Category: Uncategorized

  • Rubavu: Ni nka Romeo na Juliet! Marina na Yas… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro twagiranye n'aba bombi basanzwe ari ababyinnyi b’injyana Gakondo ndetse bakaba n’abakinnyi ba Filime, bagaragaje ko buri wese ari impano ikomeye kuri mugenzi we. Yasin Hamad yagize ati 'Nagombaga kuza nambaye neza cyane kuko nari ngiye guhura n'umukunzi wanjye kuko abakobwa burya banakunda umusore wiyitaho”. 

    Hamad yakomeje agira ati “Uyu mukobwa ni Queen wo mu kwezi kwa 2, akaba ari na Queen wa 2021, akaba ari n'umukobwa wo muri uru Rwanda, ubwo nanjye ndi Umunyarwanda, ubwo ninjye Mwami wo muri uru Rwanda. Ingoma zose zararangiye hasigaye iyanjye na Marina'.

    Nyuma yo kumva aya magambo asize umunyu yavuzwe na Yasin Hamad abwira Marina yihebeye, twabajije Marina icyo kuyarenzaho, avuga ko bimurenze ndetse nawe amwita Umwami anaduhamiriza ko mu mwaka wa 2019, nabwo yamutunguje amagambo meza ariko ngo kuri ubu abigize akarusho.

    Yagize ati 'Uyu musore ntabwo njya mumenyera, mu mwaka wa 2019, yambwiye amagambo akomeye amagambo nananiwe kwakira, gusa kuri ubu ambwiye ayarenze arumva ko bindetse'.

    Nyuma y'aya magambo atoroshye kumvwa n'umusore utarabona umukunzi, Marina yafashe ururabo yazaniye Yasin arumushyira ku mufuka, ndetse na Yasin amwizeza ko Nyuma y'ikiganiro twari turi kigirana ari bumuhe impano ikomeye.

    Mu kiganiro n'aba bombi bahishuye ko bahuye muri 2015, ubwo barimo babyina imbyino za Kinyarwanda. Bagihura kuri buri wese byari ibisanzwe ariko ngo imico ya buri umwe yakururiye undi kuri mugenzi we, kugeza ubu bigeze aho buri wese avuga ko bamaze kubaka ubwami bayoboye bombi.

    Marina Liliane Umwamikazi w’umutima wa Yasin

    Ubusanzwe Yasin Hamad na Marina bakora ibijyanye n'imideri. Marina afasha abakobwa n'abandi babyifuza gusa neza (Make up maker). Marina na Hamad bahaye ubutumwa urubyiruko rugenzi rwabo, bavuga ko urukundo ruramba binyuze mu kwizerana ndetse ko buri munsi ukwiriye kuba uw'abakundana.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARINA NA YASIN HAMADI BAKUNDANA CYANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103116/rubavu-ni-nka-romeo-na-juliet-marina-na-yasin-hamad-batweretse-urukundo-rutoshye-bakundana-103116.html

  • Urwego rwUmuvunyi rwateguriye abahanzi amaru… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, ni bwo Urwego rw'Umuvunyi rwasohoye itangazo rihamagarira abahanzi kwitabira amarushanwa agamije gukangurira abaturage kwirinda ruswa na karengane binyuze mu ndirimbo.

    Iri rushanwa rishobora kwitabirwa n'umuhanzi ku giti cye cyangwa abahanzi bishyize hamwe. Indirimbo zigomba kuba zicurangitse kandi uburyo bwose bwo gufata amajwi (Recording) buremewe.

    Hazitabazwa Akanama Nkemurampaka kazemeza abantu bane mu bazitabira iri rushanwa ryateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi.

    Mbarushimana Jean Paul Ushinzwe inozabubanyi mu Urwego rw'Umuvunyi yabwiye INYARWANDA ko umuhanzi usanzwe ufite indirimbo ijyanye n'izi ngingo zo guhangaho yemerewe kuzohereza muri aya marushanwa.

    Avuga ko umuhanzi udafite indirimbo ariko ashaka kwitabira atari ngombwa ko ajya muri studio gukora indirimbo, kuko yemerewe kwifashisha telefoni cyangwa ikindi gikoresho akifata ijwi aririmba hanyuma akabyohereza kuri E-mail yatanzwe.

    Ati 'Ntabwo indirimbo basabwa kuzijyana muri studio, cyereka abasanzwe bazifite bavuga bati 'indirimbo narayikoze nubundi ndumva ihura n'ibyo basaba. Ibyo byakumvikana. Ariko umuntu ugiye guhanga uyu munsi, ntabwo indirimbo tumusaba kuyijyana muri studio, turamusaba ko aduha 'scirpt' tukamusaba ko aduha 'audio' yifashe akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose yakoresheje aririmba.'

    Akomeza ati 'Hanyuma iryo jwi niryo azatwoherereza atwoherereze n'iyo 'script'. Twebwe tuzabiha abazaba bagize akanama nkemurampaka. Ariko aba-judges ntabwo bazavunga ngo uyu muntu yifashe amajwi nabi ngo yakoresheje telefoni ye cyangwa undi yakoreye muri studio, ibyo ntabwo bazabyitaho. Icyo bazitaho ni iby'umuntu yaririmbye.'

    Iri rushanwa rigabanyije mo ibyiciro bibiri; hazahembwa abantu babiri batsinze mu cyiciro cy'indirimbo zivuga ku kurwanya no gukumira akarengane. Izi ndirimbo ebyiri zigomba kuba zikangurira abaturage kwirinda akarengane no kumenya amategeko abarengera.

    Hari n'icyiciro cy'indirimbo ebyiri zivuga ku kurwanya no gukumira Ruswa. Izi ndirimbo zigomba kuba zivuga byihariye kuri iyi ngingo.

    Mu cyiciro cy'indirimbo zikangurira abaturage gukumira no kurwanya akarengane; uwa mbere azahembwa ibikoresho bya miliyoni 2 Frw n'aho uwa kabiri azahembwa 1500,000 Frw.

    Uwa mbere mu cyiciro cy'indirimbo zo gukumira no kurwanya Ruswa azahembwa ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw. Umuhanzi azahitamo ibikoresho ashaka kugurirwa byaba iby'umuziki cyangwa se ibindi.

    Uwa kabiri muri iki cyiciro azahembwa ibikoresho bifite agaciro ka 1500,000 Frw. Nawe azahitamo ibikoresho bazamugurira. Bivuze ko iri rushanwa rizahemba miliyoni 7 Frw.

    Ibihangano by'abahanzi bane bazatsinda, Urwego rw'umuvunyi ruzabikoresha mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Ruzishyura buri kimwe kizagenda kuri iyi ndirimbo n'abahanzi nabo bazahabwa buri kimwe bazakenera kugira ngo izi ndirimbo zizatunganywe. Nta burenganzira umuhanzi azaba afite kuri iyi ndirimbo kuko bizahita bijya mu maboko y'Urwego rw'Umuvunyi.

    Abahanzi bashaka guhatana muri iri rushanwa bazohereza amajwi (Audio) n'amagambo (Script) by'indirimbo bahanze ku rwego rw'umuvunyi bifashishije Email: ombuds [email protected] cyangwa kuri WhatsApp nomero 078 38 46518 bitarenze ku wa 15 Werurwe 2021.


    Urwego rw’Umuvunyi rwahamagariye abahanzi kwitabira irushanwa ku ndirimbo zikangurira kurwanya no gukumira akarengane n’izikangurira kurwanya ruswa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103132/urwego-rwumuvunyi-rwateguriye-abahanzi-amarushanwa-bazahembwa-miliyoni-7-frw-103132.html

  • Burera: Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage akurikiranyweho kunyereza umutungo – #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze twatangiye kuburanisha mu mizi urubanza Manirafasha Jean de la Paix aregwamo hamwe na bagenzi be bane aribo Habimana Fidele, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel. Bashinjwa ibyaha byo kumunga amutungo wa Leta.

    Mu iburanisha ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, ababurana bari bitabiriye ari bane n'ababunganira batatu ariko Visi Meya Maniraguha ntiyitaba urukiko ku mpamvu yagaragaje mu nyandiko.

    Yandikiye urukiko ko ataboneka kubera aturuka mu kandi Karere kandi ingendo zirenga uturere zibujijwe muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 nubwo yari yagaragaye mu mbuga y'urukiko muri iki gitondo.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimuriwe kuwa 9 Werurwe 2021 saa mbiri za mu gitondo kubera uyu muburanyi utabonetse kandi agatanga impamvu zumvikana. Rukazakomeza humvwa ubushinjacyaha kuri iki kirego.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k'amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha Jean de la Paix yabereye Umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko Habimana Fidele ni Umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ubu ashinzwe ubuhinzi mu mirenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y'uko aba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz'undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z'agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw'umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje

    Manirafasha Jean de la Paix akurikiranyweho inyaha bimunga ubukungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-visi-meya-ushinzwe-imibereho-myiza-y-abaturage-akurikiranyweho-kunyereza

  • Byinshi kuri batanu barimo abashya bagize Aka… – #rwanda #RwOT

    Aka kanama katangajwe mu gihe amajonjora ya Miss Rwanda ari gutambuka kuri Televiziyo Rwanda no kuri KC2 nk'uburyo bushya iri rushanwa iri gukoresha mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Abagize aka kanama n'ab'igitsina gore gusa! Bayobowe na Nyampinga w'u Rwanda 2016 Mutesi Jolly umaze itatu idasimburwa; umunyamakuru Emma Claudine na Pamela Mudakikwa binjiye bwa mbere mu bagize akanama ndetse n'umuhanzikazi Mariya Yohana na Michelle Iradukunda.

    Pamela Mudakikwa ni impuguke mu bijyanye n’itumanaho abimazemo imyaka 10. Akoresha ubuhanga bwe mu itumanaho mu kaganiriza ingeri z’abantu batandukanye ku ngingo zitandukanye harimo iterambere ry’umuntu ku giti cye, kubaka ingagaciro z’umuryango, guteza imbere umuco no guha ubushobozi urubyiruko.

    Pamela yabaye Umunyamakuru wa Radio Salus muri iki gihe ashinzwe itumanaho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF.

    Emma Claudine azwi cyane mu biganiro ku buzima bw’ingimbi n’abangavu mu gihe cy’imyaka 15. Muri 2005 kuri Radio Salus yatangije ikiganiro cy’imyororekere cyitwaga 'Imenye nawe. Mu kinyamakuru (Magazine) yitwa ni Nyampinga, afitemo urupauro rwitwa “Baza shangazi”.

    Afite ubumenyi mu bijyanye na filime ndetse mu 2008 yasoje amasomo ye mu Buholandi. Avuye mu Buholandi yasangije ubumenyi itsinda rya Les Stars du Théâtre muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare n'abandi banyamakuru ba Radio Salus banandika ikinamico.

    Nyuma yagiye ahindura akazi ariko ibyo kwandika, gukina no kuyobora filime n'amakinamico ni ibintu bimuba ku mutima n'ubwo atabikora nk'akazi.

    Abasanzwe bifashishwa mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda barimo Mutesi Jolly ubakuriye, umuhanzikazi wagwije ibigwi Mariya Yohana n'umunyamakuru Michelle Iradukunda wahatanye muri iri rushwa rya Miss Rwanda.

    Mariya Yohana Mukankuranga ni umuhanzi w'injyana gakondo, impirimbanyi y’umuco n’iterambere ry’umugore. Ubu ni umutoza w’Itorero ry’Igihugu Urukerereza. Yari mu Kanama Nkemurampaka k’icyiciro cya kabiri cya Miss Rwanda 2020.

    Michele Iradukunda ni umunyamakuru ubimazemo imyaka 8. Yahatanye mu marushanwa y’ubwiza haba ku rwego rw’amashuri no ku rwego rw’igihugu. Ni kunshuro ya kabari agaragaye mu kanama nkemurampaka.

    Ari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2009 ariko ntiyabashagutsinda. Mu 2010 yahataniye ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (Miss NUR) yegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Mu 2013 ni bwo yinjiye mu itangazamakuru akorera Isango Star ahava yerekeza mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru.

    Mutesi Jolly Nyampinga w'u Rwanda 2016 afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry'Ububanyi n'Amahanga [International relations].

    Ubu ari gushakisha indi mpamyabumenyi mu bukungu [Finance]. Ni we mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World. Ni we utegura ibiganiro bihuza urubyiruko n'abayobozi [National annual youth Project].

    Afite igikombe cy'umugore uvuga rikijyana mu 2019 [Best Female Influencer Awards 2019]. Ni Umuyobozi Mukuru wa kompanyi yitwa Daraja Investment gateway Limited.

    Abakobwa bagera kuri 402 bahatanye muri Miss Rwanda bifashishije iyakure

    Umubare w'abakobwa biyandikishe muri Miss Rwanda 2021 ni munini cyane. Ndetse ko hari n'abakobwa biga n'abasoje amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza bari mu Rwanda n'abari mu mahanga [Bamaze kuza i Kigali]. Umubare munini wazamutse bitewe n'uko iri rushanwa ryohereje ibyo bagenderagaho.

    Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, yavuze ko bashingiye ku kuba abakobwa bariyandikishije bifashishije murandari 'Twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w'ikoranabuhanga ndetse n'umuhezo aho kuyasubika.'

    Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryiyandikishijemo abakobwa basanzwe barahatanye muri iri rushanwa ndetse n'abashya bashaka kwambikwa ikamba.

    Abakobwa bose biyandikishije muri iri rushanwa bamaze kwohererezwa ibibazo bisa (bimwe), buri wese yifata amashusho (Akoresheje telefoni, camera cyangwa ikindi gikoresho gifata amashusho) asobanura uko yumva iyo ngingo yabajijweho.

    Akanama Nkemurampaka k'iri rushanwa ntikazashingira ku mashusho (yaba meza cyangwa mibi) bitewe n'igikoresho umukobwa yakoresheje, ahubwo bazita ku buryo umukobwa yasobanuye ikibazo cyangwa se ingingo yabajijweho.

    Umukobwa azohereza amashusho ye yifashe ayashyire ku rubuga rwa Miss Rwanda (missrwanda.rw). Abategura iri rushanwa bazabishyikiriza akanama nkemurampaka gahitemo ababashije gutsinda, hanyuma batangazwe.

    Ubwiza bw'abakobwa bwamaze kubonwa, kuko buri mukobwa yohereje ifoto imugaragaza neza. Bivuze ko akanama nkemurampaka kazita cyane ku byo noneho umukobwa azaba yasubije mu bibazo yabajijwe.

    Umubare akanama nkemurampaka kazahitamo ntuzwi kuko no mu bihe bisanzwe bahitamo umubare w'abakobwa batandukanye bitewe n'intara babaga bagezemo n'uburyo abakobwa babashije gusubizamo.

    Ibibazo byabajijwe abakobwa birafunguye. Urugero; Uramutse ubaye Miss Rwanda 2021 ni iki wakora mu guhangana n'inda ziterwa abangavu? Ni ubuhe bukangurambaga wakora mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19?

    Abakobwa akanama nkemurampaka kazemeza ko batsinze bazatangira gutorwa ku rubuga rwa Internet no kuri SMS.

    Abazaba bamaze gutorwa, ukongeraho abafite aho bahuriye n'irushanwa; abafata amafoto n'amashusho, akanama nkemurampaka, abakoresha imbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa, abatetsi, abakora 'make up' n'abandi bazapimwa Covid-19 hifashishijwe PCR [Buri muntu n'Ibihumbi 50 Frw].

    Ibizamini nibigaragaza ko bose ari bazima bazajya ahantu hamwe muri La Palisse Hotel i Nyamata. Nta muntu wemerewe kwinjira no gusohoka. Ibizahabera byose bizajya bitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

    Guhitamo abakobwa bahatana mu cyiciro cya nyuma 'Pre-Selection' bizakorwa mu buryo busanzwe. Hazitabazwa akanama nkemurampaka, abakobwa biyerekane nk'uko bisanzwe. Aho bitandukaniye kuri iyi nshuro n'uko bizakorwa mu muhezo.

    Abakobwa bazatsindwa bazava mu mwiherero batahe. Hanyuma abasigaye bazaguma mu mwiherero bakorera ibikorwa bitandukanye. N'umunsi wa nyuma w'iri rushanwa (Final) uzakorwa muri ubu buryo.

    Uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zizagenda zoroshywa, birashoboka ko abantu bashobora kuzemererwa kwitabira iri rushanwa.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI).

    Bitandukanye no mu marushanwa y'imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n'abageze mu cyiciro cy'umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n'impano zabo nziza mu gihe cy'umwaka wose.

    Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe 'pre-selection' yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

    Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w'irushanwa. Finale izabera kuri Kigali Arena kandi izaba itambuka kuri RBA.

    Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016 ni we ukuriye Akanama Nkemurampaka kazemeza abakobwa bazaserukira Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021

    Umunyamuziki wagwijwe ibigwi Mariya Yohana yagarutse mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda

    Umunyamakuru Emma Claudine wamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Salus, bwa mbere yinjiye mu bagize akanama ka Miss Rwanda

    Pamela Mudakikwa wakoze kuri Radio Salus, ubu ashinzwe itumanaho muri MIGEPROF yinjiye bwa mbere mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda

    Umunyamakuru Michelle Iradukunda yagarutse mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda

    Aba ni bamwe mu bakoze bamaze gutambuka kuri Televiziyo bahatanira guserukira Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103123/byinshi-kuri-batanu-barimo-abashya-bagize-akanama-nkemurampaka-ka-miss-rwanda-2021-103123.html

  • Burera: Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akurikiranyweho kunyereza umutungo –

    Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze twatangiye kuburanisha mu mizi urubanza Manirafasha Jean de la Paix aregwamo hamwe na bagenzi be bane aribo Habimana Fidele, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel. Bashinjwa ibyaha byo kumunga amutungo wa Leta.

    Mu iburanisha ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, ababurana bari bitabiriye ari bane n’ababunganira batatu ariko Visi Meya Maniraguha ntiyitaba urukiko ku mpamvu yagaragaje mu nyandiko.

    Yandikiye urukiko ko ataboneka kubera aturuka mu kandi Karere kandi ingendo zirenga uturere zibujijwe muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 nubwo yari yagaragaye mu mbuga y’urukiko muri iki gitondo.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimuriwe kuwa 9 Werurwe 2021 saa mbiri za mu gitondo kubera uyu muburanyi utabonetse kandi agatanga impamvu zumvikana. Rukazakomeza humvwa ubushinjacyaha kuri iki kirego.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha Jean de la Paix yabereye Umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko Habimana Fidele ni Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ubu ashinzwe ubuhinzi mu mirenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje

    Manirafasha Jean de la Paix akurikiranyweho inyaha bimunga ubukungu

  • Umugabo wari wambaye ubusa yari yishwe n'ubukonje ubwo yageragezaga kugenda hejuru y'umugezi wari wabaye urubura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwaye nk'umwiyahuzi,yambaye agakabutura k'imbere arangije yambara n'inkweto zimufasha kunyerera ku rubura yiyahura hejuru y'uyu mugezi utemba wari wakomeye cyane uhinduka barafu kubera ubukonje buri mu Buholandi.

    Uyu mugabo ageze hagati uru rubura yagendaga hejuru rwaje guturika ageze ahatari hakomeye cyane maze arohama muri aya mazi akonje cyane abari hafi ye bavuza induru bakeka ko ashobora gupfa.

    Amashusho yagaragaje uyu mugabo yibira muri aya mazi ariko ntiyapfa kuko yarokowe na mugenzi we bakinana imikino yo kunyerera ku rubura wamuhaye umugozi ava muri aya mazi nayo yari hafi guhinduka urubura.

    Uyu mugabo yaje kurokoka agaruka ku ruhande abanza kunamira abarebaga bamuha amashyi arangije arigendera.

    Abaholandi bagize amahirwe yo gutemberera kuri uyu mugezi wari wahindutse barafu mu mpera z'icyumweru cyane koi bi biba gake cyane muri iki gihugu.Byaherukaga mu myaka 3 ishize.

    Abantu bamwe mu bagendeye kuri urwo rubura mu minsi ishize baranyereye baragwa biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro.

    Ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w'u Burayi na Amerika bikunze gukonja cyane ku buryo amazi ahinduka ibibuye ntiyongere gutemba ari naho bamwe babibyaza umusaruro bagakora amarushanwa yo kugenda ku rubura.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-wari-wambaye-ubusa-yari-yishwe-n-ubukonje-ubwo-yageragezaga-kugenda

  • Umwongereza watozaga Etincelles yeguye kubera kudahembwa #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021,nibwo uyu mutoza yandikiye ubuyobozi bw'iyi kipe, abumenyeshako yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe, kubera ko adahabwa umushahara n'ubufasha ubwo ari bwose buturutse ku buyobozi.

    Iyi baruwa yashyikirijwe Ndolimana Emmanuel, umuyobozi wungirije wa Etincelles Fc mbere y'uko ijya hanze.

    Muri iyi baruwa,Bwana Calum yagize ati “Nsezeye mu ikipe kubera kudahembwa no kutabona ubufasha bw'abakoresha banjye,mpisemo kujya gushakira ahandi.”

    Calum yageze muri Etincelles FC muri Nyakanga umwaka ushize,ahabwa amasezerano y'umwaka umwe aho yasabwe gufasha iyi kipe kurangiza mu makipe ya mbere.

    Amakuru avuga ko uyu mutoza yanyuze mu ikipe ya Barnsley y'abato mu Bwongereza mbere yo kwerekeza no muri Villa Sports Club aho yari umuyobozi w'imikino.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwongereza-watozaga-etincelles-yeguye-kubera-kudahembwa

  • #GumaMuRugo2021: Imyuka ihumanya ikirere yagabanutseho 14% i Kigali – #rwanda #RwOT

    Zimwe mu ngamba rwihaye muri icyo cyerekezo harimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n'ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

    Imyuka ihumanya ikirere ishobora kugabanuka bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo no kuba ingendo nyinshi ziganjemo iz'ibinyabiziga zabaye nke cyangwa zigahagarikwa.

    Dufashe nk'urugero ubwo COVID-19 yatangazwaga bwa mbere mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, inzego zibishinzwe zashyizeho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, abantu basabwa guhana intera, gukaraba intoki, guhagarika ingendo zitari ngombwa n'ibikorwa byose bihuza imbaga birakumirwa.

    Ku wa 21 Werurwe 2020, ni bwo u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu muri Afurika gushyiraho Guma mu rugo nk'uburyo bwashobokaga bwo guhangana n'ikwirakwira rya COVID-19.

    Muri icyo gihe, Dr Kalisa Egide, Umwarimu akaba n'Umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga mu birebana n'imyuka Ihumanya Ikirere, yagaragaje ko Guma Mu Rugo yagabanyije ihumana ry'ikirere cy'u Rwanda ku kigero cya 24% mu 2020.

    Iri gabanuka ry'imyuka ihumanya ikirere ryagaragaye no mu bindi bihugu byo ku Isi birimo u Bwongereza, u Buhinde n'u Bushinwa.

    Dr Kalisa yabwiye IGIHE ko imyuka ihumanya ikirere iri mu byugarije Isi, kuko nibura abasaga miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zirikomokaho.

    Yakomeje ati 'Imyuka ihumanya ikirere ikomoka ku binyabiziga, ibicanwa, ishobora gutera indwara zirimo asthma ndetse na kanseri y'ibihaha. Usibye izo mpfu, inafite ingaruka ku bukungu bw'igihugu.''

    Uyu mushakashatsi agaragaza ko 'abana ni bo bugarijwe cyane n'iyi myuka kuko baba bafite ibihaha bitarakomera, bahumeka cyane kurusha abakuru n'indeshyo yabo ikaba yatuma imyuka isohoka mu modoka ibageraho vuba.''

    Mu 2021, COVID-19 yakajije ubukana ndetse igeze mu Mujyi wa Kigali isya itanzitse, ku buryo byatumye abawutuye bashyirirwaho ingamba zikomeye zo kuguma mu ngo zabo keretse abatangaga serivisi mu bikorwa by'ingenzi byari byemerewe gukomeza gukora.

    Umwarimu akaba n'Umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga mu birebana n'imyuka Ihumanya Ikirere, Dr Egide Kalisa, afata ibipimo byo kureba niba Guma mu Rugo ya 2021 yaragize ingaruka ku ihumana ry'ikirere

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n'ubwiyongere bw'imibare y'abandura Coronavirus bwawubonekagamo ndetse yatanze umusaruro kuko ingamba zafashwe kuva tariki ya 19 Mutarama 2021 kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021 zatanze umusaruro kuko ubwo yatangiraga, ku munsi handuraga 200, bagera ku bari hagati ya 50 na 60.

    Muri iyo minsi 20, Dr Kalisa yakoze ubushakashatsi areba niba Guma mu Rugo ya 2021 yaragize ingaruka ku ihumana ry'ikirere.

    Yakomeje ati 'Narebye ibipimo by'utuvungukira tuva mu binyabutabire twitwa 'Coarse particles (PM10)' duterwa ahanini n'ibikorwa by'ubwubatsi n'imyotsi iva ku bicanwa ndetse n'utwitwa Nitrogen dioxide (NO2) tuva cyane ku myuka itumurwa n'imodoka. Nasanze muri Kigali twaragabanutse ku kigero cya 14% ugereranyije na mbere ya GumaMuRugo kuva ku wa 1 Mutarama 2021.''

    Uyu mushakashatsi yavuze ko iyo witegereje umuvuduko w'iterambere u Rwanda ruriho n'izamuka ry'abaturage, byerekana ko imyuka ihumanya ikirere iziyongera cyane ndetse ishobora no kugira ingaruka za vuba mu gihe nta ngamba zikarishye zifashwe.

    Dr Kalisa yavuze ko COVID-19 yateje ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu n'ubukungu ariko ikwiye gusiga isomo ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Ati 'Byampaye ishusho ko kwirinda ingaruka ziterwa n'ihumana ry'ikirere bishoboka mu gihe twese twashyira ingufu mu kwirinda icyaritera, tunashishikariza imishinga itangiza ibidukikije.''

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2017 bwagaragaje ko 95,2% y'imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % ni iza mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z'abivuza indwara z'ubuhumekero barimo 13% bazitewe n'ihumana ry'ikirere.

    Ihindagurika ry'ingano y'imyuka ihumanya ikirere ku masaha ya mbere no mu gihe cya Guma mu rugo

    Utuvungukira tw'ikinyabutabire NO2 twagabanutse mu kirere ku kigero cya 13 % n'aho utw'ikinyabutabire bita PM10 twagabanutse ku kigero cya 14%

    Dr Kalisa Egide yavuze ko bikwiye guhuriza hamwe ingufu mu kwirinda ingaruka ziterwa n'ihumana ry'ikirere no gushyira imbaraga mu mishinga itangiza ibidukikije

    Imyuka ihumanya ikirere yagabanutseho 14% i Kigali mu gihe cya Guma mu rugo ya 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gumamurugo2021-imyuka-ihumanya-ikirere-yagabanutseho-14-i-kigali

  • Gatsibo: Hari kugenzurwa ibyangijwe ku ishuri ryafunzwe ngo ryongere gukomorerwa – #rwanda #RwOT

    Ababyeyi barerera mu Kigo cy'ishuri cyafunzwe by'agateganyo Gakoni Adventist College, basabye inzego zibishinzwe kureba uburyo bafasha abana bagasubira ku mashuri.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo bufatanyije na Minisiteri y'Uburezi bafunze by'agateganyo ikigo cy'amashuri yisumbuye cya Gakoni Adventist College ndetse abanyeshuri bagera kuri 15 bagatabwa muri yombi kuko bateje imyigaragambyo bakamena ibirahure kubera mugenzi wabo wari wirukanwe.

    Nyuma y'aho iri shuri rifunzwe ,ababyeyi barerera muri iki kigo basabye ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo ko bwabafasha iri shuri rikongera rigafungurwa kugira ngo abana babo bongere basubire ku ishuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa igenzurwa ry'ibyari byangijwe muri icyo kigo kugira ngo bibanze bisanwe.

    Ati ' Ngirango mwabonye itangazo rya Minisiteri y'uburezi rifunga iryo shuri by'agateganyo, numva hari ibyari byasabwe habanza kubanza gukorwa igenzura muri icyo kigo kuko hari ibyari byangijwe bigomba gusanwa.

    'Iby'abana bakurikiranwaga bo bari mu nzira z'ubutabire barimo barakurikiranywa ariko njye numva dufatanyije na Minisetiri y'uburezi hazongera hagasoka irindi tangazo ritwemerera gufungura kugira ngo abana bakomeze bige cyangwa se ritange undi murongo kuburyo natwe dutegereje itangazo rivuguruza irya mbere.'

    Yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo bababwira uko bakwiriye kwitwara igihe bari ku mashuri birimo no kwirinda gukora ibyatuma birukanwa cyangwa se amasomo yabo ahagarara.

    Gakoni Adventist College ryafunzwe mu minsi ishize kubera imyigaragambyo abanyeshuri bakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-hari-kugenzurwa-ibyangijwe-ku-ishuri-ryafunzwe-ngo-ryongere-gukomorerwa

  • Huye : Imvura idasanzwe yasenyeye abiganjemo abaturiye ruhurura yubatswe nabi #rwanda #RwOT

    Iyi mvura yaguye guhera saa mbili z’umugoroba kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021 yateje umuvu w’amazi yaturutse kuri iyi mvura watoboye ruhurura unyura mu mazu y’abaturage urayasenya unatwara ibikoresho byabo.

    Mu bikoresho byatwawe harimo imyenda, amasafuriya, amasahane, amabase ibiryamirwa n’ibyangombwa.

    Uyu muvu kandi wanatwaye inka imwe n’inkwavu zitaramenyekana umubare.

    Bampire Maria, utuye mu mudugudu w’Agakombe, Akagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, yari afite igipangu kirimo imiryango 5 yarimo abapangayi. Iyo miryango yose hiyongereyeho uwo yabagamo yasenyutse ndetse uyu muvu unatware inka ye y’inyana.

    Ati 'Amazi yaje ankubitira inzu zirasenyuka ubu nta kintu nsigaranye n’inka yagiye nsigarana imwe. Ikibazo cyahabaye ni uko ruhurura bayihaye amakoni, baraje bayizingira haruguru y’iwanjye, ndababwira nti muyigorore, ariko byarangiye batayigoroye bayishyiramo amakorosi'.

    Amazi yabaye menshi ageze mu ikorosi riri haruguru y’urugo kwa Bampire ntiyakata ahubwo atobora urukuta rwa ruhurura amanuka mu ngo z’abaturage.

    Mu baturage basenyewe harimo na Musanabandi Nadia wari uryame amazi amusanga mu nzu yumva igitanda gitangiye kurengerwa.

    Ati 'Abana nabajugunyiraga abari hanze nanjye ndi mu nzu. Nabonye idomoro yari iri kureremba nyikandagiraho nsha mu idirishya abari yanze barankurura.'

    Yakomeje agira ati 'Ubu nta ndangamuntu dufite, mbese sinabona uko njya kwivuza. Inzu yose irera ni nko mu butayu. Nta mazi yacaga muri ruhura yose yacaga mu nzu. Yakubitaga igikuta kigahita kigwa.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yashimiye abaturage batabaye bagenzi babo bagizweho ingaruka na biriya biza, ndetse akaba yizeza ko n’ubuyobozi bugiye gushyiraho akabwo.

    Yavuze ko bagiye kubashakira ibikoresho by’ibanze ndetse abasezeranya ko bagiye gushaka uburyo iriya ruhurura yakwagurwa kugira ngo itazakomeza kubateza ibibazo.

    Yagize ati 'kugeza ubu tumaze kubarura amazu 10 yasenyutse, hari ibiraro, n’umuhanda wa Karama.

    Tugarutse kuri iyi ruhurura hari umuhanda urimo ukorwa, tugiye kuganira n’abariho bawukora, turebe ko iyi ruhurura yatunganywa neza. Ikindi turi gukora ni ikusanyamakuru. Byabaye nijoro birumvikana ko imibare igenda yiyongera. '

    Yavuze ko nta muturage wagizweho ingaruka n’ibiza uza kwibagirana adahawe ubufasha.

    Yagize ati 'Turaba tubashakiye iby’ibanze nta muturage uri bubure aho aba, aho abaturanyi bitakunda, aho imiryango bitakunda turaza kubakodeshereza mu gihe amazu yabo atarasanwa. Nk’uko bisanzwe bikorwa ni ugusana aya mazu aho bishoboka, ndetse no kubaka andi aho gusana bidashoboka kugira ngo abaturage bature neza'.

    Uretse gusenya inzu, ibi biza byanasenye iteme, byangiza umuhanda wo mu Murenge wa Karama, bikaba byanakomerekeje abantu babiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Imvura-idasanzwe-yasenyeye-abiganjemo-abaturiye-ruhurura-yubatswe-nabi