Category: Uncategorized

  • Icukumbura ku mwana wakatiwe imyaka 15 azira gufata ku ngufu no kwica abagore babiri i Rusizi –

    Ibyo byaha uwo mwana yabikoze mu bihe bitandukanye. Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n’igice z’amanywa umurambo w’umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w’umugore mu gashyamba k’inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y’ahabonetse uwa mbere, kandi bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza.

    Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y’aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n’abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

    N’ubwo N.D yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z’iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanjije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

    Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwanzuye ko uregwa ahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse bushake maze ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

    Umuryango ntuzi uwawiciye

    Umugabo w’umwe mu bagore bishwe, Ndayambaje Evariste yavuze ko amakuru y’uko uwamuhemukiye yakatiwe atari ayazi kuko atigeze amumenya ndetse atigeze anamenya igihe yaburaniye.

    Ati “Ntabwo twabimenye, navuganye na RIB batubwira ko bakiri mu iperereza ariko batubwiye ko yafashwe kugeza na n’ubu ntabyo twari tuzi, ni wowe mbyumvanye, Ntabwo twamenye amazina. Icyo dushaka nuko twamenya uko yaburanye kuko hari abana batatu bagiye bavuga ko bafite ubwoba ko nabo bazakwicwa nka nyina.”

    Ndayambaje yavuze ko igihano uwo wabahemukiye yahawe ari gito, byongeye bakaba bashaka indishyi kuko umufasha we yamusigiye abana bato.

    Yagize ati “Yadusiye abana b’impinja. Twebwe twumvaga yakatirwa burundu. Ntacyo twungutse twebwe twumva twasubiza urubanza inyuma kuko dukeneye n’indishyi z’akababaro.”

    Umwe mu banyamategeko wanakurikiranye uru rubanza yabwiye IGIHE ko kuba abo mu miryango yahemukiwe bataramenyeshejwe iburanishwa, hari amategeko abyemera.

    Yavuze ko kuba uwo mwana yarahawe igihano gito, bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba ataruzuza imyaka y’ubukure, icyakora ngo imiryango yiciwe ifite uburenganzira bwo kujurira.

    Ati “Ntabwo ari ngombwa ko batumirwa mu rubanza mu gihe ubuhamya batanze bwakoreshejwe cyeretse urukiko rwongeye kubakenera. Bashobora kuregera indishyi nyuma y’uko umwanzuro w’urukiko ubaye itegeko.”

    IGIHE yabashije kubona kopi y’umwanzuro w’urubanzwa aho umwana wiswe ND yakatiwe imyaka 15. Iyo kopi igaragaza ko uyu mwana avuka mu kagari ka Burunga Murenge wa Gihundwe akarere ka Rusuzi. Umwaka ushize yari yarakatiwe igihano gisubitse cyo gufungwa umwaka umwe biturutse ku cyaha cy’ubujura. Yigaga mu mashuri abanza.


  • Nigeria: Abanyeshuri bashimuswe n'abitwaje intwaro #rwanda #RwOT

    Nigeria — Muri leta ya Niger mu mujyi wa Kagara abantu bitwaje intwaro bateye ishuri ry'abahungu biga babayo bashimuta bamwe muri bo hamwe n'abakozi b'ishuri.

    Umwe mu bakozi bari kuri iri shuri yabwiye BBC ko abo bantu bateye iki kigo cy'ishuri mu masaha ya kare mu gitondo uyu munsi kuwa gatatu.

    Yavuze ko hari abanyeshuri bashimuswe hamwe n'abakozi bane b'iri shuri n'imiryango yabo.

    Abakuriye ishuri ubu bari kubara abanyeshuri basigaye kugira ngo bamenye umubare nyawo w'abashimuswe.

    Bamwe mu banyeshuri bahunze mu gihe iki gitero cyabaga.

    Ntibizwi neza abakoze iki gitero, gusa ibikorwa byo gushimuta abantu hagamijwe gusaba ingurane bireze muri Nigeria, leta ya Niger ni imwe mu zibasiwe cyane.

    Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize abahungu barenga 300 bashimutiwe ku ishuri bigaho mu mujyi wa Kankara muri leta ya Katsina.

    Baje kurekurwa nyuma yo kumvikana n'ababashimuse.

    Inkuru ya BBC Gahuza

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/17/nigeria-abanyeshuri-bashimuswe-nabitwaje-intwaro/

  • Huye: Imvura yasenyeye imiryango 10 yiganjemo ituriye ruhurura yubatswe nabi – #rwanda #RwOT

    Iyo mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2021 isenyera abaturage bo mu mirenge ya Mukura na Tumba mu Karere ka Huye.

    Iyo ruhurura yubatswe n'abari gukora umuhanda uturuka mu i Rango ukomeza i Sahera bahurizamo amazi aturuka mu murenge wa Tumba n'uwa Mukura bituma aba menshi cyane ku buryo iyo yuzuye yinjira mu ngo z'abaturage.

    Mbere iyo ruhurura yanyuragamo amazi aturuka mu Murenge wa Tumba gusa ntagire icyo abatwara kuko ngo mu myaka isaga 10 bahamaze ntacyo babaye.

    Ibarura ryagaragaje ko hasenyutse inzu 10; hagwa ibipangu bitatu hangirika n'iteme rimwe ndetse n'umuhanda wa Nyarumanga uherereye mu murenge wa Karama mu Kagari ka Buhoro mu Mudugudu wa Mitsinda urangirika. Ayo mazi kandi yatwaye n'inka imwe y'inyana, hakomereka n'abantu babiri.

    Bampire Maria wo mu Mudugudu w'Agakombe, mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, yasenyewe igipangu kirimo imiryango itanu yakodeshaga ndetse n'inzu yabagamo.

    Ati 'Amazi yaje ankubitira inzu zirasenyuka, ubu nta kintu nsigaranye n'inka yagiye nsigarana imwe. Ikibazo cyahabaye ni uko ruhurura bayihaye amakoni, baraje bayizingira haruguru y'iwanjye, ndababwira nti muyigorore, ariko byarangiye batayigoroye bayishyiramo amakorosi.'

    Muri izo nzu zose zasenyutse, ibikoresho byari birimo nk'ibiryamirwa, imyenda, amasafuriya, ibikoresho by'isuku n'ibindi byangiritse byose.

    Uwitwa Musanabandi Nadia ati 'Nta cyangombwa na kimwe nasigaranye kuko ibyari mu nzu byse byagiye. Amazi yadusenyeye yaturutse muri ruhurura.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego zibanze basuye imiryango yasenyewe n'iyo mvura barayihumuriza bayizeza ubufasha.

    Sebutege yabwiye IGIHE ko hari gushakwa uko abagizweho ingaruka n'ibyo biza bahabwa ubufasha byihuse.

    Ati 'Ubuyobozi bwakurikiranye aho abaturage baba, dushimira abaturanyi. Turi gushaka uko bagezwaho ibikoresho by'ibanze no gutegura uko ibyangiritse bizasanwa. Ruhurura abatekinisiye batangiye kureba uko yazubakwa neza.'

    Yavuze kandi ko bakomeza n'ibikorwa byo gushishikariza abaturage kuzirika ibisenge no gufata amazi abiturukaho.

    Hanakozwe ibikorwa byo gusibura imiferege yari yafunze mu rwego rwo gushakira amazi inzira.

    Abasenyewe n’imvura barasaba ubufasha kuko basigaye iheruheru

    Amazi yabasenyeye yaturutse muri ruhurura bavuga ko yubatswe nabi

    Bakeneye ubutabazi bwihuse

    Imvura yaguye ku bwinshi mu Karere ka Huye yasenyeye imiryango 10

    Imvura yaguye mu Karere ka Huye yasenyeye abaturage

    Inzu nyinshi zaguye n’ibikoresho bari birimo birangirika

    Meya Sebutege yagiye guhumuriza abaturage basenyewe n’ibiza, abizeza ubufasha

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imvura-yasenyeye-imiryango-10-yiganjemo-ituriye-ruhurura-yubatswe-nabi

  • LIVE : Mu Kinyarwanda kiza, Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda…Kukira iburanisha #rwanda #RwOT

    Iburanisha rya mbere mu rubanza rwo mu mizi, Urukiko rwatangiye rusoma imyirondoro y’abaregwa uko ari 21barimo Paul Rusesabagina ufatwa nk’uyoboye iri tsinda kuko ari we wari uyoboye impuzamashyaka MRCD ari na ryo ryari rikuriye umutwe wa FLN wagabye biriya bitero.

    Mu gusoma umwirondoro, Urukiko rwavuze ko Rusesabagina ari Umunyarwanda wavukiye mu Rwanda ndetse runavuga ababyeyi be n’agace akomokamo.

    Rusesabagina Paul yabajijwe niba uwo mwirondoro ari uwe, yongera kuwuhakana avuga ko atari Umunyarwanda.

    Mu magambo y’Ikinyarwanda, Paul Rusesabagina yagize ati 'Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.”

    Uyu mugabo ukekwaho gushakira inkunga abahungabanya Umutekano w’u Rwanda, yabajijwe niba ibyaha basomye ko akurikiranyweho ari byo, yagize ati 'Ibyaha byose ni byo.”

    KURIKIRA IBURANISHA RYOSE :

    Abaregwa bose uko ari 21 basomewe imyirondoro yabo ndetse n’ibyaha bakekwaho, ndetse n’abanyamategeko bahagarariye abaregera indishyi bakaba basomye imyirondoro yabo.

    Mu baregera indishyi, harimo abagizweho ingaruka na biriya bitero byagabwe mu Majyepfo ndetse n’ababuze ababo babipfiriyemo.

    Rusesabagina ngo yarashimuswe

    Umucamanza yagaragaje uko imigendekere y’uru rubanza izagenda, ahita asaba ababuranyi niba hari inziti zibanziriza urubanza zihari.

    Njyewe nk’umuntu w’Umubiligi nkaba naraje mu Rwanda nkaza nk’umuntu ushimuswe nkaba narafashwe bugwate, nkaba mbona uru rukiko rudafite ububasha bwo kumburanisha.

    Yahise aha ijambo Me Gatera Gashabana ngo asobanure ibirambuye kuri izi nzitizi ze.

    Me Gatera Gashabana yavuze ko uru rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

    Ingingo ya 84 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi n’ubutegetsi iteganya ko umuburanyi agomba kugaragaza mu myanzuro inzitizi zisobanura uko ikirego cye kitakirwa kubera iburabubasha ry’urukiko.

    Inyandiko itanga ikirego ku wa 10 Mutarama 2012 hamaze gusuzumwa ko Paul Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi 27 Nyakanga 2000, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwoherereje Ubushinjacyaha bw’u Bubili ikirego kugira ngo buburanishe uyu mugabo.

    Iki cyifuzo cy’Umushinjacyaha turagira ngo tubagaragarize ko cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, muzasanga ku ntangiro ya paje ya 35 hari ibyo Ubushinjacyaha bwakoze.

    Ati 'Twemeranya n’Ubushinjacyaha ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubili tukaba dusaba ko yaburanishwa n’Inkiko z’u Bubiligi.'

    Impande zombi zari zaratangiye gukorana mu buryo bw’ubutabera, Rusesabagina yaje gufatirwa mu Rwanda mu buryo budasobanutse.

    Kuko Ubushinjacyaha bwari bubizi ko atazoherezwa n’u Bubiligi, kuba rero Rusesabagina yarafashwe akagezwa imbere yanyu, turasanga bitarubahirije ayo mahame.

    Dushingiye ku kuba Ubushinjacyaha bwariyemereye ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, turasanga yakoherezwa kuburanira mu bubiligi mu rukiko rwitwa Tribunal de premier Instance de Bruxelles.

    Yanavuze ko hari umugabo w’Umubiligi witwa Guy Tenice wari wafashwe n’inkiko zo mu Rwanda ndetse yaranaciriwe urubanza n’Inkiko Gacaca, ariko nyuma akaza koherezwa mu Bubiligi kuburanishirizwayo.

    Umucamanza yamubajije icyo ashingiraho avuga ko umuntu ufite ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda bw’inkomoko adashobora kuburanishwa mu Rwanda ngo ni uko afite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Me Gatera Gashabana ati 'Ubundi ni ibintu bidakwiye kugibwaho impaka, kuko Ubushinjacyaha bwiyemereye ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.'

    Avuga kandi ko Igihugu kidashobora kohereza umwenegihugu wacyo kuburanira mu kindi gihugu.

    Yavuze kandi ko impande zombi zashyizeho komisiyo ihuriweho iri gukurikirana uru rubanza ndetse ko na n’ubu igikomeje imirimo yayo.

    Ubushinjacyaha ntibunavuga uko yafashwe, ese ni uburyo bwemewe n’amategeko, aha ni indi shapitre kuko na yo izasuzumwa mu buryo buhagije.
    Akavuga ko hashyizeho n’impapuro zita muri yombi ariko kuko u Bubiligi butashoboraga kohereza umwenegihugu wabwo.

    Kuba yaje kubaregera imbere yanyu arabikora arenze ku byo yari yemeranyijweho n’ubushinjacyaha bw’u Bubiligi.

    Umucamanza yabajije Me Gashabana, niba Umubiligi ufatiwe mu Rwanda yarakoze ibyaha mu Rwanda adashobora kuburanishirizwa mu Rwanda. Amusubiza agira ati 'Byaterwa n’uburyo yahageze.'

    Rusesabagina yahise yaka ijambo, avuga ko atoherejwe n’u Bubiligi yita igihugu cye.

    Yagie ati 'Ubushinjacyaha bwa hano bwasabye ababiligi kunyohereza barabyanga, basaba kunkurikirana hariya mu Bubiligi kandi bari baratangiye, mu gihe bari batangiye kubitegura, ni bwo njye nashimuswe kandi na byo ni ikindi cyaha.'

    Me Gashabana yavuze ko 'umuntu w’Umubiligi yaraje mu Rwanda yaraje mu buryo bwemewe n’amategeko ashobora gufatirwa mu Rwanda akanaburanishwa, ese ni ko byagenze kuri Rusesabagina ?'

    Yakomeje agira ati 'Iyo ubushinjacyaha buvuga ngo bwafatiye Rusesabagina i Kigali, muzarebe nta nyandiko y’ifatwa', Umucamanz ahita amubwira ko ibyo by’ifatwa babiburanye bihagije.

    Me Gashabana avuga ko ibyashingiweho mu gufata Rusesabagina ari imfabusa kuko Ubushinjacyaha butagaragaza inyandiko imufata n’imufunga. Umucamanza yahise amubaza niba bari kujurira icyemezo cyafashwe kuri iyi ngingo avuga ko yashakaga gusobanura ingingo zabo.

    Me Gatera Gashabana avuga ko ifatwa n’ifungwa bishingiye ku bintu by’uburiganya ku buryo n’Urukiko rudashobora kubishingiraho ruburanisha uwo muntu.

    Nagaragaze ko yatakaje Ubunyarwanda

    Ubushinjacyaha buvuga ko bwamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri bw’u Bubiligi ndetse mu mwirondoro we twavuze aho avuka ababyeyi be, byose ni ibyo mu Rwanda.

    Umushinjacyaha ati 'kuba muri 2000 yaragize ubwenegihugu bw’u Bubiligi bitamukuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda yagombye kugaragaza uko yatakaje ubwenegigu kavukire.”

    Umushinjacyaha avuga ko hari inzira zikoreshwa mu gutakaza ubwenegihugu kavukire ariko ko Rusesabagina atagaragaza ikimenyetso ko izi nzira yaba yarazubahirije.

    Ubushinjacyaha buvuga ko izi nzitizi zitangwa n’uruhande rw’uregwa kugira ngo rutinze urubanza rwo mu mizi.

    Umushinjacyaha kandi yavuze ko yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufatiwe mu Rwanda yarakoreye ibyaha muri iki gihugu agomba kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwemera ko bwakoranye n’ubw’u Bubiligi bukanabuha ububasha bwo kumukurikirana muri 2010, kuva icyo gihe ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwakomeje kumukurikirana nka Perezida wa PDR-Ihumure.

    Muri 2018 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafunguye indi dosiye ya MRCD-FLN irimo abantu batandukanye barimo Rusesabagina uri ku isonga na Nsabimana Callixte.

    Iyi dosiye ntiyigeze yoherezwa mu bubiligi, na none Ubushinjacyaha busaba ubw’u BubIligi ko Rusesabagina abazwa ariko ko iyo dosiye itigeze ihabwa u Bubiligi.

    Tariki 22 Nzeri 2020, Umushinjacyaha Mukuru yandikiye Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi ko Rusesabagina yafatiwe mu Rwanda ari gukurikiranwa n’Inkiko zo mu Rwanda asaba ko Ubushinjacyaha bwoherereza ubw’u Rwanda dosiye yose bwohererejwe ndetse n’ibimenyetso byose bwabuhaye n’ibyo bwaba bwariboneye.

    Iburanisha rirakomeje…

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-Kinyarwanda-kiza-Rusesabagina-yongeye-kuvuga-ko-atari-Umunyarwanda

  • Ese ufite inzara n’inyota byo gukiranuka? #rwanda #RwOT

    Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa (Matayo 5:6)

    Reka twibande ku magambo ya Yesu avuga gukiranuka.Bisobanura iki inzara n’inyota byo gukiranuka? Ese ni ikibazo gusa cyo gukunda ubutabera mbonezamubano, bishatse kuvuga gushaka kurengera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuringaniza umushahara, kugabana ubutunzi ku buryo bungana n’ibindi? Mubyukuri, bishobora gusobanurwa muri aya magambo, gushaka ubutabera mbonezamubano ni kintu gikomeye, ariko Yesu arashaka kutugeza kure, arashaka kutuyobora mu nzira y’umwuka twiyemeje.

    Bisobanura iki inzara n’inyota byo gukiranuka mu mboni y’Ijambo ry’Imana?

    Umuhanuzi Yesaya niwe wasubije iki kibazo agira ati:'Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebe igitare mwasatuweho n’urwobo rw’inganzo mwacukuwemo.Yesaya 51:1'.

    Ubutabera ni ingenzi mu buzima bwacu bw’umwuka nk’uko ibiryo ari ingenzi mu mubiri:

    Kugira inzara n’inyota byo gukiranuka ni ukugira inzara n’inyota byo gushaka Imana. Mubyukuri aha Yesu agereranya gukiranuka n’ibiryo. Twese dukeneye ibiryo, ni ibyangombwa nkenerwa bya mbere. Ibiryo ni ngombwa kuri twe kugira ngo tugire ubuzima bwiza. Kubura ibiryo biganisha ku rupfu. Uwiteka ashaka ko twumva ko gukiranuka ari ingenzi mu buzima bwacu bw’umwuka nk’uko ibiryo ari ingenzi mu mubiri.

    None, ibyo kurya by’umwuka dukeneye ni ibihe? Yesu abigaragaza muri aya magambo:Yesu arababwira ati 'Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we (Yohana 4:34). Inzara n’inyota byo gukiranuka ni inzara n’inyota byo kumenya Imana, kumenya ubushake bwayo no kubukora.

    Mubyukuri iri jambo rya Yesu dushobora kurisobanura dutya: “Hahirwa abifuza ko ubushake bw’Imana busohozwa muri bo kandi binyuze muri bo; hahirwa abashyira Imana ku mwanya wa mbere, kuko Imana izabahaza mu Bwami bwayo”.

    Kwifuza gukiranuka Imana itanga, gushaka kwambara umwabaro wo gukiranuka kwayo, ni ugusuka ukuri kwacu imbere y’Imana. Inzara n’inyota ni ibigaragara, nyuma yo kubura ibyo kurya no kunywa hanyuma ugasanga igifu kirimo gutaka inzara. Inzara n’inyota byo gukiranuka kw’Imana ni ukumenya ko tuyikeneye ndetse tukamenya ko twebwe ubwacu nta kintu twakwishoboza tudasabye ubufasha bwayo.

    Inama y’uyu munsi

    Urashonje kandi ufite inyota yo gukiranuka kw’Imana? Urashaka kubaho wuzuye? Emera kandi umenye ko gukiranuka kwawe kudahagije, ko kutahaza ubugingo bwawe, kandi ushake Umwami n’umutima wawe wose kuko yadusezeranyije ko tuzahazwa.

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ufite-inzara-n-inyota-byo-gukiranuka.html

  • Umupolisi yakubiswe icupa mu mutwe ubwo yajyaga guta muri yombi Idamange #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, nibwo Polisi y’Igihugu ifatanyije na RIB, bagiye gufata Idamange akorweho iperereza kuri ibi bikorwa bye bikekwa ko ari ibyaha.

    Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko ubwo bari bagiye kumufata yagerageje gushaka kwanga gutabwa muri yombi, akubita umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

    Rikomeza rigira riti 'Ukekwaho ibyaha [Idamange] yagerageje kwanga gutabwa muri yombi nk’uko biteganywa n’amategeko, yakoresheje icupa arikubita umupolisi mu mutwe aramukomeretsa.'

    Polisi y’u Rwanda itangaza ko CSP Silas Karekezi wakomerekejwe na Idamange yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

    Idamange yakubise umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa

    Polise yashyize hanze urwandiko rugaragaza ibyaha Idamange akurikiranyweho
    Polise yashyize hanze urwandiko rugaragaza ibyaha Idamange akurikiranyweho

    Source : https://www.imirasire.rw/?Umupolisi-yakubiswe-icupa-mu-mutwe-ubwo-yajyaga-guta-muri-yombi-Idamange

  • Inteko y'u Rwanda yatangaje ko yababajwe n'iya EU ifata Rusesabagina nk'intwari – #rwanda #RwOT

    Ibi Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yabitangaje binyuze mu mwanzuro yashyize hanze usubiza uwafashwe n'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi ku Rwanda ku bijyanye na Paul Rusesabagina uri gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera.

    ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 nibwo Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi yateranye, ifata Umwanzuro wo gusaba ko Paul Rusesabagina umaze iminsi imbere y'ubutabera bw'u Rwanda yacibwa urubanza mu buryo buboneye.

    Uyu mwanzuro ntiwashimishije inzego zitandukanye z'u Rwanda zirimo n'Inteko Ishinga Amategeko kuko abayigize bashinje Inteko ya EU kuvogera ubusugire bw'igihugu bitwaje Rusesabagina.

    Ku wa 15 Gashyantare nibwo Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yagejejweho Raporo ya Komisiyo z'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano z'imitwe yombi ku isuzumwa ry'ibikubiye mu cyemezo cy'Inteko Ishinga Amategeko y'ubumwe bw'u Burayi cyafashwe ku Rwanda.

    Iki gihe Abadepite n'Abasenateri b'u Rwanda bavuze ko ibyakozwe n'Inteko ya EU birimo amakosa n'imvugo zidahwitse zigamije kuvogera ubusugire n'imikorere y'inzego z'u Rwanda, ariko bemeza ko mu gihe gito barasohora inyandiko ivugurura imyanzuro yatanzwe n'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi yasabye ko Paul Rusesabagina yazahabwa ubutabera bwuzuye.

    Nyuma y'umunsi umwe batangaje ibi, ku wa 16 Gashyantare Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yashyize hanze inyandiko ikubiyemo Umwanzuro wayo Ku Mwanzuro wafashwe n'uwa EU.

    Ni Umwanzuro ukubiyemo ingingo zitandukanye zerekana ko ibyakozwe n'Inteko ya EU bidakwiye. Inteko y'u Rwanda kandi yanzuye ko ibikubiye muri uyu mwanzuro bishyikirizwa Inzego zitandukanye ku Mugabane w'u Burayi zirimo n'Inama y'Abakuru b'Ibihugu bw'Ubumwe bw'u Burayi.

    Ibikubiye muri uyu mwanzuro

    Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda,

    A. IMAZE KUBONA umwanzuro (2021/2543(RSP) Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi yafashe ku Rwanda ku bijyanye na Paul RUSESABAGINA ku wa 11 Gashyantare 2021 usaba Perezida w'iyo Nteko kuwoherereza Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n'izindi nzego zo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga;

    B. ISHINGIYE ko Paul RUSESABAGINA n'abareganwa nawe makumyabiri (20), bose bakaba bafite ubwenegihugu nyarwanda, bakurikiranywe n'ubutabera ku byaha byakozwe mu bitero binyuranye imitwe yabo yitwaje intwaro ikekwa kuba yaragabye mu gice cy'Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw'u Rwanda hagati ya Kamena n'Ukuboza 2018 bigahitana abasivili icyenda (9) bikanakomeretsa bikomeye abandi baturage ndetse bikanabasigira ubumuga, bikanangiza imitungo myinshi;

    C. ISHINGIYE ko Paul RUSESABAGINA avugwa kuba yarigambye, mu izina ry'umutwe we witwaje intwaro yari ayoboye kugira uruhare muri ibyo bitero mu kwezi k'Ukuboza 2018 nk'uko bigaragara mu gika G cy'umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi, kandi akaba yaravuze kenshi ku mugaragaro ko intego y'ibyo bitero kwari uguhirika ubutegetsi bw'u Rwanda;

    D. IMAZE KUBONA ko amategeko y'u Rwanda n'Amategeko Mpuzamahanga ateganya ihame ry'ubwigenge bw'ubucamanza n'uburenganzira ku butabera buboneye;

    E. ISHINGIYE ko umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ugamije gufata icyemezo bidasubirwaho ku kibazo cyamaze gushyikirizwa urukiko kandi iyo Nteko idafite ububasha bwo kuba yabikoraho iperereza ritabogamye ndetse ikaba mu by'ukuri itaranarikoze;

    F. IMAZE KUBONA ko kuba umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi wiha uburenganzira bwo gutanga amabwiriza ku manza ziri mu nkiko kandi bitakorwa mu bihugu byabo;
    1 YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ivuga mu buryo buhabanye n'ukuri kandi budafite ishingiro ko ifatwa rya Paul RUSESABAGINA ari ukumurigisa cyangwa kumushyikiriza igihugu mu buryo bunyuranye n'amategeko;

    2 IHAKANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ivuga ko ifatwa rya Paul RUSESABAGINA rinyuranyije n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono idafite ububasha bwo kubisuzuma ndetse uko bigaragara ikaba ntacyo yigeze ibisuzumaho, kuko Paul RUSESABAGINA wari usanzwe ashakishwa n'ubutabera bw'u Rwanda ku byakorewe ku butaka bw'u Rwanda kandi bikaba biri mu bubasha bw'inkiko z'u Rwanda.

    3 ISHINGIYE ko amategeko mpuzamahanga adasaba kohereza mu kindi gihugu ukekwaho ibyaha mu gihe hari ubundi buryo bwo kumufata bwemewe n'amategeko kandi ubwo ari uburyo busanzwe bukurikizwa mu mategeko hirya no hino ku isi;

    4 YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ivuga bidafite ishingiro ko Paul RUSESABAGINA atazahabwa ubutabera buboneye, kandi IRIBUTSA ko abakoze ibyaha binyuranye bashyikirijwe u Rwanda baturutse mu bihugu by'i Burayi n'ahandi hose bahawe ubutabera buboneye n'inkiko z'u Rwanda;

    5 YIBUKIJE ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riha uburenganzira ku butabera buboneye kuri bose , kandi ikaba ISABA ko Guverinoma y'u Rwanda ikomeza gukurikirana ko ubwo burenganzira bwubahirizwa ndetse no ku bahohotewe;

    6 ITANGAJWE KANDI INABABAJWE no kubona ko Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ifata Paul RUSESABAGINA nk'impirimbanyi y'uburenganzira bwa Muntu mu gihe yiyemerera kandi yigamba ko umutwe we witwaje intwaro ari wo wagabye ibitero binyuranye muri 2018 byahitanye ubuzima bw'abasivili ariko ikaba itarabyamaganye. Uko guceceka igihe cy'ibyo bitero bigaragaza ko iyo Nteko yashyigikiye mu buryo buziguye ibyo bitero ari na byo bishobora gushishikariza uwo mutwe kugaba ibindi;

    7 IBABAJWE no kubona ko hari abumva ko kugira ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu by'i Burayi bibahesha uburenganzira buziguye bwo kudakurikiranwa n'inkiko zo mu Rwanda cyangwa muri Afurika;

    8 ISANGA kuba Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi yarafashe umwanzuro udafite aho ushingiye ndetse no kuba yaranzuye idashingiye ku kuri ibyerekeye uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda bibangamiye ibiganiro byo mu rwego rwa politiki ku burenganzira bwa Muntu biteganywa n'Ingingo ya 8 y'Amasezerano ya Cotonou, byari byaragiye bigenda neza kuva muri 2004, ikaba ISABA iyo Nteko guha imbaraga ibiteganywa n'ingingo ya 8;

    9 ISANGA ibyatangajwe mu biganiro na Komiseri w'Ubumwe bw'Uburayi, Nicolas SCHMIDT, bigaragaza ubufatanye bwiza buri hagati y'abayobozi b'u Rwanda n'ab'Uburayi ku byerekeye Paul RUSESABAGINA, haba ibyerekeye guhabwa serivisi za ambasade, kwivuza, guhabwa ubwunganizi mu nkiko, bikanerekana icyizere cy'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ko azahabwa ubutabera buboneye, ikaba IBABAJWE no kuba iyo Nteko mu mwanzuro wayo itaritaye kuri ayo makuru;

    10 YANZUYE ko umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi ugamije gutegeka mu buryo butari bwo imigendekere y'imirimo ubutabera bwatangiye, kandi IHAMAGARIYE iyo Nteko gukuraho umwanzuro wayo kuko ihame ry'ubwigenge bw'ubucamanza ari ntavogerwa ndetse inzego z'ubutegetsi bwa Leta zitandukanye kandi buri rwego rwigenga;

    11 IRIBUTSA ubushake ifite mu gushyigikira umubano ushingiye ku bwubahane usanzwe urangwa hagati yayo n'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi,

    12 YANZUYE ko uyu mwanzuro ushyikirizwa Inama y'Abakuru b'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi; Komisiyo y'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi; Visi Perezida wa Komisiyo y'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi/Intumwa Nkuru y'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi ishinzwe Ububanyi n'Amahanga n'ibirebana na politiki mu by'umutekano; Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi; Intumwa yihariye y'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi ishinzwe uburenganzira bwa muntu; Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye; Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu; inzego z'Umuryango w'Afurika Yunze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-y-u-rwanda-yatangaje-ko-yababajwe-n-iya-eu-ifata-rusesabagina-nk-intwari

  • 2021: Slavica yanikiriye Kim Kardashian! Aban… – #rwanda #RwOT

    Mu bihugu byateye imbere, imideli yinjiza amafaranga menshi, ushobora kwibaza ko hari Abanyamideli bazwi ku isi ariko ukaba mu rujijo rw’abatunze amafaranga menshi uyu mwaka 2021. kuri uru rutonde usanga hari abaguma bagaruka kenshi ariko wenda bagahindura umwanya, gusa kuva muri 2020 kugeza magingo aya Slavica akomeje kuza ku isonga.

     10.Tamara Ecclestone na Miliyoni 300 z’amadolari

    Image result for Tamara Ecclestone

    Tamara Ecclestone ni umunyamerikazi, umunyamideli, ukora ibiganiro ku ma tereviziyo akaba umukobwa w’imfura w’Umunyamideli ukize cyane, Slavica Ecclestone. Tamara afite ikiganiro cye kuri tereviziyo ‘Tamara Ecclestone’ cyerekanwe bwa mbere muri 2012. Kugeza mu 2021, umutungo wa Tamara Ecclestone ufite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari, bituma aba umwe mu banyamideli bakize mu nganda z’icyitegererezo mu bihe byose.

    9. Paris Hilton afite Miliyoni 300 z’amadolari

    Richest Models - Paris Hilton

    Paris Hilton ni umunyamideli w’umunyamerika ukomoka mu mujyi wa New York. Akora ubucuruzi bwinshi wenyine nk’ubucuruzi bw’inkweto za CD, agacuruza n’ibindi bikoresho by’impumuro za parufe zitandukanye.

    8.Rande Gerber afite Miliyoni 400 z’amadolari

    Richest Models - Rande Gerber

    Rande Gerber ni umucuruzi w’imyidagaduro w’Abanyamerika mu mideli. Yashinze amasosiyete nka Midnight Oil hamwe n’itsinda rya Gerber. Ni umugabo ukize mu banyamideli. Yashakanye n’umugore uzwi mu mideli nawe uza mu baherwe, Cindy Crawford.

    7.Petra Ecclestone afite Miliyoni 400 z’amadolari

    Richest Models - Petra Ecclestone

    Petra Ecclestone mu buzima bwe yahoraga yifuza kuba umunyamideli. Ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko,  yari amaze kwamamara.

    6. Supermodel Gisele Bundchen afite Miliyoni 400 z’amadolari

    Richest Models - Gisele Bundchen

    Supermodel Gisele Bundchen ni umunyamideli akaba n’umuproducer ukomoka muri Berezile. Kuva mu 2004 ni we munyamideli uhembwa menshi. Bundchen yagaragaye mu binyamakuru nka Vogue, GQ, ELLE, Flair na Newsweek. Uyu munsi umutungo wa Gisele Bundchen ufite agaciro ka Miliyoni 400 z’amadolari, bigatuma aba umunyamideli wa 6 ukize ku isi.

    5. Cindy Crawford afite Miliyoni 400 z’amadolari

    Image result for Cindy Crawford

    Cindy Crawford, umunyamideli w’umunyamerika akaba n’umucuruzi wavukiye DeKalb, Illinois. Yavumbuwe afite imyaka 16. Nyuma Crawford yakiriye ibitekerezo byiza ku buryo ku myaka 17 yinjiye muri Elite Model Management maze atsindira umwanya wa kabiri. Umutungo we ufite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari.

    4.Kathy Irlande afite Miliyoni 500 z’Amadorali

    Richest Models - Kathy Ireland

    Kathy Irlande, umunyamerika, umunyamideli, umukinnyi wa filime, akaba na rwiyemezamirimo, ni umuyobozi mukuru w’umushinga w’ikigo cye bwite, akaba ari ku mwanya wa kane mu banyamideri bakize cyane.

    3. Kylie Jenner atunze Miliyoni 700 z’Amadorali

    Richest Models - Kylie Jenner

    Kylie Jenner ni umunyamerika w’icyamamare kuri televiziyo akaba n’umunyamideli ukunzwe cyane ku mbugankoranyambaga. Yashinze inzu ikora ibijyanye n’ubwiza ya ‘Kylie Cosmetics’.

    2. Kim Kardashian afite umutungo ufite agaciro ka Miliyoni 900

    Richest Models - Kim Kardashian

    Kim Kardashian ni umunyamerika, umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo. Yabaye ikimenyabose kuri Instagram, akaba yarashakanye n’umuhanzi w’umukire cyane Kanye West. Kugeza mu 2021, umutungo wa Kim Kardashian ufite agaciro ka miliyoni 900 z’amadolari.

    1. Slavica Ecclestone atunze Miliyari 1.2 $

    Image result for Slavica Ecclestone

    Slavica Ecclestone ni umunyamideli ukomoka muri Korowasiya. Umutungo we mwinshi uva mu kumurika imideli. Ni umugore  w’imyaka 62, akaba kandi Nyina  wa ‘Tamara Ecclestone’ nawe uza ku mwanya wa 10 mu Banyamideli bakize ku isi. Slavica Ecclestone, umutungo we  ubarirwa hafi miliyari 1.2 y’amadorali.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103139/2021-slavica-yanikiriye-kim-kardashian-abanyamideli-10-bakize-kurusha-abandi-ku-isi-103139.html

  • Barack Obama yasangije abantu ifoto iteye ubwuzu y'umuryango we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'abakundana 2021, Barack Obama yasangiye iteye ubwuzu y'umuryango we, hariho umugore we akunda cyane ,Michelle Obama, n'abakobwa babo bombi, Sasha na Malia. Iyi foto isa nk'aho yakuwe mu mafoto yabo bifotoreje ahantu mu mpera za 2020.

    Asangira ifoto nziza y'umuryango, Barack yanditse kuri Instagram ati: 'Umunsi mwiza w'abakundana kuri batatu batajya bananirwa kunsetsa. Umucyo wawe utangaje utuma ibintu byose bimurika.'

    Barack Obama wahoze ari Perezida wa USA, akunze kugaragariza isi yose urukundo akunda umugore we ndetse n'abakobwa babo kuburyo buri wese abona ko umuryango wabo ari icyitegererezo.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/barack-obama-yasangije-abantu-ifoto-iteye-ubwuzu-yumuryango-we/

  • Huye: Imvura yasenyeye imiryango 10 yiganjemo ituriye ruhurura yubatswe nabi –

    Iyo mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2021 isenyera abaturage bo mu mirenge ya Mukura na Tumba mu Karere ka Huye.

    Iyo ruhurura yubatswe n’abari gukora umuhanda uturuka mu i Rango ukomeza i Sahera bahurizamo amazi aturuka mu murenge wa Tumba n’uwa Mukura bituma aba menshi cyane ku buryo iyo yuzuye yinjira mu ngo z’abaturage.

    Mbere iyo ruhurura yanyuragamo amazi aturuka mu Murenge wa Tumba gusa ntagire icyo abatwara kuko ngo mu myaka isaga 10 bahamaze ntacyo babaye.

    Ibarura ryagaragaje ko hasenyutse inzu 10; hagwa ibipangu bitatu hangirika n’iteme rimwe ndetse n’umuhanda wa Nyarumanga uherereye mu murenge wa Karama mu Kagari ka Buhoro mu Mudugudu wa Mitsinda urangirika. Ayo mazi kandi yatwaye n’inka imwe y’inyana, hakomereka n’abantu babiri.

    Bampire Maria wo mu Mudugudu w’Agakombe, mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, yasenyewe igipangu kirimo imiryango itanu yakodeshaga ndetse n’inzu yabagamo.

    Ati “Amazi yaje ankubitira inzu zirasenyuka, ubu nta kintu nsigaranye n’inka yagiye nsigarana imwe. Ikibazo cyahabaye ni uko ruhurura bayihaye amakoni, baraje bayizingira haruguru y’iwanjye, ndababwira nti muyigorore, ariko byarangiye batayigoroye bayishyiramo amakorosi.”

    Muri izo nzu zose zasenyutse, ibikoresho byari birimo nk’ibiryamirwa, imyenda, amasafuriya, ibikoresho by’isuku n’ibindi byangiritse byose.

    Uwitwa Musanabandi Nadia ati “Nta cyangombwa na kimwe nasigaranye kuko ibyari mu nzu byse byagiye. Amazi yadusenyeye yaturutse muri ruhurura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zibanze basuye imiryango yasenyewe n’iyo mvura barayihumuriza bayizeza ubufasha.

    Sebutege yabwiye IGIHE ko hari gushakwa uko abagizweho ingaruka n’ibyo biza bahabwa ubufasha byihuse.

    Ati “Ubuyobozi bwakurikiranye aho abaturage baba, dushimira abaturanyi. Turi gushaka uko bagezwaho ibikoresho by’ibanze no gutegura uko ibyangiritse bizasanwa. Ruhurura abatekinisiye batangiye kureba uko yazubakwa neza.”

    Yavuze kandi ko bakomeza n’ibikorwa byo gushishikariza abaturage kuzirika ibisenge no gufata amazi abiturukaho.

    Hanakozwe ibikorwa byo gusibura imiferege yari yafunze mu rwego rwo gushakira amazi inzira.

    Abasenyewe n’imvura barasaba ubufasha kuko basigaye iheruheru

    Amazi yabasenyeye yaturutse muri ruhurura bavuga ko yubatswe nabi

    Bakeneye ubutabazi bwihuse

    Imvura yaguye ku bwinshi mu Karere ka Huye yasenyeye imiryango 10

    Imvura yaguye mu Karere ka Huye yasenyeye abaturage

    Inzu nyinshi zaguye n’ibikoresho bari birimo birangirika

    Meya Sebutege yagiye guhumuriza abaturage basenyewe n’ibiza, abizeza ubufasha

    [email protected]