Category: Uncategorized

  • Minisitiri Uwamariya yasabye ibigo gutegura uburyo bwihariye bwagabanya ubucucike mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 23 Gashyantare 2021, ubwo yasuraga Urwunge rw'Amashuri rwa Remera Catholique harebwa uko ingamba zo kwirinda Coronavirus mu mashuri ziri kubahirizwa.

    Mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 19 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika yafashe, harimo ko amashuri yose yaba aya leta n'ayigenga na za kaminuza afungurwa.

    Mu kigo Minisitiri Uwamariya yasuye, habarurwa abanyeshuri 2053 barimo abo mu mashuri abanza n'ayisumbuye kugeza mu mwaka wa Kabiri, hiyongeraho n'abandi bashya bagiye gutangira mu mwaka wa Mbere w'amashuri abanza.

    Yavuze ko ikibazo cy'ubucucike muri iki gihe kigaragara mu myaka ya mbere kurusha mu yindi. Ati 'Mu myaka ya mbere niho dufite ikibazo [cy'ubucucike] kandi na hano mwabibonye, ubwo ni ikibazo cyabayeho tugomba gushakira umuti.'

    Yakomeje ati 'Birasaba ko ikigo cyibitegura neza ariko bakabitegura bibanda ku masomo y'ingenzi kugira ngo abana badasubira inyuma, hanyuma ya masomo ari rusange n'ubundi abana baba biga bakagenda bayiga mu myaka ikurikiyeho.'

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Remera Catholique, Mujawamariya Odette, yavuze ko mu kugabanya ubucucike mu mashuri, ikigo ayobora cyateguye ko abana bazajya biga mu byiciro bibiri bamwe mu gitondo abandi nyuma ya Saa Sita.

    Mu guca ikibazo cy'ubucucike mu mashuri no kugabanya urugendo umwana yakoraga, muri Kamena 2020 hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri 22 505 n'ubwiherero 31 932.

    Gusa kuri ubu amashuri atangiye mu gihe iyubakwa ry'iryo byumba rigeze ku kigero cya 92%, mu gihe hari umubare w'abanyeshuri utangiye umwaka wa mbere usanga abari basanzwe.

    Abana bagaragarije Minisitiri w’Uburezi ibyo bize mu gihe gishize

    Abana bari bakuriye amasomo batarangara kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Abana basubukuye amasomo mu gihe bari bamaze ukwezi batiga

    Abanyeshuri bakurikira amasomo bambaye agapfukamunwa

    Minisitiri w’Uburezi yafashe ingwa yigisha umwanya muto

    Abanyeshuri bari bishimye kongera gusubukura amasomo

    Abanyeshuri bagirwa inama yo kwirinda kugenda mu gikundi ari benshi

    Minisitiri w’Uburezi yabwiye itangazamakuru ko bagiye gukemura ikibazo cy’ubucucike bugaragara mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-uwamariya-yasabye-ibigo-gutegura-uburyo-bwihariye-bwagabanya

  • Umurambo wa Ambasaderi w'Ubutaliyani wiciwe DR Congo wagejejwe i Roma, Hanasobanuwe icyo yakoraga aho yiciwe #rwanda #RwOT

    Umurambo wa ambasaderi w'Ubutaliyani wagejejwe i Roma nyuma y'uko yiciwe hafi y'umujyi wa Goma muri DR Congo ku wa mbere. Hanasobanuwe icyari kimujyanye muri kariya gace yiciwemo.

    Luca Attanasio na Vittorio Lacovacci, umupolisi w'Umutaliyani wamurindaga, n'umushoferi w'Umunyecongo barishwe ubwo abantu bitwaje intwaro bateraga uruhererekane rw'imodoka za UN.

    Indege ya gisirikare y'Ubutaliyani yageze ku kibuga cy'indege cya Ciampino i Roma ivuye i Goma izanye amasanduku abiri yambitswe ibendera ry'Ubutaliyani, yakirwa na Minisitiri w'intebe Mario Draghi.

    Abategetsi muri DR Congo bashinje umutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda wa FDLR kuba ari wo wakoze ubwo bwicanyi. Uyu mutwe wo warabihakanye.

    Ambasaderi yakoraga iki muri ako gace?

    Attanasio wari uhagarariye Ubutaliyani muri DR Congo kuva mu 2017, yari mu rugendo rw'akazi hamwe n'ishami rya UN rishinzwe ibiribwa ku isi PAM/WFP. Yari agiye kureba gahunda yo kugeza ibiribwa ku mashuri muri Rutshuru, nk'uko WFP ibivuga.

    Inshuti ye, Umutaliyani w'inzobere mu by'ibirunga Dario Tedesco, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko bombi bari bafitanye gahunda yo kuzamuka ikirunga cya Nyiragongo nyuma y'urwo rugendo ku wa mbere.

    Pariki ya Virunga ku ruhande rwa DR Congo, ni imwe muri pariki zifite ibibazo by'umutekano mucye muri Africa.

    Tedesco avuga ko ku cyumweru bari basangiye na we ifunguro rya nimugoroba. Ati: 'Yemeraga ibyo yakoraga kandi uru ntirwari rukwiye kuba urugendo rwe rwa nyuma'.

    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/24/umurambo-wa-ambasaderi-wubutaliyani-wiciwe-dr-congo-wagejejwe-i-roma-hanasobanuwe-icyo-yakoraga-aho-yiciwe/

  • Minisitiri Uwamariya yasabye ibigo gutegura uburyo bwihariye bwagabanya ubucucike mu ishuri –

    Yabitangaje ku wa 23 Gashyantare 2021, ubwo yasuraga Urwunge rw’Amashuri rwa Remera Catholique harebwa uko ingamba zo kwirinda Coronavirus mu mashuri ziri kubahirizwa.

    Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 19 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika yafashe, harimo ko amashuri yose yaba aya leta n’ayigenga na za kaminuza afungurwa.

    Mu kigo Minisitiri Uwamariya yasuye, habarurwa abanyeshuri 2053 barimo abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa Kabiri, hiyongeraho n’abandi bashya bagiye gutangira mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza.

    Yavuze ko ikibazo cy’ubucucike muri iki gihe kigaragara mu myaka ya mbere kurusha mu yindi. Ati “Mu myaka ya mbere niho dufite ikibazo [cy’ubucucike] kandi na hano mwabibonye, ubwo ni ikibazo cyabayeho tugomba gushakira umuti.”

    Yakomeje ati “Birasaba ko ikigo cyibitegura neza ariko bakabitegura bibanda ku masomo y’ingenzi kugira ngo abana badasubira inyuma, hanyuma ya masomo ari rusange n’ubundi abana baba biga bakagenda bayiga mu myaka ikurikiyeho.”

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera Catholique, Mujawamariya Odette, yavuze ko mu kugabanya ubucucike mu mashuri, ikigo ayobora cyateguye ko abana bazajya biga mu byiciro bibiri bamwe mu gitondo abandi nyuma ya Saa Sita.

    Mu guca ikibazo cy’ubucucike mu mashuri no kugabanya urugendo umwana yakoraga, muri Kamena 2020 hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932.

    Gusa kuri ubu amashuri atangiye mu gihe iyubakwa ry’iryo byumba rigeze ku kigero cya 92%, mu gihe hari umubare w’abanyeshuri utangiye umwaka wa mbere usanga abari basanzwe.

    Abana bagaragarije Minisitiri w’Uburezi ibyo bize mu gihe gishize

    Abana bari bakuriye amasomo batarangara kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Abana basubukuye amasomo mu gihe bari bamaze ukwezi batiga

    Abanyeshuri bakurikira amasomo bambaye agapfukamunwa

    Minisitiri w’Uburezi yafashe ingwa yigisha umwanya muto

    Abanyeshuri bari bishimye kongera gusubukura amasomo

    Abanyeshuri bagirwa inama yo kwirinda kugenda mu gikundi ari benshi

    Minisitiri w’Uburezi yabwiye itangazamakuru ko bagiye gukemura ikibazo cy’ubucucike bugaragara mu mashuri

  • Umurambo wa Ambasaderi wiciwe DR Congo wagejejwe i Roma, hasobanuwe icyo yakoraga aho yiciwe #rwanda #RwOT

    Umurambo wa Ambasaderi uherutse kwicirwa muri DR Congo wagejejwe i Roma
    Umurambo wa ambasaderi w'Ubutaliyani wagejejwe i Roma nyuma y'uko yiciwe hafi y'umujyi wa Goma muri DR Congo ku wa mbere. Hanasobanuwe icyari kimujyanye muri kariya gace yiciwemo.

    Luca Attanasio na Vittorio Lacovacci, umupolisi w'Umutaliyani wamurindaga, n'umushoferi w'Umunyecongo barishwe ubwo abantu bitwaje intwaro bateraga uruhererekane rw'imodoka za UN.

    Indege ya gisirikare y'Ubutaliyani yageze ku kibuga cy'indege cya Ciampino i Roma ivuye i Goma izanye amasanduku abiri yambitswe ibendera ry'Ubutaliyani, yakirwa na Minisitiri w'intebe Mario Draghi.

    Abategetsi muri DR Congo bashinje umutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda wa FDLR kuba ari wo wakoze ubwo bwicanyi. Uyu mutwe wo warabihakanye.

    Ambasaderi yakoraga iki muri ako gace?

    Attanasio wari uhagarariye Ubutaliyani muri DR Congo kuva mu 2017, yari mu rugendo rw'akazi hamwe n'ishami rya UN rishinzwe ibiribwa ku isi PAM/WFP. Yari agiye kureba gahunda yo kugeza ibiribwa ku mashuri muri Rutshuru, nk'uko WFP ibivuga.

    Inshuti ye, Umutaliyani w'inzobere mu by'ibirunga Dario Tedesco, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko bombi bari bafitanye gahunda yo kuzamuka ikirunga cya Nyiragongo nyuma y'urwo rugendo ku wa mbere.

    Pariki ya Virunga ku ruhande rwa DR Congo, ni imwe muri pariki zifite ibibazo by'umutekano mucye muri Africa.

    Tedesco avuga ko ku cyumweru bari basangiye na we ifunguro rya nimugoroba. Ati: 'Yemeraga ibyo yakoraga kandi uru ntirwari rukwiye kuba urugendo rwe rwa nyuma'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/umurambo-wa-ambasaderi-wiciwe-dr-congo-wagejejwe-i-roma-hasobanuwe-icyo-yakoraga-aho-yiciwe/

  • Nguku uko byagenda ku mubiri wawe ugiye unywa amata arimo ubuki buri gihe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kunywa amata arimo ubuki ni ingenzi ku buzima bw'umuntu ,ndetse bifite akamaro gakomeye.Ubuki bukoreshwa ahanini kubera ubushobozi bufite bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri (Antioxidants), kurwanya bagiteri n'imiyege, ndetse no kurinda ububyimbirwe bw'umubiri. Amata yo akungahaye cyane kuri vitamin n'imyunyungugu y'ingenzi; harimo vitamin A, D naza B zitandukanye ndetse na Calcium.

    Dore akamaro k'uruvange rw'amata n'ubuki ku buzima bw'umuntu mu gihe abikoze buri munsi:

    1.Kurinda gusaza

    Ukwifuriza ibyiza, akwifuriza guhorana amata n'ubuki, icyo biba bivuze; ni ukwifurizanya itoto rihoraho. Uruvange rw'ubuki n'amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto. Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto.

    Amata n'ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka Free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw'umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.

    2.Kurinda no gukomeza uruhu

    Uruvange rw'amata n'ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw'uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto. Hamwe mu hantu hongererwa ubwiza bw'uruhu hazwi nka spa, hari aho uzasanga boga amata n'ubuki mu kongerera uruhu ubwiza.
    Gufasha igogorwa kugenda neza

    Ubuki ni isoko nziza ya prebiotics, ni intungamubiri zifasha ikorwa, ikura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri nziza ziba mu gifu n'amara zigafasha mu igogorwa. Prebiotics zifasha kandi kwiyongera kw'izindi bagiteri; bifidobacteria, ziboneka mu mata, zikaba probiotic. Byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma bagiteri nziza zibasha kubaho no kwiyongera, zigafasha igogorwa kugenda neza.

    3.Kurinda ibibazo byo kubura ibitotsi

    Amata n'ubuki byagiye bikoreshwa kuva cyera nk'umuti urinda gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Iyo bifatiwe hamwe bivanze, byongera aka kamaro ku buryo butangaje. Ubuki buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulin, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko.

    Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira. Mu gihe ufite ibibazo byo kudasinzira neza cg kubura ibitotsi, uru ruvange rw'ubuki n'amata rushobora kugufasha.

    4.Gukomeza amagufa

    Ubuki bufasha mu kwinjiza calcium ihagije mu mubiri, ikaba iboneka cyane mu mata. Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera, no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n'umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.

    Urugero rukwiriye rwa calcium rurinda indwara yo kuvunguka kw'amagufa izwi nka osteoporosis ndetse no kubyimbirwa mu ngingo.

    5.Kongera imbaraga

    Ubuki buzwiho kongera imbaraga, ahanini kubera amasukari y'umwimerere abonekamo. Ikirahuri cy'amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongera imbaraga. Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n'imikorere y'umubiri.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/nguku-uko-byagenda-ku-mubiri-wawe-ugiye-unywa-amata-arimo-ubuki-buri-gihe/

  • Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda –

    Kuva mu 2013 nta muturage wari wemerewe kugura cyangwa kugurisha ubutaka bugenewe ubuhinzi n’ubworozi butageze kuri hegitari imwe. Gusa ibikubiye mu mushinga w’itegeko ry’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka hari ingingo igaragaza ko kuri ubu byemewe. Ni icyemezo abaturage bishimiye cyane.

    Muri uyu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda kandi hagaragaramo impinduka ku bijyanye n’igihe cy’ubukode burambye bw’ubutaka.

    Mu zindi mpinduka zigaragara muri uyu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ni ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubutaka hirindwa gukoreshwa impapuro.

    Indi ngingo ni imicungire y’ubutaka bwa Leta, aho ingamba zigiye gukazwa mu kubucunga ndetse no kububyaza umusaruro bitandukanye n’uko byakorwaga.

    Gutakaza ubutaka nabyo ntibizongera kujya mu nkiko kuko byatwara igihe, ibi bizajya bikorerwa ku mubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka ugiye guhabwa ububasha bwo gufata icyemezo ashingiye kuri raporo za komite z’ubutaka.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye Abadepite ko mu mpinduka ziri muri uyu mushinga w’itegeko, harimo imyaka y’ubukode.

    Ati “Iziyongera ikaba 99 ivuye kuri 20 yatangwaga ku butaka bwagenewe guturamo cyangwa 30 ku butaka bwagenewe ibikorwa by’inganda. Igabanya ry’ubutaka bw’ubuhinzi, ubw’ubworozi n’amashyamba ryari ribujijwe iyo iryo gabanya rituma ubutaka busigaye bugira ubuso buri munsi ya hegitari imwe, uyu mushinga w’itegeko uteganya ko iri gabanya ryemewe.”

    Dr Mujawamariya yasobanuriye Abadepite ko ubutaka bwose bwa Leta habariwemo n’ubukoreshwa n’inzego z’ibanze, buzajya bucungwa na Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano, ikaba ari yo ibwandikwaho. Izindi nzego za Leta n’iz’ibanze zemererwe kubukoresha aho kuba ubwazo nkuko byari bimeze.

    Ushingiye ku butaka igihugu gifite, 51,5 % bugenewe ibikorwa by’ubuhinzi, amashyamba agenewe 32%, ibikorwaremezo n’imijyi muri rusange bigenewe 15,1% mu gihe amazi n’ibishanga bikomye ari 8,5% by’ubuso bw’u Rwanda bungana na kilometero 26.338.

    Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yayoboye Inteko Rusange yemerejwemo ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda

  • U Rwanda rwashimiwe aho rugeze imyiteguro y’inama ya CHOGM –

    Iyi Nama isanzwe iba nyuma ya buri myaka ibiri, izaba muri uyu mwaka nyuma y’uko yimuwe mu mwaka ushize bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Mu gihe habura amezi atarenze ane mbere y’uko Inama iba, inzego zitandukanye zikomeje gukurikirana aho igihugu kigeze cyitegura iyi Nama.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro muri Commonwealth, Luis G Franceschi, yavuze ko imyiteguro ikomeje kugenda neza.

    Yagize ati “uyu munsi twasuye site zizaberaho CHOGM 2021. Twishimiye cyane n’uburyo imyiteguro iri kugenda ndetse twishimiye kubona u Rwanda na Afurika bikomeza imyiteguro”.

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abahagarariye ibihugu bigize Commonwealth, igaruka ku myiteguro u Rwanda rumaze gukora mu gihe iyi Nama yegereje.

    Mbere y’uko ino Nama y’abakuru b’ibihugu iterana, hateganyijwe Inama z’urubyiruko, abagore, imiryango itegamiye kuri Leta, ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Iyi Nama izatangira ku wa 21 Kanama, ikaba ari Inama ya 26 y’uyu Muryango wa 26 kuva yaterana bwa mbere.

    Iyi Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    U Rwanda rwasobanuriye ibindi bihugu aho rugeze imyiteguro ya Commonwealth

    Ibikorwaremezo birimo KCC birateguye

    Imyiteguro irarimbanyije mu mahoteli

    Itsinda rya Commonwealth ryanyuzwe n’aho u Rwanda rugeze rwitegura

  • Ange Kagame yifurije Cyomoro isabukuru nziza, Gatabazi ati 'Hasigaye kutwereka ibirori' #rwanda #RwOT

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Ingabire Kagame, yashyizeho ifoto ari kumwe n’umuvandimwe we Yvan Cyomoro Kagame amwifuriza isabukuru.

    Yagize ati 'Isabukuru nziza y’imyaka 30 muyobozi w’abavandimwe bacu. Urakoze gukomeza kutubera imbere. Turagukunda.'

    Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abasanzwe bakurikira Ange Kagame, bagiye bamufasha kwifuriza isabukuru nziza umuvandimwe we.

    Mu bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa, harimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na we wifurije isabukuru nziza Yvan Cyomoro.

    Gatabazi yagize ati 'Isabukuru nziza nshuti Ivan, ahasigaye ni ukutwereka ibirori birumvikana Covid19 nigenza make.'

    Yvan Cyomoro Kagame ni impfura ya Perezida Paul Kagame naho Ange Kagame akaba amukurikira akaba ari ubuheta bwa Perezida.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ange-Kagame-yifurije-Cyomoro-isabukuru-nziza-Gatabazi-ati-Hasigaye-kutwereka-ibirori

  • Ifaranga ryubahwe! Nta muntu wanga umuntu ufite ikofi – Young Grace uri mu rukundo rushya #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi, Abayizera Grace uzwi nka Young Grace avuga ko ubundi nta kigereranyo cyakabayeho hagati y’amafaranga n’urukundo kuko ifaranga ari byose ndetse nta muntu wakanga uyafite ngo asanze umukunda nta kintu ariho.

    Young Grace uherutse gushimnagira ko ari mu rukundo rushya, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko umuntu ufite amafaranga utamugereranya n’utayafite ngo afite urukundo gusa.

    Ati'njyewe ukuntu mbyumva, urukundo ni rwiza pe, ariko na none baguhitishijemo bagashyira hariya umuntu ugukunda 100% udafite akantu bakaguhitishamo n’ugukunda ufite akantu wowe wajya he koko? Burya nta muntu wanga umuntu ufite ikofi, ikofi yubahwe, burya ubwiza bw’umugabo ni ikofi.'

    Young Grace nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we, Rwabuhihi Hubert banabyaranye umwana w’umukobwa Diamante, aherutse kwerura ko ari mu rukundo.

    Hari tariki ya 14 Gashyantare 2021 ku munsi w’abakundanye nibwo yasangije abakunzi be amashusho y’impano yahawe n’umukunzi we mushya.

    Akaba yaririnze gutangaza amazina ye cyangwa igihe bamaranye aho yavuze ko azabitangaza igihe kigeze, ni mu gihe abona hakiri kare.

    Young Grace aherutse gusohora indirimbo nshya yise 'Umukire’ aba agaruka ku mukobwa wikundiye umusore ufite amafaranga akanga undi bakuranye w’umukene amuziza ko nta mafaranga afite.

    Young Grace ngo kigereranyo cy’urukundo n’amafaranga abona cyagakwiye kubaho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ifaranga-ryubahwe-nta-muntu-wanga-umuntu-ufite-ikofi-young-grace-uri-mu-rukundo-rushya