Category: Uncategorized

  • Lt Gen Jacques Musemakweli yasezeweho mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Lt Gen Musemakweli yitabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2021, aguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari arwariye.

    Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus; witabiriwe n'abantu batandukanye barimo umuryango we n'abo babanye igihe kirekire biganjemo abasirikare bakuru b'u Rwanda.

    Waranzwe n'akarasisi ka gisirikare ndetse hanarashwe amasasu mu kirere nka kimwe mu bikorwa bikorwa mu muhango wo gushyingura wa gisirikare.

    Lt General Jacques Musemakweli yasezeweho avugwa imyato ku musanzu we ukomeye yatanze kuva ku rugamba rwo kubohora igihugu no guharanira iterambere ryacyo binyuze mu mirimo itandukanye yashinzwe.

    Abatanze ubuhamya bahuriza ku kuba yari umugabo ndetse n'umubyeyi mwiza uharanira iterambere ry'igihugu mu mfuruka zose.

    Musemakweli Shafy mu buhamya bwe yavuze ko umubyeyi we 'yabigishije indangagaciro no kuba intwari.'

    Yagize ati 'Njya kuba muri Amerika yambwiye ko ngomba kuba umugabo nkagaragaza neza igihugu cyanjye. Ndamwifuriza kuruhukira mu mahoro ndetse musezeranya ko nzaba intwari nkawe.''

    Abana ba Musemakweli bavuze ko umubyeyi wabo yakundaga umuryango we cyane kuko ntacyo bamuburanye.

    Uwitwa Uwase yakomeje ati 'Icyo namwizeza ni uko tuzaba hafi mama kandi kuba adusize biratugoye ariko tuzagerezageza gutera ikirenge mu cye.''

    Mu butumwa bw'umugore wa Lt Gen Musemakweli bwasomwe n'umukobwa we mukuru, yavuze ko ababyeyi be bahuye mu 1994.

    Yagize ati 'Mfashe umwanya ngire icyo mvuga ku mutware wanjye akaba na se w'abana banjye, ndibuka duhura mu 1994, ubwo twahuraga bwa mbere ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, yari umusirikare njye ndi umuganga, aho ni ho urukundo rwacu rwahereye.''

    Yavuze ko mu myaka 26 bamaranye yamubereye umugabo n'umubyeyi mwiza.

    Ati 'Ntabwo yambereye umugabo gusa ahubwo yambereye na papa, sinagize amahirwe yo kugira papa kuko namubuze nkiri muto ariko maze kubana na we yanyibagije agahinda ko kubura umubyeyi, mpora mbimushimira cyane.''

    Yamushimiye ko yamuhaye urukundo ruhebuje, akanamukundira umuryango. Ati 'Yangaga amafuti kuko yari inyangamugayo. Mpora mushimira urugero rwiza yanyeretse, naramukundaga cyane ariko Imana yamukunze kuturusha. Ndizera ko ahari ari heza kurusha aha ngaha, tuzongera tubonane.''

    Lt Gen Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, anagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa bwa Perezida Paul Kagame bwasomwe n'Umujyanama we mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko iki gihe ari icy'akababaro gakomeye ku muryango wa Lt Gen Musemakweli no ku ngabo z'u Rwanda no ku gihugu.

    Yagize ati 'Yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n'imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe butandukanye kugeza atabarutse.''

    Yavuze ko Lt Gen Musemakweli yakoreye ingabo z'u Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse izo nshingano yazihawe kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye ingabo z'u Rwanda.

    Yakomeje ati 'Iteka yaharaniraga ko n'abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro, yatabarutse igihugu n'umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk'uyu ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen Musemakweli.''

    'Na none mu bihe nk'ibi turizeza umuryango we ko igihugu kibinyujije muri Minisiteri y'Ingabo, buzakomeza kubaba hafi nk'uko amategeko abiteganya n'umuco wacu.''

    Lt Gen Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagiye ahabwa inshingano mu myanya itandukanye. Yatabarutse ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z'u Rwanda.

    Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka.

    Ku wa 12 Mutarama 2018 nibwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Gen Maj yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, amugira Lt Gen.

    Muri Mata 2019, Lt Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara mbere y'uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.

    Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w'u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu bihe bitandukanye ndetse mu myaka isaga irindwi [2013-2020] yari Chairman wayo.

    Lt Gen Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, mu cyubahiro cya gisirikare

    Mu muhango wo gushyingura Lt Gen Musemakweli, havuzwe ibigwi n’ubwitange byamuranze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-jacques-musemakweli-yasezeweho-mu-cyubahiro

  • Lt Gen Jacques Musemakweli yasezeweho mu cyubahiro –

    Lt Gen Musemakweli yitabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2021, aguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari arwariye.

    Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus; witabiriwe n’abantu batandukanye barimo umuryango we n’abo babanye igihe kirekire biganjemo abasirikare bakuru b’u Rwanda.

    Waranzwe n’akarasisi ka gisirikare ndetse hanarashwe amasasu mu kirere nka kimwe mu bikorwa bikorwa mu muhango wo gushyingura wa gisirikare.

    Lt General Jacques Musemakweli yasezeweho avugwa imyato ku musanzu we ukomeye yatanze kuva ku rugamba rwo kubohora igihugu no guharanira iterambere ryacyo binyuze mu mirimo itandukanye yashinzwe.

    Abatanze ubuhamya bahuriza ku kuba yari umugabo ndetse n’umubyeyi mwiza uharanira iterambere ry’igihugu mu mfuruka zose.

    Musemakweli Shafy mu buhamya bwe yavuze ko umubyeyi we ‘yabigishije indangagaciro no kuba intwari.’

    Yagize ati “Njya kuba muri Amerika yambwiye ko ngomba kuba umugabo nkagaragaza neza igihugu cyanjye. Ndamwifuriza kuruhukira mu mahoro ndetse musezeranya ko nzaba intwari nkawe.’’

    Abana ba Musemakweli bavuze ko umubyeyi wabo yakundaga umuryango we cyane kuko ntacyo bamuburanye.

    Uwitwa Uwase yakomeje ati “Icyo namwizeza ni uko tuzaba hafi mama kandi kuba adusize biratugoye ariko tuzagerezageza gutera ikirenge mu cye.’’

    Mu butumwa bw’umugore wa Lt Gen Musemakweli bwasomwe n’umukobwa we mukuru, yavuze ko ababyeyi be bahuye mu 1994.

    Yagize ati “Mfashe umwanya ngire icyo mvuga ku mutware wanjye akaba na se w’abana banjye, ndibuka duhura mu 1994, ubwo twahuraga bwa mbere ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, yari umusirikare njye ndi umuganga, aho ni ho urukundo rwacu rwahereye.’’

    Yavuze ko mu myaka 26 bamaranye yamubereye umugabo n’umubyeyi mwiza.

    Ati “Ntabwo yambereye umugabo gusa ahubwo yambereye na papa, sinagize amahirwe yo kugira papa kuko namubuze nkiri muto ariko maze kubana na we yanyibagije agahinda ko kubura umubyeyi, mpora mbimushimira cyane.’’

    Yamushimiye ko yamuhaye urukundo ruhebuje, akanamukundira umuryango. Ati “Yangaga amafuti kuko yari inyangamugayo. Mpora mushimira urugero rwiza yanyeretse, naramukundaga cyane ariko Imana yamukunze kuturusha. Ndizera ko ahari ari heza kurusha aha ngaha, tuzongera tubonane.’’

    Lt Gen Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, anagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa bwa Perezida Paul Kagame bwasomwe n’Umujyanama we mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko iki gihe ari icy’akababaro gakomeye ku muryango wa Lt Gen Musemakweli no ku ngabo z’u Rwanda no ku gihugu.

    Yagize ati “Yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe butandukanye kugeza atabarutse.’’

    Yavuze ko Lt Gen Musemakweli yakoreye ingabo z’u Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse izo nshingano yazihawe kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye ingabo z’u Rwanda.

    Yakomeje ati “Iteka yaharaniraga ko n’abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro, yatabarutse igihugu n’umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen Musemakweli.’’

    “Na none mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko igihugu kibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo, buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya n’umuco wacu.’’

    Lt Gen Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagiye ahabwa inshingano mu myanya itandukanye. Yatabarutse ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

    Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

    Ku wa 12 Mutarama 2018 nibwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Gen Maj yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lt Gen.

    Muri Mata 2019, Lt Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

    Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w’u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu bihe bitandukanye ndetse mu myaka isaga irindwi [2013-2020] yari Chairman wayo.

    Lt Gen Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, mu cyubahiro cya gisirikare

    Mu muhango wo gushyingura Lt Gen Musemakweli, havuzwe ibigwi n’ubwitange byamuranze

  • Rayon Sports yasabwe kwerekana imitungo yayo ngo ifatirwe hishyurwe Ivan Minnaert #rwanda #RwOT

    Umuhesha w'inkiko Me NTIRUSHWA Diogène yasabye RAYON SPORTS FC kwerekana umutungo ugomba gufatirwa hakishyurwa Minnaert nyuma y'uko iyi kipe inaniwe kumwishyura nkuko yabitegetswe.

    Umuhesh w'Inkiko avuga ko muri ayo masezerano harimo amafaranga ari mu byiciro binyuranye arimo 3184 y'amadolari n'ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Mutarama 2021 n'andi madolari 3000 hamwe n'ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Werurwe 2021.

    Uyu muhesha w'inkiko w'umwuga agaragaza muri iyi barwa ko ayo masezerano atubahirijwe hazitabazwa ibiteganywa n'amategeko.

    Yari Yamwishyuye $6116 yatanzwe n'umunyemali MUVUNYI Paul muri 2020, ariko ibindi bice 2 ntabwo yabyishyuye byari bisigaye.

    Rayon Sports yaciwe aya mafaranga nyuma yo gusanga yaramusezereye bidakurikije amategeko muri 2017.

    Umutoza Ivan Minnaert niwe wagejeje Rayon Sports mu mikino y'amatsinda ya #CAF Confederations Cup,bwa 1 mu mateka yayo asezereye Costa Do Sol yo muri Mozambique ku bitego 3-2.Iyi niyo kipe yonyine yabikoze mu Rwanda.

    FERWAFA yari yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.673 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk'uko byari byemejwe n'Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y'igihembo cya avoka.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasabwe-kwerekana-imitungo-yayo-ngo-ifatirwe-hishyurwe-ivan

  • Sheikh Hamdan Habimana wakekwagaho kwiba umunyamakuru Clarisse Uwimana yarekuwe #rwanda #RwOT

    Sheikh Hamdan yari amaze icyumweru mu maboko y'Ubugenzacyaha bw'u Rwanda 'RIB', akaba akekwaho kwinjira mu modoka y'umunyamakuru w'imikino wa B&B FM, Uwimana Clarisse bikavugwa ko yamwibye amafaranga.

    Uyu mugabo akaba yaratawe muri yombi mu mpera z'icyumweru gishize ubwo amashusho ya za Cameras z'aho B&B FM UMWEZI zamugaragazaga ari gufungura iriya modoka,RIB ikajya kumufata iwe i Huye mu gihe ubujura bwabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri B&B FM Umwezi cyo kuwa Gatatu, abanyamakuru b'iki kinyamakuru nabo bemeje ko amashusho y'aho bakora yagaragaje ko uyu Hamdan ariwe wafunguye imodoka ya mugenzi wabo,ayimaramo amasegonda 48.

    Icyakora amakuru ko Sheikh Hamdan na Uwimana bari bamaze igihe mu rukundo ndetse ngo iyi modoka y'uyu munyamakuru ashobora kuba ariwe wayiguze.

    Kugeza ubu RIB ntiratangaza byinshi kuri iyi dosiye gusa hari amakuru avuga ko yasabwaga gutanga ingwate.Ikinyamakuru Radio &TV 10 niyo dukesha amakuru ko uyu Hamdan yarekuwe

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sheikh-hamdan-habimana-wakekwagaho-kwiba-umunyamakuru-clarisse-uwimana-yarekuwe

  • Tuyisenge Jacques yateye ivi nyuma y'umunsi umwe ahita asezerana imbere y'amategeko [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC akaba na Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi ya CHAN Tuyisenge Jacques yasezeranye n'umukunzi we imbere y'amategeko kuri uyu wa Gatanu nyuma y'aho ku munsi w'ejo yateye ivi.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Tuyisenge na Jordin barahirira ku ibendera ry'igihugu, bemera kubana nk'umugabo n'umugore.

    Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yagiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gormarhia yo muri Kenya ayigiriramo ibihe byiza.

    Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atletic de Luanda yavuyemo asubira mu Rwanda asinyira ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC muri Mata 2020 amasezerano azageza mu mwaka 2022.





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/tuyisenge-jacques-yateye-ivi-nyuma-y-umunsi-umwe-ahita-asezerana-imbere-y

  • Ubuze inda amena umujyi! Huawei yashoye imali… – #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo umuntu runaka avuze Huawei mu ruhame abumvise ijwi rye bose bahita batekereza telefone ndetse n'ibikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho, gusa kuri iyi nshuro iki kigo ntabwo gihagaze neza nyuma yo gukomwa mu nkokora na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igishinja gukoresha telefone zayo ndetse n’ibikoresho byayo mu kwiba amakuru mu baturage bo muri Amerika ndetse bigatuma abatuye Isi benshi nabo bazinuka izi telefone.

    Umunyarwanda yabivuze neza agira ati 'Ubuze inda amena umujyi', ibi ni byo byabaye ku ruhande rwa Huawei yaburiye mu ikoranabuhanga rya za telefone ikerekeza mu bucuruzi bw'ikoranabuhanga rifatiye ku korora ingurube.

    Ubu bucuruzi Huawei yagiyemo ni nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’iki kibazo cy’ubucuruzi butarimo kugenda neza. Huawei irimo kureba amayira menshi yakoreshamo ikoranabuhanga ikaba yabasha gukomeza gusugira igasagamba nta gihombo. 

    Ubu bworozi bw'ingurube bugiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Huawei igihe gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa rirangajwe imbere n'ubwenge bw'ubukorano rizwi nka Artificial Intelligence (AI) – rijyanye n’ubworozi bw’ingurube. Huawei ifite ibigo byinshi bizagenda bikorana harimo nkirimo urwego rw’ubucukuzi bwa nyiramugengeri (coal/charbon).

    Ese ubundi guhigana kwa Huawei na Amerika byari byifashe gute?

    Mu myaka ijya kugera kuri 2 ni bwo igihugu cya America cyari kiyobowe na Bwana Trump cyatangaje ko Huawei itaba umwizerwa muri America bitewe n'ikoranabuhanga ifite, aha ikibazo cyatijwe umurindi n’uyu wahoze ayobora Amerika aho yavugaga ko iki kigo cy’Abashinwa gishobora kwiba amabanga ya Amerika binyuze muri ibi bikoresho.

    Aha ninaho byatangiriye bigera aho Huawei yirukanwe burundu muri Amerika ndetse leta ya America itegeka ibigo byakoranaga na Huawei guhagarika imikoranire.

    Ku rundi ruhande, abasesenguzi kuri iki gikorwa cyakunzwe gutazirwa kuba intambara y'ubucuruzi hagati ya Leta zunze ubumwe za America n'u Bushinwa yari ishingiye kuri murandasi y'icyiciro cya 5 ariyo 5G, aha u Bushinwa bwari bwatanze Amerika kugera kuri uyu muvuno w'ikoranabuhanga ryari ryitezweho guhindura byinshi n’ubwo ryakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 ntiribashe gutambagira hirya no hino ku Isi nk’uko byari byitezwe.

    Mu Mwaka wa 2020 Ubucuruzi bwa ‘smartphones’ bwa Huawei bwagabanutseho 42% mu mezi atatu ya nyuma. Iki gihombo cyatewe n’ikibazo cy’igabanuka ry’ibikoresho (microchips) yifashisha, ritewe n’ibihano yafatiwe. 

    Umushinga wa 5G wa Huawei wagiye uhagarara mu bihugu bigiye bitandukanye hirya no hino ku Isi aha twavuga nk’Ubwongereza ndetse aha habaye n'imyigaragambyo yo kuyirwanya kubera kugira ubwoba ko ishobora guteza ikibazo ku mutekano w’iki gihugu ndetse ninako byagenze no mubindi.

    Imishinga itari iya Telefone izungukira gute Huawei

                             

    Amakuru avuga ko muri uyu mwaka ishobora kugabanya ubushobozi bwayo bwo gukora ‘smartphones’ bukagabanuka ku kigero kigera kuri 60%, nubwo Huawei yo yavuze ko uyu mubare idashobora kuwemeza.

    Umuvugizi wa Huawei aganira n'ikinyamakuru cya BBC yagize ati: “Ikibazo gihari hano ntabwo ari nkaho hari ikibazo na kimwe kijyanye n’ireme cyangwa ikoreshwa ry’ibyo Huawei ikora”.

    “Ntabwo Huawei ihabwa amahirwe angana kuko ikubirwa hagati mu bushyamirane bushingiye ku nyungu za politike”.

    Ku bw’iyo mpamvu rero, bisa nkaho Huawei irimo gushakisha ahandi yakura inyungu – yerekeza mu ikoranabuhanga ry’iyakure (cloud computing), ibinyabiziga bigezweho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byambarwa.

    Ifite na gahunda yo gukora imodoka igezweho.

    Ariko inahanze amaso ku bikorwa bicye byo mu buryo burushijeho kuba ubwa gakondo.

    Umushinga w'ubworozi bw'ingurube

    Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere cyorora ingurube nyinshi ku isi ndetse bwihariye kimwe cya kabiri cy’ingurube za gasozi zizwi nk'isatura mu gasozi ku isi.

    Ikoranabuhanga ririmo gufasha mu gutuma ubworozi bw’ingurube bukorwa mu buryo bwa kijyambere hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI mu gutahura indwara zazo no mu kugenzura aho ingurube ziherereye.

    Ikoranabuhanga ryo kumenya mu maso hazo (facial recognition technology) rishobora gutuma hatandukanywa ingurube imwe n’indi, mu gihe irindi koranabuhanga ryo rigenzura ibiro by’ingurube, ibiryo byazo n’imyitozo zikora.

    Huawei imaze igihe ikora ikoranabuhanga ryo gutahura isura, ndetse mu kwezi gushize yanenzwe kubera uburyo (system) bwayo butahura abantu basa nk’abo mu bwoko bwa ba nyamuke bwa Uighur, mu mafoto y’abagenzi ku maguru.

    Izindi kompanyi zikomeye z’ikoranabuhanga zo mu Bushinwa, zirimo JD.com na Alibaba, zirimo gukorana n’aborozi b’ingurube bo muri iki gihugu mu gushyira ikoranabuhanga rishya mu bworozi bwabo.

    Umuvugizi wa Huawei yongeyeho ati: “Ubworozi bw’ingurube ni urundi rugero rw’uburyo tugerageza kongerera imbaraga ibikorwa bimwe bya gakondo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya ICT mu kongerera agaciro ibyo bikorwa muri iki gihe cy’umuyoboro wa 5G”.

    Src: bbc, finance.yahoo.com, btimesonline.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103218/ubuze-inda-amena-umujyi-huawei-yashoye-imali-mu-korora-ingurube-nyuma-yo-guhomberwa-nubucu-103218.html

  • Kuryubaka si ugukina! Tanasha wabyariye Diam… – #rwanda #RwOT


    Tanasha yaganiriye n’abakunzi be basaga ibihumbi bibiri [Live] kuri Instagram

    Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare ku gicamunsi ni bwo Tanasha Dona yaganiriye n’abakunzi be [Live] ku rukuta rwe rwa instagram. Ku bakunzi be wabaye umwanya mwiza wo gushira amatsiko kuri iki cyamamare, kuko yabahaye umwanya wo kumubaza ibibazo bifuza maze akagenda ibisubiza.

    Hari uwamubajije umuhanzi wo mu Burundi azi maze amusubiza agira ati “Nshuti yanjye sinkurikirana cyane umuziki wo mu Burundi, ariko sinzi niba umuntu uririmba “Katerina” ari uwo mu Burundi”. Yahise aririmba ati “I wanna look at you bby kidogo Katerina”. Yakomeje agira ati “Sinzi niba ari uwo mu Burundi”. Aka gace gato mu kukaririmba wumvaga ayishyiramo ibirungo ku buryo “Katerina” asa n’uyifite mu mutwe.

    Katerina ya Bruce Merodie Tanasha Dona yayiririmbye neza

    Bruce Melodie aherutse gutangaza ko yamaze kubona umujyanama mushya uzajya ukurikirana ibikorwa bye bya muzika witwa Lee Ndayisaba akaba n’umuyobozi w’ikigo Cloud9 Entertainment. Uyu mugabo amaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro, yabaye umuyobozi w’igitangazamakuru gikomeye muri Tanzania Cloude TV akora n’ibindi bitandukanye bifite aho bihuriye n’imyidagaduro. Kugeza ubu ashinzwe ibikorwa by’iterambere muri Wasafi ya Diamond.

    Lee umujyanama mushya wa Bruce Melodie

    Uyu mujyanama mushya wa Bruce Melodie, aherutse kubwira InyaRwanda ko ashaka kurema Bruce Melodie w’ibikorwa byivugira ku buryo azamugeza ku rwego mpuzamahanga. N’ubwo Tanasha Dona adasobanukiwe neza nyiri “Katerina”, yagaragaje ko ayikunda kandi imuza mu matwi kenshi. Ibi bigaraza ko umuziki w’Abanyarwanda ukunzwe hirya no hino ku Isi, kandi ushobora gukundwa byo ku rwego rwo hejuru mu gihe hashyirwa imbaraga zikomeye mu kuwumenyekanisha.

    Tanasha bamubajije indirimbo y’umuhanzi wo mu Burundi yiririmbira ‘Katerina’

    REBA HANO INDIRIMBO KATERINA YA BRUCE MELODIE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103213/kuryubaka-si-ugukina-tanasha-wabyariye-diamond-bamubajije-umuhanzi-wo-mu-burundi-azi-yirir-103213.html

  • Abantu barayobye kandi ntibabimenya #rwanda #RwOT

    Ijambo ry’Imana ritubwira inkuru za zakayo wamenye amakuru maze akiyemeza gukurikira Yesu, Uyu rero atandukanye n’abantu b’iki gihe biruka bashaka ibitangaza kandi bataye Imana bakirengagiza ko ariyo ikora ibitangaza, abantu benshi barayobye, ubu batanga ibyifuzo ngo abandi babasengere aho kuba bafata gahunda yo kwigererayo ngo basenge Imana bayisabe ibakorere ibyo bifuza.

    Muri Yeremiya 33:3 Imana irabivuga iti:'Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye utamenya'. Ntuzongere guhamagara umuhanuzi ahubwo ujye ukoresha iri jambo rizaguhuza n’Imana uyibwire ibyawe nayo izagutabara.

    Amafranga ntacyo yakumarira udafite Yesu, siga byose maze ushake kristo, mur’iyi minsi abantu bari kwiruka ku bitangaza, ugasanga umuntu baramuhanurira ngo agiye kubona amazu, ngo agiye kubona visa, ngo agiye kubona umugabo cyangwa umugore nawe akamera amababa aho yafashe umwanya nawe ngo asenge Imana nayo imubwire niba ibyo bamuhanuriye ari ukuli.

    Abantu barayobye bikomeye, abantu ntibashaka kumenya ukuri, abantu ntibashaka ko ubabwira ibyabagirira umumaro ahubwo barashaka kumva ibyiza mu matwi yabo gusa bitazagira aho bibageza.

    Kuki abantu batagifata umwanya ngo basome Bibiriya ngo basenge? Ni ubunebwe bwo mu mwuka kandi nibadahinduka bazarimbuka.

    Umwenda warukingirije ahera watabutsemo kabiri kugira ngo buri muntu wese yigerereyo. Abagifite imbogamizi rero bazahura n’ibibazo kuko ubu ubuhanuzi bwuzuyemo ibinyoma. Abantu barahanura bitewe n’ibyifuzo byabo, bakugeraho bakaguhanurira ngo ugiye kubona ibyiza ukamera amababa nyamara wasanga uguhanurira aba afite icyo agukurikiyeho ntubimenye.

    Icyo dukwiriye gukora nugusenga no gusoma ijambo ry’Imana tukareka ubunebwe. Imana niyo ikora ibitangaza, ni nayo mpamvu dukwiriye kuyishaka kuko ntiboneka mu kabari,ntiboneka mu basambanyi, aboneka ahantu hatari ikibi aboneka mu banyamwuka, ubu abantu benshi bisubiriye mu mazimwe, bisubiriye mu tubari, bisubiriye mu bugome. Rero nshuti zange dusome ijambo ry’Imana kuko Petero yaravuze ngo niba mwarasogongeye mu kamenya ko umwami wacu agira neza nimumwegere niwe buye rizima ryanzwe n’abubatsi ariko ku Mana ryaratoranyijwe.

    source:amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Abantu-barayobye-kandi-ntibabimenya.html

  • Perezida wa FIFA yatanze ubutumwa bukomeye mu… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021, nibwo Gianni Infantino yafunguye icyicaro cya FIFA mu Rwanda,  kizafasha guhuza ibikorwa no gushyira mu ngiro imishinga y’iterambere itandukanye ya FIFA, ku bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati, mu muhango wabereye i Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu nyubako isanzwe ikoreramo I&M Bank ari naho iyi mpuzamashyirahamwe izaba ifite icyicaro mu Rwanda.

    Mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta ndetse n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati ‘CECAFA’, Wallace Karia, Infantino yasabye gushyirahamwe kw’abayoboye umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati, arirwo rufunguzo ndetse byageza kure ruhago yo mu Karere.

    Yagize ati “Nishimiye kuba ndi hano kandi nishimiye kuba ndi kumwe namwe, nimushyira hamwe nzi ko akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati umupira w’amaguru uzagera kure”.

    Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta wari mu bitabiriye uyu muhango, nyuma yuko u Rwanda na FIFA bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire, yagize ati:

    'Ni iby'agaciro kuba FIFA igiriye icyizere u Rwanda ikazana icyicaro cyayo hano mu Rwanda, bizadufasha gukomeza kuzamura impano yaba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga”.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu muri Afurika FIFA ishyizemo icyicaro, nyuma ya Senegal na Afurika y’Epfo.

    Iki cyicaro kandi kibaye icya 10 FIFA ifunguye ku Isi, binyuze mu mushinga wayo wa FIFA Forward Programme watangijwe mu 2016.

    Mu bindi bihugu FIFA yashyizemo icyicaro, harimo Ubuhinde, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Afurika y’Epfo.

    FIFA yafunguye icyicari cyayo mu Rwanda

    U Rwanda rwasinyanye amasezerano na FIFA yo gushyira icyicaro i Kigali

    Infantino yavuze ko ubufatanye no gushyira hamwe aribyo bizazamura umupira wo mu karere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103220/perezida-wa-fifa-yatanze-ubutumwa-bukomeye-mu-muhango-wo-gufungura-icyicaro-cya-fifa-mu-rw-103220.html

  • Uko Akarere ka Kayonza kakemuye ikibazo cy'abana b'inzererezi – #rwanda #RwOT

    Muri aka Karere habarizwayo ikigo gifasha abana bakurwa mu mihanda kizwi nka SACCA aho kimaze gufasha abana barenga 6000 biganjemo abakurwa mu mihanda ndetse n'abandi baturuka mu miryango ikennye, habarizwa kandi ibindi bigo bibiri birimo Hope for Life n'ikigo kitwa Karebu byose bikaba bifasha abana bo mu muhanda mu kubasubiza mu miryango.

    Umuyobozi w'ikigo cya SACCA, Mukamuyenzi Valentine yabwiye IGIHE ko nko muri uyu mwaka wa 2021 bafite abana 1700 bari gufasha barimo abakuwe mu muhanda ndetse n'abandi bakomoka mu miryango ikennye.

    Yavuze ko bamwe muri aba bana baba badafite imiryango bashakirwa imiryango ibakira bakajya bafashirizwamo abandi bagafashirizwa mu miryango iwabo, aba bana barihirirwa amashuri abanza n'ayisumbuye, imyuga bakanafashwa mu buryo bwo guhabwa igishoro byose bigamije kugutuma batera imbere.

    Ati ' Nk'abiga imyuga biga ibijyanye n'amahoteli, dufitemo abiga gutunganya imisatsi ndetse tukanagiramo n'abiga ubwubatsi, abo biyongera ku bandi baba biga mu mashuri asanzwe turihirira bose hamwe bakaba 1764 muri uyu mwaka.'

    Mukamuyenzi yavuze ko muri aba bana harimo ibyiciro bitandukanye nk'abo bakuye mu mihanda bagasubizwa mu ngo, urubyiruko rwiga imyuga ndetse n'abaturuka mu miryango itishoboye barihirira.

    Hari abana bashakirwa imiryango ibarera bundi bushya

    Mukamuyenzi avuga ko hari abana bakura mu mihanda ugasanga batewe ipfunwe no gusubira mu miryango bakomokamo bitewe n'amakimbirane n'ibindi bibazo baba baravuyeyo bahunga ntibifuze gusubirayo, yavuze ko abana nk'aba n'abandi baba badafite imiryango bashakirwa imiryango ibakira bakajya bafashirizwayo mu buryo buhoraho.

    Bamwe mu babyeyi bakiriye aba bana ndetse n'abandi bafite abana bagiye bahinduka inzererezi bagafashwa n'Akarere mu kubahuza n'ibi bigo bavuze ko kuri ubu mu bana babo hagaragara impinduka.

    Bamwe mu bana bakomoka mu miryango ikennye ndetse n’abakuwe mu muhanda biga guteka

    Mukarusagara Marie Therese utuye mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza mu Mudugudu wa Gakurazo yavuze ko hari umwisengeneza we arera wakurikiye ikigare cy'abandi bana akanga ishuri nyamara yari akiri muto.

    Ati ' Byarangiye ishuri ariretse atangira kujya ava mu rugo akatubeshya ko agiye kwiga ahubwo akajya mu isoko. Yageraga ku ishuri bamwirukanira amafaranga y'ishuri aho gutaha akigira mu isoko, byageze aho atangira kujya yirarira mu biraro SACCA iza kumufata intumaho impa imyenda y'ishuri inamwemerera kumurihira nuko baramunsubiza.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu uwo mwana abayeho neza kuko afite umushinga umwishyurira, ukanamukurikirana ku ishuri kuburyo ngo uburara yari afite bwashize burundu ngo asigaye atsinda mu ishuri.

    Batamuriza Ernestine utuye mu Murenge wa Mukarange we ngo arera umuhungu uri mu kigero cy'imyaka 17 aho yamwakiriye amaze kunaniranwa na nyina usanzwe akora uburaya.

    Ati ' Umwana yananiranwe na nyina abanza kujya azerera ku muhanda nyuma akurikirana umuhungu wanjye araza yibera mu rugo, SACCA yahise itangira kumufasha imwishyurira ishuri, impa ibyo kumugaburira ubundi tukibanira neza, mu rugohabaye iwabo arisanzura nk'umwana wanjye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harerimana Jean Damascene yabwiye IGIHE ko ibi bigo byose uko ari bitatu bibafasha cyane mu kuba nta bana bakigaragara ku mihanda b'inzererezi.

    Yavuze ko nubwo hari ubwo haboneka umwe nawe ahita ashyikirizwa ikigo kimwe muri ibi kikamufasha mu kumuhuza n'umuryango we yaba atawishimiye agashakirwa undi muryango.

    Uyu muyobozi yakebuye kandi ababyeyi batakita ku bana kubera amakimbirane yo mu miryango n'ibindi bibazo bitandukanye abibutsa ko amategeko abahana ahari.

    Ati ' Ababyeyi turabasaba ko bakomeza kurera abana babo ni inshingano z'umubeyi kurera umwana we, kumwitaho, kumushyira mu ishuri ndetse no kumuha ibyo akeneye byose mu gihe bigaragaye ko izo nshingano atari kuzubahiriza hari icyo amategeko ateganya.'

    Yavuze ko kandi iyo bigaragaye ko ubushobozi ku muryango mu kurera umwana wabo nk'ubuyobozi bawunganira kugira ngo wa mwana yige kugira ngo azavemo umuntu ugira icyo yimarira anagire umumaro ku gihugu.

    Mukarusagara Marie Therese ashima uburyo afashwa mu kwita ku mwana arera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-akarere-ka-kayonza-kakemuye-ikibazo-cy-abana-b-inzererezi