Category: Uncategorized

  • Idamange yakubise umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa –

    Idamange w’imyaka 42, amaze iminsi yumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu bikorwa bya politiki n’ibindi bitandukanye bigize ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, nibwo Polisi y’Igihugu ifatanyije na RIB, bagiye gufata Idamange akorweho iperereza kuri ibi bikorwa bye bikekwa ko ari ibyaha.

    Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko ubwo bari bagiye kumufata yagerageje gushaka kwanga gutabwa muri yombi, akubita umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

    Rikomeza rigira riti “Ukekwaho ibyaha [Idamange] yagerageje kwanga gutabwa muri yombi nk’uko biteganywa n’amategeko, yakoresheje icupa arikubita umupolisi mu mutwe aramukomeretsa.”

    Polisi y’u Rwanda itangaza ko umupolisi wayo wakomerekejwe na Idamange yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kacyiru.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

    Inkuru bifitanye isano: Idamange yatawe muri yombi

    Idamange yakubise umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa

  • Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w'Ihuriro Nyafurika ry'Ibihugu bihinga kawa – #rwanda #RwOT

    Ihuriro Nyafurika ry'Ibihugu bihinga Kawa, IACO, risanzwe rigira umuyobozi waryo buri mwaka w'ingengo y'Imari [aba ari Minisitiri w'Ubuhinzi], kuri ubu u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo Minisitiri Mukeshimana yahererekanyije ububasha n'Umunye-Ghana, Dr. Owusu Afriyie Akoto.

    Iri huriro ryashinzwe mu 1996, ritangirana n'ibihugu 11 kuri ubu ribarizwamo ibihugu bigera kuri 25 bihinga bikanatunganya kawa birimo n'u Rwanda.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bihinga kandi bikanatunganya kawa nziza ifite umwihariko w'uburyohe bukundwa n'amahanga.

    Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w'Ibikomoka ku buhinzi (NAEB), igaragaza ko mu Rwanda imiryango 400 000 itunzwe n'ubuhinzi bwa kawa.

    Ku mwaka nibura u Rwanda rweza toni 16 000 kugeza kuri toni 21 000. Kawa ihingwa ku buso bungana na hegitari 42 000 ziganjemo izo mu bice by'imisozi miremire.

    Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w'Ihuriro Nyafurika ry'Ibihugu bihinga kawa

    Minisitiri Mukeshimana ni we uyoboye IACO mu 2020/2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mukeshimana-yagizwe-umuyobozi-w-ihuriro-nyafurika-ry-ibihugu-bihinga

  • Imwe mu mpunzi ziheruka kugezwa mu Rwanda zivanywe muri Libya yapfuye – #rwanda #RwOT

    Uyu musore kimwe na bagenzi be baba mu Nkambi y'Impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yabwiye IGIHE koko ko uwo musore yitabye Imana bakaba bagikurikirana ngo bamenye icyo yazize.

    Yagize ati 'Amakuru yuko iyo mpunzi yitabye Imana ni byo, ariko ntiturashobora kumenya icyo yazize, niba ari urupfu rutunguranye cyangwa se rusanzwe, cyangwa niba ari uburwayi.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukurikirana kugira ngo hamenyekane icyo uyu musore yazize.

    Ku kijyanye no kuba uyu musore yaba yiyahuye, Kayumba yavuze ko byose bizava mu iperereza ryatangiye gukorwa na RIB. Yasobanuye ko na bo babyumvise ariko ko nta gihamya ifatika bafite ahubwo hazategerezwa iperereza.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 515 zaturutse muri Libya zikaba zaraje mu byiciro bitanu guhera mu mwaka wa 2019, bose baba mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Bamwe muri izi mpunzi bamaze kubona ibindi bihugu bibakira byo ku Mugabane w'u Burayi barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bagiye muri Canada, abandi 46 bagiye muri Norvège naho batanu berekeza mu Bufaransa.

    U Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwakira izi mpunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi babagamo muri Libya aho abenshi bahageze bashaka inzira yabageza i Burayi mu bihugu bikize, muri Libya ntibahagiriye amahirwe kuko batangiye gutotezwa n'ibindi bikorwa by'iyicarubozo.

    Abandi batangiye gucuruzwa mu buryo bubabaje maze u Rwanda rwiyemeza kwakira izi mpunzi mu rwego rwo kuzifasha kubaho mu buzima bwiza buzira iyicarubozo, ababonye ibihugu bibakira by'i Burayi bemererwa kugenda bakajya kubituramo.

    Inkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira bavuye muri Libya mu bihe bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imwe-mu-mpunzi-ziheruka-kugezwa-mu-rwanda-zivanywe-muri-libya-yapfuye

  • Ibi nibyo bizakwereka ko uri mu rukundo nyakuri cyangwa urw'agahararo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema rutangaza ko hari ibintu bishobora kukwereka ko uri mu rukundo rw'agahararo(ruhutiyeho) cyangwa urw'ukuri nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    1.Mu rukundo nyarwo,habaho kuganira no kungurana ibitekerezo ku mishinga runaka ishobora kubateza imbere ndetse bakagira n'umwanya uhagije wo kuganira ku rukundo.

    2.Urukundo ruhutiyeho rurangwa akenshi n'utugambo tworoshye turyoshye tw'ubusabusa abantu barurimo babwirana ariko muri make ntamushinga cyangwa undi musaruro bigaragara ko wavamo.

    3.Urukundo nyarwo ntirugendera ku bintu runaka bidasanzwe bigaragara ku bakundana nk'ibyagaragaye hejuru, ahubwo iyo abakundana bari murukundo nyakuri bumva banyuzwe n'uko bari. Mu yandi magambo baba barimariranyemo.

    4.Urukundo ruhutiyeho rwibanda cyane ku bice bimwe na bimwe by'umubiri umuntu aba yarakundiye undi urugero: isura,ikimero,imigendere,inseko,kuberwa ubutunzi n'ibindi.

    5.Iyo urukundo nyarwo rugaragayemo agatotsi, abakundana ntibihutira gutandukana ahubwo bashobora no kumara igihe babyigaho bakazafata umwanzuro nyuma ndetse byanaba ngombwa bagakomezanya.

    6.Mu rukundo ruhutiyeho,iyo habayeho kutumvikana, abakundana bahita batandukana byihuse kuko buri wese aba yumva nta kibazo ko azabona abandi bameze nka we.

    7.Mu rukundo nyakuri,abakundana ntibafuhirana bya cyane ahubwo bahana akanya ko kuganira n'izindi nshuti n'abavandimwe. Uru rukundo nyakuri iyo urugenzemo neza, na za nshuti n'imiryango birabashyigikira.

    8.Urukundo ruhutiyeho rutuma umwe mu bakundana yica ku bandi bantu kuko aba yumva arangamiye umuntu umwe gusa kubera cya kintu amukurikiyeho, nyamara iyo amaze kukigeraho cyangwa bashwanye arabagarukira.

    9.Iyo mu rukundo ruhutiyeho habayeho kutumvikana ku mpande zombi zumva ko byazicikiyeho aho kureba icyakorwa mu gihe urukundo nyakurirwo rutegereza kandi rukihangana.

    10.Urukundo ruhutiyeho akenshi ruganisha ku mibonano mpuzabitsina mu gihe urukundo nyakuri rwereka abarurimo ko imibonano mpuzabitsinaatari cyo kimenyetso cyonyine kigaragaza abakundana.

    11.Urukundo ruhutiyeho rurafuha cyane (Jealous) ariko mu by'ukuri nuko haba hari inyungu idasanzwe abarukundana babi temo. Mu gihe hatabaho gufuha cyane ku bakundana urukundo nyarwo kuko bagirirana icyizere.

    12.Urukundo ruhutiyeho rurangwa nuko abakundana bishimira kuratira abandi ibyo bakoze (namusomye, twasohokanye,…) mu gihe abari mu rukundo nyakuri baraceceka abantu bakabibwirwa n'uko babyiboneye.

    N'ubwo urukundo ruhutiyeho rushobora gukura rukavamo urukundo nyarwo, ntirukunze kuramba kuko indamu abarukundana baba barutegerejeho baba bamaze kuzibona. Si byiza gukunda cyangwa gushakana n'umuntu kuko hari icyo umukurikiyeho cyaba umutungo, ubwiza n'ibindi, ahubwo wagakwiye kubikora kubera urukundo.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibi-nibyo-bizakwereka-ko-uri-mu-rukundo-nyakuri-cyangwa-urwagahararo/

  • Umuhanzi Rayvanny mu mazi abira kubera amashusho yagiye hanze asoma umwana w'umukobwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Rayvanny ntiyorohewe nyuma yo kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w'ejo wa Saint Valentin, arimo asomana n'umukobwa[umwana] w'umukunzi mushya wa Harmonize.

    Ibi byatumye benshi bagaya uyu muhanzi, kuko ngo uyu mukobwa akiri muto dore ko yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 5. Ndetse ibi bikaba bitanishimiwe n'umubyeyi w'uyu mukobwa ariwe Kajala. Ndetse kuri uyu wambere umuhanzi Harmonize uri mu rukundo na nyina w'uyu mukobwa, yandikiye ubutumwa burebure Rayvanny amugaya.

    Harmonize mu butumwa bwe yabwiye Rayvanny ko ibyo yakoze bitamushimishije na gato n'umubyeyi ufite umwana w'umukobwa( tubibutsa ko Harmonize nawe afite umwana muto w'umukobwa) ndetse anabaza Rayvanny ibyo yibazaga.

    Yagize ati ' Ese buriya wigeze utekereza kubafana bawe bangana nkuwo mukobwa uko bazabyakira nibabona iyi video washyize hanze? ese watekereje ko umaze gukomera kuburyo amategeko ya leta atakureba?

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-rayvanny-mu-mazi-abira-kubera-amashusho-yagiye-hanze-asoma-umwana-wumukobwa/

  • ESE KOKO MICHAEL JACKSON YAHANUYE KO ICYOREZO CYA COVID-19 KIZAHANGAYIKISHA ISI? #rwanda #RwOT

    Mu myaka 1996 ndetse no mu 1999, umwami w'injyana ya pop, yagaragaye cyane mu bitaramo ndetse no mu ruhame yambaye agapfukamunwa (face mask). Icyo gihe yavugaga ko ari kwirinda ndetse no gukangurira abafana be ko bagomba kwitega no kwirinda ibyorezo.

    Mu 1996, umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya Pop, MICHAEL Jackson yagaragaye mu Bwongereza yambaye agapfukamunwa, ubwo yari agiye kuririmba indirimbo ye yitwa 'the Earth song' mu irushanwa mpuzamahanga rya 'Brit Award.' Nkuko ikinyamakuru 'Associated Press kibivuga, Michael yongeye kugaragara yambaye uyu mwenda urinda imyanya y'ubuhumekero ko yakwinjirwa na virusi, mu 1999, ubwo yari agiye guhura n'itangazamakuru muri 'Munich Olympic stadium'. Yakomezaga kuvuga ko abantu bakwiye kwirinda kuko ibyorezo bishobora kubazahaza.

    'Sinshaka kurwara Matt, sinkeneye ko abafana bange bahungabana, mfite ibitaramo byinshi nteganya kujyamo. Ndi kuri iyi Si ku bw'impamvu, niyo mpamvu ijwi ryange ntareka ryangirika, ngomba kwitwararika kuko sinamenya abo mpura nabo n'ibyo mpura nabyo.' Ibi Michael Jackson, yabivugaga asubiza uwari umurinzi we Matt Fiddes. Icyo gihe yari amusabye gukuramo agapfukamunwa kuko ngo yumvaga kamubangamiye kandi ko biteye ipfunwe kuba bari kumwe yambaye agapfukamunwa.

    Matt Fiddes, yunzemo ati 'yari azi ko ibyorezo bihoraho. Yiyitagaho cyane kuko yahoraga ateganya ko hashobora kuza icyorezo kandi kigakwirakwira byihuse.' Ati ndabizi ko iki gihe iyo aba akiriho yari kubwira abantu, ati 'narabibabwiye'.'

    Michael Jackson, yatabarutse mu 2009 ubwo yari afite imyaka 50 y'amavuko. Uwari umurinzi we Matt Fiddes, kugeza n'ubu  ni icyamamare mu mikino njyarugamba nka Martial Art. Yabaye umurinzi w'ummwizerwa wa Michael Jackson igihe kirekire kuko bamaranye ikinyacumi cy'imyaka mu gihe yamurindaga.

     

    Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix.

     

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/15/ese-koko-michael-jackson-yahanuye-ko-icyorezo-cya-covid-19-kizahangayikisha-isi/

  • Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w'intebe mushya wo kumufasha kwigobotora Kabila #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ukomoka mu ntara ya Katanga niwe wagizwe Minisitiri w'Intebe aho yahawe umutwaro wo gushyiraho Guverinoma nshya.

    Iri tangazo Félix Tshisekedi yarishyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare 2020,binyuze kuri TV y'igihugu ya RTNC risomwa na Bwana Kasongo Mwema Yamba Y'amba,usanzwe ari umuvugizi wa Perezidansi ya RDC.

    Hagiye havugwa amazina menshi y'abagomba gusimbura Sylvestre Ilunga Ilunkamba ariko byarangiye urujijo rucitse I Kinshasa.

    Bwana Lukonde si mushya muri Politiki ya RDC kuko yabaye mu nteko ishinga amategeko,Minisitiri w'urubyiruko na Siporo.Muri iyi minsi yari umuyobozi wa Gecamines,Kompanyi icuruza ikanacukura amabuye y'agaciro ifite ibiro I Lubumbashi.

    Mu minsi ishize nibwo hadutse inkubiri yo kugabanya abari bashigikiye uwari Perezida wa RDC,Joseph Kabila,bahera kuri Bwana Ilukamba hakurikiraho n'abandi mu rwego rwo kongerera imbaraga Tshisekedi.

    Uwari Minisitiri w'Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Slyvestre Ilunga Ilunkamba, yashyikirije Perezida Félix Tshisekedi ubwegure bwe kuwa 29 Mutarama 2021 nyuma y'aho we na Guverinoma yari ayoboye baterewe icyizere n'Inteko Ishinga Amategeko.

    Kwegura kwa Ilunkamba yari intambwe ikomeye kuri Tshisekedi nyuma y'igihe arwana no kugira ubwiganze muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Yari aherutse gushinja impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila, na Guverinoma ya Ilunkamba yiganjemo abo muri FCC, kumunaniza no kwanga ko imyanzuro igamije gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage itambuka.

    Dr Ilunkamba yagizwe Minisitiri w'Intebe muri Gicurasi 2019, nyuma y'ibiganiro Tshisekedi yagiranye na Joseph Kabila higwa ku wagirwa Minisitiri w'Intebe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-tshisekedi-yashyizeho-minisitiri-w-intebe-mushya-wo-kumufasha

  • Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga kawa –

    Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga Kawa, IACO, risanzwe rigira umuyobozi waryo buri mwaka w’ingengo y’Imari [aba ari Minisitiri w’Ubuhinzi], kuri ubu u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo Minisitiri Mukeshimana yahererekanyije ububasha n’Umunye-Ghana, Dr. Owusu Afriyie Akoto.

    Iri huriro ryashinzwe mu 1996, ritangirana n’ibihugu 11 kuri ubu ribarizwamo ibihugu bigera kuri 25 bihinga bikanatunganya kawa birimo n’u Rwanda.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bihinga kandi bikanatunganya kawa nziza ifite umwihariko w’uburyohe bukundwa n’amahanga.

    Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’Ibikomoka ku buhinzi (NAEB), igaragaza ko mu Rwanda imiryango 400 000 itunzwe n’ubuhinzi bwa kawa.

    Ku mwaka nibura u Rwanda rweza toni 16 000 kugeza kuri toni 21 000. Kawa ihingwa ku buso bungana na hegitari 42 000 ziganjemo izo mu bice by’imisozi miremire.

    Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga kawa

    Minisitiri Mukeshimana ni we uyoboye IACO mu 2020/2021

  • Imwe mu mpunzi ziheruka kugezwa mu Rwanda zivanywe muri Libya yapfuye –

    Uyu musore kimwe na bagenzi be baba mu Nkambi y’Impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yabwiye IGIHE koko ko uwo musore yitabye Imana bakaba bagikurikirana ngo bamenye icyo yazize.

    Yagize ati “Amakuru yuko iyo mpunzi yitabye Imana ni byo, ariko ntiturashobora kumenya icyo yazize, niba ari urupfu rutunguranye cyangwa se rusanzwe, cyangwa niba ari uburwayi.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukurikirana kugira ngo hamenyekane icyo uyu musore yazize.

    Ku kijyanye no kuba uyu musore yaba yiyahuye, Kayumba yavuze ko byose bizava mu iperereza ryatangiye gukorwa na RIB. Yasobanuye ko na bo babyumvise ariko ko nta gihamya ifatika bafite ahubwo hazategerezwa iperereza.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 515 zaturutse muri Libya zikaba zaraje mu byiciro bitanu guhera mu mwaka wa 2019, bose baba mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Bamwe muri izi mpunzi bamaze kubona ibindi bihugu bibakira byo ku Mugabane w’u Burayi barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bagiye muri Canada, abandi 46 bagiye muri Norvège naho batanu berekeza mu Bufaransa.

    U Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwakira izi mpunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi babagamo muri Libya aho abenshi bahageze bashaka inzira yabageza i Burayi mu bihugu bikize, muri Libya ntibahagiriye amahirwe kuko batangiye gutotezwa n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo.

    Abandi batangiye gucuruzwa mu buryo bubabaje maze u Rwanda rwiyemeza kwakira izi mpunzi mu rwego rwo kuzifasha kubaho mu buzima bwiza buzira iyicarubozo, ababonye ibihugu bibakira by’i Burayi bemererwa kugenda bakajya kubituramo.

    Inkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira bavuye muri Libya mu bihe bitandukanye

  • Inkende zibye umwana wari umaze iminsi mike avutse zimuta mu mazi arapfa #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umukobwa yari amaze iminsi 8 gusa avutse ari kumwe n'impanga ye ariko ntiyagize amahirwe yo kubaho kuko izi nkende zabasanze iwabo muri Thanjavur Palace zirabatwara ariko uyu umwe ziza kumuta mu mazi ahita apfa.

    Izi nkende zaciye mu rihumye umubyeyi w'aba bana zirabiba ahita avuza induru abaturage barazikurikira ku bisenge by'inzu barokora umwe ariko undi we inyamaswa imwe imuta mu mazi iri guhunga arapfa.

    Ikinyamakuru India Today cyavuze ko izi nkende zibye aba bana zibasanze mu rugo iwabo baryamye ku buriri bwabo.

    Iki kinyamakuru cyagize kiti 'Nyina w'aba bana, Buvaneswari,yemeje ko izi nkende zinjiye mu nzu ye zifata aba bana basinziriye kuwa Gatandatu.

    Buvaneswari yavuze ko yatunguwe no kubona izi nkende ku gisenge cy'inzu ahita atangira kuvuza induru.Yaje kubura abana be bari baryamye ahita atabaza abaturanyi barahurura biruka kuri izi nkende babona umwana umwe ku gisenge cy'inzu.

    Hashize umwanya munini baje kubona undi mwana mu mazi ari hafi y'inzu y'uyu mugore.Abaganga bahise bahagera bemeza ko uyu mwana yapfuye.

    Umuyobozi wa polisi muri Thanjavur, Inspector S Chandramohan yabwiye The Times India ati 'Tukimara kumenya ibyabaye twahise tujya muri ako gace gushaka umwana wa kabiri.

    Twaje kumusanga mu cyuzi cy'urwo rugo.Twahise twohereza umurambo w'uwo mwana mu bitaro bya Leta.'

    Si ubwa mbere humvikanye inkuru y'inkende zibye umwana mu Buhinde kuko mu myaka 2 ishize hari iyibye umwana nabwo aboneka yapfuye,zamukomerekeje cyane.

    Uyu mwana wari umaze iminsi 16 avutse,inkende zamwibye nyina mu gace kitwa Talabasta mu burasirazuba bw'ubuhinde ashakishwa na polisi n'abaturage ibihumbi 2000 bo muri ako gace.a

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/inkende-zibye-umwana-wari-umaze-iminsi-mike-avutse-zimuta-mu-mazi-arapfa