Category: Uncategorized

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 abandi 126 barayandura #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 58 ukomoka I Kigali niwe wahitanwe na Covid-19 uyu munsi.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko nubwo hakomeje gushyirwaho ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, cyo kitigeze gihinduka bityo abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitwararika.

    Ibi Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yabivuze mu gihe guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare hatangira kubahirizwa amabwiriza mashya yashyizweho n'inama y'Abaminisitiri yateranye tariki ya 19 Gashyantare 2021 akazageza tariki ya 15 Werurwe 2021.

    CP Kabera yagize ati 'Leta igenda ifata ibyemezo bitewe n'imiterere y'icyorezo cya COVID-19, ariko abantu bagomba kumenya ko kwambara agapfumunwa kandi neza byo bitahindutse, guhana intera hagati y'abantu ni ngombwa, utubari turakomeza gufunga, ibirori n'andi makoraniro ahuza abantu ntabwo byemewe, abantu bagomba gukomeza kugira isuku bakaraba amazi meza n'isabune, bagomba gukomeza kubahiriza amasaha y'ingendo n'andi mabwiriza yose atangwa.'

    CP Kabera yavuze ko n'ubwo ibi bintu bivugwa kenshi ariko hakunze kugaragara bamwe mu bantu babirengaho nkana.

    Yibukije abantu bafite ibikorwa byo gucuruza amafunguro muri za resitora kuzirinda amakosa yakunze kubaranga mu minsi yashize mu rwego rwo kwirinda ko byakongera gukurura ibibazo byo gukwirakwiza COVID-19.

    Ati 'Muribuka ko mu minsi yashize hari abantu bajyaga muri resitora gufata amafunguro ariko bakirirwamo barimo kunywa inzoga mu buryo bwa rwihishwa. Wasangaga hari abashyira inzoga mu materemusi bakanywera inzoga mu bikombe by'icyayi. Ugasanga abantu biriwe muri restaurant ndetse bamwe ugasanga banasinze kandi utubari tutemewe.'

    Yavuze ko mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri yo kuwa 19 Gashyantare harimo umwanzuro uvuga ko guhera tariki ya 23 Gashyantare restaurant zemerewe gutangira ibikorwa byazo ariko hakubahirizwa umubare wa 30% w'abantu basanzwe bakira. CP Kabera yasabye abafite resitora kuzubahiriza iyo mibare kuko no mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi bazajya babigenzura.

    Ati 'Bene restaurant babashe kubahiriza imibare, bamenye umubare w'abantu bari basanzwe bakira noneho bahere aho bamenya 30% by'abantu bagomba kuzajya bakira. Igihe Polisi izaba irimo kugenzura izajya ibabaza iyo mibare.'

    Ku bijyanye no gukora siporo, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko Minisiteri ya siporo yasohoye urutonde rwa siporo zemewe gukorwa ndetse n'amabwiriza agomba kubahirizwa mu kuzikora.

    CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ari inshingano za buri muntu kandi akabikora atabanje kubihatirwa cyangwa ngo akorere ku jisho, buri muntu akumva ko hatagamijwe guhana abarenga ku mabwiriza.

    Yavuze ko Polisi ku bufatanye n'abaturage ndetse n'izindi nzego yiteguye kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya COVID-19.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-abandi-126-barayandura

  • Harmonize arashinjwa gufungisha Rayvanny wasambanyije umukobwa utujuje imyaka y'ubukure. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Rayvanny atawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana utujuje imyaka kuri ubu hasohotse amakuru ko byanze bikunze hari umuntu watanze amakuru kuri Police ndetse hakaba hari gukekwa Harmonize.

    Ibi byatangajwe n'uwitwa Sallam SK akaba asanzwe ariwe ushinzwe gucungira inyungu Diamond Platnumz (Manager), uyu mugabo avuga ko byanze bikunze Harmonize afite ukuboko mu ifungwa rya Rayvanny ukurikiranyweho gusambanya umwana utujuje imyaka y'ubukure.

    Avuga ko Harmonize yari amaze iminsi yigira nkaho yitaye cyane kuri Rayvanny nyamara ngo intego nyamukuru ikaba kwari ugufungisha Rayvanny. Avuga ko kuba Harmonize yaragiye imbere y'itangazamakuru avugira neza Rayvanny ngo kwari ukuyobya amarari kugira ngo hatazagira ukeka ko ariwe wamufungishije. SK avuga ko Harmonize adakwiye kugira numwe yereka imbabazi kuko ntawukeneye amasengesho ye ahubwo ngo ajye yisengera ku giti cye.

    Avuga ko Harmonize (agereranya n'imbeba itwara ubugambo kuri Police) yagakwiye gusenga Imana ikamuha umwana akareka kujya asengera abana b'abandi. umubano waba bivugwa ko utigeze umera kuva na kera Harmonize agikorana na Diamond, gusa ibintu byaje gugorana aho Harmonize atandukanye na WCB (Wasafi) ngo Sallam SK yarushijeho kwanga Harmonize cyane ndetse ko adateganya kwiyunga nawe n'umunsi numwe.

    Ibi ngo bituma SK adashobora no guhereza ikiganza Harmonize kabone niyo baba bahuriye mubirori binyuranye. Icyakora avuga ko atari we wabitangiye ahubwo byatangiwe na Harmonize, ubwo yari akiri muri Wasafi, avuga ko atigeze abona Harmonize ashaka kumwikoza, kabone nubwo ariwe watumye Harmonize agera mu bihugu bitandukanye nka Nigeria n'Ubwongereza ndetse n'ahandi bageze kubw'akazi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/harmonize-arashinjwa-gufungisha-rayvanny-wasambanyije-umukobwa-utujuje-imyaka-yubukure/

  • Biratangaje! Perezida wa Argentine yagize uru… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyacyubahiro yatumiwe na Perezida wa Mexico, Andres Manuel Lopez Obrador, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 200 iki gihugu kibonye ubwigenge. Igitangaje ni uko Perezida Fernandez, yahisemo gukodesha indege ya Lionel Messi, aho mu minsi ine,  uyu mukinnyi yahawe ibihumbi 160 by’amadolari.

    Iyi ndege ya Messi iri mu bwoko bwa Gulfstream V private jet, yayiguze mu mpera za 2018, ayitangaho Miliyoni 15 z’ama-Dollars ya amerika. Iyi ndege ifite uburebure bwa metero 29 n’ubugari bwa metero 28, yakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 2002.

    Mu busanzwe iyi ndege ikunze gukoreshwa na Messi n’umuryango we iyo bagiye mu biruhuko cyangwa Se iyo agiye mu bucuruzi, ikaba ifite imyanya myiza 16 yo kwicarwamo, ishobora gukurwamo ibitada umunani byo kuryamaho, ifite ubwogero bubiri ndetse n’ibikoni bibiri.

    Ku gice cy’inyuma cy’iyi ndege handitseho nimero 10 zambarwa n’iki gihangange, mu gihe ku rwuririro ujya mu ndege handitseho amazina y’umuryango, Leo, umugore we Antonela, ndetse n’abahungu be Thiago, Mateo na Ciro. Iyo Messi atari muri Argentine, iyi ndege iba iparitse ku kibuga cy’indege giherereye mu mujyi wa Rosario aho avuka.

    Indege ihenze ya Messi

    Imbere mu ndege ya Messi yakodesheje Perezida w’igihugu cya Argentine

    Perezida wa Argentine afitanye umubano wihariye na Messi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103324/biratangaje-perezida-wa-argentine-yagize-uruzinduko-akodesha-indege-ya-messi-103324.html

  • Nutabikora ntuzagafata! Ibintu 10 umuhanzi wo… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi benshi bakora muzika hari ibanga batazi, abarisobanukiwe usanga barateye imbere, ubu ni abatunzi b’ibya mirenge, bagenda mu modoka z’akataraboneka, inzu z’imiturirwa, bagenda mu bwato yewe n’indege ubu bazigendamo babikesha umuziki.

    Ibihugu bimwe na bimwe, umuziki wateye imbere cyane aho abawukora basa n’abavuga rikumvikana, baba bahabwa agaciro gakomeye kuko baba bafite imitima ya benshi, burya umuhanzi iyo akurikirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi, ashobora kubayobya cyangwa akabagorora yifashisije indirimbo akora.

    Ku isi umuziki wafashe intera, abahanzi bigaruriye imitima ya benshi. Mu Rwanda, umuziki uri kugenda utera imbere buhoro buhoro ariko bikerekana ko hakiri urugendo rurerure. Ibi bishingirwa ku kuba abahanzi nyarwanda bazwi hanze y’u Rwanda wababarira muri batanu kandi nyamara u Rwanda rutuwe n’abantu Miliyoni zisaga 13. Ibi kandi biha umukoro w’abahanzi batandukanye by’umwihariko abanyempano bashya.

    Niba ukora umuziki nk’umuhanzi ushaka gucuruza ibihangano, tekereza ko uko bukeye n’uko bwije havuka abahanzi kandi b’abahanga, bamwe bakamenyekana abandi bagahera hasi. Gutera imbere ku muhanzi nta kindi bisaba ni ukwiga isoko mu gihe ukora muzika nk’ubucuruzi, wawukora nk’uwishimisha nabyo ukamenya uburyo ukoramo ibyawe.

    Umuhanzi winjiye mu muziki w’ubucuruzi, hari nibura ibintu icumi agomba kwitaho no kumenya kuko niba winjiye muri Studio gukora indirimbo bifate nk’aho ushinze iduka  rizakubyarira inyungu kandi ugafata abakiriya neza ubaha ibyo bashaka. Izi ngingo 10 tugiye kubagezaho zishingiye ku bitekerezo by’umunyamakuru.

    1.Imyitwarire y’umuhanzi

    Abahanzi bamwe na bamwe rimwe na rimwe barangwa n’imyitwarire mibi, bakiyahuza ibiyobyabwenge, gusuzugura, kwambara ibitabahesha agaciro no kutubaha abahanzi bagenzi babo n’abafana. Twagiye twumva abanyempano zitangaje biyahuje ibiyobyabwenge impano zabo zikazima, burya iyo utawe muri yombi umufana wawe agutakariza icyizere. Hari n’igihe ugaruka ugasanga abandi baguciyeho.

    2. Gukomeza mu mwimerere w’ijwi ryawe ntiwigane umuhanzi runaka

    Umuntu wese aba afite ijwi rye. Umuhanzi nawe yakagombye kuririmba mu ijwi rye ry’umwimerere ntashakishe uburyo yahindura mu njyana. Biratangaza kumva umuhanzi uri kuririmba Live (Imbonankubone nta bicurangisho) ntumenye uwo ariwe kandi asanzwe azwi ku ruhando rwa muzika. Icyo gihe aba arimo atakaza icyizere n’igikundiro mu bafana, iyo abonye ikiraka cyo kuririmba, ahabwa induru ntazongere kubona akazi nk’ako yari yabonye. Iyo wiganye umhanzi usanga ariwe ukomeza guhabwa agaciro no kubahwa kuko bumva akubera urugero rwiza.

    3. Kwirinda kwiba igihangano cy’umuhanzi no ‘gushishura’

    Umuhanzi ashobora kwifashisha igihangano cy’umuhanzi arusha izina, iyo bimenyekanye usanga abafana bagukwennye bemeza ko nta buhanga ugira mu bihangano byawe. Ushobora kandi gufata injyana y’umuhanzi ukagendera ku njyana ye ukabihuza n’iyawe. Usanga rero abafana ahanini bakurusha kumva umuziki no kuwukurikirana, bakuvumbura mbere ugata ikuzo. Nta mpamvu yo kwiba rwose, niba kwandika bikugora, shaka umwe mu banditsi b’abahanga akwandikire indirimbo umwishyure, ariko ukore muzika yawe y’umwimerere.

    4. Kuguma mu mwimerere w’injyana wiyumvamo

    Utitaye ku njyana iba iyoboye izindi, ugomba kuririmba injyana wiyumvamo kandi ukayishikamaho. Umuziki uhindukana n’ibihe, guhindukana nabyo ni byiza ariko bihira bake kandi biba bihenze. Yego umuziki uba ugezweho ni wo ucuruza ariko ni igihe gito cyane. Aha reko iyo wiyemeje guhindukana n’injyana zigezweho uba ugomba gushora amafaranga menshi kuko bigusaba ingufu za buri kwezi cyangwa amezi abiri bitewe n’uko uwo muziki ugezweho usaza vuba.

    5. Gushaka kuba mu buzima buhenze, kurya iraha no kubyara abana utazigamiye

    Abahanzi benshi baba bashaka kwerekana ko bari mu rwego rudasanzwe, bakaba mu nyubako badafiteye ubushobozi kandi nta bitaramo babona bihambaye, ibi bituma umuhanzi nyuma y’igihe gito asabiriza abafana. Icyo gihe uba umaze gutakarizwa icyizere. Umuhanzi kuko aba akurikirwa na benshi n’amafaranga make abonye ayarisha iraha hamwe n’ibizungerezi, ibyanavamo kubatera inda na muzika ye itarakomera, icyo gihe usubira hasi muri muzika.

    6. Kwamamaza ibihangano

    Abenshi mu bahanzi bagorwa n’ibi bintu, bakora indirimbo bakumva ko iziyamamaza. Yego bibaho iyo umuhanzi ubwe afite imbuga nkoranyambaga zikomeye, gusa umuhanzi ukoze muzika aba agomba kwihutira kuyitanga mu itangazamakuru rishoboka kuko n’utayibagezaho bazareba izabagezeho kuko buri munsi hasohoka indirimbo nyinshi kandi nziza. Biba bisabwa ko witabaza itangazamakuru nawe bakareba igihangano wasohoye. Si ngombwa ngo ubyikorere, wanashaka itsinda ribigufashamo. Ntibinagoye rwose na cyane ko ibitangazamakuru byinshi bikomeye mu Rwanda ubisanga mu mujyi umwe, ni bicye bikorera mu ntara.

    7. Iga ihangana uhimba udushya tutarakorwa na buri wese

    Birababaje kuba uri umuhanzi udafata umwanya ngo wumve indirimbo z’abandi bahanzi benshi bashoboka bakunzwe. Iyo uzumvise, bituma ubasha kumenya icyo wakongera mu ndirimbo zawe ukabarusha. 

    8. Guhozaho

    Umuhanzi aba amaze gufata imitima ya benshi, kandi umuziki ni amarangamutima, umufana iyo amaze igihe atumva igihangano cyawe, arakwibagirwa yakiisangira abari kumuha ibyishimo bakora cyane, ariyo mpamvu uzasanga hari abantu benshi bakurikira umuhanzi utari uwo mu gihugu kuko akora cyane.

    9. Shyira indirimbo zawe ku masoko mpuzamahanga acuruza muzika

    Ikoranabuhanga rigenda ritera imbere bamwe bagahugira kuri interineti. Umuhanzi uzi ubwenge ashyira indirimbo ze ku mbuga zizicuruza mukagabana inyungu, urugero nko kuri; CD Baby, Tunecore, DistroKid, Rumblefish, Ditto Music, Octiive, Amazon, Spotify n’izindi.

    10. Koresha Youtube yawe ukora na Website werekaniraho ibyawe

    Hari abahanzi badashyira imbaraga mu kubaka Youtube yabo kandi itanga amafaranga mu gihe runaka ku muhanzi ufite ibikorwa bifatika. Umuhanzi agomba no gushyiraho urubuga rwe (Website), bikamufasha kumenyekanisha ibihangano bye. Aha biracyagoye ku bahanzi bo mu Rwanda kuko abo wasanga bafite ‘Website’ zabo bwite ni mbarwa, ariko bazabigeraho.

    Twavuga ko ibi byose umuhanzi atabikorera igihe kimwe ariko ibyo yabasha yabikora, yakwibaza impamvu umuhanzi yinjira mu muziki ukwezi kumwe akaba arazwi kandi hari umaze imyaka 10 byaranze, impamvu ni uko hari bimwe yitaho cyane. Ubwo nk’umuhanzi,  iga isoko, hindura umuvuno, amamaza ibyawe, kora ibyo abantu bashaka, nta kabuza uzarabagirana ibihangano byawe bikubyarire inyungu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103318/nutabikora-ntuzagafata-ibintu-10-umuhanzi-wo-mu-rwanda-agomba-gukora-niba-ashaka-ko-umuzik-103318.html

  • Ntitugamije guca abantu 3000$- RURA ivuga ku mabwiriza y'ubucuruzi bwo kuri internet – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike bimenyekanye ko RURA iri gukora inyigo y'amabwiriza mashya agenga ibigo biri mu bucuruzi bwo kuri internet ndetse n'ibitanga serivisi zo kugeza ku bakiliya ibicuruzwa.

    Ingingo yavuzweho na benshi mu zigize aya mabwiriza, ni iteganya ko ikigo gishaka kwinjira muri ubu bucuruzi bwo kuri internet kizajya kibanza kwishyura 3000$ kugira ngo gihabwe uburenganzira buzajya bumara imyaka itanu.

    Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yagiranye na RBA yavuze ko muri iyi nyigo y'amabwiriza mashya batagamije guca abacuruzi 3000$, yizeza ko ibigo bito biri muri ubu bucuruzi byagaragaje impungenge bizafashwa bijyanye n'ubushobozi bwabyo.

    Ati 'Icyo RURA igamije ntabwo ari uguca abantu 3000$, ni imbanzirizamushinga. Hari ibitekerezo abantu bagiye batanga, ikindi nk'uko nabivuze hagiye harimo ibyiciro bitandukanye hari ibigo binini, hari ibiringaniye tukagira n'ibigo biri kugenda bivuka kandi biri kugira uruhare rukomeye muri buno bucuruzi, abo rero mu by'ukuri RURA irimo irabarebaho cyane cyane ariko bano bagitangira kugira ngo badahungabana muri buno bucuruzi batangiye.'

    'Bashire impungenge, bakomeze rwose ubucuruzi bwabo kandi RURA irakomeza kubaba hafi kandi n'ubundi inama zizakomeza kubaho kugira ngo ibitekerezo byabo bikomeze byakirwe ariko ikigambiriwe ntabwo ari ukubaca 3000$.'

    Yakomeje avuga ubu bucuruzi bwo kuri internet buri gutera imbere ariko RURA iri gutegura uyu mushinga w'amabwiriza mashya kugira ngo ishyire ku murongo uburyo bukorwamo, kugira ngo ababugana barusheho kubugirira icyizere.

    Ati 'Uyu muvuduko ugomba kujyana n'impungenge z'umutekano. Niba utumije ikintu, hari nimero za telefone uba watanze, hari aho utuye, ibyo byose uba wabitanze, nabyo biba bigomba kurebwaho. Murabizi uyu munsi Isi isa n'aho yugarijwe na none n'icyorezo cy'ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.'

    'Ibyo byose ni nayo mpamvu buriya RURA izamo iba igira ngo ibyo bintu byose bijye ku murongo ari umutekano wugura, ari umutekano w'ucuruza, ibyo bintu byose mu by'ukuri bigire umurongo biza kuba bigenderamo.'

    Dr Nsabimana yavuze ko RURA izakomeza kwakira ibitekerezo by'abantu batandukanye haba abari muri ubu bucuruzi cyangwa abandi, kugira ngo aya mabwiriza azasohoke ntawe ahutaza.

    Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yavuze ko mu nyigo y’amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bwo kuri internet batagamije guca abacuriz 3000$

    Umushinga w'aya mabwiriza wateje impagarara

    Ibi byo gutanga License muzi bureaucracy mugira, byo ubwabyo ni Ikibazo, Ruswa ikaba ikindi, abakozi basaba abazanye imishinga kubashyiramo kugirango bicemo, none murashaka no guca abantu amafaranga 😑 frictions bizateza izajya idindiza inahombye abana bifitiye gahunda yo gukora.

    — Mugenwa Mark Abel (@MarkMugenwa) February 23, 2021

    It’s too early to bring those licenses ahubwo find how to promote them naho trust yo irahari kbsa

    — Minister of Food and Drinks🇷🇼 (@Nyac_juru_jesse) February 23, 2021

    Mugomba kumenya ko benshi mu rubyiruko duhari turi aba dreamers.
    Please mureke tube creative nibiba ngombwa duterwe inkunga.
    Imana ishimwe ko yari draft iyo iza kuba authority sinzi aho byari kuba bigana.

    Murakoze!

    — Mr Mugabe (@FoxMubaraka) February 23, 2021

    Mugomba kumenya ko benshi mu rubyiruko duhari turi aba dreamers.
    Please mureke tube creative nibiba ngombwa duterwe inkunga.
    Imana ishimwe ko yari draft iyo iza kuba authority sinzi aho byari kuba bigana.

    Murakoze!

    — Mr Mugabe (@FoxMubaraka) February 23, 2021

    Mukorane cyane na Rwanda Revenue Authority kugira ngo hatagira umuturage wishyuzwa umurengera w’amafranga atakorera! Urugero kwishyura umusoro usabwa niyo misanzu bishobora kuremerera abasora! Mubyigeho neza umuturage aglhabwe urubuga akore yivane mu bucyene!

    — Business Century Rwanda (@rwanda_ltd) February 23, 2021

    Ariko njya nibaza iyo mugiye gushyiraho imyanzuro igenga businesses mureba ku banyarwanda? Ni gute company itaninjiza igihumbi cy’idorali ku mwaka wayaka ibihumbi bine?? Murashaka ko abanyarwanda batera imbere cg murashakako basubira inyuma? Mugomba gukora ibyorohereza urubyiruko

    — Hirwa Jean d Amour (@hahirwabasenga) February 23, 2021

    Ariko ninde usigaye yarabaroze gusohora ibintu mudashyizeho uwabisinye???ko ari ukoooo biza….early stage my foot!turaziranye turi abanyarwanda twese🤫🤫🤫

    — Pachicco (@Pachicco2) February 23, 2021

    Ariko ninde usigaye yarabaroze gusohora ibintu mudashyizeho uwabisinye???ko ari ukoooo biza….early stage my foot!turaziranye turi abanyarwanda twese🤫🤫🤫

    — Pachicco (@Pachicco2) February 23, 2021

    Inkuru bifitanye isano

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruzi-barijujutira-umushinga-w-amabwiriza-mashya-ya-rura-agenga-ubucuruzi

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yavuze-ku-mushinga-wayo-w-amabwiriza-mashya-agenga-e-commerce-warikoroje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-tugamije-ntabwo-ari-uguca-abantu-3000-rura-ivuga-ku-mushinga-w-amabwiriza

  • Hamuritswe igitabo kizafasha ibigo bito n'ibiciritse kugira imiyoborere ihamye – #rwanda #RwOT

    Mu Kinyarwanda, iki gitabo cyahawe umutwe ugira uti 'Ifashayobora ry'Imiyoborere y'Ibigo bito n'ibiciriritse', kikaba cyarahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye n'ikigo Mpuzamahanga cya Banki y'Isi Gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC).

    Umuyobozi Mukuru wa RSE, Celestin Rwabukumba, yavuze ko gutangiza iki gitabo ku mugaragaro ari indi ntambwe bateye mu kurushaho guteza imbere iri soko.

    Yagize ati 'Uyu munsi wo gutangaza iki gitabo ku mugaragaro ni intambwe ikomeye duteye mu guteza imbere isoko ry'imari mu Rwanda. Bizadufasha mu guteza imbere imiyoborere n'imikorere y'ibigo bito n'ibiciriritse, bityo biteza imbere ubukungu bwacu [nk'u Rwanda], Ibi kandi bizafasha ibigo by'ubucuruzi mu kongera ubushobozi bwabyo ndetse binagire ingaruka nziza ku bafatanyabikorwa babyo mu buryo burambye'.

    Uyu muyobozi yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze mu kongera ubushobozi bw'abayobozi b'ibigo bito n'ibiciriritse mu Rwanda, binyuze mu kungukira ubumenyi buhagije muri iki gitabo.

    Yagize ati 'N'ubwo ibitabo byaba biri mu ndimi mpuzamahanga, ariko abakeneye kugira ubushobozi bwo kugenzura ibigo byabo ni Abanyarwanda, rero ibi bizatuma bagira ubushobozi bwo kumva neza ibikubiye muri ibyo bitabo'.

    Uyu muyobozi kandi yashimye ubufatanye RSE na IFC, avuga ubufatanye bwayo ari ingenzi cyane mu iterambere ry'igihugu. Ati 'kugira ngo igihugu cyacu kigere ku ntego zacyo, ni ingenzi cyane ko tugirana ubufatanye n'ibigo nkamwe, kandi isoko ry'imari rikomeye ndetse rikora neza ni ingenzi cyane mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu n'abagituye''.

    Linda Kalimba Mulenga, Inararibonye mu miyoborere y'ibigo bito n'ibiciriritse, akaba n'umujyanama muri IFC, yavuze ko iki gitabo kizafasha ibigo bito n'ibiciriritse kwaguka no kubona ubushobozi buturutse mu bafatanyabikorwa nk'ibigo by'imari.

    Yagize ati 'Ibi bikorwa bizafasha abafite imishinga mito n'iciriritse mu kuyiteza imbere mu buryo bw'imiyoborere, bityo mu gihe bakeneye amafaranga yo kwagura ibikorwa byabo, bazabe bayabona byoroshye bitewe n'uko ibigo by'imari bizaba byizeye imikorere yabo kuko izaba isobanutse neza'.

    Yongeyeho ati 'Imiyoborere myiza ni ingenzi mu kubona inkunga yateza imbere ibitekerezo byabo. Ibi rero bisaba gukorera mu mucyo mu rwego rwo kwizeza buri wese wagutera inkunga ko ufite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro iyo nkunga''.

    Yaboneyeho gusaba ibigo bito n'ibiciriritse kubyaza umusaruro iki gitabo, bakamenya icyo ibigo by'imari n'abandi bafatanyabikorwa babategerejeho mu bihe biri imbere.

    Stephen Ruzibiza, Umuyobozi wa Mukuru wa PSF, yavuze ko ibigo bito n'ibiciriritse byo mu Rwanda bizi akamaro ko kugira imiyoborere myiza mu iterambere ryabyo.

    Yagize ati 'Ntabwo baje kubigisha uko mukora ubucuruzi bwanyu, ahubwo ni uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi bwanyu ku buryo niba ukeneye ubundi bufasha, ubone uburyo bwo gusobanura imikorere yawe kuko ibigo byinshi bisaba kubanza kureba uburyo bw'imiyoborere n'ikigo cy'ubucuruzi gisaba ubufasha'.

    Yongeyeho ko abacuruzi bo mu Rwanda bumva neza akamaro k'imiyoborere mu bucuruzi bwabo, ndetse anaboneraho kwibutsa abatabyumva neza ko ibi bitagamije kugenzura ubucuruzi bwabo, ahubwo ko bigamije gufasha ibigo byabo gukomeza gukora neza ku buryo n'igihe bazaba badahari, ibigo byabo bitazahungabana kugeza ubwo binasenyutse.

    Iki gitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'ibigo by'imari iciriritse mu Rwanda, AMIR, Ikigo Kigenzura Isoko ry'Imari mu Rwanda, CMA, Ishyirahamwe ry'amabanki mu Rwanda ndetse n'Isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda. Imirimo yo guhindura iki gitabo mu Kinyarwanda imaze hafi imyaka ibiri.

    Ibigo bito n'ibiciriritse ni urwego rw'ingenzi cyane mu bukungu bw'u Rwanda, kuko bigize 90% by'ibigo by'ubucuruzi byose mu Rwanda. Gusa byinshi muri ibi bigo bikunze kugira ikibazo gikomeye cy'uko bishingiye ku muntu umwe cyangwa umuryango umwe, ku buryo iyo uwo muntu agize ikibazo, bigira ingaruka ku kigo cyose muri rusange kabone n'ubwo cyaba gifite amahirwe y'iterambere.

    Ibi bigo kandi ntibikunze gukura ngo byinjire mu cyiciro cy'ibigo binini, kuko akenshi ba nyirabyo badashyiraho uburyo bw'imiyoborere buboneye bwanatuma babona inguzanyo igihe bazikeneye. Indi mpamvi ni uko ibi bigo bikunze gusigara inyuma mu ikoranabuhanga n'ubundi buryo bw'imikorere mu bucuruzi bitewe ahanini n'uko ababiyobora batagira umuhate wo kwihugura no kwagura ibikorwa byabo.

    Ku bigo n'abantu bifuza kubona ibi bitabo, bashobora kwegera ubuyobozi bw'Isoko ry'Imari n'imigabane bakiyandikisha, ubundi bakabihabwa. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, ibi bitabo bizatangwa hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.

    IFC kandi irateganya kuzakomeza ibikorwa byo guhugura abikorera ku buryo bashobora kubyaza umusaruro ibikubiye muri iki gitabo, ibi bikazagera muri Kamena uyu mwaka.

    Kugeza ubu, isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda rifite agaciro ka miliyari 4.3$, bingana na 43% by'Umusaruro mbumbe w'u Rwanda. Iri soko rimaze kwiyandishaho ibigo 10, birimo bitanu byo mu Rwanda na bitanu bituruka hanze y'u Rwanda.

    Ifashayobora ry'Imiyoborere y'Ibigo bito n'ibiciriritse ni igitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciriritse kugira imiyoborere ihamye

    Ni igitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye bwa IFC na RSE

    Iki gitabo gisanzwe cyarahinduwe mu ndimi nyinshi ariko ni ubwa mbere gishyizwe mu Kinyarwanda

    Ifashayobora ry'Imiyoborere y'Ibigo bito n'ibiciriritse ni igitabo cyashyizwe ahagaragara uyu munsi

    Abahuza ku isoko ry’imari n’imigabane bari babukereye

    Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba yavuze ko iki gitabo kizafasha ibigo bito kugira imiyoborere ihamye

    Iki gitabo kizatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango, abandi bakurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga

    Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba, n’umujyanama muri IFC, Liza Kalimba

    Rwabukumba yavuze ko iki gitabo kije ari igisubizo ku bigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda

    Kalimba yasabye ibigo bito n’ibiciriritse kubyaza umusaruro iki gitabo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rse-yamuritse-igitabo-kizafasha-ibigo-bito-n-ibiciritse-kugira-imiyoborere

  • RwandAir igiye gutangira igerageza ry'uruhushya ruzerekana niba umugenzi yarabonye urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo bwatangijwe n'ishyirahamwe ry'ibigo by'ubwikorezi bwo mu kirere (IATA) bugamije gufasha ibihugu kugira icyizere cy'abantu byakira bityo bigafungura ikirere cyabyo, maze ibigo bikora ingendo zo mu kirere bikongera kubona inyungu.

    Ubu buryo bw'ikoranabuhanga buzajya bwerekana niba umuntu yarapimwe Covid-19 bikagaragara ko ntayo afite, ndetse mu gihe kiri imbere, byitezwe ko ubu buryo buzanajya bwerekana icyemezo cy'uko umuntu yakingiwe iki cyorezo, ku buryo mu gihe bitaba byarakozwe, uwo mugenzi ashobora kubuzwa kwinjira mu bihugu bizashyiraho amabwiriza yo kwinjirwamo gusa n'abikingiwe Covid-19.

    RwandAir yabaye ikigo gitangije ubu buryo ku Mugabane wa Afurika, aho iri gerageza rizakorerwa mu cyerekezo cyo kuva i Kigali werekeza i Nairobi muri Kenya. Iri gerageza rizamara ibyumweru bitatu, rikazaba muri Mata.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bishimiye kuba ikigo cya mbere kuri uyu mugabane mu kugerageza ubu buryo bwa IATA.

    Yagize ati 'Dutewe ishema ryo kuba ikigo cya mbere ku mugabane wa Afurika kigiye kugerageza uruhushya rw'ingendo, ruzatuma ingamba zo kurinda ubuzima ndetse n'imyiteguro twatangiye ikaba igamije kugarura icyizere cy'abagenzi.

    Umuyobozi wa IATA, Alexandre de Juniac, yavuze ko ibikorwa bya RwandAir ari urugero rwiza ku bindi bigo bitwara abantu mu ndege.

    Yagize ati 'RwandAir ikomeje kwerekana urugero rwiza mu kuba ikigo cya mbere ku mugabane gitangiye iri gerageza. RwandAir yakomeje kwifashisha amakuru atangwa na IATA. Iri gerageza rizubakira kuri ibyo bikorwa kandi ni intambwe nziza itewe mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19'.

    Iri koranabuhanga rizaba rikozwe ku buryo rishyirwa muri porogaramu z'ibigo by'indege bitandukanye.

    Urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere ni rumwe mu rwahungabanyijwe cyane n'ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, aho byitezwe ko uru rwego ruzahomba miliyari 38$ muri uyu mwaka, avuye kuri miliyari 118$ mu mwaka ushize, ndetse bikazasaba umwaka wa 2024 kugira ngo uru rwego ruzasubire ku bipimo rwariho mbere ya Covid-19.

    RwandAir izatangira gukoresha uburyo buzasuzuma niba umuntu atarwaye Covid-19 cyangwa yarahawe urukingo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-igiye-gutangira-igerageza-ry-uruhushya-ruzerekana-niba-umugenzi

  • Ruhango: Yasabye umugore ko baryamana, abyanze aramutema amusambanya ku gahato – #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y'Amajyepfo, yahamagawe n'umugabo basanzwe baziranye ngo aze amubwire bahurire mu gisambu cyo haruguru y'aho uwo mugore atuye.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bahageze uwo mugabo yasabye umugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina, uwo mugore arabyanga undi amukubita umuhoro yikubita hasi amusambanya ku gahato.

    Hari abagabo babiri bumvise umuntu atabaza, baza biruka ngo batabare. Uregwa yahise ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, atemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako, mu nkokora no ku kirenge cy'ibumoso, undi na we aje kumufata amutema mu mutwe , ku kaboko no mu bitugu.

    Byarangiye uregwa atawe muri yombi, ashyikirizwa inzego zibishinzwe iperereza riratangira.

    Uregwa aramutse ahamwe n'ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa kandi kigahanwa n'ingingo ya 134 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umugabo-arashinjwa-gusambanya-umugore-agatema-abaje-gutabara

  • Ntitugamije guca abantu 3000$- RURA ivuga ku mabwiriza y’ubucuruzi bwo kuri internet –

    Hashize iminsi mike bimenyekanye ko RURA iri gukora inyigo y’amabwiriza mashya agenga ibigo biri mu bucuruzi bwo kuri internet ndetse n’ibitanga serivisi zo kugeza ku bakiliya ibicuruzwa.

    Ingingo yavuzweho na benshi mu zigize aya mabwiriza, ni iteganya ko ikigo gishaka kwinjira muri ubu bucuruzi bwo kuri internet kizajya kibanza kwishyura 3000$ kugira ngo gihabwe uburenganzira buzajya bumara imyaka itanu.

    Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yagiranye na RBA yavuze ko muri iyi nyigo y’amabwiriza mashya batagamije guca abacuruzi 3000$, yizeza ko ibigo bito biri muri ubu bucuruzi byagaragaje impungenge bizafashwa bijyanye n’ubushobozi bwabyo.

    Ati “Icyo RURA igamije ntabwo ari uguca abantu 3000$, ni imbanzirizamushinga. Hari ibitekerezo abantu bagiye batanga, ikindi nk’uko nabivuze hagiye harimo ibyiciro bitandukanye hari ibigo binini, hari ibiringaniye tukagira n’ibigo biri kugenda bivuka kandi biri kugira uruhare rukomeye muri buno bucuruzi, abo rero mu by’ukuri RURA irimo irabarebaho cyane cyane ariko bano bagitangira kugira ngo badahungabana muri buno bucuruzi batangiye.”

    “Bashire impungenge, bakomeze rwose ubucuruzi bwabo kandi RURA irakomeza kubaba hafi kandi n’ubundi inama zizakomeza kubaho kugira ngo ibitekerezo byabo bikomeze byakirwe ariko ikigambiriwe ntabwo ari ukubaca 3000$.”

    Yakomeje avuga ubu bucuruzi bwo kuri internet buri gutera imbere ariko RURA iri gutegura uyu mushinga w’amabwiriza mashya kugira ngo ishyire ku murongo uburyo bukorwamo, kugira ngo ababugana barusheho kubugirira icyizere.

    Ati “Uyu muvuduko ugomba kujyana n’impungenge z’umutekano. Niba utumije ikintu, hari nimero za telefone uba watanze, hari aho utuye, ibyo byose uba wabitanze, nabyo biba bigomba kurebwaho. Murabizi uyu munsi Isi isa n’aho yugarijwe na none n’icyorezo cy’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.”

    “Ibyo byose ni nayo mpamvu buriya RURA izamo iba igira ngo ibyo bintu byose bijye ku murongo ari umutekano wugura, ari umutekano w’ucuruza, ibyo bintu byose mu by’ukuri bigire umurongo biza kuba bigenderamo.”

    Dr Nsabimana yavuze ko RURA izakomeza kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye haba abari muri ubu bucuruzi cyangwa abandi, kugira ngo aya mabwiriza azasohoke ntawe ahutaza.

    Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yavuze ko mu nyigo y’amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bwo kuri internet batagamije guca abacuriz 3000$

    Umushinga w’aya mabwiriza wateje impagarara

    Inkuru bifitanye isano

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruzi-barijujutira-umushinga-w-amabwiriza-mashya-ya-rura-agenga-ubucuruzi

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yavuze-ku-mushinga-wayo-w-amabwiriza-mashya-agenga-e-commerce-warikoroje


  • Hamuritswe igitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciritse kugira imiyoborere ihamye –

    Mu Kinyarwanda, iki gitabo cyahawe umutwe ugira uti “Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse”, kikaba cyarahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye n’ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC).

    Umuyobozi Mukuru wa RSE, Celestin Rwabukumba, yavuze ko gutangiza iki gitabo ku mugaragaro ari indi ntambwe bateye mu kurushaho guteza imbere iri soko.

    Yagize ati “Uyu munsi wo gutangaza iki gitabo ku mugaragaro ni intambwe ikomeye duteye mu guteza imbere isoko ry’imari mu Rwanda. Bizadufasha mu guteza imbere imiyoborere n’imikorere y’ibigo bito n’ibiciriritse, bityo biteza imbere ubukungu bwacu [nk’u Rwanda], Ibi kandi bizafasha ibigo by’ubucuruzi mu kongera ubushobozi bwabyo ndetse binagire ingaruka nziza ku bafatanyabikorwa babyo mu buryo burambye”.

    Uyu muyobozi yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze mu kongera ubushobozi bw’abayobozi b’ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda, binyuze mu kungukira ubumenyi buhagije muri iki gitabo.

    Yagize ati “N’ubwo ibitabo byaba biri mu ndimi mpuzamahanga, ariko abakeneye kugira ubushobozi bwo kugenzura ibigo byabo ni Abanyarwanda, rero ibi bizatuma bagira ubushobozi bwo kumva neza ibikubiye muri ibyo bitabo”.

    Uyu muyobozi kandi yashimye ubufatanye RSE na IFC, avuga ubufatanye bwayo ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu. Ati “kugira ngo igihugu cyacu kigere ku ntego zacyo, ni ingenzi cyane ko tugirana ubufatanye n’ibigo nkamwe, kandi isoko ry’imari rikomeye ndetse rikora neza ni ingenzi cyane mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu n’abagituye’’.

    Linda Kalimba Mulenga, Inararibonye mu miyoborere y’ibigo bito n’ibiciriritse, akaba n’umujyanama muri IFC, yavuze ko iki gitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciriritse kwaguka no kubona ubushobozi buturutse mu bafatanyabikorwa nk’ibigo by’imari.

    Yagize ati “Ibi bikorwa bizafasha abafite imishinga mito n’iciriritse mu kuyiteza imbere mu buryo bw’imiyoborere, bityo mu gihe bakeneye amafaranga yo kwagura ibikorwa byabo, bazabe bayabona byoroshye bitewe n’uko ibigo by’imari bizaba byizeye imikorere yabo kuko izaba isobanutse neza”.

    Yongeyeho ati “Imiyoborere myiza ni ingenzi mu kubona inkunga yateza imbere ibitekerezo byabo. Ibi rero bisaba gukorera mu mucyo mu rwego rwo kwizeza buri wese wagutera inkunga ko ufite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro iyo nkunga’’.

    Yaboneyeho gusaba ibigo bito n’ibiciriritse kubyaza umusaruro iki gitabo, bakamenya icyo ibigo by’imari n’abandi bafatanyabikorwa babategerejeho mu bihe biri imbere.

    Stephen Ruzibiza, Umuyobozi wa Mukuru wa PSF, yavuze ko ibigo bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda bizi akamaro ko kugira imiyoborere myiza mu iterambere ryabyo.

    Yagize ati “Ntabwo baje kubigisha uko mukora ubucuruzi bwanyu, ahubwo ni uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi bwanyu ku buryo niba ukeneye ubundi bufasha, ubone uburyo bwo gusobanura imikorere yawe kuko ibigo byinshi bisaba kubanza kureba uburyo bw’imiyoborere n’ikigo cy’ubucuruzi gisaba ubufasha”.

    Yongeyeho ko abacuruzi bo mu Rwanda bumva neza akamaro k’imiyoborere mu bucuruzi bwabo, ndetse anaboneraho kwibutsa abatabyumva neza ko ibi bitagamije kugenzura ubucuruzi bwabo, ahubwo ko bigamije gufasha ibigo byabo gukomeza gukora neza ku buryo n’igihe bazaba badahari, ibigo byabo bitazahungabana kugeza ubwo binasenyutse.

    Iki gitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, AMIR, Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari mu Rwanda, CMA, Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda ndetse n’Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda. Imirimo yo guhindura iki gitabo mu Kinyarwanda imaze hafi imyaka ibiri.

    Ibigo bito n’ibiciriritse ni urwego rw’ingenzi cyane mu bukungu bw’u Rwanda, kuko bigize 90% by’ibigo by’ubucuruzi byose mu Rwanda. Gusa byinshi muri ibi bigo bikunze kugira ikibazo gikomeye cy’uko bishingiye ku muntu umwe cyangwa umuryango umwe, ku buryo iyo uwo muntu agize ikibazo, bigira ingaruka ku kigo cyose muri rusange kabone n’ubwo cyaba gifite amahirwe y’iterambere.

    Ibi bigo kandi ntibikunze gukura ngo byinjire mu cyiciro cy’ibigo binini, kuko akenshi ba nyirabyo badashyiraho uburyo bw’imiyoborere buboneye bwanatuma babona inguzanyo igihe bazikeneye. Indi mpamvi ni uko ibi bigo bikunze gusigara inyuma mu ikoranabuhanga n’ubundi buryo bw’imikorere mu bucuruzi bitewe ahanini n’uko ababiyobora batagira umuhate wo kwihugura no kwagura ibikorwa byabo.

    Ku bigo n’abantu bifuza kubona ibi bitabo, bashobora kwegera ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’imigabane bakiyandikisha, ubundi bakabihabwa. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ibi bitabo bizatangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

    IFC kandi irateganya kuzakomeza ibikorwa byo guhugura abikorera ku buryo bashobora kubyaza umusaruro ibikubiye muri iki gitabo, ibi bikazagera muri Kamena uyu mwaka.

    Kugeza ubu, isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda rifite agaciro ka miliyari 4.3$, bingana na 43% by’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda. Iri soko rimaze kwiyandishaho ibigo 10, birimo bitanu byo mu Rwanda na bitanu bituruka hanze y’u Rwanda.

    Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse ni igitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciriritse kugira imiyoborere ihamye

    Ni igitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye bwa IFC na RSE

    Iki gitabo gisanzwe cyarahinduwe mu ndimi nyinshi ariko ni ubwa mbere gishyizwe mu Kinyarwanda

    Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse ni igitabo cyashyizwe ahagaragara uyu munsi

    Abahuza ku isoko ry’imari n’imigabane bari babukereye

    Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba yavuze ko iki gitabo kizafasha ibigo bito kugira imiyoborere ihamye

    Iki gitabo kizatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango, abandi bakurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga

    Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba, n’umujyanama muri IFC, Liza Kalimba

    Rwabukumba yavuze ko iki gitabo kije ari igisubizo ku bigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda

    Kalimba yasabye ibigo bito n’ibiciriritse kubyaza umusaruro iki gitabo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy