Category: Uncategorized

  • Harmonize yariye karungu nyuma yo kubona Rayvanny asomana n'umwana w'umukunzi we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Harmonize wariye karungu kubera ibyo hanavuka amakimbirane ku mpande zitandukanye, aho Harmonize atiyumvisha uburyo Rayvanny ari gutereta umwana w'umukunzi we amushyira mu bishuko. Kajala nawe uri mu munyenga w'urukunmdo na Hamonize yamenye amakuru ko umukobwa we yahuye na Rayvanny ari Hamisa Mobetto umumugemuriye mu nzu aho atuye.

    Kajala uri mu rukundo na Harmonize

    Kajala Masanja na Hamisa Mobetto, bari basanzwe ari inshuti magara, aho basuranaga umunsi ku munsi. Uyu mukobwa we witwa Paula, yasuraga Hamisa Mobetto bisanzwe nk'abashuti. Hamisa yabwiye umukunzi wa Harmonize, Kajala ngo namuhe Paula batembere banajyane muri Siporo. Yarabyemeye naho Hamisa ashyiriye Rayvanny uyu mukobwa barishimana karahava.

    Kajala na Hamisa binjiye mu makimbirane

    Mu kwishimana, Rayvanny yaje no gushyira amashusho kuri instagram yerekana uburyo ari gusomana n'uyu mwana wiga mu mashuri makuru Paula. Gusa byaje gusakuza Rayvanny yigira inama yo gusiba ayo mashusho.

    Kajala uri kubabazwa n'ubuhemu Hamisa yamukoreye akagaba umwana we kwa Rayvanny mu nzu, yavuze ko ku ya 9 Gashyantare 2021, yemereye Hamisa kujyana umukobwa we wari uvuye ku ishuri saa sita ariko amujyana kwa Rayvanny amusigayo.

    Ati: 'Ndi umubyeyi urera umwana wanjye mu bihe bigoye cyane, nagerageje kumuha ibyo yashakaga byose kugira ngo ashobore gusohoza inzozi ze nk'umukobwa kandi nshobore kwishingikiriza. Kuri we mu gihe kizaza'.

    Hamisa Mobetto na Paula, yashyiriye Rayvanny

    Hamisa Mobeto we yiregura avuga ko umwana we yamujyanye muri Siporo ya Gym akamusigayo ibyakurikiye atabizi. Hamonize nyiri 'Konde Music Worldwide (KondeGang) utacyumvikana na Wasafi, ashimangira ko Rayvanny umuhanzi wa Wasafi ari mu mafuti kuba yatereta umwana w'umukunzi we Kajala.

    Harmonize yagize ati: 'Muvandimwe, njyewe ubu ndi umubyeyi wa Paula, ariko nk'umuhanzi ndibaza impamvu watinyuka umwana muko nk'uriya wiga mu wa 5, ni ikosa, urabona na Leta ntibyemera amategeko arabihanira cyangwa uri hejuru y'amategeko?. Imico nk'iyi urayisanganywe leta izabikurikirane'.

    Ibi rero bikaba biri gukomeza gukurura umwuka mubi ku bahanzi ba Wasafi na KondeGang.

    Rayvanny yagaragaye asomana na Paula bibabaza Hamonize n'umukunzi we Kajala, nyina wa Puala.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/harmonize-yariye-karungu-nyuma-yo-kubona-rayvanny-asomana-n-umwana-w-umukunzi

  • Umugore wanga amajwi y'abantu bari guhumeka yahishuye ko yasabye muganga ko amwica amatwi #rwanda #RwOT

    Karen ukomoka ahitwa Glasgow,yahamagaye mu kiganiro gikundwa na benshi mu Bwongereza cyitwa This Morning avuga ko afite uburwayi bwitwa misophonia,butuma yanga kumva umuntu uri guhumeka ariyo mpamvu yisabiye umuganga kumwica amatwi kugira ngo atazongera kumva aya majwi.

    Uyu mugore aganira n'abanyamakuru Eamonn na Ruth kuri Telefoni,Karen yagize ati 'Nanga urusaku rw'abantu bari guhumeka.Uko ndwumva niko ndushaho kurakara.Iyo numvise umuntu uri guhumeka cyane ndarakara cyane.Mba nifuza ko urwo rusaku ruhagarara kuko rurandakaza cyane.'

    Umunyamakuru Eamonn yamusubije ati 'Ariko abantu ntibahagarika kuko baba bakeneye guhumeka.'

    Karen yamusubije ati 'Icyo nicyo kibazo.'

    Ruth yamubajije ati 'Wavuze guhumeka ngira ngo n'uguhumeka cyane,no guhumeka gake?.

    Uyu mugore yamusubije ati 'Iyo umuntu ahumetse agamije kundakaza ntacyo bintwara ariko iyo ari guhumeka atabizi bimbera ikibazo.'

    Yavuze ko inyamaswa zo iyo zibikora cya kibazo agira uretse abantu.

    Karen yakomeje ati 'Umunsi umwe nasabye umuganga wanjye niba yankorera operation akanyica amatwi sinzongere kubyumva ariko barabyanze.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wanga-amajwi-y-abantu-bari-guhumeka-yahishuye-ko-yasabye-muganga-ko

  • Polisi yerekanye abashinjwa kwiba TV z'abaturage bakajya kuzigurisha #rwanda #RwOT

    Ibi bikoresho byibwaga mu Mujyi wa Kigali maze bikajyanwa kugurishwa mu Karere ka Rubavu ari naho byafatiwe.

    Muri aba bagabo harimo abitwikiraga Ijoro bakifashisha ibikoresho bica amadirishya mu ngo z'abantu, bakiba amateleviziyo bakajya kuyagurisha.

    Umwe mu bafashwe yemereye itangazamakuru ko yafashwe ubwo yari ashyiriye televiziyo umucuruzi wari usanzwe ugura ibikoresho bitandukanye birimo n'iby'ikoranabuhanga , ayimuha atazi ko yafashwe ,na we afatwa ubwo.

    Ati 'Nahamagaye umugabo. Nari mfite televiziyo mu rugo iwanjye nayibye mu murenge wa Kigali, ndamuhamagara ngo nyimuhe, ntazi ko yafashwe.'

    Yavuze ko icyamuteye kujya kwiba ari ubukene no gushakira ibitunga umuryango.

    Harimo abazigemurirwaga n'abo bajura bakazigurisha hakabamo n'umwe muri bo wari ushinzwe kuzigeza kubazicuruza yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

    Umwe mu bakekwaho ubwo bujura witwa Bayingana Jean Paul, ushinjwa na bagenzi be kuba ari we waboherezaga kwiba izo televiziyo akaba yari afite iduka yazigurishagamo, yemereye itangazamakuru koko ko yaguraga ibijurano, akaba anabisabira imbabazi.

    Yagize ati” Natangiye ngurisha aya ma televiziyo ntazi ko ari amajurano, ariko aho mbimenyeye ubu nabicitseho, n'abo narinzi bagurisha ibijurano ubu nabashyikirije inzego z'umutekano bamaze gufatamo babiri abandi bari gushakishwa.”

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi itazahwema gufata abajura no kubashyira ahabona, kugira ngo uyu muco mubi wo kwiba bawucikeho.

    Yanasabye ko abaturage bibwe izi televiziyo baza ku cyicaro cya Polisi cya Remera bakazisura bakareba ko nta yabo irimo mu zafashwe.

    Ati” Abantu nibakore akandi kazi kwiba nta kintu kibamo, kandi n'abagura ibintu birinde ibitagira fagitire. Ikindi kandi abaturage bakore ibishoboka byose kugira ngo barusheho kurinda ibyabo abajura.”

    Ingingo ya 166 yo mu gitabo cy'Amategeko ahana y'u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba , ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-abashinjwa-kwiba-tv-z-abaturage-bakajya-kuzigurisha

  • Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byiyongereyeho 13% mu mwaka ushize –

    Ibi byagaragajwe na raporo yakozwe Komisiyo y’Ubukungu mu Muryango w’Abibumbye Ishinzwe Afurika, Ikigo cya TradeMark East Africa ndetse n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Bukungu bwa Afurika (AERC).

    Iyi raporo igaragaza ko muri rusange ubu bucuruzi bwiyongereye bitewe n’uko ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC bwiyongereye cyane n’ubwo ubwo ku rwego mpuzamahanga bwo bwagabanutse cyane bitewe n’uko ingendo mpuzamahanga zahungabanyijwe n’ikwirakwira rya COVID-19.

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, igaragaza ko ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 13.6% ugereranyije n’umwaka wa 2019.

    Uku kwiyongera kwatewe n’uko ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye, ntibishingire gusa ku ikawa n’icyayi, ahubwo hakiyongeraho imbuto, imboga, indabo ndetse no kongerera agaciro ibindi bisanzwe byoherezwa mu mahanga.

    Iyi raporo iragira iti “Imibare y’ibyoherezwa mu mahanga mu Karere yaragabanutse cyane muri Mata 2020. Gusa byatangiye kugenda bizahuka mu mezi yakurikiyeho.

    Mu by’ukuri mu mezi icyenda y’umwaka wa 2020 ibihugu byinshi bigize EAC byongereye ibyoherezwa mu mahanga kurusha uko byari bimeze ugereranyije n’umwaka wa 2019.”

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Igenzura muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Munyurangabo Jonas, yavuze ko ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye bitewe n’uko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bidashingiye cyane ku mutungo kamere, nk’amabuye y’agaciro n’ibindi, ahubwo byiyongereyeho ibindi nk’imboga n’imbuto.

    Yavuze ko hari isomo rinini ibihugu byo mu Karere byagakwiye kwigira ku cyorezo mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi bw’imbere.

    Munyurangabo yavuze kandi ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga nyinshi mu kurushaho koroshya amabwiriza agenga itumizwa n’iyoherezwa ry’ibicuruzwa bijya hanze y’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Trade Mark East Afrika, Frank Matsaert, avuga ko imibare y’ibyavuye mu bushakashatsi igaragaza ko hakenewe ubucuruzi bushingiye ku guhanga udushya ndetse na za guverinoma zigashyigikira ibikorwa by’ubucuruzi mu buryo bwagutse.

    Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 13.6% mu mwaka ushize

  • Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge wari ufite ubukwe muri weekend yateye ivi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge yateye ivi yambika umukunzi we Jordin impeta ya Fiançailles.

    Ku mugoroba wo kuri uyu Kane nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu rutahizamu yashinze ivi hasi arimo yambika impeta umukunzi we Jordin.

    Uyu muhango wabereye mu rugo kwa Jacques Tuyisenge aho batuye Nyamata nu Bugesera.

    Akaba amwambitse impeta n’ubundi bari basanzwe babana kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo Jacques Tuyisenge yari amaze gusinyira APR FC.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Jacques Tuyisenge na Jordin bateganyaga gukora ubukwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2021 ariko ubukwe bwabo burasubikwa kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zahagaritse ubukwe mu gihugu.

    Uyu munsi nibwo hari hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko.

    Jacques Tuyisenge yambitse impeta Jordin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-jacques-tuyisenge-wari-ufite-ubukwe-muri-weekend-yateye-ivi

  • Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byiyongereyeho 13% mu mwaka ushize – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe na raporo yakozwe Komisiyo y'Ubukungu mu Muryango w'Abibumbye Ishinzwe Afurika, Ikigo cya TradeMark East Africa ndetse n'Ikigo cy'Ubushakashatsi ku Bukungu bwa Afurika (AERC).

    Iyi raporo igaragaza ko muri rusange ubu bucuruzi bwiyongereye bitewe n'uko ubucuruzi hagati y'ibihugu bigize EAC bwiyongereye cyane n'ubwo ubwo ku rwego mpuzamahanga bwo bwagabanutse cyane bitewe n'uko ingendo mpuzamahanga zahungabanyijwe n'ikwirakwira rya COVID-19.

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda, igaragaza ko ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 13.6% ugereranyije n'umwaka wa 2019.

    Uku kwiyongera kwatewe n'uko ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye, ntibishingire gusa ku ikawa n'icyayi, ahubwo hakiyongeraho imbuto, imboga, indabo ndetse no kongerera agaciro ibindi bisanzwe byoherezwa mu mahanga.

    Iyi raporo iragira iti 'Imibare y'ibyoherezwa mu mahanga mu Karere yaragabanutse cyane muri Mata 2020. Gusa byatangiye kugenda bizahuka mu mezi yakurikiyeho.
    Mu by'ukuri mu mezi icyenda y'umwaka wa 2020 ibihugu byinshi bigize EAC byongereye ibyoherezwa mu mahanga kurusha uko byari bimeze ugereranyije n'umwaka wa 2019.'

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n'Igenzura muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda, Munyurangabo Jonas, yavuze ko ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye bitewe n'uko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bidashingiye cyane ku mutungo kamere, nk'amabuye y'agaciro n'ibindi, ahubwo byiyongereyeho ibindi nk'imboga n'imbuto.

    Yavuze ko hari isomo rinini ibihugu byo mu Karere byagakwiye kwigira ku cyorezo mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi bw'imbere.

    Munyurangabo yavuze kandi ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga nyinshi mu kurushaho koroshya amabwiriza agenga itumizwa n'iyoherezwa ry'ibicuruzwa bijya hanze y'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Trade Mark East Afrika, Frank Matsaert, avuga ko imibare y'ibyavuye mu bushakashatsi igaragaza ko hakenewe ubucuruzi bushingiye ku guhanga udushya ndetse na za guverinoma zigashyigikira ibikorwa by'ubucuruzi mu buryo bwagutse.

    Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 13.6% mu mwaka ushize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-u-rwanda-rwohereje-mu-mahanga-byiyongereyeho-13-mu-mwaka-ushize

  • Arahenze! PSG yashyize hanze akayabo ikipe iz… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi afite amasezerano muri PSG azarangira mu 2022, gusa iyi kipe iri gukora ibishoboka byose kugira ngo imwongerere amasezerano, gusa bishobora kudakunda, akazaba ari ku isoko mu mpeshyi y’uyu mwaka.

    Magingo aya, amakipe menshi y’i Burayi yagaragaje ko yifuza uyu mukinnyi, ariko Real Madrid niyo igaragaza imbaraga cyane kuko yamuhereye kuva yatandukana na Monaco, bityo ihaye PSG ibyo yifuza ishobora kwegukana uyu mukinnyi.

    Nyuma yo kwitegereza neza ibyo uyu mukinnyi ari gukora, Ubuyobozi bwa PSG bwamaze gutangaza ko mu masezerano mashya bazasinya na Mbappe haba muri PSG cyangwa mu yindi kipe yose azerekezamo, umushahara we uzazamurwa ugashyirwa kuri Miliyoni 30 z’ama-Euros ku mwaka.

    Ibinyamakuru byo mu Bufaransa, byanditse ko amakuru bifite ava imbere mu buyobozi bwa PSG, avuga ko nihaboneka ikipe yishyura Miliyoni 200 z’ama-Euros, Mbappe bazamurekura akagenda ntasinye andi masezerano, gusa nihagira ijya munsi yayo bazamwongerera amasezerano.

    Gusa biragoye ko hari ikipe yakwishyura aya mafaranga yifuzwa na PSG muri ibi bihe.

    Mu mpeshyi hashobora kuzabaho gutungurana, PSG irekura Mbappe nayo izana rutahizamu wa FC Barcelona Lionel Messi.

    Mbappe ashobora kurekurwa mu mpeshyi akerekeza ahandi

    Nyuma yo gutsindira i Camp Nou ibitego bitatu, agaciro ka Mbappe kazamutse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103198/arahenze-psg-yashyize-hanze-akayabo-ikipe-izagura-mbappe-izatanga-103198.html

  • Umugore wari umaze imyaka myinshi yarabuze urubyaro yabyaye abana 6 icyarimwe|Ibyishimo biramurenga(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yasazwe nibyishimo nyuma yo kwibaruka abana 6 icyarimwe nyuma yo kumara imyaka irenga itandatu yarabuze urubyaro.Uyu mugore witwa Doris Levi Wilson, ufite imyaka 34 y'amavuko, yaherukaga kubyara ubwo yabyaraga impanga z'abana babiri umuhungu n'umukobwa. Doris ukomoka i Koluama mu Majyepfo ya Ijaw muri leta ya Bayelsa ho muri Nigeria, yatangaje benshi ku wa kabiri, 9 Gashyantare 2021.

    Aba bana 6 yibatutse nyuma y'imyaka 6 ategereje , 4 muri bo ni abahungu mu gihe 2 ari abakobwa. Amakuru avuga ko uyu mubyeyi atigeze agorwa cyane n'iyi nda yavutsemo abana 6, kuko yababyaye mu gihe gito cyane.

    Umunyamakuru wa Radio yo muri kariya gace witwa Kos-Ikah Onisoma watangaje aya makuru kuri Facebook, yagize ati, Madamu Wilson, umudiyakoni muri Chapel ya Winners, Azikoro, ubwo yaganiraga n'abanyamakuru aho yari atuye i Yenagoa, yashimiye Imana kuba yaramuhaye imigisha akabyara abana batandatu nyuma y'imyaka myinshi ategereje.

    Yahamagariye abashakanye bategereje Imana imigisha nk'iyi gukomeza gushikama mu kwizera kuko Imana izasubiza amasengesho yabo nk'uko yabikoze.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugore-wari-umaze-imyaka-myinshi-yarabuze-urubyaro-yabyaye-abana-6-icyarimweibyishimo-biramurengaamafoto/

  • Pocketwifi, kimwe mu bihembo ku batsinze muri poromosiyo #NkundaURwanda ya Airtel – #rwanda #RwOT

    Pocketwifi izajya iba iri kumwe na internet y'ubuntu ingana na 30 GB, ifite ubushobozi bwo guhuza ibikoresho bigera 10 kandi igakora neza.

    Airtel Rwanda izajya ihemba inashyikirize iyi pocketwifi abantu batatu buri munsi, aho izajya izana na internet y'ubuntu yihuta cyane ingana na 30GB, ku buryo izorohereza uyikoresha kubona ibyo akeneye kuri murandasi vuba bitamusabye gutegereza umwanya munini.

    Ni inkuru nziza ku banyeshuri biga bakoresha internet, abakozi bagira akazi gakorerwa hanze y'ibiro, cyangwa n'abandi bose bakenera internet mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Poromosiyo ya NkundaURwanda yatangiye tariki 14 Gashyantare, aho kuyitabira bisaba kwandika inkuru y'urukundo ukunda u Rwanda, abenegihugu barwo, ibihakorerwa, ibirutatse, serivisi zihatangirwa n'ibindi.

    Iyo nkuru ukayishyira ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Twitter cyangwa Instagram) zawe cyangwa iza Airtel mu rurimi rwose wifuza.

    Kuba umwe mu bayitsindira bisaba kuba iyo nkuru yawe yavuzweho n'abantu benshi, iriho hashtag ya #NkundaURwanda, #NoLockDownOnLove, na #LoveIsRed warangiza uga “Tagging” imbuga nkoranyambaga za Airtel RWanda.

    Ukeneye ibindi bisobanuro ku byerekeye iyi poromosiyo wasura urubuga www.airtel.co.rw

    Poromosiyo ya #NkundaURwanda yatangijwe na Airtel Rwanda izahemba Pocketwifi izifashishwa ahantu hose mu kazi kose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pocketwifi-kimwe-mu-bihembo-ku-batsinze-muri-poromosiyo-nkundaurwanda-ya-airtel