Category: Uncategorized

  • Hari inyandiko y’Abasenateri ba USA basaba ko Rusesabagina arekurwa #rwanda #RwOT

    Iyi nyandiko yanditswe tariki 20 Ukuboza 2020, iriho n’imikono ya bariya bashingamategeko, ivuga ko batumva uburyo Paul Rusesabagina nk’umuturage wemerewe gutura muri Leta Zunze Ubumwe za America (Resident) yageze mu Rwanda avuye i Dubai.

    Aba bashingamategeko ba USA bavuga ko u Rwanda rwarenze ku mategeko yo gufata umuturage wa kiriya gihugu, bagasaba ko yarekurwa nk’umuturage ufite ibyangombwa byo guturayo kandi nk’umuntu wahembwe na Perezida wa kiriya gihugu.

    Batanga n’ingero z’abaturage boherejwe na kiriya gihugu binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko n’amasezerano ahuriweho.

    Ni ingingo itari nshya kuko mu minsi yashize, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi na yo yasohoye imyanzuro ivuga ko u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina kandi isaba ko uburenganzira bwe bwubahirizwa.

    Muri iyi nyandiko igaragaza ko bariya basenateri bayishyigikiye, hari aho ivuga ko kuba u Rwanda rwarekura Rusesabagina ari inyungu ku bihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

    Hari aho igira iti 'Twizera ko kurekura Rusesabagina bifite ishingiro kandi bishyize mu gaciro, kubera ko afite uburwayi bwa Cancer bwendaga kumuhitana muri iki gihe cya COVID-19 akaba anafite izindi ndwara zikomeye yivuza.'

    Mu minsi yashize kandi inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yageneye imyanzuro u Rwanda irusaba kwita ku burenganzira bwa Rusesabagina.

    Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasubije iya EU, yayisabye kutivanga mu mikorere y’ubucamanza bw’u Rwanda.

    Muri iyi myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ivuga ko itumva ukuntu Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi ifata Rusesabagina nk’impirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu mu gihe we yigeze kwigamba ibitero byaguyemo Abanyarwanda ariko ntibagira icyo babivugaho.

    Rusesabagina watangiye kuburana mu mizi uyu munsi, yabanje gutanga inzitizi zibanziriza urubanza zirimo iz’iburabubasha bw’urukiko zishingiye kuba avuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ko akwiye koherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi afitiye Ubwenegihugu.

    Mu mpaka zo kuri izi nzitizi zihariye iburanisha ry’uyu munsi, Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda bw’inkomoko kandi ko atigeze ajya mu nzira zo kubutakaza.

    Nsabimana Callixte wari wariyise Majoro Sankara, na we waste ijambo, yavuze ko Rusesabagina yari Perezida w’iriya mpuzamashyaka ya MRCD yari yaranashinzwe umutwe wa FLN ndetse ko ubwo uyu mutwe watangizaga ibitero wari ugamije gufata u Rwanda kandi ko Rusesabagina yavugaga ko azahita aba Perezida w’u Rwanda.

    Sankara wavugaga ko yatunguwe n’ibyavuzwe na Rusesabagina, yagise ati 'none se yari kuba Perezida w’u Rwanda atari Umunyarwanda.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hari-inyandiko-y-Abasenateri-ba-USA-basaba-ko-Rusesabagina-arekurwa

  • Amwe mu masengesho yafasha umukristo guhangana n’ibibazo by’ubukungu #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe isi iri ku muvuduko udasanzwe w’iterambere ry’ubukungu, amafaranga ni ingenzi kuko adufasha kubona ibyo dukeneye kandi kuyabura bishobora kongerera umuntu umuhangayiko.

    Niwumva ibibazo by’amafaranga biganje ibitekerezo byawe, ujye usubizwamo imbaraga, humura! Yesu si imvano y’agakiza kacu gusa, ni n’umugenga, umurinzi ndetse umufasha utajya ubura kuboneka mu byago no mu makuba. Imana ihora yifuza kugushyira ku rwego aho uba mu munezero w’agatangaza, no mu mu gihe udafite amafaranga.

    Aha hari amasengesho atanu azagufasha gutegura umutima wawe, ibikorwa byawe, by’umwihariko no gukoresha amafaranga yawe uko Imana ibishaka:

    1. Mwami, mfasha nkwiringire

    Ushobora kuba uzi neza ko Imana izi byose, ari inyembaraga muri byose kandi ifite imigambi myiza kuri wowe ariko biroroshye ko ibyo byose wabyibagirwa mu gahe gato igihe hari imyenda ufite wabuze ayo wishyura.

    Hari ubwo umuntu agera mu bukene, ibitekerezo bye bigahindukirira ku bibazo afite aho guhindukirira Imana imukunda. Ibi bimutera kwiheba kwinshi bikagabanya kwizera kwe.

    Ibintu byose bijyana n’icyerekezo uha ibitekerezo byawe, saba Imana kugufasha kandi uhitemo kuyiringira izabikemura. Iyo habayeho gushidikanya uhora wishinja wumva ko ibiri kukubaho byose ari ingaruka z’ibyo wakoze, ariko uko urushaho kwegera Krisito mu masengesho, Mwuka Wera azaguha imbaraga, aguhe kwizera, aguhe gutuza n’ihumure, akwibutse kandi ko azahaza kwifuza kwawe mu butunzi bwe buri muri Kristo Yesu (Abifilipi 4.19).

    2. Mwami, hindura umutima wanjye

    Mu gihe ubukungu butifashe neza, irinde guha umutima wawe ubutunzi ngo uhangayike nk’abadafite Imana.

    Nureka ubutunzi bwawe cyangwa ibyo ufite akaba ari byo bigusobanura, bikakuyobora uba wishyize mu bigirwamana, ibyo bikagutera kuva mu bushake bw’Imana.

    Niba ushaka kongera ubusabane cyangwa ubushuti bwawe n’Imana ndetse n’amahoro n’ubwenge itanga, ufite kuyisaba ko ihindura umutima wawe wari wimitse ibigirwamana ikaguha umutima uhora uyitumbiriye.

    3. Mwami, mpa umutima utanga

    Kwifuza amafaranga byica imibanire y’abantu n’abandi n’imibanire yabo n’Imana. Hari ubwo umuntu agera mu gihe cy’ubukungu butifashe neza akumva ko atagomba kugira icyo atanga haba kuri bagenzi be no kugira icyo aha Imana mu buryo bw’amaturo na kimwe mu icumi. Ibuka ko Imana yasezeraniye abayigerageresha gutanga ko na yo izabagomororera imigisha bakabura aho bayikwiza.

    Ibuka ko ibyo ufite byose ari Imana yabiguhaye ngo ubikoreshe neza kubw’icyubahiro cyayo. Wikumva ko uzagira icyo utanga ari uko umutima wawe wanejejwe n’uko utunze ibya mirenge.

    Ni byiza ko usaba Imana umutima utanga kuko ari byo ishima ikanaguha byinshi byisumbuye kubyo wari ufite, ariko iyo udatanga na yo ishobora kutaguha.

    4. Mana, mfasha kugira intumbero

    Umukirisito ntakwiye kwicara ngo aganyishwe n’ibihe arimo ngo birangirire aho.

    Mu gihe ukeneye kuzamura urwego uriho mu butunzi, ukwiye gusaba Imana ikabanza kuguha ibitekerezo bituma wiha intumbero y’ahazaza. Ibyanditswe bibivuga neza, 'Uhinga imirima ye azahaga ibyo kurya, ariko ukurikiza inkorabusa azahaga ubutindi' (Imigani 28.19).

    Hari ubwo ubuzima bukomera n’ibibazo by’amafaranga bikaza kabone nubwo waba warakoresheje imbaraga nyinshi, gusa kugira intumbero y’aho ushaka kuzaba ejo hazaza, utitaye kubyagushimisha uyu munsi by’akanya gato, bifasha ubukungu bwawe bikanarinda ubutunzi bwawe bukaguka.

    5. Mana, shyira ibitekerezo byanjye n’umutima wanjye ku bintu by’iteka

    Mu gihe ugeze mu gihe cy’akaga, ntabwo ukwiye kuva ku Mana, Ukwiye gusaba Umwami Imana ibitekerezo byagutse kandi bigari bigufasha kwibuka ko nyuma y’ubu buzima bwo ku isi, hari ubundi buzima abera bazabamo maze ugakomeza kuba indahemuka ku Mana.

    Ibi bizagufasha kwirinda gukoresha inzira mbi mu gushakisha ubutunzi kandi Imana na yo izabana nawe iguhe umugisha mu byo uzaba ukora byose.

    Source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amwe-mu-masengesho-yafasha-umukristo-guhangana-n-ibibazo-by-ubukungu.html

  • Griezmann na Pique batukaniye mu kibuga, ibitutsi biteye isoni ubwo batsindwaga na PSG – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo imikino 1/8 cya Champions League nibwo yatangiye hariya ku mugabane w'i Burayi aho ikipe ya PSG yari yasuye FC Barcelone maze ikayinyagira ibitego 4 byose kuri kimwe. Uyu mukino rero bikaba byumvikana ko utari  uw'ibyishimo ku ruhande rw'abakinnyi b'ikipe ya Barca, nkuko byaje kugaragara ubwo Griezmann na Pique. baje gutukana ku babyeyi.

    Ku munota wa 38 w'igice cya mbere, Gerard Pique nibwo yatangiye kubwirana nabi Griezmann amusakuriza amusaba kugaruka kumufasha kugarira, maze Griezmann ahita amusubiza amusaba kureka kumusakuriza akavuga gake.

    Pique akaba yahise arakara niko gutangira gutuka Griezmann, ari Grizou nako nawe yamusubizaga> Bombi bakomeje gutukana kugeza ubwo Lenglet yabakijije.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/griezmann-na-pique-batukaniye-mu-kibuga-ibitutsi-biteye-isoni-ubwo-batsindwaga-na-psg/

  • Inteko y'u Rwanda yamaganye ibyo Inteko Ishinga Amategeko ya EU ivuga kuri Paul RUSESABAGINA #rwanda #RwOT

    Inteko y'u Rwanda mu ngingo 11 yasabye ko uyu mwanzuro uvaho kuko udahuje n'ukuri,yerekana ko Inteko y'Ubumwe bw'Uburayi yirengagije amategeko y'u Rwanda, Mpuzamahanga n'amasezerano anyuranye u Rwanda rwasinye, ndetse umwanzuro wafashwe ku Rwanda ukaba urimo kubogamira kuri Rusesabagina kuko afite ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu by'Uburayi, ukaba kandi winjira mu mikorere y'Ubutabera.

    Ni Umwanzuro ukubiyemo ingingo zitandukanye zerekana ko ibyakozwe n'Inteko ya EU bidakwiye. Inteko y'u Rwanda kandi yanzuye ko ibikubiye muri uyu mwanzuro bishyikirizwa Inzego zitandukanye ku Mugabane w'u Burayi zirimo n'Inama y'Abakuru b'Ibihugu bw'Ubumwe bw'u Burayi.

    Ibikubiye muri uyu mwanzuro

    Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda,

    A. IMAZE KUBONA umwanzuro (2021/2543(RSP) Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi yafashe ku Rwanda ku bijyanye na Paul RUSESABAGINA ku wa 11 Gashyantare 2021 usaba Perezida w'iyo Nteko kuwoherereza Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n'izindi nzego zo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga;

    B. ISHINGIYE ko Paul RUSESABAGINA n'abareganwa nawe makumyabiri (20), bose bakaba bafite ubwenegihugu nyarwanda, bakurikiranywe n'ubutabera ku byaha byakozwe mu bitero binyuranye imitwe yabo yitwaje intwaro ikekwa kuba yaragabye mu gice cy'Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw'u Rwanda hagati ya Kamena n'Ukuboza 2018 bigahitana abasivili icyenda (9) bikanakomeretsa bikomeye abandi baturage ndetse bikanabasigira ubumuga, bikanangiza imitungo myinshi;

    C. ISHINGIYE ko Paul RUSESABAGINA avugwa kuba yarigambye, mu izina ry'umutwe we witwaje intwaro yari ayoboye kugira uruhare muri ibyo bitero mu kwezi k'Ukuboza 2018 nk'uko bigaragara mu gika G cy'umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi, kandi akaba yaravuze kenshi ku mugaragaro ko intego y'ibyo bitero kwari uguhirika ubutegetsi bw'u Rwanda;

    D. IMAZE KUBONA ko amategeko y'u Rwanda n'Amategeko Mpuzamahanga ateganya ihame ry'ubwigenge bw'ubucamanza n'uburenganzira ku butabera buboneye;

    E. ISHINGIYE ko umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ugamije gufata icyemezo bidasubirwaho ku kibazo cyamaze gushyikirizwa urukiko kandi iyo Nteko idafite ububasha bwo kuba yabikoraho iperereza ritabogamye ndetse ikaba mu by'ukuri itaranarikoze;

    F. IMAZE KUBONA ko kuba umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi wiha uburenganzira bwo gutanga amabwiriza ku manza ziri mu nkiko kandi bitakorwa mu bihugu byabo;

    1 YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ivuga mu buryo buhabanye n'ukuri kandi budafite ishingiro ko ifatwa rya Paul RUSESABAGINA ari ukumurigisa cyangwa kumushyikiriza igihugu mu buryo bunyuranye n'amategeko;

    2 IHAKANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ivuga ko ifatwa rya Paul RUSESABAGINA rinyuranyije n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono idafite ububasha bwo kubisuzuma ndetse uko bigaragara ikaba ntacyo yigeze ibisuzumaho, kuko Paul RUSESABAGINA wari usanzwe ashakishwa n'ubutabera bw'u Rwanda ku byakorewe ku butaka bw'u Rwanda kandi bikaba biri mu bubasha bw'inkiko z'u Rwanda.

    3 ISHINGIYE ko amategeko mpuzamahanga adasaba kohereza mu kindi gihugu ukekwaho ibyaha mu gihe hari ubundi buryo bwo kumufata bwemewe n'amategeko kandi ubwo ari uburyo busanzwe bukurikizwa mu mategeko hirya no hino ku isi;

    4 YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ivuga bidafite ishingiro ko Paul RUSESABAGINA atazahabwa ubutabera buboneye, kandi IRIBUTSA ko abakoze ibyaha binyuranye bashyikirijwe u Rwanda baturutse mu bihugu by'i Burayi n'ahandi hose bahawe ubutabera buboneye n'inkiko z'u Rwanda;

    5 YIBUKIJE ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riha uburenganzira ku butabera buboneye kuri bose , kandi ikaba ISABA ko Guverinoma y'u Rwanda ikomeza gukurikirana ko ubwo burenganzira bwubahirizwa ndetse no ku bahohotewe;

    6 ITANGAJWE KANDI INABABAJWE no kubona ko Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ifata Paul RUSESABAGINA nk'impirimbanyi y'uburenganzira bwa Muntu mu gihe yiyemerera kandi yigamba ko umutwe we witwaje intwaro ari wo wagabye ibitero binyuranye muri 2018 byahitanye ubuzima bw'abasivili ariko ikaba itarabyamaganye. Uko guceceka igihe cy'ibyo bitero bigaragaza ko iyo Nteko yashyigikiye mu buryo buziguye ibyo bitero ari na byo bishobora gushishikariza uwo mutwe kugaba ibindi;

    7 IBABAJWE no kubona ko hari abumva ko kugira ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu by'i Burayi bibahesha uburenganzira buziguye bwo kudakurikiranwa n'inkiko zo mu Rwanda cyangwa muri Afurika;

    8 ISANGA kuba Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi yarafashe umwanzuro udafite aho ushingiye ndetse no kuba yaranzuye idashingiye ku kuri ibyerekeye uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda bibangamiye ibiganiro byo mu rwego rwa politiki ku burenganzira bwa Muntu biteganywa n'Ingingo ya 8 y'Amasezerano ya Cotonou, byari byaragiye bigenda neza kuva muri 2004, ikaba ISABA iyo Nteko guha imbaraga ibiteganywa n'ingingo ya 8;

    9 ISANGA ibyatangajwe mu biganiro na Komiseri w'Ubumwe bw'Uburayi, Nicolas SCHMIDT, bigaragaza ubufatanye bwiza buri hagati y'abayobozi b'u Rwanda n'ab'Uburayi ku byerekeye Paul RUSESABAGINA, haba ibyerekeye guhabwa serivisi za ambasade, kwivuza, guhabwa ubwunganizi mu nkiko, bikanerekana icyizere cy'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ko azahabwa ubutabera buboneye, ikaba IBABAJWE no kuba iyo Nteko mu mwanzuro wayo itaritaye kuri ayo makuru;

    10 YANZUYE ko umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ugamije gutegeka mu buryo butari bwo imigendekere y'imirimo ubutabera bwatangiye, kandi IHAMAGARIYE iyo Nteko gukuraho umwanzuro wayo kuko ihame ry'ubwigenge bw'ubucamanza ari ntavogerwa ndetse inzego z'ubutegetsi bwa Leta zitandukanye kandi buri rwego rwigenga;

    11 IRIBUTSA ubushake ifite mu gushyigikira umubano ushingiye ku bwubahane usanzwe urangwa hagati yayo n'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi,

    12 YANZUYE ko uyu mwanzuro ushyikirizwa Inama y'Abakuru b'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi; Komisiyo y'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi; Visi Perezida wa Komisiyo y'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi/Intumwa Nkuru y'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi ishinzwe Ububanyi n'Amahanga n'ibirebana na politiki mu by'umutekano; Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi; Intumwa yihariye y'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi ishinzwe uburenganzira bwa muntu; Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye; Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu; inzego z'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/inteko-y-u-rwanda-yamaganye-ibyo-inteko-ishinga-amategeko-ya-eu-ivuga-kuri-paul

  • Icukumbura ku mwana wakatiwe imyaka 15 azira gufata ku ngufu no kwica abagore babiri i Rusizi – #rwanda #RwOT

    Ibyo byaha uwo mwana yabikoze mu bihe bitandukanye. Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n'igice z'amanywa umurambo w'umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w'umugore mu gashyamba k'inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y'ahabonetse uwa mbere, kandi bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza.

    Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y'aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n'abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

    N'ubwo N.D yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z'iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanjije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

    Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwanzuye ko uregwa ahamwe n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'icyaha cy'ubwicanyi buturutse bushake maze ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 15.

    Umuryango ntuzi uwawiciye

    Umugabo w'umwe mu bagore bishwe, Ndayambaje Evariste yavuze ko amakuru y'uko uwamuhemukiye yakatiwe atari ayazi kuko atigeze amumenya ndetse atigeze anamenya igihe yaburaniye.

    Ati 'Ntabwo twabimenye, navuganye na RIB batubwira ko bakiri mu iperereza ariko batubwiye ko yafashwe kugeza na n'ubu ntabyo twari tuzi, ni wowe mbyumvanye, Ntabwo twamenye amazina. Icyo dushaka nuko twamenya uko yaburanye kuko hari abana batatu bagiye bavuga ko bafite ubwoba ko nabo bazakwicwa nka nyina.'

    Ndayambaje yavuze ko igihano uwo wabahemukiye yahawe ari gito, byongeye bakaba bashaka indishyi kuko umufasha we yamusigiye abana bato.

    Yagize ati 'Yadusiye abana b'impinja. Twebwe twumvaga yakatirwa burundu. Ntacyo twungutse twebwe twumva twasubiza urubanza inyuma kuko dukeneye n'indishyi z'akababaro.'

    Umwe mu banyamategeko wanakurikiranye uru rubanza yabwiye IGIHE ko kuba abo mu miryango yahemukiwe bataramenyeshejwe iburanishwa, hari amategeko abyemera.

    Yavuze ko kuba uwo mwana yarahawe igihano gito, bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba ataruzuza imyaka y'ubukure, icyakora ngo imiryango yiciwe ifite uburenganzira bwo kujurira.

    Ati 'Ntabwo ari ngombwa ko batumirwa mu rubanza mu gihe ubuhamya batanze bwakoreshejwe cyeretse urukiko rwongeye kubakenera. Bashobora kuregera indishyi nyuma y'uko umwanzuro w'urukiko ubaye itegeko.'

    IGIHE yabashije kubona kopi y'umwanzuro w'urubanzwa aho umwana wiswe ND yakatiwe imyaka 15. Iyo kopi igaragaza ko uyu mwana avuka mu kagari ka Burunga Murenge wa Gihundwe akarere ka Rusuzi. Umwaka ushize yari yarakatiwe igihano gisubitse cyo gufungwa umwaka umwe biturutse ku cyaha cy'ubujura. Yigaga mu mashuri abanza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icukumbura-ku-mwana-wakatiwe-imyaka-15-azira-gufata-ku-ngufu-no-kwica-abagore

  • Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bagaragaye bakurura ikibumbano cya Perezida Museveni mu mujyi rwagati[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aba bagabo babiri umwe witwa Luta Ferdinand na mugenzi we, Nsereko Asharf batawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021. Biregura imbere ya Polisi ya Uganda bavuze ko ari impirimbanyi zishaka impinduka mu mibereho y'Abanya-Uganda.

    Bavuze ko Museveni yagaragaje uburiganya mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye ku wa 14 Mutarama 2021.

    Umuvugizi wa Polisi muri Kampala yabwiye BBC ko aba bagabo batawe muri yombi, kuri ubu bakaba bari gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

    Kuva Museveni yatorerwa kongera kuyobora Uganda bamwe mu baturage b'iki gihugu biganjemo urubyiruko bakomeje kugaragaza ko batabyishimiye cyane ko abenshi muri bo bari bashyigikiye Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na we ukomeje kuburana agaragaza ko yibwe mu matora.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/polisi-yataye-muri-yombi-abagabo-2-bagaragaye-bakurura-ikibumbano-cya-perezida

  • Ikibazo cya Sekamana Maxime na Rayon Sports cyatumye atitabira umwiherero w’ikipe kigeze he? #rwanda #RwOT

    Sekamana Maxime avuga ko ikibazo cye na Rayon Sports cyatumye atitabira umwiherero w’iyi kipe ntakirahinduka, ubu atereje ko shampiyona isubukurwa akabasha kumurekura niba badakemuye ikibazo cye.

    Sekamana Maxime arishyuza Rayon Sports amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 4 zasigaye ubwo yagurwaga muri mpeshyi ya 2019.

    Tariki ya 28 Kanama 2020 Sekamana Maxime yasinyanye amasezerano na Munyakazi Sadate wari perezida w’iyi kipe, yemeza ko yakiriye miliyoni 3 ku mwenda iyi kipe yari imufitiye n’aho miliyoni 1 isigaye akazayibona bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021.

    Maxime nyuma yo gusinya aya masezerano yasanze sheki yahawe itazigamiye ahita atesha agaciro amasezerano bagiranye, byatumye atitabira umwiherero w’iyi kipe witegura shampiyona ya 2020-2021, watangiye ku wa 1 Ugushyingo 2020.

    Uyu mukinnyi yanze kujya mu bandi kugeza shampiyona itangiye tariki ya 4 Ukuboza 2020 nabwo ntabwo yigeze ayikina.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Sekamana Maxime yavuze ko ikibazo cye na Rayon Sports kitarakemuka ndetse atanazi niba azayikinira mu gihe shampiyona izaba isubukuwe.

    Ati'Ntabwo ikibazo kirakemuka. Kugeza ubu ntabwo ndavugana n’ubuyobozi. Nsigaje umwaka umwe w’amasezerano, ngomba kuvugana nabo nkamenya niba bazandekura cyangwa niba bazakemura ikibazo nkaba nayikinira.'

    Yakomeje avuga ko iki kibazo ari cyo cyatumye atajya mu mwiherero n’ubwo yari yifitye n’ibindi bibazo bwite.

    Ati'Niyo mpamvu rwose ntagiye mu mwiherero, gusa byahuriranye n’ubundi nifitiye n’utundi tubazo twanjye ku ruhande.'

    Nyuma y’uko shampiyona isubukuwe nibwo azamenya neza ikigiye gukurikiraho kuko ni bwo ateganya kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ye.

    Sekamana Maxime yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019, ayisinyira amasezerano y’imyaka 2 ubu akaba yari asigaje umwaka umwe.

    Maxime avuga ko ikibazo cye na Rayon Sports kitarakemuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikibazo-cya-sekamana-maxime-na-rayon-sports-cyatumye-atitabira-umwiherero-w-ikipe-kigeze-he

  • LIVE: Rusesabagina, Sankara n'abandi 19 bagejejwe imbere y'urukiko mu rubanza rwahujwe (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, wari Perezida w'Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b'umutwe w'inyeshyamba wa FLN n'abandi barwanyi 18 rugiye gutangira kuburanishwa mu mizi.

    Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ni rwo rwanzuye ko urubanza rugomba kubera mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko dosiye z'abaregwa zihuzwa bugaragaza ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n'umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw'imigendekere myiza y'urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

    Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y'iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y'iterabwoba.

    Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe tariki ya 3 Ukuboza 2020.

    KURIKIRA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    USHOBORA KUREBA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA UNYUZE KURI IGIHE TV

    -  Mu bitabiriye urubanza harimo n'abadipolomate

    Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwitabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Aba barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman n'abandi bahagarariye ibihugu birimo Suède n'u Bubiligi.

    -  Abaregera indishyi na bo batanze ikirego muri uru rubanza

    09:52: Abanyamategeko bahagarariye abaturage bagizweho ingaruka n'ibikorwa by'iterabwoba byagizwemo uruhare n'Umutwe w'Iterabwoba wa MRCD-FLN birimo abaturage bishwe, abatwikiwe ibyabo n'abandi.

    Me Ndutiye Yusufu ni we uhagarariye abaregera indishyi. Yatangiye asomerwa imyirondoro ye. Yaregeye indishyi mu rubanza rwa Nsabimana Sankara mbere y'uko ruhuzwa.

    Nsengiyumva Vincent utuye mu Murenge wa Kicukiro na we ari mu baregera indishyi, Uhagarariye Company Alpha, uhagarariwe na Munizera Bertin, Company Omega ihagarariwe na Hakizimana Tatien n'abandi.

    Mu baregera indishyi harimo n'umubyeyi wageze mu rukiko ahetse umwana. Na we yabajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, arabyemera.

    - Abaregwa ubwo bari bageze mu rukiko bategereje inteko iburanisha

    -  Mu baregwa uko ari 21 harimo umugore umwe

    Mukandutiye Angelina wahoze ari Umugenzuzi w'Uburezi muri Nyarugenge ni we mugore rukumbi uri muri dosiye y'abareganwa hamwe na Paul Rusesabagina.

    Uyu mukecuru yatahutse ku wa 21 Ukuboza 2019 ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari kumwe n'abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda.

    Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y'agateganyo y'impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, naho abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye.

    Mukandutiye afite igifungo cya burundu yakatiwe n'inkiko Gacaca atigeze arangiza.

    Mukandutiye abajijwe niba umwirondoro ari uwe yavuze ko 'Ibindi ni byo. Ibyaha nasomewe nabyumvise.''

    Yunganiwe na Me Chantal.

    Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

    -  RUSESABAGINA YONGEYE KUVUGA KO ATARI UMUNYARWANDA

    Abajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, yahise abihakana.

    Yagize ati 'Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu. Njyewe sindi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.''

    Abajijwe niba yemera ibyaha, yagize ati 'Ibyaha byose ni byo.''

    Rusesabagina Paul yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

    -  Abaregwa bari guhamagarwa imbere y'inteko iburanisha, buri wese akabazwa niba umwirondoro wasomwe ari uwe ndetse niba yemera ibyaha.

    09:16: Nsengimana Herman yavuze ko yemera umwirondoro we ariko avuga ko ibyaha aregwa atabyumvise neza.

    Uyu musore wahoze ari Umuvugizi wa FLN, asimbuye Nsabimana 'Sankara' ashinjwa kurema umutwe w'ingabo utemewe no kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    Yunganiwe na Me Kabera Johnson na Me Rugeyo Jean.

    09:13: Nsabimana Callixte Sankara atangiye abazwa niba acyemera umwirondoro we.

    Nsabimana ati 'Murakoze nyakubahwa perezida, umwirondoro ni uwanjye, nta cyahindutse.''

    Abajijwe niba yarabonye ihamagara yavuze ko 'Nayibonye'.

    Sankara yunganiwe na Me Nkundabarashi Moïse.

    -  RUSESABAGINA AKURIKIRANYWEHO IBYAHA ICYENDA

    - Kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
    - Gutera inkunga iterabwoba
    - Iterabwoba ku nyungu za politiki
    - Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba
    - Kuba mu mutwe w'iterabwoba
    - Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
    - Ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake
    - Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
    - Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

    08:56: HARI GUSOMWA IMYIRONDORO Y'ABAREGWA N'IBYAHA BAKURIKIRANYWEHO

    Hatangiye gusomwa imyirondoro y'umwe mu baregwa bose. Ikubiyemo amazina, aho avuka, umubare wa nimero za telefoni atunze hanyuma hagakurikizwaho ibyaha aregwa.

    Umwanditsi w'urukiko yasomye ahereye kuri Nsabimana Callixte 'Sankara', Nsengimana Herman na Rusesabagina Paul.

    Paul Rusesabagina ni mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y'Amajyepfo.

    Atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw'u Rwanda n'ubw'u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ndetse ko ari Umunyamahoteli.

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy'iburanisha. Umucamanza abanje gutanga iminota itanu kugira ngo itangazamakuru rifate amafoto n'amashusho mbere y'uko urubanza rukomeza.

    -  Ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirijwe

    Uru rubanza ruri kubera mu Rukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura. Abarwitabiriye bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus mu kwirinda ko habaho kwanduzanya.

    8:24: Ababuranyi bose barimo Rusesabagina bageze mu Rukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura.

    Abakurikiranyweho ibyaha bafashwe mu bihe bitandukanye ariko bahuriye ku byaha bifitanye isano

    8:15: Ahagana saa Mbili na 15 ni bwo abaregwa bageze ku Rukiko rw'Ikirenga ruri ku Kimihurura aho iburanisha ryabereye.

    -  Urutonde rw'abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara
    2. Nsengiyumva Herman
    3. Rusesabagina Paul
    4. Nizeyimana Marc
    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani
    6. Matakamba Jean Berchmans
    7. Shabani Emmanuel
    8. Ntibiramira Innocent
    9. Byukusenge Jean Claude
    10. Nikuze Simeon
    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata
    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred
    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba
    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba
    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas
    16. Nshimiyimana Emmanuel
    17. Kwitonda André
    18. Hakizimana Théogène
    19. Ndagijimana Jean Chrétien
    20. Mukandutiye Angelina
    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy'iburanisha. Umucamanza abanje gutanga iminota itanu kugira ngo itangazamakuru rifate amafoto n'amashusho mbere y'uko urubanza rukomeza.

    - Ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirijwe

    Uru rubanza ruri kubera mu Cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura. Abarwitabiriye bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus mu kwirinda ko habaho kwanduzanya.

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-rusesabagina-sankara-n-abandi-19-bagejejwe-imbere-y-urukiko-mu-rubanza

  • Nshimiyimana Amran yavuze ku masezerano ari gusoza muri Rayon Sports, ibyo kuba shampiyona yahagarikwa cyangwa yasubukurwa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Amran avuga ko atarafata umwanzuro ku hazaza he ni mu gihe amasezerano ye ari ku musozo muri Rayon Sports.

    Nshimiyimana Amran ari ku musozo w’amasezerano ye muri Rayon Sports yinjiyemo mu mpeshyi ya 2019 avuye muri APR FC.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, avuga ko n’ubwo ari ku musozo w’amasezerano ye atarafata umwanzuro ku hazaza he cyane ko ashaka kujya gukina hanze y’u Rwanda n’ubwo amakipe abona aba adafatika.

    Ati'Biterwa n’amakipe hari amakipe aza ariko ugasanga adafatika ntabwo muhuza neza. Ndi ku musozo w’amasezerano turategereje ngo turebe ibizavamo. Ntabwo ndatangira kuvugana na Rayon Spprts.'

    Kuri shampiyona yasubitswe mu Kwakira igeze ku munsi wa 3 hasigaye imikino 27, ndetse hakaba hatazwi igihe izagarukira, byari byitezwe ko izarangira muri Nyakanga, avuga ko igihe cyaba gisigaye cyose bayikina ikarangira aho kugira ngo ihinduke impfabusa.

    Ati'icyo twifuza ni uko yakinwa ikarangira kuko umwaka ushize watubereye nabi, shampiyona ntiyarangiye n’ubu itarangiye byaba ari igihombo cyane mu kazi kacu.'

    Amran kandi yavuze ko muri ibi bihe ari ibihe byabagoye nk’abakinnyi kuko kumara igihe badakina kandi ariko kazi kabo kubyakira mu buryo bworoshye byabananiye.

    Amran Nshimiyimana avuga ko ataramenya ahazaza he

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nshimiyimana-amran-yavuze-ku-masezerano-ari-gusoza-muri-rayon-sports-ibyo-kuba-shampiyona-yahagarikwa-cyangwa-yasubukurwa