Category: Uncategorized

  • Gasabo: Umusore washinjwaga gusambanya abana 17 yahanishijwe igifungo cya burundu – #rwanda #RwOT

    Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha maze rumukatira igifungo cya burundu.
    Ku itariki ya 19/10/2020 nibwo hamenyekanye ko uwo musore yagiye ashuka abana benshi b'abahungu batandukanye bagera kuri 17, akabasambanya . Kugira ngo abigereho akaba yirifashishaga ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari ukubanza bakemera ko abasambanya.

    Uyu musore yahamwe n'icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 4 y' Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n' ibihano muri rusange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-umusore-washinjwaga-gusambanya-abana-17-yahanishijwe-igifungo-cya

  • Nyamasheke: Umunyarwandakazi yafatanwe ibiro 80 by'urumogi #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko urwo rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati 'Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko hari urumogi rwinjiye mu gihugu ruturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakoreshejwe inzira yo mu mazi mu kiyaga cya Kivu, hahise hategurwa igikorwa cyo gufata urwo rumogi n'abarwinjizaga mu gihugu,rwafatiwe mu rugo ruhereye mu Murenge wa Kirimbi,Akagari ka Nyarusange.'

    CIP Karekezi yongeyeho ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Ntara y'Iburengerazuba bituruka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagaragaje ko Polisi yari imaranye iminsi amakuru ko Nyirahabimana asanzwe acuruza urumogi nubwo yari atarafatwa.

    Yagize ati 'Twari dufite amakuru ko afite abaturage bo muri kiriya gihugu cya Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo bakorana na we, afatwa yavuze ko aribo bari bamuzaniye urwo rumogi, bafata ubwato ahurira nabo mu kiyaga cya Kivu abaha ibihumbi 200 abasigaramo andi nk'ayo bigaragara ko bari basanzwe bafitanye imikoranire ya hafi.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yibukije abaturage ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge barufitemo uruhare rukomeye,abasaba gutanga amakuru y'ababicuruza n'ababikwirakwiza aboneraho gushimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB)rukorera muri sitasiyo ya Gihombo kugira ngo hakorwe iperereza.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Mu minsi ishize Polisi iri kumwe n'urwego rw'ubushinjacyaha ndetse n'urw'Ubugenzacyaha bakoze igikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge byafatiwe mu gihugu harimo n'ibyafatiwe mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyamasheke-umunyarwandakazi-yafatanwe-ibiro-80-by-urumogii

  • Gasabo: Umusore washinjwaga gusambanya abana 17 yahanishijwe igifungo cya burundu –

    Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha maze rumukatira igifungo cya burundu.

    Ku itariki ya 19/10/2020 nibwo hamenyekanye ko uwo musore yagiye ashuka abana benshi b’abahungu batandukanye bagera kuri 17, akabasambanya . Kugira ngo abigereho akaba yirifashishaga ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari ukubanza bakemera ko abasambanya.

    Uyu musore yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.


  • Reba ikimero cya Karamira Uwera ugiye kuba umugore wa Patient Bizimana[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiriye kuri Kiss fm , Patient Bizimana yagize Ati: 'Ubukwe bwagombaga kuba umwaka ushize ntibwaba ku bw'ikibazo cya COVID-19 ariko uko byagenda kose uyu mwaka ndifuza kubirangiza. COVID-19 yashira itashira ibintu bigomba kuva mu nzira.'

    Uyu mugabo w'imyaka 34 y'amavuko yakomeje avugako ubukwe bwe buzabera mu Rwanda , gusa aho bazabanira n'umugore we utuye muri Amerika ngo bazaba bahareba nyuma.

    Twifashishije urubuga rwa Instagram rero aha twabahitiyemo amafoto 10 ya Karamira Uwera Gentille wanamaze gusezeranira na Patient Bizimana imbere y'amategeko mu muhango wabereye I Gisenyi mu karere ka Rubavu.






    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/reba-ikimero-cya-karamira-uwera-ugiye-kuba-umugore-wa-patient-bizimana-amafoto

  • Zinedine Zidane yavuze amagambo akomeye kuri Mbappe na Haaland #rwanda #RwOT

    Zidane yahishuriye abanyamakuru ko akunda aba bakinnyi bombi ni mu gihe kandi bivugwa ko ikipe ye ya Real Madrid ibifuza ubwo isoko rizaba rifunguye gusa ngo izahitamo umwe muri bo.

    Zidane yagize ati 'Narebye imikino yose kandi nanjye nkunda kureba ibyiza nk'undi mufana wese.Bombi n'abakinnyi beza kandi bakiri bato.N'abakinnyi b'iki gihe no mu gihe kizaza.'

    Kuwa Kabiri w'iki cyumweru nibwo Kylian Mbappe yeretse isi yose ko nta gace na gato ko kumushidikanyaho kagomba kubaho kuko yafashije ikipe ye ya PSG kunyagirira FC Barcelona ibitego 4-1 ku kibuga cyayo ndetse uyu musore yatsinze ibitego 3 wenyine anahusha n'ibindi byabazwe.

    Ku rundi ruhande,Erling Haaland yafashije ikipe ye ya Dortmund gutsindira mu rugo Sevilla ibitego 3-2 birimo 2 by'uyu munya Norway w'umuhanga.

    Mbappe amaze imyaka isaga 2 avugwa mu ikipe ya Real Madrid ndetse hari amakuru avuga ko PSG nibona Messi izagurisha Mbappe ku ikipe yose izishyura miliyoni 174 z'amapawundi.

    Mbappe w'imyaka 22 aho arusha imyaka 2 Haaland we umaze imyaka 2 gusa ari ku rwego rwo hejuru ku isi by'umwihariko muri Champions League.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zinedine-zidane-yavuze-amagambo-akomeye-kuri-mbappe-na-haaland

  • Biryogo y'Umujyi: Uko ibikorwa remezo byacogoje akajagari kaharangwaga (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi bashingiye iyi ndirimbo ku mibereho yihariye y'abantu batuye mu bice bya Nyamirambo, birimo Biryogo, Rwampala n'ibindi biri aho hafi, bakavuga ko ubuzima bwaho buhendutse, imyambarire yaho yihariye ndetse bakanagira imyitwarire yabo intandukanye n'isanzwe iba ahandi.

    Iyi Nyamirambo yavugwaga, ifite agace kitwa Biryogo kari mu duce tuzwi cyane mu Mujyi wa Kigali, dore ko kari mu twatuwe mbere y'utundi muri uyu mujyi, kakaba agace k'abasilimu, gatuwe cyane n'abayisilamu, kandi kakagira uburyo bwihariye bw'imibereho ubona ko nyine ifitanye isano no gukerebuka kw'abahatuye, banahamaze igihe.

    Ni hamwe mu hantu hazwiho gukora amasaha 24 ku yandi, hakaboneka ibyo kurya bihendutse igihe cyose, hakaba urujya n'uruza rw'abantu ariko cyane cyane rukaba rwinshi mu ijoro, ndetse hakaba abantu bakunda imyidagaduro cyane, nk'uko babigaragaje ejo bundi ubwo igitego cya Sugira cyatumaga ibyishimo bibasendera bakarenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo yari yashyizweho, bakajya kwishimira insinzi mu mihanda.

    Hejuru y'ibi byose ariko, Biryogo inafite isura itari nziza. Bitewe n'uko aka gace katuwe mbere ubwo imiturire yari itaranozwa, ndetse kagaturwa cyane bitewe n'uko ari ko kavukiyemo umujyi, byatumye gaturwa mu buryo bw'akajagari gakabije.

    Muri aka gace, kimwe n'utundi tuhakikije turimo na Rwampara, hari ubucucike bw'abaturage 220 batuye kuri hegitari imwe (220/ha), kandi bagatura ahantu hatari ibikorwa remezo nk'imihanda n'amatara, bityo ibikorwa birimo ubujura, kugera mu rugo byoroshye, kubona ubutabazi bw'ibanze igihe bibaye ngombwa bikagorana. Utu duce kandi turangwa n'imyubakire y'akajagari, inzu zubatse nabi ndetse zidatafa amazi y'imvura, bityo bikarushaho gutuma n'ubundi abatuye muri utwo duce bagerwaho n'ibiza, umwanda n'ibindi bitandukanye bibangamira ubuzima bwabo.

    Ni muri urwo rwego rero Umujyi wa Kigali watekereje ku buryo burambye wafasha abatuye muri utu duce kugira ubuzima bwiza, bakabona ibikorwa remezo hafi kandi bagakomeza gutura aho bari basanzwe batuye, ariko hakavugururwa inzu zubatswe muri utwo duce.

    Nguko rero uko hatekerejwe umushinga wa 'Agatare Upgrading Project', uri gushyirwa mu bikorwa, ukaba umaze guhindura imiturire y'abatuye mu tugari twa Biryogo, Kiyovu, Rwampara na Agatare twose turi mu murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.

    Kunoza imiturire muri utu duce, bivuze kutwegereza ibikorwaremezo by'ibanze birimo imihanda, inzira z'abanyamaguru, kubaka no gutwikira ruhurura, gushyira amatara yo ku mihanda n'amatara ku nzira z'abanyamaguru ku buryo bimwe byo kwamburwa kw'abaturage bitewe n'uko bari ahantu hatabona byagizwe amateka.

    Bimwe mu byamaze gukorwa mu guteza imbere imiturire myiza muri utu duce harimo kubaka imihanda mishya ireshya na kirometero 6.64, ifite n'inzira z'amazi.
    Harimo kandi kubaka inzira z'abanyamaguru zifite n'amatara, zigahuza abaturage ibihumbi 15.

    Uyu mushinga kandi wubatse ibirometero 2.9 bya ruhurura zegerejwe abaturage barenga ibihumbi bibiri. Ibi byafashije mu kugabanya ingaruka z'imyuzure, guteza imbere isuku no kurinda iyangirika ry'imitungo y'abaturage. Hubatswe kandi ibilometero 6.2 by'inzira z'abanyamaguru zifite ubugari bwa metero imwe n'igice kugera kuri enye, zifashishwa n'abaturage ibihumbi bitatu.

    Impinduka esheshatu zigaragara mu duce twagezwemo n'umushinga wa Agatare Upgrading Project

    1. Agaciro k'umutungo w'abahafite ibikorwa kariyongereye

    Nyuma y'iyubakwa ry'ibi bikorwa remezo, agaciro k'umutungo uri muri aka gace kamaze kwiyongera, bitewe n'uko kuhatura no kuhakorera bisigaye byoroshye. Ibi kandi bijyana n'uko muri utu duce hari kuvugururwa inzu z'abaturage, ndetse Umujyi wa Kigali ukaba warashyize imbaraga mu gutanga ibyangombwa ku baturage bifuza kuvugurura inzu zabo, bakazijyanisha n'igihe.

    2. Imodoka ntizigiparikwa kure ya ba nyirizo

    Bitewe n'imiturire itanoze, ntibyashobokaga ko umuntu yageze imodoka cyangwa moto mu duce two hagati muri utwo tujagari. Wasangaga abazifite bazisiga kure y'aho batuye ndetse bamwe bakishyira ubukode bw'aho ziparikwa, ibyatumaga n'abafite ubushobozi bahatuye binangira kugura imodoka bitewe n'uko batabona aho baziparika.

    Ubu rero ibi byabaye amateka, kuko imihanda yubatswe muri utu duce yatumye abahatuye bashobora guparika imodoka hafi y'ingo zabo.

    Kimwe n'abatarabonaga inyungu zo kugura imodoka, ubu bamaze kuzigura kuko noneho babona ibyiza byo kwegerezwa ibikorwaremezo.

    3. Ruhurura zitwikiriye zifasha mu kunoza isuku no kurinda imyuzure

    Mbere wasangaga abatuye mu duce twavuguruwe bari baturanye na ruhurura zirimo amazi mabi, anuka kandi zituranye n'ingo z'abaturage ku buryo zashoboraga no kuba intandaro y'indwara ziterwa n'umwanda.

    Izi ruhurura kandi zashobora guteza imyuzure kuko zari zubatse nabi, bigatuma amazi asenyera abaturage kuko atabaga ayobowe neza.

    Kuri ubu ibi byose byamaze kuba amateka, kuko hubatswe ruhurura zigezweho, kandi zipfundikiye ku buryo ibibazo by'umunuka n'indi myanda byakemutse.

    4. Inzira z'abanyamaguru zashyizweho amatara arinda umutekano

    Ivumbi, ibyondo n'ubujura ni bimwe mu byabaye amateka mu nzira z'abanyamaguru zubatswe muri utu duce, kuko zatunganyijwe ndetse zishyirwaho amatara ku mihanda, ku buryo n'abajura batakibona aho bamenera.

    5. Abashoramari batangiye kuhabenguka

    Bitewe n'ibikorwaremezo, hari abashoramari batangiye kuhabengukwa ndetse bahashyira amagorofa, ibi bikagaragaza ko hari amahirwe menshi y'iterambere ndetse hazakomeza kugezwa ibindi bikorwa bishya kubera ko havuguruwe. Ibi kandi bijyana n'iterambere ry'ubucuruzi muri aka gace, ryazamuwe cyane n'uburyo imigenderanire yorohejwe muri rusange.

    6. Abana bazashyirirwaho ibikorwaremezo bibafasha kwidagadura

    Nyuma y'uko imihanda ishyizwemo kaburimbo, abana bakiniraga mu muhanda babuze aho bazajya bakinira. Ni muri urwo rwego muri uyu mushinga hateganyijwe ahantu hazashyirwa ibikorwaremezo byagenewe imyidagaduro y'abana.

    Imikino izahajya yemejwe nyuma yo gukusanya ibitekerezo by'abana basanzwe bakinira mu muhanda, ndetse n'ababyeyi babo. Abana benshi basabye ko bahabwa aho bazakinira biye (bille), aho bazakinira ikibariko ndetse n'ikibuga cya basket.

    Ibyifuzo by'aba bana ni byo bizashyirwa mu bikorwa muri aka gace. Ibi bikorwaremezo by'imyidagaduro bizanafasha abana bafite impano mu mikino nk'umupira w'amaguru na basketball kubona aho bazitoreza, bagakuza impano zabo.

    Uyu mushinga watangiye muri 2018 ari igerageza, ukaba ukinakomeje. Nyuma yo kubona impinduka zawo nziza, uyu mushinga uzakomereza mu tundi tugari 10 mu Karere ka Nyarugenge n'Utugari dutatu muri Kicukiro n'utundi tubiri muri Gasabo.

    Ni umushinga uterwa inkunga na Banki y'Isi ku bufatanye na Leta y'u Rwanda, ukaba ufite ingengo y'imari ya miliyoni 10$ (arenga miliyari 9 Frw)

    Abaturage bimuwe mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga ku bw'inyungu rusange bahawe ingurane ikwiye, bityo bikabafasha ko n'aho bagiye ubuzima bwabo budasubira inyuma ahubwo bugatera imbere.

    Abaturage barabyinira ku rukoma

    Abatuye mu duce turi kugezwamo ibi bikorwa remezo, bavuze ko bishimiye impinduka bari kubona, bakavuga ko ibi ari ibigaragaza uburyo Leta y'u Rwanda yita ku baturage bayo.

    Murekatete Mariam Sidi yagize ati 'Ndashimira cyane Leta y'u Rwanda kuko imiturire dufite ubu iranejeje. Nkanjye wagonzwe n'umuhanda nkimuka, serivisi zo kumbarira imitungo yanjye zagenze neza, nishimira iterambere ryahageze rwose nta kibazo nagiriyemo kuko igenagaciro ryakozwe neza kandi Leta ikomereze aho. Duture neza ku buryo uwagira ikibazo atabarwa vuba kuko inzira ziba zihari.'

    Nturubiko Aime, uhagarariye komite y'abaturage mu mushinga w'Agatare mu Kagali ka Biryogo nawe yunzemo, avuga ko uyu mushinga werekana icyerekezo cy'iterambere igihugu cyiyemeje.

    Yagize ati 'Umushinga wo kuvugurura Agatare, wadufashije kuvugurura imiturire. Ubundi mu Biryogo nta mihanda twagiraga, twari utuyira tutanyuramo n'imodoka, ariko ubu nyuma yo gucishamo imihanda, habaye nyabagendwa, baduhaye amatara mbese harasa neza”.

    “Abaturage begereye umuhanda batangiye gusaba ibyangombwa byo kuvugurura inzu zabo, no mu buryo bw'isuku harasa neza, imodoka zitwara ibishingwe nazo zitugeraho neza, amazi y'imvura yubakiwe ruhurura kandi mbere yanyuraga mu mazu y'abaturage ndetse amwe yaraguye, ariko ubu inzira z'amazi zaratunganyijwe nta mwanda ukiharangwa; Biryogo turimo gutura mu buryo bw'icyerekezo.'

    Iyi mihanda yubatswe mu buryo bugezweho

    Isura y’aka gace yarahindutse

    Abahatuye ntibakigira ipfunwe

    Ibikorwa remezo byatangiye kuhashyirwa ku benshi

    Abatuye muri utu duce bahawe uburenganzira bwo kuvugurura inzu zabo

    Hubatswe ruhurura zipfundikiwe

    Abafite imitungo yegereye umuhanda yahise yiyongera agaciro kubera ibikorwaremezo

    Imihanda iracyakomeje gukorwa muri Rwampala

    Iri shuri ryeregerejwe ibikorwaremezo

    Igishushanyo cy’aho umushinga uri gukorerwa

    Ruhurura zipfundikiye zirinda impanuka n’umwanda

    Umushinga uracyakomeje

    Iyi mihanda ifite isuku ihagije

    Uduhanda dufasha abaturage begereye imihanda kuwinjiramo neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biryogo-y-umujyi-uburyo-ibikorwa-remezo-byahindute-isura-y-utujagari-twa

  • Biryogo y’Umujyi: Uko ibikorwa remezo byacogoje akajagari kaharangwaga (Amafoto) –

    Aba bahanzi bashingiye iyi ndirimbo ku mibereho yihariye y’abantu batuye mu bice bya Nyamirambo, birimo Biryogo, Rwampala n’ibindi biri aho hafi, bakavuga ko ubuzima bwaho buhendutse, imyambarire yaho yihariye ndetse bakanagira imyitwarire yabo intandukanye n’isanzwe iba ahandi.

    Iyi Nyamirambo yavugwaga, ifite agace kitwa Biryogo kari mu duce tuzwi cyane mu Mujyi wa Kigali, dore ko kari mu twatuwe mbere y’utundi muri uyu mujyi, kakaba agace k’abasilimu, gatuwe cyane n’abayisilamu, kandi kakagira uburyo bwihariye bw’imibereho ubona ko nyine ifitanye isano no gukerebuka kw’abahatuye, banahamaze igihe.

    Ni hamwe mu hantu hazwiho gukora amasaha 24 ku yandi, hakaboneka ibyo kurya bihendutse igihe cyose, hakaba urujya n’uruza rw’abantu ariko cyane cyane rukaba rwinshi mu ijoro, ndetse hakaba abantu bakunda imyidagaduro cyane, nk’uko babigaragaje ejo bundi ubwo igitego cya Sugira cyatumaga ibyishimo bibasendera bakarenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo yari yashyizweho, bakajya kwishimira insinzi mu mihanda.

    Hejuru y’ibi byose ariko, Biryogo inafite isura itari nziza. Bitewe n’uko aka gace katuwe mbere ubwo imiturire yari itaranozwa, ndetse kagaturwa cyane bitewe n’uko ari ko kavukiyemo umujyi, byatumye gaturwa mu buryo bw’akajagari gakabije.

    Muri aka gace, kimwe n’utundi tuhakikije turimo na Rwampara, hari ubucucike bw’abaturage 220 batuye kuri hegitari imwe (220/ha), kandi bagatura ahantu hatari ibikorwa remezo nk’imihanda n’amatara, bityo ibikorwa birimo ubujura, kugera mu rugo byoroshye, kubona ubutabazi bw’ibanze igihe bibaye ngombwa bikagorana. Utu duce kandi turangwa n’imyubakire y’akajagari, inzu zubatse nabi ndetse zidatafa amazi y’imvura, bityo bikarushaho gutuma n’ubundi abatuye muri utwo duce bagerwaho n’ibiza, umwanda n’ibindi bitandukanye bibangamira ubuzima bwabo.

    Ni muri urwo rwego rero Umujyi wa Kigali watekereje ku buryo burambye wafasha abatuye muri utu duce kugira ubuzima bwiza, bakabona ibikorwa remezo hafi kandi bagakomeza gutura aho bari basanzwe batuye, ariko hakavugururwa inzu zubatswe muri utwo duce.

    Nguko rero uko hatekerejwe umushinga wa ‘Agatare Upgrading Project’, uri gushyirwa mu bikorwa, ukaba umaze guhindura imiturire y’abatuye mu tugari twa Biryogo, Kiyovu, Rwampara na Agatare twose turi mu murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.

    Kunoza imiturire muri utu duce, bivuze kutwegereza ibikorwaremezo by’ibanze birimo imihanda, inzira z’abanyamaguru, kubaka no gutwikira ruhurura, gushyira amatara yo ku mihanda n’amatara ku nzira z’abanyamaguru ku buryo bimwe byo kwamburwa kw’abaturage bitewe n’uko bari ahantu hatabona byagizwe amateka.

    Bimwe mu byamaze gukorwa mu guteza imbere imiturire myiza muri utu duce harimo kubaka imihanda mishya ireshya na kirometero 6.64, ifite n’inzira z’amazi.

    Harimo kandi kubaka inzira z’abanyamaguru zifite n’amatara, zigahuza abaturage ibihumbi 15.

    Uyu mushinga kandi wubatse ibirometero 2.9 bya ruhurura zegerejwe abaturage barenga ibihumbi bibiri. Ibi byafashije mu kugabanya ingaruka z’imyuzure, guteza imbere isuku no kurinda iyangirika ry’imitungo y’abaturage. Hubatswe kandi ibilometero 6.2 by’inzira z’abanyamaguru zifite ubugari bwa metero imwe n’igice kugera kuri enye, zifashishwa n’abaturage ibihumbi bitatu.

    Impinduka esheshatu zigaragara mu duce twagezwemo n’umushinga wa Agatare Upgrading Project

    1. Agaciro k’umutungo w’abahafite ibikorwa kariyongereye

    Nyuma y’iyubakwa ry’ibi bikorwa remezo, agaciro k’umutungo uri muri aka gace kamaze kwiyongera, bitewe n’uko kuhatura no kuhakorera bisigaye byoroshye. Ibi kandi bijyana n’uko muri utu duce hari kuvugururwa inzu z’abaturage, ndetse Umujyi wa Kigali ukaba warashyize imbaraga mu gutanga ibyangombwa ku baturage bifuza kuvugurura inzu zabo, bakazijyanisha n’igihe.

    2. Imodoka ntizigiparikwa kure ya ba nyirizo

    Bitewe n’imiturire itanoze, ntibyashobokaga ko umuntu yageze imodoka cyangwa moto mu duce two hagati muri utwo tujagari. Wasangaga abazifite bazisiga kure y’aho batuye ndetse bamwe bakishyira ubukode bw’aho ziparikwa, ibyatumaga n’abafite ubushobozi bahatuye binangira kugura imodoka bitewe n’uko batabona aho baziparika.

    Ubu rero ibi byabaye amateka, kuko imihanda yubatswe muri utu duce yatumye abahatuye bashobora guparika imodoka hafi y’ingo zabo.

    Kimwe n’abatarabonaga inyungu zo kugura imodoka, ubu bamaze kuzigura kuko noneho babona ibyiza byo kwegerezwa ibikorwaremezo.

    3. Ruhurura zitwikiriye zifasha mu kunoza isuku no kurinda imyuzure

    Mbere wasangaga abatuye mu duce twavuguruwe bari baturanye na ruhurura zirimo amazi mabi, anuka kandi zituranye n’ingo z’abaturage ku buryo zashoboraga no kuba intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda.

    Izi ruhurura kandi zashobora guteza imyuzure kuko zari zubatse nabi, bigatuma amazi asenyera abaturage kuko atabaga ayobowe neza.

    Kuri ubu ibi byose byamaze kuba amateka, kuko hubatswe ruhurura zigezweho, kandi zipfundikiye ku buryo ibibazo by’umunuka n’indi myanda byakemutse.

    4. Inzira z’abanyamaguru zashyizweho amatara arinda umutekano

    Ivumbi, ibyondo n’ubujura ni bimwe mu byabaye amateka mu nzira z’abanyamaguru zubatswe muri utu duce, kuko zatunganyijwe ndetse zishyirwaho amatara ku mihanda, ku buryo n’abajura batakibona aho bamenera.

    5. Abashoramari batangiye kuhabenguka

    Bitewe n’ibikorwaremezo, hari abashoramari batangiye kuhabengukwa ndetse bahashyira amagorofa, ibi bikagaragaza ko hari amahirwe menshi y’iterambere ndetse hazakomeza kugezwa ibindi bikorwa bishya kubera ko havuguruwe. Ibi kandi bijyana n’iterambere ry’ubucuruzi muri aka gace, ryazamuwe cyane n’uburyo imigenderanire yorohejwe muri rusange.

    6. Abana bazashyirirwaho ibikorwaremezo bibafasha kwidagadura

    Nyuma y’uko imihanda ishyizwemo kaburimbo, abana bakiniraga mu muhanda babuze aho bazajya bakinira. Ni muri urwo rwego muri uyu mushinga hateganyijwe ahantu hazashyirwa ibikorwaremezo byagenewe imyidagaduro y’abana.

    Imikino izahajya yemejwe nyuma yo gukusanya ibitekerezo by’abana basanzwe bakinira mu muhanda, ndetse n’ababyeyi babo. Abana benshi basabye ko bahabwa aho bazakinira biye (bille), aho bazakinira ikibariko ndetse n’ikibuga cya basket.

    Ibyifuzo by’aba bana ni byo bizashyirwa mu bikorwa muri aka gace. Ibi bikorwaremezo by’imyidagaduro bizanafasha abana bafite impano mu mikino nk’umupira w’amaguru na basketball kubona aho bazitoreza, bagakuza impano zabo.

    Uyu mushinga watangiye muri 2018 ari igerageza, ukaba ukinakomeje. Nyuma yo kubona impinduka zawo nziza, uyu mushinga uzakomereza mu tundi tugari 10 mu Karere ka Nyarugenge n’Utugari dutatu muri Kicukiro n’utundi tubiri muri Gasabo.

    Ni umushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, ukaba ufite ingengo y’imari ya miliyoni 10$ (arenga miliyari 9 Frw)

    Abaturage bimuwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ku bw’inyungu rusange bahawe ingurane ikwiye, bityo bikabafasha ko n’aho bagiye ubuzima bwabo budasubira inyuma ahubwo bugatera imbere.

    Abaturage barabyinira ku rukoma

    Abatuye mu duce turi kugezwamo ibi bikorwa remezo, bavuze ko bishimiye impinduka bari kubona, bakavuga ko ibi ari ibigaragaza uburyo Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo.

    Murekatete Mariam Sidi yagize ati “Ndashimira cyane Leta y’u Rwanda kuko imiturire dufite ubu iranejeje. Nkanjye wagonzwe n’umuhanda nkimuka, serivisi zo kumbarira imitungo yanjye zagenze neza, nishimira iterambere ryahageze rwose nta kibazo nagiriyemo kuko igenagaciro ryakozwe neza kandi Leta ikomereze aho. Duture neza ku buryo uwagira ikibazo atabarwa vuba kuko inzira ziba zihari.”

    Nturubiko Aime, uhagarariye komite y’abaturage mu mushinga w’Agatare mu Kagali ka Biryogo nawe yunzemo, avuga ko uyu mushinga werekana icyerekezo cy’iterambere igihugu cyiyemeje.

    Yagize ati “Umushinga wo kuvugurura Agatare, wadufashije kuvugurura imiturire. Ubundi mu Biryogo nta mihanda twagiraga, twari utuyira tutanyuramo n’imodoka, ariko ubu nyuma yo gucishamo imihanda, habaye nyabagendwa, baduhaye amatara mbese harasa neza”.

    “Abaturage begereye umuhanda batangiye gusaba ibyangombwa byo kuvugurura inzu zabo, no mu buryo bw’isuku harasa neza, imodoka zitwara ibishingwe nazo zitugeraho neza, amazi y’imvura yubakiwe ruhurura kandi mbere yanyuraga mu mazu y’abaturage ndetse amwe yaraguye, ariko ubu inzira z’amazi zaratunganyijwe nta mwanda ukiharangwa; Biryogo turimo gutura mu buryo bw’icyerekezo.”

    Iyi mihanda yubatswe mu buryo bugezweho

    Isura y’aka gace yarahindutse

    Abahatuye ntibakigira ipfunwe

    Ibikorwa remezo byatangiye kuhashyirwa ku benshi

    Abatuye muri utu duce bahawe uburenganzira bwo kuvugurura inzu zabo

    Hubatswe ruhurura zipfundikiwe

    Abafite imitungo yegereye umuhanda yahise yiyongera agaciro kubera ibikorwaremezo

    Imihanda iracyakomeje gukorwa muri Rwampala

    Iri shuri ryeregerejwe ibikorwaremezo

    Igishushanyo cy’aho umushinga uri gukorerwa

    Ruhurura zipfundikiye zirinda impanuka n’umwanda

    Umushinga uracyakomeje

    Iyi mihanda ifite isuku ihagije

    Uduhanda dufasha abaturage begereye imihanda kuwinjiramo neza

  • Umubare w’abakoraga muri VUP bamara iminsi batariye wariyongereye muri Covid-19 –

    Ubu ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uko abagenerwabikorwa ba gahunda z’iterambere nka VUP (Vision Umurenge Program) babayeho mu gihe cya Covid-19, no kureba niba inkunga bagenerwa ibageraho uko bikwiye, nta karengane kabayeho.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 23% by’abaturage bahabwaga inkunga y’ingoboka muri VUP batigeze bakira ubutumwa bugufi bubabwira ko bahawe amafaranga.

    Umubare w’abakora muri VUP bashoboraga kumara iminsi batariye biyongereyeho 23.9%, bava kuri 3.9% mbere ya Covid-19, bagera kuri 27.8% mu bihe bya Covid-19.

    Umubare w’abantu bakora muri VUP baryaga rimwe ku munsi mbere ya Covid-19 warazamutse, uva kuri 51.9% ugera kuri 55.8% nyuma ya Covid-19. Uw’abaryaga kabiri nawo waramanutse, uva kuri 42.9% mbere ya Covid-19, ugera kuri 16.2% mu bihe bya Covid-19. Umubare w’abarya gatatu wavuye kuri 1.4% ugera kuri 0.2%.

    Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Marie Immaculée Ingabire, yavuze ko Covid-19 yazahaje ubukungu bw’ibihugu byinshi ndetse n’u Rwanda rurimo, cyane ko ari cyo gihugu cya mbere giherereye munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyashyizeho gahunda ya Guma mu Rugo, ibyatumye abaturage bakennye bahura n’ingaruka zikomeye zatewe n’ingamba zo kurinda ikwirakwira ry’icyorezo.

    Yagize ati “mu ntego zacu harimo gutanga umusanzu mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 kimwe no kureba ko gahunda zashyizweho zo kugoboka abaturage bafite ubushobozi buke muri Covid-19 na nyuma yaho, ziri gushyirwa mu bikorwa mu buryo buciye mu mucyo.”

    “Byari iby’ingirakamaro ko tujya no kureba ishusho nyayo y’uko ibintu bimeze, tukareba ingaruka Covid-19 yateje kimwe no kureba uko twagabanya ibibazo by’ubukene yateje.”

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 79% by’abaturage bakennye ariko bahabwaga imirimo rusange binyuze muri VUP, batigeze bahabwa amafaranga yo kubafasha kubaho igihe akazi kari karahagaze.

    Umwe mu baturage babagaho babikesheje VUP yagize ati “Nari mfite uruhinja rw’ukwezi kumwe igihe Guma mu Rugo yatangiraga. Imirimo ya VUP igihagarara umugabo wanjye yabuze akazi nk’umuryango bitugiraho ingaruka zikomeye.

    Sinashoboraga kubona ibiryo bihagije, kuko rimwe na rimwe namaraga umunsi wose ntariye. Gusa ku bw’amahirwe nari nturiye ivuriro ntibyangoraga kujya kwivuza.”

    Uretse ibibazo by’ibiryo hari n’abahuye n’ibibazo by’ubuzima, aho bamwe batabonaga ubushobozi bwo kujya kwivuza cyane ko abenshi mu bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP ari abageze mu zabukuru bakunze kuba bafite indwara zitandukanye.

    Umwe muri bo yagize ati “Ndi umupfakazi ufite indwara z’umutima, mbere ya Covid-19 najyaga njya kwa muganga buri kwezi[…] ikibazo nahuye nacyo tugiye muri Guma mu Rugo, ni uko ntashoboraga kujya kwa muganga nk’ibisanzwe kubera ikibazo cy’amafaranga y’urugendo. Kubera iyo mpamvu uburwayi bw’umutima mfite bwaranzahaje.”

    TI Rwanda yasabye ko abajyanama b’ubuzima bahabwa amahugurwa na Minisiteri y’Ubuzima bakajya bafasha aba baturage bafite indwara zitandura ndetse n’abafite ubumuga, bagahabwa ubutabazi bw’ibanze mu ngo zabo igihe badashoboye kugera kwa muganga.

    Ubu bushashakashatsi kandi bwagaragaje ko abagenerwabikorwa ba VUP bahura n’ibibazo byo kuba batazi amategeko abarengera, bigatuma batamenya uburyo bwo kwaka amafaranga yabo mu gihe batayahawe.

    Uyu muryango wasabye ko abayobozi b’inzego z’ibanze n’Ikigo Gishinzwe Gutera Inkunga Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze, LODA, bajya bakora ubukangurambaga muri aba baturage bakamenya kwirengera mu gihe bahuye n’izo ngorone.

    VUP ni gahunda yashyizweho igamije kuvana abaturage mu bukene

  • Umubare w'abakoraga muri VUP bamara iminsi batariye wariyongereye muri Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ubu ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uko abagenerwabikorwa ba gahunda z'iterambere nka VUP (Vision Umurenge Program) babayeho mu gihe cya Covid-19, no kureba niba inkunga bagenerwa ibageraho uko bikwiye, nta karengane kabayeho.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 23% by'abaturage bahabwaga inkunga y'ingoboka muri VUP batigeze bakira ubutumwa bugufi bubabwira ko bahawe amafaranga.

    Umubare w'abakora muri VUP bashoboraga kumara iminsi batariye biyongereyeho 23.9%, bava kuri 3.9% mbere ya Covid-19, bagera kuri 27.8% mu bihe bya Covid-19.

    Umubare w'abantu bakora muri VUP baryaga rimwe ku munsi mbere ya Covid-19 warazamutse, uva kuri 51.9% ugera kuri 55.8% nyuma ya Covid-19. Uw'abaryaga kabiri nawo waramanutse, uva kuri 42.9% mbere ya Covid-19, ugera kuri 16.2% mu bihe bya Covid-19. Umubare w'abarya gatatu wavuye kuri 1.4% ugera kuri 0.2%.

    Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Marie Immaculée Ingabire, yavuze ko Covid-19 yazahaje ubukungu bw'ibihugu byinshi ndetse n'u Rwanda rurimo, cyane ko ari cyo gihugu cya mbere giherereye munsi y'Ubutayu bwa Sahara cyashyizeho gahunda ya Guma mu Rugo, ibyatumye abaturage bakennye bahura n'ingaruka zikomeye zatewe n'ingamba zo kurinda ikwirakwira ry'icyorezo.

    Yagize ati 'mu ntego zacu harimo gutanga umusanzu mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 kimwe no kureba ko gahunda zashyizweho zo kugoboka abaturage bafite ubushobozi buke muri Covid-19 na nyuma yaho, ziri gushyirwa mu bikorwa mu buryo buciye mu mucyo.”

    “Byari iby'ingirakamaro ko tujya no kureba ishusho nyayo y'uko ibintu bimeze, tukareba ingaruka Covid-19 yateje kimwe no kureba uko twagabanya ibibazo by'ubukene yateje.'

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 79% by'abaturage bakennye ariko bahabwaga imirimo rusange binyuze muri VUP, batigeze bahabwa amafaranga yo kubafasha kubaho igihe akazi kari karahagaze.

    Umwe mu baturage babagaho babikesheje VUP yagize ati 'Nari mfite uruhinja rw'ukwezi kumwe igihe Guma mu Rugo yatangiraga. Imirimo ya VUP igihagarara umugabo wanjye yabuze akazi nk'umuryango bitugiraho ingaruka zikomeye.
    Sinashoboraga kubona ibiryo bihagije, kuko rimwe na rimwe namaraga umunsi wose ntariye. Gusa ku bw'amahirwe nari nturiye ivuriro ntibyangoraga kujya kwivuza.'

    Uretse ibibazo by'ibiryo hari n'abahuye n'ibibazo by'ubuzima, aho bamwe batabonaga ubushobozi bwo kujya kwivuza cyane ko abenshi mu bahabwa inkunga y'ingoboka ya VUP ari abageze mu zabukuru bakunze kuba bafite indwara zitandukanye.

    Umwe muri bo yagize ati 'Ndi umupfakazi ufite indwara z'umutima, mbere ya Covid-19 najyaga njya kwa muganga buri kwezi[…] ikibazo nahuye nacyo tugiye muri Guma mu Rugo, ni uko ntashoboraga kujya kwa muganga nk'ibisanzwe kubera ikibazo cy'amafaranga y'urugendo. Kubera iyo mpamvu uburwayi bw'umutima mfite bwaranzahaje.'

    TI Rwanda yasabye ko abajyanama b'ubuzima bahabwa amahugurwa na Minisiteri y'Ubuzima bakajya bafasha aba baturage bafite indwara zitandura ndetse n'abafite ubumuga, bagahabwa ubutabazi bw'ibanze mu ngo zabo igihe badashoboye kugera kwa muganga.

    Ubu bushashakashatsi kandi bwagaragaje ko abagenerwabikorwa ba VUP bahura n'ibibazo byo kuba batazi amategeko abarengera, bigatuma batamenya uburyo bwo kwaka amafaranga yabo mu gihe batayahawe.

    Uyu muryango wasabye ko abayobozi b'inzego z'ibanze n'Ikigo Gishinzwe Gutera Inkunga Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze, LODA, bajya bakora ubukangurambaga muri aba baturage bakamenya kwirengera mu gihe bahuye n'izo ngorone.

    VUP ni gahunda yashyizweho igamije kuvana abaturage mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubare-w-abakora-muri-vup-bamara-iminsi-batariye-wiyongereyeho-23-9

  • Ese umukiristo akwiye gukora politike? #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bikunda kugibwaho impaka z’urudaca ni ugukora politiki uri n’umukristu, bamwe bati nta mukristo ukwiye kujya muri politiki abandi bati nyamara umukristu niwe ukwiye gukora politiki. Abavuga ko nta mukristo ukwiye gukora politike bavuga ko politiki ari umwuga wanduye, umwuga w’ikinyoma, ikibuga cyo kwica, kwiba, kugambanirana, kuriganya, kutavugisha ukuri, kuryaryana n’ibindi bibi byinshi.

    Abavuga ko abakristo bakwiye gukora politiki babishingira ko umuntu wahindutse mu mutima ariwe ushobora gukorera abandi no kubaha ubutabera bukwiye kandi bahamya ko politike ubwayo atari yo ibeshya ahubwo habeshya abayikora, ko atari yo yica ahubwo hica abayikora bitewe nakamere z’uyikora bityo ufite kamere mbi iyo akoze politiki atanga ibibi n’ufite kamere nziza akoze politiki yatanga ibyiza.

    Muri iyi nyandiko turarebera hamwe ese koko umukristo akwiye gukora politike? Ese ni izihe ndangagaciro zikwiye kuranga umunyapolitike w’umukristo? Ese ni izihe nshingano umunyapolitike w’umukristo afite kubo ayobora?

    Urubuga Wikipedia, rusobanura ko Politiki ari uruhurirane rw’ibikorwa bishingiye ku gufata ibyemezo mu itsinda runaka cyangwa uburyo bw’ubushobozi bw’imibanire hagati y’abantu n’abandi. Naho Demokarasi rigasobanurwa ko ari ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage bugakorera abaturage, cyangwa uburyo bw’imiyoborere aho abayoborwa bafite ububasha n’ubushobozi bwo kwihitiramo ababayobora.

    Dushingiye ku busobanuro bw’amagambo Politike na Demokarasi, biragaragara ko nta kintu na kimwe gikwiye kubuza umukiristo gukora imirimo ya politiki no kubahiriza Demokarasi, ahubwo imyumvire yo kumva ko nta mukiristo ukwiye kujya muri politike ni ikinyoma cyazanywe na Satani kandi cyagize ingaruka zikomeye mu mibereho y’abantu n’ubuzima bw’ibihugu kuko byatumye abakagombye gukora politiki bafite indangagaciro nzima zo kurengera abanyantegenke, gutanga ubutabera, kuyobora neza babihunga ahubwo politike akenshi ikagibwamo n’abantu akenshi badafite indangagaciro nziza.

    Akenshi uzumva mu gihe cy’amatora y’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, abakristo bavuga ko badashishikajwe na politike, abandi bati 'gukora politike si ibintu byanjye'. Abandi bakanga kwiyamamariza kujya mu nzego zitandukanye ngo gusa kubera ko ari abakiristo, ngo batiyanduza kuko nta mukristo ukwiye kujya muri politike. Nyamara bakirengagiza ko ubuzima bwabo bwa buri munsi buzashingira ku byemezo bizafatwa n’abashyizwe muri ya myanya ya politike banze kujyamo. Mu yandi magambo, abakiristo banga kujya muri politike ngo batandura nyamara bakayoborwa na politike iri gukorwa n’abantu banduye.

    Mu mateka y’abana b’Imana, Bibiliya itwereka abantu benshi bagiye baba mu mirimo ya Politike bagakoramo iby’ubutwari kandi bagakomeza kubaha Imana. Aha twavuga nka Yozefu na Daniyeli bagaragaye mu buyobozi bw’inzego bwite za leta, bakubaha Imana kandi igihugu cyose kikagira umugisha ku bwabo.

    Yesu mu buzima bwe bwa buri munsi, mu murimo we yibanze ku bikorwa by’umwuka n’imibereho myiza. Aha twavuga nka kugaburira abashonje, gukiza abarwayi, gutanga ubutumwa bwiza bw’ubumwe n’ubwiyunge, gusaba imbabazi no kubabarira, ibikorwa by’ubworoherane n’ibindi. Ibi byose nibyo byubakirwaho imirongo migari ya politike hirya no hino ku isi.

    Pawulo yandikira itorero ry’Igalatiya, yashishikarije abakiristo kugira umwete wo kubana n’abantu bose amahoro ( Abaroma 12:18).

    Ati:”Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.” (Abaroma 12:18) kandi arongera ashishikariza abakiristo b’itorero ryo muri Efeso ko bagomba kwibuka ko baremewe gukora imirimo myiza. Ati”kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.” (Abefeso 2:10)

    Umukiristo ukora imirimo ya politike, Imana imuhamagarira inshingano zikurikira: Inshingano ya mbere ni ukurengera abanyantege nke. “Kuko azakiza umukene ubwo azataka, N’umunyamubabaro utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, Ubugingo bw’abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo, Abukize agahato n’urugomo, Kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.” (Zaburi 72:12;14).

    Inshingano ya kabiri ni ugutanga ubutabera. “Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw’umwe. Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n’abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n’abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye.” (Yesaya 11:3; 4).

    Inshingano ya gatatu ni ukugira imiyoborere myiza. “Kandi imukura ku gukurikira intama zonsa, kugira ngo aragire Abayakobo ubwoko bwayo, Abisirayeli umwandu wayo. Nuko abaragirisha umutima utunganye, Abayoboza ubwenge bw’amaboko ye” (Zaburi 78:71;72).

    Uretse indangagaciro z’umuco na kirazira zigomba kugirwa n’umwenegihugu uwo ariwe wese nk’uko zigishwa mu burere mboneragihugu, by’umwihariko kimwe n’undi mwenegihugu wese w’umukiristo. Umunyapolitike w’umukiristo agomba kurangwa n’indangagaciro ebyiri z’umwihariko. Indagagaciro ya mbere ni ukubaha.

    Kubaha abayobozi bakuru b’igihugu, kubavuga amagambo arimo icyubahiro, kubabwiza ubugwaneza, kubagandukira mu byiza byose ni indangagaciro igomba kuranga umunyapolitike w’umukiristo. Pawulo yavuze kuri iyi ndangagaciro agira ati:”Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n’umutima uhana.” (Abaroma 13:1;5)

    Indangagaciro ya kabiri ni ugusenga. Gusenga ni indangagaciro ikwiye kuranga umukiristo wese ariko igomba no kuba intwaro ikomeye igomba gukoreshwa n’umunyapolitike w’umukiristo. Uku gusenga ntikugomba kuba gushingiye ku marangamutima y’usenga, cyangwa gushyira imbere imirongo migari y’ishyaka cyangwa ibyiyumviro bye muri politike, ahubwo kugomba kuba ari ugusenga gushingiye ku gusaba ngo ubushake bw’Imana abe aribwo bukorwa mu mirimo ye ya buri munsi.

    Ni ugusenga gushyira imbere abayobozi bakuru b’igihugu kugira ngo bamurikishirizwe n’umucyo w’Imana, bayoborwe n’ubushake bwayo kandi abe ariyo ibashoboza mu buzima bwabo bwa buri munsi mu byemezo bagiye gufata. “Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane Abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.” (1 Timoteyo 2:1;2)

    Nsoza, abakiristo bagomba kumenya ko gukora politike ari inshingano zabo kandi ari n’umugambi w’Imana wo kubakoresha kugira ngo basohoze ugushaka kwayo ku buzima bw’abanyagihugu. Kandi umukiristo wese uri cyangwa ushaka gukora imirimo ya politiki agomba kumenya ko afite inshingano yo kurengera abanyantegenke, gutanga ubutabera, no kwimakaza imiyoborere myiza kandi ibyo byose akabyubakira ku ndangagaziro zo: kubaha no gusengera abayobozi bakuru b’igihugu n’abenegihugu.

    Iyi nyandiko ishingiye ku bitekerezo bwite by’umwanditsi, Urinzwenimana Mike

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-umukiristo-akwiye-gukora-politike.html