Category: Uncategorized

  • Ubuhamya:Nyuma yo kwiyegurira Kristo, Liza Kamikazi aratekanye #rwanda #RwOT

    Liza Kamikazi wamenyekanye cyane mu muziki w’indirimbo zisanzwe (secular music) nyuma akaza gukizwa akinjira mu muziki uhimbaza Imana, ni umukristo akaba n’umuramyi mu itorero 'New Life Bible Church' riherereye mu Kagarama. Yahoranaga ubwoba bw’ukuntu azabaho aretse umuziki umwinjiriza amafaranga akumva acitse intege, ariko umuhamagaro w’Imana uratangaje ubu abayeho neza kandi afite amahoro yo mu mutima.

    Uyu mubyeyi ufite umugabo n’abana batatu wizihiza imyaka irindwi amaze yeguriye ubuzima bwe Kristo, mu yandi magambo akijijwe. Yagiye akora indirimbo nyinshi zamumenyekanishije harimo 'Rahira' yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi. Ku bwe avuga ko izo ndirimbo yakoraga atarakizwa ari ubuhamya ku bazireba bose harimo n’abana be bigatuma babasha kumenya agaciro ko gukizwa ndetse bakamenya ko hari aho Imana ikura umuntu n’aho imugeza bityo bakagira inyota yo kwegera Kristo.

    Mu magambo ye Liza arasobanura uburyo Yesu yahinduye ubuzima bwe akamuha amahoro yo mu mutima.

    Ati: 'Nagiriwe Ubuntu bwinshi bwo kumenya Imana no kuyisobanukirwa uko yagiye inyihishurira n’ubwo ntarayimenya yose kuko Imana ni ngari cyane, ariko gacyeya nasogongeye katumye numva nyirundumuriyemo. Ntabwo nkiri wa wundi wa kera wasengaga Imana nyisaba umugisha gusa, ahubwo nsigaye nsenga Imana nyibaza ngo wandemeye iki kuri iyi si?

    Maze gufata icyo cyemezo nibwo namenye ko nkijijwe by’ukuri, nahisemo kutaberaho inzozi nifitiye cyangwa kugera ku bintu bikomeye, ahubwo nshakisha umugambi w’Imana ku buzima bwanjye. Mubyukuri sinaretse kuririmba n’ubu ndabikora ariko narahindutse kuko sinkiririmba kugira ngo abe ari jye umenyekana ngo abantu bishime, ahubwo nasobanukiwe ko ndi umwana w’Imana mpabwa n’umurimo w’uburirimbyi, mpabwa kwamamaza ko Kristo ari muzima kandi agira neza'.

    Uko Liza Kamikazi yakijijwe:

    Liza arabisobanura ati: 'Sinigeze mbaho ntasenga, yego sinari nzi kuramya ngo ninjire mu bwiza bw’Imana cyane ariko nemeraga Imana, nkemera ko Kristo yaducunguye, ariko impamvu mvuga ko ntari nkijijwe ni uko ntari narigeze nshyira ubuzima bwanjye mu biganza bya Kristo kandi ntabwo nari mfitanye umubano uhambaye n’Imana. Icyo gihe Imana nayifataga nk’aho ari umuterankunga wanjye kuko nazaga namaze gutegura ibyo nyisaba urugero nti 'Ese wamfasha umuziki wanjye abantu bakawukunda? Ndashaka koi bi n’ibi bigenda gutya. Kandi mu byukuri ibyinshi yarabimpaga kuko yashakaga kunyiyegereza.

    Mubyukuri kugira ngo ndeke umuziki usanzwe niyegurire Imana byarangoye ku buryo byafashe imyaka ibiri kugira ngo mbwire Imana ngo noneho ndemeye ndi hano nteze amatwi ngo numve icyo umbwira. Ntangira kugendana n’Imana numvaga imirimo yose yo gukorera Imana nayikora ariko kurirrimba indirimbo zisanzwe simbireke. Umunsi rero Imana yampishuriye ko ngomba kureka uwo muziki numvise mbihiwe kuko nabonaga mu muziki wo guhimbaza Imana nta mafaranga arimo bityo ngahangayikishwa n’uburyo nzabaho.

    Igihe cyarageze ndahinduka biturutse ku nkuru yo muri Bibiliya y’umusore w’umutunzi Yesu yabwiye ngo agende atange ibintu bye byose hanyuma aze amukurikire. Umusore akimara kubyumva yahise ababara cyane agenda mu maso ye hahonze. Iyi nkuru nongeye kuyisoma mu gitondo cya kare ndi mu rugendo n’Imana hashize hafi imyaka 2 ariko nkumva ntarekura secular music. Nkimara kurisoma ryaranshwanyaguje numva ko uriya musore ubutunzi yasabwaga gushyira hasi ni ubutunzi bwe yari afite. Icyo gihe nabonye ko hari ibyo Imana isahaka ko nshyira hasi nkayikorera byeruye. Kuva uwo munsi nahise nsindwa ndambika hasi umuziki wa secular ndavuga nti: 'Mana icyo wandemeye ni cyo ngiye gukora'.

    Kugeza ubu Liza Kamikazi amaze imyaka irindwi yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe kandi yishimiye ko Yesu amuba hafi akamukoresha iby’ubutwari ati: 'Ikiruta ibindi nishimiye uyu munsi ni uko nabonye Imana igenda inkoresha mu buzima bw’abantu batandukanye, mu biganiro nagiye ntanga abantu bagiye banyandikira nkabona ko hari uko Imana yankoresheje kugira ngo ihindure ubuzima bw’abantu cyane cyane ibaha agakiza'.

    Mu gusoza ubuhamya bwe Liza aravuga gukomera kw’Imana ndetse ashishikariza abantu gukizwa kuko nawe yari ahangayitse azi ko nareka umuziki usanzwe atazabona imibereho ariko ubu ameze neza nk’uko abisobanura ati 'Imana irantunze n’umuryango wanjye kandi nta cyo tubuze' Aboneraho kubwira abantu bose kubanza gushaka Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ibindi byose bazabyongererwa.

    Source: IRERE TV

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Nyuma-yo-kwiyegurira-Kristo-Liza-Kamikazi-aratekanye.html

  • Hahishuwe inyandiko simusiga ku bufasha bwa Leta y'u Bufaransa mu mugambi wo gucikisha abajenosideri – #rwanda #RwOT

    U Bufaransa bwagize ijambo rikomeye cyane mu Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal. Muri icyo gihe bwatanze inkunga ikomeye haba mu by'ubukungu n'ibya gisirikare.

    Guhera mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangiza urugamba rwo kwibohora, icyo gihugu cyakomeje gutanga inkunga ya gisirikare n'imyitozo ku Ngabo z'u Rwanda n'umutwe w'Interahamwe, byagize ruhare rukomeye muri Jenoside.

    U Bufaransa bushinjwa gutera inkunga Leta yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ikanayishyira mu bikorwa gusa iki gihugu nta na rimwe cyemeye uruhare rwayo.

    Nyuma y'igihe kirekire, ikinyamakuru Mediapart cyabonye inyandiko zishimangira ko ingabo z'u Bufaransa zari mu Rwanda nyuma ya Jenoside zafashije abajenosideri gutoroka bahungira mu mashyamba ya Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ku wa 22 Kamena mu 1994, ni bwo Loni ibisabwe n'u Bufaransa yafashe umwanzuro No 929 ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda mu cyiswe 'Opération Turquoise', yafatwaga nk'igamije ibikorwa by'ubutabazi ku bari mu kaga.

    Izi ngabo zagiye muri 'Zone Turquoise' yari igice kigizwe n'ahahoze Perefegitura za Cyangugu, Gikongoro na Kibuye ari naho hiciwe Abatutsi benshi nyuma yo gutabwa n'ingabo z'Abafaransa mu maboko y'Interahamwe.

    Abafaransa bageze mu Rwanda bitwaje intwaro zikomeye bisa n'aho biteguye kurwana inkundura. Bari bitwaje indege z'intambara zirenga 30 abasirikare 2500, kandi byari bizwi ko icyo gihugu cyari gifitanye umubano mwiza na leta yari iriho yaba iy'abatazi n'iyari yarayibanjirije zarimo zica Abatutsi umunsi ku wundi.

    Aho gutabara abari mu kaga, ingabo zoherejwe muri 'Opération Turquoise', zo zari zifite gahunda yo kugaba ibitero ku ngabo za APR zari zafashe Kigali, zinaharura inzira yo guhungisha ingabo zari zimaze gukora Jenoside.

    Inyandiko nshya ku ruhare rw'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yerekana ko itegeko ryo guhungisha abajenosideri kabombo ryatanzwe n'abayobozi b'iki gihugu, mu gihe byashobokaga ko batabwa muri yombi bakaryozwa ibyo bakoze.

    Iyo nyandiko yabonywe n'Umushakashatsi w'Umufaransa, François Graner [wanditse igitabo yise 'Le Sabre de la Machette', kivuga ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside akaba anabarizwa mu Muryango Survie uharanira ubutabera kuri Jenoside], uheruka kwemererwa kwinjira mu nyandiko zo ku butegetsi bwa François Mitterrand.

    Mediapart yatangaje ko iyo nyandiko yavuye mu Biro bya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa w'icyo gihe, Alain Juppé, ishimangira ko iki gihugu cyaretse abajenosideri barigendera ndetse yanasinyweho n'Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze y'Igihugu, DGSE.

    U Bufaransa bwageze mu Rwanda mu mutaka wo kurinda abaturage birangira bwifatanyije n’abicaga Abatutsi

    -  Inyandiko yibazwaho yoherejwe yari 'télégramme'

    Iyo nyandiko y'ibanga yo ku wa 15 Nyakanga 1994 ya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, yayoborwaga na Alain Juppé yohererejwe uwari Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Yannick Gérard.

    Ambasaderi Gérard yari yamaze kwandikira Guverinoma y'u Bufaransa asaba amabwiriza agomba kubahirizwa kugira ngo hatabwe muri yombi abayobozi yanditse muri télégramme agaragaza ko 'bagize uruhare rukomeye muri Jenoside.'

    Abayobozi benshi bo muri Leta yakoze Jenoside barimo Perezida Théodore Sindikubwabo, bari mu gace kagenzurwaga n'Ingabo z'u Bufaransa hafi y'Umupaka w'icyari Zaïre. Yaje guhungira muri icyo gihugu muri Nyakanga 1994, afashijwe n'Ingabo z'u Bufaransa. Yapfuye mu 1998 ndetse yari atarabazwa ku byaha yakoze.

    Umwe mu bayobozi bakuru wabonye abo bajenosideri, yagize ati 'Nta yandi mahitamo twari dufite, twirengagije ibibazo byari bihari usibye kubata muri yombi mu gihe hategerejwe ko inkiko mpuzamahanga zibyemerewe zibigaho.''

    Igisubizo cya Guverinoma y'u Bufaransa cyari gitandukanye n'ubusabe bwa Ambasaderi Gérard.

    Muri télégramme yo ku wa 15 Nyakanga, yanditswe saa 18h22 igenerwa 'Yannick Gérard' wenyine, Ibiro bya Minisitiri Juppé byategetse ko abajenosideri binyuze 'mu bushake bwacu bava' mu gace kagenzurwa n'Ingabo z'u Bufaransa.

    Ubwo butumwa bwasaga n'ububurira Ambasaderi Gérard kutivanga we ubwe mu bibazo by'abajenosideri.Iyo télégramme yari ifite umutwe usaba uwabugenewe 'gutanga ubutumwa bwacu ariko mu buryo buziguye'.

    Igira iti 'Ku rundi ruhande, ushobora gukoresha inzira zose zishoboka ukananyura mu Banyafurika muziranye, kugira ngo udahita wivamo.''

    'Uzashimangire ko umuryango mpuzamahanga ndetse by'umwihariko Loni izagena mu gihe cya vuba, ikigomba gukurikiraho ku birebana n'aba bayobozi.''

    Nguko uko abajenosideri bafashijwe gutorokera muri RDC, mu buryo bwari bwateguwe neza mu kuyobya uburari ku ruhare rw'u Bufaransa muri icyo gikorwa.

    Iyo nyandiko kandi yasinyweho n'Umuyobozi wa DGSE, Bernard Émié, wari Umujyanama wa Alain Juppé mbere yo kwinjira mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu, Élysée, ku butegetsi bwa Jacques Chirac.

    Mediapart yagerageje kuvugana na Alain Juppé na Bernard Émié ariko nta n'umwe wifuje kugira icyo abitangazaho.

    -  Uruhare rwa Juppé na Védrine muri Jenoside no gukingira ikibaba abayikoze

    Hari inyandiko zerekana ko hari ibiganiro byabayeho muri Gicurasi 1994, hagati ya Sindikubwabo Théodore na Christian Quesnot wabaye Umugaba w'ingabo wihariye wa Perezida Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995.

    Inyandiko yo ku wa 6 Gicurasi yanditswe bizwi na François Mitterrand, nyuma y'ibiganiro yagiranye na Perezida mushya wa Guverinoma y'abajenosideri, ivuga ko ubwicanyi bwatangiye mu kwezi gushize, ndetse 'bamushimira' byose 'yakoreye u Rwanda.'

    Mu butumwa bwe asoza inyandiko, Général Quesnot, yemera ko bafashije no mu buryo buziguye abayobozi b'u Rwanda mu rugamba rwo guhangana na FPR Inkotanyi.

    Général Quesnot yavuze ko batinyaga igitekerezo cyo gushyiraho igihugu cy'Abatutsi gusa cyiswe 'Tutsiland'' ibyo yavuze ko biteye inkeke; iyo nyandiko yananyuze mu biganza bya Hubert Védrine wabaye Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida w'u Bufaransa hagati ya 1991 na 1995.

    Icyo gihe ariko dipolomasi na serivisi z'iperereza z'u Bufaransa zakomeje gukusanya ibimenyetso ku ruhare rwa Guverinoma y'inzibacyuho muri Jenoside.

    Inyandiko ya dipolomasi yo ku wa 10 Nyakanga 1994 ya Ambasaderi Gérard, yabonywe n'umushakashatsi François Graner, igaragaza ko hari 'ubuhamya bushimangira uruhare ruhuriweho n'urwihariye rw'abayobozi b'i Gisenyi [bari muri Guverinoma yakoze Jenoside] mu bwicanyi.''

    Uyu mudipolomate yongeyeho ko hashingiwe ku bundi buhamya, Perezida Sindikubwabo ubwe inshuro nyinshi 'yategetse iyicwa ry'Abatutsi', ndetse umwe mu baminisitiri yashishikarije ko habaho ubwicanyi bw'abagore n'abana.

    Nyuma y'iminsi itanu ni bwo Ambasaderi Gérard yasabye amabwiriza yo guta muri yombi abo bayobozi bakoze Jenoside ariko nta cyakozwe kuko abayobozi bakuru muri Guverinoma y'u Bufaransa batabyumvikanyeho.

    Inyandiko ziri mu bubiko bwa Élysée, zatangajwe na Reuters mu gitondo cyo ku wa 15 Nyakanga zari zifitwe umutwe ugaragaza ko 'Paris yiteguye guta muri yombi abagize Guverinoma y'Inzibacyuho mu Rwanda'', ikomeza iti 'Bazafatwa nibagera mu maboko y'abasirikare b'Abafaransa bari mu bikorwa byo gutanga ubutabazi mu bikorwa bya Opération Turquoise.''

    Nyuma y'imyaka ine, Jenoside ibaye mu 1998, ni bwo byatangajwe ko Mitterrand nta kibazo yari afite cyo 'guta muri yombi abakoze Jenoside.'

    Yongeyeho ko 'nticyari ikibazo cyanjye cyo kubareka bakajya mu buhungiro muri Zaïre.

    Ibi ni byo byabaye bitanzweho itegeko na Minisitiri we, Alain Juppé mu gihe mu Rwanda ibyo bikorwa [byo gucikisha abajenosideri] byari biyobowe na Lieutenant-Colonel Jacques Hogard, wayoboraga ingabo zari muri Turquoise i Cyangugu.

    Lieutenant-colonel Hogard yabihamije inshuro nyinshi mu biganiro yigeze kugirana n'umunyamakuru David Servenay n'umwanditsi Gabriel Périès, wanditse igitabo Une guerre noire (La Découverte).

    Muri iki gitabo, uyu musirikare abara inkuru ko yagiye kureba mugenzi we wo muri Zaïre ngo baganire ku bajenosideri yari yiteguye kurekura bakagenda.

    Ati 'Ntimufunge imipaka, mubareke bagende, sinshaka ko mubuza aba bantu kugenda. Zaïre ni nini, bagomba kugenda.''

    Kuva ku wa 16 Nyakanga, nyuma y'umunsi umwe, Ibiro bya Juppé byohereje télégramme, Lieutenant- Colonel Hogard yahuye na Perezida ngo amumenyesha ko we n'inkoramutima ze bagomba kugenda mu masaha 24.

    Nguko uko u Bufaransa bwaherekeje abayobozi bakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bubageza ku Mupaka wa Zaïre.

    Nyuma y'igihe kirekire kandi Guillaume Ancel wahoze ari Umusirikare Mukuru w'u Bufaransa wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside na we yabyanditse mu gitabo yise 'Rwanda, la fin du silence, éditions Belles Lettres) avuga ko yabonye Lieutenant-Colonel Hogard inshuro nyinshi.

    Mu buhamya bwe yagize ati 'Arabizi neza ko atari inshingano zacu gutanga ubutabera ariko guherekezanya ubwuzu abagize uruhare mu byemezo bidakwiye byaganishije ku bwicanyi, amaraso akaba abari ku gahanga biramurya. Yashoboraga kubahagarika, yashoboraga kuburizamo umugambi wabo ariko amabwiriza ye nta mahitamo yamuhaye.''

    Inyandiko ya Minisiteri y'Ingabo mu Bufaransa yemeje ko abajenosideri bambutse umupaka w'u Rwanda na Zaïre ku wa 17 Nyakanga 1994. Icyo gihe banafashije ingabo za FAR kugumana intwaro ku buryo zazifashisha mu kwisuganyiriza kongera gutera igihugu.

    Ingabo z’u Bufaransa zishyirwa mu majwi mu bikorwa byo guha imyitozo intagondwa z’Abahutu zatije umurindi Jenosideyakorewe Abatutsi

    Hasohotse inyandiko nshya ishimangira uruhare rw'u Bufaransa mu gutorokesha abajenosideri berekeza mu mashyamba ya Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Perezida François Mitterrand yari yariyemeje gushyigikira Habyarimana Juvénal muri byose kuko bari inshuti magara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indi-gihamya-ku-ruhare-rw-u-bufaransa-mu-gutorokesha-abajenosideri

  • Wa mugabo ufite ubugufi budasanzwe yajyanye wa mukobwa bakundana ufite ikibuno kidasanzwe kumwerekana iwabo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo amaze kumenyekana cyane kubera gukundana n'umukobwa nawe ufite ikibuno n'imiterere bidasanzwe, bivugwako umugabo apima ibiro 25 naho uyu mukobwa we agapima ibirenga 100.

    Ku munsi wa Saint Valentin, uyu mugabo yagiye kwekana uyu mukobwa bakunda iwabo mu muryango aho nabo batunguwe n'ingano y'ikibuno cy'uyu mukobwa uzwi ku mazina ya EUDOXIE YAO.

    Grand P mubutumwa yageneye umukunzi we ku munsi w'abakundana yagize ati 'Ndagukunda cyane, ndabikubwiye, kandi ndabisubiramo, amagambo yanjye arabigaragaza,…..'.

    Yakomeje agira ati 'Ndashaka ko bizahora gutya ubuziraherezo nzicuza ijoro rizarenga ntari kumwe nawe, kandi buri gitondo ndashaka ko izuba ryaka rizajya rirasa uri mumaboko yanjye….'

    Uyu mugabo ufite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk'umuntu ushaje bivugwako yahuye n'uburwayi bwitwa Progeria, umuntu urwaye iyi ndwara agaragara nkuwagwingiye, imisatsi ye irapfuka,agira umutwe mutoya, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rugamugaragaza ko ashaje.

    Uyu mugabo bivugwako afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25 naho umukobwa we apima ibiro birenga ijana.

    Uyu mugabo bivugwako afite amafaranga menshi cyane, akura mubijyanye n'ubuhanzi, ndetse uyu mukobwa nawe ni umunyamideri wiyerekana agaragaza ikibuno cye, akaba afite n'amaduka acuruza imyambaro n'imibavu y'abagore, arazwi cyane kuko akurikirwa n'abarenga miliyoni kurubuga rwa instagram.

    Uyu mukobwa Eudoxie Yao avugako, urukundo rwe n'uyu mugabo rwiyongereye cyane kubera ibyo abantu babavugagaho, nawe ngo ubu arashaka kugaragazako urukundo rujya aho rushatse kandi ngo buri muntu wese akwiye gukunda hatitawe kumiterere ye.








    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-mugabo-ufite-ubugufi-budasanzwe-yajyanye-wa-mukobwa-bakundana-ufite-ikibuno

  • Ijoro rya Champions League: PSG irasura FC Barcelona mu mukino ubanza wa 1/16 [IBIVUGWA MU MAKIPE] #rwanda #RwOT

    Barcelona irakira Paris Saint-Germain muri UEFA Champions League uyu munsi saa 22h00 nyuma y'aho muri 2017 habaye ibitangaza bya La Remontada (The Comeback).

    Muri uwo mwaka wa 2017,PSG yatsinze ibitego 4-0 mu mukino ubanza ariko uwo kwishyura habaye ibitangaza bitazibagirana kuko Messi na Neymar Jr bafashije FC Barcelona gutsinda PSG ibitego 6-1.

    Neymar Jr ntari buze kuboneka muri uyu mukino wa 1/16 cya UEFA Champions League ya mbere ya Mauricio Pochettino muri PSG.

    ABAKINNYI BASHOBORA KUBANZA MU KIBUGA KU MPANDE ZOMBI:

    Barcelona: Ter Stegen: Dest, Mingueza, Lenglet, Alba; De Jong, Busquets, Pedri: Messi, Griezmann, Dembélé.

    Paris SG: Navas; Florenzi, Marquinhos, Kimpembe, Kurzawa; Gueye, Verratti, Paredes; Kean, Icardi, Mbappé.

    FC Barcelona irakina 4-3-3 yayo,kuko yaba Leo Messi,Ousmane Dembélé na Antoine Griezmann bahagaze neza cyane muri iyi minsi bose barahari.Iyi kipe nta kibazo gikomeye ifite.

    PSG iri mu mazi abira kuko idafite Neymar Jr na Angel di Maria ndetse yanagaragaje ko ifite icyuho mu bwugarizi cyane ko butagitanga akazi kubera kugenda kwa Thiago Silva. Bernat ,Dagba na Pembélé nabo ntibaragaragara ku ruhande rwa PSG.

    Ronald Koeman utoza Barcelona yagize ati 'Turajya muri uyu mukino dufite icyizere.Tumaze iminsi tubizi ko uyu ari umukino ukomeye kuko PSG n'ikipe ikomeye cyane.Dukunda kugumana umupira,kuyobora umukino no kurema amahirwe.Turifuza kurangiza uyu mukino tutinjijwe igitego.'

    Mauricio Pochettino utoza Paris SG yagize ati 'Uyu n'umukino w'ingenzi cyane by'umwihariko kuri njye umaze iminsi 40 mu ikipe.Nzi agaciro uyu mukino ufite ikipe.Gutwara UEFA Champions League niyo ntego nkuru y'ikipe.Ibihe turimo turabizi ariko ejo turiteguye.

    Uyu munsi kandi,Leipzig irakira ikipe ya Liverpool aho ku ruhande rwa The Reds iraba idafite Milner Matip, Keïta,Jota, Gomez, Van Dijk.

    Abashidikanywaho kuri Liverpool barimo Fabinho, Davies, Kelleher, Origi

    Leipzig yo irakina idafite Forsberg, Laimer, Szoboszlai.Ushidikanywaho ni Henrichs.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ijoro-rya-champions-league-psg-irasura-fc-barcelona-mu-mukino-ubanza-wa-1-16

  • Nyamagabe: Bafite ubwoba bw'indi Guma mu rugo nyuma y'abarwayi 100 ba Covid-19 mu cyumweru kimwe – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyamagabe kari mu turere aho umubare w'abandura Covid-19 nyuma ya Kigali uri gutumbagira mu buryo buteye inkenke.

    Imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima igaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kuva ku wa 8 Gashyantare kugera kuwa 15 abanduye Covid-19 biyongereye dore ko muri iki cyumweru handuye abantu bangana 106 ku buryo nibura ku munsi byibuze handura abantu ku mpuzandengo ya 13.

    Abaturage baganiriye na RBA batangaje ko bahangayikishijwe cyane n'umubare uri kwiyongera ariko bagatunga agatoki bagenzi babo barwariye mu ngo badakozwa ibyo kuguma mu rugo bashobora kwanduza benshi.

    Umwe yagize ati 'Biraduhangayikishije. Iyo twumva turi aba kabiri ku Mujyi wa Kigali, natwe tuba duhangayitse, gusa dufite n'ubwoba ko Nyamagabe bashobora kuyisubiza muri Guma mu rugo. Ikintu n'abagiraho inama cyo Covid-19 iracyahari ntaho yagiye, bakomeze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.'

    Undi wunze mu rya mugenzi we yagize ati 'Ubwo ngewe iyo mbireba mba numva hakwiye gupimwa abantu bose baza bavuye hirya no hino, gusura inshuti, umubyeyi cyangwa mu mirimo itandukanye mbere yo kujya mu miryango. Ugasanga umuntu avuye Kigali araje twese araduhumanyije n'abandi baturage.'

    Aba baturage bifuza ko bagenzi babo bakirenga ku mabwiriza nkana bakisubiraho bagategereza ko inzego z'ubuzima zibaha uruhushya rwo kugenda rwemeza ko bakize.

    Sibomana Jean Bosco urwariye Covid-19 mu rugo we aragira inama bagenzi be ati 'Inama nagira abandi barwariye mu ngo bari gukurikiranwa n'abaganga ko baguma mu rugo kugeza igihe bakize bakareka kwanduza abandi kuko icyorezo cyo kirahari kandi ntiwapfa kumenya ukirwaye.'

    Umuyobozi w'ibitaro bya Kigeme Dr Nzabonimana Ephrem, avuga ko intandaro y'ubwiyongere bw'abandura Covid-19 mu karere ka Nyamagabe ahanini buterwa n'umubare w'abipimisha wiyongereye nk'umusaruro wo gupimira Covid-19 ku bigo nderabuzima.

    Ati 'Hari umunsi umwe twagize abarwayi bagera kuri 32, twari twafashe ibipimo bigera kuri 300 umunsi umwe. Kuva izo ngamba zatangira twahise dutangira kubona abarwayi benshi kandi abaturage bitabiriye cyane iyi serivise. Bigaragaza ko izi ngamba ziri gutuma tubona abarwayi batararemba kandi bikagabanya impfu nyinshi dushobora kugira.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko n'ubwo iyi Ntara iri kugaragaza abarwayi buri munsi, ubukangurambaga bugikomeje kugira ngo hakosorwe amakosa akigaragara muri iyi Ntara mu guhangana na Covid-19, nk'aho usanga abaturage bagishaka kuva mu karere bajya mu kandi, abagaragara mu tubari, abatambara agapfukamunwa n'abakambara nabi, abakora ibirori kandi bitemewe n'ibindi.

    Imibare ya Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu Karere ka Nyamagabe kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka hamaze gufatwa ibipimo bisaga 2800, hakaba harabonetse abarwayi 415, naho abagera kuri 200 nibo bari gukurikiranirwa mu rugo n'inzego z'ubuzima.

    Abaturage baratunga agatoki abarwariye Covid-19 mu rugo nk’intandaro yo kwanduza abandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-bafite-ubwoba-bw-indi-guma-mu-rugo-nyuma-y-abarwayi-100-ba-covid-19

  • Imbuto zituburirwa hanze y'igihugu zigiye gukurirwaho nkunganire yatangwaga na Leta – #rwanda #RwOT

    Imbuto zituburirwa mu mahanga zirimo iz'ibigori, iza soya n'ingano zabonekaga mu Rwanda, Leta itanze nkunganire mu kiguzi cyazo kugira ngo zihendukire abahinzi. RAB yatangaje ko iyi nkunganire igiye kuvanwaho kugira ngo hongerwe umusaruro w'imbuto zituburirwa imbere mu gihugu.

    Hashize igihe, u Rwanda rushishikariza abahinzi mu nzego zitandukanye gukangukira ubutubuzi bw'imbuto zinyuranye mu rwego rwo kwihaza mu mbuto aho guhora bateze amaso imbuto zituruka kandi ziri no ku giciro cyo hejuru ugereranyije n'izo mu gihugu.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi muri RAB, Dr Charles Bucagu yabwiye IGIHE ko guhagarika nkunganire ku mbuto zituburirwa hanze bizorohera abahinzi mu ngeri zose, cyane ko ari ku bw'inyungu zabo.

    Ati 'Icya mbere ni uko tugiye gukoresha imbuto yacu, hari amafaranga atangwa ku nyungu mu by'ubwenge kuko tuzaba dukoresha uburyo bwacu bwavumbuwe na RAB kandi urabizi ko ari ikigo cya Leta ayo ntashobora gutangwa, ahanini wasangaga ari yo mpamvu izi mbuto zo hanze zihenda. Ku bahinzi nabo bizababera byiza kuko n'igihe hagaragara ikibazo mu mbuto, twabasha gukurikirana umutubuzi wazo.'

    Uyu muyobozi ahamya ko gukuraho nkunganire ku mbuto zituburirwa mu mahanga bizakomeza kongera umusaruro w'izituburirwa mu Rwanda, cyane ko bizafungura isoko ku bigo byifuza gutuburira imbuto mu Rwanda.

    Ati 'Turebye kuri ubu ubushobozi bwacu ku mbuto dutuburira mu Rwanda by'umwihariko kuri ziriya twatangiraga nkunganire, tumaze kwihaza. Ikindi twifuza ni uko ibigo mpuzamahanga bitubura imbuto byaza bigatuburira imbuto hano mu Rwanda, kuruta kujya kuzihaha i mahanga.'

    Uyu muyobozi yavuze ko nkunganire ku bahinzi batubura imbuto izakomeza gutangwa ariko ku mbuto zituburirwa imbere mu gihugu. Yemeza ko uwakifuza gutumiza imbuto hanze y'igihugu yakwiyishyurira ikiguzi cyose.

    Ati 'Ntabwo navuga ko nkunganire ikuweho kuko izakomeza gutangwa ariko izatangwa ku mbuto zituburirwa mu Rwanda. Bivuze ko uwakenera imbuto runaka ziturutse hanze yakwiyishyurira ikiguzi cyose, bityo rero ntabwo twabuza umuntu wifuza gutumiza imbuto zo hanze mu gihe afite ubushobozi.'

    Nubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko mu gihugu humvikana amajwi y'abatubuzi bataka igihombo mu buryo bunyuranye bushingiye ku mbuto batubuye cyangwa abahinzi bahinga ntibabone umusaruro bagatunga agatoki RAB muri icyo gihombo.

    Mu gukemura ibi, Bucagu yavuze ko RAB yashyizeho uburyo bw'imikoranire ku batubuzi b'imbuto no guhugura ababikora kugira ngo bagire ubumenyi mu gutubura imbuto aho kwishora muri byo nta bumenyi bafite cyane ko aho bikunze kugaragara ngo usanga amakosa yarakozwe n'abatubuzi b'imbuto batabisobanukiwe.

    Leta igiye kuvanaho kunganire ku mbuto zatuburirwaga hanze y’u Rwanda mu guteza imbere izituburirwa mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-zituburirwa-hanze-y-igihugu-zigiye-gukurirwaho-nkunganire-yatangwaga-na

  • Nyamagabe: Bafite ubwoba bw’indi Guma mu rugo nyuma y’abarwayi 100 ba Covid-19 mu cyumweru kimwe –

    Akarere ka Nyamagabe kari mu turere aho umubare w’abandura Covid-19 nyuma ya Kigali uri gutumbagira mu buryo buteye inkenke.

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kuva ku wa 8 Gashyantare kugera kuwa 15 abanduye Covid-19 biyongereye dore ko muri iki cyumweru handuye abantu bangana 106 ku buryo nibura ku munsi byibuze handura abantu ku mpuzandengo ya 13.

    Abaturage baganiriye na RBA batangaje ko bahangayikishijwe cyane n’umubare uri kwiyongera ariko bagatunga agatoki bagenzi babo barwariye mu ngo badakozwa ibyo kuguma mu rugo bashobora kwanduza benshi.

    Umwe yagize ati “Biraduhangayikishije. Iyo twumva turi aba kabiri ku Mujyi wa Kigali, natwe tuba duhangayitse, gusa dufite n’ubwoba ko Nyamagabe bashobora kuyisubiza muri Guma mu rugo. Ikintu n’abagiraho inama cyo Covid-19 iracyahari ntaho yagiye, bakomeze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.”

    Undi wunze mu rya mugenzi we yagize ati “Ubwo ngewe iyo mbireba mba numva hakwiye gupimwa abantu bose baza bavuye hirya no hino, gusura inshuti, umubyeyi cyangwa mu mirimo itandukanye mbere yo kujya mu miryango. Ugasanga umuntu avuye Kigali araje twese araduhumanyije n’abandi baturage.”

    Aba baturage bifuza ko bagenzi babo bakirenga ku mabwiriza nkana bakisubiraho bagategereza ko inzego z’ubuzima zibaha uruhushya rwo kugenda rwemeza ko bakize.

    Sibomana Jean Bosco urwariye Covid-19 mu rugo we aragira inama bagenzi be ati “Inama nagira abandi barwariye mu ngo bari gukurikiranwa n’abaganga ko baguma mu rugo kugeza igihe bakize bakareka kwanduza abandi kuko icyorezo cyo kirahari kandi ntiwapfa kumenya ukirwaye.”

    Umuyobozi w’ibitaro bya Kigeme Dr Nzabonimana Ephrem, avuga ko intandaro y’ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu karere ka Nyamagabe ahanini buterwa n’umubare w’abipimisha wiyongereye nk’umusaruro wo gupimira Covid-19 ku bigo nderabuzima.

    Ati “Hari umunsi umwe twagize abarwayi bagera kuri 32, twari twafashe ibipimo bigera kuri 300 umunsi umwe. Kuva izo ngamba zatangira twahise dutangira kubona abarwayi benshi kandi abaturage bitabiriye cyane iyi serivise. Bigaragaza ko izi ngamba ziri gutuma tubona abarwayi batararemba kandi bikagabanya impfu nyinshi dushobora kugira.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko n’ubwo iyi Ntara iri kugaragaza abarwayi buri munsi, ubukangurambaga bugikomeje kugira ngo hakosorwe amakosa akigaragara muri iyi Ntara mu guhangana na Covid-19, nk’aho usanga abaturage bagishaka kuva mu karere bajya mu kandi, abagaragara mu tubari, abatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi, abakora ibirori kandi bitemewe n’ibindi.

    Imibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu Karere ka Nyamagabe kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka hamaze gufatwa ibipimo bisaga 2800, hakaba harabonetse abarwayi 415, naho abagera kuri 200 nibo bari gukurikiranirwa mu rugo n’inzego z’ubuzima.

    Abaturage baratunga agatoki abarwariye Covid-19 mu rugo nk’intandaro yo kwanduza abandi

  • Zari Hassan yagarageje isura y’umukunzi we mushya ku munsi w’abakundanye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugenda agaragaza ibice bice by’amafoto y’umukunzi we mushya, Zari Hassan ku munsi w’abakundanye yahishuye isura y’uyu mukunzi we.

    Mbere y’iminsi mike ngo umunsi w’abakundanye ugere, Zari Hassan wahoze akundana n’umuhanzi Diamond banabyaranye abana 2, yatangaje ko ari mu rukundo rushya n’umusore yise Dark Stallion.

    Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare ku munsi w’abakundanye, Zari Hassan abinyujije ku rukuta rwa Instagram yerekanye isura y’uyu musore yihebeye yise Dark Stallion.

    Nyuma yo gutangaza ko afite umukunzi mushya, Zari yatangiye kwibasirwa n’abantu bamubwira ko n’ubundi batazarambana bizamera nk’abo batandukanye.

    Zari Hassan akaba yarabahaye gasopo, yagize ati“Abantu benshi bababaye bifuza kukubona muri group yabo ya WhatsApp. Ndakwinginze ntumbarire muri urwo rwego. Nahakanye kuba umwe muri mwe. Ibyishimo biba hano. Niba bizarangira mu marira bireke bibe, mwe muzahomba iki?'

    Zari Hassan w’abana 5, nyuma yo gutandukana na Diamond muri 2018, yongeye kumvikana mu rukundo ubwo yavugaga ko ari kumwe na King Bae, na we baje gutandukana kuko uyu musore ngo yamweretse ko ari umukire kandi nyamara ibyo yakoreshaga byose byari ibitirano.

    Zari Hassan yagiye agaragaza ibice bice by’amafoto ye n’umukunzi we mushya

    Zari Hassan n’umukunzi we mushya Dark Stallion yamugaragaje ku munsi w’abakundana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zari-hassan-yagarageje-isura-y-umukunzi-we-mushya-ku-munsi-w-abakundanye

  • Rubavu: Bababajwe no kurandurirwa ibigori bakanategekwa kwishyura ababiranduye – #rwanda #RwOT

    Abaranduriwe imyaka ni abaturage basaga 30 bahingaga mu gishanga kiri hagati y'umupaka w'u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bugarijwe n'inzara ikomeye batewe n'uko ubuyobozi bwabasabye kwirandurira imyaka mu mirima yari ibatunze.

    Bavuze ko bababajwe n'uburyo banze kwirandurira imyaka mu mirima ubuyobozi bukazana abanyerondo bakayikuramo nyuma bukabasaba ko aribo banabishyura ku buryo buri muturage yatanze 2000Frw.

    Bakomeje bavuga ko nyuma y'igihe gito baje gutungurwa no kongera kumva ubuyobozi bubemerera kongera guhinga ibigori kandi bwari bwarabyanze.

    Bunani Joseph, umwe mu baranduriwe ibigori yavuze ko yababajwe n'uburyo basabwa kwishyura abaje kubarandurira imyaka.

    Ati 'Njye icyambabaje ni uburyo gitifu yadutegetse kurandura imyaka tukabyanga hanyuma akazana inkeragutabara zikayikuramo noneho akadutegeka kuzishyura buri muturage agatanga 2000 Frw.'

    Undi muturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati ' ni gute se umuntu agusaba kurandura imyaka akaguteza inzara hashira iminsi akakwemerera kongera kuyitera? ubwo se ntihari igihe baba barafashe icyemezo bahubutse.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco yemereye IGIHE ko bari basabye abaturage kudahinga imyaka miremire mu rwego rwo gucunga umutekano.

    Ati 'Uko bimeze umwanzuro abaturage bari bawuzi mbere ko byari bibujijwe guhinga ibigori muri 100 zo hafi y'umupaka kandi ntabwo ari mu murenge wose mu rwego rw'umutekano, mu kwirinda ko umwanzi ariho yanyura ariko nyuma bagaragaje ikibazo cyabo tubibaza inzego z'umutekano dukorana barabyemererwa ubu nta kibazo.'

    Yavuze ko nta mafaranga 2000 batse abaturage yo guhemba ababaranduriye imyaka, ashimangira ko bagiye kubikurikirana bakamenya ababikoze niba hari aho byabaye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babajwe-no-kurandurirwa-imyaka-bakanategekwa-kwishyura-abayiranduye

  • Karongi : Nyuma y’iminsi micye kuri Dawe uri Ijuru hongeye kuba inkangu #rwanda #RwOT

    Nta n’icyumweru kirashira kuko ku wa 12 Gashyantare n’ubundi hariya kuri Dawe uri Ijuru hariya habaye ikibazo nk’iki ubwo umusazi waridukaga abantu bawureba ugafunga umuhanda ariko Polisi ikaza kuhagoboka igakura itaka mu muhanda ukongera kuba nyabagendwa.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, hongeye kuba ikibazo nka kiriya ku buryo uyu muhanda na none utakiri nyabagendwa.

    Polisi y’u Rwanda yamenyesheje ko iyi nkangu “yatewe n’imvura nyinshi yaguye, ikavuga ko gukoresha uriya muhanda wa Kigali- Karongi-Nyamasheke-Rusizi, bitagishoboka.”

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko hatangiye ibikorwa byo gutunganya uriya muhanda, isaba abantu gukoresha umuhanda wa Kigali- Huye-Rusizi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Saiba Gashanana, wagiye ahabaye kiriya kibazo, avuga ko byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ndetse ko ubwo yari ariyo na bwo imisozi yari iriho imanuka.

    Uyu muyobozi wavuze ko ibikorwa byo gutunganya uriya muhanda byatangiye gukorwa, yavuze ko bigoye kwizera ko uyu munsi byaba byarangiye kuko nubundi ibitaka byariho bikimanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Nyuma-y-iminsi-micye-Kuri-Dawe-uri-Ijuru-hongeye-kuba-inkangu