Category: Uncategorized

  • Lionel Messi arashinjwa guteza umwuka mubi mu rwambariro rwa FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Uyu mukino watumye Lionel Messi arakara cyane ndetse yitwara nabi mu rwambariro byatumye bagenzi be nabo barakara cyane.

    Ikinyamakuru Sport cyavuze ko uburakari bwa Lionel Messi nyuma y'uriya mukino wabaye kuwa Kabiri bwateye ubwoba cyane bagenzi be bituma bamurakarira.

    Messi w'imyaka 33 yasuhuje benewabo bo muri Argentina barimo Mauro Icardi, Leandro Paredes n'umutoza Mauricio Pochettino ariko yanga kubareba mu maso.

    Umwuka ntabwo ari mwiza muri FC Barcelona kuko no mu kibuga Pique yagaragaye ari gushwana na Antoine Griezmann ndetse banatukana ku babyeyi.

    Hari amakuru avuga ko Pique na Busquets bashatse kuganira na Lionel Messi ku mwuka uri mu ikipe ariko akabyanga cyane ko ngo atarabasha kwakira uku gutsindwa kubaganisha ku gusezererwa rugikubita muri UEFA Champions League.

    Nubwo muri UEFA Champions League ya 2017 ikipe ya FC Barcelona yasezereye PSG iyitsinze ibitego 6-1 mu gihe umukino ubanza iyi kipe yo mu mujyi wa Paris yari yatsinze ibitego 4-0,abakurikirana ibya ruhago bemeza ko ikipe ya Koeman yashize.

    Byitezwe ko Messi azasohoka muri FC Barcelona mu mpera z'uyu mwaka aho ashobora kwerekeza muri PG cyangwa Manchester City.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-arashinjwa-guteza-umwuka-mubi-mu-rwambariro-rwa-fc-barcelona

  • PIASS yamuritse igitabo ku rugendo rw’imyaka 25 y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 –

    Iki gitabo gifite umutwe ugira uti “Memorial Work in Rwanda” cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, gikubiyemo uruhare rw’amadini na sosiyete sivile mu bikorwa byo kunga Abanyarwanda no kubaka igihugu.

    Ni igitabo cyanditswe na PIASS ku bufatanye na Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo yitwa ‘Kwazuru Natal’, ndetse n’abashakashatsi batandukanye bo mu Rwanda, Afurika no hanze yayo.

    Ni igitabo cyatangiye kwandikwa mu mwaka wa 2019, ubwo hari ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 25, gusa bitewe n’impamvu zo kunononsora no kunoza iki gitabo n’imbogamizi zatewe ahanini na Covid-19, byatumye gitwara hafi imyaka ibiri kuko cyasohotse mu mpera za 2020.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri kaminuza ya PIASS, Prof. Penine Uwimbabazi, akaba n’umwe mu bagize uruhare mu iyandikwa ry’iki gitabo, yasobanuriye IGIHE impamvu z’ingenzi zo kucyandika n’ibigikubiyemo.

    Ati “Ahanini twabikoze kugira ngo turebe aho ibikorwa byo kwibuka byaba byaragejeje u Rwanda mu buryo bwo kwiyubaka, cyane ko mu myaka 25 hari hakigaragara abantu bahura n’ihungabana abandi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, rero twagombaga kureba intambwe tumaze kugeraho n’impamvu ibyo bikorwa bitari byiza bikigaragara.”

    Yongeyeho ko “Ikindi twashakaga kugaragaza ko ibyo amahanga avuga ko kwibuka bikorwa mu nyungu za politiki atari byo, ari nayo mpamvu twakoresheje abashakashatsi b’Abanyarwanda n’abo hanze mu rwego rwo guhuza umurongo umwe tugenderaho.”

    Ku bibazaga niba koko kwibuka bikorwa mu nyungu za politiki, yavuze ko uwasoma iki gitabo cyamumara impungenge kuri iki kibazo.

    Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwihariko w’u Rwanda. Ubwo rero iyo abantu bibuka ibintu babayemo ntaho biba bihuriye na politiki ahubwo ni ubuzima. Ariko iyo abantu batibuka ibyo babayemo, wenda babwiwe, basomye cyangwa barebye ku mashusho runaka usanga bibuka atari uko bibakozeho nk’ab’abandi babibayemo, abo bashobora kubishakira igisobanuro cyabo uko babyumva. Ariko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibintu bigomba kubahwa, impamvu Leta izamo ni uko ari umuyobozi wa sosiyete Nyarwanda”.

    N’ubwo iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, biteganyijwe ko cyizashyirwa no mu Kinyarwanda kugira ngo bizorohere n’umuntu wese w’Umunyarwanda ushaka kugisoma cyane ko PIASS isanzwe ibikora muri gahunda yayo yo gusangiza ubumenyi umuryango nyarwanda, cyane ko isanzwe ifite n’ibindi bitabo yanditse kandi ikomeje ubushakashatsi.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda RMC, akaba n’umunyamakuru wa RBA, Cléophase Barore yabwiye IGIHE ko iki gitabo gikubiyemo inyandiko z’abahanga kandi ko kirimo isomo rikomeye.

    Ati “Urebye ni igitabo kirimo inyandiko z’abahanga. Kigaragaza uko ibijyanye no kwibuka byakorwa hagamije ko amakosa yabaye mu mateka atagaruka. Abahanga bagaragaza ko cyane cyane ubwo bumenyi aho bwagiye bukoreshwa bwagize uruhare mu kugarura amahoro. Bavuga ko kwibuka nyako kugamije kureba ibyabaye mbere, kudaheranwa nabyo, kubaka imitekerereze n’imiyoborere mishya iharanira ko ibyabaye bitazongera.”

    Barore yavuze ko kuba iki gitabo kirimo n’abashakashatsi b’abanyamahanga ntacyo bitwaye cyane ko urebye abenshi bagize icyo bandika bafite amateka ajya gusa n’ay’u Rwanda nk’abo muri Afurika y’Epfo n’ahandi kandi usanga ari abahanga bavuga ingingo zumvikana.

    PIASS ivuga ko iki gitabo gishyizwe hanze muri iyi minsi kugira ngo buri wese wifuza kugisoma akibone ndetse amenye n’uburyo akwiriye kwitwara mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rugiye kwinjiramo ku nshuro ya 27 muri Mata 2021.

    Kaminuza ya PIASS y’Aba-protestants iherereye i Huye mu Majyepfo

    Iki gitabo cyakozwe na Kaminuza ya PIASS

  • Eric Nshimiyimana ntiyemeranya na Mashami wavuze ko Rashid afite ikibazo cy’imitekerereze, ntiyamenya ikibazo cye atarakinnye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko kuba Mashami Vincent avuga ko Kalisa Rashid afite ikibazo cy’imitekerereze atari byo ndetse ko atakumva ikibazo cy’imvune ye mu gihe atakinnye.

    Kalisa Rashid ni umwe mu bakinnyi bitabajwe mu mikino yose ya CHAN 2020 u Rwanda rwakinnye ndetse abanza mu kibuga ariko ntabwo yarangizaga umukino ndetse yavagamo ameze nk’uwavunitse.

    Ubwo Amavubi yari avuye muri CHAN, Mashami Vincent yabajijwe impamvu yakomezaga gukinisha Kalisa Rashid kandi bigaragara ko atarangizaga umukino kubera imvune.

    Yasubije ko yamukinishaga kuko yabonaga ameze neza ndetse ko n’abaganga babaga bamubwiye ko nta kibazo ahubwo Kalisa Rashid ashobora kuba afite ikibazo cy’imitekerereze.

    Icyo gihe yagize ati 'twamukinishaga kuko yatwerekaga ko ameze neza, yabaga yitoje neza, imyitozo yose Rashid yabaga ari hejuru, n’ikimenyi menyi inshuro zose mwamubonye asohoka nta buvuzi na bumwe yigeze akorerwa kuko bwaracyaga imyitozo yose akayikora kurusha abarangije umukino cyangwa abatigeze bajya no mu kibuga.”

    'Niyo mpamvu navuze ko ikibazo cya Rashid gishobora kuba ari imitekerereze (Psychological). Na we ubwe uramubaza ufite ikihe kibazo, ati nta kibazo mfite gusa mu mukino hari iminota igeramo nkumva ukuguru kwanjye kubuze imbaraga, wabaza abaganga ubuvuzi bamukoreye bati ntabwo ndetse nta n’ubuvuzi akeneye kuko nta kibazo afite, nk’umutoza ukuvuga ngo nzamureba ejo mu myitozo, mu myitozo ugasanga ameze neza nkavuga nti se simukinishe kuko abantu bavuze? Njye namukinishaga nziko ari 100%.'

    Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gusezererwa na CS Sfaxien, umutoza wa AS Kigali yavuze ko Kalisa Rashid nta kindi kibazo afite uretse imvune ndetse ko Mashami Vincent atabyumva kuko atakinnye umupira ariko we amwumva nk’umuntu wakinnye.

    Ati“Icyo kibazo cy’imitekerereze ntacyo Kalisa Rashid bafite, ni imvune yari afite, njyewe nakinnye umupira nshobora kumwumva ariko umuntu utarakinnye umupira ntabwo yamwumva “

    Yakomeje avuga ko Kalisa Rashid we nk’umukinnyi yumvaga akeneye gufasha ikipe y’iguhugu ari nayo mpamvu yakomezaga gukina afite imvune.

    Avuga ko kandi ikibazo cy’imvune yo mu ivi gitangira ari gato ariko uko umuntu akomeza gukina igenda iba nini, ubu bakaba barimo gutegura uburyo yazajya kunyura mu cyuma ubundi akabagwa.

    Kalisa Rashid aherutse kubwira ISIMBI ko nta kibazo kindi afite uretse imvune yakuye ku mukino wa KCCA ari yo ikomeje kumuzengereza.

    Ku mukino wa Uganda Kalisa Rashid yavuye mu kibuga ku munota wa 64 asimburwa na Nsabimana Eric Zidane, ku mukino wa Maroc yavuye mu kibuga ku munota wa 73 asimburwa na Ngendahimana Eric, ku mukino wa Togo ku munota wa 56 yavuyemo asimburwa na Martin Twizeyimana ni mu gihe ku mukino wa ¼ wa Guinea yavuyemo ku munota wa 35 asimburwa na Martin Fabrice. Izi nshuro zose yavuyemo agaragaza ko yavunitse.

    Imvune ya Kalisa ikomeje guteza urujijo

    Mashami Vincent yavuze ko Kalisa Rashid afite ikibazo cy’imitekerereze

    Eric Nshimiyimana avuga ko Mashami atamenya ikibazo Kalisa afite atarakinnye umupira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eric-nshimiyimana-ntiyemeranya-na-mashami-wavuze-ko-rashid-afite-ikibazo-cy-imitekerereze-ntiyamenya-ikibazo-cye-atarakinnye

  • MINEDUC yahaye igisubizo abanyeshuri bari mu ntara bakeneye kuza kwiga i Kigali #rwanda #RwOT

    Inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje ko amashuri yose (yaba aya Leta n'ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura kuwa 23 uku kwezi ariyo mpamvu Minisiteri y'uburezi[MINEDUC] yasabye ababyeyi gutegura abana babo bakagaruka ku ishuri.

    Mu itangazo MINEDUC yashyize hanze,yamenyesheje ababyeyi ko nta kabuza amashuri azatangira kuwa kabiri bityo bakwiriye kwitegura ndetse isaba abanyeshuri batashye kwiyandikisha ku bashinzwe uburezi mu turere twabo bagafashwa kugaruka ku ishuri

    Minisiteri y'uburezi yagize iti “Hashingiwe ku byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 19/02/2021, MINEDUC iramenyesha ababyeyi, abanyeshuri n'ibigo by'amashuri mu mujyi wa Kigali ko amashuri yose azafungura tariki 23/02/2021. Ababyeyi barasabwa kwitegura bashakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by'ishuri.

    Abarimu cyangwa abanyeshuri ubu batari mu Turere bakoreramo cyangwa amashuri bigamo, bakwegera abashinzwe uburezi mu Karere buri wese aherereyemo bakiyandikisha kugira ngo hasuzumwe uburyo bafashwa kugera mu tundi Turere ku bufatanye n'izindi nzego.

    Ibigo by'amashuri nabyo birasabwa kwitegura kwakira abanyeshyuri hakorwa isuku, ndetse hategurwa n'ibindi byose bikenewe kugira ngo amasomo azahite atangira.”

    Minisiteri y'Uburezi MINEDUC yatangaje ko amashuri y'inshuke n'icyiciro cya mbere cy'abanza yari butangire tariki ya 18 Mutarama 2021 yahagaritswe kimwe n'ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Nyuma y'ibyumweru 2,Inama y'abaminisitiri yashyize umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo na za kaminuza zirafungwa cyane ko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kwiyongera.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-yahaye-igisubizo-abanyeshuri-bari-mu-ntara-bakeneye-kuza-kwiga-i-kigali

  • Australian Open 2021: Naomi Osaka yegukanye i… – #rwanda #RwOT

    Igikombe Naomi yegukanye cyabaye icya kabiri mu irushanwa rya Australian Open, kiba icya kane mu marushanwa akomeye mu mukino wa Tennis ku Isi yibumbiye mu cyitwa ‘Grand Slam’.

    Mu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021, wabereye i Melbourne, Naomi Osaka yatsinze Jennifer Brady seti 2-0, aho yamutsinze seti ya mbere ku manota 6-3, ndetse na 6-4.

    Jennifer wario ugeze ku mukino wa nyuma muri aya marushanwa akomeye ku nshuro ya mbere, yagowe cyane no kwikura imbere ya Osaka umenyereye gutwara ibikombe, kuko yagiye arangwa n’amakosa menshi mu kibuga yamuviriyemo gutakaza umukino.

    Osaka yaherukaga mu mujyi wa Melbourne ubwo yegukanaga Australian Open 2019, ndetse akaba yaranatwaye US Open mu 2018 ndetse na 2020.

    Osaka wegukanye irushanwa adatsinzwe umukino n’umwe, yujuje imikino 21 yikurikirana adatsindwa, uyu munsi akaba yujuje umwaka adatsindwa, guhera tariki ya 20 Gashyantare 2020.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino watumye yegukana igikombe, isura ya Osaka yari yuizuye umunezero, mu kiganiro yatanze yagize ati:

    “Biba ari ibintu bidasanzwe iyo ufite abafana, nakinnye umukino wa nyuma nta bafana mfite, kugira ngo ugire imbaraga nk’izihari icyo biba bisobanuye”

    “Gukina irushanwa nk’iri rikomeye, ukaryegukana ni iby’igiciro gikomeye”.

    Naomi Osaka yageze ku mukino wa nyuma asezereye igihangange muri uyu mukino, Serena Williams, amutsinze seti 2-0 muri 1/2.

    Wari umukino ukomeye hagati ya Jennifer na Naomi

    Nibwo bwa mbere Jennifer yari ageze ku mukino wa nyuma

    Naomi Osaka yasoje umukino atsinze seti 2-0

    Naomi yegukanye igikombe cya kabiri cya Australian Open

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103246/australian-open-2021-naomi-osaka-yegukanye-igikombe-adatsinzwe-amafoto-103246.html

  • AS Kigali yasezerewe muri CAF Confederations Cup(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali isezerewe muri CAF Confederations Cup itegeze mu matsinda, ni nyuma yo kunganya na CS Sfaxien 1-1 i Kigali, bakaba basezerewe ku giteranyo cy’ibitego 5-2.

    Wari umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, umukino ubanza wabereye muri Tunisia warangiye ku ntsinzi ya CS Sfaxien y’ibitego 4-1.

    AS Kigali ikaba yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko isabwa gukora ibikomeye kuko yasabwaga gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

    Mu bakinnyi babanjemo ku mukino ubanza, umutoza Eric Nshimiyimana nta mpinduka nini yakoze uretse Benedata Janvier wari winjiye mu mwanya wa Hakizimana Muhadjiri utari wemerewe gukina uyu mukino kubera ikarita ituruka yabonye mu mukino ubanza.

    Mu minota ya mbere y’umukino AS Kigali yagerageje gusatira cyane ishaka igitego ariko nta mahirwe menshi yigeze ibona kuko bagowe cyane n’ubwugarizi bwa CS Sfaxien.

    Ku munota wa 23 AS Kigali kufura yatewe na Kwizera Pierrot ariko unyura hanze gato y’izamu.

    AS Kigali yakomeje gushaka igitego, ku munota wa 42 AS Kigali yabonye kufura ku ikosa bari bakoreye Aboubakar Lawal, yatewe na Kwizera Pierrot ubwugarizi bwa CS Sfaxien bunanirwa kuwukuraho Aboubakar Lawal ahita awohereza mu nshundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse igenda ibona amahirwe yakavuyemo ibitego ariko ntibayabyaza umusaruro.

    CS Sfaxien itari yabonye amahirwe menshi yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 60 gitsinzwe na Firas Chaouat n’umutwe ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu abakinnyi ba AS Kigali bakananirwa kuwukuraho.

    Ku munota wa 65 Rugirayabo Hassan yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Aboubakar Lawal ashyizeho umutwe umupira unyura hanze gato y’izamu.

    AS Kigali yakoze impinduka havuyemo Benedata Janvier, Orotomal Alex na Nsabimana Eric Zidane hinjiramo Ndekwe Felix, Biramahire Abeddy na Ntamuhanga Tumaini Tity.

    AS Kigali yakomeje gushaka ikindi gitego biranga umukino warangiye ari 1-1, AS Kigali isezerwa ku giteranyo cy’ibitego 5-2

    11 ba AS Kigali babanjemo kuri uyu mukino

    Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric Zidane, Benedata Janvier, Shabani Hussein Tchabalala, Aboubakar Lawal na Orotomal Alex

    11 ba AS Kigali babanjemo

    11 ba CS Sfaxien babanjemo

    Rutahizamu Orotomal Alex yagoye cyane CS Sfaxien

    Rugirayabo Hassan ahanganye na rutahizamu wa CS Sfaxien

    Lawal watsindiye AS Kigali igitego cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yasezerewe-muri-caf-confederations-cup-amafoto

  • Floyd Mayweather yahaye umwuzukuru we umaze i… – #rwanda #RwOT

    Ifoto ya mbere ateruye umwuzukuru we yafatiwe mu ndege y’abanyacyubahiro

    Uyu mugabo w’imyaka 43 yahaye impano ihenze umwuzukuru we bituma uyu mwana yinjira mu bakiri bato bakize ku Isi. Uyu mwana w’umuhungu wahawe iyi saha ya zahabu yitwa Kentrell Jr. Ni uw’umukobwa wa Floyd Mayweather witwa Yaya. Yamubyaranye na Kentrell DeSean Gaulden uzwi cyane muri NBA.

    Iyi niyo saha ya zahabu yamuhaye ihenze cyane 

    Kentrell Jr w’iminsi itanu gusa, iyi mpano yahawe na sekuru itumye ahita yinjira mu bana 5 ba mbere bakize ku isi bayobowe na Prince George utunze Miliyali 1$, mu manyarwanda akaba ari hafi Tiliyari imwe. Uyu ni uw’igikomangoma William Duke. Mu bandi bamuza imbere harimo Phoebe Adele wa Bill Gates nawe utunze Miliyari y’amadorali ndetse na Blue Ivy wa Jay -Z na Beyonce abandi bose bari inyuma ye.

    Izi ni zimwe mu isaha 41 afite zikoze muri zahabu

    Isaha zose za zahabu afite zifite agaciro ka miliyoni 20 z’amayero

    Mayweather Kugeza ubu ari kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we mushya Anna Monroe. Yatangaje ko bari mu rukundo mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari ari mu kabyiniro ke kitwa “Vegas club lead dancer”. Icyo gihe yavuze ko yiteguye gukora ubukwe vuba. Mayweather ari mubyamamare bitunze agatubutse ku Isi afite miliyoni 13 n’imisago z’amayero.

    Prince George Louis ni we mwana ukize kurusha abandi ku Isi, akaba atuze Miliyari $1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103242/floyd-mayweather-yahaye-umwuzukuru-we-umaze-iminsi-5-isaha-ya-zahabu-ifite-agaciro-ka-mili-103242.html

  • Aloys Habi yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Mb… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO ‘MBITSE INYANDIKO’ YA ALOYS HABI

    Aloys HABI yavukiye amezi 12 avuka afite ubumuga bwo kutavuga, Imana iza kumukiza, ubu ni umusore ushima Imana. Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR, akaba umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. 

    Yabwiye inyaRwanda ko indirimbo ‘Mbitse Inyandiko’ ari iya gatatu isanze izindi ebyiri hanze. Yigeze gukorera bimwe mu bitangazamakuru byigenga hano mu Rwanda birimo BTN TV, na Sana Radio. Kuri ubu avuga ko arajwe ishinga no gukora umuziki wa gospel aho asaba abantu kumutera ingabo mu bitugu.


    Aloys Habi yashyize hanze indirimbo ‘Mbitse Inyandiko’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103161/aloys-habi-yasohoye-indirimbo-nshya-yitwa-mbitse-inyandiko-video-103161.html

  • Abagore babiri bakiri bato bihinduye nk'abakecuru kugira ngo bahabwe urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Aba bagore banenzwe cyane na Polisi ubwo bageraga kuri site ya convention center iherereye Orange County muri Leta ya Florida bigize abakecuru kugira ngo bahabwe uru rukingo,kuwa Gatatu w'iki cyumweru.

    Dr. Raul Pino n'sihami rishinzwe ubuvuzi muri Florida batangaje uko byose byagenze kuwa Kane mu gitondo mu kiganiro n'abanyamakuru.

    Dr. Raul Pino yavuze ko aba bagore bageze kuri Orange County Convention Center biyambitse nk'abakecuru 'bambaye ingoferi,amakoti yo kwitwikira,amadarubindi n'ibindi bitandukanye ngo biyoberanye.

    Guverineri wa Florida,Ron DeSantis yifuje ko uru rukingo rwahera ku bafite imyaka 65 kuzamura kuko aribo bashegeshwe na Covid-19,ariyo mpamvu aba bagore biyoberanyije ngo baruhabwe.

    Amatariki y'amavuko yari ku byangombwa byabo byo gutwara ibiziga yari atandukanye n'ayo bakoresheje biyandikisha gufata uru rukingo nkuko ibiro bya Sheriff byabitangaje.

    Amashusho yasohowe na polisi yagaragaje aba bagore bambaye imyenda yo kwiyoberanya isanzwe imenyerewe ku bakecuru muri US.

    Umuyobozi yumcikanye ababwira ati 'Muze ibyo mwakoze?mwibye urukingo rw'umuntu wari urukeneye kubarusha,ubu ntimuzabona urwa kabiri.Dtaye umwanya turi muri ubu bujiji bwanyu,kwiba no kwikunda.'

    Aba bagore bageze kuri site bafite amakarita yo gukingirwa byatumye bahita bahabwa uru rukingo rwa mbere baza gufatwa barangije.

    Dr Pino yavuze ko atari ubwa mbere abantu babeshye imyaka ngo bahabwe urukingo ndetse avuga ko bashobora kuba ari benshi kurusha uko babitekereza ariyo mpamvu hagiye kuzajya habaho gusuzuma byimazeyo.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abagore-babiri-bakiri-bato-bihinduye-nk-abakecuru-kugira-ngo-bahabwe-urukingo

  • Kigali : Wa musore wasambanyije abana b’abahungu 17 yakatiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Uyu musore wavuzwe mu minsi yashize ko yasambanyije abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 7 na 14 yari amaze iminsi aburana kuri iki cyaha yashinjwaga n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

    Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyasomwe muri iki cyumweru tariki 16 Gashyantare rumuhamya ibi byaha ndetse runamuha kiriya gihano cya burundu.

    Inkuru y’uko yasambanyaga abana b’abahungu yamenyekanye mu kwezi k’Ukwakira 2020 ndetse na we ubwe yiyemereraga ko yakoze biriya bikorwa.

    Kugira ngo asambanye bariya bana, yabashukishaga ibikinisho by’abana ubundi akabareshyareshya kugira ngo abasambanye.

    Mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, na ho hari umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 20 uherutse gutabwa muri yombi.

    Uyu we ngo nubundi yari amaze umwaka umwe afunguwe kuko na bwo yari yafungiye ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana b’abahungu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Wa-musore-wasambanyije-abana-b-abahungu-17-yakatiwe-gufungwa-burundu