Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Impungenge ku bagabo boshya abagore babo kujya gusambana bagamije imitungo –

    Gusa siko biri mu Karere ka Nyagatare kuko hari abagabo basigaye bumvikana n’abagore babo ,bakaryamana n’abandi bagabo bagambiriye kwinjiza amafaranga.

    Bamwe mu buhamya abagore bo muri ako Karere bahaye Flash Fm bemeye ko bateze umutego abandi bagabo nyuma bakabaka imitungo cyangwa ibindi bintu by’agaciro birimo ibibanza cyangwa inzu kugira ngo badata ibaba muri rubanda.

    Umugore umwe wo mu Murenge wa Mimur, yemeye ko yavuganye n’umugabo we kuzana undi mugabo mu buriri bwabo kugira ngo abafate, bamuce ibyo bashaka.

    Uwo mugabo wari usanzwe ari n’inshuti y’umuryango ngo yatezwe uwo mutego maze uramushibukana , yemera gutanga 600.000Frw.

    Ati “Nyine twarabipanze n’umugabo ndamuhamagara uwo mushuti w’urugo araza, umugabo yari hafi aho ngaho mu nzu. Muha karibu mu nzu. Tukigera mu cyumba umugabo ahita aza tumukuramo amafaranga, ikibazo twari dufite turagikemura.”

    Hari n’undi mugabo wo mu Murenge wa Karangazi na we wavuze byamubayeho ubwo yumvikanaga n’undi mugore kumusanga iwe ,mu gihe bakitunganya umugabo aba araje arabafata, yemera gutanga isambu ye ngo hato adaseba muri rubanda.

    Ati “Ngeze mu rugo nsanga umugabo ntawe, yagiye mu nzu yamuhishe. Arambwira ngo kariya kagabo kanjye ntakigenda ndashaka ngo twibanire. Umugabo aza kuva mu nzu. Ntacyo nari nagakoze”.

    Yakomeje ati “Umugabo aba araje ati wahoze ukora ibiki n’uwo mugore aba antaye ku munigo, ubwo abantu barahurura. Bati ubwo agusanze mu rugo rwe kandi ukaba wari uri kumwe n’uyu mugore ubwo ntiwamusabanyije? Ndabihakana, ubwo isambu yanjye irahagendera .

    Abaturage bo muri aka Karere basanga ibikorwa nk’ibi byo gukosha abagabo bagenzi babo bimaze gufata indi ntera ndetse ko bimaze gukenesha imiryango yabo, bagasaba ko byarwanywa kuko bimaze guteza amakimbirane mu miryango.

    Umwe ati “Hari umugabo nzi utuye hariya mu Kibuye, yagiyeyo bamufata inshuro ebyiri biramuhombya kugeza n’iyi saha yasigaye ari umujura.”

    Undi ati”Ndamuzi hano hafi wahasize moto basinya ko ayimugurishije. Uba ukigera mu cyumba, umugabo akaba araje kuko we aravuga ati ndagufashe. Ntabwo wajya kwambara ipantalo ,uba ufite ubwoba ko uri mu nzu y’abandi kandi nyiri ubwite yakubwiye ko nyiri urugo adahari”.

    “Arakubwira ngo ari ukukwica cyangwa amafaranga, ubwo ni ugutumizaho inshuti cyangwa ukabwira umugore ati nyohereza amafaranga mbonye imari kandi ntayo.Ubwo ya sheki wayimuha ,we n’umugabo we bakamera neza ,wowe ugasigara uri inzererezi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette, yavuze ko batari bazi ko muri aka Karere hari ibikorwa nk’ibyo, gusa asaba abaturage kubireka.

    Ati “Nabyumvise cyera nanjye numva ari abantu babivugaho, ntabwo numva ko umugabo yashuka umugore we ngo genda kwitanga kugira ngo uzane amafaranga tubeho. Ubwo icyo gihe bose baba bakora akazi ko kwicuruza kandi bitemewe ,atari byiza”.

    Ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-2020, bwagaragaje ko abagabo mu Rwanda baza ku isonga mu kuryamana n’abagore barenze umwe ugereranyije n’uko bimeze ku gitsina gore.

    Imibare yavuye muri ubwo bushakashatsi, igaragaza ko ku babukoreweho, abagore bangana na 1 % bavuze ko baryamanye n’abagabo barenze umwe mu mezi 12 yari ashize, naho abagabo bangana na 6% nibo bavuze ko baryamanye n’abagore barenze umwe mu mezi 12 ashize.

    Bamwe mu bagabo bo muri Nyagatare barashinjwa kugambana n’abagore babo ngo babone uko barya imitungo ya bagenzi babo baje gusambana

  • APR FC yasezeye kuri nyakwigendera Lt. Gen. Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi wayo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abakinnyi n’abatoza ba APR FC basezeye kuri Nyakwigendera Lt. Gen. Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi w’iyi kipe akaba yaritabye Imana ku wa Kane.

    Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 nibwo iyi nkuru y’incamugongo y’uko Lt. Gen. Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi wa APR FC yitabye Imana.

    Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021 abakinnyi n’abandi bakozi ba APR FC basezeye kuri Lt. Gen. Jacques Musemakweli.

    Uyu muhango ukaba warabereye mu rugo kwa Nyakwigendera Lt. Gen. Jacques Musemakweli, Kicukiro mu mujyi wa Kigali

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakinnyi 11 ba APR FC, abatoza 4 ndetse n’abandi bakozi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

    Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry yavuze ko amwibukira ku kuba yarababwiraga ku gukomera ku ikipe ya APR FC kuko ari byo bituma ikipe y’igihugu ikomera.

    Ati“Nyakwigendera Lt. Gen. Jacques Musemakweli icyo ntazamwibagirirwaho ni uko igihe cyose yahoraga aharanira intsinzi ya APR FC mu mikino yose twakinnye, twaba turi kumwe ku kibuga ndetse n’iyo atarebaga umukino bitewe n’akazi. Buri gihe ubutumwa bwe butwongeraga imbaraga bwatugeragaho budusaba intsinzi kandi akenshi yarabonekaga.'

    'Muri rusange ikipe yose yaduteraga imbaraga atubwira ko byose bishoboka ntacyo tubuze byose twabigeraho, akadusaba gushyiramo imbaraga mu kazi kacu k’umupira w’amaguru tukazamura urwego rw’imikinire yacu ndetse yakundaga kungamo agira ati 'Ikipe ya APR FC igomba gukomera bigafasha ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga ibifashijwemo n’abakinnyi bavuye muri APR FC.'

    Lt. gen. Jacques Musemakweli yabaye perezida wa APR FC kuva 2013 aho yari asimbuye Maj Gen Alex Kagame, akaba yaraje gusimburwa Maj. Gen. Mubaraka Muganga mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama 2021.

    Ari perezida w’iyi kipe yayihesheje ibikombe 2 by’Amahoro(2014 na 2017) n’ibikombe 5 bya shampiyona(2013-14, 2014-15, 2015-16, 2017-18 na 2019-20).

    Umutoza Adil Mohammed ubwo yageraga mu rugo rwa nyakwigendera, Lt. Gen. Jacques Musemakweli

    Umutoza Adil Mohammed ubwo yageraga mu rugo rwa nyakwigendera, Lt. Gen. Jacques Musemakweli

    Pablo Morchon umutoza wungirije wa APR FC apimwa umuriro

    Umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex

    Kapiteni Manzi Thierry yavuze ko azahora amwibukira ku kuba yarahoraga abakangurira gukora cyane

    Bahise banafata ifoto y’Urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/apr-fc-yasezeye-kuri-nyakwigendera-lt-gen-jacques-musemakweli-wabaye-umuyobozi-wayo-amafoto

  • Menya byinshi ku ndwara ya trichomonas #rwanda #RwOT

    Trichomonas (tirikomonasi) ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikaba iterwa n’agakoko kitwa '’Trichomonas vaginalis” yibasira umubare munini w’abantu ku isi, aho abasaga miliyoni 143 bandura buri mwaka, ni ukuvuga ubwandu bushya, nkuko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).

    Iyo ndwara yibasira cyane abagore, gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abagore bayanduye.

    Uko yandura

    Trichomonas yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko ishobora no kwandurira mu bikoresho by’isuku nka (essuie mains, gants de toilette, indobo, amabase n’ibindi), ishobora no kwandurira kandi mu kwambarana imyenda y’imbere, nk’uko urubuga Journaldesfemmes.fr rubitangazwa.

    Ibimenyetso bya Trichomonas ku bagore

    • Mu gitsina havamo ururenda rwinshi rufite ibara rijya kuba icyatsi kandi runuka cyane (Pertes verdâtres)

    • Kumva ububabare mu gihe cyo kwihagarika

    • Kumva uburyaryate no kwishimagura mu gitsina

    • Kubangamirwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

    • Kumva ububabare bwinshi mu kiziba cy’inda

    Ibimenyetso bya Trichomonas ku bagabo

    • Guhisha no kumva ububabare ku mutwe w’igitsina

    • Guhisha no kumva ububabare ku dusabo tw’intanga

    • Kumva ububabare mu gihe cyo kwihagarika no kuzana ururenda kuri bamwe.

    Ibyo bimenyetso akenshi birijyana hagati y’iminsi 5 na 28 ku bagore, ariko iyo bigiye ukibwira ko indwara yikijije utarigeze uyivuza neza uba wikururira ibyago bikurikira:

    • Ku mugore utwite ingobyi y’umwana ishobora gufunguka bityo agakuramo inda.

    • Iyo umwana avutse ayivukanye aba afite ibyago byo kutageza imyaka 5 mu gihe atavuwe.

    • Umugore ufite iyi ndwara ahorana udusebe mu gitsina bityo kwandura SIDA bikoroha.

    Uko Indwara ya Trichomonas isuzumwa

    Iyo ndwara ipimirwa kwa muganga aho bapima inkari muri mikorosikopi, cyangwa se bagapima ururenda bakuye mu gitsina imbere ku bagore.

    Uburyo iyo ndwara yirindwa

    1. Gukoresha agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina n’abantu barenze umwe.

    2. Kwirinda guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu ukifata.

    3. Ku bagore, ni ukwirinda gusangira imyenda y’imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro byo kwihanaguza, ndetse n’imisarane bicaraho ya rusange mu gihe bishoboka.

    4. Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza.

    Source: kigalitoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-byinshi-ku-ndwara-ya-trichomonas.html

  • Umusore aguwe gitumo n'umukunzi we asambana n'uwo bahoze bakundana|Bararwanye ivumbi riratumuka(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe benshi bari bakomeje kwishimana ku munsi W'abakundanye wizihizwa ku ya 14 Gashyantare ,uyu musore we yatunguye no kubona umukunzi we amuguyeho amaze kuryamana n'uwahoze ari umukunzi we (Ex) ndetse bararwana bishyira kera.

    Nk'uko Afrimax Tv yabyerekanye, uyu musore yatumiye uyu mukobwa bahoze bakundana mu rugo iwe ,gusa mu gihe barimo bishimisha umukunzi wuyu musore yabaguyeho bikingiranye mu nzu, ubwo basohokaga batangiye kurwana ,ndetse bigaragara ko kubakiza bitari byoroshye.Umunyamukuru yababuzaga kurwana bakarushaho kugira amahane.

    Kubw'amahirwe baje gutuza ndetse bemera kuganira n'umunyamakuru, umukobwa avuga ko yari yateguriye impano nyinshi zirimo keke nziza umukunzi we, gusa mu kuza kumureba asanga arimo kumuca inyuma.Umusore na we yasabye imbabazi avuga ko yahemukiye umukunzi we,  gusa ngo byose byatewe na Ex we wamusabye ko yamusura.Nubwo iyi couple yari imaze gushwana, baje kwiyunga ndetse basabana imbabazi.

    Kanda hano hasi urebe video irambuye:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-aguwe-gitumo-numukunzi-we-asambana-nuwo-bahoze-bakundanabararwanye-ivumbi-riratumukavideo/

  • Justin Bieber yaciye mu rihumye umuherwe Elon Musk amutanga kugura imodoka y'akataraboneka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunyakanada Justin Bieber, yaciye agahigo ko kugura imodoka y'igitangaza  ,yifuzwaga kugurwa n'umuherwe Elon Musk bwa mbere.

    Justin Bieber yaguze iyi modoka nyuma y'uko byavugwaga ko umuherwe Elon Musk ariwe uzabanza kuyigura aho yari yanatanze Komande y'iyo modoka, gusa Justin Bieber aba amuciye murihumye amutanga kuyitunga nk'uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.

    Rolls-Royce, Justin Bieber yaguze, yakozwe na kompany ya 'West Coast' ku bufatanye na 'Rolls-Royce 103ex' izwi mu gukora imodoka nyinshi zo mu 2016 zirimo izikoresha amashanyarazi. Bieber yagaragaye muri Los Angeles afite iyo modoka iza guparikwa ku muhanda wa Malibu.

    Ikinyamakuru kimwe Foxnews kivuga ko hataramenyekana ingano y'amafaranga uyu muhanzi yishyuye iyi modoka itangaje ariko bivugwa ko nibura ari ibihumbi 330 by'Amadorali, tugenekereje mu ma nyarwanda ni hafi Miliyoni 330.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/justin-bieber-yaciye-mu-rihumye-umuherwe-elon-musk-amutanga-kugura-imodoka-yakataraboneka/

  • Bruce Melodie yatangaje impamvu yatandukanye n’umujyanama we bari bamaranye imyaka 5 akamusimbuza undi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yahisemo gutandukana na Kabanda Jean de Dieu wari umaze imyaka 5 ari umujyanama we kuko yifuza gushyira umuziki we ku rundi rwego, akaba yahise ajya mu maboko ya Cloud9 Entertainment.

    Ibi yabitangaje mu itangazo yageneye abanyamakuru aho avuga ko ubu umujyanama we mushya ari Lee Ndayisaba wamenyekanye nk’umuyobozi wa Cloud TV Rwanda rikaba ishami rya Cloud Media igitangazamakuru cyo muri Kenya.

    Yagize ati'mu rwego rwo kugeza impano yanjye ku rundi rwego, no gukomeza gukora umuziki abafana banjye bakunze mu myaka yose ishize, twamaze kumvikana na Cloud9 Entertainment kureberera ibikorwa byanjye byose bijyanye n’umuziki.'

    'Umuyobozi wa Cloud9 Entertainment, Lee Ndayisaba ni we uzayobora iyi mishinga yose. Kabanda Jean de Dieu wari usanzwe ureberera inyungu zanjye agiye kwita ku nshingano nk’umuyobozi wa ISIBO TV na ISIBO GROUP LTD.'

    Ndayisaba Lee ni umuyobozi wa Cloud9 Entertainment, yayobye irushanwa rya East African Got Talents ni umwe mu bateguye kandi igitaramo cya Beer Fest cyabereye i Rugende cyatumiwemo Wizkid.

    Bruce Melodie yahinduye management ye

    Lee Ndayisaba ni we mujyanama mushya wa Bruce Melodie

    Kabanda Jean de Dieu yahinduriwe inshingano agirwa umuyobozi wa ISIBO TV

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yatangaje-impamvu-yatandukanye-n-umujyanama-we-bari-bamaranye-imyaka-5-akamusimbuza-undi

  • Rulindo : Gitifu w’Umurenge yafunzwe akekwaho ubwicanyi #rwanda #RwOT

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Ntarabana akurikiranyweho iki cyaha nyuma yo kugonga umuturage bikaza kumuviramo kwitaba Imana mu mpanuka yabaye tariki 10 Gashyantare.

    Nyuma yo kugonga uriya musore witwa Justin Hakorimana w’imyaka 18 y’amavuko, bwakeye uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Ntarabana, Shabani Jean Claude atabwa muri yombi ku wa 11 Gashyantare 2021.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko uyu Shabani Jean Claude akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

    Avuga ko dosiye ye ikiri gukorwaho n’Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha na bwo buzamushyikiriza inkiko.

    ICYO ITEGEKO RIVUGA :

    Ingingo ya 11 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo muri 2019 ifite umutwe ugira uti 'Ubwicanyi budaturutseku bushake n’uko buhanwa'

    Umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Gitifu-w-Umurenge-yafunzwe-akekwaho-ubwicanyi

  • Imbuto zituburirwa hanze y’igihugu zigiye gukurirwaho nkunganire yatangwaga na Leta –

    Imbuto zituburirwa mu mahanga zirimo iz’ibigori, iza soya n’ingano zabonekaga mu Rwanda, Leta itanze nkunganire mu kiguzi cyazo kugira ngo zihendukire abahinzi. RAB yatangaje ko iyi nkunganire igiye kuvanwaho kugira ngo hongerwe umusaruro w’imbuto zituburirwa imbere mu gihugu.

    Hashize igihe, u Rwanda rushishikariza abahinzi mu nzego zitandukanye gukangukira ubutubuzi bw’imbuto zinyuranye mu rwego rwo kwihaza mu mbuto aho guhora bateze amaso imbuto zituruka kandi ziri no ku giciro cyo hejuru ugereranyije n’izo mu gihugu.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi muri RAB, Dr Charles Bucagu yabwiye IGIHE ko guhagarika nkunganire ku mbuto zituburirwa hanze bizorohera abahinzi mu ngeri zose, cyane ko ari ku bw’inyungu zabo.

    Ati “Icya mbere ni uko tugiye gukoresha imbuto yacu, hari amafaranga atangwa ku nyungu mu by’ubwenge kuko tuzaba dukoresha uburyo bwacu bwavumbuwe na RAB kandi urabizi ko ari ikigo cya Leta ayo ntashobora gutangwa, ahanini wasangaga ari yo mpamvu izi mbuto zo hanze zihenda. Ku bahinzi nabo bizababera byiza kuko n’igihe hagaragara ikibazo mu mbuto, twabasha gukurikirana umutubuzi wazo.”

    Uyu muyobozi ahamya ko gukuraho nkunganire ku mbuto zituburirwa mu mahanga bizakomeza kongera umusaruro w’izituburirwa mu Rwanda, cyane ko bizafungura isoko ku bigo byifuza gutuburira imbuto mu Rwanda.

    Ati “Turebye kuri ubu ubushobozi bwacu ku mbuto dutuburira mu Rwanda by’umwihariko kuri ziriya twatangiraga nkunganire, tumaze kwihaza. Ikindi twifuza ni uko ibigo mpuzamahanga bitubura imbuto byaza bigatuburira imbuto hano mu Rwanda, kuruta kujya kuzihaha i mahanga.”

    Uyu muyobozi yavuze ko nkunganire ku bahinzi batubura imbuto izakomeza gutangwa ariko ku mbuto zituburirwa imbere mu gihugu. Yemeza ko uwakifuza gutumiza imbuto hanze y’igihugu yakwiyishyurira ikiguzi cyose.

    Ati “Ntabwo navuga ko nkunganire ikuweho kuko izakomeza gutangwa ariko izatangwa ku mbuto zituburirwa mu Rwanda. Bivuze ko uwakenera imbuto runaka ziturutse hanze yakwiyishyurira ikiguzi cyose, bityo rero ntabwo twabuza umuntu wifuza gutumiza imbuto zo hanze mu gihe afite ubushobozi.”

    Nubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko mu gihugu humvikana amajwi y’abatubuzi bataka igihombo mu buryo bunyuranye bushingiye ku mbuto batubuye cyangwa abahinzi bahinga ntibabone umusaruro bagatunga agatoki RAB muri icyo gihombo.

    Mu gukemura ibi, Bucagu yavuze ko RAB yashyizeho uburyo bw’imikoranire ku batubuzi b’imbuto no guhugura ababikora kugira ngo bagire ubumenyi mu gutubura imbuto aho kwishora muri byo nta bumenyi bafite cyane ko aho bikunze kugaragara ngo usanga amakosa yarakozwe n’abatubuzi b’imbuto batabisobanukiwe.

    Leta igiye kuvanaho kunganire ku mbuto zatuburirwaga hanze y’u Rwanda mu guteza imbere izituburirwa mu gihugu

  • Rubavu: Bababajwe no kurandurirwa ibigori bakanategekwa kwishyura ababiranduye –

    Abaranduriwe imyaka ni abaturage basaga 30 bahingaga mu gishanga kiri hagati y’umupaka w’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bugarijwe n’inzara ikomeye batewe n’uko ubuyobozi bwabasabye kwirandurira imyaka mu mirima yari ibatunze.

    Bavuze ko bababajwe n’uburyo banze kwirandurira imyaka mu mirima ubuyobozi bukazana abanyerondo bakayikuramo nyuma bukabasaba ko aribo banabishyura ku buryo buri muturage yatanze 2000Frw.

    Bakomeje bavuga ko nyuma y’igihe gito baje gutungurwa no kongera kumva ubuyobozi bubemerera kongera guhinga ibigori kandi bwari bwarabyanze.

    Bunani Joseph, umwe mu baranduriwe ibigori yavuze ko yababajwe n’uburyo basabwa kwishyura abaje kubarandurira imyaka.

    Ati “Njye icyambabaje ni uburyo gitifu yadutegetse kurandura imyaka tukabyanga hanyuma akazana inkeragutabara zikayikuramo noneho akadutegeka kuzishyura buri muturage agatanga 2000 Frw.”

    Undi muturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ ni gute se umuntu agusaba kurandura imyaka akaguteza inzara hashira iminsi akakwemerera kongera kuyitera? ubwo se ntihari igihe baba barafashe icyemezo bahubutse.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco yemereye IGIHE ko bari basabye abaturage kudahinga imyaka miremire mu rwego rwo gucunga umutekano.

    Ati “Uko bimeze umwanzuro abaturage bari bawuzi mbere ko byari bibujijwe guhinga ibigori muri 100 zo hafi y’umupaka kandi ntabwo ari mu murenge wose mu rwego rw’umutekano, mu kwirinda ko umwanzi ariho yanyura ariko nyuma bagaragaje ikibazo cyabo tubibaza inzego z’umutekano dukorana barabyemererwa ubu nta kibazo.”

    Yavuze ko nta mafaranga 2000 batse abaturage yo guhemba ababaranduriye imyaka, ashimangira ko bagiye kubikurikirana bakamenya ababikoze niba hari aho byabaye.


  • AMAFOTO : AS Kigali yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Iyi kipe ya AS Kigali iharariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, yahuye n’uruva gusenya kuri stade ya Taïeb Mhiri yo muri Tunisia ubwo yatsindwaga ibitego 4-1 n’iriya kipe ya CS Sfaxien.

    Uyu mukino utarahiriye iyi kipe y’Abanyamujyi, wanabonetsemo ikarita itukura yahawe Hakizimana Muhadjiri usanzwe ari n’umwe mu bo igenderaho ku buryo atazakina umukino wo kwishyura.

    Abakinnyi b’iyi kipe bakoze urugendo rurerure kugira ngo bagere muri Tunisia no kuvayo kuko babanza gusha muri Turkia, bageze i Kigali mu Rwanda kugira ngo bitegure umukino wo kwishyura.

    Kugira ngo iyi kipe ishobore gukomeza muri iri rusangwa rya CAF Confederation Cup, birayisaba nibura gutsinda ibitego 3-0 cyangwa igatsinda ikinyuranyo cya bine mu gihe CS Sfaxien yaba ibonye igitego muri uyu mukino.

    AMAFOTO :

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-AS-Kigali-yageze-mu-Rwanda