Category: Uncategorized

  • Itangazo: Uwitwa HAKIZIMANA Anne Marie yasabye guhindura amazina akitwa HABONIMANA Anne #rwanda #RwOT

    Uwitwa HAKIZIMANA Anne Marie yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa HABONIMANA Anne
    mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina akoresha mu mahanga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-hakizimana-anne-marie-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Umutoza mushya wa Chelsea yahishuye umukinnyi witanga kurusha abandi mu myitozo #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza w'umudage wahawe ikipe mu kwezi gushize ngo asimbure Frank Lampard yatangaje ko yashimishijwe n'ukuntu Matteo Kovacic yitanga cyane ari nayo mpamvu mu mikino yose amaze gukina yayibanjemo uko yakabaye.

    Tuchel amaze gutoza imikino 5 muri Premier League ariko ntabwo aragirira icyizere N'golo Kante ukundwa na benshi mu bakunzi ba Chelsea kuko Matteo Kovacic yitanga kumurusha.

    Yagize ati 'Ndamukunda.Nshobora kubyutsa abasore saa cyenda za mu gitondo ariko we yaba yageze kuri Cogham saa 3:15 kandi yiteguye gutanga buri kimwe.Arumva kandi akinana ingufu ze zose.

    Binsaba kumusaba kugabanya kuko mu myitozo aritanga cyane.Arakora cyane.N'amahirwe kumugira.'

    Uyu mukinnyi w'imyaka 26 amaze igihe akinana mu kibuga hagati na Jorginho muri Premier League mu gihe Kante wari umenyerewe yinjira mu kibuga asimbuye.

    Muri iyi mikino 5 Chelsea imaze gukina iri kumwe n'umutoza Tuchel,yinjijwe igitego 1 cyitsinzwe na Antonio Rudiger.

    RUtahizamu Timo Werner wari warabuze ibitego,yatsinze igitego mu mukino uheruka baheruka gutsinda Newcastle ibitego 2-0 kuwa Mbere w'iki cyumweru.

    Muri uku kwezi,Chelsea ifite imikino ikomeye irimo uwa Atletico Madrid muri Champions League,Southampton na Manchester United muri Premier League.


    Thomas Tuchel yashimagije Kovacic kubera ukuntu yitanga mu myitozo

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mushya-wa-chelsea-yahishuye-umukinnyi-witanga-kurusha-abandi-mu-myitozo

  • Pocketwifi, kimwe mu bihembo ku batsinze muri poromosiyo #NkundaURwanda ya Airtel –

    Pocketwifi izajya iba iri kumwe na internet y’ubuntu ingana na 30 GB, ifite ubushobozi bwo guhuza ibikoresho bigera 10 kandi igakora neza.

    Airtel Rwanda izajya ihemba inashyikirize iyi pocketwifi abantu batatu buri munsi, aho izajya izana na internet y’ubuntu yihuta cyane ingana na 30GB, ku buryo izorohereza uyikoresha kubona ibyo akeneye kuri murandasi vuba bitamusabye gutegereza umwanya munini.

    Ni inkuru nziza ku banyeshuri biga bakoresha internet, abakozi bagira akazi gakorerwa hanze y’ibiro, cyangwa n’abandi bose bakenera internet mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Poromosiyo ya NkundaURwanda yatangiye tariki 14 Gashyantare, aho kuyitabira bisaba kwandika inkuru y’urukundo ukunda u Rwanda, abenegihugu barwo, ibihakorerwa, ibirutatse, serivisi zihatangirwa n’ibindi.

    Iyo nkuru ukayishyira ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Twitter cyangwa Instagram) zawe cyangwa iza Airtel mu rurimi rwose wifuza.

    Kuba umwe mu bayitsindira bisaba kuba iyo nkuru yawe yavuzweho n’abantu benshi, iriho hashtag ya #NkundaURwanda, #NoLockDownOnLove, na #LoveIsRed warangiza uga “Tagging” imbuga nkoranyambaga za Airtel RWanda.

    Ukeneye ibindi bisobanuro ku byerekeye iyi poromosiyo wasura urubuga www.airtel.co.rw

    Poromosiyo ya #NkundaURwanda yatangijwe na Airtel Rwanda izahemba Pocketwifi izifashishwa ahantu hose mu kazi kose

  • Bahati uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakozwe ku mutima n'umugore we wamuhaye impano y'imodoka [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bahati na Diana Singola ni imwe muri Couple zimaze kwigarurira imitima ya benshi mugihugu cya Kenya.

    Aba bombi urukundo rwabo bakunze kurushyira kumugaragaro aho usanga babwirana amagambo y'imitoma babinyujije kumbuga nkoranyambaga bakoresha.

    Ku munsi wa Saint Valentin, umunsi abantu benshi bafata nk'uwabakundana, Diana yatunguye umugabo we Bahati maze ategura ibirori bidasanzwe byo kumutungura aho yamugeneye impano y'imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nshya.

    Iyi mpano yashyimishije cyane uyu mugabo aho yavuzeko umugore we ari umuntu udasanzwe ndetse avugako umugabo wagira abagore nkawe 5 yaba ari umunyamahirwe wambere kuri iy'isi.

    Bahati aganiraga n'ikinyamakuru Ghafla Magazine, ubwo bamubaza uko yumva amerewe nyuma yuko ahawe impano n'umugore we yagize ati 'Ndishimye cyane kubw'impano nahawe n'umugore wanjye, burigihe akunze kumpa impano zikanshimisha ariko iyiyo byandenze..'

    Bahati yakomeje agira ati 'nkurikije umunezero mfite, haramutse hari umugabo ufite abagore nk'abangaba 5 yaba ariwe munyamahirwe wambere ku isi……!'

    Bahati w'imyaka 27 y'amavuko afite abana 2 yabyaranye na Diana w'imyaka 32 y'amavuko.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahati-umuhanzi-mu-ndirimbo-zihimbaza-imana-umugore-we-diana-yamuhaye-impano-y

  • Abakinnyi 10 bakina hanze y’u Rwanda bose birakwiye ko bazitabazwa ku mukino wa Mozambique? #rwanda #RwOT

    Harabura ukwezi kumwe ngo u Rwanda rukine umukino w’itsinda F na Monzambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, u Rwanda rukaba rufite abakinnyi 10 bakina hanze basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

    Ni umukino uzaba mu kwezi gutaha tariki ya 24 Werurwe 2021 ukaba uzabera i Kigali mu Rwanda.

    Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi 10 basanzwe bakina hanze y’u Rwanda kandi banahamagarwa mu ikipe y’igihugu, turebe uko bahagaze mu makipe yabo.

    Nta gihindutse umutoza w’ikipe y’igihugu azahamagara abakinnyi azitabaza kuri uyu mukino tariki ya 28 Gashyantare 2021.

    Hari abakinnyi bamaze igihe badakina mu makipe yabo ku buryo bigoranye kuba umutoza yamuhamagara, ni mu gihe ari n’abandi bakina.

    Mvuyekure Emery — Tusker FC

    Ni umunyezamu w’umunyarwanda na Tusker FC yo muri Kenya. Ni we munyezamu wa mbere w’ikipe ya Tusker FC iyoboye urotonde rwa shampiyona muri Kenya n’amanota 26 mu gihe KCB ya kabiri ifite 25.

    Emery Mvuyekure aheruka mu ikipe y’igihugu mu Gushyingo 2019 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wa Mozambique na Cameroun mu gushaka itike ya CAN 2021 n’ubundi.

    Bitewe n’uburyo benshi mu banyezamu bari bamaze igihe bitabazwa nta mikino myinshi bafite, ndetse batanahagaze neza, bishobora guha uyu munyezamu amahirwe yo kongera guhamgarwa.

    Rwatubyaye Abdul — FC Shkupi

    Ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, yayinjiyemo muri Mutarama 2021.

    Uyu mukinnyi yinjiye muri iyi kipe avuye muri Colorado Rapids yo muri Amerika. Nta mukino n’umwe arakinira iyi kipe kuko shampiyona yabo izasubukurwa 27 Gashyantare 2021, ari kumwe n’ikipe ye barimo gukora imyitozo bitegura shampiyona.

    Mu mikino 4 yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 u Rwanda rumaze gukina, uyu musore yayikinnye yose kandi ari amahitamo ya mbere y’umutoza n’ubwo aheruka gukina tariki ya 17 Ugushyingo 2020 mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Cape Verde i Kigali. Kuba ari bwo agihindura ikipe arimo kugerageza kwisanga mu bandi, wavuga ngo ntiyari akwiriye guhamagarwa, gusa ni umukinnyi wagaragaje ko gufata umwanya agakora imyitozo gusa bihagije gutuma ajya ku rwego rwiza, kuba yahamagarwa ntabwo bizatungura benshi.

    Nirisarike Salomon – Urartu FC

    Ni myugariro w’umunyarwanda umaze imyaka hafi 10 akina ku Mugabe w’u Burayi, ubu akinira Urartu FC yasinyiye ku munsi w’ejo hashize, ni nyuma yo gutandukana na FC Pyunik nayo yo muri Armenia.

    Ntabwo yabashije kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu mu Gushyingo 2020 kuko yari mu kato nyuma yo kwandura icyorezo cya Coronavirus. Uyu mukinnyi usanzwe ari amahitamo ya mbere y’umutoza nta gihindutse azahamgarwa kuri uyu mukino.

    Bizimana Djihad – Waasland-Beveren

    Aheruka gukinira ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi tariki ya 10 Ukwakira 2020 ubwo ikipe ye yatsindaga Sparta Petegem ibiteo 3-0, yinjiyemo asimbuye Efford ku munota wa 76, ni mu gihe aheruka kubanza mu kibuga ku mukino Anderlecht yabatsinze 4-2 tariki ya 19 Nzeri 2020 aho yikinnye iminota 65 agasimburwa na Wuytens. Akaba aheruka kugaragara ku rutonde rw’abakinnyi 18 iyi kipe yifashisha tariki ya 1 Ugushyingo 2020 mu mukino batsinzwemo na KAA Gent 4-1. Kuva icyo gihe ntarongera kugaragara ku rutonde rw’iyi kipe.

    Ni umukinnyi bigoranye kuba yahamagarwa kuko n’umukino aheruka gukinira ikipe y’igihugu tariki ya 17 Ugushyingo 2020 Amavubi akina na Cape Verde ntabwo yitwaye neza. Akaba ari umwanya w’umutoza kumuha umwanya akitekerezaho.

    Mukunzi Yannick – IF Sandvikens

    Akinira Sandvikens IF muri Sweden mu cyiciro cya 3. Aherutse no kongerera iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe, akaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe bigoranye kumubona yicaye iyo ari muzima.

    Uyu na we ni amahitamo ya mbere y’umutoza w’ikipe y’igihegu ndetse guhamgarwa kwe ku mukino wa Mozambique ntawubishidikanyaho.

    Haruna Niyonzima – Yanga SC

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse unamaze gukinira Amavubi imikino myinshi, ubu akinira Yanga muri Tanzania.

    Aherutse gufasha ikipe kwegukana igikombe cya Mapinduzi Cup batsinze umukeba Simba SC. Muri shampiyona ntakunze kubanza mu kibuga akenshi yinjira mu kibuga asimbuye.

    Ubunararibonye bwe, Haruna Niyonzima usanzwe ari amahitamo ya mbere y’umutoza w’ikipe y’igihugu na we ntagushidikanya azitabazwa n’umutoza kuri uyu mukino.

    Muhire Kevin – El Gaish

    Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati wari usanzwe ukinira El Gaish mu Misiri, amaze igihe mu Rwanda amakuru avuga yamaze gutandukana n’iyi kipe ndetse nta kipe afite. Kuba yahamagarwa biragoye cyane ko n’ubundi yari asanzwe ari umusimbura mu ikipe y’ikipe y’igihugu.

    Ally Niyonzima – Azam FC

    Ally Niyonzima ntibimeze neza muri Azam FC, uyu munsi aba yabanje mu kibuga ejo agasabimbura, n’ubwo adakina imikino yose ariko asanzwe abanza mu kibuga mu Mavubi ku buryo bigoye umutoza kuba yamusiga.

    Rubanguka Steve – A.E. Karaiskakis FC

    Ni umusore ukinira A.E. Karaiskakis FC mu Bugereki, inshuro zose umutoza yamuhamagaye ntabwo yigeze amukoresha, kuri iyi nshuro kuba yamuhamagara atazamukoresha nabwo ntacyo byaba bimaze.

    Meddie Kagere – Simba SC

    Ni rutahizamu wa Simba SC muri Tanzania, akaba rutahizamu nimero ya mbere w’Amavubi, nta gushidikanya n’ubundi azaba ayoboye ubusatirizi bw’u Rwanda.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-10-bakina-hanze-y-u-rwanda-bose-birakwiye-ko-bazitabazwa-ku-mukino-wa-mozambique

  • Uganda : Igisirikare kigiye guhana abasirikare bakubise Abanyamakuru #rwanda #RwOT

    Bariya banyamakuru bakubitiwe imbere y’ibiro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu i Kampala mu murwa Mukuru w’icyo gihugu, aho Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bob Wine yari yagiye kubonana n’abakozi b’iryo shami rya Loni ngo abereke uburyo uburenganzira bwa muntu bwaribaswe muri Uganda.

    Igisirikare cya Uganda cyasabye imbabari nyuma y’uko iri shami ry’umuryango w’abibumbye (ONU) rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ryamaganiye kure ibyakorewe bariya banyamakuru.

    Gen Muhoozi yavuze ko igisirikare cya Uganda kigiye gufatira ibihano abakubise abo banyamakuru bose nk’uko Televiziyo NBS ibitangaza.

    Yakomeje yisegura ku banyamakuru bakubiswe, avuga ko ibyo bakorewe ari ihohoterwa kuko igihugu kibizeye ko badashobora kuba abanzi b’igihugu.
    Ati 'Muri abafatanyabikorwa bakomeye cyane.'

    Ibi bibaye mu gihe abatuye muri icyo gihugu bakomeje kugira impungenge z’umutekano muke, kuko kuva ubwo Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatsindaga amatora muri icyo gihugu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bari mu mazi abira.

    Bobi Wine yabwiye ishami ry’umuryango w’abibumbye (ONU) rishinzwe uburenganzira bwa muntu ko ihohoterwa ryakorewe abanyamakuru ari ikintu kimenyerewe muri Uganda kandi ko bikorwa byatanzwemo umurongo na Perezida Museveni.

    Yavuze ko uretse abo banyamakuru, hari n’abarwanashyaka b’ishyaka rye benshi baburiwe irengero, akaba asanga amahanga akwiye guhagurikira rimwe agasaba Museveni kunamura icumu ndetse akava ku butegetsi ku mahoro kuko bizwi neza ko atari we watsinze amatora.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Igisirikare-kigiye-guhana-abasirikare-bakubise-Abanyamakuru

  • Kuki amasengesho yacu yose adasubizwa? #rwanda #RwOT

    Data wo mu ijuru Uwiteka ashimishwa no kumva amasengesho tumubwira tubikuye ku mutima. Icyakora hari ibintu bishobora gutuma adasubiza amasengesho yacu. Ibyo bintu ni ibihe, kandi se ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dusenga? Dore bimwe mu byo Bibiliya ivuga

    'Mu gihe usenga ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo.' Matayo 6:7.

    Uwiteka ntashaka ko tuvuga amasengesho twafashe mu mutwe, cyangwa ngo tuyasome aho yanditse. Ahubwo yifuza ko tumubwira ibituvuye ku mutima. Tekereza nawe inshuti yawe igiye ikubwira ibintu bimwe buri munsi. Inshuti nyakuri nta cyo zihishanya. Iyo dusenga tuvuga ibituvuye ku mutima, bigaragaza ko Data wo mu ijuru ari inshuti yacu.

    'Murasaba, nyamara ntimuhabwa, kuko musaba mufite intego mbi.' Yakobo 4:3.

    Birumvikana ko Imana itasubiza amasengesho yacu, mu gihe dusenga dusaba ibintu bidakwiriye. Urugero, Bibiliya itubuza kugira umururumba cyangwa kwemera imana y’amahirwe (Yesaya 65:11; Luka 12:15). None se umuntu ukina urusimbi aramutse asenze Imana ayisaba gutsindira amafaranga, ubwo Imana yasubiza iryo sengesho? Birumvikana ko itasubiza isengesho nk’iryo. Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba gusenga duhuje n’uko Bibiliya ibivuga.

    'Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, n’isengesho rye riba ari ikintu cyangwa urunuka.' Imigani 28:9.

    Mu bihe bya Bibiliya, Imana ntiyasubizaga amasengesho y’abantu batumviraga amategeko yayo (Yesaya 1:15, 16). Imana ntiyahindutse (Malaki 3:6). Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba kumvira amategeko yayo. None se byagenda bite niba hari amakosa twigeze gukora? Ese bishatse kuvuga ko Uwiteka atazigera atwumva? Oya rwose! Nitwicuza ibyaha twakoze kandi tugakora uko dushoboye ngo dushimishe Imana, izatubabarira.—Ibyakozwe 3:19.

    'Uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.'Abaheburayo 11:6.

    Ntidusenga kugira ngo twumve tumerewe neza gusa mu gihe duhanganye n’ibibazo. Ahubwo tunasenga kugira ngo tugaragaze ko twizera Imana kandi ko tuyikunda. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati: 'Nitudakomeza gusaba dufite ukwizera, ntitukibwire ko hari ikintu icyo ari cyo cyose tuzahabwa na Uwiteka’ (Yakobo 1:6, 7). Niba twifuza kugira ukwizera gukomeye, tugomba kwiga Bibiliya dushyizeho umwete, kugira ngo tumenye Imana neza. Nitubigenza dutyo, tuzamenya ibyo Imana ishaka kandi nidusenga tuzaba twizeye ko yumva amasengesho yacu.

    source: amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-amasengesho-yacu-yose-adasubizwa.html

  • Imodoka 16 zirimo n'iya Sugira Erneste zahiriye mu igaraje i Nyamirambo (Video) – #rwanda #RwOT

    Saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry'uwitwa 'Murara Arthur' ryarimo imodoka 16 ryafashwe n'inkongi zirashya zirakongoka.

    Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y'umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

    Abaturage babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n'ibishashi by'umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

    Bikorimana Abdoul yagize ati 'yatewe n'inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n'inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n'imodoka zose zari zirimo.'

    Sugira Erneste yemereye IGIHE ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

    Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo.

    Amakuru twamenye ni uko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

    Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Igaraje rikimara gufatwa n’inkongi, bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa

    Polisi yagerageje kuzimya ariko umuriro wari mwinshi

    Birakekwa ko amashanyarazi ariyo yatwitse iri garaje

    Imodoka zahiye zirakongoka

    Nta kintu na kimwe cyarokotse muri iri garaje

    Polisi yahise ihagoboka nubwo umuriro wari mwinshi cyane

    Hahiriyemo imodoka zigera kuri 16 zari ziri gukorwa

    Umuhanda uzwi nko Kwa Mutwe wari wafunzwe kugira ngo inkongi ibashe kuzimywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-16-zirimo-n-iya-sugira-erneste-zahiriye-mu-igaraje-i-nyamirambo-video

  • Perezida Museveni yatangaje ko abayobozi bica abatavuga rumwe nabo ari ibigwari #rwanda #RwOT

    Ubwo hizihizwaga Umunsi witiriwe uyu wihaye inama mu ngoro ye kuri uyu wa Kabiri, Museveni yagize ati 'Icyababazaga Janani Luwum cyaragaragaraga neza', yongeraho ko imyaka yo kuva mu 1971 kugeza mu 1986, yari imyaka ikomereye Uganda.

    Yakomeje avuga ko Janani Luwum atapfiriye ubusa kubera ko we (Museveni) na bagenzi be barwaniraga kwibohora babashije kumuhorera.

    Ati: 'Idi Amin yishe Janani Luwum. Yishe n'abandi bantu barimo Benedict Kiwanuka, wahoze ari perezida w'urukiko rw'ikirenga, ariko twe abarwaniraga kwibohora twarahoye. Twarwanyije Idi Amin. Urungano rwacu rwabashije guhora urupfu rw'abo bantu.'

    Nk'uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, Perezida Museveni yakomeje yita abayobozi bica abatavuga rumwe nabo 'ibigwari n'abasazi', yongeraho ko 'gutinya kunengwa ari ubugwari kubera ko utabasha gukora no kuzana ibimenyetso.'

    Museveni kandi yanenze abihaye Imana bagendera ku macakubiri ashingiye ku moko cyangwa imyemerere.

    Ati: 'Iyo ubonye uwihaye Imana ugira amacakubiri ashingiye ku moko cyangwa imyemerere, ndatekereza adashobora kuzajya mu ijuru, ashobora kujya ku rundi ruhande (ikuzimu).'

    Musenyeri Mukuru w'Itorero rya Uganda, Rev. Dr Samuel Stephen Kaziimba Mugalu, yashimiye Perezida Museveni na guverinoma ye kuba barahisemo umunsi wa 16 Gashyantare ukaba umunsi w'ikiruhuko wo kwibuka Janani Luwum.

    Yanamusabye kuzagira umunsi wa 29 Ukwakira, umunsi w'ikiruhuko wo kwibuka Bishop Hanington.

    Janani Luwum yabaye Archbishop wa gatatu w'Itorero rya Uganda, muri Uganda, mu Rwanda, mu Burundi n'icyahoze ari Zaire. Yatawe muri yombi muri Gashyantare 1977 aza gupfa nyuma yaho gato, nubwo leta icyo gihe yatangaje ko yazize impanuka y'impanuka, benshi bemera ko yishwe ku mabwiriza ya Perezida Idi Amin.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yatangaje-ko-abayobozi-bica-abatavuga-rumwe-nabo-ari-ibigwari

  • Herekanywe abakekwaho kwiba Television…CP Kabera ati 'Abantu nibakore ibindi kwiba ntakibamo' #rwanda #RwOT

    Muri aba barindwi, harimo abakekwaho kwiba ziriya Television n’abaziranguraga kugira ngo bazazigurishe ku bazifuza.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera,avuga ko abantu bakwiye kureka ibyo kwiba kuko nta nyungu zibamo, akagira inama ababikora batarafatwa cyangwa n’abashobora kubitekereza.

    Yagize ati 'Abantu nibakore akandi kazi kwiba nta kintu kibamo, kandi n’abagura ibintu birinde ibitagira fagitire. Ikindi kandi abaturage bakore ibishoboka byose kugira ngo barusheho kurinda ibyabo abajura.'

    CP Kabera avuga ko abazafatirwa mu bikorwa nk’ibi, polisi izakomeza kuberekana kugira ngo bacike kuri iyi ngeso mbi.

    Yanibukije abashobora kuba bariwe television mu Mujyi wa Kigali ko bazaza ku kicaro cya Polisi i Remera kugira barebe ko muri ziriya haba harimo izabo.

    Bayingana Jean Paul, umwe muri aba, akaba anashinjwa n’abo bafatanywe ko ari we wabatumaga kwiba dore ko asanzwe afite n’iduka rizicuruza, ntiyigeze ahakana ko yaguraga television na bariya bantu icyakora ngo ntiyarazi ko ari izi baba bibye.

    Yagize ati 'Ariko aho mbimenyeye ubu nabicitse, n’abo narinzi bagurisha ibijurano ubu nabashyikirije inzego z’umutekano bamaze gufatamo babiri abandi bari gushakishwa.”

    ICYO ITEGEKO RIVUGA :

    Ingingo y’ 166 y’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano

    Igihano ku cyaha cyo kwiba :

    Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Herekanywe-abakekwaho-kwiba-Television-CP-Kabera-ati-Abantu-nibakore-ibindi-kwiba-ntakibamo