Category: Uncategorized

  • Ingendo mu Ntara zirabujijwe! Amashuri, resit… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yemeje ko mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n’u Rwanda rurimo, hari ibikorwa bimwe na bimwe bikomeza gufungwa ariko hakaba n’ibindi byakomorewe, gusa nabyo bigakorwa mu buryo bwibahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Ingamba zafashwe zizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 23/02/2021 mu gihe zizongera kuvugururwa ku wa 15/03/2021.

    Mu bikorwa byakomorewe harimo amashuri yari amaze ukwezi kurenga afunzwe. Harimo kandi insengero na za Resitora ariko bikaba byasabwe kwakira abantu batarenze 30% y’abo bari basanzwe bakira. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara ndetse n'Uturere dutandukanye tw'igihugu zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z'ingenzi, iz'ubuvuzi n'iz'ubukerarugendo. Ubukwe bwakomorewe ariko bukitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi nabo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ingamba zizubahirizwa mu gihugu hose ni izi zikurikira:

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z'ijoro (8:00Pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00Am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba (6:00Pm).

    b. Ibikorwa by'inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

    c. Ibikorwa by'inzego z'abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana. Amasoko n'amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by'abacuruzi b'ingenzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba (6:00Pm).

    d. Amashuri yose (yaba aya Leta n'ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura.

    e. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara ndetse n'Uturere dutandukanye tw'igihugu zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z'ingenzi, iz'ubuvuzi n'iz'ubukerarugendo. Ba mukerarugendo bose baba abo mu gihugu no mu mahanga bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by'umubare w'abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

    g. Moto n'amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n'amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku buri gihe.

    h. Resitora na Café zemerewe kongera gukora ariko ntizirenze 30% y'ubushobobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Kumi n'Ebyiri (6:00Pm) ariko serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (takeaways or food delivery services) zo zemerewe gukomeza gukora kugeza saa Mbili z'ijoro (8:00Pm).

    i. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    j. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu.

    k. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y'uko bahaguruka. Abagenzi bose baje mu Rwanda bazahamara igihe kirenze icyumweru bagomba guhita bipimisha COVID-19 (PCR test) bakigera mu gihugu, bakishyira mu kato mu gihe cy'iminsi 7, nyuma y'icyo gihe bakongera kwipimisha COVID-19. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

    l. Ibikorwa by'Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n'ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y'ingendo zabo.

    m. Inama zihuza abantu imbonankubone (physical meetings), ibirori n'amateraniro rusange birabujijwe.

    n. Ibikorwa bya siporo y'umuntu ku giti cye n'izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

    o. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n'imyidagaduro hazakomeza gufunga. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe kogera muri pisine ya hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    p. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

    q. Ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n'abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.

    r. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufunga.

    Inama y'Abaminisitiri yibukije abaturage ko ari ngombwa kubahiria amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103234/ingendo-mu-ntara-ziracyafunze-resitora-insengero-amashuri-nubukwe-byakomorewe-menya-indi-m-103234.html

  • Sem-G Dile ukorera umuziki muri Amerika yashy… – #rwanda #RwOT

    “>Iyi ndirimbo yarambitsweho ibiganza na MadeBeat irangizwa na Bob Pro, ubu iri shene ya YouTube ya Sem-G Dile, ushobora kuyumva ukaba wanayisangiza abandi. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati:''Umuziki kuri njye ni urufunguzo rw'ubuzima, ibyishimo, amahoro y'umutima, imbaraga n'ibindi''. 


    Yakomeje ati:''Kuri njye, ni igikoresho gifite imbaraga zikomeye zo gukora byinshi birimo kugira ubuzima bw'abantu bwiza kurushaho ndetse ukanadufasha kugira isi nziza uko tubyifuza''. 

    Sem-G Dile avuka i Burera avuga ko yavutse akunda umuziki ndetse ahantu hose yagiye yiga harimo mu Rwanda, mu Buhinde no muri Amerika yagiye akora umuziki. Ati: ''Iki ni cyo gihe ngo noneho nsangize iyi mpano isi yose''.

    KANDA HANO WUMVE ‘ONLINE’ YA SEM-G DILE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103206/sem-g-dile-ukorera-umuziki-muri-amerika-yashyize-hanze-indirimbo-ya-mbere-yumve-103206.html

  • Uwahoze ari umuyobozi wa APR FC, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yashyinguwe(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Lt. Gen. Jacques Musemakweli wahoze ari umuyobozi wa APR FC, yashyinguwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu.

    Mu rukerera rwo ku wa 12 Gashyantare 2021 ni bwo inkuru y’akababaro ka Lt. Gen. Jacques Musemakweli yamenyekanye.

    Ni inkuru yashegeshe benshi yaba abo mu muryango wa gisirikare yabarizwagamo, abakunzi b’umupira w’amaguru bitewe n’uburyo atahwemaga kuwushyigikira, umuryango mugari wa APR FC yabereye umuyobozi imyaka 8 irenga, by’umwihariko abo mu muryango we.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021, nibwo Lt. Gen. Jacques Musemakweli yashyinguwe.

    Yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe ari n’aho habereye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma, abitabiriye uyu muhango bari biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’ abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

    Mu Gushyingo 2019 nibwo Lt. Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzunzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, hari nyuma y’imyaka 3 ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, inshangano yahawe nyuma yo kuba Umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu(Republican Guard).

    Lt. gen. Jacques Musemakweli yabaye perezida wa APR FC kuva 2013 aho yari asimbuye Maj Gen Alex Kagame, akaba yaraje gusimburwa Maj. Gen. Mubaraka Muganga mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama 2021.

    Ari perezida w’iyi kipe yayihesheje ibikombe 2 by’Amahoro(2014 na 2017) n’ibikombe 5 bya shampiyona(2013-14, 2014-15, 2015-16, 2017-18 na 2019-20).

    Lt. Gen. Jacques Musemakweli yashyinguwe ku munsi w’ejo hashize, yaherekejwe mu cyubahiro

    Ni umuhango witabiriwe n’abo mu muryango we

    Yasezeweho mu cyubahiro n’abasirikare bagenzi be

    Umuyobozi wa APR FC, Maj. Gen. Mubarakh Muganga ni umwe mu bari mu muhango wo gushyingura Lt. Gen. Jacques Musemakweli

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwahoze-ari-umuyobozi-wa-apr-fc-lt-gen-jacques-musemakweli-yashyinguwe-amafoto

  • Yateye benshi intimba nyuma yaho yakoze ubukwe abura amasaha abarirwa ku ntoki ngo yitabe Imana _AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Heather Moser n'umugabo we David bakomeje gutangaza benshi ariko banatera amarira kuri benshi. Moser waburaga amasaha 18 ngo apfe kubera uburwayi bukomeye bwa kanseri, yashyingiranywe na David ndetse benshi batemba amarira kumaso yabo.


    David yamenye ko Heather arwaye kanseri y'ibere mbere cyane y'uko amusaba ko bazabana.

    Gusa kuba uyu mugore yari arwaye cancer ntibyabujije uyu mugabo gukomeza kumukunda ndetse akamukomeza, kugeza naho amusabye ko bazabana. aba bahuriye mu birori byo kubyina mu mwaka wa 2015 bari biteguye kubana ubuziraherezo ndetse bakazakora umuryango mwiza kugeza mukwa 12, 2016 ubwo bombi bamenyaga ko uwo mugore heather arwaye kanseri y'ibere.

    Ibyo byose ntibyabujije David gukomeza gukunda heather kugeza naho amwambitse impeta y'urukundo, icyakora ibyishimo byaje kuzamo kidobya ubwo umuganga wavuraga Heather yavuzeko kanseri imugeze kure kuko yemeje ko uburozi bwiyo kanseri bwari bugeze mu bwonko, bityo ko atashoboraga kuzayirokoka.

    Nyuma yo kumenya aya makuru aba bahisemo gushyiranwa umugore ari mu bitaro ndetse nyuma y'amasaha macye ubuzima bwe buhita bumererwa nabi araremba cyane, ntibyarangiriye aho kuko uwo mugore yaje no gupfa mu masaha yakurikiye.

    Ajya gupfa yabwiye David ati: 'mu buzima bwawe uzahore urwana urugamba' mu by'ukuri abumvise inkuru y'urukundo rw'aba babiri bashimiye David ku kuba byibuze yarasezeye ku mukunzi we neza ndetse akamuha n'imperekeza y'urukundo rutavangiye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/20/yateye-benshi-intimba-nyuma-yaho-yakoze-ubukwe-abura-amasaha-abarirwa-ku-ntoki-ngo-yitabe-imana-_amafoto/

  • Perezida Kagame yavuze ubutwari bwa Lt Gen Musemakweli asaba abandi kumwigana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda,yashimye uburyo Lt General Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z'u Rwanda,yaranzwe n'ubwitange bukomeye, ukutizigama ndetse n'indangagaciro zibereye Ingabo z'u Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaye umuhango wo gushyingura Lt General Musemakweli witabye Imana tariki 11 Gashyantare 20121 afite imyaka 59.

    Ni umuhango wabereye ku Ikirimbi rya Gisirikare i Kanombe, aho abawitabiriye bari biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n' abasirikare mu Ngabo z'u Rwanda.

    Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame yageneye uyu munsi bwasomwe n'Umujyanama we wihariye mu bya gisirikare n'Umutekano, General James Kabarebe, bwagarutse ku bigwi byaranze Lt General Musemakweli haba ku ruhare rwe rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no mu gukomeza kubaka u Rwanda.

    Yagize ati ' Iki ni igihe cy'akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango wa General Musemakweli, ni igihe kandi cy'akababaro kenshi ku muryango mugari w'Ingabo z'Ingabo z'u Rwanda no ku Gihugu muri rusange. Iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na General Musemakweli, imirimo myiza n'ibigwi bye haba ku rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ndetse n'urwo kugiteza imbere yari agikomeje kugeza aho atabarukiye. General Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye, atizigama, atanga umusanzu, ibitekerezo n'imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho atabarukiye.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko General Musemakweli yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z'u Rwanda, hakaba harashingirwaga cyane ku bushobozi bwe ndetse n'indangagaciro yo gukunda Igihugu. Asaba ko uwo murage wakomeza kuranga buri wese.

    Ati 'General Musemakweli yakoreye Ingabo z'u Rwanda mu nzego zazo nyinshi cyane zitandukanye, izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye Ingabo z'u Rwanda, yaharaniraga iteka ko n'abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro. Atabarutse Igihugu n'umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk'uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze General Musemakweli.'

    Perezida Kagame yijeje umuryango wa nyakwigendera ko Igihugu kizakomeza kuwuba hafi nk'uko bisanzwe biri mu muco wacyo. Ati 'Na none mu bihe nk'ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw'Igihugu binyuze muri Minisiteri y'Ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk'uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe biri mu muco wacu.”

    Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Lt General Musemakweli

    Nk'Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z'u Rwanda, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n'imicungire y'umutungo by'ingabo amahugurwa n'ibikorwa bya gisirikare.

    Yagiraga inama Ubuyobozi Bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda mu kugena politiki zihamye n'amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y'umutungo n'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda. Mu zindi nshingano ze yari ashinzwe gukurikirana no gutangira iperereza ku ihohoterwa rikorewe umusirikare cyangwa rikozwe na we.

    Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, amugira Lieutenant Jenerali.

    Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka.

    Tariki 9 Mata 2019, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara mbere y'uko ku wa 4 Ugushyingo 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.

    Lt General Musemakweli kandi ni umwe mu ngabo zabohoye Igihugu zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli ryanamenyekanye cyane mu mupira w'u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy'imyaka isaga irindwi.

    RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yavuze-ubutwari-bwa-lt-gen-musemakweli-asaba-abandi-kumwigana

  • Nyamasheke:Umuturage yafatanywe ibilo 80 by'urumogi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko urwo rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati 'Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko hari urumogi rwinjiye mu gihugu ruturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakoreshejwe inzira yo mu mazi mu kiyaga cya Kivu, hahise hategurwa igikorwa cyo gufata urwo rumogi n'abarwinjizaga mu gihugu,rwafatiwe mu rugo ruhereye mu Murenge wa Kirimbi,Akagari ka Nyarusange.'

    CIP Karekezi yongeyeho ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Ntara y'Iburengerazuba bituruka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagaragaje ko Polisi yari imaranye iminsi amakuru ko Nyirahabimana asanzwe acuruza urumogi nubwo yari atarafatwa.

    Yagize ati 'Twari dufite amakuru ko afite abaturage bo muri kiriya gihugu cya Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo bakorana na we, afatwa yavuze ko aribo bari bamuzaniye urwo rumogi, bafata ubwato ahurira nabo mu kiyaga cya Kivu abaha ibihumbi 200 abasigaramo andi nk'ayo bigaragara ko bari basanzwe bafitanye imikoranire ya hafi.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yibukije abaturage ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge barufitemo uruhare rukomeye,abasaba gutanga amakuru y'ababicuruza n'ababikwirakwiza aboneraho gushimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB)rukorera muri sitasiyo ya Gihombo kugira ngo hakorwe iperereza.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Mu minsi ishize Polisi iri kumwe n'urwego rw'ubushinjacyaha ndetse n'urw'Ubugenzacyaha bakoze igikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge byafatiwe mu gihugu harimo n'ibyafatiwe mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Urumogi rwafashwe rwaturutse ruvuye muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umuturage-yafatanywe-ibilo-80-by-urumogi

  • Perezida Kagame yagaragaje ubutwari no kwitangira igihugu byaranze Lt Gen Musemakweli – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu butumwa yatanze ku munsi wo guherekeza mu cyubahiro Lt General Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z'u Rwanda, witabye Imana tariki 11 Gashyantare 2021, afite imyaka 59.

    Umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Lt Gen Musemakweli wabereye ku Ikirimbi rya Gisirikare i Kanombe, aho abawitabiriye bari biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n' abasirikare mu Ngabo z'u Rwanda.

    Lt Gen Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, anagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubutumwa bwa Perezida Kagame yageneye uyu munsi bwasomwe n'Umujyanama we wihariye mu bya gisirikare n'Umutekano, General James Kabarebe.

    Ni ubutumwa bwagarutse ku bigwi byaranze Lt General Musemakweli haba ku ruhare rwe rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no mu gukomeza kubaka u Rwanda.

    Yagize ati ' Iki ni igihe cy'akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango wa General Musemakweli, ni igihe kandi cy'akababaro kenshi ku muryango mugari w'Ingabo z'u Rwanda no ku Gihugu muri rusange.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na General Musemakweli, imirimo myiza n'ibigwi bye haba ku rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ndetse n'urwo kugiteza imbere yari agikomeje kugeza aho atabarukiye.'

    'General Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye, atizigama, atanga umusanzu, ibitekerezo n'imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho atabarukiye.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko General Musemakweli yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z'u Rwanda, hakaba harashingirwaga cyane ku bushobozi bwe ndetse n'indangagaciro yo gukunda Igihugu. Asaba ko uwo murage wakomeza kuranga buri wese.

    Yagize ati 'General Musemakweli yakoreye Ingabo z'u Rwanda mu nzego zazo nyinshi cyane zitandukanye, izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye Ingabo z'u Rwanda, yaharaniraga iteka ko n'abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro.”

    “Atabarutse Igihugu n'umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk'uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze General Musemakweli.'

    Perezida Kagame yijeje umuryango wa nyakwigendera ko Igihugu kizakomeza kuwuba hafi nk'uko bisanzwe biri mu muco wacyo.

    Ati 'Na none mu bihe nk'ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw'Igihugu binyuze muri Minisiteri y'Ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk'uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe biri mu muco wacu.'

    Lt Gen Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagiye ahabwa inshingano mu myanya itandukanye. Yatabarutse ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z'u Rwanda.

    Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka.

    Ku wa 12 Mutarama 2018 nibwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Gen Maj yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, amugira Lt Gen.

    Muri Mata 2019, Lt Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara mbere y'uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.

    Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w'u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu bihe bitandukanye ndetse mu myaka isaga irindwi [2013-2020] yari Chairman wayo.

    Lt Gen Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, mu cyubahiro cya gisirikare

    Umuryango wa Lt Gen Musemakweli wamusezeyeho nk’umubyeyi w’intwari wawitangiye

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yunamira Lt Gen Musemakweli

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko gukaraba intoki neza no kwambara udupfukamunwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ubutwari-no-kwitangira-igihugu-byaranze-lt-gen

  • Dukomeza umurage wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen.Musemakweli- Ubutumwa bwa P.Kagame #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwasomwe n’Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano, General James Kabarebe kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare.

    Muri ubu butumwa, Perezida Kagame yavuze ko kubura Lt. Gen Musemakweli ari akababaro ku muryango we, ku muryango mugari wa RDF no ku gihugu muri rusange.

    SOMA UBUTUMWA BWOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dukomeza-umurage-wo-gukunda-igihugu-no-kugikorera-byaranze-Gen-Musemakweli-Ubutumwa-bwa-P-Kagame

  • Bamporiki Edouard yahishuye ko yakinnye umupira afite impano itangaje, icyizere afite ku Mavubi #rwanda #RwOT

    Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, avuga ko yakuze afite impano yo gukina umupira w’amaguru aho yari umunyezamu mwiza ariko akabireka kuko yabuze gikurikirana.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bamporiki Edouard yavuze ko mbere y’uko apfa akava ku Isi yizeye ko azaba yaramaze kubona ikipe y’igihugu nkuru y’umupira w’amauru 'Amavubi’ ikina igikombe cy’Isi.

    Ati'Nzibona nyine Amavubi yagiye mu gikombe cy’Isi, uwo mupira nzawureba, nshobora kutajyayo ariko Amavubi yo azajyayo, ashobora kuzaba atitwa Amavubi ariko ikipe y’u Rwanda, ashobora kuzaba atitwa Amavubi ariko u Rwanda ntiruzahinduka n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Ntabwo nzasubira aho umuntu asubira, aho yavuye ntabonye u Rwanda, Twararubonye abana ariko abakuru niyo ijya mu gikombe cy’Isi tukavuga ngo twakinnye, nzabibona pe.'

    Yakomeje avuga ko n’ubwo na we bitamuhiriye ariko akiri umwana yakinnye umupira w’amaguru aho yakinaga mu izamu.

    Ati'umupira w’amaguru ni ibintu byanjye kuko nayikinnye nk’iri umwana sinagira umugisha wo gukomeza kuyikina, nakinaga mu izamu, nari umunyezamu mwiza ni uko iyo ari karahanyuze iba ari karahanyuze kuko uramutse wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ugafatira ikigo, biba ari ibintu bikomeye, uri mu wa Kabiri hari abiga mu wa Gatandatu biba ari ibintu bikomeye.'

    Akomeza avuga ko icyatumye adakomeza gukina ruhago ari uko yabuze gikurikirana, impano ikadindira cyane ko n’ubundi impano y’umwana ikurikiranwa akiri muto iyo yakuze ntacyo uba wayihinduraho.

    Bamporiki ahamya ko yari umunyezamu ufite impano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamporiki-edouard-yahishuye-ko-yakinnye-umupira-afite-impano-itangaje-icyizere-afite-ku-mavubi

  • Nyamasheke:Umuturage yafatanywe ibilo 80 by’urumogi –

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko urwo rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko hari urumogi rwinjiye mu gihugu ruturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakoreshejwe inzira yo mu mazi mu kiyaga cya Kivu, hahise hategurwa igikorwa cyo gufata urwo rumogi n’abarwinjizaga mu gihugu,rwafatiwe mu rugo ruhereye mu Murenge wa Kirimbi,Akagari ka Nyarusange.”

    CIP Karekezi yongeyeho ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Ntara y’Iburengerazuba bituruka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagaragaje ko Polisi yari imaranye iminsi amakuru ko Nyirahabimana asanzwe acuruza urumogi nubwo yari atarafatwa.

    Yagize ati “Twari dufite amakuru ko afite abaturage bo muri kiriya gihugu cya Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo bakorana na we, afatwa yavuze ko aribo bari bamuzaniye urwo rumogi, bafata ubwato ahurira nabo mu kiyaga cya Kivu abaha ibihumbi 200 abasigaramo andi nk’ayo bigaragara ko bari basanzwe bafitanye imikoranire ya hafi.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge barufitemo uruhare rukomeye,abasaba gutanga amakuru y’ababicuruza n’ababikwirakwiza aboneraho gushimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB)rukorera muri sitasiyo ya Gihombo kugira ngo hakorwe iperereza.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Mu minsi ishize Polisi iri kumwe n’urwego rw’ubushinjacyaha ndetse n’urw’Ubugenzacyaha bakoze igikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge byafatiwe mu gihugu harimo n’ibyafatiwe mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Urumogi rwafashwe rwaturutse ruvuye muri RDC