Category: Uncategorized

  • Rubavu: Umumotari yafatiwe mu cyuho agerageza guha abapolisi ruswa –

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko yafashwe atwaye moto itwara abagenzi ariko we akaba yari ayitwaye adafite icyangombwa kimwemerera gutwara abagenzi (Authorisation de transport) ndetse yanayitwaraga mu masaha atemewe gukoramo ingendo kuko amabwiriza avuga ko mu gihugu hose guhera saa moya z’umugoroba buri muntu agomba kuba ari mu rugo .

    CIP Karekezi yagize ati “Yamaze gufatwa n’abapolisi atangira kugerageza kubaha ruswa ariko bahita bamufatira mu cyuho, abonye ko afashwe yatangiye kugerageza kubarwanya ngo yiruke ahunge ariko biba iby’ubusa baramufata.”

    CIP Karekezi yakanguriye abantu kwirinda ruswa ariko cyane cyane igihe bafatiwe mu makosa kuko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ikamunga ubukungu bw’Igihugu. Yabasabye kutishyira mu bibazo bitari ngombwa.

    Ati “Abantu bakwiye kumenya ko iyo utanze ruswa cyangwa kuyakira uba ukoze icyaha cyakugiraho ingaruka igihe cyose ubihamijwe n’urukiko. Ni icyaha gihanwa n’amategeko hakabamo igifungo ndetse no gucibwa amande.”

    Hashize ameze ane muri uyu Murenge wa Nyamyumba abapolisi bafashe undi mumotari wagerageje kubaha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Icyo gihe bari bamufashe atwaye moto kandi adafite uruhushya rubimwemerera.

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko bitangaje kuba hari abantu batinyuka guha ruswa abapolisi bakirengagiza ko aribo bafite uruhare rukomeye mu kuyirwanya ari nayo mpamvu abagerageje kuyibaha bahita babafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Ati “Usibye n’abapolisi, buri muturarwanda agomba kumenya ko ruswa ari icyaha bityo bakagira uruhare mu kuyirwanya batangira amakuru ku gihe aho bayibonye, ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu.”

    Amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo ya 4 ivuga ko Umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


  • Akagambane ka Perezida Museveni mu myitwarire 'igayitse' y'u Bwongereza ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro u Bwongereza bwagaragaje ko hari ibyo u Rwanda rugikwiye kunoza mu iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu. Ibi bwabivuze bushingiye ku byo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagejeje ku kanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, kuri Raporo Mpuzamahanga ku isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu gihugu (UPR).

    Ubwo hasuzumwaga iyi raporo Minisitiri Busingye yagaragarije aka Kanama ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwashyize mu bikorwa amwe mu mahame agenga uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw'itangazamakuru, ubwigenge bw'ubutabera n'ibindi.

    Minisitiri Busingye yagaragaje ko igihugu cyagerageje gushyira mu bikorwa imyanzuro nama yose cyahawe mu mwaka wa 2015.

    Ambasaderi w'u Bwongereza mu Muryango w'Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite yagaragaje ko igihugu cye kitanyuzwe n'ibyatangajwe n'u Rwanda yerekana ko hari ibigikwiye kunozwa birimo uburenganzira bwa muntu mu by'ibanze, mu bijyanye na politike ndetse n'ubwisanzure bw'itangazamakuru.

    Yavuze ko u Rwanda nk'igihugu kiri mu Muryango w'Ibihugu bikoreshwa ururimi rw'Icyongereza rwakabaye rukurikiza amabwiriza agenga uyu muryango.

    Ati 'Nk'umunyamuryango w'Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza[…] turasaba u Rwanda kujyana n'indangagaciro z'Umuryango w'ibihugu bikoresha Icyongereza mu bijyanye na demokarasi, iyubahirizwa ry'amategeko ndetse no kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu.'

    Nyuma y'iminsi itatu gusa intumwa z'u Bwongereza i Geneve zitangaje ibi, ku wa 28 Mutarama Minisiteri y'Ubwikorezi y'u Bwongereza yatangaje ko yashyize u Rwanda kuri lisiti y'ibihugu byahawe akato, aho abagenzi baruturutsemo batemerewe kwinjira muri iki gihugu.

    Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi mu Bwongereza, Grant Shapps, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko iki cyemezo kigomba gutangira gukurikizwa ku munsi ukurikiyeho. Aha u Bwongereza bwavuze ko bwafashe uyu mwanzuro mu gukumira ikwirakwira ry'ubwoko bushya bwa COVID-19.

    Iki cyemezo cy'u Bwongereza nticyishimwe na Guverinoma y'u Rwanda maze yandika isaba ibisobanuro ku cyagendeweho hakumirwa abagenzi baruturutsemo.

    U Rwanda rwagaragaje ko ruri mu bihugu byakoze ibishoboka byose mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19, rushingiye kuri ibi rwemeza ko rutakabaye rufatirwa umwanzuro urimo akarengane nk'uyu.

    Kugeza uyu munsi u Bwongereza busa n'ubwaruciye burarumira kuri iyi ngingo kuko kugeza uyu munsi nta bisobanuro byimbitse ruratanga ku mpamvu zatumye bufata uyu mwanzuro.

    U Rwanda ruri kuzira akagambane ka Perezida Museveni

    Ku basesenguzi n'abasanzwe bamenyereye uburyo ubuyobozi bw'ibihugu bitandukanye bukoramo bahise babona ko ibi byemezo by'u Bwongereza k'u Rwanda bifite ikibyihishe inyuma. Amakuru yizewe ni uko uyu mugambi wo kwikoma u Rwanda Perezida Museveni awufitemo uruhare rukomeye abifashijwemo na Andrew Mwenda, umugabo usanzwe ufatwa nk'akaboko ke k'iburyo iyo bije mu icengezamatwara.

    Amakuru yizewe agaragaza ko hari ikigo cyo mu Bwongereza cyahawe akazi ko gushimagiza ibikorwa bya Museveni no gusiga icyasha isura y'u Rwanda mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu.

    Iki kigo gihabwa amafaranga gitanga nka ruswa ku bagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Bwongereza kugira ngo bagaragarize Guverinoma yabo ko Uganda ikora neza mu bijyanye n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu ari nako bagaragaza ko u Rwanda ntacyo rukora.

    Muri ibi bikorwa byose bigayitse iki kigo gikora cyishyurwa na Tullow Oil PLC.

    Tullow Oil PLC ni ikigo gikora ubucukuzi bw'ibikomoka kuri peteroli kikaba cyaranagize uruhare rukomeye mu mushinga wo gutangira kuyicukura muri Uganda hafi n'ikiyaga cya Albert.

    Nubwo Tullow Oil PLC igaragaza ko yamaze kugurisha ibikorwa byayo muri Uganda na TOTAL, amakuru agaragaza ko uyu mushinga ikiwufitemo inyungu kuko hari amafaranga izahabwa igihe ibi bikomoka kuri peteroli bizaba byatangiye kugezwa ku isoko.

    Ibi bivuze ko kuba Tullow Oil PLC yishyura iki kigo cyahawe akazi ko gusebya u Rwanda mu Bwongereza ibikora mu mwanya wa Museveni. Amakuru yizewe agaragaza ko umucurabwenge w'uyu mugambi mubisha wa Museveni ari Andrew Mwenda yabaye ahaye akazi ko musebereza u Rwanda mu gihe we ahanganye n'ibibazo biri mu gihugu cye.

    Ibi bikorwa byose Andrew Mwenda abikora abifashijwemo n'ubwoko w'inshuti ye usanzwe uba mu Bwongereza.

    Uretse iki kigo yahaye akazi ko kumusebereza u Rwanda uyu mugambi mubisha Perezida Museveni anawufashwamo na Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, James Duddridge.

    Duddridge ni inshuti y'akadasohoka ya Perezida Museveni cyane ko banakorana n'ibikorwa by'ubucuruzi bitandukanye, yifashisha uyu mubano bafitanye akamukoresha nk'igikoresho cyo gushyashyariza u Rwanda muri Guverinoma y'u Bwongereza. Intego ya Museveni ngo ni ugushyira umubano w'u Rwanda n'u Bwongereza wari usanzwe ari nta makemwa mu manga.

    Amakuru yizewe agaragaza ko Perezida Museveni afite uruhare mu myitwarire igayitse y'u Bwongereza k'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akagambane-ka-perezida-museveni-mu-myitwarire-igayitse-y-u-bwongereza-ku-rwanda

  • Rubavu: Umumotari yafatiwe mu cyuho agerageza guha abapolisi ruswa – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko yafashwe atwaye moto itwara abagenzi ariko we akaba yari ayitwaye adafite icyangombwa kimwemerera gutwara abagenzi (Authorisation de transport) ndetse yanayitwaraga mu masaha atemewe gukoramo ingendo kuko amabwiriza avuga ko mu gihugu hose guhera saa moya z'umugoroba buri muntu agomba kuba ari mu rugo .

    CIP Karekezi yagize ati 'Yamaze gufatwa n'abapolisi atangira kugerageza kubaha ruswa ariko bahita bamufatira mu cyuho, abonye ko afashwe yatangiye kugerageza kubarwanya ngo yiruke ahunge ariko biba iby'ubusa baramufata.'

    CIP Karekezi yakanguriye abantu kwirinda ruswa ariko cyane cyane igihe bafatiwe mu makosa kuko ruswa ari icyaha gihanwa n'amategeko ndetse ikamunga ubukungu bw'Igihugu. Yabasabye kutishyira mu bibazo bitari ngombwa.

    Ati 'Abantu bakwiye kumenya ko iyo utanze ruswa cyangwa kuyakira uba ukoze icyaha cyakugiraho ingaruka igihe cyose ubihamijwe n'urukiko. Ni icyaha gihanwa n'amategeko hakabamo igifungo ndetse no gucibwa amande.'

    Hashize ameze ane muri uyu Murenge wa Nyamyumba abapolisi bafashe undi mumotari wagerageje kubaha ruswa y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10. Icyo gihe bari bamufashe atwaye moto kandi adafite uruhushya rubimwemerera.

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko bitangaje kuba hari abantu batinyuka guha ruswa abapolisi bakirengagiza ko aribo bafite uruhare rukomeye mu kuyirwanya ari nayo mpamvu abagerageje kuyibaha bahita babafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Ati 'Usibye n'abapolisi, buri muturarwanda agomba kumenya ko ruswa ari icyaha bityo bakagira uruhare mu kuyirwanya batangira amakuru ku gihe aho bayibonye, ruswa imunga ubukungu bw'Igihugu.'

    Amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo ya 4 ivuga ko Umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umumotari-yafatiwe-mu-cyuho-agerageza-guha-abapolisi-ruswa

  • Kalisa Rashid yakuyeho urujijo ku mvune ye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu na AS Kigali, Kalisa Rashid avuga ko imvune ikomeje kumuzengereza yanateje urujijo ari imvune yakuye ku mukino wa KCCA ndetse ko atari mu ivi nk’uko abantu bakomeje kubivuga.

    Iyi mvune ya Kalisa Rashid yatangiye kwibazwaho nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yamukinishije imikino yose muri CHAN 2020, aho yavugaga ko yamwerekaga ko ameze neza.

    Guhera ku mukino wa Uganda uyu musore yasohokaga mu kibuga asa n’uwavunitse ariko bigatungura benshi kongera kumubona ku mukino ukurikiyeho, ibi byateye abantu kwibaza byinshi impamvu Mashami yamukinishaga kandi afite imvune.

    Mashami Vincent akaba yaravuze ko impamvu yamukinishaga ari uko yamwerekaga ko ameze neza mu myitozo akabura aho ahera amwicaza.

    Ati' twamukinishaga kuko yatwerekaga ko ameze neza, yabaga yitoje neza, imyitozo yose Rashid yabaga ari hejuru, n’ikimenyi menyi inshuro zose mwamubonye asohoka nta buvuzi na bumwe yigeze akorerwa kuko bwaracyaga imyitozo yose akayikora kurusha abarangije umukino cyangwa abatigeze bajya no mu kibuga.

    'Niyo mpamvu navuze ko ikibazo cya Rashid gishobora kuba ari imitekerereze (Psychological). Na we ubwe uramubaza ufite ikihe kibazo, ati nta kibazo mfite gusa mu mukino hari iminota igeramo nkumva ukuguru kwanjye kubuze imbaraga, wabaza abaganga ubuvuzi bamukoreye bati ntabwo ndetse nta n’ubuvuzi akeneye kuko nta kibazo afite, nk’umutoza ukuvuga ngo nzamureba ejo mu myitozo, mu myitozo ugasanga ameze neza nkavuga nti se simukinishe kuko abantu bavuze? Njye namukinishaga nziko ari 100%.'

    Uyu mukinnyi yavuye mu ikipe y’igihugu yajyanye n’ikipe ye ya AS Kigali muri Tunisia gukina na CS Sfaxien mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup ariko ntabwo yawukinnye kuko yongeye kuvunikira mu myitozo ya nyuma.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ari imvune yakuye ku mukino wa KCCA na AS Kigali muri Uganda ndetse ko atari imvune yo mu ivi nk’uko byavuzwe ahubwo ari ku ruhande rwaryo.

    Ati'Ni imvune nakuye ku mukino wa KCCA, naraje njya mu ikipe y’igihugu ariko nari namubwiye uko byagenze(umutoza), yavuganye n’abaganga, nakinnye umukino wa Congo nagiyemo igice mbere kigiye kurangira, nkina n’igice cya kabiri ndakirangiza, tujya muri CHAN ikomeza kuza ariko kuko bankoreraga ibizami ntibabone uko harimo ikibazo gikomeye mfite.'

    'Hari iminota yageraga hakazamo akantu gasa nakitambitse mu ruhande ku ivi. Oya ntabwo ari mu ivi ni ku ruhande. Abaye ari mu ivi ntabwo nari no kuba nkandagira kandi ubu ndagenda bisanzwe nta kibazo. Navaga mu mukino bankorera ikizami ntibagire ikintu babona, ubwo rero ntabwo nari kwanga gukina kandi babona nta kibazo, nanjye naravugaga ngo wenda ni uko hataragira imbaraga aho bankubise, na muganga Rutamu yambwiye ko ari umutsi utaraterana neza.'

    Akomeza avuga ko n’umuganga yamuhaye imyitozo agomba gukora, akayikora ariko yagera mu mukino bikongera bikaba, kugeza irushanwa rirangiye ubwo bamunyujije mu cyuma ariko ntibagira icyo babona.

    Ati'yampaga n’imyitozo nkora nkayikora twajya mu mukino kakagauruka nkabimubwira, irushanwa rirangiye banyujije mu cyuma ariko ubanza uko bancishije mu cyuma aho nababaraga batarahabonye kuko bambwiye ko nta kibazo kirimo, bambwiye gufata ikiruhuko banyereka ibyo ngomba gukora harongera haragaruka.'

    Yakomeje avua ko bari muri Tunisia ari bwo umuganga wa AS Kigali hari imyitozo yamukoresheje ahindukiye arababara, amubwira ko agomba kubanza kwivuza kuko bitangira ari gato ariko bikarangira kabaye kanini.

    Ati'turi muri Tunisia muganga Moussa yanyeretse ibyo gukora, muguhindukira arambwira ngo nshobora kuba ndwaye ku ruhande rw’ivi ngo gatangira ari gato ariko uko umuntu akomeje kuhakinisha kagenda kiyongera.'

    Yakomeje avuga ko ubu agomba kongera kunyura mu cyuma ubundi bakamubaga nyuma y’inyumweru 3 ngo azaba yagarutse kuko atari ivi arwaye.

    Yavuze ko kandi iyi mvune abayitiranya n’iyo yari afite muri Kiyovu Sports atari byo kuko muri Kiyovu Sports ikibazo yari igifite iruhande rw’ivi ahegereye ukundi kuguru ni mu gihe ubu ari ku ruhande, gusa ngo ukuguru ko ni kumwe ni ukw’iburyo.

    Ibyo kuba yararozwe nabyo yabiteye utwatsi avuga ko ari imvune yagiriye mu kibuga bamukubiseho atari ibintu yabyutse ngo asange afite.

    Ati'nahuye n’umukinnyi aramvuna, najya kuvuga ngo amarozi nari mu kibuga bakanvuna? Twese turi abantu n’ibiba mu mupira turabizi hari igihe bavuga ngo ni amarozi, buri wese agira uko abona ibintu, akabivuga bitewe n’uburyo abishaka, ariko njyewe nahuye n’umukinnyi niho navunikiye ku mukino wa KCCA.'

    Ku mukino wa Uganda Kalisa Rashid yavuye mu kibuga ku munota wa 64 asimburwa na Nsabimana Eric Zidane, ku mukino wa Maroc yavuye mu kibuga ku munota wa 73 asimburwa na Ngendahimana Eric, ku mukino wa Togo ku munota wa 56 yavuyemo asimburwa na Martin Twizeyimana ni mu gihe ku mukino wa ¼ wa Guinea yavuyemo ku munota wa 35 asimburwa na Martin Fabrice. Izi nshuro zose yavuyemo agaragaza ko yavunitse.

    Kalisa Rashid ni hano yagize imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kalisa-rashid-yakuyeho-urujijo-ku-mvune-ye

  • Ushaka kongera amaraso? Aya mafunguro ntagucike #rwanda #RwOT

    Kugira amaraso macye ni ikibazo gikunze kuba ku barwayi barembye, abakoze impanuka, abagore batwite cyangwa se abafite ikibazo cy’imirire mibi. Akenshi bikaba biterwa n’uko insoro zitukura ziba zagabanyutse nuko bikagira ingaruka ku mubiri wose muri rusange dore ko izi nsoro zitukura arizo zishinzwe gutwara umwuka wa oxygen mu mubiri.

    N’ubwo hari imiti itangwa kugira ngo babashe kuzamura umubare w’izi nsoro zitukura harimo no kuba wakongererwa amaraso, ariko hariho n’uburyo wabasha kongera amaraso yawe binyuze mu kwibanda ku gufungura amafunguro afasha kongera igipimo cy’insoro zitukura.

    Intungamubiri zifasha kongera amaraso

    Ubutare: Ubutare (fer/iron) ni bwo buza ku isonga dore ko bunagize uturemangingo tw’insoro zitukura (hemoglobin) bityo bukaba buzwiho gufasha mu ikorwa ryazo ku bwinshi.

    Amafunguro akungahaye ku butare twavuga: Inyama zitukura cyane cyane iz’inka, aha byiza ni uguhuta umufa wazo, inyama y’impyiko cyangwa se y’umwijima, imboga rwatsi zijimye nka epinari, isombe na sukumawiki (kale), ibishyimbo, umuhondo w’igi.

    Folic acid (vitamin B9): Iyi nayo iri muri vitamin z’ingenzi zifasha mu kongera amaraso ikaba iboneka cyane mu mafunguro akurikira: Ibishyimbo, avoka, imboga zijimye nka kale, isombe na epinari, urunyogwe n’ubunyobwa.

    Vitamin B12

    Iyi vitamin yihariye kuko iboneka ku bikomoka ku matungo gusa ku bwinshi nayo izamura igipimo cy’insoro zitukura.

    Aho tuyisanga cyane ni:

    Inyama zitukura

    Amafi

    Amata n’ibiyakomokaho

    Amagi

    Umuringa

    Nubwo umuringa ubwawo utongera insoro zitukura ariko utuma insoro zitukura zibasha kwinjiza ubutare zikeneye ngo ziyongere.

    Amafunguro akize ku muringa ni:

    Inyama y’inkoko

    Inyama y’umwijima

    Ibishyimbo

    Ubunyobwa

    Cherries

    Vitamin A

    Iyi vitamin nayo igira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’insoro zitukura. Ikaba iboneka muri aya mafunguro y’ingenzi:

    Imboga zijimye nka epinari, isombe na kale

    Ibirayi

    Karoti

    Poivron

    Watermelon

    Ibinyomoro

    Beterave

    Pamplemousse (gusa waba uri gufata imiti ntuyirye)

    Si ibi gusa bizwiho kongera amaraso gusa nibyo biza ku isonga mu gutuma amaraso yawe azamuka ku gipimo gishimishije. Aya mafunguro akaba ingenzi cyane ku barwayi barembye cyangwa bakirutse, abagore batwite naho iyo habaye nk’impanuka bisaba kubanza kongererwa amaraso iby’amafunguro bikazaza nyuma.

    Source: www.healthline.com

    InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ushaka-kongera-amaraso-Aya-mafunguro-ntagucike.html

  • Bijoux yasabye Papa Sava ko yamurongora| Kuva kera burya yamurwariye indege amwereka n'urukundo gusa biba imfabusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aline wamenyekanye muri filime ya Bamenya Series akinamo yitwa Bijoux yasabye Niyitegeka Gratien wamenyekanye ku mazina ya Papa Sava kubera filime y'uruhererekane akinamo yitwa Papa Sava, ko yamurongora. Ibi Bijoux yabisabiye Papa Sava mu kuganiro aba bombi bagiranye na Isimbi Tv. Muri iki kiganiro Bijoux yavuze ukuntu yahuye na Papa Sava bwa mbere ndetse anahishura kuva kera yamukundaga akagerageza no kubimwereka gusa Papa Sava ntabwo yigeze abyitaho cyane. Mu gutangira iki kiganiro, Bijoux yavuze ko yahuye na Papa Sava bwa mbere mu mwaka wa 2016 aho bahuriye mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime ya Seburikoko. Bijoux yavuze ko icyo gihe yabonaga Papa Sava yiyemera ndetse atanavuga menshi akabifata nkaho yirata gusa ngo uko iminsi yagiye yicuma nuko ubucuti bwabo bwagiye bukura, Bijoux yaje gusanga Papa Sava atiyemera nkuko yari yarabimukekeye. Bijoux yakomeje avuga ko kuva kera yakunze Papa Sava ndetse akagerageza no kubimwereka gusa Papa Sava ntiyabiha agaciro cyane ahubwo we akamufata nk'inshuti ye bisanzwe.

    Papa Sava ari kumwe na Bijoux

    Muri iki kiganiro cyaranzwe no guseka cyane kandi Bijoux yasabye Papa Sava ko yamurongora dore ko afite amafaranga kandi akaba afite n'ubushobozi bwo kurongora. Ibi Bijoux yabisabye Papa Sava nyuma yuko hashize igihe kinini Papa Sava aterekana umukunzi we. Mu gusoza ikiganiro, Bijoux yavuze ko hari ibintu byinshi akundira Papa Sava birimo gutuza no gukora ibintu ku murongo. Bijoux kuri ubu wambitswe impeta n'umusore bakundana yavuze ko nawe ubukwe bwe buri mu minsi ya vuba icyorezo cya Covid-19 nikigabanya ubukana ubukwe bukemererws kuba, ubwe nabwo buzahita buba.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bijoux-yasabye-papa-sava-ko-yamurongora-kuva-kera-burya-yamurwariye-indege-amwereka-nurukundo-gusa-biba-imfabusa/

  • Kylian Mbappe yafashije PSG guhera FC Barcelona isomo rya ruhago ku kibuga cyayo #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino wabereye ku kibuga Camp Nou,PSG yari iyobowe na Kylian Mbappe na Leandro Paredes bari ku rwego rwo hejuru bazengereje FC Barcelona iribura birangira bayitsinze ibitego 4-1.

    FC Barcelona niyo yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Lionel Messi kuri Penaliti yateye neza cyane ahana ikosa Layvin Kurzawa yakoreye kuri Frenkie de Jong mu rubuga rw'amahina.

    Iyi penaliti ntiyavuzweho rumwe kuko hari amashusho yagaragazaga ko uyu Frenkie de Jong yiteze gusa yaba VAR n'umusifuzi Bjorn Kuipers bayemeje.

    Ikipe ya FC Barcelona yagerageje gukomeza gushaka ikindi gitego ndetse ibona andi mahirwe mu rubuga rw'amahina ubwo Messi yaherezaga umupira Ousmane Dembele wari mu rubuga rw'amahina atera agashoti gato Navas aragafata.

    PSG yari iyobowe na Mbappe nyuma yo kuvunika kwa NEYMAR Jr,yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego cyiza cy'uyu Mufaransa ukiri muto waherejwe umupira mwiza na Marco Verratti,acenga myugariro wa Barca aboneza umupira mu rushundura.

    Ku munota wa 38,Moise Kean yabonye uburyo bwiza ku mupira ukomeye yateye ukurwamo n'umunyezamu Ter Stegen.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

    Igice cya kabiri cyacuramiye kuri FC Barcelona kuko ku munota wa 50 gusa PSG yabonye amahirwe akomeye ku mupira Icardi yahereje Kean atera ishoti rikomeye cyane umunyezamu Ter Stegen arahagoboka.

    Ku munota wa 65,PSG yabonye igitego cyatsinzwe na Kylian Mbappe nyuma yo kubaka umupira mu buryo buryoshye kwa Leandro wazamuye umupira mwiza kwa Allesandro Florenzi nawe awukata mu rubuga rw'amahina usanga uyu Mbappe aho ahagaze ahita atera ishoti mu izamu adahagaritse.

    Ku munota wa 68,Mbappe yaherejwe umupira asiga ab'inyuma ba FC Barcelona bari hasi by'umwihariko Pique wari ukirutse imvune ariko ateye umupira Ter Stegen awukuramo.

    Ku munota wa 70,Paris Saint-Germain yabonye coup franc yatewe neza na Paredes wateretse umupira mwiza ku mutwe wa Moise Kean wari uhagaze wenyine mu rubuga rw'amahina ashyira umupira mu rushundura n'umutwe kiba igitego cya 3 cya PSG.

    Ku munota wa 86 Kylian Mbappe yatsindiye Paris Saint-Germain igitego cya 4 ku mupira mwiza yaherejwe na Julian Draxler kiba icye cya 3 muri uyu mukino.

    Mbappe yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 3 i Camp Nou mu myaka 24 bwa mbere mu myaka 24 ya Champions League.

    Uyu mukino ubanza warangiye ikipe ya PSG iserutse gitwari kuko yateye intambwe ikomeye ishobora kuyigeza muri ¼ nyuma yo kungagirira iwayo iyi Barcelona ibitego 4-1.I Paris,Barca isabwa ibitego 4-0.

    Mu wundi mukino ubanza wa 1/16 wabaye,Liverpool yatsindiye muri Romania RB Leipzig ibitego 2-0 byatsinzwe na Mohamed Salah na Sadio Mane.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kylian-mbappe-yafashije-psg-guhera-fc-barcelona-isomo-rya-ruhago-ku-kibuga

  • Kurema Bruce Melodie wibikorwa byivugira: Ik… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro cyihariye yahaye INYARWANDA, ni nyuma y'itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko inyungu n'ibikorwa by'umuziki bya Bruce Melodie biri mu maboko ya kompanyi ya Cloud9 Entertainment kuva kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gashyantare 2021.

    Lee Ndayisaba yatangiye gukorana na Bruce Melodie nyuma y'uko uyu muhanzi atandukanye na Bwana Jean De Dieu Kabanda bari bamaranye imyaka itanu.

    Soma: Bruce Melodie yabonye umujyanama mushya, yiha intego ikomeye

    Ntacyo atamugejejeho! Kabanda atandukanye na Bruce Melodie amusigiye igikundiro cyihariye, ibikorwa bifatika n’ibikombe; ndetse imyaka ine ishize afatwa nka nimero ya mbere ya mu Rwanda.

    Ibi ariko byahuriranye n'uko Bruce Melodie ari umuhanzi w'umukozi. Ajya atebya akaririmba ko ari 'Munyakazi'.

    Mu Ukuboza 2020, Bruce Melodie yabwiye INYARWANDA ko afite intego yo kurenza imipaka umuziki w'u Rwanda, akagera ku rwego nk'urw'ingagi zo mu Birunga ku buryo bamukerarugendo bazakururwa n'umuziki we, amadevize akinjira.

    Ibi akazabikora binyuze mu gukora imiziki myiza idaheza buri wese. Yavuze ko hari ibimenyetso bimwereka ko urugamba ariho rushoboka.

    Lee Ndayisaba umujyanama we mushya yabwiye INYARWANDA ko nyuma y'ibiganiro yagiranye na Bruce Melodie yasanze bahuje intego n'ibitekerezo bahana umukono biyemeza gukorana mu gihe cy'imyaka itigeze ivugwa mu itangazo.

    Yavuze ko Bruce Melodie afite buri kimwe umujyanama yakwifuza ku muhanzi. Ko ahawe buri kimwe idarapo ry'umuziki yaryitera ibihe n'ibihe. Ati 'Ntaho Bruce Melodie atagera… Ubushake, ubwitange, impano n’Imana arabifite.'

    Yavuze ko hamwe na Bruce Melodie bazakora ibishoboka byose kugira ngo intego bihaye bayigereho.

    Lee Ndayisaba nk'umwe mu bashinzwe ibikorwa by'iterambere muri Wasafi ya Diamond, yavuze ko ashaka kubaka umuziki wa Bruce Melodie ku buryo abahanzi bakomeye bifuza gukorana nawe indirimbo.

    Ati 'Twifuza ko Bruce ibikorwa bye byivugira n’abo uvuze n’abandi bakamwishakira bagasaba gukorana nawe. Kandi birashoboka.'

    Uyu mugabo wabaye umunyamakuru n'umuyobozi mu bigo bitandukanye, avuga ko yize amasomo menshi y'ubuzima agenda akenyereraho mu rugendo rwe rw'ubuzima. Bityo ko ari menshi afite mu cyerekezo gishya ashaka guha umuziki wa Bruce Melodie.

    Ibyo wamenya kuri Lee Ndayisaba wasinyishije umuhanzi Bruce Melodie

    Lee Ndayisaba watangiye gukorana na Bruce Melodie nk'umujyanama we atuye mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata mu Ntara y'Uburasirazuba. Igice kinini cy'ubuzima yakimaze muri Tanzania no muri Kenya, aho yakoranye n'abahanzi b'amazina azwi.

    Ni umuyobozi w'ibigo bitandukanye. Ni we wari ufite mu biganza gutegura irushanwa ryahuje abanyempano mu muziki rya East Africa’s Got Talent 2019.

    Ni we muyobozi Mukuru wa kompanyi ya Cloud9 Entertainment yasinyishije Bruce Melodie. Uyu mugabo yayoboye kandi akorana n'ibigo bikomeye muri Tanzania, bitanga ishusho y'uko Bruce Melodie akomereje mu maboko meza.

    Lee Ndayisaba ari mu bantu bamaze igihe kinini muri muzika yo mu karere k'Afurika y'Uburasirazuba muri rusange. Yabaye umunyamakuru, aba n'umuyobozi w'igitangazamakuru gikomeye muri Tanzania, Clouds Tv [Cyahoze gikorera mu Rwanda].

    Birashoboka ko ari ho yakuye igitekerezo cyo gushinga kompanyi ifite izina nk'irya Cloud Tv yakoreye igihe kinini. Aziranye n'abantu benshi bafite ijambo mu muziki mu bihugu bitandukanye.

    Lee Ndayisaba ugiye gucunga inyungu za Bruce Melodie ni umwe mu bantu bamaze igihe kinini muri muzika nyarwanda ndetse n'Akarere k'Afurika y'Uburasirazuba muri rusange.

    Yagize uruhare mu gutegura ibitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda birimo icyo Vanessa Mdee yakoreye i Kigali, icy'itsinda Morgan Heritage, icya Rwanda Fiesta cyajemo Diamond Platnumz, icya Beer Fest cyajemo umunya-Nigeria Wizkid n'ibindi.

    Lee yakoranye bya hafi n'abahanzi barimo Yvan Buravan, Chege wo muri Tanzania, itsinda rya The Brothers ryasenyutse, Luwano Tosh [Uncle Austin] n'abandi.

    Bruce Melodie yatandukanye na Kabanda wari umujyanama we mu gihe cy’imyaka itanu ishize

    Muri Mutarama 2021, Lee Ndayisaba [Ubanza ibumoso] yagiranye ibiganiro byihariye na Bruce Melodie byaganishije ku gusinya amasezerano y’imikoranire

    Lee Ndayisaba yavuze ko afite intego yo kurema Bruce Melodie ufite igitinyiro mu bandi bahanzi

    Ndayisaba aziranyi n’abahanzi barimo Jaguar wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye

    Lee Ndayisaba yagize uruhare mu gitaramo umunya-Nigeria Wizkid yakoreye mu Rwanda

    Lee Ndayisaba na Koffi Olomide ukunzwe mu ndirimbo ‘Waah!’ aherutse gukorana na Diamond

    Lee Ndayisaba wegeranye n’umunyarwenya Anne Kansiime ni we wateguye irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryegukanwe n’abanya-Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103148/kurema-bruce-melodie-wibikorwa-byivugira-ikiganiro-na-lee-ndayisaba-umujyanama-we-mushya-n-103148.html

  • Imbwa yitwa ‘Lulu’ yasigiwe umurage wa Miliya… – #rwanda #RwOT

     Lulu, nyuma y’uko Sebuja (Nyirayo), Bill Dorris apfuye umwaka ushize, sebuja wayo yayisize ku nshuti ye, Martha Burton ngo azayirere ariko asiga atangaje ko imbwa ye irazwe akayabo ka Miliyoni 5 z’Amadorali mu rwego rwo kuzajya ibona ibiyitunga buri kwezi.

    Image result for dog inherits its owners' $5 million after he passes away

    Martha Burton, uri kurera iyi mbwa yitwa Lulu, yabwiye CNN ishami rya WTVF ati: “Ni imbwa nziza”. Iyi mbwa Lulu imaze igihe ikurikiranwa na Burton w’imyaka 88. Burton avuga ko yabitse isezerano nya Bill Dorris, akavuga ko Nyakwigendera yari inshuti ye magara mu buzima busanzwe. Ati: 'Bill yari inshuti yanjye. Ni byo, buri gihe yansigiraga imbwa kugira ngo nyiteho.'

    Image result for dog inherits its owners' $5 million after he passes away

    Bill yakundaga cyane imbwa ye byahebuje nk’uko Burton abishimangira, ati: “Sinzi rwose icyo nabitekerezaho kugira ngo nkubwize ukuri, gusa yakundaga rwose imbwa ye cyane birenze urugero'. Nk'uko WTVF ibitangaza, hari n’isambu ya nyakwigendera izagurishwa kugira ngo Burton azishyurwe n’ibyo azakomeza gutakaza kuri Lulu.

    Image result for dog inherits its owners' $5 million after he passes away

    Iyi mbwa yabaye inyemari ku Isi nyuma yo kuragwa miliyari hafi 5 z’amanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103147/imbwa-yitwa-lulu-yasigiwe-umurage-wa-miliyari-hafi-5-frw-ihinduka-inyemari-ku-isi-103147.html

  • Cyore:Rihanna yafotowe yakuyemo imyenda yose asigaranye umwenda w'imbere gusa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna, yatunguranye ubwo yashyiraga hanze ifoto yifotoje nta kintu yambaye uretse umwenda w'imbere (boxer)yari yambaye.

    Ibi uyu muhanzikazi yabikoze ku munsi w'abakundana (Saint Valentin)ubwo yashyiraga ku rukuta rwe rwa Instagram iyi foto yifotoje atambaye igice cyo hejuru cyose, ndetse yafashe ku mabere ye.Mu gihe ibindi byamamare byasangije abafana babo ibihe byiza barimo kuri Saint Valentin, Rihanna we siko byagenze kuko we yahise yishyiraho iyi foto.Benshi mu bamukurikira bakaba baragiye mu rujijo ndetse batangira kwibaza niba yaba yaratandukanye n'umukunzi we A $ AP Rocky bamaze iminsi bavugwa mu rukundo.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/cyorerihanna-yafotowe-yakuyemo-imyenda-yose-asigaranye-umwenda-wimbere-gusa/