Category: Uncategorized

  • Covid-19: Barashinjwa gushyira amazi muri casque aho gukoresha umuti wica udukoko –

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko hari ubwo umumotari abona umugenzi, agatanguranwa no kubanza gusukamo ayo mazi kugira ngo ajijishe umugenzi atavumbura ko atari umuto wica udukoko.

    Uwitwa Byukusenge Emmanuel utuye mu Murenge wa Muhima yagize ati “ Byambayeho umumotari ansukiramo umuti muri casque nihumurije numva ni amazi biba ngombwa ko mbimubaza arampakanira. Nyuma yaje kubona ko abakorerabushake bari kuza batugana nibwo yambwiye ngo muhe casque ye ahita yatsa moto ye ansiga aho.”

    Karimunda Patrick we yagize ati “ Kuki polisi itajya ikora nk’umukwabu ngo irebe niba koko imiti baba bitwaje ariyo ? Ubu koko umuntu yagushyirira umuti muri casque ntiwumve n’impumuro yawo koko? Bikwiriye kwitabwaho.”

    Muhizi Elie na we yavuze ko yiboneye umumotari ashyira amazi mu gacupa kashizemo umuti wica udukoko,kugira ngo ajijishe abamugana.

    Ati “ Naramwiboneye n’amaso yanjye mubaza impamvu ashyizemo amazi ambwira ko ari amufasha kugira ngo igihe umugenzi amusabiye gushyira umuti muri casque ariyo aza kumushyiriramo kuko nta mafaranga yari yagakorera. Hari hakiri mu gitondo cya kare.”

    Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Daniel Ngarambe, yabwiye IGIHE ko ayo makuru batari bayazi, gusa ashimangira ko ari bibi.

    Yagize ati “ Ibyo ntabwo twari tubizi gusa muri iyi minsi mu gihe turi muri Covid-19 kuko mbere twabagenzuriraga aho bahagarara ariko ntabwo bikwiye rwose kuko Covid-19 irahari kandi irica.”

    Yongeyeho ko bagiye kubikurikirana kugira ngo iyi ngeso icike, avuga ko uzafatwa azabihanirwa by’intagarugero.

    Umujyi wa Kigali ni umwe mu bice by’igihugu bigaragaramo ubwandu bwa Covid-19 bwo hejuru. Nubwo imibare ikomeje kugabanyuka bitewe n’ingamba zafashwe, haramutse habayeho kudohoka byaba bibi.

    Hari abamotari bashinjwa kwifashisha amazi muri casques aho gukoresha umuti wica udukoko mu kwirinda Covid-19

  • Inteko y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’iya EU ifata Rusesabagina nk’intwari –

    Ibi Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yabitangaje binyuze mu mwanzuro yashyize hanze usubiza uwafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi ku Rwanda ku bijyanye na Paul Rusesabagina uri gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

    ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi yateranye, ifata Umwanzuro wo gusaba ko Paul Rusesabagina umaze iminsi imbere y’ubutabera bw’u Rwanda yacibwa urubanza mu buryo buboneye.

    Uyu mwanzuro ntiwashimishije inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko kuko abayigize bashinje Inteko ya EU kuvogera ubusugire bw’igihugu bitwaje Rusesabagina.

    Ku wa 15 Gashyantare nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagejejweho Raporo ya Komisiyo z’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano z’imitwe yombi ku isuzumwa ry’ibikubiye mu cyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’ubumwe bw’u Burayi cyafashwe ku Rwanda.

    Iki gihe Abadepite n’Abasenateri b’u Rwanda bavuze ko ibyakozwe n’Inteko ya EU birimo amakosa n’imvugo zidahwitse zigamije kuvogera ubusugire n’imikorere y’inzego z’u Rwanda, ariko bemeza ko mu gihe gito barasohora inyandiko ivugurura imyanzuro yatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yasabye ko Paul Rusesabagina yazahabwa ubutabera bwuzuye.

    Nyuma y’umunsi umwe batangaje ibi, ku wa 16 Gashyantare Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashyize hanze inyandiko ikubiyemo Umwanzuro wayo Ku Mwanzuro wafashwe n’uwa EU.

    Ni Umwanzuro ukubiyemo ingingo zitandukanye zerekana ko ibyakozwe n’Inteko ya EU bidakwiye. Inteko y’u Rwanda kandi yanzuye ko ibikubiye muri uyu mwanzuro bishyikirizwa Inzego zitandukanye ku Mugabane w’u Burayi zirimo n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bw’Ubumwe bw’u Burayi.

    Ibikubiye muri uyu mwanzuro

    Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda,

    A. IMAZE KUBONA umwanzuro (2021/2543(RSP) Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yafashe ku Rwanda ku bijyanye na Paul RUSESABAGINA ku wa 11 Gashyantare 2021 usaba Perezida w’iyo Nteko kuwoherereza Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izindi nzego zo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga;

    B. ISHINGIYE ko Paul RUSESABAGINA n’abareganwa nawe makumyabiri (20), bose bakaba bafite ubwenegihugu nyarwanda, bakurikiranywe n’ubutabera ku byaha byakozwe mu bitero binyuranye imitwe yabo yitwaje intwaro ikekwa kuba yaragabye mu gice cy’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda hagati ya Kamena n’Ukuboza 2018 bigahitana abasivili icyenda (9) bikanakomeretsa bikomeye abandi baturage ndetse bikanabasigira ubumuga, bikanangiza imitungo myinshi;

    C. ISHINGIYE ko Paul RUSESABAGINA avugwa kuba yarigambye, mu izina ry’umutwe we witwaje intwaro yari ayoboye kugira uruhare muri ibyo bitero mu kwezi k’Ukuboza 2018 nk’uko bigaragara mu gika G cy’umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, kandi akaba yaravuze kenshi ku mugaragaro ko intego y’ibyo bitero kwari uguhirika ubutegetsi bw’u Rwanda;

    D. IMAZE KUBONA ko amategeko y’u Rwanda n’Amategeko Mpuzamahanga ateganya ihame ry’ubwigenge bw’ubucamanza n’uburenganzira ku butabera buboneye;

    E. ISHINGIYE ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ugamije gufata icyemezo bidasubirwaho ku kibazo cyamaze gushyikirizwa urukiko kandi iyo Nteko idafite ububasha bwo kuba yabikoraho iperereza ritabogamye ndetse ikaba mu by’ukuri itaranarikoze;

    F. IMAZE KUBONA ko kuba umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi wiha uburenganzira bwo gutanga amabwiriza ku manza ziri mu nkiko kandi bitakorwa mu bihugu byabo;

    1 YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga mu buryo buhabanye n’ukuri kandi budafite ishingiro ko ifatwa rya Paul RUSESABAGINA ari ukumurigisa cyangwa kumushyikiriza igihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko;

    2 IHAKANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga ko ifatwa rya Paul RUSESABAGINA rinyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono idafite ububasha bwo kubisuzuma ndetse uko bigaragara ikaba ntacyo yigeze ibisuzumaho, kuko Paul RUSESABAGINA wari usanzwe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ku byakorewe ku butaka bw’u Rwanda kandi bikaba biri mu bubasha bw’inkiko z’u Rwanda.

    3 ISHINGIYE ko amategeko mpuzamahanga adasaba kohereza mu kindi gihugu ukekwaho ibyaha mu gihe hari ubundi buryo bwo kumufata bwemewe n’amategeko kandi ubwo ari uburyo busanzwe bukurikizwa mu mategeko hirya no hino ku isi;

    4 YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga bidafite ishingiro ko Paul RUSESABAGINA atazahabwa ubutabera buboneye, kandi IRIBUTSA ko abakoze ibyaha binyuranye bashyikirijwe u Rwanda baturutse mu bihugu by’i Burayi n’ahandi hose bahawe ubutabera buboneye n’inkiko z’u Rwanda;

    5 YIBUKIJE ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha uburenganzira ku butabera buboneye kuri bose , kandi ikaba ISABA ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza gukurikirana ko ubwo burenganzira bwubahirizwa ndetse no ku bahohotewe;

    6 ITANGAJWE KANDI INABABAJWE no kubona ko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ifata Paul RUSESABAGINA nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu mu gihe yiyemerera kandi yigamba ko umutwe we witwaje intwaro ari wo wagabye ibitero binyuranye muri 2018 byahitanye ubuzima bw’abasivili ariko ikaba itarabyamaganye. Uko guceceka igihe cy’ibyo bitero bigaragaza ko iyo Nteko yashyigikiye mu buryo buziguye ibyo bitero ari na byo bishobora gushishikariza uwo mutwe kugaba ibindi;

    7 IBABAJWE no kubona ko hari abumva ko kugira ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu by’i Burayi bibahesha uburenganzira buziguye bwo kudakurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda cyangwa muri Afurika;

    8 ISANGA kuba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yarafashe umwanzuro udafite aho ushingiye ndetse no kuba yaranzuye idashingiye ku kuri ibyerekeye uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda bibangamiye ibiganiro byo mu rwego rwa politiki ku burenganzira bwa Muntu biteganywa n’Ingingo ya 8 y’Amasezerano ya Cotonou, byari byaragiye bigenda neza kuva muri 2004, ikaba ISABA iyo Nteko guha imbaraga ibiteganywa n’ingingo ya 8;

    9 ISANGA ibyatangajwe mu biganiro na Komiseri w’Ubumwe bw’Uburayi, Nicolas SCHMIDT, bigaragaza ubufatanye bwiza buri hagati y’abayobozi b’u Rwanda n’ab’Uburayi ku byerekeye Paul RUSESABAGINA, haba ibyerekeye guhabwa serivisi za ambasade, kwivuza, guhabwa ubwunganizi mu nkiko, bikanerekana icyizere cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ko azahabwa ubutabera buboneye, ikaba IBABAJWE no kuba iyo Nteko mu mwanzuro wayo itaritaye kuri ayo makuru;

    10 YANZUYE ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ugamije gutegeka mu buryo butari bwo imigendekere y’imirimo ubutabera bwatangiye, kandi IHAMAGARIYE iyo Nteko gukuraho umwanzuro wayo kuko ihame ry’ubwigenge bw’ubucamanza ari ntavogerwa ndetse inzego z’ubutegetsi bwa Leta zitandukanye kandi buri rwego rwigenga;

    11 IRIBUTSA ubushake ifite mu gushyigikira umubano ushingiye ku bwubahane usanzwe urangwa hagati yayo n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi,

    12 YANZUYE ko uyu mwanzuro ushyikirizwa Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi; Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi; Visi Perezida wa Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi/Intumwa Nkuru y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’ibirebana na politiki mu by’umutekano; Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi; Intumwa yihariye y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe uburenganzira bwa muntu; Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu; inzego z’Umuryango w’Afurika Yunze


  • Kwezwa no guhinduka ku ngeso, ni ryo pfundo ry’ubukristo #rwanda #RwOT

    “Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa”. 1Abatesalonike 4: 7

    Iyo umuntu akijijwe (ariko neza) haba habaye igikorwa kiza kitwa gutsindishirizwa. Ni igikorwa gikorwa n’Umwuka Wera wenyine, nta ruhare rw’umuntu abagiramo. Yesu yaravuze ngo’ Uwo mwuka naza azatsinda ab’isi abigishe amateka no gukiranuka’. Agakiza ni igikorwa gikorwa n’Umwuka Wera wenyine ugatsindishirizwa, ugatera intambwe ya mbere yo gukizwa.

    Mu bice 3 bigize umuntu: Umwuka, ubugingo n’umubiri, mu gice kitwa umwuka icyazanye Yesu ni ukugira ngo dutsindishirizwe tuve muri kamere yo kwa Adamu, twakire Adamu wa 2 ari we Yesu Kristo. Kugira ngo tubashe gukora ubushake bw’Imana no kuba abo Imana yifuza, icyo ni cyo gikorwa cyo kuvuka aho Yohana avuga ngo 'Abamwemeye bakizera izina rye yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana’.

    Tubyarwa n’Umwuka Wera kubwo kwizera amaraso ya Yesu Kristo tukatura ibyaha twakoze tukaba dukijijwe cyangwa se tukaba tuvutse. Iyo ibi birangiye hari izindi ntambwe za ngombwa umuntu aba agomba gutera, akagira agakiza ko kukigero cya Kristo Yesu.

    Mu gice kitwa ubugingo harimo: Kamere, amahitamo, amarangamutima, hakabamo n’ubwenge. Reka tuvuge ku gace kamwe kitwa 'Kweza’ , Mu mwuka turatsindishirizwa ariko mu bugingo turezwa.

    Kwezwa ni uguhinduka ku ngeso aho Pawulo avuga ngo ‘Nshaka gukora ikiza ikibi kikantanga imbere, umubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n’iki’, ariko yaje no gusobanukirwa ko muri Kristo Yesu ariho twezerezwa kandi ariho dukirizwa. Akomeza gutera intambwe agera igihe avuga ngo noneho ‘Napfanye na Kristo Yesu nzukana nawe, sinjye uriho ni Kristo uriho muri njye’. Ati ' Ndamarana kugira ngo mfate icyatumye mfatwa na Kristo Yesu’.

    “Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose”. Abaroma 12:1-2

    Ni ikihe kibazo abakristo benshi bagize?

    By’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigari, abanyamatorero bagize ikibazo cy’abantu bakiriye Kristo baza baremerewe baratsindishirizwa bamwe bakira agakiza yego, ariko ikibazo cyabaye ni uko abatwigishije batatubwiye uko umuntu yezwa n’uko ahinduka ku ngeso.

    Twakijijwe nk’aho tuzapfa ejo, kandi hagati yo gukizwa no gupfa harimo ubuzima: Uzakene uzakira, bazagukunda bazakwanga, uziga cyangwa bizakunanira, uzabona akazi cyangwa uzashomera, mu buryo bw’amarangamutima uzagera ubwo ugira umugore n’abana… urwo rugendo rwose rugoma kubaho nyuma yo gukizwa.

    Iyo udahagaze mu kwizera ngo umenye uko uzatsinda buri ngeso uzahura nayo muri urwo rugendo rw’ubuzima, uragwa. Ikintu kibabaje nko mu Rwanda, umuntu arakizwa agahita yirera.

    Ntabwo ahinduka ku ngeso, ntazi uko batsinda ubusambanyi, ntazi uko batsinda irari, ntazi uko batsinda kubeshya, ibyo byose umuntu agahita abyinjirana mu masengesho. Guhinduka ku ngeso ni cyo kintu gikomeye kuko ingeso imwe ishobora kugufata n’imyaka 5 warakijijwe, waratsindishirijwe ariko ingeso imwe ikakuzengereza!

    Ingeso kugira ngo uzayihindukeho, bisaba umuntu ugufata ukuboko(Umubyeyi wo mu mwuka): Bisaba umuntu wagendana nawe ubuzima bw’urugendo rwa gikristo, umuntu wateye intambwe ziruta izawe mu mwuka. Umuntu waguha umwanya akagutega amatwi, umuntu ugira ibanga, uwo wakwaturira ntubisange hanze. Iyo umaze gukizwa ukirera uragwa, aho abantu bahita batangira kujya mu buvumo, mu butayu, mu byumba, bakagenda batoragurayo uburere bubi aho hantu hose.

    Iyo hatari mwene uwo muntu abafasha, ibyo bituma bataba abakristo beza kuko bireze. Kandi ingaruka zo kwirera zirigaragaza twese turazizi kuko abakristo dufite by’umwihariko mu Rwanda ubona ko badakomeye. Ibi wabishingira kukureba uburyo: Hari umubare munini w’utubari, ukibaza uburyo izo nzoga zinywebwa. Ese ni bande bazinywa?, ubusambanyi bukorwa ikigero buriho ni bande babukora?, hanyuma se iyo urebye ibigo ngororamuco dufite ni bande babirimo?.

    Abo bose tuvuze ni abantu babatijwe, ni abantu bari baratsindishirijwe bananirwa guhinduka ku ngeso, hanyuma zibasubizayo. Kugira umuntu ugufasha mu rugendo rwo kwezwa no guhinduka ku ngeso, akakugeza ku rugero rw’igihagararo cya Kristo Yesu, ni iby’ingenzi kuko 'Kwezwa’ niryo pfundo ry’ubukristo.

    'Ntabwo twahamagariwe kwanduzwa, twahamagariwe kwezwa'

    Kugira ngo wezwe, bisaba kwiyambura. Bibiliya iravuga ngo 'Umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba igikoresho cy’icyubahiro kigirira nyiracyo umumaro’. Kwezwa hari uburyo bubiri: Kwiyeza ubwawe no kwezwa Imana igiramo uruhare.

    Kwiyeza ubwawe: Ni ukuvuga ngo uyu mwaka ushize nari mfite ingeso 5 ndazitsinda, ngiye kurwana n’izi zisigaye kugeza igihe nzagira umutima nk’uwari uri muri Kristo Yesu. Ugatangira kwitoza kwitandukanya n’ibidatunganye, kwitandukanya n’inshuti mbi, ukagenzura Filime ureba, ukagenzura ibyo utekereza.

    Ukareba uko ukoresha social media, ugasenga, ugahuza ijambo ry’Imana n’ubuzima ubamo bwa buri munsi. Ukabana na benedta bakijijwe neza, ugakora ibishoboka byose kugira ngo wezwe uhinduke. Ntabwo watura mu ngeso hanyuma ngo uzayicike.

    Umukoro: Imyaka umaze mu gakiza wadukorera akalisite k’ingeso umaze guhindukaho, n’izo ushigaje utarahindukaho?, hari intambwe ubona utera muri uru rugendo rwo kweza no guhinduka ku ngeso?. Kwezwa birashoboka, hari abamya benshi b’ibyo: Hari abari barabaswe no kwikinisha, ubusambanyi, kunywa inzoga…, ubu ni abahamya b’ibyo Imana yabakoreye.

    Abantu benshi barakizwa bagatsindishirizwa ariko bagakomeza gutura mu ngeso zikabatsikamira, zikabatsinda. Nibwo bahita babihinira muri rya jambo ngo’ Nshaka gukora ikiza ikibi kikantanga imbere, n’Imana irabizi ko turi abantu, ntimugakabye gukiranuka’. Bakagenda buhoro buhora, bikazarangira basubiye ku nzoga, bagasubira mu busambanyi, umuntu akazaba mubi kuruta uko yari mbere.

    Kubera iki?, yaratsindishirijwe arakizwa, ariko ntiyabonye umuyobora, umufata ukoboko mu buryo bwo kwezwa( Gusa na Kristo Yesu). Dukwiye kuba turi abantu bashyira imbaraga mu kwezwa kuko niho hari imbaraga z’ubukristo. Niba Ubuntu Imana yakugiriye, agakiza wakiriye kakwemerera gusambana, kwikinisha…, ako gakiza ntacyo kakumariye.

    Hari no kwezwa Imana igiramo uruhare(Umwuka Wera): Umwuka Wera ni Marene, kuriya marene aba hafi y’umugeni akamutunganya: Akamenya niba afite icyunzwe, niba ikanzu n’ivara bimeze neza, Umwuka Wera niko atugenzereza. Ariko iyo uvuye mu nzira yo kwezwa arivumbura akigendera. Ibuka rero ko ukeneye Umwuka Wera wo kukumurikira ku tugeso twose ukeneye guhindukaho.

    Icyo nkundira Umwuka Wera iyo usabanye n’Imana, ahita aguhishurira ati' Ibi bireke, ibi ntubyambare, ibi ntubirye, aha ntugeyo, runaka ntimube inshuti azakwanduza, mbese ukajya wumva ufite ubuyobozi bw’Umwuka Wera muri wowe. Ese ufite Umwuka Wera?

    Ukwiye gushyira imbaraga mu guhinduka ku ngeso no kwezwa buri munsi, kuko 'Kwezwa’ ni ryo pfundo ry’ubukristo. Ingeso wanze guhindukaho ishobora kuzagusubiza inyuma, ugasanga na kagakiza uragatakaje, ukazarimbuka.

    Wakurikira hano iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire, kuri Agakiza Tv

    Source: Agakiza TV

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kwezwa-no-guhinduka-ku-ngeso-ni-ryo-pfundo-ry-ubukristo.html

  • Wa musore w'ibiro 25 n'umukunzi we ufite ikibuno kinini bakoze agashya kuri Saint Valentin (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Moussa Sandiana umaze kuba ikimenyabose kubera uburyo ateye ndetse n'umukobwa bakundana w'ikizungerezi kandi munini, biravugwa ko kuri Saint Valentin uyu musore yajyanye uyu mukobwa kumwereka iwabo baratangara.

    Uyu musore ufite ubugufi budasanzwe amaze kwamamara kubera gukundana n'umukobwa nawe ufite ikibuno n'imiterere bidasanzwe, bivugwa ko umugabo afite ibiro 25 naho uyu mukobwa we akaba afite ibirenga 100 ari nayo mpamvu ababyeyi be batunguwe.

    Ku munsi wa Saint Valentin, uyu musore yagiye kwerekana uyu mukobwa bakundana iwabo mu muryango aho nabo batunguwe n'ingano y'ikibuno cy'uyu mukobwa uzwi ku mazina ya EUDOXIE YAO.

    Ikinyamakuru worldtodaynews dukesha iyi nkuru cyanditse ko uyu musore basigaye bahimba akazina ka Grand P mu butumwa yageneye umukunzi we ku munsi w'abakundana yagize ati 'Ndagukunda cyane, ndabikubwiye, kandi ndabisubiramo, amagambo yanjye arabigaragaza'.

    Yakomeje agira ati 'Ndashaka ko bizahora gutya ubuziraherezo nzicuza ijoro rizarenga ntari kumwe nawe, kandi buri gitondo ndashaka ko izuba ryaka rizajya rirasa uri mu maboko yanjye….'

    Uyu musore ufite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk'umuntu ushaje bivugwa ko yahuye n'uburwayi bwitwa Progeria, aho umuntu urwaye iyi ndwara agaragara nk'uwagwingiye, imisatsi ye irapfuka, agira umutwe muto, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rukamugaragaza ko ashaje.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wa-musore-wibiro-25-numukunzi-we-ufite-ikibuno-kinini-bakoze-agashya-kuri-saint-valentin-amafoto/

  • Kamonyi-Musambira: Bombori Bombori hagati y'Abajyanama b'Ubuzima n'uyoboye ikigo Nderabuzima #rwanda #RwOT

    Nyirabayazana w'iyi Bombori Bombori ni inzu y'imbaho ikora nka kantine, yubatse ku butaka bw'ikigo nderabuzima cya Musambira. Abajyanama b'Ubuzima bayikoreyemo imyaka isaga 10. Umuyobozi w'ikigo Nderabuzima avuga ko iyi nzu ishaje, iteza umwanda, ko ntacyo imariye abajyanama b'ubuzima nubwo bo atariko babibona. Bavuga ko ibaye umwanda hari imyanda myinshi mu kigo yakabaye ikurwaho mbere y'iyi nzu ibafasha muri byinshi badahemberwa.

    Imyaka irasaga 10 Koperative y'Abajyanama b'Ubuzima mu Murenge wa Musambira bakorera aha hantu mu nzu y'imbaho iri aho abagana iki kigo binjirira, bayikodesha n'ushoboye gukoreramo akabishyura amafaranga bavuga ko abagirira akamaro mu bikorwa by'ubwitange bakora bafasha ubuzima bw'Abaturage.

    Abagize Koperative y'Abajyanama b'Ubuzima bavuga ko ibikorwa n'umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Musambira bisa n'amarenga yo kudashaka imikoranire nabo. Bahamya ko urwitwazo rwo kuvuga ko inzu ishaje rudakwiye kuko ngo iyo ashaka kubashyigikira yajyaga gusaba kuvugurura aho kubasaba ko bayikuraho nkaho aricyo kibazo gikomeye kurusha ibindi mu kigo.

    Bavuga kandi ko ibishaje ndetse by'imyanda muri iki kigo bihari byinshi ndetse bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga kurusha kwikoma iyi nzu y'abajyanama b'ubuzima. Zimwe mu ngero zibishaje ndetse by'imyanda yirengagizwa muri iki kigo harimo icyahoze ari ikiraro cy'inka ubu cyashaje kirimo n'amasashe, igikoni gitekerwamo indyo y'abari mu mirire mibi, hari icyuzi cyangwa ikidamu kirekamo amazi kikaba kinakurura imibu n'ibindi.

    Yaba ubuyobozi bwa Koperative, abanyamuryango bayo n'umukozi ushinzwe isuku no gukurikirana ibikorwa by'abajyanama b'umuzima, bahuriza ku kuvuga ko nubwo ubutaka iyi nzu iteretseho ari ubw'ikigo nderabuzima, ariko hakwiye kuzirikanwa ko n'aba bajyanama b'ubuzima umusanzu wabo n'ubwitange bitishyuzwa, bityo aho bakura ibyabafasha mu ngendo n'ibindi bakaba bafashwa kubinoza.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Musambira yemera ko iyi Kantine ifitiye akamaro abagana ikigo Nderabuzima, gusa ngo ku bajyanama b'Ubuzima nta kamaro. Avuga ko iyi koperative ifite ubuzima gatozi, bityo ko idakwiye kugira ibikorwa mu mutungo wa Leta, kuko aho ikorera ngo yarahatijwe ntabwo yahahawe, ko rero uwagutije ngo kwisubiza ibye bidakwiye kuba ikibazo.

    Hari Komite bivugwa ko yavuye ku Murenge wa Musambira( tutifuje gutangaza) abanyamuryango babwiwe ko ariyo yasabye ko aka kazu gasenywa ngo kuko yavuze ko gashaje ndetse gateje umwanda, ariko bamwe bakavuga ko ahubwo ahari ibibazo bibangamiye abaturage byakagombye gukorerwa ubuvugizi atariho harebwa.

    Amwe mu makuru agera ku intyoza.com ni uko kimwe mu bikomeza iki kibazo ari ukuba ngo hari bamwe mu bashakaga iyi nzu ( tutari buvuge) ngo bayikoreremo, bakaza gusanga yamaze gutangwa ubwo uwari uyirimo yayivagamo, maze nyuma y'iminsi ibiri hategurwa inama, aho ku murongo w'ibyigwa harimo no gusaba abajyanama b'ubuzima gukuraho iyi nzu bakava ku butaka bwa Leta.

    Ku rundi ruhande, abajyanama b'ubuzima bavuga ko batakambiye umuyobozi w'iki kigo Nderabuzima ngo nibura abareke barangizanye amezi 6, aho bavuga ko bari baramaze kwakira amafaranga y'ubukode, ko ibi byabarinda imanza ndetse n'amakimbirane n'uwabahaye amafaranga, ariko ngo habuze ukubihanganira babwirwa ko bahawe ukwezi kumwe. Hari abibaza uzahombera muri iyi Bombori Bombori!?

    Uretse Serivise mbi zidasiba gutungwa agatoki n'abagana iki kigo, hari andi makuru tugitohoza ajyanye n'imiyoborere n'imibanire mu bakozi n'abakoresha, imicungire y'umutungo n'ibindi usanga bigira ingaruka ku bagana iki kigo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-bombori-bombori-hagati-yabajyanama-bubuzima-nuyoboye-ikigo-nderabuzima/

  • LIVE: Rusesabagina, Sankara n’abandi 19 bagejejwe imbere y’urukiko mu rubanza rwahujwe –

    Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi barwanyi 18 rugiye gutangira kuburanishwa mu mizi.

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ni rwo rwanzuye ko urubanza rugomba kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko dosiye z’abaregwa zihuzwa bugaragaza ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

    Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

    Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe tariki ya 3 Ukuboza 2020.

    KURIKIRA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    USHOBORA KUREBA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA UNYUZE KURI IGIHE TV

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha. Umucamanza abanje gutanga iminota itanu kugira ngo itangazamakuru rifate amafoto n’amashusho mbere y’uko urubanza rukomeza.

    -  Ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirijwe

    Uru rubanza ruri kubera mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura. Abarwitabiriye bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus mu kwirinda ko habaho kwanduzanya.

    8:24: Ababuranyi bose barimo Rusesabagina bageze mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura.

    Abakurikiranyweho ibyaha bafashwe mu bihe bitandukanye ariko bahuriye ku byaha bifitanye isano

    8:15: Ahagana saa Mbili na 15 ni bwo abaregwa bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura aho iburanisha ryabereye.

    -  Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha. Umucamanza abanje gutanga iminota itanu kugira ngo itangazamakuru rifate amafoto n’amashusho mbere y’uko urubanza rukomeza.

    - Ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirijwe

    Uru rubanza ruri kubera mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura. Abarwitabiriye bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus mu kwirinda ko habaho kwanduzanya.


  • Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyasobanuye uko iki gihugu cyahungishije Leta y’abatabazi #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yanditswe na kiriya kinyamakuru ariko inasohorwa mu bindi binyamakuru bikomeye mu Bufaransa ishingiye ku nyandiko yabonetse mu biro bya Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu.

    Iyi nyandiko igaragaza ko ubuyobozi bwa kiriya gihugu byategetse abasirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu kiswe Opération Turquoise, kureka bariya bari abategetsi b’u Rwanda bagahunga ubwo bamwe berecyezaga muri Zaire.

    Ubundi ingabo z’Abafaransa zari zije muri Opération Turquoise zagombaga gutabara Abatutsi bariho bicwa gusa zishinjwa kubatererana zikajya gufasha abari bamaze gukora Jenoside guhunga no guhangana n’ingabo zari iza APR zariho zishaka kuza guhagarika Jenoside.

    Iriya nyandiko igaragaza biriya bikorwa bya Leta y’Ubufaransa yabonywe n’umushakashatsi François Graner, yerekana ko abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa ari bo bategetse ziriya ngabo guhungisha bariya bategetsi barimo abari basanzwe ari inshuti z’u Bufaransa.

    Iyi nyandiko yo mu bwoko bwa Telegram, yohererejwe uwari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda muri kiriya gihe ari we Yannick Gérard asubizwa ku byo yari yabajije Igihugu cye niba bariya bajenosideri batabwa muri yombi.

    Ngo bamusubije ko bariya bajenosideri bava mu gace kagenzurwaga na ziriya ngabo z’u Bufaransa ari na bwo zahise zibafasha guhungira muri Zaire aho kugira ngo bafatwe.

    Me Gisagara Richard uharagariye inyungu z’abacitse ku icumu baba mu Bufaransa, avuga ko kuba inkuru ivuga kuri iriya nyandiko yasohowe n’ikinyamakuru gikomeye muri kiriya gihugu ari indi ntambwe yo gushimangira uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Avuga ko kuva Perezida Emmanuel Macro yatorerwa kuyobora kiriya gihugu hari intambwe nziza yatewe mu kwemera no kugaragaza uruhare rwacyo muri Jenoside by’umwihariko akaba yaranashyizeho komisiyo ishizwe gucukumbura ruriya ruhare.

    Avuga ko iriya nyandiko izanafasha iriya komisiyo ku buryo bizakomeza kugaragaza neza ko kiriya gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni imwe.

    Anashima kandi ko mu buyobozi bwe nta muyobozi ku giti cye waba wararanzwe n’ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byakunze kuba mu buyobozi bwamubanjirije.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/Ikinyamakuru-cyo-mu-Bufaransa-cyasobanuye-uko-iki-gihugu-cyahungishije-Leta-y-abatabazi

  • Kugira ubwenegihugu bw’Igihugu cy’I Burayi ntibivuga ko utakurikiranwa mu Rwanda-Imyanzuro y’Inteko #rwanda #RwOT

    Ni imyanzuro iri kuri paje eshatu, igaragaza ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagiye isuzuma birimo iby’uko iriya Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi yavuze ko Paul Rusesabagina yashimuswe.

    Muri iyi myanzuro dufitiye Kopi twabageneye muza gusoma uko yakabaye, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ivuga ko yababajwe no kubona Paul Rusesabagina afatwa nk’impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu kandi we ubwe yarigambye ibitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda ndetse bikanahitana bamwe mu Banyarwanda.

    SOMA IMYANZURO YOSE HANO :

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Kugira-ubwenegihugu-bw-Igihugu-cy-I-Burayi-ntibivuga-ko-utakurikiranwa-mu-Rwanda-Imyanzuro-y-Inteko

  • Kamonyi-Musambira: Bombi Bombori hagati y'Abajyanama b'Ubuzima n'uyoboye ikigo Nderabuzima #rwanda #RwOT

    Nyirabayazana w'iyi Bombori Bombori ni inzu y'imbaho ikora nka kantine, yubatse ku butaka bw'ikigo nderabuzima cya Musambira. Abajyanama b'Ubuzima bayikoreyemo imyaka isaga 10. Umuyobozi w'ikigo Nderabuzima avuga ko iyi nzu ishaje, iteza umwanda, ko ntacyo imariye abajyanama b'ubuzima nubwo bo atariko babibona. Bavuga ko ibaye umwanda hari imyanda myinshi mu kigo yakabaye ikurwaho mbere y'iyi nzu ibafasha muri byinshi badahemberwa.

    Imyaka irasaga 10 Koperative y'Abajyanama b'Ubuzima mu Murenge wa Musambira bakorera aha hantu mu nzu y'imbaho iri aho abagana iki kigo binjirira, bayikodesha n'ushoboye gukoreramo akabishyura amafaranga bavuga ko abagirira akamaro mu bikorwa by'ubwitange bakora bafasha ubuzima bw'Abaturage.

    Abagize Koperative y'Abajyanama b'Ubuzima bavuga ko ibikorwa n'umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Musambira bisa n'amarenga yo kudashaka imikoranire nabo. Bahamya ko urwitwazo rwo kuvuga ko inzu ishaje rudakwiye kuko ngo iyo ashaka kubashyigikira yajyaga gusaba kuvugurura aho kubasaba ko bayikuraho nkaho aricyo kibazo gikomeye kurusha ibindi mu kigo.

    Bavuga kandi ko ibishaje ndetse by'imyanda muri iki kigo bihari byinshi ndetse bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga kurusha kwikoma iyi nzu y'abajyanama b'ubuzima. Zimwe mu ngero zibishaje ndetse by'imyanda yirengagizwa muri iki kigo harimo icyahoze ari ikiraro cy'inka ubu cyashaje kirimo n'amasashe, hari icyuzi cyangwa ikidamu kirekamo amazi kikaba kinakurura imibu n'ibindi.

    Yaba ubuyobozi bwa Koperative, abanyamuryango bayo n'umukozi ushinzwe isuku no gukurikirana ibikorwa by'abajyanama b'umuzima, bahuriza ku kuvuga ko nubwo ubutaka iyi nzu iteretseho ari ubw'ikigo nderabuzima, ariko hakwiye kuzirikanwa ko n'aba bajyanama b'ubuzima umusanzu wabo n'ubwitange bitishyuzwa, bityo aho bakura ibyabafasha mu ngendo n'ibindi bakaba bafashwa kubinoza.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Musambira yemera ko iyi Kantine ifitiye akamaro abagana ikigo Nderabuzima, gusa ngo ku bajyanama b'Ubuzima nta kamaro. Avuga ko iyi koperative ifite ubuzima gatozi, bityo ko idakwiye kugira ibikorwa mu mutungo wa Leta, kuko aho ikorera ngo yarahatijwe ntabwo yahahawe, ko rero uwagutije ngo kwisubiza ibye bidakwiye kuba ikibazo.

    Hari Komite bivugwa ko yavuye ku Murenge wa Musambira( tutifuje gutangaza) abanyamuryango babwiwe ko ariyo yasabye ko aka kazu gasenywa ngo kuko yavuze ko gashaje ndetse gateje umwanda, ariko bamwe bakavuga ko ahubwo ahari ibibazo bibangamiye abaturage byakagombye gukorerwa ubuvugizi atariho harebwa.

    Amwe mu makuru agera ku intyoza.com ni uko kimwe mu bikomeza iki kibazo ari ukuba ngo hari bamwe mu bashakaga iyi nzu ( tutari buvuge) ngo bayikoreremo, bakaza gusanga yamaze gutangwa ubwo uwari uyirimo yayivagamo, maze nyuma y'iminsi ibiri hategurwa inama, aho ku murongo w'ibyigwa harimo no gusaba abajyanama b'ubuzima gukuraho iyi nzu bakava ku butaka bwa Leta.

    Ku rundi ruhande, abajyanama b'ubuzima bavuga ko batakambiye umuyobozi w'iki kigo Nderabuzima ngo nibura abareke barangizanye amezi 6, aho bavuga ko bari baramaze kwakira amafaranga y'ubukode, ko ibi byabarinda imanza ndetse n'amakimbirane n'uwabahaye amafaranga, ariko ngo habuze ukubihanganira babwirwa ko bahawe ukwezi kumwe. Hari abibaza uzahombera muri iyi Bombori Bombori!?

    Uretse Serivise mbi zidasiba gutungwa agatoki n'abagana iki kigo, hari andi makuru tugitohoza ajyanye n'imiyoborere n'imibanire mu bakozi n'abakoresha, imicungire y'umutungo n'ibindi usanga bigira ingaruka ku bagana iki kigo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-bombi-bombori-hagati-yabajyanama-bubuzima-nuyoboye-ikigo-nderabuzima/

  • Akagambane ka Perezida Museveni mu myitwarire ‘igayitse’ y’u Bwongereza ku Rwanda –

    Ku ikubitiro u Bwongereza bwagaragaje ko hari ibyo u Rwanda rugikwiye kunoza mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ibi bwabivuze bushingiye ku byo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, kuri Raporo Mpuzamahanga ku isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (UPR).

    Ubwo hasuzumwaga iyi raporo Minisitiri Busingye yagaragarije aka Kanama ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwashyize mu bikorwa amwe mu mahame agenga uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwigenge bw’ubutabera n’ibindi.

    Minisitiri Busingye yagaragaje ko igihugu cyagerageje gushyira mu bikorwa imyanzuro nama yose cyahawe mu mwaka wa 2015.

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite yagaragaje ko igihugu cye kitanyuzwe n’ibyatangajwe n’u Rwanda yerekana ko hari ibigikwiye kunozwa birimo uburenganzira bwa muntu mu by’ibanze, mu bijyanye na politike ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

    Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu Muryango w’Ibihugu bikoreshwa ururimi rw’Icyongereza rwakabaye rukurikiza amabwiriza agenga uyu muryango.

    Ati “Nk’umunyamuryango w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza[…] turasaba u Rwanda kujyana n’indangagaciro z’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza mu bijyanye na demokarasi, iyubahirizwa ry’amategeko ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”

    Nyuma y’iminsi itatu gusa intumwa z’u Bwongereza i Geneve zitangaje ibi, ku wa 28 Mutarama Minisiteri y’Ubwikorezi y’u Bwongereza yatangaje ko yashyize u Rwanda kuri lisiti y’ibihugu byahawe akato, aho abagenzi baruturutsemo batemerewe kwinjira muri iki gihugu.

    Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi mu Bwongereza, Grant Shapps, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko iki cyemezo kigomba gutangira gukurikizwa ku munsi ukurikiyeho. Aha u Bwongereza bwavuze ko bwafashe uyu mwanzuro mu gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19.

    Iki cyemezo cy’u Bwongereza nticyishimwe na Guverinoma y’u Rwanda maze yandika isaba ibisobanuro ku cyagendeweho hakumirwa abagenzi baruturutsemo.

    U Rwanda rwagaragaje ko ruri mu bihugu byakoze ibishoboka byose mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19, rushingiye kuri ibi rwemeza ko rutakabaye rufatirwa umwanzuro urimo akarengane nk’uyu.

    Kugeza uyu munsi u Bwongereza busa n’ubwaruciye burarumira kuri iyi ngingo kuko kugeza uyu munsi nta bisobanuro byimbitse ruratanga ku mpamvu zatumye bufata uyu mwanzuro.

    U Rwanda ruri kuzira akagambane ka Perezida Museveni

    Ku basesenguzi n’abasanzwe bamenyereye uburyo ubuyobozi bw’ibihugu bitandukanye bukoramo bahise babona ko ibi byemezo by’u Bwongereza k’u Rwanda bifite ikibyihishe inyuma. Amakuru yizewe ni uko uyu mugambi wo kwikoma u Rwanda Perezida Museveni awufitemo uruhare rukomeye abifashijwemo na Andrew Mwenda, umugabo usanzwe ufatwa nk’akaboko ke k’iburyo iyo bije mu icengezamatwara.

    Amakuru yizewe agaragaza ko hari ikigo cyo mu Bwongereza cyahawe akazi ko gushimagiza ibikorwa bya Museveni no gusiga icyasha isura y’u Rwanda mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

    Iki kigo gihabwa amafaranga gitanga nka ruswa ku bagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Bwongereza kugira ngo bagaragarize Guverinoma yabo ko Uganda ikora neza mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ari nako bagaragaza ko u Rwanda ntacyo rukora.

    Muri ibi bikorwa byose bigayitse iki kigo gikora cyishyurwa na Tullow Oil PLC.

    Tullow Oil PLC ni ikigo gikora ubucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli kikaba cyaranagize uruhare rukomeye mu mushinga wo gutangira kuyicukura muri Uganda hafi n’ikiyaga cya Albert.

    Nubwo Tullow Oil PLC igaragaza ko yamaze kugurisha ibikorwa byayo muri Uganda na TOTAL, amakuru agaragaza ko uyu mushinga ikiwufitemo inyungu kuko hari amafaranga izahabwa igihe ibi bikomoka kuri peteroli bizaba byatangiye kugezwa ku isoko.

    Ibi bivuze ko kuba Tullow Oil PLC yishyura iki kigo cyahawe akazi ko gusebya u Rwanda mu Bwongereza ibikora mu mwanya wa Museveni. Amakuru yizewe agaragaza ko umucurabwenge w’uyu mugambi mubisha wa Museveni ari Andrew Mwenda yabaye ahaye akazi ko musebereza u Rwanda mu gihe we ahanganye n’ibibazo biri mu gihugu cye.

    Ibi bikorwa byose Andrew Mwenda abikora abifashijwemo n’ubwoko w’inshuti ye usanzwe uba mu Bwongereza.

    Uretse iki kigo yahaye akazi ko kumusebereza u Rwanda uyu mugambi mubisha Perezida Museveni anawufashwamo na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, James Duddridge.

    Duddridge ni inshuti y’akadasohoka ya Perezida Museveni cyane ko banakorana n’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, yifashisha uyu mubano bafitanye akamukoresha nk’igikoresho cyo gushyashyariza u Rwanda muri Guverinoma y’u Bwongereza. Intego ya Museveni ngo ni ugushyira umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza wari usanzwe ari nta makemwa mu manga.

    Amakuru yizewe agaragaza ko Perezida Museveni afite uruhare mu myitwarire igayitse y’u Bwongereza k’u Rwanda