Category: Uncategorized

  • Pele yahishuye ko yasambanye n'abakobwa benshi cyane ndetse atazi n'umubare w'abana yabyaye #rwanda #RwOT

    Ubu uyu musaza w'imyaka 80 yavuze ko atigeze arebera izuba abakobwa bamuzagaho bashaka kwishimira mu ntsinzi ye ariyo mpamvu ngo yakoranye imibonano mpuzabitsina n'abakobwa atazi umubare.

    Uyu munyabigwi mu mupira w'amaguru muri Brazil,yashakanye n'abagore 3,yavuze ko yabyaye abana benshi cyane ku buryo atabasha kumenya niba bamwe bakiriho.
    Yagize ati 'Mvugishije ukuri,nakoze imibonano mpuzabitsina cyane,nza kubyara abana nkaza kubamenya nyuma.'

    Abana ba Pele bazwi ni 7 barimo uwitwa Sandra Machado yihakanye kugeza ubwo urukiko rwo mu mwaka wa 1996 rwemeje ko ari umwana we.

    Abana 5 mubo Pele yemera barimo uwitwa Kelly w'imyaka 54, Edinho w'imyaka 50, Jennifer w'imyaka 42, n'impanga Joshua na Celeste w'imyaka 24 bose yababyaranye n'abagore be babiri barimo Rosemeri dos Reis Cholbi na Assiria Lemos Seixas.

    Sandra wishwe na kanseri muri 2006,Pele yamubyaranye n'umukozi wo mu rugo witwa Anisia Machado. Pele kandi mu mwaka wa 1968 yateye inda umunyamakuru Lenita Kurtz babyarana umukobwa witwa Flavia w'imyaka 52.

    Pele yahishuye ko abakobwa yaterese n'abagore yababwiye ko atari uwo kwizerwa yikundira guheheta.

    Yagize ati 'Umugore wanjye wa mbere yari abizi ko ntari umwizerwa.Ntabwo nabeshya.'

    Maria da Graca Xuxa w'imyaka 57 wahoze ari umunyamideli wakundanye na Pele afite imyaka 17,yahishuye ko Pele yamubwiye ati 'N'urukundo rufunguye ariko kuri we gusa.'

    Pele afatwa nk'umukinnyi w'ibihe byiza ku isi kuko yatsinze ibitego 1,283 mu mikino 1,363 yose yakinnye mu buzima bwe ndetse yihariye agahigo ko kuba umukinnyi umwe rukumbi watwaye ibikombe by'isi 3.

    Pele yavukiye mu muryango ukennye nubwo se yari umukinnyi anakinira ikipe ikomeye yo mu gihugu cya Brazil.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pele-yahishuye-ko-yasambanye-n-abakobwa-benshi-cyane-ndetse-atazi-n-umubare-w

  • Huye: Abantu 26 bafatiwe mu tubari tune bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus #rwanda #RwOT

    Bafashwe mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus cyorezo ari kubahiriza muri ibi bihe, cyakozwe n'ubuyobozi ku bufatanye na Polisi, Dasso n'urubyiruko rw'abakorerabushake ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hafashwe abantu 26 bari kunywera mu tubari tune.

    Yabibukije ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi cyica asaba abantu kwirinda kugikerensa.

    Ati 'Abantu bakwiye kumva ko COVID-19 ntaho yagiye. Ibyo bakora binyuranije n'amabwiriza bishobora gushyira ubuzima bwabo n'imiryango yabo mu kaga, ntabwo tuzabyihanganira, bazafatwa bacibwe amande, utubare dufunga kandi buri wese arekurwe aruko yipimishije COVID-19 yiyishyuriye.'

    Yashimiye abaturage batanze amakuru ko hari abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abasaba kubikomeza kugira ngo habe ubufatanye mu guhashya icyo cyorezo.

    Ati 'Turashimira abaturage baduha amakuru kandi dusaba n'ahandi hakorwa ibikorwa nk'ibi binyuranyije n'amabwiriza ko bakomeza kuduha amakuru.'

    Bamwe mu baturage bakunze kugaragaza ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aribo batuma icyo cyorezo gikomeza gukwirakwira bikabagiraho ingaruka zo kucyandura no gufatirwa ingamba zirimo no gushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Basaba ko abafatwa barenze ku mabwiriza bajya bahanwa by'intangarugero kugira ngo babicikeho burundu.

    Abafashwe bajyanywe n'ubuyobozi guhabwa ibihano naho utubari bafatiwemo twari dusanzwe dukora nka resitora duhita dufungwa.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye buvuga ko igenzura rikomeje.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-abantu-26-bafatiwe-mu-tubari-tune-bari-kunywa-inzoga-barenze-ku-mabwiriza

  • Ibintu 10 umugore yakorera umugabo agahora yishimye #rwanda #RwOT

    Umunezero ni inkingi ya mwamba ituma urushako ruramba kandi rukaba intangarugero. Inshuro nyinshi usanga abagore binubira ko abagabo babo batajya bishima, nyamara kandi bo ubwabo bafite urufunguzo rwo kubanezeza binyuze mu bikorwa bitavunaye kandi bitanga umusaruro mwiza bityo bakerekana Kristo mu rushako ndetse bakagira umuryango utekanye.

    1. Guha agaciro imibonano mpuzabitsina

    Nta gitangaza kinini kiri aha. Abagore bakwiye gusobanukirwa ndetse bagashyira mu nyurabwenge ko igitsina ari ikintu gikenewe cyane ku mugabo. Ariko se ibikorwa byawe byerekana ko ubisobanukiwe? Birashoboka ko wita ku bana, uteka amafunguro meza, ndetse wihanganira byinshi ugereranije n’abandi bagore uzi, ukabona ko ukora neza. Nyamara ibyo wakora byose utuzuza inshingano zo kunoza imibonano mpuzabitsina, umugabo wawe ntashobora kwishima, ahubwo wagira ibyo ugabanya ariko icyo gikorwa ukakibonera umwanya.

    2.Tegura urugo rwanyu ruse neza

    Iyo umugabo wawe yinjiye mu muryango, aba akeneye guhumeka neza ari murugo. Tekereza uko usuhuza umugabo wawe. Ese umwakirana uburakari cyangwa umureba mu maso ukavuga uti: “Honey! Nishimiye ko uri murugo”? Tunganya urugo rwawe rube ahantu umugabo wawe yumva yakiriwe ahumeka neza.

    3. Ubaha ibyo umugabo wawe akeneye

    Ni iki umugabo wawe akenera wenda ukeka ko wagabanije? Bishobora kuba imibonano mpuzabitsina, igihe wamuhaga, amafunguro wakundaga kumutegurira, cyangwa kujyana muri siporo. Ntukihagarareho mugihe umugabo wawe akubwira ibyo akeneye. Gerageza kumwumva hanyuma ukore neza kugira ngo uhaze gushaka kwe.

    4. Reka umugabo wawe ayobore

    Igitekerezo cyo kuganduka gifite abagore benshi mu maboko. Isezerano Rishya rivuga neza mu bice bitatu ko twe abagore tugomba kugandukira abagabo bacu nk’uko twubaha Umwami Yesu (Abefeso 5:22, Abakolosayi 3:18 1 Petero 3:1). Ibi ntibisobanura ko uhinduka itapi yo mu muryango abinjiye mu nzu bakandagizaho inkweto. Icyo bivuze ni uko wubaha uruhare rw’umugabo wawe nk’umuyobozi w’urugo. Mugihe murimo kungurana ibitekerezo, jya ureka umugabo wawe abe ari we utanga umwanzuro.

    5. Gusomana buri munsi

    Dore ikintu umugabo wawe azakunda rwose! Ntabwo bisaba amafaranga kandi ntibisaba igihe kirekire. Gahunda yo gusomana buri munsi bizamura umubano wawe kandi itabaza ry’ urukundo rwanyu rigahora ryaka, nk’igihe mwarambagizanyaga.

    6. Ita ku isura yawe

    Mugihe mwatangiriye gukundana, umugabo wawe yasanze umubiri wawe usa neza kandi ushimishije bityo isura yawe iramukurura. Noneho ubwo wubatse, ni ngombwa ko ukomeza gusa neza nawe akagukunda. Iyo ufashe umwanya wo kureba ibiro byawe no kwambara neza imbere y’uwo mwashakanye, bivugana imbaraga nyinshi. Agutekerezaho ibyiza ati: 'Nkwitayeho. Uracyari umwe rukumbi kuri njye, Ndashaka ko unyegera.

    7. Ibuka umunsi mwakundaniyeho

    Kwibuka ibihe byiza by’ahahise mwagiranye, bigira umumaro mwinshi ndetse bigufasha kongera kumva icyanga cy’urukundo rwanyu. Nyuma yo kwibuka umunsi mwemeranyirijweho gukundana bityo ugahora ukora ibishoboka byose byabagarura mu bihe byiza nk’ibyo.

    8. Kumwenyura

    Ushobora kuba warigeze kumva imvugo igira iti “Umugore wishimye, ubuzima bwishimye.” 'Happy wife, happy life' abagabo hafi ya bose barabyemera! Iyo umugore atishimye, abantu bose murugo barabimenya. Mugihe wumva guseka byagushizemo, senga usabe Yesu akugarurire ibihe byawe by’umunezero. Kumwenyura n’inseko nziza yawe mugihe uvugana n’umugabo wawe ivugana n’umutima we akaba yakubwira ati: “Nishimiye kuba narashakanye nawe. Nishimiye ubuzima bwiza hamwe nawe'.

    9. Vuga neza

    Ese mugihe umuntu yaba arimo gusubiramo ibintu byose ubwira umugabo wawe, byaba “amakuru akwiriye gushyirwa ku mpapuro?” Urimo kumushima no kumutera inkunga, cyangwa urimo mumunegura no kumuseby? Jya uha agaciro imbaraga z’umugabo wawe kugira ngo agushimishe kandi atunge umuryango wawe. Ntugateshe agaciro ibyo akora haba mu maso ye cyangwa ahandi. Amagambo yawe afite agaciro kuri we kuruta ay’abandi.

    10. Kumvikana no kuzuzanya ku buryo bwo kurera

    Abana ni umugisha uturuka ku Mana. Menya ko wowe n’umugabo wawe mutari mu makipe atandukanye cyangwa ngo mugire filosofiya zitandukanye zo kurera. Ugomba kujya mu mujyo umwe n’umugabo wawe kugira ngo mwunge ubumwe bityo mubashe guha abana banyu uburere bwiza.

    Muri macye, kugira urugo rwiza rwuje umunezero birahanirwa, ni yo mpamvu umugore wese akwiye gukurikiza inama zamufasha guhorana umugabo wishimye bityo uwo murage w’ibyishimo ukazagera no mu bana babo bityo Ubwami bw’Imana bukunguka.

    Source:crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-umugore-yakorera-umugabo-agahora-yishimye.html

  • Umunyamideli w'uburanga Huddah Monroe yibasiye abamushinja kuba indaya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ukomoka muri Kenya ,Huddah Monroe yasubije abantu bamushinjaga kuba indaya bitewe n'amafoto agenda ashyira ku mbugankoranyambaga ze.

    Iyi nkumi kuri ubu iri kurya ubuzima Dubai nk'uko bigaragara mu mafoto ishyira hanze iri kurya iraha. Bamwe mu bamukunzi be bakomeje kumushinja uburaya bavuga ko ari nabwo yibereye mo Dubai.

    Umwe mu bafana be ku mbuga nkoranyambaga yamubajije niba ari indya maze Huddah mu kumusubiza agira ati 'Uko niko mvuze, abantu bavuga ibyo babonye iyo babona umukobwa ukiri muto wageze kuri byinshi akora ibintu bye. Ibyo badashaka kwemera barabyanga. Ibyo nkoresha igitsina cyanjye ntawe bireba… mukomeze mutekereze ibyo mushaka'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umunyamideli-wuburanga-huddah-monroe-yibasiye-abamushinja-kuba-indaya/

  • Ikimero cya Diane ukina muri City Maid cyatumye abanyamakuru barabya indimi mu kiganiro (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda, Bahavu Jeannette uzwi nka Diane muri filime akinamo ya City Maid yateye abanyamakuru ba Isibo Tv gucika ururondogoro ubwo bakoranaga na we ikiganiro.

    Ni mu kiganiro the Choice live gikorwa na Murindahabi Irene na Dj Philbert Nizeyimana uzwi nka Phil Peter. Ubwo bari bamugize umutumirwa muri iki kiganiro,  bavugishijwe bishyira cyera kubera ikimero cye n'ubwiza bwe,aho bamutatse bamutera imitoma irenze.

    Muri iki kiganiro, Diane yari yicajwe hagati yabo bombi,ndetse bituma ikiganiro kirangwa n'ibitwenge gusa nk'uko bigaragara muri video ikurikira.

    Kanda hano hasi urebe video ya Diane kuri Isibo Tv:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ikimero-cya-diane-ukina-muri-city-maid-cyatumye-abanyamakuru-barabya-indimi-mu-kiganiro-video/

  • Sheikh Hamdan afunzwe azira kwiba arenga ibihumbi 4 by’Amadorali y’umunyamakuru Uwimana Clarisse #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ijabo Ryawe Rwanda, wabaye umunyamabanga wa Mukura VS, Sheikh Hamdan Habimana ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho kwiba amafaranga y’umunyamakuru Uwimana Clarisse angana n’ibihumbi 4100 by’Amadorali.

    Ku munsi w’ejo nibwo iyi nkuru yamenyekanye ko Sheikh Hamdan yinjiye mu modoka y’uyu munyamakuru wa B&B FM akamwiba amfaranga, gusa ubwo byavugirwaga kuri iyi radio ya B&B FM birinze gutangaza amafaranga yibwe.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwemeje ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Kinyinya aho arimo gukorerwa idosiye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyamakuru yibwe ibihumbi 4100 by’amadorali ni ukuvuga miliyoni 4 n’amafaranga ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni inkuru yatunguye benshi bitewe n’uburyo uyu mugabo yari asanzwe azwi ndetse ko afite n’amafaranga menshi.

    Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo idosiye y’uyu mugabo iribumare gukorwa ubundi igahita ishyikirizwa ubugenzacyaha.

    Sheikh Hamdan Habimana afunzwe azira kwiba amafaranga ya Uwimana Clarisse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sheikh-hamdan-afunzwe-azira-kwiba-arenga-ibihumbi-4-by-amadorali-y-umunyamakuru-uwimana-clarisse

  • UN yamaganye igitero cy'abasirikare ba Uganda ku Banyamakuru #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Abibumbye-ONU wamaganiye kure igitero cyakozwe n'abashinzwe umutekano ku banyamakuru muri Uganda, abatari bake bakaba barahakomerekeye.

    Aba banyamakuru bakozwe ho igitero n'igisirikare cya Uganda, bari bagiye mu kiganiro n'intumwa ya rubanda Robert Kyagukanyi azwi kw'izina rya Bobi Wine, igihe yari ku biro by'ishami ry'umuryango mpuzamahanga ryita ku burenganzira bwa muntu, ashaka kwerekana uburyo uburenganzira bwa muntu buhungabanywa mu gihugu.

    Igipolisi cya Uganda gitangaza ko abashinzwe umutekano barimo batataya ikoraniro ritemewe n'amategeko, kikavuga ko bibabaje kubona hari abanyamakuru bakomerekeye muri icyo gikorwa.

    Ibi bibaye mu gihe impungenge zikomeza kwiyongera ko Leta ya Uganda irimo gutoteza abatavuga rumwe n'ubutegetsi nyuma y'intsinzi ya Perezida Yoweri Museveni mu matora aheruka yabayemo ukutumvikana kwinshi.

    Amashusho yafashwe yerekana abasirikare ba Uganda barimo biruka ku banyamakuru bakubita n'inkoni. Bari bategereje ko Bobi Wine abonana n'abayoboye iryo shami kugira ngo asabe ko haba amatohoza ku ihohotera ry'uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu.

    Anyuze ku rubuga rwa Twitter, Bobi Wine yanditse ati: 'Uyu munsi twagiye ku biro by'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu i Kampala kugira ngo dutange urwandiko rwo kwamagana inyuruzwa/ishimutwa rikomeje, iyicarubozo n'ubwicanyi bukorerwa abanywanyi bacu. Igisirikare cyari kirindiriye hanze y'irembo ry'ibiro by'iri shami, bateye kandi bakubita abanyamakuru n'abatowe!'.

    Akomeza ati' N'agasuzuguro kenshi cyane, bateye uwo ari we wese bashobora gushyikira agakubitwa nta mpuhwe. Bamenaguye ibirahure by'imodoka zari zaduherekeje. Abatari bake bajyanywe mu bitaro. Ariko Museveni ntashobora kuduhatira kwishyikana'.

    Bamwe mu banyamakuru barakomeretse cyane ndetse bamwe berekanwa barimo bava amaraso mu mutwe bafise n'ibikomere.

    Ibi byabereye hafi y'ibiro by'iri shami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ku murwa mukuru Kampala.

    Igipolisi kivuga ko cyatangiye amatohoza kugira ngo kimenye ibyatumye abanyamakuru n'abandi banyagihugu bakubitwa n'abasirikare.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda Brig Gen Flavia Byekwaso yanditse kuri Twitter ko 'itsinda ry'abantu bari kumwe na Bobi Wine bateye umwe mu bashinzwe umutekano, biba ngombwa ko bakoresha ingufu mu kubigiza inyuma, hahita haduka imishyamirano'. Arahakana ko ari igitero cyari kigamije abanyamakuru ubwabo.

    Ishyaka rye rimenyesha ko hari abanywanyi baryo batari bake baburiwe irengero rikavuga ko hari nababoze igufa aho bapfungiwe.

    Bobi Wine w'imyaka 38, umunyamuziki wahinduye akajya muri Politike, niwe wari ukomeye cyane mu bantu 11 bari bahanganye na Prezida Yoweri Museveni w'imyaka 76 mu matora aheruka muri icyo gihugu yabaye ku wa 14 z'ukwa mbere 2021.

    Aya matora nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yatsinzwe na perezida Museveni ku majwi 58.64%, naho Bobi Wine aza ku mwanya wa kabiri n'amajwi 34.83% ariko ntiyemera ibyavuye mu matora, aho avuga ko yabayemo ubujura, ibihakanwa na Komisiyo ishinzwe amatora muri UGanda.

    Kuva ku munsi w'amatora, haciyeho iminsi urugo rwa Bobi Wine rukikijwe n'abashinzwe umutekano, nta muntu usohoka kandi nta n'uwinjira. Yabashije gusohoka ku itegeko ry'urukiko rukuru rw'iki gihugu, aho rwahise rutegeka ko abasirikare n'abapolisi bava ku rugo rwe, maze nawe ashobora kuvugana n'abanyamakuru.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/un-yamaganye-igitero-cyabasirikare-ba-uganda-ku-banyamakuru/

  • New Zealand: Amashuri agiye gutanga ku buntu ibikoresho by'isuku byo mu mihango #rwanda #RwOT

    Guhera mu kwezi kwa gatandatu amashuri yose yo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) azatangira gutanga ku buntu ibikoresho by'isuku abagore n'abakobwa bifashisha mu mihango.

    Ni muri gahunda yo guhangana n'ikibazo cy'abanyeshuri bamwe badafite ubushobozi bwo kwibonera ibyo bikoresho.

    Abategetsi bahangayikishijwe n'uko abanyeshuri bamwe b'abakobwa basiba kujya ku ishuri kubera kubura ibyo bikoresho by'isuku.

    Ni icyemezo gikurikiye gahunda y'igerageza ry'iyo gahunda yabaye mu mwaka ushize igakorerwa mu mashuri 15.

    Madamu Jacinda Ardern, Minisitiri w'intebe wa New Zealand, yagize ati: 'Urubyiruko ntirukwiye kunanirwa kwiga bitewe n'ikintu gisanzwe mu buzima bwa kimwe cya kabiri cy'abaturage'.

    Madamu Ardern yavuze ko umuntu umwe mu rubyiruko muri buri bantu 12 yasibaga kujya ku ishuri kubera kubura ibikoresho by'isuku yo mu mihango, aho ab'amikoro macye baba badashobora kubona ibikwiye byo kwifashisha.

    Kuri uyu wa kane, yavuze ko gutanga ibyo bikoresho by'isuku ari bumwe mu buryo leta ye ishobora guhangana n'ubukene, kongera umubare w'abitabira ishuri, no 'guteza imbere imibereho myiza y'abana'.

    Guhera ubu kugeza mu mwaka wa 2024, iyi gahunda izatwara leta ya New Zealand agera kuri miliyoni 18 z'amadolari y'Amerika (arenga miliyari 17Frw).
    Mu kwezi kwa gatandatu amashuri yo muri New Zealand azatangira gutanga ibikoresho nk'ibi by'isuku yo mu mihango
    Mu kwezi kwa gatandatu amashuri yo muri New Zealand azatangira gutanga ibikoresho nk'ibi by'isuku yo mu mihango

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/18/new-zealand-amashuri-agiye-gutanga-ku-buntu-ibikoresho-byisuku-byo-mu-mihango/

  • Polisi yataye muri yombi abantu bane baregwa kuzinga indabo z'iroza mu noti #rwanda #RwOT

    Polisi ya Malawi yataye muri yombi abantu bane baregwa gukoresha amafaranga y'inoti mu kuzinga imitako y'indabo z'impano zo ku munsi w'abakundana w'itariki ya 14 y'ukwezi kwa kabiri uzwi nka Saint Valentin (Valentine's Day).

    Amafoto y'indabo z'iroza zizinze mu noti z'amakwacha 2000 (aya arenga gato 2500Frw), ku cyumweru yaracicikanye mu matsinda yo kuri WhatsApp muri icyo gihugu.

    Emmanuel Malasa, umutegetsi mukuru ushinzwe iperereza wo muri banki nkuru ya Malawi, yavuze ko ibiro bye bimaze igihe bikora iperereza ku bufatanye na polisi ngo hatabwe muri yombi abangiza inoti ku bushake.

    Mbere yaho, banki nkuru ya Malawi yari yavuze ko biyitwara amafaranga menshi mu gusimbuza inoti zishaje.
    Polisi ivuga ko abo batawe muri yombi mu mujyi wa Blantyre uri mu majyepfo y'igihugu bashinjwa 'gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko'.
    Ivuga ko bashobora gucibwa amande agera kuri miliyari 5 z'amakwacha (arenga miliyari 6,4Frw) mu gihe icyaha cyaba kibahamye. Uko ari bane bavuze ko ari abere.
    Isoko y' inkuru BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/18/polisi-yataye-muri-yombi-abantu-bane-baregwa-kuzinga-indabo-ziroza-mu-noti/

  • Ntabwo igisobanuro cya Demokarasi gitangwa n’u Burayi #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Richard Austin Quest wa CNN umaze iminsi ari mu Rwanda wanasuye ibikorwa binyuranye byo muri iki gihugu.

    Muri kamwe mu duce tw’iki kiganiro Perezida Kagame Paul yagiranye n’uyu munyamakuru ukomeye muri America, bavugana ku bijyanye na Demokarasi.

    Ibihugu bikomeye birimo ibyo ku mugabane w’u Buranyi na America byakunze gutunga agatoki abayobozi b’Ibihugu byo ku mugabane wa Africa ko bahonyora amahame ya Demokarasi by’umwihariko kuko bakunze kumara igihe kinini ku butegetsi.

    Gusa abayobozi b’Ibihugu bya Africa na bo bakunze gusubiza bariya bo muri biriya bihugu ko bafite uburyo bayoboramo ibihugu byabo kandi bujyanye n’ugushaka kw’abaturage babo.

    Muri aka gace k’ikiganiro gakomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Perezida Paul Kagame yavuze ko muri ibyo bihugu bivuga ko byakataje muri Demokarasi na ho ibyaho atari shyashya ku buryo byakomeza kwiyita abarimu ba Demokarasi.

    Perezida Kagame agaruka ku bivugwa ko amahame ya Demokarasi ari amwe bityo ko akwiye kubahirizwa mu bihugu byose, akavuga ko we adakwiye kumva ibivugwa n’u Burayi ahubwo ko areba ibifitiye akamaro Abanyarwanda.

    Umunyamakuru Richard Austin Quest avuga ko nta muyobozi wo muri biriya bihugu 'umara igihe kinini ku buyobozi nk’uko bikorwa na bamwe bo muri Africa.'

    Perezida Kagame amusubiza agira ati 'Ntabwo ibyo nabyitaho, umuyobozi w’i Burayi ni uw’i Burayi.'

    Umunyamakuru akomeza amubwira ko abayobozi bose bakwiye kubigenza nk’uko bikorwa n’ab’i Burayi no muri America.

    Yagize ati 'Niba uriho urambwira ko buri wese agomba gukurikiza ibyavuzwe n’u Burayi, njye ntabwo ndi muri abo bantu. U Burayi na America (Western Word) ni yo ubwayo, hari byinshi byiza bakora, hakaba n’ibindi byinshi bibi bakora

    Yagize ati 'Ntabwo igisobanuro cya Demokarasi gitangwa n’ibihugu by’i Burayi na America (Westerm World), oya. Niba ari ko bimeze, byaba biterwa niki kugira ngo habeho kwivuguruza muri ibyo bihugu, aho tubona bimwe mu bihugu batora abayobozi babo ariko nyuma bakaza kwamagana wa muyobozi bitoreye.'

    Perezida Paul Kagame wakunze kuvuga ko Demokarasi ikwiye kujyana n’umurongo w’igihugu, amateka yacyo ndetse no gushaka kw’abaturage, muri iki kiganiro yavuze ko uko imiyoborere y’i Burayi atari iyo igomba kuba ikita rusange mu bihugu byose.

    Ati 'None uriho urambwira ko Demokarasi ifite ibyiza n’ibibi byayo aho ari ho hose haba i Burayi cyangwa ahandi hose, ariko ntabwo nagendera mu murongo w’u Burayi.'

    Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo n’ibyerekeye Paul Rusesabagina uri gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda kubera ibyaha birimo iby’iterabwoba akekwaho.

    Perezida Kagame avuga ko abakunze kuvuganira Paul Rusesabagina bari bakwiye no guhindukira bakibuka inzirakarengane ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ntabwo-igisobanuro-cya-Demokarasi-gitangwa-n-u-Burayi