Category: Uncategorized

  • Meddy yongeye kwibutsa umukunzi we ikintu k'ingenzi mu rukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Meddy yongeye kubwira umukunzi we ko ikintu cy'ingenzi mu rukundo ari uko urukundo rutajya rutsindwa na rimwe,yifashishije amashusho yashyize kuri Instagram ye.

    Ni amashusho yashyize kuri Instagram ari kwambika impeta umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia ahita amubwira ko urukundo rudatsindwa. Meddy ati: ''Love never fails'' bivuze ngo urukundo ntirutsindwa.

    Twibutse ko kuri ubu Meddy ari muri Amerika ariko ntibizwi niba umukunzi we yaramusize muri Ethiopia cyangwa se bari kumwe muri Amerika.

    Kanda hano hasi urebe amashusho Meddy yashyize kuri Instagram :

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/meddy-yongeye-kwibutsa-umukunzi-we-ikintu-kingenzi-mu-rukundo/

  • Abadepite bemeje itegeko ry'ingengo y'imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 219 Frw – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Gashyantare, ni bwo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko umushinga w'Itegeko ry'Ingengo ivuguruye igaragaza ko yiyongereye ikava kuri miliyari 3.245,7 Frw yari yateganyijwe mu ntangiriro z'uyu mwaka y'imari, ikagera kuri miliyari 3.464,8 Frw, inyongera ya miliyari 219.1 Frw.

    Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko impinduka mu ngengo y'imari zishingiye ku ngaruka zatewe n'icyorezo cya COVID-19.

    Zimwe mu mpinduka zikomeye zagaragaye muri iyi ngengo y'imari, harimo ukwiyongera kw'imisoro kwatewe n'uburyo ibikorwa by'ubucuruzi byakomorewe no kuba zimwe mu nguzanyo u Rwanda rwari rufite zarahinduwe impano.

    Leta kandi irateganya kongera amafaranga ashyirwa mu Kigega Nzahurabukungu mu gufasha ibigo by'ubucuruzi guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19.

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Prof Omar Munyaneza, yabwiye Abadepite ko ingengo y'imari isanzwe yavuye kuri miliyari 1.947,3 Frw igera kuri miliyari 2.128 Frw yiyongereyeho 9,3%, iy'iterambere iva kuri miliyari 1.298,5 Frw igera kuri miliyari 1.336 Frw yiyongereyeho 2,9%, iy' ishoramari rya Leta yiyongereyeho miliyari 165,2 Frw zingana 53,9%.

    Yakomeje agira ati 'Ku ngengo y'imari y'iterambere, impinduka zabaye ku mafaranga y'imishinga aturuka imbere mu gihugu, ku ngengo y'imari ikoreshwa mu ishoramari rya Leta, impinduka zikaba zatewe n'amafaranga azakoreshwa mu kugoboka urwego rw'abikorera rwahungabanye kubera COVID-19.'

    Depite Munyaneza yabwiye Abadepite ko Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yagaragaje ko kubera icyorezo cya COVID-19 cyatangiye, mu ngengo y'imari ishize hibanzwe cyane ku bikorwa by'ingenzi bifasha kuyirwanya hagurwa ibikoresho byo kwirinda, kubaka ibyumba bifasha kujya mu kato n'ibikoresho by'ubuvuzi. Urundi rwego rwibanzweho nk'urugomba gushyirwamo imbaraga cyane ni ubuhinzi.

    Yavuze ko Komisiyo yasanze mu kuvugurura itegeko n°005/2020 ryo ku wa 30/6/2020 rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2020/2021 hitawe ku isaranganywa ry'amafaranga hagati y'ibikorwa n'inzego hashingiwe ku miterere y'ubukungu no gukomeza guhangana na Covid19.

    Depite Munyaneza yavuze kandi ko Sena yatanze ibitekerezo kuri iyi ngengo y'imari, irayishyigikira kuko yasanze yarateguwe hitawe ku bikorwa byo kuzahura ubukungu bw'Igihugu no kuyisarangaya hashingiwe ku byiciro bigira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage n'ibindi byiciro bya ngombwa.

    Biteganyijwe ko iri tegeko rigiye kunonosorwa hakurikijwe ibitekerezo byatanzwe n'abadepite, nyuma rizashyikirizwe Umukuru w'Igihugu arisuzume arishyireho umukono rizabone gutangazwa mu igazeti ya Leta.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, niwe wayoboye Inteko Rusange

    Depite Munyaneza yavuze ko urwego rw’ubuvuzi n’ubuhinzi zahawe umwihariko mu ngengo y’imari ivuguruye

    Abadepite bateranye hifashishijwe ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bemeje-itegeko-ry-ingengo-y-imari-ivuguruye-yiyongereyeho-miliyari

  • Impuruza ku bashomeri bashobora kwiyongera mu mijyi bavuye mu byaro – #rwanda #RwOT

    Kuba abantu bava mu cyaro bakagana mu mijyi ubusanzwe nta kibazo biteye, gusa byaba ikibazo gikomeye mu gihe bahagera bakabura imirimo.

    Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana, avuga ko ingaruka za COVID-19 zishobora gutuma abatuye mu cyaro berekeza amaso mu mujyi.

    Ati' Hari ibintu byo gutekereza ngo mujyi hari amahirwe menshi, hari ubukire, nibyo ariko iyo uje uje gukora, uje ufite ikikuzanye gifatika.'

    Habyarimana asanga mu bice by'icyaro hakwiye kujya ibikorwaremezo bitandukanye byafasha abahatuye guhanga imirimo kandi bagafashwa kubona isoko ry'ibyo bakoze.

    Ati 'Niba hari igishobora gukorerwa mu cyaro, nta mpamvu mbona waza mu Mujyi. Hari ibyagiye bikorwa, nk'udukiriro two mu turere ariko utwo tujyamo n'uzi icyo gukorayo, niba azi kubaza, gusudira, kubumba ariko n'uwagumyeyo afite icyo yakoze, hakoroshywa icyo yakoze kugezwa ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali cyangwa iyunganira'.

    Bamwe mu baturage bavuganye na Radio Flash bemeza ko mu cyaro nta mirimo ihagaragara ituma umuntu abona amafaranga, ari nabyo bituma bamwe bafata icyemezo cyo kwerekeza mu Mujyi.
    Umwe ati 'Mu cyaro amafaranga ahaba ntabwo ahwanye n'ayo mu Mujyi wa Kigali. Mu cyaro ushobora kwirirwa ukora wenda n'ubuyede ugakorera 1500 Frw, ariko iyo urubyiruko rwumvise ngo ubuyede bahemba 3000 Frw ni bwo baza biruka baza i Kigali'.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange n'imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, Sheikh Bahame Hassan, asanga abatuye mu bice by'ibyaro bakabyaje umusaruro amahirwe ahari, arimo ay'ubuhinzi ndetse n'andi, gusa ngo uje ufite icyo akora ntahejwe .

    Ati 'Ikintu gikomeye gihari ni uko tugomba kurinda no gucunga neza ibyo dufite. Abaturage bacu nibaducunga neza, bakaturinda ndetse na bwa butaka bafite bwo guhinga, ntibihutire kubugurisha nk'uko benshi bagenda babikora, ibyo bizatuma bahagarara neza bjyanye n'uko bagiye bakora'.

    Imibare ya Raporo ya Banki y'Isi igaruka ku bukungu bw'u Rwanda muri ibi bihe bya Covid-19, igaragaza ko ikigero cy'ubushomeri cyazamutse kikagera kuri 22% kivuye kuri 13% mu mezi igihugu cyari muri Guma mu Rugo ya mbere. Ni mu gihe mu bakomeje gukora muri icyo gihe, abagera kuri 60% bagabanyirijwe umushahara.

    Si ibyo gusa kuko umubare w'abantu bafite akazi ugereranyije n'umubare w'abaturage b'u Rwanda, wageze kuri 43% uvuye kuri 48,3%. Kwiyongera kw'abashomeri birushaho kongera umubare w'abantu bari mu bukene, aho byitezwe ko muri uyu mwaka, umubare w'abakene mu Rwanda uziyongeraho abantu 550 000 ugereranyije n'uko ibintu byari kuba bihagaze iyo Covid-19 itabaho.

    Kuko 90% by'abakene mu Rwanda baba mu cyaro n'ubundi ni cyo kizibasirwa cyane n'ingaruka za Covid-19, aho byitezwe ko imiryango mishya izinjira mu cyiciro cy'abakene mu cyaro izaba ikubye iyo mu mujyi inshuro 3,2.

    Abadafite akazi bashobora kwiyongera mu Mujyi wa Kigali baturutse mu byaro kubera guhunga ingaruka za COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuruza-ku-bashomeri-bashobora-kwiyongera-mu-mijyi-bavuye-mu-byaro

  • FERWAFA yamaze gutanga ibisabwa, ntibona impamvu shampiyona yagirwa impfabusa #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, rivuga ko nta mpamvu n’imwe babona yatuma shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2020-2021 iba impfabusa ni mu gihe bavuga ko bamazwe gutanga ibisabwa byose muri MINISPORTS kugira ngo ibe yabemerera kuyisubukura.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021 yasubitse tariki ya 11 Ukuboza 2020, ni nyuma y’umunsi wa 3 bivuze ko hari hasigaye imikino 27.

    Ukwezi kwa Gashyantare kurimo kurarangira ni mu gihe shampiyona yagombaga kuzarangira muri Nyakanga, ntabwo bizwi igihe shampiyona izasubukurirwa, impungenge ni nyinshi abantu bibaza niba shampiyona idashobora kugirwa impfabusa bitewe n’igihe.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yavuze ko bamaze gutanga ibisabwa kuri MINISPORTS bategerje igisubizo.

    Ati'ibyo twagombaga gutanga muri Minisiteri twarabitanze kandi ku gihe, ibyo twaganiriye n’abayobozi b’amakipe batugira inama ibyo twanoza mu nyandiko, mu mabwiriza azagenderwaho twarabikoze, igisigaye ni ukumenya izindi nzego dufatanya cyangwa ziduha umurongo zo zirabyumva gute, zirabona umwanzuro wazaza ryari.'

    Abona nta mpamvu n’imwe shampiyona yagirwa impfabusa, gusa ngo bategereje umwanzuro wa MINISPORTS n’aho igihe icyo ari cyose yategurwa kandi ikarangira.

    Ati'shampiyona burya twayitegura ikaba ikarangira, ariko byose byashingira ni ryari kuko ntabwo wafata umwanzuro uwo ari wo wose urebana na shampiyona, kuko mu byo dutegura turavuga ngo itariki yo gutangira ni iyi, iyo gusoza ni iyi, ubwo rero utazi itariki yo gutangira iyo gusoza ntiwayimenya, ariko kugeza ubu turabona bigishoboka nta mpamvu yo kuvuga ngo shampiyona yaba impfabusa.'

    Ku yandi marushanwa ategurwa na FERWAFA nk’igikombe cy’Amahoro, avuga ko atagira byinshi abitangazaho ari ukubanza gutegereza umwanzuro wa MINISPORTS.

    Tariki ya 4 Ukuboza 2020 ni bwo shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-2021 yatangiye, bikaba byari biteganyijwe ko izarangira tariki ya 4 Nyakanga 2021.

    FERWAFA ibona nta mpamvu yo kugira shampiyona impfabusa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yamaze-gutanga-ibisabwa-ntibona-impamvu-shampiyona-yagirwa-impfabusa

  • Akanyamuneza ka Miss Nishimwe Naomie nyuma y’umwaka yambitswe ikamba #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ari mu byishimo nyuma y’umwaka yambitswe iri kamba ry’umukobwa w’uburanga wahize abandi.

    Tariki ya 23 Gashyantare 2020 muri Intare Conference Arena, ni bwo Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

    Uyu munsi akaba yujuje umwaka yambitswe iri kamba, akaba yishimiye cyane iri kamba amaranye umwaka aho avuga ko ari umunsi w’amateka kuri we, yashimiye ababanye na we bose muri uyu mwaka.

    Ati“umwaka wose maranye ikamba. Nahoze buri gihe nizerera igihe cya nyacyo cy’Imana. Buri wese wifatanyije nanjye muri uru rugendo, yarakoze, ndi umunyamahirwe kugira umwe muri mwe. No mu nzozi zanjye ntabwo nigeze ndota ko nzagira umutima ukomeye wo gukora ikintu nk’iki, ndashimira aya mahirwe ndetse n’inzibutso ngiye gusigarana.'

    Muri 2020 umwaka yambitswe iri kamba ntabwo yorohewe kuko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronarvirus ariko yagerageje gutanga ubufasha ku miryango imwe n’imwe.

    Muri Kanama 2020 akaba yarasuye imiryango yasenyewe n’imvura muri Nyabihu agerageza kuba yabafasha, asura abana batewe inda zitateganyijwe muri Nyaruguru.

    Yambitswe iri kamba rya 2020 asimbura Nimwiza Meghan wari wambitswe ikamba rya 2019.

    Yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yambitswe ikamba na Nimweiza Meghan yari asimbuye

    Yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yambitswe ikamba na Nimweiza Meghan yari asimbuye

    Yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yambitswe ikamba na Nimweiza Meghan yari asimbuye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/akanyamuneza-ka-miss-nishimwe-naomie-nyuma-y-umwaka-yambitswe-ikamba

  • Abadepite bemeje itegeko ry’ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 219 Frw –

    Ku wa 11 Gashyantare, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko umushinga w’Itegeko ry’Ingengo ivuguruye igaragaza ko yiyongereye ikava kuri miliyari 3.245,7 Frw yari yateganyijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka y’imari, ikagera kuri miliyari 3.464,8 Frw, inyongera ya miliyari 219.1 Frw.

    Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko impinduka mu ngengo y’imari zishingiye ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

    Zimwe mu mpinduka zikomeye zagaragaye muri iyi ngengo y’imari, harimo ukwiyongera kw’imisoro kwatewe n’uburyo ibikorwa by’ubucuruzi byakomorewe no kuba zimwe mu nguzanyo u Rwanda rwari rufite zarahinduwe impano.

    Leta kandi irateganya kongera amafaranga ashyirwa mu Kigega Nzahurabukungu mu gufasha ibigo by’ubucuruzi guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

    Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Prof Omar Munyaneza, yabwiye Abadepite ko ingengo y’imari isanzwe yavuye kuri miliyari 1.947,3 Frw igera kuri miliyari 2.128 Frw yiyongereyeho 9,3%, iy’iterambere iva kuri miliyari 1.298,5 Frw igera kuri miliyari 1.336 Frw yiyongereyeho 2,9%, iy’ ishoramari rya Leta yiyongereyeho miliyari 165,2 Frw zingana 53,9%.

    Yakomeje agira ati “Ku ngengo y’imari y’iterambere, impinduka zabaye ku mafaranga y’imishinga aturuka imbere mu gihugu, ku ngengo y’imari ikoreshwa mu ishoramari rya Leta, impinduka zikaba zatewe n’amafaranga azakoreshwa mu kugoboka urwego rw’abikorera rwahungabanye kubera COVID-19.”

    Depite Munyaneza yabwiye Abadepite ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko kubera icyorezo cya COVID-19 cyatangiye, mu ngengo y’imari ishize hibanzwe cyane ku bikorwa by’ingenzi bifasha kuyirwanya hagurwa ibikoresho byo kwirinda, kubaka ibyumba bifasha kujya mu kato n’ibikoresho by’ubuvuzi. Urundi rwego rwibanzweho nk’urugomba gushyirwamo imbaraga cyane ni ubuhinzi.

    Yavuze ko Komisiyo yasanze mu kuvugurura itegeko n°005/2020 ryo ku wa 30/6/2020 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 hitawe ku isaranganywa ry’amafaranga hagati y’ibikorwa n’inzego hashingiwe ku miterere y’ubukungu no gukomeza guhangana na Covid19.

    Depite Munyaneza yavuze kandi ko Sena yatanze ibitekerezo kuri iyi ngengo y’imari, irayishyigikira kuko yasanze yarateguwe hitawe ku bikorwa byo kuzahura ubukungu bw’Igihugu no kuyisarangaya hashingiwe ku byiciro bigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage n’ibindi byiciro bya ngombwa.

    Biteganyijwe ko iri tegeko rigiye kunonosorwa hakurikijwe ibitekerezo byatanzwe n’abadepite, nyuma rizashyikirizwe Umukuru w’Igihugu arisuzume arishyireho umukono rizabone gutangazwa mu igazeti ya Leta.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, niwe wayoboye Inteko Rusange

    Depite Munyaneza yavuze ko urwego rw’ubuvuzi n’ubuhinzi zahawe umwihariko mu ngengo y’imari ivuguruye

    Abadepite bateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

  • Impuruza ku bashomeri bashobora kwiyongera mu mijyi bavuye mu byaro –

    Kuba abantu bava mu cyaro bakagana mu mijyi ubusanzwe nta kibazo biteye, gusa byaba ikibazo gikomeye mu gihe bahagera bakabura imirimo.

    Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana, avuga ko ingaruka za COVID-19 zishobora gutuma abatuye mu cyaro berekeza amaso mu mujyi.

    Ati” Hari ibintu byo gutekereza ngo mujyi hari amahirwe menshi, hari ubukire, nibyo ariko iyo uje uje gukora, uje ufite ikikuzanye gifatika.”

    Habyarimana asanga mu bice by’icyaro hakwiye kujya ibikorwaremezo bitandukanye byafasha abahatuye guhanga imirimo kandi bagafashwa kubona isoko ry’ibyo bakoze.

    Ati “Niba hari igishobora gukorerwa mu cyaro, nta mpamvu mbona waza mu Mujyi. Hari ibyagiye bikorwa, nk’udukiriro two mu turere ariko utwo tujyamo n’uzi icyo gukorayo, niba azi kubaza, gusudira, kubumba ariko n’uwagumyeyo afite icyo yakoze, hakoroshywa icyo yakoze kugezwa ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali cyangwa iyunganira”.

    Bamwe mu baturage bavuganye na Radio Flash bemeza ko mu cyaro nta mirimo ihagaragara ituma umuntu abona amafaranga, ari nabyo bituma bamwe bafata icyemezo cyo kwerekeza mu Mujyi.

    Umwe ati “Mu cyaro amafaranga ahaba ntabwo ahwanye n’ayo mu Mujyi wa Kigali. Mu cyaro ushobora kwirirwa ukora wenda n’ubuyede ugakorera 1500 Frw, ariko iyo urubyiruko rwumvise ngo ubuyede bahemba 3000 Frw ni bwo baza biruka baza i Kigali”.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, Sheikh Bahame Hassan, asanga abatuye mu bice by’ibyaro bakabyaje umusaruro amahirwe ahari, arimo ay’ubuhinzi ndetse n’andi, gusa ngo uje ufite icyo akora ntahejwe .

    Ati “Ikintu gikomeye gihari ni uko tugomba kurinda no gucunga neza ibyo dufite. Abaturage bacu nibaducunga neza, bakaturinda ndetse na bwa butaka bafite bwo guhinga, ntibihutire kubugurisha nk’uko benshi bagenda babikora, ibyo bizatuma bahagarara neza bjyanye n’uko bagiye bakora”.

    Imibare ya Raporo ya Banki y’Isi igaruka ku bukungu bw’u Rwanda muri ibi bihe bya Covid-19, igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri cyazamutse kikagera kuri 22% kivuye kuri 13% mu mezi igihugu cyari muri Guma mu Rugo ya mbere. Ni mu gihe mu bakomeje gukora muri icyo gihe, abagera kuri 60% bagabanyirijwe umushahara.

    Si ibyo gusa kuko umubare w’abantu bafite akazi ugereranyije n’umubare w’abaturage b’u Rwanda, wageze kuri 43% uvuye kuri 48,3%. Kwiyongera kw’abashomeri birushaho kongera umubare w’abantu bari mu bukene, aho byitezwe ko muri uyu mwaka, umubare w’abakene mu Rwanda uziyongeraho abantu 550 000 ugereranyije n’uko ibintu byari kuba bihagaze iyo Covid-19 itabaho.

    Kuko 90% by’abakene mu Rwanda baba mu cyaro n’ubundi ni cyo kizibasirwa cyane n’ingaruka za Covid-19, aho byitezwe ko imiryango mishya izinjira mu cyiciro cy’abakene mu cyaro izaba ikubye iyo mu mujyi inshuro 3,2.

    Abadafite akazi bashobora kwiyongera mu Mujyi wa Kigali baturutse mu byaro kubera guhunga ingaruka za COVID-19

  • FDLR na Leta ya DR Congo ntabwo bavuga rumwe ku wishe Ambasaderi w'Ubutaliyani #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'umutwe wa FDLR ahakana avuga ko uyu mutwe utagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi w'Ubutaliyani mu burasirazuba bwa DR Congo. Ni mu gihe Leta y'iki gihugu ishinja uyu mutwe kuba inyuma y'iyicwa rye.

    Abategetsi muri DR Congo kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021 bavuze ko FDLR ari yo yagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi Luca Attanasio w'imyaka 43.

    Umupolisi w'Umutaliyani urinda ambasaderi n'umushoferi w'Umunyecongo na bo barishwe muri iki gitero.

    Uvuga ko yitwa Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko 'FDLR atari yo yakoze icyo gikorwa kigayitse'.

    Ambasaderi Attanasio yapfiriye mu bitaro i Goma nyuma yo kuraswa mu gitero cy'abitwaje intwaro kuri uyu wa Mbere, ku modoka za UN ku muhanda wa Goma — Rutshuru hafi y'ahitwa Kibumba, nk'uko abategetsi baho babitangaje.

    Itangazo ryasohowe n'umutwe wa FDLR rivuga ko icyo gitero cyakorewe 'muri zone yitwa trois antennes hafi ya Goma, hafi kandi y'umupaka w'u Rwanda'.

    Ngoma, avuga ko muri ako gace hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, ati: 'Ntabwo dusobanukiwe impamvu bavuze ko ari twebwe.'

    FDLR ivuga ko abakoze icyo gitero bashakirwa hagati y'ingabo za DR Congo n'iz'u Rwanda kuko 'cyabereye hagati ya 'positions' z'izo ngabo zombi.'

    Ngoma yabwiye BBC ko nyuma y'iperereza 'uwafatirwa muri kiriya gikorwa cy'urukozasoni wese agomba guhanwa by'intangarugero'.

    FDLR ni umutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo kuva mu myaka irenga 20 ishize. Uyu mutwe uvuga ko uharanira impinduka mu Rwanda, ubutegetsi bw'u Rwanda n'ubwa Amerika buwita umutwe w'iterabwoba.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/fdlr-na-leta-ya-dr-congo-ntabwo-bavuga-rumwe-ku-wishe-ambasaderi-wubutaliyani/

  • Kwimenya no kumenya uwo mwashakanye, intwaro yo gutsinda amakimbirane #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe intandaro yo gusenyuka kw’ingo ni amakimbirane hagati y’abashakanye. Mubyukuri nta rugo rudakimbirana, ariko iyo abarwubatse bombi baziranye ku miterere yabo, bibafasha gukemura ikibazo cyose bashobora kugirana bityo ugasanga umunezero utashye iwabo.

    Abahanga mu bijyanye no kumenya imiterere y’abantu, bavuga ko abantu bose bo ku isi bari mu byiciro 4 by’imiterere:Sanguine, Chorelic, Melancholic, Phlegmatic Birashoboka ko abantu babiri bashobora kwisanga mu cyiciro kimwe cy’imiterere ariko bakaba batameze kimwe kuko nta muntu umeze nk’undi 100% umuntu wese arihariye.

    Dore ibintu by’ingenzi kumenya iyi miterere bizagufasha mu rugo:

    Kumenya uwo mukwiye kubakana urugo, bizagufasha kumenya no kwakira abantu mukorana, kubana n’abo mu muryango kuko wamaze kumenya uko bateye, kubaho utaremererwa n’abantu ndetse no kumenya kubababarira.

    Tugiye kurebera hamwe ubwoko 2 bw’imiterere y’abantu, naho ubundi 2 tuzabureba mu gice kizakurikiraho.

    1. Sanguine

    Aba ni abantu bafite imiterere itangaje kuko ni abantu bakunda kuvuga cyane, si abantu bavugira ku ijwi ryo hasi n’iyo usanze baganira ari abantu batatu, usanga ijwi rye ari ryo riri hejuru. Ni abantu baba bafite amarangamutima ashyushye, bahorana ibyishimo baseka. Biroroshye kumwegera no kumugira inshuti kandi bagira inshuti nyinshi. Mubyukuri gusabana biraborohera mu buzima bwabo. Kuri bo igisobanuro cy’ubuzima ni ukuryoherwa (gukina no kwidagadura), akunda ibirori, iyo ari mu bandi akunda kwiharira ijambo. Bakunda gushimagizwa ntibakunda umuntu ubagaya. Ariko kandi ababarira vuba ntagira inzika.

    Intege nke zabo

    Bene uyu muntu ntagira gahunda, niba ushaka ko akora ikintu mufatirane, nakubwira ngo azabikora ejo umenye ko atakibikoze. Ikindi bakunda gukabya mu nkuru zabo. Ni abantu batagira gahunda (disorganized) niba ari umugore usanga uburiri budasashe, mbese ibikoresho bitari kuri gahunda, niba ari umugabo ajugunya ibintu byose nta gahunda. Baravuga ariko ntibakunda gukora kandi bangiza umutungo cyane. Mu buryo bw’umwuka ni abanyakavuyo kuko badafata umwanya ngo atinde asoma Bibiliya.

    2. Chorelic

    Aba ni abantu barangwa n’ibintu bikurikira:

    Ni abantu bihuta mu buzima bwabo ibyo bakoze byose bakabikora vuba. Kuri bo igisobanuro cy’ubuzima ni ibikorwa. Ni umuntu uhorana ubushake bwo gukora. Ni umuntu wumva ko yihagije. Ni umuntu uzi guhatana ngo ashyire mu bikorwa ibyo yiyemeje. Ntibimugora gusohora amarangamutima kuko iyo arakaye cyangwa yishimye arabikubwira. Ntibimugora gufata icyemezo ndetse bakunze no kuba abayobozi. Ni abantu bazi kugera ku byo biyemeje kandi kenshi barahirwa mu buzima. Baratanga nta cyo wababurana. Mu bijyanye n’umwuka, iyo bihaye Imana babijyamo neza kuko bakunda kugera ku ntego kandi bakabikora neza.

    Intege nke zabo

    Ni umuntu utazi guha agaciro amarangamutima y’abandi, iyo ari umugabo usanga umugore we yarababaye ku bijyanye n’amarangamutima. Aba bantu banengwa guhubuka. Ingo zikunze kubananira iyo ari abagabo kuko batazi guha agaciro abagore babo ngo babahe ijambo, bamenye amarangamutima yabo kuko icyo bashyira imbere ni ibikorwa. Bagira intege nke zo kwiharira ijambo. Bariyemera ku buryo kwizera Imana bibagora kuko bumva ibyo bagezeho ari imbaraga zabo. Iyo ari umugabo usanga umugore n’abana bamutinya kuko agira igitsure, arakankama ndetse rimwe na rimwe arakubitana. Barikunda ndetse bizengurukaho.

    Mubyukuri kuvuga ku miterere y’abantu bigamije kwimenya imbaraga ndetse n’intege nke zawe hanyuma ukamenya uko wakwitwara ku wo mwashakanye kugira ngo mubashe kubana mu mahoro. Iyo umaze kumenya imiterere y’uwo mubana biguha imbaraga zo kumenya uko umutwara ndetse no kwihanganira intege nke ze.

    Mu gice cya kabiri tuzarebera hamwe imiterere y’abitwa Chorelic n’abitwa Melancholic kandi nizera ko bizadufasha kwisobanukirwa twebwe ubwacu no kumenya uko twakwitwara kuri bagenzi bacu.

    Source: agakiza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kwimenya-no-kumenya-uwo-mwashakanye-intwaro-yo-gutsinda-amakimbirane.html

  • Ubukene bunuma ku babyeyi bafite abana batangiye amasomo; igitima kiradiha ko Minerval ishobora kwiyongera –

    Akenshi iyo igihe cyo kwiga cyiyongereye birumvikana ko n’abanyeshuri ibyo bakeneraga ku kigo bigaho byiyongera.

    Ku bigo by’amashuri by’umwihariko ibicumbikira abanyeshuri, ubwo Minisiteri y’Uburezi yafataga icyemezo cyo guhagarika amashuri yose mu Mujyi wa Kigali yavuze ko abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo bazakomeza kubamo ariko batiga.

    N’ubwo batigaga bakeneraga kurya, kunywa, gukora isuku no gukoresha umuriro kandi byumvikane ko byavaga ku ngengo y’imari ikigo cyari cyarateganyije yo gutunga aba banyeshuri kugeza igihembwe kirangiye.

    Hari ababyeyi baganiriye n’itanzamakuru bagaragaje impungenge z’uko amafaranga y’ishuri ashobora kwiyongera kandi ngo bamaze n’igihe badakora no kubona ibyangombwa by’ishuri ari ingorabahizi.

    Umwe yagize ati “Urumva twebwe ni ibintu byaturenze n’akazi twakoraga karapfuye. Umwana koko aba agomba kwiga, ariko nibura iyaba banareka ngo umuntu agende abona duke duke ariko ujya kubona baramwirukanye batabanje no kukumenyesha, ukibaza uti se ntabwo mwajya mubanza kuduteguza wenda umuntu akereba uko yabigenza.”

    Undi ati “Urumva kuri ubu basubiye ku ishuri arasabwa n’utundi tuntu ku ruhande n’amafaranga y’ishuri ubwo atabifite ibyo biba ikibazo. Twifuza ko badufasha nyine bakajya bagenda bishyura buhoro buhoro.”

    Mugenzi wabo yunzemo ati “Iki gihe turimo muzi ko hagiye habaho Guma mu rugo, hari utwo umuntu yari yizigamiye azi ko abana bazatujyana ku ishuri ariko yaradukoresheje. Njyewe amahirwe nari mfite ni uko Guma mu rugo yaje hari ibikoresho nari maze kugura.”

    Ku bayobozi b’amashuri bo basanga izamuka ry’amafaranga y’ishuri rishobora kubaho ariko habanje kuba ubwumvikane n’ababyeyi barerera muri ayo mashuri.

    Umwe ati “Ntabwo ikibazo cyo kongera amafaranga turakigeraho ariko turateganya kukiganiraho n’ababyeyi mu minsi iri imbere. Ntabwo twakora ibintu binaniza ababyeyi bitewe n’aho ibihe bigeze.”

    Ku rundi ruhande ariko Leta yemeje ko izatera inkunga amashuri yose ya Leta n’andi afashwa nayo aho buri mwana wiga acumbikiwe mu kigo azatangirwa 25000 Frw bityo abayobozi b’ibigo by’amashuri bagasanga ababyeyi batazagorwa cyane n’amafaranga y’ishuri n’ubwo igihembwe cyo kiziyongera.

    Ati “Ubona ko ababyeyi bari kuzasabwa amafaranga menshi ariko iyo urebye inkunga Leta yashyizemo yagabanyirije ababyeyi umugogoro bari kuzagira. Ntibivuze ko azatunga abana mu gihe cyose n’umubyeyi azatanga andi ariko azaba ari make.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA ko n’ubwo amafaranga yakongerwa habaye ubwumvikane nta muntu ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga kuko yayabuze.

    Ati “Abaka amafaranga babyumvikanyeho n’ababyeyi, usanga babyishimira. Bakavuga bati aho kugira ngo umwana yicwe n’inzara reka tuyatange, ariko muri ba babyeyi hakaba n’abandi batabishaka. Ni ikigo kimwe ariko bamwe barabishaka abandi ntibabishaka wenda kubera ubushobozi buke, ariko icyo twabwiraga abayobozi ni uko umubyeyi utabashije kubona ubushobozi ngo yishyurire umwana ariya mafaranga muri gusaba mutagombye guhana umwana ngo abe yabuzwa uburenganzira bwo kwiga.”

    Dr Uwamariya kandi yagaragaje ko hakiri imbogamizi aho usanga hari bamwe mu babyeyi badashaka no kwishyura n’amafaranga y’ishuri yari asanzwe dore ko abamaze kwishyura bangana na 60% gusa kandi yakabaye afasha ibi bigo by’amashuri.

    Amashuri yose mu Mujyi wa Kigali yari amaze iminsi igera kuri 37 afunze kubera ko umwanzuro wo kuyafunga wafashwe kuva tariki ya 18 Mutarama 2021 akaba yongeye gusubukurwa ku wa 23 Gashyantare 2021.

    Mu Mujyi wa Kigali amasomo yongeye gusubukurwa nyuma y’igihe afunzwe