Category: Uncategorized

  • Akanyamuneza ni kose ku bamaze guhembwa na Airtel Rwanda muri Poromosiyo ya #NkundaURwanda –

    Ibi bihembo bimaze gutangwa birimo agakoresho kagendanwa gatanga internet (Pocketwifi) na internet y’ubuntu ingana na 30 GB kandi ifite ubushobozi bwo guhuza ibikoresho 10 igakora neza mu buryo bwihuse.

    Abatsinze bose uko ari batatu bashyikirijwe ibihembo byabo kuri uyu wa Gatanu, bavuga ko kuba barahembwe ibi bikoresho bigiye kuborohereza mu mirimo yabo ndetse no kubafasha gukoresha internet.

    Bimenyimana Janvier wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo yahamagariye abatari bitabira iyi gahunda kubyaza umusaruro aya mahirwe atangwa na Airtel Rwanda.

    Yagize ati “Ndabasaba ko namwe mwagerageza, nta kindi bisaba uretse kwandika inkuru ku mbuga nkoranyambaga uvuga ko ukunda u Rwanda, ugasaba abagukurikira kuyikunda no kuyisangiza abandi. Murabona ko nanjye mbaye mu ba mbere babashije gutsindira iyi Pocketwifi, mugerageze kuko ni nziza cyane muyibyaze umusaruro.”

    Kanyamurera Frank, nawe yibukije abataragerageza amahirwe ko bakwiye kwitabira cyane ko iyi internet ari ingenzi muri iyi minsi Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, gisaba bamwe mu bakozi gukorera mu rugo.

    Ati “Icyo nshishikariza buri wese ni uko yakwitabira iyi gahunda kubera ko muri ibi bihe bya Covid-19 gukorera mu rugo ni ingenzi, urumva ko ukoreye mu rugo ufite n’iyi internet byagufasha.”

    Rutaremara Wilson nawe yishimiye kubona ibi bihembo, avuga ko gutsindira ibi bihembo byamushimishije cyane, avuga ko buri wese ashobora kuryitabira kuko hari amahirwe yo gutsinda.

    Poromosiyo ya NkundaURwanda yatangiye tariki 14 Gashyantare, kuyitabira bisaba kwandika inkuru y’urukundo igaruka ku gukunda u Rwanda, abenegihugu barwo, ibihakorerwa, ibirutatse, serivisi zihatangirwa n’ibindi.

    Nyuma yo gukora iyi nkuru uyishyira ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Twitter cyangwa Instagram) zawe cyangwa iza Airtel mu rurimi rwose wifuza.

    Kuba umwe mu bayitsindira bisaba kuba iyo nkuru yawe yavuzweho n’abantu benshi, iriho hashtag ya #NkundaURwanda, #NoLockDownOnLove, na #LoveIsRed warangiza ugashyiraho (tagging) imbuga nkoranyambaga za Airtel Rwanda.

    Bimenyimana Janvier amaze gushyikirizwa ibihembo bye

    Pocketwifi ziri gutangwa ku batsinze irushanwa rya Airtel

    Ibi bikoresho byashyikirijwe ababitsindiye basanzwe mu rugo

    Abatsindiye ibi bihembo babyishimiye cyane

    Kanyamurera avuga ko Pocketwifi yahawe izamufasha gukomeza gukorera mu rugo kandi neza

    Airtel isanzwe itanga internet yihuta kandi ihendutse

    Kanyamurera Frank ashyikirizwa igihembo yatsindiye

    Pocketwifi ihabwa abatsinze muri porogaramu ya NkundaURwanda

    RUTAREMARA Wilson yahamagariye abandi kurushaho gukoresha umurongo wa Airtel

    Wilson yitegereza ibihembo yahawe

  • Gisagara : Abafite ubutaka bwabo bwari bwagiye mu Burundi bemerewe kongera kubuhinga #rwanda #RwOT

    Uruzi rw’Akanyaru ni rwo rugabanya igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi. Mu myaka mike ishize uru ruzi rwahinduye inzira bituma amwe mu mapariseri y’Abanyarwanda bafite mu gishanya cya Kabogobogo ajya hakurya y’Akanyaru ku gice cy’u Burundi, n’amwe mu masambu y’Abarundi ajya ku gice cy’u Rwanda.

    Kubera icyorezo cya covid-19 cyageze mu karere u Rwanda n’u Burundi biherereyemo, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kubuza Abanyarwanda gusubira guhinga ubwo butaka bwabo bwagiye hakurya y’Akanyaru mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Abanyarwanda bafite amapariseri muri hegitari 6 zagiye hakurya y’Akanyaru, Leta y’u Rwanda yabahaye ingurane y’amafaranga kuko yari yababujije kongera kwambuka Akanyaru bajya guhingayo hakurya yako. Buri muturage ufiteyo pariceri yahawe ibihumbi 55, imyaka bari bafiteyo barayizibukira isarurwa n’Abarundi.

    Nyuma y’ibihembwe bibiri by’ihinga nibwo Leta y’u Rwanda yongeye gukomorera Abanyarwanda bo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mukindo basubira guhinga amasambu yabo ari hakurya y’Akanyaru.

    Mugemanyi Patrice, Perezida wa kopterative COOPORORIZ Kabogobogo avuga ko ubwo abanyamuryango b’iyi koperative bari barabujijwe kujya guhinga amapariceri y’umuceri bafite hakurya y’Akanyaru bakomeje gusaba ko bakwemererwa gusubira kuyahinga.

    Ati 'Tuguma dukora ubwo buvugizi tugize amahirwe Leta y’u Rwanda yongera kubemerera kujya gukorayo'.

    Aba Banyarwanda iyo bagiye guhinga hakurya y’Akanyaru buri gitondo bariyandikisha bataha nabwo bakiyandikisha.

    Binyenyimana Celestin ati 'Kubera ko twambukaga tukajya guhinga hakurya, aho covid itereye Leta yahise itubwira ko tudashobora gusubirayo kubera ko bo nta bwirinzi bari bafite, kandi twarahuraga tugasabana. Noneho bakavuga ngo tugiyeyo twakwandura covid. Ubwo rero ntitwabashije gusubirayo icyakora Leta (y’u Rwanda) yaturishye ibyo twari twarahinzeyo'.

    Akomeza agira ati 'Ubu rero tukaba twishimye, kuko bongeye kudukomorera tukaba twarasubiye guhingayo. Twizeye ko twajya muri koperative bakatuguriza amafaranga tukaba twariha minerivale z’abana'

    Mushimiyimana Josephine, wo mudugudu wa Kimana, Akagari ka Mukiza mu murenge wa Mukindo, avuga ko ubwo bari barabujijwe kongera kujya gukorera mu mapariseri yabo ari hakurya y’Akanyaru bagize ikibazo cy’ubukene, ariko ngo ubu barishimye.

    Ati 'Ikibazo twari dufite aho baduhagarikiye kujya kuhahinga, twagize ikibazo cy’ubukene kuko twahakuraga imisaruro,ntawabashaga kongera kubona uko ariha mitiweri, umwana wigaga ntiwabashaga kubona uko umurihira ibikoresho kubera ko nta kintu wabonaga ukuraho amafaranga'

    Akomeza agira ati 'Uyu munsi ubu turashima rwose, mbese ni ibyishimo dufite, twarahasubijwe ubu turimo turahinga nta kibazo dufite, turabona ko tuzabona umusaruro'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jerome avuga ko umwanzuro wo kubuza aba baturage gusubira gukorera mu mapariseri yabo ari hakurya y’Akanyaru wari wafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19. Nyuma yo kuganira n’inzego z’ibanze zo mu Burundi Abanyarwanda basubijwe amasambu yabo.

    Ati 'Akagari ka Mukiza gafite imirima 124 yagiye hakurya y’Akanyaru, byumvikana imirima 124 yari itunze abagera kuri 523, aba baturage nk’uko babibabwiraga, ntabwo habura ingaruka bari bafite, ninayo mpamvu ubona nyuma yo gukorerwa ubuvugizi babyishimiye'}

    Tumusifu akomeza avuga ko uburyo abaturage bari kwitwara nyuma yo gukomorerwa bigaragaza ko bari bakeneye kongera kwemererwa guhinga aya masambu.

    Ati 'Uburyo bambuka, n’uburyo bagaruka bafatanya n’ubuyobozi. Bariyandikisha iyo bagiye n’iyo bagarutse. Barabyishimiye kandi barashimira ubuyobozi bwabo'

    Mukindo ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, Mukindo ifite utugari tune dukora ku gishanga cya Kabogobogo. Umurenge wa Mukindo ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Gisagara ukora ku gihugu cy’u Burundi. Pariseri 124 ziri ku buso bwa hegitari 6 zagiye hakurya y’Akanyaru, ubwo amazi yako yabaga menshi cyane biturutse ku mvura nyinshi agahindura inzira.

    Igishanga cya Kabogobo kigizwe na hegitari 540. Koperative Coopororiz Kabogobogo igizwe n’abanyamuryango 2700, bo mu mirenge itanu ikora kuri iki gishanga ariyo Umurenge wa Mukindo, Umurenge wa Kansi, Umurenge wa Nyanza, Umurenge wa Kigembe n’Umurenge wa Mugombwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Abafite-ubutaka-bwabo-bwari-bwagiye-mu-Burundi-bemerewe-kongera-kubuhinga

  • Umukobwa wamaze imyaka 13 yarabaswe no kwikinisha yavuze uko yabikoraga inshuro 16 ku munsi #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukomoka muri Zambia yatanze ubuhamya burebure aho avuga ko yatangiye kwikinisha afite imyaka 6 kugeza ubwo bimubase akabimaramo imyaka 13 yose aho ngo yanabikoraga inshuro 16 ku munsi.

    Uyu mukobwa yagize ati 'Kwikinisha ntabwo ari icyaha gusa ahubwo n'inzitizi y'ahazaza heza.'

    Uyu mukobwa avuga ko yifuza kwigisha urubyiruko ko kwikinisha ari bibi ndetse akerekana ingaruka zabyo cyane ko yahuye nazo.

    Uyu mukobwa yabwiye Girl Empowerment Alliance for Change ati 'Natinyaga kureka iyi ngeso yambase.Niyo yatumye ngera ku guhungabana ndetse yanyicaga imbere.Kwikinisha byabaye umugenzo wanjye wa buri munsi kuva ku myaka 6 kugeza ubwo nkuze birambata.

    Inshuro nyinshi nabiterwaga na filimi z'urukozasoni nkiri umukobwa muto,naje kubatwa n'ibijyanye n;ibitsina.Naje kuba umuntu udasabana n'abandi nkanitinya ariko umutwe wanjye nawo wuzuyemo ibintu biteye ubwoba byiganjemo ibyo niremeye.

    Mu biruhuko byo ku ishuri,nikinishaga inshuro 16 ku munsi ariko uko nabikoraga kose numvaga ndakunzwe,nkumva hari ikintu mbura.Ibindi bice byanjye by'umubiri byakundaga kumbwira ngo 'Ese nkwiriye gukundwa?,cyangwa ngo 'uri umwe mu bakobwa babi,nta kintu ukwiriye.'Naje kwakira ibyo byiyumvo,niyumva nk'uwo muntu mpora ntekereza.

    Ibyo sinkibikeneye.Singishaka iyo myumvire y'umwanda.Ntabwo namaraga isaha ndatekereje ku by'ibitsina.Ntacyo nifashaga uretse kurira.Nta gukaraba na kumwe numvaga kwankuraho uwo mwanda.Gukaraba igihe kinini ntabwo byankuyeho uwo mwanda nkuko nabitekerezaga ahubwo numvise nkeneye imbaraga z'umwuka.

    Nigeze kumva ibya Yesu mu rusengero kera ubwo najyaga mu rusengero.Niyemeje kumwakira.Nubwo naciye mu bihe by'umwanda ariko Yesu aracyanyita uwe.'

    Uyu mukobwa yatanze ikiganiro kirekire kiri no ku rubuga rwe rwa You Tube yise 'Jus Vera' gusa yavuze ko icyo yasaba imiryango n'abantu bakomeye ari uko bahagurukira gufasha urubyiruko rwabaswe na filimi z'urukozasoni kuko arizo zituma benshi bishora mu ngeso yo kwikinisha ibata cyane.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-wamaze-imyaka-13-yarabaswe-no-kwikinisha-yavuze-uko-yabikoraga-inshuro

  • Kim Kardashian n'umugabo we Kanye West mu nzira zo gutandukana #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian yerekeje inzira y'inkiko ashaka uko yasaba ubutane n'umuyamuziki Kanye West usanzwe aririmba mu ndirimbo z'injyana ya rap, nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru byo muri Amerika. Aba bombi bamaranye hafi imyaka irindwi bubakanye, bakaba babyaranye abana bane.

    Iyi nkuru yatangajwe n'ikinyamakuru gikorera ku mbuga nkoranyambaga TMZ gisanzwe gitangaza amakuru ku bihangange, nyuma y'amezi atari make hari ibihuha bivuga ko aba bantu baba batabanye neza.

    Amakuru ava mu binyamakuru bya Amerika avuga ko uyu mugore rurangiranwa w'imyaka 40 yasabye ko we na Kanye West bemererwa kurera abana. Nta n'umwe aragira icyo abivugaho. Bombi kandi, bari mu bantu bazwi cyane ku isi kandi bose bagiye bagira amahirwe mu bikorwa byabo.

    Kim yatangiye kumenyekana mu 2007 nk'igihangange mu rukurikirane rw'ibiganiro yakoze kuri tereviziyo E! Television ku bijyanye n'umuryango we. Urukurikirane rw'ibiganiro rwiswe Keeping up with the Kardashians rwarabaye rurangiranwa/rwamenyekanye cyane kuva icyo gihe, igice kigira 21 kikaba kitezwe kwerekanwa mu mwaka utaha.

    Iki gihangange mu biganiro bica ku matereviziyo, yagize amahirwe yo kugera kure mu bintu bitandukanye, ikinyamakuru Forbes kikaba kibona ko yaba afite ubutunzi bubarirwa muri miriyoni 780 z'amadorari y'abanyamerika.

    Ku ruhande rwe, nk'umuntu uzwi cyane mu miziki yakunzwe cyane ku isi nka Gold Digger, Kanye West ni umwe mu bihangange mu muziki wo munjyana za rap kuva imyaka 15 yose. Arazwi cyane kandi no mu mideri/imyambarire.

    Baramaze imyaka itari mike bamenyanye mbere y'uko babana, West akaba yaraje kugaragara mu kiganiro cya Kim ku muryango we mu 2010. Babyaranye umukobwa w'imfura wabo, North, mu kwa gatandatu 2013.

    Mu mpera z'uwo mwaka, West yateguye ibirori bikomeye cyane byo kumusaba ko bashyingiranwa, byabereye ku kibuga cy'umupira cya San Francisco Giants cya baseball yari yakodesheje, imbere y'umuryango wa Kim n'amakamera, aho yari yakodesheje itsinda ry'abacuranzi.

    Ubugeni/ubukwe bwabo babugiriye mu Butaliyani mu kwa gatanu 2014, ifoto yaberekanye basomana ku musi w'ubukwe ikaba ari yo yakunzwe cyane ku rugero rutari bwigere rubaho icyo gihe ku rubuga rwa Instagram.

    West asomana n'umugore we Kim, ifoto yagaciye.

    Umwaka wakurikiye Kardashian yabyaye umuhungu wabo wa mbere, Saint West, mu mwaka wakurikiye. Bongeye babyara abandi bana babiri, Chicago na Psalm, babinyujije ku wundi mugore (surrogate/mère de substitution) nyuma y'aho Kim agiriye ibibazo atewe n'imbanyi/inda za mbere y'aho. Kuva icyo gihe, ntibasubiye kuvugwa cyane mu binyamakuru, cyane cyane igihe Kardashian yibiwe n'abantu bari bitwaje imbunda i Paris mu 2016.

    Mu mwaka ushize, West yagerageje gushaka kwiyamamariza mu matora y'umukuru w'igihugu wa Amerika, ariko biranga. Mu gihe cyo kwiyamamaza kwe, uyu mu raperi yagiye atangaza amagambo ataboneye neza imbere y'abantu no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byateye impungenge abantu batari bake biba ngombwa ko Kardashian agira icyo avuga.

    Icyo gihe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko umugabo we yari afite ikibazo cyo mu mutwe, ko yari 'umuntu w'incabwenge/umunyabwenge ariko agoye', asaba abantu n'ibinyamakuru kumugirira impuhwe kubera ibyo bibazo byo mu mutwe.

    Ibihuha bivuga ko aba bantu bashaka gutandukana bimaze amezi atari make bizunguruka mu gihe bivugwa ko Kardashian yamaze no gushaka umushingwamanza/umunyamategeko uzwi cyane Laura Wasser.

    Mu kwa mbere, ikinyamakuru Page Six gitanga amakuru ajyanye n'ubuzima bw'ibihangange cyavuze ko urubanza rwari rwimirije, kikavuga ko West yari yimariye igihe cyose cy'iminsi mikuru mu iyororero rye riri ahitwa Wyoming muri leta ya California aho uwo muryango usanzwe ukomoka.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kim-kardashian-numugabo-we-kanye-west-mu-nzira-zo-gutandukana/

  • MINEDUC yatangaje igihe amashuri yo muri Kigali azafungurirwa –

    Icyemezo cyo gufungura aya mashuri kiri mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Uwo mwanzuro uvuga ko “Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura.’’

    MINEDUC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungura tariki 23 Gashyantare 2021.

    Yasabye ababyeyi kwitegura no gushakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by’ishuri.

    Yagize iti “Ibigo by’amashuri nabyo birasabwa kwitegura kwakira abanyeshyuri hakorwa isuku, ndetse hategurwa n’ibindi byose bikenewe kugira ngo amasomo azahite atangira.’’

    Uyu mwanzuro watangajwe mu gihe ingendo zihuza uturere ndetse n’izihuza intara n’Umujyi wa Kigali zibujijwe kereka gusa ku bagiye gushaka serivisi za ngombwa zirimo iz’ubuvuzi n’ubukerarugendo.

    Mineduc yavuze ko abanyeshuri n’abarimu bafatiwe mu ntara kubera ingendo zifunze bazafashwa.

    Iryo tangazo rikomeza riti “Abarimu cyangwa abanyeshuri ubu batari mu turere bakoreramo cyangwa amashuri bigamo, bakwegera abashinzwe uburezi mu karere buri wese aherereyemo bakiyandikisha kugira ngo hasuzumwe uburyo bafashwa kugera mu tundi turere ku bufatanye n’izindi nzego.’’

    Ku wa 17 Mutarama ni bwo Mineduc yashyize hanze itangazo rihagarika amashuri ya Leta n’ayigenga mu Mujyi wa Kigali, icyo cyemezo gitangirwa kubahirizwa ku wa 18 Mutarama 2021.

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafunze amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Kigali, abanyeshuri bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ni icyemezo Minisiteri y’Uburezi yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali wari wibasiriwe na Coronavirus.

    Kuva icyo gihe amashuri yose yo muri Kigali yari afunze, mu gihe ayo mu zindi ntara yakomeje kwiga.

    Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

    Abanyeshuri biga mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali bagiye kongera guhura n’abarimu babo nyuma nyuma y’iminsi 37 bari bamaze batiga

  • Hari abashinjwa gusuzugura abagabo babo babuze akazi kubera Covid-19 –

    Kuva muri Werurwe umwaka ushize ubwo hafatwaga ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19, hari ibikorwa byahagaze bamwe babura imirimo.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yerekanye ko mu gihembwe cya gatatu cya 2020 ubushomeri mu Rwanda bwari kuri 16% buvuye kuri 22 % muri Gicurasi uwo mwaka.

    Benshi mu batarabonye iko imirimo yabo ikomeza ubuzima bwabo ntibuhagaze neza.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuga ko muri ibi bihe abagabo batandukanye bagiye bamburwa ijambo mu ngo zabo kubera ko batabasha kuzihahira nk’uko bikwiye cyangwa se gukemura ibibazo bya hato na hato imiryango yabo ihura nabyo.

    Uwamwiza Patricia wo mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko hari abagore basigaye basuzugura abagabo babo kubera ko birirwana mu rugo.

    Ati “ Birahari njye n’abaturanyi bacu byababayeho umugabo atuma umugore kuvoma umugore amubaza impamvu we atajyayo kandi nta kazi ari gukora, batangira guserera nitwe abaturanyi twagiye guhosha intambara ariko bari batangiye gufatana mu mashati umugabo avuga ko yasuzuguwe kuko nta kazi akigira.”

    Uwamahoro Jeanne yavuze asanga igihe umugabo adafite akazi nawe aba akwiye gucisha make.

    Ati “ None se ko iyo umugore nta kazi afite cyangwa nta hantu agira akura agafaranga acisha make ku mugabo kugira ngo ajye amuha icyo akeneye kuko se umugabo we igihe adafite akazi umugabo agafite yakumva ko agomba gukomeza gutegeka? Kuki se yumva atakoze nk’ibyombo igihe umugore yagiye kukazi we yasigaye mu rugo ahubwo akumva ko ari ukumutoteza?”

    Uwamahoro Aline, we avuga ko bitagakwiye ko umugore asuzugura umugabo kuko nta kazi afite kuko bucya bwitwa ejo.

    Ati “ Bibaho ariko siko byakagombye kugenda, abagore bagomba kubaha abagabo mu gihe cyose yaba mu buzima bwiza cyangwa bubi bakubaha abagabo bakuzuzanya kugira ngo ingo zabo zirinde kuzamo amakimbirane cyane ko none ashobora kuba ntacyo afite ariko aje akakigira.”

    Maniraguha Eliab yavuze ko kudahabwa ijambo ku mugabo udafite akazi bitaje uri Covid-19 ahubwo ubwo biba byarahozeho kuva kera.

    Yagize ati “None se nibwo bwa mbere wumvise koko ko umugabo udafite akazi nta jambo agira mu rugo rwe? Waba se udafite akazi umugore ari we uhaha anakora inshingano zose ariwe uzuzuza akakubaha, ahubwo aho ni naho usanga anaguciye inyuma kugira ngo mubone icyo murya.”

    Yongeyeho ko abagore basuzugura abagabo babo kuko nta kazi babiterwa n’uko kera hari imyumvire y’uko umugabo ariwe uba ugomba gutunga umugore.

    Nubwo hari abagore bashinjwa kutubaha abagabo babo mu gihe nta kazi bafite ,benshi bavuga ko bitari bikwiye kuko ubusanzwe baba barashakanye bemeranije kubana mu buzima bwo se yaba mu bibi n’ibyiza.

    Uwamahoro Jeanne nawe yemeza ko umugabo akwiye kubaha umugore igihe we nta kazi afite

    Uwamahoro Aline, we avuga ko bitagakwiye ko umugore asuzugura umugabo kuko nta kazi afite kuko bucya bwitwa ejo.

  • MINEDUC yatangaje igihe amashuri yo muri Kigali azafungurirwa – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyo gufungura aya mashuri kiri mu myanzuro yafatiwe mu Nama y'Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Uwo mwanzuro uvuga ko “Amashuri yose (yaba aya Leta n'ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura.''

    MINEDUC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungura tariki 23 Gashyantare 2021.

    Yasabye ababyeyi kwitegura no gushakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by'ishuri.

    Yagize iti 'Ibigo by'amashuri nabyo birasabwa kwitegura kwakira abanyeshyuri hakorwa isuku, ndetse hategurwa n'ibindi byose bikenewe kugira ngo amasomo azahite atangira.''

    Uyu mwanzuro watangajwe mu gihe ingendo zihuza uturere ndetse n'izihuza intara n'Umujyi wa Kigali zibujijwe kereka gusa ku bagiye gushaka serivisi za ngombwa zirimo iz'ubuvuzi n'ubukerarugendo.

    Mineduc yavuze ko abanyeshuri n'abarimu bafatiwe mu ntara kubera ingendo zifunze bazafashwa.

    Iryo tangazo rikomeza riti 'Abarimu cyangwa abanyeshuri ubu batari mu turere bakoreramo cyangwa amashuri bigamo, bakwegera abashinzwe uburezi mu karere buri wese aherereyemo bakiyandikisha kugira ngo hasuzumwe uburyo bafashwa kugera mu tundi turere ku bufatanye n'izindi nzego.''

    Ku wa 17 Mutarama ni bwo Mineduc yashyize hanze itangazo rihagarika amashuri ya Leta n'ayigenga mu Mujyi wa Kigali, icyo cyemezo gitangirwa kubahirizwa ku wa 18 Mutarama 2021.

    Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko yafunze amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye muri Kigali, abanyeshuri bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ni icyemezo Minisiteri y'Uburezi yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali wari wibasiriwe na Coronavirus.

    Kuva icyo gihe amashuri yose yo muri Kigali yari afunze, mu gihe ayo mu zindi ntara yakomeje kwiga.

    Nyuma y'amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y'Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n'uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n'uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y'Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n'uwa Gatanu ndetse n'abo mu y'Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n'uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy'abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza, n'abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n'uwa Kane.

    Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19/02/2021, MINEDUC iramenyesha ababyeyi, abanyeshuri n’ibigo by’amashuri mu mujyi wa Kigali ko amashuri yose azafungura tariki 23/02/2021. Ababyeyi barasabwa kwitegura bashakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by’ishuri.

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) February 20, 2021

    Abanyeshuri biga mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali bagiye kongera guhura n’abarimu babo nyuma nyuma y'iminsi 37 bari bamaze batiga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yatangaje-igihe-amashuri-yo-muri-kigali-azafungurirwa

  • Hari abashinjwa gusuzugura abagabo babo babuze akazi kubera Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Kuva muri Werurwe umwaka ushize ubwo hafatwaga ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19, hari ibikorwa byahagaze bamwe babura imirimo.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, yerekanye ko mu gihembwe cya gatatu cya 2020 ubushomeri mu Rwanda bwari kuri 16% buvuye kuri 22 % muri Gicurasi uwo mwaka.

    Benshi mu batarabonye iko imirimo yabo ikomeza ubuzima bwabo ntibuhagaze neza.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuga ko muri ibi bihe abagabo batandukanye bagiye bamburwa ijambo mu ngo zabo kubera ko batabasha kuzihahira nk'uko bikwiye cyangwa se gukemura ibibazo bya hato na hato imiryango yabo ihura nabyo.

    Uwamwiza Patricia wo mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko hari abagore basigaye basuzugura abagabo babo kubera ko birirwana mu rugo.

    Ati ' Birahari njye n'abaturanyi bacu byababayeho umugabo atuma umugore kuvoma umugore amubaza impamvu we atajyayo kandi nta kazi ari gukora, batangira guserera nitwe abaturanyi twagiye guhosha intambara ariko bari batangiye gufatana mu mashati umugabo avuga ko yasuzuguwe kuko nta kazi akigira.'

    Uwamahoro Jeanne yavuze asanga igihe umugabo adafite akazi nawe aba akwiye gucisha make.

    Ati ' None se ko iyo umugore nta kazi afite cyangwa nta hantu agira akura agafaranga acisha make ku mugabo kugira ngo ajye amuha icyo akeneye kuko se umugabo we igihe adafite akazi umugabo agafite yakumva ko agomba gukomeza gutegeka? Kuki se yumva atakoze nk'ibyombo igihe umugore yagiye kukazi we yasigaye mu rugo ahubwo akumva ko ari ukumutoteza?'

    Uwamahoro Aline, we avuga ko bitagakwiye ko umugore asuzugura umugabo kuko nta kazi afite kuko bucya bwitwa ejo.

    Ati ' Bibaho ariko siko byakagombye kugenda, abagore bagomba kubaha abagabo mu gihe cyose yaba mu buzima bwiza cyangwa bubi bakubaha abagabo bakuzuzanya kugira ngo ingo zabo zirinde kuzamo amakimbirane cyane ko none ashobora kuba ntacyo afite ariko aje akakigira.'

    Maniraguha Eliab yavuze ko kudahabwa ijambo ku mugabo udafite akazi bitaje uri Covid-19 ahubwo ubwo biba byarahozeho kuva kera.

    Yagize ati 'None se nibwo bwa mbere wumvise koko ko umugabo udafite akazi nta jambo agira mu rugo rwe? Waba se udafite akazi umugore ari we uhaha anakora inshingano zose ariwe uzuzuza akakubaha, ahubwo aho ni naho usanga anaguciye inyuma kugira ngo mubone icyo murya.'

    Yongeyeho ko abagore basuzugura abagabo babo kuko nta kazi babiterwa n'uko kera hari imyumvire y'uko umugabo ariwe uba ugomba gutunga umugore.

    Nubwo hari abagore bashinjwa kutubaha abagabo babo mu gihe nta kazi bafite ,benshi bavuga ko bitari bikwiye kuko ubusanzwe baba barashakanye bemeranije kubana mu buzima bwo se yaba mu bibi n'ibyiza.

    Uwamahoro Jeanne nawe yemeza ko umugabo akwiye kubaha umugore igihe we nta kazi afite

    Uwamahoro Aline, we avuga ko bitagakwiye ko umugore asuzugura umugabo kuko nta kazi afite kuko bucya bwitwa ejo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abashinjwa-gusuzugura-abagabo-babo-babuze-akazi-kubera-covid-19

  • Kim Kardashian na Kanye West bamaze gusaba gatanya #rwanda #RwOT

    Hari hamaze igihe amakuru avuga gutandukana kw'aba bantu kubera umwuka mubi ariko ukuri kwagiye hanze ko uyu mugore Kim Kardashian yamaze gusaba ko yatandukana na Kanye West kuri uyu wa Gatanu.

    Uhagarariye Kim Kardashian niwe wemeje ko uyu mukiriya we yamaze gutanga impapuro zisaba gutandukana n'uyu muraperi w'umuhanga cyane.

    Ikinyamakuru TMZ cyemeje ko uku gutandukanakwabo bari kugerageza kugukora mu buryo bwa gishuti ndetse Kim we arashaka ko bakomeza gufatanya kurera abana babo 4.Icyateye gutuma aba bantu bashwana kugeza ubwo bifuza gutandukana ntabwo kiramenyekana.

    Abahagarariye Kanye West ntibigeze bifuza kugira icyo batangaza kuri uku gutandukana gusa bemeje ko gatanya yo ihari.

    Amakuru kandi avuga ko Bwana West atifuzaga gutandukana n'iki kizungerezi aho uwaganiriye na TMZ yagize ati 'N'ibihe by'akababaro kuri we.'

    Kardashian w'imyaka 40, wakoze izina mu kiganiro cyo kuri TV cyitwa 'Keeping Up with the Kardashians', yashakanye na West w'imyaka 43, Muri Gicurasi 2014,bituma baba abashakanye bavuzwe kurusha abandi muri Hollywood aho couple yabo bayise 'Kimye'.

    Ibinyamakuru byo muri US bivuga ko umwuka mubi muri uyu muryango watutumbye umwaka ushize ubwo Kanye West washinjwe na Kim Kardashian uburwayi bwo mu mutwe yiyamamarizaga kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarangiza akamuvuga nabi mu itangazamakuru.

    Kardashian yasohoye itangazo rivuga ko abantu bakwiriye kwihanganira uburwayi bwo mu mutwe bwa Kanye West nyuma y'aho uyu muhanzi yari amaze kuvuga ko yagerageje amezi menshi gutandukana nawe.

    Aba bombi ntibari bakibana mu nzu kuko Kanye West yabaga mu nzu ye iri Wyoming mu gihe Kardashian yabaga mu nzu ye ahitwa Calabasas I Los Angeles.

    Kanye West n'ubwa mbere yari ashatse mu gihe Kim Kardashian bwari ubwa 3 kuko yakundanye na West yaratandukanye n'umukinnyi wa Basketball Kris Humphries bamaranye iminsi 72 n'utunganya umuziki, Damon Thomas.

    Aba bombi batunze za miliyari z'amadolari ndetse ngo ubu hatangiye gahunda yo kugabana ibyo batunze.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/kim-kardashian-na-kanye-west-bamaze-gusaba-gatanya

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yahishuye uko ateta cyane iyo yagiye gukina umupira #rwanda #RwOT

    Ronaldo n'umwe mu bakinnyi bagira indyo yihariye kubera akazi akora bityo uku kwigengesera mu kurya gutuma n'abagize umuryango we babihomberamo.

    Georgina Rodriguez yavuze ko iyo Ronaldo yavuye mu rugo yagiye gukina imikino irimo na Champions League,basigara mu rugo bisanzuye nawe akaboneraho umwanya wo kurya ibiryo birimo injugu atemerewe iyo uyu mukinnyi ari mu rugo.

    Rodriguez ufitanye umukobwa w'imyaka 3 na Cristiano Ronaldo yabwiye ikinyamakuru InStyle ko akunda kwitetesha iyo ari mu rugo wenyine n'abana uyu mukunzi we iyo yagiye mu kazi.

    Uyu mugore w'imyaka 27 yagize ati 'Dukunda kurya ibyokurya bimwe kuko dusangirira hamwe ariko iyo ari kumwe n'ikipe cyangwa yagiye gukina hanze,njye n'abana turitetesha.Dusaba Pizza nk'urugero cyangwa tukirira injugu.'

    Nyina wa Cristiano Ronaldo,Dolores Aveiro,yavuze ko uyu mukinnyi akunda ibyokurya byo muri Portugal byitwa Bacalhau a bras,irimo ibirayi n'amagi.

    Georgina we avuga ko azi guteka ibyokurya gakondo byo muri Espagne nk'inyama ndetse akunze gutungura uyu mukinnyi akamutekera.Ati 'Rimwe na rimwe nkunze guteka ngatungura Cris.'

    Dolores Aveiro yatangaje ko umuhungu we adakunda Pizza ndetse ngo niyo ayifashe ayirya rimwe mu cyumweru mu gihe Ronaldo nawe yigeze gutangaza ko hari igihe asangira Pizza n'umuhungu we Cristiano Jr.n'ubwo ngo bimubangamira.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yahishuye-uko-ateta-cyane-iyo-uyu-mukinnyi-yagiye