Category: Uncategorized

  • Abantu 2 bahitanywe na Covid-19 mu Rwanda abandi 94 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi Tariki ya 19 Gashyantare 2021,Abantu babiri bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 245 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 94 bakagera ku 17,924. Abarembye ni 12

    Abamaze gukira biyongereyeho 224 bagera ku 16,387.Abakirwaye:1,297.Hapfuye:2(Umugore w'imyaka77 i Kamonyi n'uwa 42 i Kigali).

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho abaturage bongeye gusubukura bimwe mu bikorwa by'ubuzima busanzwe nyuma y'iminsi 21 ya Guma mu Rugo.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje uburyo biteye inkeke kuba Afurika ikiri ku murongo w'inyuma mu bategereje inkingo za COVID-19, aho usanga bimwe mu bihugu byo ku mugabane bitari no ku rutonde rw'ibihugu bigomba kuzibona.

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Richard Quest wa Televiziyo CNN yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA), aho baganiriye ku ngigo zitandukanye zagarutse no ku ngufu u Rwanda rwashyize mu guhangana n'icyo cyorezo ndetse n'ingaruka zacyo.

    Perezida Kagame yagize ati: 'Tubona Ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi bitanga inkingo ku bwinshi. Muri Afurika nta bwo turabikora, ntiturabona abantu benshi bakingira cyangwa hamwe na hamwe nta na bo. Ibyo bisobanuye ko turi inyuma ku murongo kandi nk'uko mbibona hari na bamwe batari kuri uwo murongo.'

    Yakomeje ashimangira ko Afurika yiteguye kwakira urukingo urwo ari rwo rwose ruzaba rwemejwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ati: ' Ubu turi ku murongo turategereje kandi tuzafata inkingo zose zizaza bakatwizeza ko zikora neza. zaba Pfizer cyangwa Moderna n'izindi, turifuza kubona zimwe muri izo mu gihe cyihuse bishoboka.'

    Umunyamakuru R. Quest yagarutse ku buryo Afurika ishobora kwisanga mu cyiciro cy'abatifite mu masiganwa y'Isi mu by'ubukungu, bikazatuma Afurika isigara inyuma mu rugamba rwo kurandura COVID-19 burundu.

    Perezida Kagame yamwunganiye avuga ko icyo kibazo atari ubwa mbere kizaba kibaye kuri Afurika kuko no mu mateka y'Isi usanga ibihugu byo mu burengerazuba bw'Isi bifata Afurika nk'igice cyihariye, bikaba ari na byo bidindiza uwo mugabane mu iterambere.

    Yagize ati: 'Afurika isigara inyuma mu iterambere ry'Isi bitewe gusa n'uko igaragara ugasanga muri icyo gice cy'Isi dutuyemo, kigifite abakene benshi, kidafatwa nka kimwe mu bigize ubukungu bw'Isi kigira n'uruhare mu buryo bwakabaye bwubatse.'

    Ibyo binatuma yibagirana cyangwa ikirengagizwa mu ruhando mpuzamahanga ntihabwe agaciro mu bufatanye mpuzamahanga, haba mu bukungu n'ibindi ku buryo ubonamo ikibazo cy'ubusumbane n'ibindi. '[…] Afurika rero ifite icyo kibazo kandi tugomba gushaka uko gikemuka ibintu bikarushaho kuba byiza.'

    Perezida Kagame yanagaragaje ko kuba kugeza ubu ibihugu byinshi by'Afurika bitarimo gukingira bishimangira ubusumbane hagati y'ibihugu bikize n'ibikiri mu nzira y'amajyambere.

    Kugeza ubu ibihugu bike ku Mugabane w'Afurika ni byo byatangiye ibikorwa byo gukingira COVID-19, icyakora na byo umubare w'inkingo bimaze kubona ngo uracyari muto cyane ugereranyije n'umubare w'ababituye bagomba gukingirwa.

    Kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19 mu Rwanda

    Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo kuzahura ubukungu bwarwo nyuma yo gushegeshwa n'icyorezo cya COVID-19 n'ubu rugihanganye na cyo.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya COVID-19 ruticaye ubusa kuko hari ibisubizo rwatangiye gushaka.

    Yagize ati: 'Twamaze kugirwaho ingaruka, turabibona tuvuye muri Guma mu Rugo , kandi ibikorwa by'ubucuruzi turabibona bisubira inyuma. Urabibona iterambere ry'ubukungu twari tumenyereye mu gihugu ryasubiye inyuma, muri 2019 ubukungu bwacu bwateye imbere ku kigero cya 9.2% kandi twateganyaga ko buzazamuka kurushaho muri 2020 tugakomerezaho no muri 2021, ariko ibyo byose byasubiye inyuma bigera muri 0 cyangwa 2%.

    Mu by'ukuri rero twatangiye guhura n'ingaruka zabyo, turimo guhangana na byo tugerageza gukora ibishoboka hano no gufatanya n'amahanga. Hari ubushobozi bwatangiye kuboneka ngo tuzibe icyuho gihari ariko nubwo ari urugamba rutoroshye nta yandi mahitamo tugomba kubyitegura.'

    Inzego z'ubuzima zivuga ko kugira ngo abatuye Isi basubire mu buzima busanzwe ndetse ibikorwa by'ubukungu byongere gukora nkuko byari bisanzwe mbere y'iki cyorezo, bisaba gukingira umubare munini w'abaturage ndetse u Rwanda rukaba ku ikubitiro ruri mu bihugu 5 bya mbere muri Afurika byatangiye gutanga inkingo ku baturage babyo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanywe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-94-barayandura

  • COVID-19: Amasaha y’ingendo yongerewe; amashuri, insengero n’ubukwe birakomorerwa –

    Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatanu yayobowe na Perezida wa Repubulika, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Mu ngamba nshya zatangajwe harimo ko amasaha y’ingendo yongereweho imwe avanwa saa Moya agezwa saa Mbili ku gihe buri wese agomba kuba yageze mu rugo mu gihe ayo gufunga yavanywe saa Kumi n’Imwe ashyirwa saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.

    Inama y’Abaminisitiri kandi yanzuye ko amashuri yose yaba aya leta n’ayigenga ndetse na za kaminuza afungurwa.

    Mu bindi bikorwa byakomorewe harimo insengero ndetse n’ubukwe ariko bwashyiriweho amabwiriza yihariye y’abagomba kubwitabira, hanakumirwa ibirori byo kwiyakira bibukurikira.


  • Umugore wakoze ubukwe habura amasaha 18 agapfa yateye benshi agahinda[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Gusa kuba uyu mugore yari arwaye cancer ntibyabujije uyu mugabo gukomeza kumukunda ndetse akamukomeza, kugeza naho amusabye ko bazabana. aba bahuriye mu birori byo kubyina mu mwaka wa 2015 bari biteguye kubana ubuziraherezo ndetse bakazakora umuryango mwiza kugeza mukwa 12, 2016 ubwo bombi bamenyaga ko uwo mugore heather arwaye kanseri y'ibere.

    Ibyo byose ntibyabujije David gukomeza gukunda heather kugeza naho amwambitse impeta y'urukundo, icyakora ibyishimo byaje kuzamo kidobya ubwo umuganga wavuraga Heather yavuzeko kanseri imugeze kure kuko yemeje ko uburozi bwiyo kanseri bwari bugeze mu bwonko, bityo ko atashoboraga kuzayirokoka.

    Nyuma yo kumenya aya makuru aba bahisemo gushyiranwa umugore ari mu bitaro ndetse nyuma y'amasaha macye ubuzima bwe buhita bumererwa nabi araremba cyane, ntibyarangiriye aho kuko uwo mugore yaje no gupfa mu masaha yakurikiye.

    Ajya gupfa yabwiye David ati: 'mu buzima bwawe uzahore urwana urugamba' mu by'ukuri abumvise inkuru y'urukundo rw'aba babiri bashimiye David ku kuba byibuze yarasezeye ku mukunzi we neza ndetse akamuha n'imperekeza y'urukundo rutavangiye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umugore-wakoze-ubukwe-habura-amasaha-18-agapfa-yateye-benshi-agahinda-amafoto

  • COVID-19: Amasaha y'ingendo yongerewe; amashuri, insengero n'ubukwe birakomorerwa – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatanu yayobowe na Perezida wa Repubulika, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Mu ngamba nshya zatangajwe harimo ko amasaha y'ingendo yongereweho imwe avanwa saa Moya agezwa saa Mbili ku gihe buri wese agomba kuba yageze mu rugo mu gihe ayo gufunga yavanywe saa Kumi n'Imwe ashyirwa saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yanzuye ko amashuri yose yaba aya leta n'ayigenga ndetse na za kaminuza afungurwa.

    Mu bindi bikorwa byakomorewe harimo insengero ndetse n'ubukwe ariko bwashyiriweho amabwiriza yihariye y'abagomba kubwitabira, hanakumirwa ibirori byo kwiyakira bibukurikira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-amasaha-y-ingendo-yongerewe-amashuri-insengero-n-ubukwe-birakomorerwa

  • Miss Jordan Mushambokazi yagaragaje ibyishimo yatewe no gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Jordan Mushambokazi  witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yatangaje ko umutima we wishimye kandi unyuzwe nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko  n'umukunzi we, Mbonyumuvunyi Karim.

    Mu kiganiro Miss Mushambokazi yagiranye na Inyarwanda dukesha iyi nkuru yatangaje ko umuhango wo guhana isezerano n'umukunzi we wabaye ku munsi w'ejo ubera mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko ibyishimo byatashye umutima we. Ati 'Ndanezerewe cyane.'

    Uyu mukobwa yavuze ko indi mihango y'ubukwe bazayikora bashingiye uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 azagenda yoroshywa.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:


    Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bakoze wo umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n'amahame y'Idini ya Islam babarizwamo.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-jordan-mushambokazii-yagaragaje-ibyishimo-yatewe-no-gusezerana-imbere-yamategeko-numukunzi-we/

  • Yagurishije inzu afata nideni rya Bank! Agah… – #rwanda #RwOT

    Iyo abara inkuru y'uburyo umwana we yarwaye kanseri afatwa n'ikiniga amarira akazenga mu maso. Iyo yibutse amajoro arara adasinziriye kubera uburibwe bw'umwana we acika intege, akavuga ko aho bigeze 'Ndarushye' kuko ubuzima bugeze habi.

    Burame Lucky Sefu yujuje imyaka icyenda y'amavuko. Ni umwana ukiri muto wirengagiza ko arwaye mukaganira aseka, ariko agahisha umusaya w'iburyo uriho uburwayi bwa Kanseri agendanye nayo mu gihe cy'imyaka itatu n'amezi yibera mu nzu no mu bitaro.

    Abyuka bitinze bitewe n'uko aba yaraye ijoro mu buribwe budashira. Nyina afite ibikomere by'inzara (zo ku ntoki) aribwa n'umwana we buri joro, kubera ububabare aba ari gucamo. Abasha kubona agatotsi iyo nyina amuhaye ibinini bigabanya uburibwe. Si ibyo abaganga bamwandikiye, 'ariyeranja' mu mvugo z'ubu.

    Misitatuma Jeaz w'imyaka 26 wabyaye Burame Lucky Sefu abarizwa i Nyamirambo kuri 40 h'epfo ya etaji yo kwa Kanyaruhengeri mu Mujyi wa Kigali.

    Umunyamakuru wa INYARWANDA yamusuye mu gitondo cy'uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, aho abana n'umwana we mu nzu y'umugore w'inshuti ye.

    Mu maso ararushye, aragaragaza umunaniro w'ijoro atasinziriye. Arikomeza akakuganiriza iby'ubuzima bitandukanye, ariko nta minota 10 yashira atavuze ku burwayi by'umwana we akeneye ko afashwa akabona ubuvuzi bwisumbuyeho.

    Mu gihe cy'amasaha agera kuri abiri, Burame Lucky Sefu urwaye kanseri yari atarabyuka, gusa Nyina yanyuzagamo akajya kumubwira ko hari umushyisti.

    Mu gihe umunyamakuru yiteguraga gusubira ku kazi, Burame Lucky yabashije kubyuka aganiriza Umunyamakuru. Mu majwi atafashwe, uyu mwana yavuze ko ameze neza ariko ko akeneye ubuvuzi no gufashwa.

    Byagenze gute ngo arware kanseri kandi yaravutse neza nk'abandi bana:

    Nyina arabyibuka nk'ibyabaye ejo! Yavuze ko umwana we yavutse neza nta n'igicurane ataka, akotanira kwiteza imbere no gutegura ejo hazaza h'umwana we abasha no kwigurira inzu mu Mujyi wa Nyamata muri Begesera ya miliyoni 6. Yayigurishije umwana we akimara kurwara, bamuha miliyoni 14 Frw.

    Yavuze ko umwana we asatira kuzuza imyaka itandatu, yariye inyama ariruma. Icyo gihe yigaga mu kigo cy'amashuri abanza mu mwaka wa mbere, bageze mu gihembwe cya Gatatu.

    Ubuyobozi bw'ikigo bwamumenyesheje ko umwana we afite ikibazo. Agiye kureba asanga n'amaraso y'ipfunditse mu kanwa (aho yirumye) akanze abona amaraso ntasohoka, yumva ko ari ibintu bisanzwe bizikiza.

    Mu ntangiriro za 2018, umwana we yitegura kujya mu mwaka wa kabiri yarabyimbaganye ku itama mu buryo bukomeye. Nyina atangira kuvuga ko umwana we bamuroze, ajya mu bavuzi ba Kinyarwanda ashakisha imiti.

    Misitatuma avuga ko yahereye ku bitaro bya St Agnace, akomereza mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali, abangaga bose bahuraga bakamubwira ko ari ikibyimba.

    Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yahise amukura mu ishuri, amushakira umwarimu wo kumwigisha mu rugo. Umwarimu aza kumubwira ko atakomeza kwigisha umwana we kandi arwaye, ahubwo yatangira gushaka uko amuvuza.

    Yagiye kumuvuriza mu bitaro byo kwa Carilos, Kibagabaga, CHUK bamwohereza mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe amara amezi abiri. Ahavuye nabwo bamusubije CHUK ngo bamukurikirane, icyo gihe yari ategereje igisubizo kizava ku ka nyama kafashwe (sample) ku mubiri w'uyu mwana ngo hamenyekane icyo arwaye.

     Yagiye muri koma y'iminsi itanu akimara kumenya ko umwana we arwaye kanseri:

    Uyu mubyeyi yavuze ko ibazamini byagaragaje ko umwana we arwaye kanseri. Umutima we ntiworoherwa no kwakira inkuru mbi ku mwana we, kuko yahise ata ubwenge mu gihe cy'iminsi itatu, agarura ubwenge abona umwana we aryamye mu bitaro.

    Ati 'Bakimbwira ko arwaye kanseri nahise nikubita hasi kwa muganga. Njya muri koma iminsi itanu. Navuye muri koma nsanga umwana n'ubundi akiri mu bitaro. Iyo uvuye muri koma, hari byinshi uba waribagiwe, kugenda no kugira ngo umutima wanjye uzamuke ni uko nicaye nkitekerezaho nkibaza ibyabye byose.'

    Yavuze ko yahise atangira kugura imiti yo gutera umwana we. Yayiguze muri Pharmacy zitandukanye zo mu Rwanda, bigera naho imwe muri iyo ajya kuyigura muri Uganda inshuro zigera kuri ebyiri.

    Yavuye muri CHUK ajya mu bitaro by'abarwayi ba kanseri byo mu Butaro muri Rulindo, aho yamaze hafi amezi ane. Ikiguzi cy'imiti uyu mwana yavujwe ari muri Butaro yishyuwe n'ibi bitaro.

    Uyu mubyeyi avuga ko hari igihe cyageze umwana we umusatsi umuvaho.

    Bavuye mu bitaro bya Butaro bajya kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe; hari mu mpera za 2018. Icyo gihe abaganga bakoze isuzuma, banzura gushishiririza kanseri, hashize igihe gito barabasezera mu bitaro basubira mu rugo.

    Uyu mubyeyi avuga ko icyo gihe yabonaga umwana we ameze neza bitandukanye n'uko yari ameze.


    Mu 2019 yasubiye kuvuza umwana we

    Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, abaganga b'inzobere bavuye mu mahanga baje gukorera ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, hanyuma bamutumaho ngo ajyane umwana we bamuvure.

    Yabonaga ko umwana we yakize, ariko kandi ngo yamukora ku itama akumva ko hari akantu kasigayemo kameze nk'akabuye mu itama. Avuga ko umwana we yamujyanye i Kanombe kumuvuza bamuca miliyoni 1.5 Frw kugira ngo bamubage, ariko ngo yabonaga yarakize.

    Uyu mubyeyi yavuze ko umwana we bakimara kumabaga yamutahanye mu rugo, amara amezi arindwi ari muzima ariko azakugira ikibazo cyo kutavuga kubera kumara igihe kinini ari mu bitaro yitabwaho n'abaganga ndetse n'imishani yagiye anyuzwamo.

    Avuga ko bitewe n'uko umwana we atavugaga, yagishije inama umuganga amubwira ko akwiye gushaka ishuri ricumbikirana abana akamujyayo, noneho akajya ahura n'abandi, akumva byinshi bimutinyura nawe agatangira kuvuga.

    Mu gihe yiteguraga kujyana umwana we ku ishuri, yatangiye kumubwira ko yumva ububabare ku itama.

    Muri Kanama 2020, umwana we yahise atangira kubyimbagana; ibitaro byose yitabaje bakamubwira gutegereza. Muri icyo gihe yitabaje inshuti n'abavandimwe, ayoboka iy'amasengesho kugira ngo afashwe kuvuza umwana we ariko biranga.

    Abaganga babaze umwana we batabanje kumutangiza imiti; na nyuma ntayo yahawe

    Mu Ugushyingo 2020, abadogeteri babiri bo kuri CHUK bahuje imbaraga babaga uyu mwana. Ku nshuro ya mbere uyu mwana abarwa byari byakozwe na Dr Amol Kulkarni afatanyije n'abanyamahanga babiri, ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe

    Tariki 28 Ugushyingo 2020, uyu mubyeyi yahise ava mu bitaro binatuma yimukira i Nyamirambo kugira ngo yegere ibitaro bya CHUK.

    Uyu mubyeyi avuga ko mbere y'uko umwana we bamubaga nta miti yigeze ahabwa. Ati 'Ni icyo kintu cyambabaje mu buzima [Afatwa n'ikiniga]. Ntibamutangije imiti kandi na mbere ntayo bari bamuhaye.'

    Yavuze ko kuva mu Ugushyingo 2020, umwana we yakomeje kuremba aho gukira ahubwo birushaho kwiyongera. Muri Mutarama 2021, yasubiye kuri CHUK ababwira ko atigeze akira, ahubwo ko byarushije kwiyongera.

    Avuga ko abantu bo hanze bamugiriye inama yo kwegera Dr. Fidel Rubagumya ukorera ku bitaro bya Faisal, atangira inzira yo kumushakira uko yajya kuvuriza hanze umwana we.

    Yavuze ko abaganga bavura kanseri bavuze ko nta y'indi miti bakongera guha uyu mwana, ko igisigaye ari uko ajya kuvurizwa mu Buhinde.

    Dr Amol Kulkarni yakoze raporo isaba ko uyu mwana ajya mu Buhinde. Ati 'Kuva icyo gihe nta miti afata uretse njyewe ujya muri Pharmacy kugira ngo ubiribwe bugabanuke.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko asaba inzego za Leta zirimo Minisiteri y'Ubuzima kumufasha kujya kuvuza umwana. Ati 'Ndataba Minisitiri w'Ubuzima, ndatabaza Perezida Paul Kagame yumve igikomere mfite. Umwana wanjye ndi Se nka Nyina. Umwana wanjye ni Papa akaba Mama. Ni byose byanjye ni we muryango mfite.'

    Akomeza ati 'Undi muryango mfite nibwe banyarwanda. Mushobora kuvuga muti uyu mubyeyi ararushye reka tumutabare…Leta ninyumve, ababishinzwe banyumve. Ndababaye, ndarushye.'

    Mu gihe cy'imyaka itatu n'amezi hafi atandatu avuga ko amaze gutanga agera kuri miliyoni 22 avuza umwana we. Anavuga ko ubu afitiye ideni rya Bank ry'ibihumbi 400 Frw.

    Nimero wakifashisha wohereza ubufasha: Burame Sefu Lucky: 0788 2812 538 cyangwa kuri 0788 361 730

    Wanakifashisha nimero ya Eqwity Bank: 401 3111 38 5302

    Uyu mwana amaze imyaka itatu n’amezi arwaye kanseri


    Nyina w’uyu mwana yasabye Leta kumufasha kujya kuvuza umwana we mu Buhinde


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103226/yagurushije-inzu-afata-nideni-rya-bank-agahinda-kumubyeyi-umaze-imyaka-3-avuza-umwana-we-k-103226.html

  • Nyuma y’amasaha atagera kuri 16 ateye ivi, Ja… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021, ni bwo Jacques Tuyisenge yateye ivi, asaba umukunzi we Jordin kumubera umugore, nawe ntiyazuyaza  aranabimwemerera, amubwira ‘Yego’ ndetse anamwambika impeta. 

    Saa Yine n’iminota 6 z’ijoro zo kuwa Kane ni bwo InyaRwanda yatangaje iyi nkuru y’uko Jacques Tuyisenge yateye ivi, akaba ari narwo rubuga rwatangaje iyi nkuru mbere y’abandi. Saa Munani n’iminota 59 zo kuri uyu wa Gatanu ku kanywa, ni bwo InyaRwanda.com isohoye inkuru y’uko Jacques na Jordin basezeranye imbere y’amategeko. 

    Ubaze amasaha arimo hagati y’igihe inkuru zacu uko ari ebyiri zasohokeye, ni amasaha 16, kandi ukuri kugaragara ni uko buri gikorwa Jacques n’umukunzi we bakoze (Gutera ivi no gusezerana), bagikoze mbere gato y’amasaha twandikiyeho inkuru. Ibi bikaba bigaragaza ko aba bombi banditse amateka mu Rwanda yo gusezerana imbere y’amategeko nyuma y’amasaha atagera kuri 16 bambikanye impeta y’urukundo.

    Tuyisenge n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko nk’umugabo n’umugore mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021, ubera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ubukwe bwa Jacques n’umukunzi we bwari buteganyijwe mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2021 ariko bitangazwa ko bwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Jacques n’umukunzi we Jordin basezeranye mu mategeko

    Jordin yemeye kuzabera byose Jacques Tuyisenge

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Jacques yateye Ivi

    Jordin yavuze ngo ‘YES’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103225/nyuma-yamasaha-16-jacques-tuyisenge-ateye-ivi-yasezeranye-numukunzi-we-amafoto-103225.html

  • Kamonyi-Musambira: Ikamyo igonze umu Motari, Gitifu atabaye mbere ya Ambilansi, shoferi..? #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa moya z'umugoroba w'uyu wa 19 Gashyantare 2021, ikamyo ya rukururana igonze umu motari, ukirenga urugabano rw'Umurenge wa Gacurabwenge winjira Musambira, urenze gato agasoko k'ahitwa Mushimba cyangwa se ahakunda kwitwa ku Bakoreya.

    Ikamyo ifite ibiyiranga nomero RL 0805 kucyo ikurura inyuma naho imbere ifite RAB 387Q, yerekezaga Kigali iva mu cyerekezo cya Muhanga, igonze imu Motari wari kuri Moto ifite ibiyiranga RF 900J, arakomereka cyane.

    Umumotari wagonzwe nkuko umwe mubo mu muryango we yabibwiye intyoza.com imusanze ku kigo nderabuzima cya Musambira aho yahise ajyanwa, yitwa Niyitanga Felix akaba atuye mu Murenge wa Nyamiyaga ho muri Kidahwe.

    Umutandiboyi w'iyi Kamyo, yabwiye intyoza.com ko atazi amazina ya Shoferi we, ko gusa icyo azi ari uko bamwita Muhamedi. Avuga ko nawe kutamenya uyu shoferi wagonze agahita acika ari uko amaze iminsi ibiri gusa kuri iyi Kamyo, aho avuga ko yayijeho nk'umukanishi.

    Mu gihe iyi mpanuka yabaga, umwe mu baturiye iruhande rw'aho yabereye watabaye mu bambere, yabwiye umunyamakuru ko iyi kamyo yirukaga cyane, ko uburyo yabonye motari yakomeretsemo bukomeye kuko ngo mu mutwe ndetse n'akaboko hashegeshwe.

    Ubwo bahamagaraga Ambilansi( Imbangukiragitabara), aho haje ifite ibiyiranga GR 178 E yatinze kuhagera, iza imodoka ya Gitifu w'Umurenge wa Musambira imaze gutsimburana uyu mu motari yerekeza ku kigo nderabuzima cya Musambira, ari naho imbangukiragutabara yahise ibakurikira, ikamuhakura i saa moya n'igice imwerekeza ku bitaro bya Remera Rukoma guhabwa ubufasha bwisumbuye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-ikamyo-igonze-umu-motari-gitifu-atabaye-mbere-ya-ambilansi-shoferi/

  • Perezida Magufuli yongeye gusaba abaturage amasengesho yo kwiyiriza ubusa ngo Imana ibakize Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu ijambo rye mu gushyingura umunyamabanga we John Kijazi, wari kandi umunyabanga wa leta ya Tanzania, Magufuli yasabye abaturage kudatakaza ikizere ku Mana.

    Mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, Magufuli yatangaje iminsi itatu y'amasengesho, nyuma y'igihe gito yatangaje ko coronavirus itakiri muri Tanzania.

    Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, hari impungenge ko inkubiri ya kabiri ya Covid ivuza ubuhuha muri Tanzania, abakuriye amadini amwe muri Tanzania basabye rubanda kwirinda iki cyorezo.

    Muri iki cyumweru, Seif Sharif Hamad visi perezida wa Zanzibar, ikirwa cya Tanzania gifite ubwigenge bucagase, yarapfuye. Hari hashize ibyumweru bitatu ubwe atangaje ko yanduye coronavirus.

    Perezida Magufuli mu ijambo rye uyu munsi yavuze ko atazashyiraho amabwiriza ategeka abantu kuguma mu rugo, ahubwo agira inama abantu izindi ngamba zose zo kwirinda.

    Minisiteri y'ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko itazatera abaturage urukingo rwa coronavirus nyuma y'uko Magufuli arukemanze.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-magufuli-yoongeye-gusaba-abaturage-amasengesho-yo-kwiyiriza-ubusa-ngo

  • Perezida Kagame ayoboye inama y'Abaminisitiri benshi bari bategereje #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Kagame Paul kuva mu masaha y'uyu mugoroba wa tariki 19 Gashyantare 2021, ayoboye inama y'Abaminisitiri. Ni inama ije mbere y'igihe abatari bacye bakekaga ariko kandi benshi banitezemo kudohorerwa ku byemezo bimwe byari bimaze iminsi kubwo kwirinda Icyorezo cya Coronavirus. Ibiro by'umukuru w'Igihugu nibyo byatangaje iby'iyi nama.

    Iyi nama iteranye, bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko nubwo ije mu gihe batakekaga kuko bunvaga ko ishobora guterana kuwa Mbere cyangwa kuwa Kabiri w'icyumweru gitaha, bavuga ko bayitezemo kudohorerwa kuri bimwe mu byemezo byari bimaze iminsi byubahirizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.

    Bimwe mu byo abatari bake batunga urutoki ko byakwiye gusubirwamo, hakabaho kudohora, harimo nko kongera kureka ingendo kuva mu karere no mu ntara zigasubukurwa, hari kandi ibijyanye n'imihango y'ubukwe ndetse n'amakoraniro y'amadini n'amatorero ndetse no kuba amasaha yo kugera mu rugo yacumwa, agakurwa kuri saa moya nibura akajya hagati ya saa tatu cyangwa saa yine z'ijoro.

    Mu byifuzo by'abashaka uku kudohorerwa kuri ibi byemezo, bavuga ko bitakuraho ko abantu bakokeza kubahiriza amategeko n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Uko imibare ya none iteye.
    Uko uturere dugaze mu mibare.

    Imibare imaze iminsi itangazwa na Minisiteri y'Ubuzima, igaragaza ko habayeho ukumanuka kw'imibare y'abandura ndetse n'abahitanwa n'iki cyorezo. Bamwe banavuga kandi ko mu gihe u Rwanda rwatangiye gukingira abaturage, bikaba binagaragara ko imibare igenda igabanuka kubwo kwirinda, hakwiye ko abaturage badohorerwa bityo ubuzima bakongera kureba uko baburemarema, bagasanasana. Abo mu tubari nabo bamwe bati ' Natwe twibukwe'.

    Itangazo ryo mubiro by'umukuru w'Igihugu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/perezida-kagame-ayoboye-inama-yabaminisitiri-benshi-bari-bategereje/