Category: Uncategorized

  • Abahanga ba ONU basabye ko Gereza ya Guantanamo ifungwa #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abahanga b'Umuryango w'Abibumbye-ONU rikurikirana ibijyanye n'Uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 bashimye umugambi wa Perezida Joe Biden wo gufunga burundu Gereza ya Guantanamo. Ariko basaba ko ibyaha bakorewe muri iyo Gereza bihanwa.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu wa Amerika-White House, byavuze mu ntangiriro z'uku kwezi ko Perezida Biden yifuza gufunga iyo Gereza y'igisirikare cya Amerika iri muri Cuba.

    Iyi Gereza yashyizweho nyuma y'igitero cy'iterabwoba cyabaye muri Amerika, ku itariki ya 11 z'ukwezi kwa cyenda 2001. Imfungwa zifungiwemo zafatiwe mu ntambara Leta ya Amerika yakoze ku mitwe y'iterabwoba.

    Amatsinda abiri ya ONU, ashinzwe gukurikirana ababurirwa irengero hamwe n'abafungwa hatubahirijwe ubutabera, bari kumwe n'abahanga batanu bigenga mu by'uburenganzira bwa muntu barashima icyo cyipfuzo cya Amerika. Ariko banasabye Leta ya Amerika guhana abahungabanya uburenganzira bw'abanyururu 40 basigaye muri iyi Gereza. Aba bahanga nkuko VOA ibitangaza, banasaba ko abahohotewe bashumbushwa/bahabwa impozamarira.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abahanga-ba-onu-basabye-ko-gereza-ya-guantanamo-ifungwa/

  • Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu gihe manda y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Afurika y'iburasirazuba (EAC) igeze ku mugongo, inzego zitandukanye zikomeje kunenga imyitwarire ya Liberat Mfumukeko umaze imyaka itanu ayobora uwo Muryango asa naho asize mu cyobo kuko we yireberaga inyungu z'u Burundi kurusha iz'Umuryango. Tubibutse ko yasahuraga uyu Muryango kandi igihugu yari ahagarariye gihora mu birarane bihoraho.

    Mfumukeko mbere yuko aba Umunyamabanga Mukuru tariki ya 2 Werurwe 2016 agatangira akazi tariki ya 26 Mata 2016, yabanje kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe umutungo. Ikigaragara nuko agendera ku mategeko y'u Burundi kurusha amategeko agenga Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC. Usibye kutitabira umuhango wo Kwibuka, Mfumukeko azwiho gusesagura umutungo kandi igihugu cye kiri mu birarane ntagire nicyo akora.

    Mfumukeko yatangiye akazi mu gihe ishyaka ryari ryamwohereje CNDD FDD ryasohoraga amatangazo umunsi ku munsi ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi agashyirwaho n'umukono na Perezida waryo wicyo gihe ariwe Nyabenda Pascal. Pascal Nyabenda yarateruye avugako Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibyahimbwe n'Umuryango Mpuzamahanga kugirango bakureho guverinoma y'abahutu yayoboraga u Rwanda. Mfumukeko yaracecetse igihe cyose ariko Nyabenda yacecetse ubwo Umujyanama w'Umuryango w'Abibumbye mu kurwanya Jenoside Adama Dieng yamaganiye kure amatangazo ye ahakana Jenoside.

    Mfumukeko, u Burundi bugitanga kandidatire ye, havuzwe ikibazo cy'ubushobozi bwo kuba yabasha kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC, urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by'umuryango, ariko mu mwaka umwe yahise agaragaza inyota yo kurya amafaranga y'umuryango; abenshi babiteramo urwenya ngo reka ayarye nuko igihugu cye kitajya kiyatanga, dore ko u Burundi bufite ibirarane binini by'umusanzu buri gihugu gitanga. Mu mwaka wa 2009 ni u Rwanda rwishyuriye umusanzu u Burundi.

    Umwaka ushize havuzwe ibidasanzwe mu kunyereza umutungo bikorwa n'Ubunyamabanga bwa EAC bukuriwe na Mfumukeko. Ibikoresho bisaga igihumbi byaguzwe akayabo gasaga miliyoni imwe n'ibihumbi Magana inani y'amadorali byaburiwe irengero. Nyuma yibyo miliyoni irenga y'amadorali avuga ko yakoreshejwe adafite impapuro zibisobanura. Mu myaka ine Mfumukeko amaze yangiza umutungo w'Ubunyamabanga bwa EAC, nibwo bwambere inteko y'Umuryango wa EAC izwi nka EALA basabye ko hakorwa igenzura ryaho ayo mafaranga yagiye.

    Mu bikoresho byaburiwe irengero harimo imodoka esheshatu, mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2016/2017 ingengo y'imari yari iteganyijwe ni miliyoni 106,5$ ariko kuko u Burundi budatanga umusanzu habonetse miliyoni 71 z'amadorali. Muri ayo mafaranga, miliyoni 30 ntizagaragazwa uko zakoreshejwe. Mfumukeko bigaragara ko akorera ishyaka rya CNDD FDD kurusha gukorera Umuryango, ntabwo agaragaza umusaruro n'ubushobozi nk'umuntu ushinzwe guhuza ibikorwa bya EAC. Kuba yaraje yoherejwe na CNDD FDD, igihe bari mu bibazo mu gihugu cyabo cy'u Burundi, kandi intego ya CNDD FDD kwari ukugaragaza ko ibibazo biva hanze kurusha imbere, Mfumukeko yagendeye muri uwo murongo yibagirwa inshingano ze.

    Inama y'Abakuru b'ibihugu bagize uyu muryango iteganyijwe tariki ya 26 Mata 2016, aho Mfumukeko azasimburwa. Usibye kunyereza umutungo, Mfumukeko azwiho kuvuga nabi, kutamenya ibya dipolomasi, kutumva abantu ndetse no guhuzagurika.

    Umwe mu badepite ba EALA witwa Abdikadir Aden, yagize ati ' Ntabwo yigeze aba umuyobozi mwiza, mu gihe yari Umunyamabanga wuyu Muryango, nibwo wagize ibibazo by'uruhuri. Ubuyobozi bwe buzahora bwibukwa nk'ikiza cyagwiriye uyu Muryango'

    Abandi badepite batandukanye ba EALA bamushinja gusubiza inyuma ibyagezweho nuyu Muryango. Bagize bati
    'Inshingano z'Umunyamabanga Mukuru ni ukureberera inzego zose zigize uyu muryango, akaba ariwe ushinzwe gushakisha abaterankunga n'ingengo y'imari yuyu muryango, ariko ntabwo yabikoraga. Ibi byavuzwe n'umudepite witwa Denis Namara. Yongeyeho ko nta n'ingengo y'imari yuyu Muryango y'umwaka utaha.

    Mu gihe Mfumukeko anyereza umutungo wuyu Muryango, igihugu cye cy'u Burundi kirimo ibirarane bingana na Miliyoni 12$. Namara yakomeje agira ati ' Yananiwe inshingano ze zo kwishyuza u Burundi na Sudani y'Amajyepfo ibirarane bafitiye uyu Muryango. Ndahamya ko atigeze agera muri iki gihugu cya Sudani ngo asabe abayobozi biki gihugu kwishyura ibirarane.

    Abandi badepite basabye abakuru b'ibihugu ko bajya bareba ubushobozi bw'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango, kuko habonetse undi nka Mfumukeko, Umuryango wasenyuka burundu.

    The post Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manda-ya-mfumukeko-igeze-ku-musozo-yaranzwe-no-kunyereza-umutungo-gusubiza-inyuma-umuryango-wa-eac-ndetse-no-guhunga-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Chelsea FC yahamije kurangira kwa Atletico Madrid mu gihe Bayern Munich yakomeje inzira yo kunyagira amakipe muri Champions League #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino wabereye mu mujyi wa Bucharest muri Romania,Chelsea yagerageje kwiharira umupira mu gice cya mbere ariko ntiyabyaje umusaruro amahirwe yabonye kuko amashoti 2 yateye mu izamu yagaruwe n'umunyezamu Jan Oblak.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri,amakipe yagarutse akina nk'uko byari bimeze mu gice cya mbere,aho yakiniraga hagati bikagorana gutera mu izamu.

    Ku munota wa 67 nibwo Chelsea yatsinze igitego cya Olivier Giroud cyabanje kwangwa kubera ko yari yaraririye ariko VAR igaragaza ko umupira yateye yikaraze mu kirere yawuhawe na myugariro wa Atletico Madrid, Hermoso.

    Guhera muri Chmpions League ya 2018/19,abakinnyi 3 nibo bonyine barusha Oliver Giroud ibitego muri iri rushanwa gusa barimo Lewandowski — 27,Messi — 19,Haaland — 18.Giroud afite 17.

    Atletico Madrid ikomeje kugana ahabi kuko muri Shampiyona ikomeje gutsindwa umusubirizo cyane ko mu manota arenga 10 yari yasize Real Madrid yayakuyemo ubu hasigaye 3 n'umukino w'ikirarane.

    Iyi kipe yo muri Espagne yakinnye umukino wo ku rwego rwo hasi yatsinzwe nyamara ariyo yari yakiriye uyu mukino bivuze ko Chelsea isabwa kunganya gusa ikerekeza muri ¼ .

    Ku rundi ruhande,Bayern Munich ihabwa amahirwe menshi yo kwisubiza iki gikombe yasanze Lazio ku kibuga cyayo iyinyagira ibitego 4-1 birimo 3-0 yinjije mu gice cya mbere.

    Bayern Munich yafunguye amazamu ku munota wa 9 ibifashijwemo na Robert Lewandowski ku mupira yiherewe na myugariro wa Lazio.

    Igitego cya kabiri cya Bayern cyatsinzwe na Jamal Musiala ku munota wa 24 mu gihe icya 3 cyanasoje igice cya mbere cyatsinzwe Leroy Sane ku munota wa 42.

    Bayern Munich yabonye igitego cya 4 ku munota wa 47 cyitsinzwe n'umukinnyi wa Lazio,Acerbi OG mu gihe iyi kipe yo mu Butaliyani yabonye impozamarira ibifashijwemo na Joaquin Correa.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-fc-yahamije-kurangira-kwa-atletico-madrid-mu-gihe-bayern-munich

  • MISS RWANDA 2021:KNC yahisemo gushyigikira umukobwa uvuka ku musaza wamusabiye umugeni[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ufitinema Berline w'imyaka 21 y'amavuko yarangije amasomo ye ya Kaminuza. Ni umwana w'umusaza uri mu basaza basabiye umugeni KNC uzwi mu ndirimbo zirimo 'Heart Desire'.

    Uyu mukobwa ahagarariye Intara y'Amajyaruguru. Ndetse we na bagenzi be, guhera saa sita z'amanywa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 barinjira mu matora yo kuri murandasi (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).

    Mu kiganiro 'Rirarashe' cyo kuri uyu wa Kabiri, KNC yavuze ko ashyigikiye Ufitinema Berline. Ati 'Uyu mwana uramubona, na Mikwege agomba kuba amuzi… Hari mushuti wa Mikwege witwa Muzehe Rindiro sinari nzi ni n'umusaza wansabiye ntabwo nari nziko afite umukobwa uri mu ba Miss.'

    Yavuze ko mu gihe atangiye urugendo rwo gushyigikira uyu mukobwa aza kubaza Se niba ari umukobwa ufite mu mutwe ku buryo natorwa azagira icyo amarira sosiyete.

    Ati 'Nizere ko mu mutwe ari sawa. Kuko niba nshaka kwiyemeza ngo ngiye gushyigikira umwana, agomba kuba mbere na mbere mu mutwe uri 'smart'. Ubwo rero ndabona nimero ye ni nimero 24. Ariko ubwo ndashaka kuza kubaza Muzehe Mikwege ambwire niba uyu mwana asobanutse. Tumuzanye muri 'Muzehe Quiz' ashobora kuyitsinda…Tumubaza nyine twumve ko ari umwana ujijutse, atazaba Miss gusa ngo yibagirwe n'iterambere y'abasaza.'

    Abakobwa 37 batsindiye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bose bamaze guhabwa nimero bazatorerwaho, hagendewe ku nyuguti itangira amazina yabo.

    Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).

    Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y'umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.

    Biteganyijwe ko gutora bizafungwa tariki 6 Werurwe 2021 ku munsi wa Pre-Selection ubwo bazatangazwa 20 ba mbere bazahita bajyanwa mu mwiherero.

    Dore Nimero abakobwa bazatorerwaho:

    1.Akaliza Amanda

    2.Akeza Grace

    3.Akaliza Hope

    4.Dorinema Queen

    5.Gaju Evelyne ahagarariye

    6.Ingabire Esther

    7.Ingabire Grace

    8.Ingabire Honorine

    9.Isaro Rolitha Benitha

    10.Ishimwe Sonia

    11.Kabagema Laila

    12.Kabera Chryssie

    13.Kayirebwa Marie Paul

    14.Kayitare Isheja Morella

    15.Mbanda Godwin Esther

    16.Mugabe Sheilla

    17.Mugabekazi Assouma

    18.Musana Teta Hense

    19.Musango Nathalie

    20.Mutesi Doreen

    21.Muziranenge Divine

    22.Teta Cynthia

    23.Teta Raissa Keza

    24.Ufitinema Berline

    25. Umunyana Divine

    26. Umunyurwa Melisaa

    27.Umutesi Lea

    28.Umutoni Witness

    29.Umutoniwase Sandrine

    30. Umwaliwase Claudette

    31. Umwali Dinah

    32. Uwankusi Nkusi Linda

    33.Uwase Aline

    34.Uwase Kagame Sonia

    35.Uwase Phionah

    36.Uwera Aline

    37. Uwimana Clementine

    KNC umuyobozi wa Radio/TV1 yagaragaje ko ashyigikiye Ufitinema Berline ufite nimero 24 muri Miss Rwanda 2021


    Ufitinema Berline w'imyaka 21 y'amavuko ahagarariye Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2021


    Amazina na Nimero abakorwa bazatorerwaho muri Miss Rwanda 2021

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2021-knc-yahisemo-gushyigikira-umukobwa-uvuka-ku-musaza-wamusabiye

  • Umukecuru w'imyaka 91 yashyingiranwe n'umusaza w'imyaka 73 bari bamaze imyaka 10 bakundana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko urukundo rwa Evelina na Calgent rwatangiye muri 2009 ubwo uyu mukecuru yarwaraga cyane uyu musaza usanzwe ari umuhinzi ashora amafaranga menshi kugira ngo amuvuze.

    Mu myaka 10 bamaze bakundana,uyu musaza w'imyaka 73 yavuze ko yakundaga kumubaza niba bashyingiranwa ariko ngo yabikoraga bose bahaze agasembuye.

    Uyu mukecuru yagize ati 'Yakundaga kuvuga kubyo kurushinga igihe cyose yabaga yanyoye yasinze bigatuma nibaza ubwoko bw'ubwo busaba.'

    Ubukwe bw'aba bombi bwabaye kuwa 22 Mutarama uyu mwaka, ubwo madamu Evelina Meadder-Wilson usanzwe ufite abana 4 bakuru yizihiza isabukuru y'imyaka 91.Bwabereye mu gace k'iwabo ahitwa St Thomas muri Jamaica.

    Uyu mukecuru yavuze ko yangaga kwemera gushyingiranwa n'uyu musaza kubera ko ngo atamubwiraga ko amukunda atasinze ariko ngo abagize umuryango we bamusabye ko yemera ko bashyingiranwa kugira ngo uyu musaza yishime.

    Uyu mukecuru yagize ati 'Uyu n'umugabo wanjye n'umwunganizi wanjye.Iyo ufite imyaka nk'iyi uba ukeneye umwunganizi.'

    Uyu mukecuru niwe wahisemo ko ubu bukwe bwe buba ku munsi we w'amavuko,umukobwa we aramutegura arangije amushakira n'agatimba ndetse n'ibirungo aramutera.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukecuru-w-imyaka-91-yashyingiranwe-n-umusaza-w-imyaka-73-bari-bamaze-imyaka

  • Umuganga yasaze nyuma yo kwanga umugabo wamurihiye amashuri akikundanira n'umwarimu #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'imyaka 25 wari utarahabwa akazi na Leta yamaze kurangiza amashuri atangira gusuzugura uyu mugabo we niko kumusaba ko batandukana buri wese agaca ukwe.

    Musaza wa Juliet witwa Nephan Muuka yavuze ko mushiki we yasaze nyuma y'amezi 8 gusa atandukanye n'uyu mugabo wamurihiye kuva mu mwaka wa 8 kugeza asoje igiforomo muri 2020.

    Uyu musore yavuze ko nyuma gato y'uko ashakanye n'umwarimu,uyu Juliet ngo yatangiye kubona mu nzozi ze uyu wahoze ari umugabo we ari kumwishyuza amakwaca akoreshwa muri Zambia angana na 150,000 yakoresheje amurihira.

    Musaza wa Juliet yagize ati 'Izo nzozi zikomeje kwisubiramo kenshi,mushiki wanjye yatangiye kwiyambura ubusa mu ruhame,atangira no kurya ibisigazwa mu bimoteri.'

    Ibyaha by'abagabo baroga abagore bagasara cyangwa bagapfa babahoye ko babarihiye barangiza kwiga bakabihakana mu gihugu cya Zambia bikomeje kwiyongera kuko mu mwaka ushize,umwarimukazi w'ahitwa Kasama yarasaze nyuma yo kwanga umucuruzi wamurihiye amashuri kugeza arangije kaminuza.

    Ikinyamakuru cya Zambia Observer cyo muri iki gihugu cyatangaje ko muri iki gihugu abagore benshi bakomeje gupfa cyane nyuma yo guhemukira ababateye inkunga mu mishanga yabo.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuganga-yasaze-nyuma-yo-kwanga-umugabo-wamurihiye-amashuri-akikundanira-n

  • Umukobwa w'uburanga wavuzweho gukundana na Neymar yamukuriye inzira ku murima|Yerekana uwo yihebeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo umukobwa w'uburanga witwa Chiara Nasti yatangiye kuvugwaho gukundana na Rutahizamu wa PSG Neymar Jr nyuma yo kugenda akora likes(cyangwa akunda amafoto ye), gusa kuri ubu uyu mukobwa yamaze guhishura umusore barimo gukundana.

    Umukobwa wavuzweho urukundo na Neymar

    Uyu Chiara yashyize iherezo ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora kuba ari mu rukundo na Neymar, nyuma yo kugaragaza ko ameranye neza n'umukunzi we ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Roma, witwa Nicolo Zaniolo.

    Uyu munyamideli yashyize hanze amafoto amugaragaza ku munsi w'abakundana yishimye cyane ari kumwe na Nicolo Zaniolo bakundana.

    Mu minsi ishize Umunyamakuru w'umutaliyani, Alfonso Signorini, yagize ati 'Nta foto n'imwe ya Nasti itarakunzwe cyangwa ngo ishyirweho ikimenyetso cy'umutima na Neymar, ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ahure nawe, gusa kugeza magingo aya ntibirakunda'.

    Bamaze igihe bakundana

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wuburanga-wavuzweho-gukundana-na-neymar-yamukuriye-inzira-ku-murimayerekana-uwo-yihebeye/

  • Intambara z'amoko muri Etiyopiya zirimo gukura ibihumbi by'abantu mu byabo #rwanda #RwOT

    Abantu ibihumbi barimo barahunga intambara z'amoko mu burengerazuba bwa Etiyopiya berekeza muri Sudani. Izi ntambara zirabera ahitwa Metekel, mu ntara ya Benishangul Gumuz. Zatangiye mu 2019. Ariko muri aya mezi ya vuba aha zarushijeho gukara.

    Komisiyo y'igihugu cya Etiyopiya y'uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu bagera kuri 500 bishwe mu mezi atanu ashize. 200 muri bo bishwe mu munsi umwe rukumbi, ku itariki ya 23 y'ukwezi kwa 12 gushize.

    Kubera ubu bwicanyi, ku itariki ya 21 y'ukwa mbere gushize, Leta ya Etiyopiya yafashe icyemezo cyo gushyiraho amategeko yo mu bihe bidasanzwe i Metekel. Naho abantu barenga ibihumbi birindwi bamaze guhungira mu gihugu cya Sudani, nk'uko HCR, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi, ibivuga.

    Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International usobanura ko ubwicanyi bw'i Metekel bushyamiranya abo mu bwoko bwa Gumuz, bwiganje muri ako karere, n'abo mu bwoko bw'Amhara, Oromo na Shinaha.

    Ibi bije mu gihe Etiyopiya na Sudani bafitanye amakimbirane akomeye ku bibazo by'imipaka yabo no ku bibazo by'urugomero rw'amashanyarazi Etiyopiya irimo yubaka ku ruzi rwa Nil Bleu, rwa mbere rugaburira amazi menshi uruzi rwa Nil.

    Nkuko VOA ibitangaza, ibi ngo bitandukanye n'intambara yo mu kwezi kwa 11 gushize mu ntara ya Tigré, yo mu majyaruguru ya Etiyopiya, yatumye abaturage barenga ibihumbi 61 nabo bajya gushakisha ubuhungiro muri Sudani.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/intambara-zamoko-muri-etiyopiya-zirimo-gukura-ibihumbi-byabantu-mu-byabo/