Category: Uncategorized

  • Bizagenda bite ku mukobwa uzandura COVID-19 a… – #rwanda #RwOT

    Inyarwanda TV yagiranye ikiganiro na Nimwiza Meghan umuvugizi wa Rwanda Inspiration Backup avuga byinshi birimo n’aho iri rushanwa muri uyu mwaka rigeze. Kugeza ubu yavuze ko abakobwa biyandikishije bamaze kohereza amashusho [Video] nk’uko bari barabisabwe ndetse yongeraho ko nta n’umwe wacikwanywe mu biyandikishije. Miss Nimwiza Meghan mu by’ibanze yagarutseho, yagiriye inama ikomeye abamaze kwiyandikisha yo kwirinda COVID-19 abasaba kubahiriza iyi nama yabahaye bitaba ibyo bakabura amahirwe.

    Miss Nimwiza Meghan yasabye abakobwa biyandikishije kwirinda kugira ngo hatagira ubura amahirwe

    Yagize ati “Icyo nasaba abakobwa biyandikishije batanze ama video yabo, ni uko bakomeza bakirinda cyane [COVID-19] nta muntu urwara yabiteganyije ariko dufite uburyo twakwirinda bakore igishoboka cyose birinde kuko ntabwo twakwemera ko umukobwa umwe yakwanduza abandi rero birinde bishoboka”.

    Yakomeje avuga ko umukobwa uzandura mbere ya Pre- selection azaba abuze amahirwe muri iri rushanwa. Nyuma y’amajonjora y’ibanze [Pre- selection] yavuze ko ho bitapfa gukunda ko umukobwa yandura kuko nta burenganzira azaba afite bwo guhura n’abandi bantu.

    Mbere y’amajonjora y’ibanze umukobwa uzagaragaraho COVID-19 niwe uzatakaza amahirwe

    Ku bantu bibaza ko bishobora kuzagorana mu guhitamo abakobwa bahagarariye intara hagendewe ku mashusho abakobwa bohereje, yasobanuye ko nta kibazo kibirimo.

    Yagize ati “Ku ruhande rw’ubwiza twarabubonye kuko mbere y’uko bohereza video zabo babanje kohereza amafoto. Rero ntabwo habamo iyo mbogamizi kuko ari ibintu bamenyeshejwe kare ko ubwiza bwa video atari bwo buzahabwa agaciro ahubwo ibyo umukobwa avuga ni byo bihabwa agaciro kurusha amashusho”.

    Yakoje avuga ko muri buri Ntara biteganyijwe ko hazajya havamo abakobwa 6 icyakora ashimangira ko uyu mubare ushobora kugabanuka cyangwe se ukiyongera.

    Kuri iyi ngingo yagize ati “Ubundi umubare uteganyijwe w’abakobwa bagomba kuva muri buri ntara ni batandatu, ariko hari igihe abagize akanama nkemurampaka bashobora kubona abakobwa bari aho ngaho bakwiye gukomeza ari benshi umubare ukaba wakwiyongera”.

    Yakomeje avuga ko hari n’igihe babona abakobwa bari aho badashoboye nabwo umubare ukaba wagabanuka , ashimangira ko byose bizajya biba biri mu biganza by’abagize akanama nkemurampaka.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103188/bizagenda-bite-ku-mukobwa-uzandura-covid-19-ari-muri-miss-rwanda-2021-103188.html

  • Umutesi Denise wabaye igisonga cya Miss Rwand… – #rwanda #RwOT

    Umutesi Denise yinjiye mu itangazamakuru ahereye kuri Genesis Tv aho yasomaga amakuru mu rurimi rw'Ikinyarwanda, agakora n'ibiganiro bishamikiye ku myidagaduro n'ibindi byatumye abasha gukarishya ubumenyi mu mwuga ufatwa nk'ubutegetsi bwa kane.

    Nyuma yo kuva kuri Genesis Tv, yarambagijwe n'ibitangazamakuru bitandukanye ntibahuza bitewe n'uko asanzwe afite akandi kazi akora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu.

    Radio Vision Fm iherutse kwigwizaho abanyamakuru bakomeye mu Rwanda yegereye uyu mukobwa bemeranya kujya akora ikigano 'Vision Top 20' buri Cyumweru kigaragaza indirimbo zikunzwe, aho azajya afatanya na Kalisa John wiyise K John.

    Ijwi ry'uyu mukobwa rizumvikana bwa mbere kuri iyi Radio ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, guhera saa moya kugeza saa tatu z'ijoro.

    Umutesi Denise yabwiye INYARWANDA ko yemeye gukorana na Vision Fm kubera ko bizamufasha gukora neza akazi asanganywe.

    Ati 'Ni akazi kadatuma mva mu kazi nsanganywe ku buryo nafata urugendo rw'itangazamakuru, igihe cyose. Ni cyo kintu nakunze cyane. Urabona ko ari ku Cyumweru kandi mba narahutse.'

    Akomeza ati 'Impamvu nemeye gukorera Vision Fm ni uko ari Radio nziza, ifite n'icyerekezo nk'uko izina ryayo ribyivugira. Nk’uko nakubwiye iranyohereza kujya mu kazi kanjye no kujya mu gice cy'itangazamakuru.'

    'Kuba naravuye kuri Genesis ntibyavugaga ko mvuye mu itangazamakuru. Hari ahandi nari kujya ariko bakansaba gukora igihe cyose, kandi ibyo ntacyo byari kumfasha mu kazi mfite gasanzwe.'

    Vision Fm ni Radio nshya yuguruye amarembo mu 2019. Ivuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri iki gihe bitewe n'uko yahaye akazi abanyamakuru bari basanzwe bakorera izindi Radio mu biganiro bitandukanye kandi byari bikunzwe.

    Byose byatangiye Tidjara Kabendera asezera mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA yari amazemo imyaka 18 akorera ibiganiro bitandukanye byatumye akundwa karahava, kuri Radio no kuri Televiziyo. Aniyungura ubumenyi.

    Akimara gusezera byavuzwe ko agiye gutangira kwikorera ko ntaho azongera guhurira n'itangazamakuru. Ibyo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga bikagaragaza ko atazatira uyu mwuga.

    Nta gihe kinini cyakiciyemo atangaza ko ijwi rye rigiye kongera kumvikana kuri Radio. Yavuze ibi hashize igihe ashyize umukono ku masezerano mu gihe kimwe na Joel Rutaganda wakoreye igihe kinini City Radio akaba n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyamakuru bakora imyidagaduro, RSJF.

    Nyuma, Mike Karangwa na Kenzman bari bamaze igihe bakorera B&B Fm batangaje ko basezeye kuri iyi Radio berekeza kuri Vision Fm ivugira kuri 104.1 Fm. Aba bombi bakoraga ikiganiro cy'imyidagaduro 'K&K Show' kuri B&B Fm buri Cyumweru.

    Umutesi Denise yatangiye gukora kuri Radio nyuma yo kuva kuri Televiziyo ya Genesis
    Umutesi yavuze ko yemeye gukora kuri Vision Fm kubera ko bizamworohereza mu kazi asanganywe


    Umutesi Denise azajya afatanya mu kiganiro cy’imyidagaduro na Kalisa John [K John]

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMUTESI DENISE IGISONGA CYA KABIRI CYA MISS RWANDA 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103184/umutesi-denise-wabaye-igisonga-cya-miss-rwanda-2020-yatangiye-gukora-kuri-radio-nyuma-yo-k-103184.html

  • Jacques Tuyisenge yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, ni bwo amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Jacques Tuyisenge yateye ivi akambika impeta y'urukundo umukunzi we Jordin. Jacques yasabye umukunzi we Jordin kuzamubera umugore undi aramwemerera amubwira 'YEGO' (YES).

    Uyu muhango wabereye mu rugo kwa Jacques Tuyisenge aho batuye i Nyamata mu karere ka Bugesera. Jacques yambitse impeta umukunzi n'ubundi bari basanzwe babana kuva mu mpera z'umwaka ushize ubwo Jacques Tuyisenge yari amaze gusinyira APR FC.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/jacques-tuyisenge-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-kumubera-umugore/

  • Hagiye gutangizwa Umuryango RJSD, uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo hanze –

    Itangazo rigenewe abanyamakuru uwo muryango wasohoye rivuga ko uwo umuhango uteganyijwe ku wa 25 Gashyantare 2021, saa 10:00 za mu gitondo. Uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ndetse uzacishwa no ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kuri uwo munsi hazaba n’inama igamije kugaragaraza imigabo n’imigambi y’umuryango ndetse no kwakira abanyamuryango bashya bifuza kuwinjiramo.

    Hazagarukwa kandi kuri gahunda umuryango uteganya imbere zirimo gufasha Abanyarwanda kumenya amakuru no gusobanukirwa byinshi kuri Coronavirus ihangayikishije Isi muri rusange.

    Mu 2019 ni bwo abanyamakuru b’ibitangamamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga bishyize hamwe, bashinga Umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) bagamije gufasha Abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburyo burambye n’uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru kuri bose, by’umwihariko amakuru agamije iterambere.

    RJSD kandi igamije gutanga ubufasha n’ubujyanama ku banyamakuru bakizamuka n’abakiri bato muri uyu mwuga.

    Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Célestin, yavuze ko abanyamakuru bakizamuka bakeneye ubuvugizi n’ubufasha kuko bidakozwe byazateza icyuho gikomeye igihe abubatse amazina bazaba bamaze gusaza bataratoje abato.

    Yakomeje agira ati “Urabona hano mu Rwanda tumenyereye ko abanyamakuru basanzwe bafite amazina azwi ari bo bagenda bahinduranya ibitangazamakuru. Hari n’abandi banyamakuru bacyinjira muri uwo mwuga, ariko haracyari urugendo mu cyiciro cy’abanyamakuru bashya, kuko bidapfa koroha kubona igitangazamakuru bakorera badasanzwe barubatse amazina akomeye muri rubanda.”

    Yasobanuye ko mu byo uwo muryango ugamije harimo no gufasha iki cyiciro gukomeza kongera ubumenyi n’ubuhanga kugeza binjiye mu kazi.

    Ati “Mu byo tuzafasha iki cyiciro harimo kubafasha kubona amahugurwa no kongera ubumenyi ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kubinjiza mu kazi kabaha umusaruro ubageza ku iterambere rirambye.”

    Ntawirema yemeje ko mu Rwanda hakiri umubare munini w’abiga itangazamakuru ariko barangiza ntibakore ibyo bize kuko uretse kuba isoko ry’umurimo rikiri ritoya, no kubona akazi biracyagoye ku banyamakuru bashya ndetse n’aho bakabonye ntigakorwe nk’umwuga wabageza ku iterambere.

    Yagaragaje ko imbuga nka YouTube ari indi mbogamizi ku itangazamakuru iri kwirengagizwa, kandi ishobora kuzateza ikibazo mu hazaza haryo mu Rwanda.

    Yasabye ko abakora ako kazi bakwiye kongera kwibutswa amahame rusange agenga itangazamakuru haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange.

    Yatanze urugero rw’abantu “batangiye kwinjira muri uyu mwuga batarawize nta n’amahugurwa bahawe.”

    Yakomeje ati “Harasabwa ibintu byinshi nk’uko umuryango wacu RJSD turi guteganya gukorana na leta n’izindi nzego zireberera inyungu z’abanyamakuru, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye tukabahugura, tukabongerera ubumenyi bagakora neza.”

    RJSD iranateganya gukorana n’amashuri makuru na za kaminuza byigisha itangazamakuru n’itumanaho (Journalism, media & communications), ndetse n’amashuri yisumbuye mu rwego rwo gufasha abayigamo kubongera ubumenyi bukenewe muri iki gihe no kubafasha kwinjira mu kazi bya kinyamwuga.

    Itangazo rimenyesha umunsi wo gutangiza Umuryango RJSD, uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo hanze ku mugaragaro

    Ntawirema Célestin yavuze ko abanyamakuru bakizamuka bakeneye ubuvugizi n’ubufasha

    Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Célestin, yarangije muri Kaminuza ya Southern New Hampshire

  • Abantu benshi bahiye ubwoba nyuma yo kubona inkingi y'amayobera i Kinshasa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batuye mu mujyi wa kinshasa muri Repubulika iharira Demokarasi yaKongo bahiye ubwoba nyuma yo kubona inkingi y'amayobeyera y'icyuma izwi nka Monolith

    Ku mbuga nkoranyambaga abantu batangaje amashusho y'iki cyuma gishashagirana aho bagisanze gishinze ahitwa Bandal muri Kinshasa.

    Thierry Gaibene ukuriye komine Bandalungwa yumvikanye avuga ko iyi nkingi batazi ibyayo kuko batazi uwayishinze, ko kuwa gatandatu nijoro yari muri Bandal areba niba umukwabu wubahirizwa akahava idahari.

    Yasubiwemo n'ibinyamakuru by'i Kinshasa avuga ati: 'ku cyumweru mu gitondo nibwo bampamagaye bambwira ko babonye ikintu kidasanzwe.'

    Kuva mu mezi macye ashize hari inkingi nk'izi zimaze kuboneka ahantu nko muri Calofornia, Romania na Turkiya, ni nyuma y'uko iya mbere ibonetse mu kwezi kwa 11 mu butayu bwo muri Utah muri Amerika.

    Serge Ifulu utuye hafi y'aho iyi nkingi yabonetse i Kinshasa yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: 'Twabyutse tubona iyi nkingi ya mpandeshatu'

    Yongeraho ati: 'Byadutunguye cyane kuko ari mpandeshatu tubona kenshi mu nkuru zivuga ku ba freemasons cyangwa illuminati.'

    Hari ibivugwa na bamwe bidafite gihamya, ko izi nkingi zaba zishingwa n'ibiremwa byo ku yindi mibumbe (aliens), aba babihera kuri filimi yo mu 1968 yitwa 'In 2001: A Space Odyssey' irimo za monoliths.

    Zimwe muri monoliths zimaze kuboneka, nyuma y'iminsi micye zarabuze ntihamenyekane abazitwaye cyangwa abazishinze n'impamvu yabo, ibi niko byagenze no ku yabonetse bwa mbere muri Utah.

    Iyabonetse mu minsi ishize muri Turkiya yahise ishyirwaho abayicunga, ndetse hatangira iperereza ry'aho yaturutse.

    Iyabonetse i Kinshasa nayo yashyizweho abayirinda kuko bamwe mu rubyiruko rwa Bandal bayigeze amajanja bashaka kuyitwara cyangwa kuyishwanyaguza, nk'uko bivugwa na Global News.

    Kugeza ubu ntihazwi neza abakoze nyinshi muri zo, cyangwa aho zakorewe, zihurira ku kuba ari icyuma gishashagirana gifite uburebure bwa metero eshatu kandi gikozwe mu buryo bwa mpandeshatu.

    Gusa hari itsinda ry'abanyabugeni muri Amerika ryavuze ko ari ryo ryakoze imwe yabonetse muri leta ya California, nk'uko bivugwa na New York Times.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-bahiye-ubwoba-nyuma-yo-kubona-inkingi-yamayobera-i-kinshasa/

  • Hagiye gutangizwa Umuryango RJSD, uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda n'abo hanze – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigenewe abanyamakuru uwo muryango wasohoye rivuga ko uwo umuhango uteganyijwe ku wa 25 Gashyantare 2021, saa 10:00 za mu gitondo. Uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ndetse uzacishwa no ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kuri uwo munsi hazaba n'inama igamije kugaragaraza imigabo n'imigambi y'umuryango ndetse no kwakira abanyamuryango bashya bifuza kuwinjiramo.

    Hazagarukwa kandi kuri gahunda umuryango uteganya imbere zirimo gufasha Abanyarwanda kumenya amakuru no gusobanukirwa byinshi kuri Coronavirus ihangayikishije Isi muri rusange.

    Mu 2019 ni bwo abanyamakuru b'ibitangamamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga bishyize hamwe, bashinga Umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) bagamije gufasha Abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburyo burambye n'uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru kuri bose, by'umwihariko amakuru agamije iterambere.

    RJSD kandi igamije gutanga ubufasha n'ubujyanama ku banyamakuru bakizamuka n'abakiri bato muri uyu mwuga.

    Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Célestin, yavuze ko abanyamakuru bakizamuka bakeneye ubuvugizi n'ubufasha kuko bidakozwe byazateza icyuho gikomeye igihe abubatse amazina bazaba bamaze gusaza bataratoje abato.

    Yakomeje agira ati 'Urabona hano mu Rwanda tumenyereye ko abanyamakuru basanzwe bafite amazina azwi ari bo bagenda bahinduranya ibitangazamakuru. Hari n'abandi banyamakuru bacyinjira muri uwo mwuga, ariko haracyari urugendo mu cyiciro cy'abanyamakuru bashya, kuko bidapfa koroha kubona igitangazamakuru bakorera badasanzwe barubatse amazina akomeye muri rubanda.'

    Yasobanuye ko mu byo uwo muryango ugamije harimo no gufasha iki cyiciro gukomeza kongera ubumenyi n'ubuhanga kugeza binjiye mu kazi.

    Ati 'Mu byo tuzafasha iki cyiciro harimo kubafasha kubona amahugurwa no kongera ubumenyi ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kubinjiza mu kazi kabaha umusaruro ubageza ku iterambere rirambye.'

    Ntawirema yemeje ko mu Rwanda hakiri umubare munini w'abiga itangazamakuru ariko barangiza ntibakore ibyo bize kuko uretse kuba isoko ry'umurimo rikiri ritoya, no kubona akazi biracyagoye ku banyamakuru bashya ndetse n'aho bakabonye ntigakorwe nk'umwuga wabageza ku iterambere.

    Yagaragaje ko imbuga nka YouTube ari indi mbogamizi ku itangazamakuru iri kwirengagizwa, kandi ishobora kuzateza ikibazo mu hazaza haryo mu Rwanda.

    Yasabye ko abakora ako kazi bakwiye kongera kwibutswa amahame rusange agenga itangazamakuru haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange.

    Yatanze urugero rw'abantu 'batangiye kwinjira muri uyu mwuga batarawize nta n'amahugurwa bahawe.'

    Yakomeje ati 'Harasabwa ibintu byinshi nk'uko umuryango wacu RJSD turi guteganya gukorana na leta n'izindi nzego zireberera inyungu z'abanyamakuru, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye tukabahugura, tukabongerera ubumenyi bagakora neza.'

    RJSD iranateganya gukorana n'amashuri makuru na za kaminuza byigisha itangazamakuru n'itumanaho (Journalism, media & communications), ndetse n'amashuri yisumbuye mu rwego rwo gufasha abayigamo kubongera ubumenyi bukenewe muri iki gihe no kubafasha kwinjira mu kazi bya kinyamwuga.

    Itangazo rimenyesha umunsi wo gutangiza Umuryango RJSD, uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda n'abo hanze ku mugaragaro

    Ntawirema Célestin yavuze ko abanyamakuru bakizamuka bakeneye ubuvugizi n'ubufasha

    Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Célestin, yarangije muri Kaminuza ya Southern New Hampshire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutangizwa-umuryango-rjsd-uhuriyemo-abanyamakuru-bo-mu-rwanda-n-abo

  • Umuhanzi nyarwanda w'indirimbo zihimbaza Imana yahishuye uburyo umugore we yaryamanaga n'umuyobozi mukuru wa ADEPR bakanohererezanya amafoto bambaye ubusa #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wari umaze iminsi atagaragara akora indirimbo avuga ko umugore we yamubabaje cyane nka kimwe mu bintu byatumye aba aretse guhanga nyuma yo gutandukana n'uyu mugore mu gihe cy'imyaka itatu ishize batabana nk'uko yabitangarije Isimbi TV dukesha iyi nkuru.

    Uyu muhanzi yavuze ko umudamu we yamucaga inyuma akaryamana n'umuyobozi mukuru w'ADEPR mu Rwanda nubwo yirinze kumuvuga izina.

    Yagize ati: 'Harimo umwe mu bantu ntari buvuge izina ariko ndavuga 'Title' wari 'Representant' (umuyobozi mukuru) w'itorero ryacu mu Rwanda namuhuje na we ndi kumushakira akazi arangije amashuri, birangira bateretana, bohererezanya amafoto bambaye ubusa, bohererezanya videwo z'ubusambyanyi; umwe ni umuririmbyi muri korari undi ni umuyobozi w'itorero; nza no kumenya aho yamusambanyirije ndihangana.'

    Nyuma yo kubona ko umudamu we amuca inyuma bikabije ndetse amaze kwandura n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Timamu yafashe umwanzuro wo gutandukana n'umugore we mu mategeko baragabana kuko bari barasezeranye, bagabana imitungo bari bafite Timamu ajya kwikodeshereza indi nzu ari na bwo yahise ajya mu bucuruzi buranamuhira nk'uko abivuga.

    Timamu yatangiye guhanga no kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu mwaka wa 2006, yamekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Humura mwana wanjye', 'Nzaririmba', 'Ni wowe byose' n'izindi zitandukanye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umuhanzi-nyarwanda-w-indirimbo-zihimbaza-imana-yahishuye-uburyo-umugore-we

  • Gufunga abapfobya jenoside ntacyo byamara – Ingabire M. Immaculée #rwanda #RwOT

    Ingabire avuga ko ahubwo abantu nk'abo bakwiriye gukomeza kuganirizwa. Ati: 'Kubafunga nta n'icyo byamara, ntacyo bimaze usibye ko wenda bajya kwangiza n'abari muri gereza, ahubwo ni bagume aha kandi bakomeze bavuge noneho bagaragare bose uko bakabaye. Uzi kwiyambura imyenda, ukiyambika ubusa ukajya hariya? Nibyo bari kwikorera.'

    Ingabire M. Immaculée aganira na Igihe, yavuze ko ibi byaba ari ukwishyiraho umugogoro wo kubagaburira kuri Leta, bakarya imisoro y'abaturage. Ati: 'Bariya kugenda ukabafunga, leta ikabatungisha imisoro yanjye, ntacyo mbona bimaze ahubwo ndagira inama abandi bantu b'imiryango yabo cyangwa inshuti zabo, nibabagire inama bareke gukomeza batoneka Abanyarwanda.'

    Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n'amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano rigaragaza ko ibyaha by'ingengabitekerezo bihanishwa hagati y'imyaka itanu n'imyaka 15 y'igifungo hiyongereyeho n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gufunga-abapfobya-jenoside-ntacyo-byamara-ingabire-m-immaculee

  • Umugabo yavugishije benshi kubera konka amano y'umukunzi we bari mu kabari kubera agasembuye #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera iki gikorwa kidasanzwe cy'uyu mugabo ubwo yari yasohokanye n'umukunzi we mu kabari.

    Uyu mugabo utavuzwe amazina,yasindiye mu kabari ko muri New Orleans muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika nkuko uwashyize hanze amashusho ari konka amano y'uyu mukunzi we yabitangarije ikinyamakuru Reddit.

    Nkuko amashusho abigaragaza,uyu mugore ntiyari atewe isoni n'ibyo uyu mukunzi we yakoraga ahubwo yarambuye ukuguru aratuza aramureka arishimisha.

    Kubera ko uyu mugabo yari yicaye hakurya ye,uyu mukobwa yarambuye ukuguru arakumuha abari aho bose bakomeza kubarangarira.

    Ababonye aya mashusho bavuze koi bi bintu bidakwiriye,bamagana uyu musore n'umukunzi we.

    Muri aka kabari bacurangaga indirimbo ya Rihanna yitwa We found Love byatumywe umwe mu batanze ibitekerezo ayikomozaho ati 'Umukobwa yabonye urukundo mu mwanya udatanga icyizere.'

    Undi yagize ati 'Sinkunda kunenga iby'abandi ariko biriya biteye isoni.'



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yavugishije-benshi-kubera-konka-amano-y-umukunzi-we-bari-mu-kabari

  • Umugore wamaze imyaka 28 atabyara yabyaye impanga z'abana 6 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ubwo iyi myaka 28 yo gutegereza yari irangiye,uyu mugore yabyaye abana b'impanga 2,ariko mu kubakurikiza yabyaye abandi 6 icyarimwe kuwa 09 Gashyantare uyu mwaka.

    Ikinyamakuru Afrikmag dukesha iyi nkuru cyavuze ko uyu mugore yabyaye abakobwa 4 n'abahungu 2 biyongera ku mukobwa n'umuhungu yari afite.

    Umunyamakuru wo kuri radio Rhythm 94.7fm Yenagoa yo muri ako gace witwa Kos-Ikah Onisoma watangaje iyi nkuru bwa mbere yavuze ko madamu Wilson yabwiye abanyamakuru bo muri Yenagoa,ko ashimira Imana cyane ko yamuhaye impanga bwa mbere hanyuma akanabyara abandi bana 6 icyarimwe nyuma y'imyaka 28 yarabuze urubyaro.

    Yabwiye abagore bategereje isezerano ry'Imana ko baguma mu kwizera ndetse ko izasubiza amasezerano yabo nkuko nawe yabimukoreye.

    Se w'aba bana witwa M. Levi Wilson nawe yabwiye aba banyamakuru ko nawe ashimira Imana kubera iyi migisha yabahundagajeho anasaba abandi babuze urubyaro gukomeza gutebereza Imana.

    Uyu mugabo yasoje avuga ko yiringiye ko Imana itanga abana itabura no kumuha icyabatunga.

    Muri 2017 nabwo,Muri Nigeria umugore wari umaze imyaka 17 atabyara nawe Imana yamukoreye ibitangaza abyarira abana 6 rimwe.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugore-wamaze-imyaka-28-atabyara-yabyaye-impanga-z-abana-6-amafoto