Category: Uncategorized

  • Young Grace ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we mushya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Young Grace yatangaje ko ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we mushya , nyuma y'amashusho yashyize hanze agaragaza impano yahawe ku munsi W'abakundanye.

    Kuri Saint Valentin ni bwo Young Grace yaciye amarenga ko afite umukunzi mushya ashyira hanze impano yamuhaye.Aya mashusho magufi yayasangije abakunzi be kuri instagram. Nta bintu byinshi yavuze kuri aya mashusho, usibye kwifuriza abantu kugira umunsi mwiza w'abakundana. Icyakora kuri status ya WhatsApp yashyizeho utu 'Emoji' tugaragza ko yishimiye impano yahawe anashimira uyu mukunzi we wazimuhaye.

    Izi mpano yahawe zirimo telefone, udu keke duto, n'inzoga yo mu bwoko bwa VIN BLANC. Muri aya mashusho hagaragara umuntu umusukira inzoga mu kirahure ariko batagaragaje ku buryo utamenye niba ari uyu mukunzi we cyangwa se undi muntu bari kumwe basangaira.

    Aganira n'InyaRwanda.com, dukesha iyi nkuru yavuze ko yamaze kubona umukunzi mushya bari kumwe. Gusa ntiyigeze atangaza izina rye.Ati' Ni umukunzi, mfite umukunzi mushya'.

    Abajijwe igihe bamaranye yanze kugira byinshi abivuga ho ati 'Ehhhhh wapi man ntabwo nzongera kubivugaho nzabivugaho igihe n'ikigera, gusa hashize igihe'.

    Young Grace utifuje gutangaza amazina y'uyu mukunzi we mushya no kumuvugaho byinshi, yakomeje avuga ko yashimishijwe n'izi mpano umukunzi we yamuhaye ku munsi w'abakundana.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/young-grace-ari-mu-munyenga-wurukundo-numukunzi-we-mushya/

  • Minisitiri Dr Biruta yavuze ku nyungu u Rwanda ruzakura mu kigega cy'ubucuruzi bw'ibyoherezwa hanze ya Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, ibikubiye mu masezerano ashyiraho FEDA.

    Abadepite bahise batora itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho FEDA.

    Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Munyangeyo Théogène, yavuze ko bashingiye ku miterere y'icyo kigega babona kije gukemura ibibazo Abanyarwanda bahuraga nabyo byo kubura igishoro kandi bizafasha n'Abanyafurika muri rusange.

    Yagize ati 'Ibihugu bya Afurikika biba bifite icyuho cy'ibyoherezwa hanze ugereranyije n'ibyo twinjiza, aha ngaha rero harimo inyungu ku bihugu bya Afurika. Ni ikintu cyiza kizongera ubumenyi Abanyarwanda ariko kikanakemura ibibazo byerekeye igishoro.'

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2020, yemeje ko Ikigega gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze muri Afurika/Fund for Export Development in Africa (FEDA) kigira icyicaro mu Rwanda.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko amasezerano ashyiraho iki kigega yasinyiwe i Cairo mu Misiri ku wa 22 Ugushyingo 2020, azafasha cyane mu guteza imbere ishoramari ry'u Rwanda na Afurika no gukemura inzitizi zijyanye n'ubuhahirane n'ubucuruzi no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry'Isoko rusange rya Afurika.

    Yagize ati 'Ariko azanatuma haba n'iterambere ry'ishoramari ariko by'umwihariko mu gihugu cyacu cyane ko hazaba hari n'icyicaro gikuru cy'iki kigega bizatuma n'u Rwanda rubonamo inyungu zitandukanye zirimo kwimakaza isura y'u Rwanda nk'ihuriro ry'ibigo by'imari mpuzamahanga.'

    'FEDA kandi izafungurira abacuruzi bo mu Rwanda, irembo ribahuza n'ibihugu bya Afurika n'abandi bashoramari, ikigega kandi kizaha Abanyarwanda akazi.'

    Iki kigega kizatangirana na miliyoni 200 z'amadorali, zizatangwa na African Export—Import Bank (Afrexim Bank) nk'imari shingiro.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, itangaza ko iki kigega kinitezweho kuzamura ihangwa ry'imirimo.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko Abanyarwanda bazungukira mu ishyirwaho ry’ikigega FEDA

    Abadepite batoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Ikigega FEDA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-biruta-yavuze-ku-nyungu-u-rwanda-ruzakura-mu-kigega-cy-ubucuruzi

  • Steven Gerrard yahishuye uko yashenguwe umutima na Torres bakinannye muri Liverpool #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usigaye atoza ikipe ya Rangers muri Scotland yatangaje ko yashengutse umutima ubwo Torres yerekezaga muri Chelsea muri 2011 aguzwe miliyoni 50 z'amapawundi kuko ngo bari bamaze kumenyerana ndetse amufasha gutsinda ibitego.

    Umunya Espagne ,Torres, watsinze ibitego 81 mu mikino 142 yakiniye Liverpool yerekeje muri Chelsea ku munsi wa nyuma w'isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rya 2011 asiga Gerrard bakundanaga wenyine.

    Ubwo yabazwaga uwo yakunze uko bakinannye muri Liverpool hagati ya Torres na Suarez,Gerrard yavuze ko atazibagirwa agahinda yatewe no kugenda kwa Torres.

    Yagize ati 'Ntabwo nakinannye na Torres igihe kinini kuko yagiye muri Chelsea bikanshengura umutima.Umbajije umukinnyi mwiza mu kibuga buri gihe,Suarez yari inyamaswa ariko imyaka myiza yanjye nayigiranye na Torres bitewe nuko niyumvaga.

    Nararabaye cyane ubwo Torres yagendaga.Icyo gihe twarakoraga cyane kugira ngo tuzibe icyuho badusigaga ngo dutware Premier League.

    Muri Liverpool icyo gihe twari tumeze neza ndetse turi kuzamuka neza ariko mu bihe by'ingenzi no mu gihe cyiza ku ikipe,batwara umukinnyi w'ingenzi biratugora gukomeza.

    Umubano wanjye na Torres watumye nsinda ibitego byinshi icyo gihe.Nari mu bihe byanjye byiza nameze neza.

    Torres ntiyahiriwe n'imibereho yo muri Chelsea kuko yayitsindiye ibitego 45 mu mikino 172 yakinnye gusa yatwaye FA Cup, Champions League na Europa League.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/steven-gerrard-yahishuye-umukinnyi-bakinannye-muri-liverpool-agashenguka

  • Minisitiri Dr Biruta yavuze ku nyungu u Rwanda ruzakura mu kigega cy’ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze ya Afurika –

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ibikubiye mu masezerano ashyiraho FEDA.

    Abadepite bahise batora itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho FEDA.

    Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Munyangeyo Théogène, yavuze ko bashingiye ku miterere y’icyo kigega babona kije gukemura ibibazo Abanyarwanda bahuraga nabyo byo kubura igishoro kandi bizafasha n’Abanyafurika muri rusange.

    Yagize ati “Ibihugu bya Afurikika biba bifite icyuho cy’ibyoherezwa hanze ugereranyije n’ibyo twinjiza, aha ngaha rero harimo inyungu ku bihugu bya Afurika. Ni ikintu cyiza kizongera ubumenyi Abanyarwanda ariko kikanakemura ibibazo byerekeye igishoro.”

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2020, yemeje ko Ikigega gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze muri Afurika/Fund for Export Development in Africa (FEDA) kigira icyicaro mu Rwanda.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko amasezerano ashyiraho iki kigega yasinyiwe i Cairo mu Misiri ku wa 22 Ugushyingo 2020, azafasha cyane mu guteza imbere ishoramari ry’u Rwanda na Afurika no gukemura inzitizi zijyanye n’ubuhahirane n’ubucuruzi no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusange rya Afurika.

    Yagize ati “Ariko azanatuma haba n’iterambere ry’ishoramari ariko by’umwihariko mu gihugu cyacu cyane ko hazaba hari n’icyicaro gikuru cy’iki kigega bizatuma n’u Rwanda rubonamo inyungu zitandukanye zirimo kwimakaza isura y’u Rwanda nk’ihuriro ry’ibigo by’imari mpuzamahanga.”

    “FEDA kandi izafungurira abacuruzi bo mu Rwanda, irembo ribahuza n’ibihugu bya Afurika n’abandi bashoramari, ikigega kandi kizaha Abanyarwanda akazi.”

    Iki kigega kizatangirana na miliyoni 200 z’amadorali, zizatangwa na African Export–Import Bank (Afrexim Bank) nk’imari shingiro.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, itangaza ko iki kigega kinitezweho kuzamura ihangwa ry’imirimo.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko Abanyarwanda bazungukira mu ishyirwaho ry’ikigega FEDA

    Abadepite batoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Ikigega FEDA

  • Urubanza rwa Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana ruratangira kuri uyu wa Gatatu #rwanda #RwOT

    Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe n'Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ku wa 03 Ukuboza 2020, nyuma y'uko Paul Rusesabagina yiyemereye mu rukiko ko yateye inkunga umutwe wa FLN ushinjwa kwica, kwambura no kwangiriza abaturage mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018-2019.

    Icyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga kiri mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo nicyo kizaberamo uru rubanza mu kwirinda ko ababurana baburana begeranye kandi bitemewe muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na COVID-19.

    Umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye RBA, ko bahisemo kwimurira urubanza i Kigali kuko ariho hari icyumba cyisanzuye kizafasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati 'Impamvu rwimuwe ni ukubera ko hifuzwa ko hubahirizwa uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Twahisemo n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga bw'uko abashaka barukurikirana mu buryo bw'ikoranabuhanga rya 'Live Streaming'. Ikindi tumaze iminsi dukoresha ikoranabuhanga, haba kwakira ibirego, gukurikirana imanza twagiye dukoresha ikoranabuhanga.'

    Urukiko ruburanisha ibyaha by'iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda nirwo rwategetse ko abantu 20 bo mu mutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari umukuru wa MRCD bahurizwa mu rubanza rumwe.

    Umucamanza yavuze ko imanza zabo zigomba guhuzwa kuko ibyaha bakurikiranyweho by'iterabwoba no kurema umutwe w'ingabo utemewe babihuriyeho.

    Ikindi ngo ni uko iyo imanza zisobekeranye ziregewe urukiko rumwe, perezida w'urukiko afite uburenganzira busesuye bwo gutegeka ko ziba urubanza rumwe.

    Umucamanza yanavuze ko zitaburanishirijwe hamwe, ngo imikirize yazo ishobora kuvuguruzanya.

    Mu iburanisha ryo ku itariki ya 26/11/2020, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko imanza zabo zihurizwa hamwe.

    Bwavuze ko bose ibyaha bakurikiranyweho bisa kandi bigendanye n'ibitero byagabwe n'uwo mutwe mu myaka ibiri ishize mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'u Rwanda.

    Umwe mu baregwa, Nsabimana Callixte 'Sankara' wahoze ari umuvugizi wa FLN, yari yavuze ko icyifuzo cy'ubushinjacyaha gishimishije kuko na we yari yarabisabye.

    Mbere yaho,mu kwezi kwa cyenda ubwo Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavugaga ku ifatwa rya Bwana Rusesabagina, yavuze ko imanza z'aba zizahuzwa.

    Yagize ati: “… bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n'undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi…”

    Paul Rusesabagina amaze amezi arenga atanu mu Rwanda aburana ku bijyanye n'ifungurwa ry'agateganyo, nyuma yo gufatirwa mu Rwanda kubera kuba yarayoboye impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wa FLN.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rwa-nsabimana-callixte-rusesabagina-na-herman-nsengimana-ruratangira

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 350 barakira #rwanda #RwOT

    Uwitabye Imana Imana ni umugabo w'imyaka 71 i Kigali.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Mu karere ka Nyamagabe, abaturage barashinja bagenzi babo banduye Covid-19, barwariye mu rugo kutubahiriza amabwiriza yo kuguma mu rugo bagahitamo kugendagenda batarakira.

    Akarere ka Nyamagabe kari mu turere aho umubare w'abandura Covid-19 nyuma ya Kigali uri gutumbagira mu buryo buteye inkenke.

    Imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima igaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kuva ku wa 8 Gashyantare kugera kuwa 15 abanduye Covid-19 biyongereye dore ko muri iki cyumweru handuye abantu bangana 106 ku buryo nibura ku munsi byibuze handura abantu ku mpuzandengo ya 13.

    Abaturage baganiriye na RBA batangaje ko bahangayikishijwe cyane n'umubare uri kwiyongera ariko bagatunga agatoki bagenzi babo barwariye mu ngo badakozwa ibyo kuguma mu rugo bashobora kwanduza benshi.

    Umwe yagize ati 'Biraduhangayikishije. Iyo twumva turi aba kabiri ku Mujyi wa Kigali, natwe tuba duhangayitse, gusa dufite n'ubwoba ko Nyamagabe bashobora kuyisubiza muri Guma mu rugo. Ikintu n'abagiraho inama cyo Covid-19 iracyahari ntaho yagiye, bakomeze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.'

    Undi wunze mu rya mugenzi we yagize ati 'Ubwo ngewe iyo mbireba mba numva hakwiye gupimwa abantu bose baza bavuye hirya no hino, gusura inshuti, umubyeyi cyangwa mu mirimo itandukanye mbere yo kujya mu miryango. Ugasanga umuntu avuye Kigali araje twese araduhumanyije n'abandi baturage.'

    Aba baturage bifuza ko bagenzi babo bakirenga ku mabwiriza nkana bakisubiraho bagategereza ko inzego z'ubuzima zibaha uruhushya rwo kugenda rwemeza ko bakize.

    Sibomana Jean Bosco urwariye Covid-19 mu rugo we aragira inama bagenzi be ati 'Inama nagira abandi barwariye mu ngo bari gukurikiranwa n'abaganga ko baguma mu rugo kugeza igihe bakize bakareka kwanduza abandi kuko icyorezo cyo kirahari kandi ntiwapfa kumenya ukirwaye.'

    Umuyobozi w'ibitaro bya Kigeme Dr Nzabonimana Ephrem, avuga ko intandaro y'ubwiyongere bw'abandura Covid-19 mu karere ka Nyamagabe ahanini buterwa n'umubare w'abipimisha wiyongereye nk'umusaruro wo gupimira Covid-19 ku bigo nderabuzima.

    Ati 'Hari umunsi umwe twagize abarwayi bagera kuri 32, twari twafashe ibipimo bigera kuri 300 umunsi umwe. Kuva izo ngamba zatangira twahise dutangira kubona abarwayi benshi kandi abaturage bitabiriye cyane iyi serivise. Bigaragaza ko izi ngamba ziri gutuma tubona abarwayi batararemba kandi bikagabanya impfu nyinshi dushobora kugira.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko n'ubwo iyi Ntara iri kugaragaza abarwayi buri munsi, ubukangurambaga bugikomeje kugira ngo hakosorwe amakosa akigaragara muri iyi Ntara mu guhangana na Covid-19, nk'aho usanga abaturage bagishaka kuva mu karere bajya mu kandi, abagaragara mu tubari, abatambara agapfukamunwa n'abakambara nabi, abakora ibirori kandi bitemewe n'ibindi.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-350-barakira

  • Urubanza rwa Rusesabagina, Sankara n'abandi 19 ruzerekanwa 'Live' – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, ni bwo urubanza rw'aba bantu 21 bose ruteganyijwe kubera i Kigali, mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza rwanzuye ko urubanza rugomba kubera mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga.

    Umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye RBA, ko bahisemo kwimurira urubanza i Kigali kuko ariho hari icyumba cyisanzuye kizafasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati 'Impamvu rwimuwe ni ukubera ko hifuzwa ko hubahirizwa uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Twahisemo n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga bw'uko abashaka barukurikirana mu buryo bw'ikoranabuhanga rya 'Live Streaming'. Ikindi tumaze iminsi dukoresha ikoranabuhanga, haba kwakira ibirego, gukurikirana imanza twagiye dukoresha ikoranabuhanga.'

    Biteganyijwe ko uru rubanza ruzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda zirimo na YouTube.

    Ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga ko dosiye z'abaregwa zihuzwa bwavugaga ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n'umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw'imigendekere myiza y'urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

    Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y'iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y'iterabwoba.

    Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe tariki ya 3 Ukuboza 2020, n'Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka nyuma y'uko Ubushinjacyaha bubisabye bugaragaza ko gutandukanya izi manza byazatwara igihe kinini.

    Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020

    Nsabimana Callixte yahoze akuriwe na Rusesabagina

    Nsengimana Herman wari wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rwa-rusesabagina-sankara-n-abandi-19-ruzerekanwa-live

  • Urubanza rwa Rusesabagina, Sankara n’abandi 19 ruzerekanwa ‘Live’ –

    Ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, ni bwo urubanza rw’aba bantu 21 bose ruteganyijwe kubera i Kigali, mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza rwanzuye ko urubanza rugomba kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga.

    Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye RBA, ko bahisemo kwimurira urubanza i Kigali kuko ariho hari icyumba cyisanzuye kizafasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati “Impamvu rwimuwe ni ukubera ko hifuzwa ko hubahirizwa uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Twahisemo n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bw’uko abashaka barukurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga rya ‘Live Streaming’. Ikindi tumaze iminsi dukoresha ikoranabuhanga, haba kwakira ibirego, gukurikirana imanza twagiye dukoresha ikoranabuhanga.”

    Biteganyijwe ko uru rubanza ruzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda zirimo na YouTube.

    Ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga ko dosiye z’abaregwa zihuzwa bwavugaga ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

    Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

    Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe tariki ya 3 Ukuboza 2020, n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka nyuma y’uko Ubushinjacyaha bubisabye bugaragaza ko gutandukanya izi manza byazatwara igihe kinini.

    Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020

    Nsabimana Callixte yahoze akuriwe na Rusesabagina

    Nsengimana Herman wari wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN

  • Gaz méthane yo mu Kivu igiye kubyazwamo megawatt 15 z'umuriro – #rwanda #RwOT

    Aya mashanyarazi byitezwe ko mu mizo ya mbere azakemura ikibazo cy'umuriro udahagije mu Karere ka Rubavu, nka kamwe mu duce dukorerwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uhagarariye Sosiyete ishinzwe ingufu, REG, mu Karere ka Rubavu, Laurent Butera, yagize ati 'Uyu ni umwe mu mishinga izongera isakaza ry'umuriro ku buryo bugaragara.'

    Kuri ubu Akarere ka Rubavu gakoresha umuriro w'amashanyarazi uri hagati ya Megawatt zirindwi n'icumi, nawo uturuka mu Turere twa Musanze na Karongi.

    Umushinga wa SPLK washoye agera muri miliyoni 400$ mu bikorwa byo gukura gaz méthane mu Kiyaga cya Kivu. Unateganya kuzatunganya umuriro ungana na megawatt 56 uzongerwa ku murongo mugari w'amashanyarazi mu Rwanda.

    Ushinzwe ibikorwa by'ubwubatsi muri SPLK, Sibomana Laurent, yagize ati 'Turi kubaka icyiciro cya mbere cy'igerageza, ari nacyo kizagena ikindi gikurikiraho. Dukura gaz muri metero hagati ya 300 na 450 z'ubujyakuzimu. Icya mbere dukandukanya gaz n'amazi, noneho izo gaz nizo zikoreshwa mu gutanga umuriro w'amashanyarazi.'

    Sibomana yongeyeho ko umuriro uvanwa muri izo gaz woherezwa kuri sitasiyo z'umuriro za REG, ugakoreshwa ku murongo mugari w'amashanyarazi mu Rwanda.

    Muri Rubavu byibura ingo zingana na 74% zifite umuriro w'amashanyarazi, gusa bamwe mu bahatuye bavuga ko hakiri ibibazo by'umuriro utaboneka neza nk'uko bikwiye.

    Nyiramongi Odette ufite hotel mu Karere ka Rubavu, Nyiramongi Odette, yabwiye The New Times ko umuriro ucikagurika.

    Yagize ati 'Rimwe na rimwe ibura ry'umuriro rya hato na hato ryangiza ibikoresho nka frigo. Twizeye ko ibyo bibazo bizakemuka nituramuka tubonye umuriro w'amashanyarazi uhagije.'

    Imibare ya REG yo muri Nzeri 2020 igaragaza ko ingo 60% mu Rwanda zikoresha umuriro w'amashanyarazi. Muri gahunda ya Leta y'u Rwanda byitezwe ko iyi mishinga ya gaz méthane izafasha mu gucanira ingo zingana na 100% mu 2024.

    Gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu igiye kubyazwamo megawatt 15 z'umuriro zitezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi mu Karere ka Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gaz-methane-yo-mu-kivu-igiye-kubyazwamo-megawatt-15-z-umuriro

  • Miss Aurore Kayibanda yaba yaratandukanye n'umugabo we mu ibanga? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Aurore Kayibanda n'umugabo we, Egide Mbabazi, ni bamwe mu byamamare nyarwanda bagiye bakunda kuvugwa cyane bitewe n'amafoto atandukanye aba bombi bagiye bakunda gusangiza abakunzi babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha by'umwihariko urubuga rwa instagram. Nkuko bigaragara ku rubuga rwa instagram rwa Miss Aurore Kayibanda biragaragara ko nta muntu n'umwe akurikira ugereranyije no mu minsi ishize kuko Miss Aurore wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 yakurikiranaga umugabo we ariwe Egide Foxworth gusa kuri ubu nta muntu numwe Miss Aurore Kayibanda akurikirana hakaba hibazwa niba aba bombi baba bakiri kumwe mu rukundo cyangwa se baba baratandukanye mu ibanga.

    Miss Aurore Kayibanda ntabwo agikurikirana Egidefox kuri instagram

    Si ibi gusa kuko n'amafoto Miss Aurore Kayibanda yifotoranyije na Egidefox kuri ubu ntabwo agaragara ku rubuga rwa instagram rwa Miss Aurore Kayibanda, iyi nayo akaba ari imwe mu mpamvu itera kwibaza ko aba bombi bashobora kuba baratandukanye mu ibanga. Ku ruhande rwa Egide nawe nta foto ari kumwe na Miss Aurore Kayibanda ikigaragara ku rubuga rwe rwa instagram.

    Iyi nkuru yuko Miss Aurore n'umugabo we, Egide bashobora kuba baratandukanye ivuzwe mu gihe muri Nyakanga 2018 aba bombi basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore nyuma y'amezi atanu Egide mu gihe tariki ya 28 Gashyantare 2018, Egide yambitse impeta Miss Aurore Kayibanda amusaba ko yazamubera umugore, Aurore nawe ntiyazuyaza ahita abyemera.

    Amafoto ya Egide na Miss Aurore ubwo basezeranaga kubana n'umugabo n'umugore

    Amafoto ya Egide na Miss Aurore ubwo yambikagwa impeta

    Amwe mu mafoto y'urwibutso ya Miss Aurore Kayibanda na Egide atakiboneka ku mbuga za instagram z'aba bombi:

    Image result for miss aurore yakoze ubukwe

    Image result for miss aurore yakoze ubukwe

    Image result for miss aurore yakoze ubukwe

    Image result for miss aurore na egide

    Image result for miss aurore na egide

    Image result for miss aurore na egide

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-aurore-kayibanda-yaba-yaratandukanye-numugabo-we-egidefox-mu-ibanga/