Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yagaragaje ubutwari no kwitangira igihugu byaranze Lt Gen Musemakweli –

    Yabigarutseho mu butumwa yatanze ku munsi wo guherekeza mu cyubahiro Lt General Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, witabye Imana tariki 11 Gashyantare 2021, afite imyaka 59.

    Umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Lt Gen Musemakweli wabereye ku Ikirimbi rya Gisirikare i Kanombe, aho abawitabiriye bari biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’ abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda.

    Lt Gen Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, anagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubutumwa bwa Perezida Kagame yageneye uyu munsi bwasomwe n’Umujyanama we wihariye mu bya gisirikare n’Umutekano, General James Kabarebe.

    Ni ubutumwa bwagarutse ku bigwi byaranze Lt General Musemakweli haba ku ruhare rwe rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no mu gukomeza kubaka u Rwanda.

    Yagize ati “ Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango wa General Musemakweli, ni igihe kandi cy’akababaro kenshi ku muryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda no ku Gihugu muri rusange.”

    Yakomeje agira ati “Iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na General Musemakweli, imirimo myiza n’ibigwi bye haba ku rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ndetse n’urwo kugiteza imbere yari agikomeje kugeza aho atabarukiye.”

    “General Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye, atizigama, atanga umusanzu, ibitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho atabarukiye.”

    Perezida Kagame yagaragaje ko General Musemakweli yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, hakaba harashingirwaga cyane ku bushobozi bwe ndetse n’indangagaciro yo gukunda Igihugu. Asaba ko uwo murage wakomeza kuranga buri wese.

    Yagize ati “General Musemakweli yakoreye Ingabo z’u Rwanda mu nzego zazo nyinshi cyane zitandukanye, izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye Ingabo z’u Rwanda, yaharaniraga iteka ko n’abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro.”

    “Atabarutse Igihugu n’umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze General Musemakweli.”

    Perezida Kagame yijeje umuryango wa nyakwigendera ko Igihugu kizakomeza kuwuba hafi nk’uko bisanzwe biri mu muco wacyo.

    Ati “Na none mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw’Igihugu binyuze muri Minisiteri y’Ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe biri mu muco wacu.”

    Lt Gen Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagiye ahabwa inshingano mu myanya itandukanye. Yatabarutse ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

    Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

    Ku wa 12 Mutarama 2018 nibwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Gen Maj yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lt Gen.

    Muri Mata 2019, Lt Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

    Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w’u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu bihe bitandukanye ndetse mu myaka isaga irindwi [2013-2020] yari Chairman wayo.

    Lt Gen Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, mu cyubahiro cya gisirikare

    Umuryango wa Lt Gen Musemakweli wamusezeyeho nk’umubyeyi w’intwari wawitangiye

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yunamira Lt Gen Musemakweli

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko gukaraba intoki neza no kwambara udupfukamunwa

  • Perezida Kagame yakiriye Infatino amuha impano zirimo 'T-Shirt’ ya No 9 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Gianni Infatino ari mu Rwanda mu bikorwa byo gufungura ikicira cya FIFA mu Karere kiri mu Rwanda, yafunguye ibi biro kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare.

    Gianni Infantino ubwo yafunguraga iki kicaro cya FIFA, yashimiye Perezida Kagame Paul kuba yaremeye ko iki kicaro gishyirwa mu Rwanda nk’Igihugu kiza kandi kiyobowe neza.

    Uyu muyobozi wa FIFA yaboneyeho kwibutsa inzego za Siporo mu Rwanda ko iki kicaro kitaje ari icyo kuberamo inama ahubwo ko ari icyo guteguriramo imikino mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru mu Karere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Perezida-Kagame-yakiriye-Infatino-amuha-impano-zirimo-T-Shirt-ya-No-9-AMAFOTO

  • Kubera ubucuruzi bw'amaterefone butagenda neza yerekeje mu bworozi bw'ingurube #rwanda #RwOT

    Kompanyi Huawei y'ikoranabuhanga yo mu Bushinwa yerekeje mu bworozi bw'ingurube mu guhangana n'ibihano bikomeye yafatiwe kuri telefone zigezweho (smartphones) zayo.

    Iyi kompanyi yahagaritswe ku kugera ku bikoresho by'ingenzi nyuma yuko ubutegetsi bw'uwahoze ari Perezida Donald Trump buvuze ko iteje inkeke ku mutekano w'Amerika.

    Mu guhangana n'ikibazo cy'ubucuruzi butarimo kugenda bwa za 'smartphones' zayo, Huawei irimo kureba ahandi yakura inyungu mu ikoranabuhanga ryayo.

    Hamwe n'ikoranabuhanga rigezweho rya mudasobwa rikora akazi nk'ako umuntu yagakoze — rizwi nka Artificial Intelligence (AI) — rijyanye n'ubworozi bw'ingurube, Huawei irimo no gukorana n'urwego rw'ubucukuzi bwa nyiramugengeri (coal/charbon).

    Trump wahoze ari Perezida w'Amerika yavuze ko Huawei ishobora gufata amakuru y'ibanga y'abakiliya bayo ikayaha leta y'Ubushinwa, ibirego iyi kompanyi yakomeje guhakana.

    Kubera iyo mpamvu, iyi kompanyi ya mbere ku isi mu gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga byinshi yasigaye ku gukora gusa ibijyanye n'ikoranabuhanga ry'umuyoboro mugari wa 4G.

    Ni ukubera ko yimwe uruhushya rwa leta y'Amerika ngo ibe yashobora gutumiza ibikoresho byo kwifashisha mu ikoranabuhanga ry'umuyoboro mugari wa 5G.

    Ubucuruzi bwa 'smartphones' bwa Huawei bwagabanutseho 42% mu mezi atatu ya nyuma yo mu mwaka wa 2020. Byatewe n'ikibazo cy'igabanuka ry'ibikoresho (microchips) yifashisha, ritewe n'ibihano yafatiwe.

    Huawei kandi yakuwe muri gahunda yo kubaka umuyoboro wa 5G mu bihugu bimwe, birimo nk'Ubwongereza, kubera ubwoba ko ishobora guteza ikibazo ku mutekano w'ibyo bihugu.

    Gushakira ahandi

    Amakuru avuga ko muri uyu mwaka ishobora kugabanya ubushobozi bwayo bwo gukora 'smartphones' bukagabanuka ku kigero kigera kuri 60%, nubwo Huawei yo yavuze ko uyu mubare idashobora kuwemeza.

    Umuvugizi wayo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: 'Ikibazo gihari hano ntabwo ari nkaho hari ikibazo na kimwe kijyanye n'ireme cyangwa ikoreshwa ry'ibyo Huawei ikora. Ntabwo Huawei ihabwa amahirwe angana kuko ikubirwa hagati mu bushyamirane bushingiye ku nyungu za politike'.

    Ku bw'iyo mpamvu rero, bisa nkaho Huawei irimo gushakisha ahandi yakura inyungu — yerekeza mu ikoranabuhanga ry'iyakure (cloud computing), ibinyabiziga bigezweho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byambarwa.

    Ifite na gahunda yo gukora imodoka igezweho.

    Ariko inahanze amaso ku bikorwa bicye byo mu buryo burushijeho kuba ubwa gakondo.
    Korora ingurube

    Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere cyorora ingurube nyinshi ku isi ndetse bwihariye kimwe cya kabiri cy'ingurube zo mu gasozi (isatura) ziriho ku isi.

    Ikoranabuhanga ririmo gufasha mu gutuma ubworozi bw'ingurube bukorwa mu buryo bwa kijyambere hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI mu gutahura indwara zazo no mu kugenzura aho ingurube ziherereye .

    Ikoranabuhanga ryo kumenya mu maso hazo (facial recognition technology) rishobora gutuma hatandukanywa ingurube imwe n'indi, mu gihe irindi koranabuhanga ryo rigenzura ibiro by'ingurube, ibiryo byazo n'imyitozo zikora.

    Huawei imaze igihe ikora ikoranabuhanga ryo gutahura isura, ndetse mu kwezi gushize yanenzwe kubera uburyo (system) bwayo butahura abantu basa nk'abo mu bwoko bwa ba nyamuke bwa Uighur, mu mafoto y'abagenzi ku maguru.

    Izindi kompanyi zikomeye z'ikoranabuhanga zo mu Bushinwa, zirimo JD.com na Alibaba, zirimo gukorana n'aborozi b'ingurube bo muri iki gihugu mu gushyira ikoranabuhanga rishya mu bworozi bwabo.

    Umuvugizi wa Huawei yongeyeho ati: 'Ubworozi bw'ingurube ni urundi rugero rw'uburyo tugerageza kongerera imbaraga ibikorwa bimwe bya gakondo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya ICT mu kongerera agaciro ibyo bikorwa muri iki gihe cy'umuyoboro wa 5G'.

    Isoko y' inkuru BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/20/kubera-ubucuruzi-bwamaterefone-butagenda-neza-yerekeje-mu-bworozi-bwingurube/

  • Guma mu Karere/Mujyi yagumyeho, amashuri n’insengero birafungurwa, utubari dukomeza gufungwa,… #rwanda #RwOT

    Izi ngamba nshya kandi zakomoreye ibikorwa by’ishyingirwa haba imbere y’amategeko ndetse no mu nsengero ariko bigakorwa hatarenze umubare w’abantu 20 ariko ibikorwa byo kwiyakira ntibyemewe.

    Ibikorwa by’izengo za Leta bizakomeza gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose abandi bagakorera mu rugo ariko bagasimburana.

    Ibikorwa by’abikorera na byo bizakomeza gukora ariko na byo ntibirenze 30% by’abakozi bose naho mu masoko n’amaduka, abacuruzi ntibarenge 50% kandi ibikorwa bigafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

    Izi ngamba nshya kandi zongereye amasaha yo kugera mu rugo kuko ubu ingendo zemewe kuva saa kumi za mu gitondo (04:00) kugeza saa mbiri z’ijoro (20:00).

    Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange na zo zongerewe umubare w’abo zemerewe gutwara kuko ubu zizajya zitwara 75% by’umubare zagenewe gutwara.

    Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 naho uw’abitabira ibyo gushyingura nturenze 20.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Guma-mu-Karere-Mujyi-yagumyeho-amashuri-n-insengero-birafungurwa-utubari-dukomeza-gufungwa

  • Chris Gikundiro yashyize hanze indirimbo yise ‘Bucyanayandi’-VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuramyi Chris Gikundiro utuye mu gihugu cya Australia muri Queensland yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya gatatu yise ‘Bucyanayandi’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni nyuma y’iminsi itari myinshi yari ishize akoranye na Gentil Misigaro indirimbo bise ‘Mwami We’.

    Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, Chris Gikundiro umunyempano w’umusore usengera mu Itorero Healing Church International ryo muri Canada, yavuze ko iyi ndirimbo yamaze gushyira hanze ari iya gatatu akoze kuva atangiye urugendo rw’umuziki. Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye yagize ati “Abantu bagucira akobo Imana ikagucira akanzu. Uri mu Mana ntacyo azaba kuko arinzwe nawe”.

    Chris Gikundiro yavuze ko ‘Buacyanayandi’ ari indirimbo yakuye mu gitabo cya Yesaya 54:17 havuga ngo “Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.' Ni ko Uwiteka avuga”.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘BUCYANAYANDI’ YA CHRIS GIKUNDIRO

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Chris-Gikundiro-yashyize-hanze-indirimbo-yise-Bucyanayandi-VIDEO.html

  • Guverinoma yongeye gufungura amashuri yari yarafunzwe kubera COVID-19,ubukwe nabwo burakomorerwa #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu,Tariki ya 19 Gashyantare 2021,yayoboye Inama y'Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye zirimo koroshya ingamba zashyizweho hagamijwe gukomeza guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Iyi nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yafashe imyanzuro yo gukomeza kwirinda COVID-19 irimo:

    Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.Ibikorwa byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n'ebyiri mu gihe ubusanzwe byari saa kumi n'imwe z'umugoroba.

    Ibikorwa by'inzego za Leta byemerewe gukora ariko hagakora abakozi 30% abandi bagakorera mu rugo.Ibi bimeze kimwe n'abikorera ariko bo bemerewe gusimbura.

    Abacuruza mu masoko n'amaduka bemerewe gukora ariko hazajya hasimburana umubare w'abatarenze 50% by'abacuruzi b'ingenzi bemerewe kuyacururizamo.

    Amashuri yose (yaba aya Leta n'ayigenga) yemerewe gufungura

    Resitora na café zemerewe kongera gukora ariko ntizirenze 30% y'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.Ntizigomba kurenza saa kumi n'ebyiri ariko serivisi zo kugeza ku bantu ibyo batahana zemerewe kugeza saa mbili z'ijoro.

    Ingendo zihuze uturere n'umujyi wa Kigali zakomeje cyakora imodoka zitwara abagenzi zemerewe gutwara 75% z'abo zitwara iyo zuzuye.

    Insengero zahawe ibyangombwa zemerewe gukora ariko ntizirenze 30% by'abantu zakira.

    Ishyingiranwa rikorewe imbere y'ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko rikitabirwa n'abantu batarenze 20,hakanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umubare w'abitabiriye ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10.Gushyingura ntibigomba kurenza abantu 20.

    Serivisi zimaze igihe zifunze nk'utubari,Gym,Betting zizakomeza gufunga gusa siporo zo hanze z'umuntu ku giti cye zidahuza abantu ziremewe.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/guverinoma-yongeye-gufungura-amashuri-yari-yarafunzwe-kubera-covid-19-inongera

  • Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu , tariki ya 19 Gashyantare 2021, Inama y'Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro ikurikira:



    Source : https://impanuro.rw/2021/02/19/imyanzuro-yinama-yabaminisitiri-yo-ku-wa-19-gashyantare-2021/

  • Guma mu karere irakomeje, amashuri yose yakomorewe, saa moya ikurwaho #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021 ikayoborwa na Perezida Kagame, hanzuwe ko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n'Intara ndetse n'Uturere zibujijwe, i saa moya yagizwe saa mbiri, mu gihe amashuri yose yemerewe kongera gutangira, insengero nazo izisanzwe zarahawe umugisha zakomorewe.

    Dore uko iri tangazo riteye n'ibyemezo byose byafashwe;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/guma-mu-karere-irakomeje-amashuri-yose-yakomorewe-saa-moya-ikurwaho/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame yahawe umupira wo gukina n'uwo kwambara wanditseho nimero 9 na Infantino [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino, uri mu Rwanda aho yafunguye ishami rya FIFA muri Africa y'i Burasirazuba rigamije guteza imbere umupira w'amaguru.

    Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino yhaye Umukuru w'Igihugu impano irimo umupira wo gukina n'uwo kwambara wanditseho nimero 9 isanzwe yambarwa na ba rutahizamu.

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Perezida Paul Kagame bamaze guhura inshuro nyinshi mu myaka itatu ishize. Tariki ya 25 Ukwakira 2018, Ibiro bya Perezida Paul Kagame byatangaje ko Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro mu biro bya Perezida Kagame.

    Bukeye, tariki 26 Ukwakira 2018, muri Kigali Convention Center habereye inama y'Abagize Akanama ka FIFA (FIFA Council Meeting).

    Tariki 25 Mutarama 2018, mu nama y'Ubukungu yitwa World Economic Forum yabereye i Davos, mu Busuwisi nabwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yakiriye Perezida Kagame, ndetse icyo gihe yari kumwe na Minisitiri w'Intebe wa Canada Justin Trudeau, na Perezida wa Argentine, Mauricio Macri, bwana Infantino yagarutse ku ruhare Umupira w'amaguru ugira mu muryango mugari w'abatuye Isi.

    Tariki ya 8 Kamena 2017, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n'Umunyamabanga Mukuru wa FIFA wungirije, Zvonimir Boban batembereje Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ingoro ndangamurage ya FIFA (FIFA World Football Museum) iri i Zurich mu Busuwisi.

    Mu nkuru yanditswe na New Times tariki 27 Gashyantare 2017, ivuga ko Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino, icyo gihe baganiriye i Gabiro mu Kigo kiberamo imyitozo ya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo.

    Mu ruzinduko yakoze hashize umwaka umwe atorewe kuyobora FIFA, Gianni Infantino yaganiriye n'abantu batandukanye bafite aho bahuriye na ruhago mu Rwanda, yashimiye Perezida Kagame uruhare agira mu mupira w'amaguru by'umwihariko ku irushanwa rya Kagame CECAFA Cup atera inkunga.

    Nyuma yashyize ibuye ahubakwa Hotel ya FERWAFA i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu Rwanda hafunguwe icyaciro cya FIFA kigenewe aKarere ka Afurika y'Iburasirazuba mu muhango witabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Minisitiri Munyangaju yavuze ko muri gahunda z'ingenzi u Rwanda ruzungukira mu kugira iki cyicaro harimo iyo guteza imbere umupira w'amaguru mu mashuri no kubaka ibikorwa remezo aho bivugwa ko ku ikubitiro hagiye kubakwa 3 zirimo iy'i Rusizi,Gicumbi na Rutsiro.

    Ikindi cyavuzwe nuko iki cyicaro kizafasha ibihugu bya EAC gukemura ibibazo byafataga igihe kubera koherezwa ku cyicaro gikuru i Zurich mu Busuwisi.

    FERWAFA irateganya kubaka ibibuga biri hagati ya bine n'umunani by'ubwatsi bw'ubukorano (tapis synthètique) cyangwa bifite ubwatsi bugezweho mu mushinga uzatwara hafi miliyari 2 Frw.

    Mu 2019, FIFA yahisemo u Rwanda nka kimwe mu bihugu bitatu bya Afurika bizatangiriramo gahunda nshya y'iri Shyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, yo kugeza imikino mu mashuri abanza.



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yahawe-umupira-wo-gukina-n-uwo-kwambara-na

  • Afro-Basket 2021: U Rwanda rwatsinze umukino… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wa gatatu mu itsinda D, wabereye muri Salle Mohamed Mzali iherereye mu mujyi wa Monastir muri Tunisia, warangiye u Rwanda rubonye intsinzi ya mbere mu mikino umunani rwakinnye mu rugendo rwo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma muri iri rushanwa izabera i Kigali muri Kanama 2021.

    Uyu mukino utari woroshye ku mpande zombi, wasabye ko hitabazwa agace ka gatanu kugira ngo haboneke utsinze umukino, nyuma yuko uduce tune dusanzwe turangiye anakipe anganya amanota 53.

    Aya makipe byagaragaraga ko anganya imbaraga, yatangiye umukino Sudani y’Epfo yegukana agace ka mbere ku manota 19-18, mu gihe mu gace ka kabiri amakipe yombi yanganyije 10-10, u Rwanda rwatsinze agace ka gatatu ku manota 15-9, mu gihe Sudani nayo yatsinze agace ka kane ku manota 15-10. Uduce tune turangira amakipe anganya amanota 53.

    Hitabajwe agace ka gatanu kugira ngo haboneke ikipe yegukanye intsinzi, maze u Rwanda rutsinda amanota 9-5, ruhita rushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 4, rutsinda umukino ku manota 62-58.

    Uyu niwo mukino wa mbere u Rwanda rutsinze mu mikino 8 rwakinnye mu rugendo rwo gushaka iyi tike, kubera ko rwatsinzwe imikino itatu yo mu ijonjora rya mbere ryabereye i Kigali mu mpera za 2020, rutsindwa indi mikino ibiri ya gicuti mu kwitegura imikino y’ijonjora rya kabiri rwakinnye na Maroc na Tunisia, ndetse rwongera gutsindwa imikino ibiri ya mbere rwakinnye yo muri iri tsinda, aho rwatsinzwe na Mali na Nigeria.

    U Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo 62-58

    Niwo mukino wa mbere u Rwanda rutsinze mu mikino umunani iheruka

    U Rwanda rwatsinze hitabajwe agace ka gatanu mu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103231/afro-basket-2021-u-rwanda-rwatsinze-umukino-wa-mbere-mu-mikino-umunani-103231.html