsi yashize humvikanaga abajura bibumbiye mu mutwe wiyise uw’abameni. Aba bakoreshaga ibishoboka byose bakagera ku muntu bifuza kwiba mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    Bakunze gukoresha amayeri biyitirira umuntu cyangwa inzego runaka kuwo bagamije gucucura.

    Nyuma yo kubona ko iki kibazo gihangayikishije urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda RIB, rwinjiye mu gukurikirana abakekwaho ibi bikorwa bamwe barafatwa.

    Nubwo hari hashize iminsi umujyi wa Rusizi n’Akarere muri rusange bafite agahenge, ibi bikorwa byongeye kugaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Uwo baherutse gutuburira vuba aha byabaye tariki 13 Gashyantare 2021, akora umurimo wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kamembe.

    Uyu musore w’imyaka 24 witwa Niyonteze Gedeon avuga ko gutuburirwa kwe kwabaye uruhererekane ku bantu batandukanye nk’amayeri mashya aba bameni badukanye.

    Ati “Barampamagaye biyita umupolisi twese tuzi ukorera kuri sitasiyo ya polisi hano Kamembe, bambwira ko mbagurira amata nkabagurira ama-unites ya telefoni, hanyuma nkajyana n’umu-agent wayohereje bakatwishyura. Uyu muntu yariyoberanyaga cyane ku buryo numvaga avuga neza nka wa mupolisi.”

    Akomeza agira ati “Twageze kuri sitatiyo ya polisi batubwira ko uwo mupolisi yatashye mu cya kare kuko yari yaharaye. Tubahaye nimero yakoresheje basanga atari iye, bagize ngo bayihamagare dusanga yavuyeho kera.”

    Niyonteze byabaye ngombwa ko yishyura uwo mu-agent wari wamufashije kuboherereza amafaranga, ku buryo avuga ko yagize igihombo cya 56000 Frw.

    Uyu musore avuga ko yaje kumenya neza ko hari undi mugenzi we watanze nimero ye kuri aba bantu. Uwo mugenzi we bari bamuhamagaye bamusaba kuza kubatwara cyangwa se akaba nimero ya mugenzi we wabafasha, nimero itangwa ityo.

    Nyirazaninka Rebecca ukora serivisi zo koherereza amafaranga hifashihsijwe ikoranabuhanga, yabwiye IGIHE ko abatekamutwe bongeye kubura muri Rusizi.

    Ati “Muri iyi minsi byongeye kwaduka kuko uretse n’ibi by’ejo hari n’undi baherutse gutuburira hano mu Mujyi rwose. Bazanye andi mayeri atandukanye n’aya mbere niyo mpamvu tudapfa kubitahura.”

    Nyirazaninka yavuze ko afite ubuhamya bw’umucuruzi w’ibirayi mu mujyi wa Kamembe na we uherutse gutuburirwa.

    Ati “Mu cyumweru gishize aha nkorera hari umucuruzi w’ibirayi baherutse gutuburira mu buryo nk’ubu. Baramuhamagaye bamubwira ko bashaka ibirayi na we yumva ko ari abakiriya koko. Bari bamurangiye aho ari bubasange, bamusaba no kohereza amafaranga kuri telefoni ko bari buyamuhere rimwe birangira gutyo. Nimero ntiyongeye gucamo.”

    Mutoniwase Clarisse ukora imirimo y’ubushabitsi na we avuga ko bari bamutuburiye Imana igakinga akaboko.

    Yagize ati “Nanjye byari bimbayeho habuze gato pe. Barampamagaye baza aho ndi bambwira ko bamfitiye akazi, gusa bansaba gufata moto nkagera aho bari bansaba no kohereza amafaranga kuri telefoni ariko mbere yo kubikora nibaza byinshi. Narabahamagaye mbabwiye ko nabamenye barantuka. Gusa numero bakoresha ziba zitandukanye, iyo baguhamagaje si yo bahamagaza undi.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Rusizi, Kankindi Leoncie yabwiye IGIHE ko ubu bujura bwari bumaze gucogora, gusa yizeza ko bagiye kubihagurukira.

    Ati “Ntibyari biherutse kuko twagerageje ibishoboka benshi babikoraga barafatwa. Birumvikana ko niba byongeye kugaruka tugiye kubikurikirana ari naho mpera nsaba uwahuye nabyo ko yakwegera ubuyobozi tukamufasha gukurikirana.”

    Mu mwaka wa 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye abantu bakekwaho ubu bujura basaga 56.

    Hari hashize iminsi nta butekamutwe buvugwa muri Rusizi

    Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru vuba mu gihe bahuye n’abatekamutwe

  • Rulindo: Gitifu yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwicanyi budaturutse ku bushake –

    Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Jean Claude Shabani yakoze iyi mpanuka ku wa 10 Gashyantare 2021 aho yagonze Hakorimana Justin w’imyaka 18 biza no kumuviramo urupfu.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko ku wa 11 Gashyantare Shabani yahise atabwa muri yombi, aho akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

    Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kiyanza. Kugeza ubu haracyakorwa iperereza na dosiye kugira ngo Shabani ashyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe.

    Shabani Jean Claude, aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 111 mu Gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya ko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500Frw na miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.


  • DRC : Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya ufite imyaka 43 #rwanda #RwOT

    Sama Lukonde w’imyaka 43 y’amavuko asimbuye Sylvestre Llunga Ilunkamba uherutse kwegurana na Guverinoma ye nyuma yo gutakarizwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu.

    Uyu Minisitiri w’Intebe mushya ukiri muto, yakoze imirimo inyuranye mu nzego nkuru nko kuba muri yarigeze kuba Minisitiri wa Siporo ku butegetsi bwa Joseph Kabila ndetse kuva muri 2018 akaba yari umuyobozi mukur wa sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Jean-Michel Sama Lukonde ukomoka mu gace gakunze gukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Katanga, ni umwe mu bambari b’ishyaka rito rizwi nka Aco (Avenir du Congo).

    Asimbuye Sylvestre Llunga Ilunkamba weguye nyuma yo gutakarizwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko imushinja kuba Guverinoma ye yari iyobowe nabi.

    Gusa abasesengura ibya Politiki bavugaga ko Perezida Felix Tshisekedi yashakaga kugabanya umubare w’abari mu buyobozi bashyigikiye Joseph Kabila yasimbuye kuko bamuzitiraga mu byemezo yafataga.

    Abakurikirana ibya Politiki ya kiriya gihugu bavugaga ko biteguye kubona abagiye kujya muri Guverinoma y’uyu muminisitiri mushya ukiri muto ku buryo bashobora kuzaba biganjemo amaraso mashya azafasha Tshisekedi gushyira mu bikorwa imirongo ye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Perezida-Tshisekedi-yashyizeho-Minisitiri-w-Intebe-mushya-ufite-imyaka-43

  • Rulindo: Gitifu yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwicanyi budaturutse ku bushake – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB w'umusigire, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Jean Claude Shabani yakoze iyi mpanuka ku wa 10 Gashyantare 2021 aho yagonze Hakorimana Justin w'imyaka 18 biza no kumuviramo urupfu.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko ku wa 11 Gashyantare Shabani yahise atabwa muri yombi, aho akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake.

    Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kiyanza. Kugeza ubu haracyakorwa iperereza na dosiye kugira ngo Shabani ashyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe.

    Shabani Jean Claude, aramutse ahamwe n'iki cyaha yahanwa n'ingingo ya 111 mu Gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, iteganya ko ahabwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu iri hagati y'ibihumbi 500Frw na miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-gitifu-wa-ntarabana-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-ubwicanyi

  • Inyeshyamba za ADF zishe abantu 16 barimo abasirikare ba Leta mu Ntara ya Ituri #rwanda #RwOT

    Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inyeshyamba za ADF zahitanye abantu 16, barimo abasilikali ba Leta batatu, mu ntara ya Ituri, mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'igihugu.

    Igitero cyabaye mu mudugudu witwa Ndalya, muri teritwari ya Irumu. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri ako karere ivuga ko inyeshyamba zishe abaturage 13 n'abasilikali batatu bo mu ngabo za leta. Naho umuvugizi w'igisilikali mu ntara ya Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yatangaje ko mu mirwano yakurikiye igitero bamaze gutabara, bivuganye abarwanyi bane b'inyeshyamba.

    Bose bavuga ko izo nyeshyamba ari iz'umutwe wa kislamu, ADF, Allied Demoratic Forces, ukomoka muri Uganda. Aba barwanyi bahungiye mu mashyamba, basiga basahuye abaturage, banatwitse urusengero rwa kiliziya gatulika rwa Ndalya.

    Mu cyumweru gishize nkuko VOA ibitangaza, ADF yishe abaturage icumi mu mudugudu wa Mwenda, muri teritwari ya Beni. ONU ivuga ko hagati y'ukwezi kwa kalindwi n'ukwa 12 mu mwaka ushize w'2020, ADF yishe abaturage hafi 470 muri teritwari za Beni, Irumu na Mambassa, zo mu ntara ya Ituri.

    ADF ni umwe mu mitwe y'inyeshyamba cyangwa ifite intwaro irenga ijana mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ariko ONU yemeza ko ari yo ikaze kurusha iyindi muri iki gihe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/inyeshyamba-za-adf-zishe-abantu-16-barimo-abasirikare-ba-leta-mu-ntara-ya-ituri/

  • Abaturage muri DR Congo I Butembo batangiye gukingirwa Ebola #rwanda #RwOT

    Mu gice cy'uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hatangiye igikorwa cy'ikingira ku banyagihugu nyuma y'aho icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri aka karere nkuko bivugwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO.

    Abategetsi muri DR Congo, batangaza ko abantu bane aribo bamaze kwandura iki cyorezo cya Ebola kuva cyongeye kugaragara kuwa 07 Gashyantare 2021 mu karere ka Butembo.

    Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS ritangaza ko abakozi bo mukigo cy'ubuzima muri ako karere habonetsemo umuntu umwe wa mbere wanduye aribo bahereyeho gukingira.

    Icyorezo cya Ebola muri DR Congo, byari byatangajwe ko kitakirangwa muri iki gihugu kuva mu kwezi kwa Gatandatu k'umwaka ushize wa 2020. Cyari kimaze kwica abantu 2,287 kuva mu mwaka wa 2018 ubwo cyadukaga.

    Doze zigera ku 8,000 z'urukingo rwa Ebola zari zasigaye igihe iki cyorezo byatangazwaga ko cyarangiye nizo zirimo guhabwa abaturage muri iki gihe nkuko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru. Ervebo, nirwo rukingo rwa Ebola rwemejwe bwa mbere n'ikigo cya Amerika gishinzwe iby'imiti n'ibiribwa( FDA) mu kwezi kwa Cumi na Kabiri kwa 2019.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abaturage-muri-dr-congo-i-butembo-batangiye-gukingirwa-ebola/

  • Idamange yakubise icupa mu mutwe umwe mu bapolisi bagiye kumufata #rwanda #RwOT

    Polisi yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwarirumaze gutangaza ko rwataye muri yombi uyu mugore wari umaze iminsi atambutsa ibiganiro kuri Youtube.

    Muri iri tangazo rya Polisi y’u Rwanda, ivuga ko uru rwego rwafatanyije na RIB kujya gufata uyu mugore aho atuye ahagana saa kumi z’umugoroba.

    Iri tangazo rigira riti 'Ukekwaho icyaha yakoresheje icupa mu gukomeretsa mu mutwe umwe mu bakozi wahise ajyanwa ku Bitaro by’Akarere ku Kacyiru kugira ngo yitabweho.'

    Muri iri tangazo rya Polisi, hagaragaramo ko Idamange akurikiranyweho ibyaha birimo kiriya cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda ariko hakazamo n’icyaha cyo kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko.

    Bishoboka ko azaakurikiranwaho iki cyo kurwanya inzego kubera kwanga gufatwa ahubwo agakubita icupa mu mutwe uriya mupolisi akamukomeretsa.

    Idamange yakunze kumvikana mu biganiro yatambutsaga kuri Youtube bigaruka cyane kuri Politiki ndetse n’ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ibiganiro atahwemye kubwirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ko imvugo akoresha muri biriya biganiro zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikaba ziteza n’imidugararo mu baturage.

    We yakunze kuvuga ko adashobora gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na we yamugizeho ingaruka mu gihe bamwe mu bayirokotse bamaze iminsi bavuga ko kabone n’ubwo waba uri umwe muri ariko udakwiye kuyihakana cyangwa kuyipfobya bityo ko uzabikora agomba kuzabiryozwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Idamange-yakubise-icupa-mu-mutwe-umwe-mu-bapolisi-bagiye-kumufata