Category: Uncategorized

  • FC Porto yatsinze Juventus iyiha umukoro mu mukino wo kwishyura #rwanda #RwOT

    Juventus yari ku rwego rwo hasi mu kurema ibitego,yatsindiwe muri Portugal ibitego 2-1 biyibuza kubona icyizere cyo kuzakina umukino wo kwishyura ituje.

    Hakiri kare ku munota wa 01,ikipe ya FC Porto yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mehdi Taremi ku mupira yiherewe na Rodrigo Bentancur washakaga guhereza umuzamu awihera uyu musore wari inyuma ye aroba umunyezamu Wojciech Szczesny.

    Iki gitego cya Taremi cyinjiye mu masegonda 61 nicyo cyihuse mu mikino Yo gukuranamo ya Champions League,nyuma y'icya David Alaba cyinjiye ku isegonda rya 24 bahuye na Juventus muri 2013.

    Juventus idafite umukino uryoheye ijisho,yagize ibyago itakaza kapiteni wayo Giorgio Chiellini hakiri kare ku munota wa 30 asimburwa na Mehdi Derimal.

    Juventus yagerageje guhererekanya umupira mu gice cya mbere ariko yatakazaga imipira myinshi byatumye itabasha kubona igitego cyo kwishyura cyangwa gutera mu izamu.

    Nkuko byagenze mu gice cya mbere,Juventus yatsinzwe igitego cya kabiri ku isegonda rya 19 igice cya kabiri cy'umukino gitangiye ubwo Alas yacengaga abakinnyi bayo ahereza umupira mwiza Moussa Marega wari wenyine mu rubuga rw'amahina awuboneza mu rushundura.

    Andrea Pirlo yinjije mu kibuga Alvaro Morata na Aaron Ramsey kugira ngo yishyure ariko biramugora cyane.

    Kera kabaye ku munota wa 82, Federico Chiesa yatsindiye Juventus igitego cy'impozamarira ku mupira mwiza yahawe na Rabiot.

    Nyuma y'iki gitego,Juventus yabonye amahirwe akomeye ubwo Morata yasigaranaga n'umunyezamu bonyine ananirwa gutsinda.

    Juventus yashoboraga kubona penaliti ku munota wa nyuma w'inyongera w'umukino ubwo Ronaldo yagushwaga mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi yemeje ko umukino urangira ari 2-1 bya Porto.

    Mu wundi mukino wabaye uyu munsi muri Champions League,Borussia Dortmund yatsindiye Sevilla iwayo ibitego 3-2.

    Sevilla niyo yafunguye amazamu ku munota wa7 ku gitego cyatsinzwe na Suso hanyuma BVB ishyiramo ibindi 3 mu gice cya mbere ibifashijwemo na Dahoud ku munota wa 19 na Haaland washyizemo 2 kuwa 27 na 43.Sevilla yabonye igitego cya 2 ku munota wa 84 gitsinzwe na De Jong.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-porto-yatsinze-juventus-iyiha-umukoro-mu-mukino-wo-kwishyura

  • Abantu batatu bishwe na COVID-19 mu Rwanda, hakira 443 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 17 Gashyantare 2021,abantu batatu bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 243 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 122 bakagera ku 17,716. Abarembye ni 11.

    Abamaze gukira biyongereyeho 443 bagera ku 15,918.

    Abitabye Imana ni abagabo batatu b'imyaka 57, 38 (i Kigali) na 68 (i Bugesera).

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Nyuma yaho Leta ya Afurika y'Epfo ifashe umwazuro wo guhagarika gutanga urukingo rwa AstaZeneca mu gukingira Coronavirus, kuri ubu yakiriye icyiciro cya mbere cy'urukingo rwa Johnson & Johnson.

    Urukingo rwa AstaZeneca rwahagaritswe gutangwa kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko uru rukingo rutabasha guhashya ubwoko busashya bwa Coronavirus.

    Kuri ubu iyi leta yamaze kwakira icyiciro cya mbere cy'urukingo rwa Covid-19 rwakozwe na Johnson&Johnson. Guverinoma yatangaje ko uru rukingo rugiye kubikwa ahantu hatekanye mu ntara ya Gauteng.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Zweli Mkhize yavuze ko bakiriye icyiciro cya mbere cy'urukingo rwa Johnson&Johnson kandi ko biteguye kurutanga vuba.

    Uru rukingo ruje rukenewe kuko Afurika y'Epfo iri mu bihugu byibasiwe cyane n'iki cyorezo. Hamaze kwandura abasaga miliyoni ndetse cyahitanye abasaga ibihumbi 48.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-batatu-bishwe-na-covid-19-mu-rwanda-hakira-443

  • Umukecuru yishwe n'imodoka y'umukobwa we ubwo yarimo kwishimira urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ubwo uyu mukecuru yari avuye gukingirwa ari kumwe n'abagize umuryango we,bageze mu muhanda bibanga mu nda niko kuva mu modoka kugira ngo bifate amafoto ariko nyakwigendera Edna akomeza kugenda mu muhanda yishima nibwo iyi modoka y'umukobwa we yari iparitse ahantu hamanuka yaje kwimanura iramugonga arapfa.

    Madamu Edna Batista da Cruz yapfuye kuwa Mbere ubwo yari avuye ku bitaro gukingirwa Covid-19 ari kumwe n'abakobwa be babiri barimo uw'imyaka 61 wahagaritse imodoka ngo babanze bifate amafoto ku muhanda ahari indabyo nziza.

    Uyu mukobwa wa nyakwigendera Edna yabwiye polisi ko yaparitse imodoka ahantu hahanamye hafi y'umuhanda arangije arayizimya.

    Iyi modoka yaje gusubira inyuma bitunguranye ikubita uyu mukecuru wari uyihagaze imbere ahita yitura hasi arapfa.

    Aba bakobwa bataye umutwe ariko baza guhamagara ubutabazi bujyana uyu mukecuru ku bitaro gusa yaje gupfa azize ibikomere yagize.

    Abana b'uyu mukecuru nabo bahise bahungabana ubu barwariye mu bitaro.Mu gihugu cya Brazil,abantu miliyoni zikabakaba 10 bamaze kwandura Covid-19 muri bo 241,000 yarabishe.


    Mukecuru Edna watabarutse aari mu byishimo byo guhabwa urukingo rwa Covid-19

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukecuru-yishwe-n-imodoka-y-umukobwa-we-ubwo-yarimo-kwishimira-urukingo-rwa

  • Umusore yakoze benshi ku mutima nyuma yo kugurira umubyeyi we imodoka y'ubwoko bumwe n'iye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aya mafoto yayashyize kuri Twitter avuga ko ashimira Imana yamushoboje kuba yabashije kugura imodoka ye n'iy'umubyeyi we wamureze kugeza ubwo ateye imbere.

    Uyu musore yavuze ko ari Hyundai nshya yakozwe muri uyu mwaka mu butumwa yashyize kuri Twitter kuwa 14 Gashyantare uyu mwaka.

    Uyu musore ukoresha amazina ya Jalen Tyrone kuri Twitte,igihugu akomokamo ntabwo cyavuzwe gusa yashimiwe na benshi kuba yibutse gushimira umubyeyi we.

    Muri iyi tweet yakunzwe n'abantu barenga ibihumbi 80 abasaga ibihumbi 6 bakayisangiza abandi,uyu musore yagize ati 'Naguze imodoka ya mama n'iyanjye za Hyundai 2021 zisa.Byose kubera Imana.'

    Bamwe mu bashimiye uyu musore harimo uwagize ati 'Wakoze neza….Ntewe ishema cyane nawe ndetse na mama wawe.'

    Undi yagize ati 'Ni ikibazo cy'igihe gusa,nanjye mama azayibona ibihe nibigenda neza.'

    Undi ati 'Inseko ya mama we irabigaragaza,nkunda mama.'

    Benshi bifurije uyu musore umugisha barimo n'uwamubwiye ati 'Imana ikomeze kugufasha ukomeze kumukorera byinshi.Ababyeyi bakwiriye byinshi.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yakoze-benshi-ku-mutima-nyuma-yo-kugurira-umubyeyi-we-imodoka-y-ubwoko

  • Itangazo: Uwitwa MUKAMISHA Mathilde yasabye guhindura amazina akitwa MUKAMISHA Kanzigiye #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUKAMISHA Mathilde yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUKAMISHA Kanzigiye
    mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina yiswe n'ababyeyi.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-mukamisha-mathilde-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mukamisha

  • Nyarugenge:Imodoka zisaga 16 zirimo iya Sugira Ernest zahiriye mu igaraje zirakongoka #rwanda #RwOT

    Ahagana mu masaha ya saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu,nibwo hamenyekanye amakuru ko igarage ryitwa Pure Pro ryafashwe n'inkongi y'umuriro mu buryo butunguranye, hahiramo ibikoresho byinshi birimo imodoka zitandukanye.

    Nyiri iryo garaje yatangaje ko hahiriyemo imodoka 16 zari zaje mu igaraje harimo niya rutahizamu Sugira ernest ukinira ikipe yigihugu yumupira w'amaguru AMAVUBI

    Yanavuze ko icyateye iyo nkongi y'umuriro ari insinga z'amashanyarazi.

    Sugira yabwiye FunClub yavuze ko n'ubwo imodoka ye itari ihenze ariko gushya kwayo byamwiciye imibare.

    Ati “Ni ibyago nagize nk'abandi bose bari bazanye imodoka hano ariko tugomba kwihangana nta kundi. Imodoka yanjye iri mu bwoko bwa Colora Altis nayiguze miliyoni 7' z'u Rwanda.”

    “Ntabwo ari imodoka ihenze, ariko urabyumva nawe gutakaza imodoka ni akababaro gakomeye kuko biba bigushyize mu yindi mibare utateganyije.”

    Yakomeje avuga ko agiye gutegereza icyo ubwishingizi buzamubwira, kuko kampanyi z'ubwishingizi zishyura bitewe n'icyatewe n'impanuka kandi nanone bijyanye n'ibikubiye mu masezerano mwagiranye.

    Sugira wari kumwe n'Amavubi muri CHAN 2020 iheruka kurangira muri Cameroon itwawe na Maroc,yavuze ko ntawe yashinja iyi nkongi ndetse ko ibi yabifashe nk'ibyago bisanzwe.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imodoka-20-zirimo-iya-sugira-ernest-zahiriye-mu-igaraje-zirakongoka

  • Abakinnyi babiri ba FC Barcelona batukanye ku babyeyi mu mukino banyagiwemo na PSG #rwanda #RwOT

    Ubwo PSG yari ibamereye nabi iri kubasatira cyane, Gerard Pique wari hasi ku buryo bugaragarira buri wese muri uyu mukino,yatukanye na Antoine Griezmann ibitutsi bikomeye bigera nubwo bagera ku babyeyi.

    Amashusho yafashwe aba bombi bari gutukana niyo yahamije ibi bitutsi bya Pique wagowe cyane no guhagarika Mbappe bikagera ubwo amutsindana ibitego 3 muri 4-1 batsinzwe.

    Icyakora,uku gutukana kwabaye ubwo amakipe yombi yari akinganya igitego 1-1 gusa Pique yababajwe n'imyitwarire ya Griezmann wahushije igitego cyabazwe ubwo yazamukanaga umupira yari ahawe neza na Messi yawutera ukajya hanze.

    Messi yari yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cya penaliti yateye neza nyuma y'aho umusifuzi yemeje ko Kurzawa yategeye mu rubuga rw'amahina de Jong nyamara yiteze.

    Ubwo PSG yari imaze kwishyura iki gitego ibifashijwemo na Mbappe,Pique yasabye asakuza bagenzi be kugerageza kugumana umupira.

    Yagize ati 'Mureke tugumane umupira igihe kinini.'Griezmann yahise amusubiza ati 'Tuza, Geri,reka gusakuza.Aba bahise batukana cyane ku babyeyi gusa ntibyabujije umukino gukomeza.

    Myugariro Lenglet niwe wahosheje uyu mwaka mubi wari hagati y'aba bombi ariko bose banzuye ko batuza kuko barimo gusatirwa cyane.

    Mu gice cya kabiri nibwo PSG yatsinze ibitego byisukiranya ibifashijwemo na Mbappe wongeyemo ibindi 2 na Moise Kean watsinze ikindi n'umutwe.Umukino wo kwishyura ni kuwa 10 Werurwe 2021.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-babiri-ba-fc-barcelona-batukanye-ku-babyeyi-mu-mukino-banyagiwemo-na

  • Imodoka 16 zirimo iya Sugira Ernest zahiriye… – #rwanda #RwOT

    Saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo igaraje ry'uwitwa 'Murara Arthur' ryarimo imodoka 16 ryafashwe n'inkongi zirashya zirakongoka.

    Muri izi modoka zahiye harimo n’ivatiri yo mu bwoko bwa Colora Altis ya rutahizamu wa Rayon Sports Sugira Ernest ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw. Ababonye intandaro y’iyi nkongi, bavuze ko yatewe n'ibishashi by'umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

    Bivugwa ko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho byarimo.

    Aganira na InyaRwanda.com, Sugira Ernest yemeye ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje, ndetse anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

    Polisi iracyakora iperereza kugira ngo imenye icyateye iyi nkongi ndetse n’ababuriyemo ibyabo bafite ubwishingizi bishyurwe.

    Igaraje ryahiriyemo imodoka 16 zirimo n’iya Sugira Ernest

    Hahiriyemo buri kimwe cyose cyarimo

    Polisi yatabaye irazimya n’ubwo ntacyarokotse mu byari muri iri garaje

    Abaturage bashungereye bareba iyi nkongi

    Sugira Ernest yaguye mu kantu kubera iki kiza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103174/imodoka-ya-sugira-ernest-yahiriye-mu-igaraje-i-nyamirambo-irakongoka-amafoto-103174.html

  • Juno Kizigenza yavuze ko yashatse kuva mu ish… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yigaga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye yasubiyemo indirimbo irakundwa, ariko abantu benshi ntibamenya umuhanzi wayiririmbye.

    Icyo gihe yumvaga ashaka gufatirana igikundiro yari abonye ashaka kuva mu ishuri agakora umuziki ariko mubyara we w'umuhanzi Mr Kagame amugira inama yo kubanza gusoza ishuri.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NAZUBAYE’ Y’UMUHANZI JUNO KIZIGENZA

    Umuhanzi Kwizera Bosco Junior [Juno Kizigenza], avuga ko inama yagiriwe na Mr Kagame arizo zatumye abasha gusoza amashuri yisumbuye, hanyuma abona gukora umuziki.

    Ati 'Nkiga numvaga naratinze kurangiza kwiga Secondaire. Noneho ndabyibuka nigaga nko mu wa Gatanu nasubiyemo akaririmbo karaza karahatwika ariko abantu batazi ngo ndi inde.'

    'Hanyuma Kagame ndamusarana mubwira ko nshaka gukora umuziki. Akajya ambwira ati 'tegereza nyine usoze amashuri' ariko ubu nibwo mbibona nyine ko byari byiza gutekereza kurangiza kwiga.'

    N’ubwo Mr Kagame ari umuhanga mu kwandika indirimbo, Juno Kizigenza avuga ko indirimbo ze ari we uziyandikira kuko Mr Kagame atajya azigiramo uruhare.

    Yavuze ko Kagame ari inshuti ye ya hafi ihora imubwira uko akwiye kwitwara mu muziki. Ati 'Turaganira, ni umusani nyine umazemo igihe bya hatari. Urumva, aba azi byinshi kundusha, angira inama bya hatari. Turi 'close' cyane.'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAZUBAYE’ YA JUNO KIZIGENZA

    Uyu muhanzi yavuze ko ku bwe yumva yava mu bahanzi bakizamuka, ariko kandi ngo bizagenwa n'abafana be mu muziki. Yavuze ko abahanzi bashya bari kwigaragaza muri iki gihe harimo Ariel Wayz, Nel Ngabo, Ish Kevin, Kivumbi na Kevin Kade.

    Juno Kizigenza uri gufashwa na Bruce Melodie, avuga ko muri iki gihe bari gupanga uko bakorana indirimbo.

    Anavuga ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo ye 'Nazubaye' ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho, kuko yashakaga kwizihiza umunsi w'abakundana 'Saint Valentin' afite umukunzi, ariko Nyampinga yateretaga akamwanga.

    Kizigenza ni umusore w'imyaka 21 y'amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w'abana barindwi.

    Yarangije amashuri yisumbuye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG).

    Kizigenza avuga ko yakuze akunda gukina umupira w'amaguru akumva azawukomeza nk'umwuga ariko ageze mu mashuri yisumbuye yirundurira mu muziki.

    Gukunda umupira ni nabyo byatumye Se amuha akabyiniriro ka 'Kizigenza' kuko yabonaga ukuntu umwana we ashabutse.

    Urukundo rw'umuziki rwaganjije muri we, atangira kwiga gucuranga gitari na Piano birangira iby'umupira abishyize ku ruhande n'ubwo yari yarakuze yumva ko ari zo nzozi ze.

    Icyo gihe yahise atangira gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, aho yakoze iyitwa 'Motigbana' ya Olamide ayita 'Fata umwana' n'izindi.

    Yanasubiyemo indirimbo 'Katerina' hanyuma umuntu wakoraga ku ishuri yigagaho akajya ayumvisha Bruce Melodie. Asoje amashuri yisumbuye yabwiye Bruce Melodie n’uyu muntu wakoraga ku ishuri, ko ashaka gukora umuziki nk'umwuga, bemera kumufasha.


    Juno yatangaje ko yashatse kuva mu ishuri kubera umuziki

    Mr Kagame yagiriye inama Juno Kizigenza yo kubanza gusoza amashuri mbere y’uko yinjira mu muziki

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZI JUNO KIZIGENZA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103168/juno-kizigenza-yavuze-ko-yashatse-kuva-mu-ishuri-kubera-umuziki-mubyara-we-mr-kagame-aramu-103168.html

  • Mu magambo yuje urukundo, Tom Close yongeye kwibutsa Tricia urwo amukunda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tom Close n'umufasha we Niyonshuti Ange Tricia bongeye kubwirana amagambo y'urukundo, ndetse aryoheye amatwi ku munsi w'abakundana wizihizwa kuya 14 Gashyantare.

    Tom Close ni we wafashe iya mbere ashyira kuri Instagram ifoto ye na Tricia ndetse ateruye umwana wabo, maze iyo foto ayiherekeza amagambo meza agira ati:'Umunsi mwiza w'abakundana kuri wowe Tricia rukundo rwanjye.Ni wowe untembamo nk'uko amaraso atemba mu mubiri.'

    Tricia ntiyabyiheranye kuko na we yahise amasubiza mu magambo meza agira ati:'Wakoze cyane .Imana ikomeze iduhe kuba umwe kugeza tubonye ubuvivi.Ndagukunda birenze igisobanuro cy'Ijambo ubwaryo.'

    Tom Close na Tricia ni imwe mu macouple abanye neza hano mu Rwanda ndetse ,ntibajya bahisha iby'urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga ,aho bagenda babwirana amagambo meza y'abakundana.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuje-urukundo-tom-close-yongeye-kwibutsa-tricia-urwo-amukunda/