Category: Uncategorized

  • Abitegura gukora ibizamini bya Leta muri Kigali bagiye kujya biga no mu mpera z'icyumweru – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Uwamariya yabigarutseho ku wa 23 Gashyantare ubwo yari mu igenzura ryo kureba uko gahunda yo kwirinda COVID-19 iri kubahirizwa mu mashuri n'ishusho y'uko ishusho ry'itangira ry'amashuri yo muri kigali bihagaze.

    Agaruka ku bijyanye n'uko ingengabihe y'amasomo iteye y'abanyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n'abiga mu Ntara , Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko bigoye kuba abiga mu bigo byo mu Ntara ingengabihe y'amasomo yabo yajyana n'abo mu Mujyi wa Kigali kuko bo bakomeje amasomo ariko yizeza ko bizitabwaho.

    Ati 'Ku bana biga mu Mujyi wa Kigali turaza kubongerera amasaha yo kwiga kandi n'umunsi wa Gatandatu turashaka kuwufata, turashaka kongera amasaha yo kwiga.”

    Yavuze ko bagiye kwibanda cyane ku banyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta.

    Ati 'Buriya abantu tuzibandaho ni abazakora ibizamini bya Leta. Buriya bo bazahabwa uburyo budasanzwe kugira ngo bitegure, ariko impungenge zo kuba barasubiye inyuma kubera igihe bamaze zirahari ndetse natwe biraduhangayikishije ariko na mbere y'uko bakora ibizamini bya Leta, tuzabanza turebe ngo bageze he ku buryo no mu byiciro bikuriyeho dushobora kuzagenda twongeramo amasomo bashobora kuba batarize muri ya minsi.'

    Abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze ukwezi kurenga batari kwiga kubera umubare w'abandura COVID-19 wari ukomeje kwiyongera muri Kigali.

    Ingengabihe ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko abasoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bagiye kujya biga no mu mpera z’icyumeru

    MINEDUC yavuze ko amasomo agiye kwihutishwa kugira ngo abanyeshuri bazabashe gutsinda ikizamini cya Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abitegura-gukora-ibizamini-bya-leta-bagiye-kujya-biga-no-mu-mpera-z

  • Uburyo Shisha Kibondo yahinduye ubuzima bw'ababyeyi batwite, ikagoboka abana bayihabwa – #rwanda #RwOT

    Ni ifu ihabwa ababyeyi batwite n'abafite abana bakiri bato bakomoka mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'ubudehe mu rwego rwo kubafasha mu kubarinda igwingira ry'abana babo bagakura neza. Iyi fu itangwa ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda ku nkunga ya Banki y'Isi.

    Shisha Kibondo iba iri mu ishashi y'umuhondo n'iy'icyatsi. Iri mu ishashi y'umuhondo ihabwa umubyeyi utwite kuva ku kwezi kwa mbere kugeza amezi icyenda arangiye, agakomeza kuyifata kugeza umwana we yujuje amezi atandatu.

    Nyuma y'amezi atandatu umubyeyi arahindurirwa agahabwa iba iri ishahi y'icyatsi ihabwa umwana ufite amezi atandatu kugeza ku mwana ufite amezi 23 ariko uko umwana agenda akura bagenda bongera ibishahsi ahabwa mu kwezi.

    IGIHE yasuye bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyabihu birahira uburyo iyi fu yatumye babyara abana bafite ibiro byinshi ndetse n'aba babyeyi ibiro byabo bikiyongera kubera kunywa igikoma cya Shisha Kibondo.

    Nzayituriki Béatrice uturuka mu Mudugudu wa Gasizi mu Kagari ka Basumba mu Murenge wa Bigogwe, ni umubyeyi ufite abana babiri ndetse akanaba atwite inda y'umwana wa gatatu.

    Yavuze ko agereranyije ku bana be uwanyweye igikoma kirimo Shisha Kibondo n'utarakinyweye ngo harimo itandukaniro rigaragara.

    Ati ' Umwana wanyweye Shisha Kibondo akura neza atarwaragurika, ibiro bye biriyongera cyane buri uko ugiye gupimisha usanga ibiro bye byiyongera cyane kuko aba babona intungamubiri zihagije ariko umwana utarayinyweye ntabwo ibiro bye byiyongera. Ikindi hari ubwo usanga anarwaragurika cyane.'

    Niyonsaba utuye mu Kagari ka Basumba yavuze ko yatangiye gufata ifu ya Shisha Kibondo kuva ku kwezi kwa mbere ubwo yamenyaga ko atwite none ubu ngo atwite inda y'amezi umunani.

    Yagize ati 'Ni ifu irenze izindi fu dusanzwe tunywa. Nkanjye urebye ibiro nari mfite sibyo nkifite. Mbere nari mfite ibiro 55 none ubu mfite ibiro 65, ikindi umwana ntwite numva nta kibazo ameze neza, Shisha Kibondo ndayifata nkayivanga n'izindi fu ku buryo intungamubiri ziyongera.'

    Niyonsaba yakomeje avuga ko ku mwana atwite yizeye neza ko azavuka ameze neza bitewe nuko yakurikije inama za muganga kandi akanywa igikoma cyiza kirimo intungamubiri.

    Yavuze ko ku mubyeyi ugikerensa gufata iyi fu aba ari kwihemukira ndetse anahemukira abana be.

    Uwiringiyimana Rachel na we utuye mu Kagari ka Basumba, avuga ko we yiyongereyeho ibiro 15 nyuma yo kunywa igikoma kirimo Shisha Kibondo.

    Ati ' Iyi fu iyo uyinywa ntabwo ubura amashereka. Umwana wanjye imikurire ye iri kugenda neza cyane buri uko ngiye gukingiza nsanga yiyongereyeho ikiro kimwe n'amagarama 800 kubera ko nywa Shisha Kibondo, ku muntu uyifata akayigurisha birigaragaza iyo tuje gukingiza no kubapimisha usanga ibiro by'abana babo biri hasi.'

    Hari abari baranze kuyifata bamenye ibanga

    Iradukunda Vestine ufite imyaka 24 y'amavuko yavuze ko yari yarapinze iyi fu ya Shisha Kibondo yajyana umwana we kumupimisha agasanga ibiro bye bitava aho biri nyamara abo bangana bo biyongera ibiro.

    Ati ' Narazaga bapima bagasanga afite ibiro icyenda bitiyongera nyuma ntangira kuyifata neza nyuma y'amezi make umwana wanjye yahise yiyongera ibiro. Mu mezi atanu nyifashe umwana wanjye yavuye ku biro icyenda ubu afite ibiro 12 .'

    Umujyanama w'ubuzima mu kigo Nderabuzima cya Kora, Bizimana Ange Patrice yavuze ko buri mubyeyi ugiye guhabwa Shisha Kibondo yigishwa uburyo azajya ayinywa cyangwa akayiha umwana akurikije imyaka afite.

    Ati ' Nko ku mwana kuva ku mezi atandatu kugera ku mezi umunani aba afite agakombe ke, kuva ku mezi icyenda kugera ku mezi 11 nawe aba afite agakombe ke, noneho no kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 nawe aba afite igikombe cye, ku mubyeyi utwite nawe yerekwa igikombe azajya akoresha mu rwego rwo gutuma abona intungamubiri zihagije zinagera ku mwana atwite.'

    Buri mubyeyi utwite nibura afata ibishahi bine by'umughondo, uwonsa na we afata ibishahsi bine. Ku mubyeyi ufite umwana w'amezi atandatu kugera ku munani afata ibishahi bibiri, ufite umwana ufite amezi icyenda kugera kuri 11 afata ibishashi bine, kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 afata ibishahsi bitanu.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima mu Karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre yavuze ko ifu ya Shisha Kibondo yaje ikenewe cyane ngo kuko abayifata akenshi usanga abana babo bakurana neza nta kugwingira.

    Yavuze ko mu myaka yashize 59% by'abana bo muri aka Karere bari bagwingiye ariko ngo bafatanyije n'abajyanama b'ubuzima kuri ubu mu isuzuma baherutse kwikorera basanze abana bagwingiye bageze kuri 46,2%

    Ati ' Inaha twongereye ubukangurambaga mu kwigisha ababyeyi uko baha umwana indyo yuzuye. Ku bufatanye n'abajyanama b'ubuzima twigishije ababyeyi uko baha abana babo igikoma kirimo Shisha Kibondo neza, abayifataga bariyongereye cyane kuburyo ubu twifuza ko n'iriya mibare ikomeza kugabanuka.'

    Kuri ubu mu Karere ka Nyabihu abafata ifu ya Shisha Kibondo barenga 6000 bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri by'Ubudehe.

    U Rwanda rwiyemeje kugabanya igwingira rikava kuri 33% ririho kuri ubu rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024.

    Nzayituriki avuga ko ibiro bye biyongereye cyane nyuma yo kunywa igikoma kirimo shisha kibondo

    Bizimana Ange Patrice umujyanama w’ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Kora giherereye mu Karere ka Nyabihu avuga ko Shisha Kibondo yafashije cyane ababyeyi n’abana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-shisha-kibondo-yahinduye-ubuzima-bw-ababyeyi-batwite-ikagoboka-abana

  • Icuruzwa ry’abantu mu Rwanda ryaragabanyutse mu mwaka wa 2020 –

    Nko mu mwaka ushize, imibare y’abafitiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu Rwanda yageze ku bantu 33, bavuye ku bantu 98 bari babifatiwemo mu mwaka wari wabanje, nabo bari bavuye ku bantu 49 mu mwaka wa 2018.

    Iri gabanuka rishingiye ku ifungwa ry’imipaka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ariko nanone ryanatewe n’uko u Rwanda n’ubundi rudasanzwe ari indiri y’ubucuruzi bw’abantu, ahubwo usanga abenshi mu bantu bacuruzwa mu Rwanda baba bahanyujijwe gusa bavuye mu bihugu by’abaturanyi, ariko badakomotse imbere mu gihugu, nk’uko byagaragajwe na raporo yakozwe na Never Again Rwanda.

    Iri gabanuka ryaratunguranye muri rusange, kuko Umuryango w’Abibumbye wari watanze umuburo uvuga ko ingaruka zizaterwa n’icyorezo cya Covid-19 zizatuma abantu barushaho kujya mu bukene, bityo abenshi bakarushaho kwishora mu bikorwa byo kugurisha abantu babashukisha kubahesha akazi mu bihugu biteye imbere.

    Imibare igaragaza ko ubucuruzi bukorerwa abagore buza ku isonga, aho bungana na 77.68%. Arabie Saoudite ni cyo gihugu cyakira abantu benshi bacuruzwa bavuye mu Rwanda, bangana na 38.55%, kigakurikirwa na Uganda yakira abantu 37.35% mu gihe Kenya iza ku mwanya wa gatatu yakira abantu 7,23%.

    U Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zigamije gukumira ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, birimo gushyiraho itegeko rihana ibyo byaha, gutoza inzego zirimo iz’umutekano ku miterere y’ibyaha byo kugurisha abantu n’ibindi byambukiranya imipaka ndetse no gukora ubukangura bugamije kwamagana ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

    Ubucuruzi bw’abantu bwaragabanutse mu Rwanda bitewe n’ifungwa ry’imipaka

  • Kamonyi-Rugalika: Umugabo yapfuye by'amayobera nyuma yo gutema mu bitugu mugenzi we n'umupanga #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'umurenge wa Rugalika buvuga ko bwagowe no kumenya uburyo umugabo yatemye undi n'umupanga, hagapfa uwatemye naho uwatemwe akaba yajyanywe kwa muganga. Ni nyuma y'imirwano bivugwa ko yabaye ahagana ku i saa mbiri z'ijoro kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi.

    Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika yabwiye intyoza.com ko iby'uru rupfu ari amayobera. Ati' Ubundi barwanaga ariko nyine haje gupfa utatemwe, niyo mpamvu byatugoye cyane kumenya ibyo aribyo n'ubu nta kintu turabasha kumenya mu buryo bufatika'.

    Gitifu Umugiraneza, avuga ko aba bagabo ngo batangiye barwanira ahitwa muri Nzagwe, ariko uwapfuye akaza kugwa mu Mudugudu wa Remera hose ho mu kagari ka Nyarubuye. Avuga ko ku makuru bahawe n'abaturage ari uko muri uku kurwana ngo uyu Onesphore yaje gukubita umuhoro Tuyishimire mu bitugu, waje kujyanwa kwa muganga, mu gihe undi yaguye kugasozi.

    Akomeza avuga ko mu gutabara, hihutiwe kujyanwa kwa muganga uwo byagaragaraga ko akeneye ubutabazi bwihuse kuko yari yatemwe, mu gihe undi ngo yabonekaga nk'ukomeye. Avuga Ko batazi ngo ni iki cyabaye, ko iperereza ryatangiye ngo babashe kumenya ukuri.

    Avuga ko ahantu barwaniye ari ahantu mugakombe, ko hatabaye abaturage benshi ariko bagasanga uyu Onesphore yamaze gutemwa, bahita bamufata ngo bamujyane kwa muganga, banasaba uwari umaze kumutema kujya kumuvuza ariko ngo bageze mu nzira uyu watemye avuga ko yumva we ananiwe, aricara, araryama, araruka birangira atarenze aho yicaye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-rugalika-umugabo-yapfuye-byamayobera-nyuma-yo-gutema-mu-bitugu-mugenzi-we-numupanga/

  • Kwimenya no kumenya uwo mwashakanye, intwaro yo gutsinda amakimbirane(2) #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe intandaro yo gusenyuka kw’ingo ni amakimbirane hagati y’abashakanye. Mubyukuri nta rugo rudakimbirana, ariko iyo abarwubatse bombi baziranye ku miterere yabo, bibafasha gukemura ikibazo cyose bashobora kugirana bityo ugasanga umunezero utashye iwabo. Mu gice cya 1 twarebeye hamwe imiterere y’abantu bitwa sanguine ndetse na Chorelique. Uyu munsi turarebera hamwe abitwa Melancholic n’abitwa Phlegmatic.

    Melancholic

    Hari ibintu by’ingenzi ukwiye kumenya kuri uyu muntu: Melancholic ni umuntu ugira analyse cyane, ibintu byose biri ngombwa n’ibitari ngombwa abitekerezaho cyane. Nk’uko twabonye ko Chorelique ari umuntu wirebaho gusa akumva yihagije, Melancholic we ni umuntu ukunda kwitangira abandi kuburyo yakwemera akanapfa.

    Aba melancholic bakunze kugira impano zitangaje ugasanga ni abahanzi, abanditsi b’ibitabo, bakunda gusoma, gushushanya, abavumbuzi, ndetse bivugwa ko bavamo abantu bihebeye Imana. Bakunda ibintu bikoze neza bidafite inenge. Ni abantu bakorwaho cyane mu marangamutima yabo.

    Reka turebere hamwe imbaraga zabo

    Ni abantu baba ari abizerwa nibo bantu bavamo incuti nziza cyane. Mu by’umwuka, ni abantu bihebera Imana kuko ntibibagora kuba bonyine, kwitindamo ndetse batekeereza ku kintu bakagitindaho kandi bahora bibaza niba babanye neza n’Imana. Kuko bitanga ntacyo bibatwara gusenga igihe kirekire, kandi biramworohera kwizera kuko we ntiyiyizera. Ni abantu batega amatwi (good listeners) kuko baha agaciro amarangamutima kandi n’iyo yaba abangamiwe yabokora kuko akunda kwitangira abandi.

    Intege nke zabo

    Ntibagira incuti nyinshi kuko bibagora kugira incuti bitewe n’uko bashidikanya kuruta ibindi. Kuko ari abantu bakorwaho cyane, ni abantu batinda kwibabarira, ntibajya bakira amakosa yabo kuko baba bashaka kuba nta nenge bityo iyo bakosheje ntibibabarira. Ni abantu b’imbere bitindaho ntibasohora amarangamutima, ibyo bituma bagwa mu mwijima w’agahinda gakabije (depression).Usanga ahahise habo harabafashe bugwate.

    Muri Bibiliya bavuga ko Mose na Eliya bari aba melancholic. Wibuke Eliya yageze aho yisabira ko bamwica kuko aba ni abantu bagwa mu gahinda gakabije vuba kandi na Mose ni uko yari ameze. Ni abantu bashidikanya cyane kuburyo n’iyo umubwiye ngo uramukunda abishidikanyaho, washaka kumwegera akabishidikanyaho. Bagira ingorane yo kutamenya gufata umwanzuro vuba kuko baba bagishidikanya. Ntibiyizera niyo mpamvu baba bakeneye kugira abandi biyegamizaho kugira ngo bagire icyo bakora. Bakenera gukundwa kuko bagira intege nke zo kwiyizera.

    Phlegmatic

    Imbaraga zabo

    Ni abantu badateza ibibazo mu muryango mugari, ni abantu usanga bacecetse mubyukuri ni abantu beza.Akora ibintu mu buryo bwisubiramo, niba avuze ngo ngera ku kazi saa mbili ngataha saa kumi ni ibyo. Ni abanyabwoba batinya kugaragaza amarangamutima yabo, inyuma ubona ntacyo bibabwiye ariko imbere amarangamutima yabo akorwaho.

    Ni umuntu uzi gushima ibyakozwe neza, bazi kwishimira ibyiza byagezweho. Ntibavuga menshi, ubaye uvuga menshi bakureka ukisanzura. Ushaka kuyobora ubikora ntacyo bibatwaye. Ntibakunda amakimbirane. Icyo mwemeranijwe aragikora kandi neza.

    Intege nke zabo

    Ntacyo bica nta cyo bakiza, nta rwenya bagira n’iyo basubiyemo inkuru yavuzwe uba wumva ibishye. Ni abantu badafite imbaraga mu bijyanye na communication cyangwa ibiganiro. Ku bijyanye n’umutungo, ubona ubuzima ntacyo bubabwiye, akunda ibintu bidahinduka ntumusabe kwiyemeza cyangwa kwirengera ingaruka, ntibakunda ibintu bigoranye. Ntago bakunda kwiha intego ngo usange bafite inzozi bashaka kuzageraho. Ntabwo usanga benshi ari abakire kuko usanga badakunda guhindura akazi cyangwa ngo basabe ibirenze. Ni abanebwe.

    Ku bijyanye n’igitsina usanga badashishikariye imibonano mpuzabitsina. Kubera ubwoba, ntibakunda gutera iya mbere ngo bakore ikintu ahubwo baritinya, iyo urebeye inyuma ntububona ariko imbere aba ari umunyabwoba. Ntibakunda gufata ibyemezo mu muryango no muburere bw’abana nta ruhare runini babigiramo. Mu by’umwuka ubona ntacyo bimubwiye kandi kuyobora biramugora.

    Ku bijyanye n’imitere y’abantu twabonye Melancholic ni umuntu wahimba cg wavumbura ikintu, hanyuma umu cholelic yakiyobora, umusanguine yagikorera marketing (yakimenyekanisha kikagurwa) naho flegmatic yakigura.
    Mubyukuri kuvuga ku miterere y’abantu bigamije kwimenya imbaraga ndetse n’intage nke zawe hanyuma ukamenya uko wakwitwara ku wo mwashakanye kugira ngo mubashe kubana mu mahoro. Iyo umaze kumenya imiterere y’uwo mubana biguha imbaraga zo kumenya uko umutwara ndetse no kwihanganira intege nke ze.

    Source: Agakiza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kwimenya-no-kumenya-uwo-mwashakanye-intwaro-yo-gutsinda-amakimbirane-2.html

  • U Bufaransa bwasabwe kugendera ku bimenyetso bishya mu iperereza ku bayobozi babwo bashinjwa uruhare muri Jenoside –

    Iyi baruwa yabonywe n’Ibirio Ntaramakuru by’Abafaransa AFP kuwa 23 Gashyantare 2020, yanditswe n’abanyamategeko b’Umuryango uharanira ubutabera kuri Jenoside, Survie n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batandatu.

    Muri iyi baruwa aba banyamategeko bashingiye ku nyandiko simusiga igaragaza ubufasha bwa Leta y’u Bufaransa mu mugambi wo gucikisha abajenosideri iherutse guhishyirwa hanze. Basabye abacamanza bashinzwe gukurikirana dosiye y’uruhare rw’abari muri ‘Opération Turquoise’ mu bwicanyi bwakorewe Abanya-Bisesero mu mpera za Kamena 1994, kongera kubura iperereza ku ruhare rw’abayobozi bakuru b’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    By’umwihariko aba banyamategeko basabye ko iri perereza ryakorwa habazwa uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu 1994, Alain Juppé na Bernard Emié wari umujyanama we muri icyo gihe ariko kuri ubu akaba ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu, DGSE.

    Muri iyi baruwa aba banyamategeko ba Survie, barimo Eric Plouvier, Olivier Foks, Laure Heinich, Karine Bourdie, Patrick Baudoin na Michel Tubiana bavuga ko iyi nyandiko iherutse kuboneka “ari ikimenyetso gishya mu buryo budashidikanywaho gishobora kongera kubura iperereza.”

    Aba banyamategeko bavuka ko iyi nyandiko ikubiyemo ibintu byatuma abari abayobozi b’u Bufaransa bongera kugukurikiranwa ku ruhare rwabo muri Jenoside ngo “cyane ko igaragaza ubufasha bwatanzwe n’abayobozi bakomeye b’u Bufaransa ku b’u Rwanda.” Muri iyi baruwa, aba banyamategeko basaba ko kandi iri perereza ryakorwa habazwa na Yannick Gérard, wari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

    Harimo iki cyatuma abayobozi b’u Bufaransa bakurikiranwa?

    Muri uku kwezi kwa Gashyantare nibwo ikinyamakuru Mediapart cyabonye inyandiko zishimangira ko ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda nyuma ya Jenoside zafashije abajenosideri gutoroka bagahungira mu mashyamba ya Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyo nyandiko yasinyweho na Bernard Emié yabonywe n’Umushakashatsi w’Umufaransa, François Graner akaba n’umwe mu bagize Umuryango Survie. Iyo nyandiko y’ibanga yo ku wa 15 Nyakanga 1994 ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yayoborwaga na Alain Juppé yohererejwe uwari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Yannick Gérard.

    Ambasaderi Gérard yari yamaze kwandikira Guverinoma y’u Bufaransa asaba amabwiriza agomba kubahirizwa kugira ngo hatabwe muri yombi abayobozi ‘bagize uruhare rukomeye muri Jenoside.’

    Muri télégramme yo ku wa 15 Nyakanga, yanditswe igenerwa “Yannick Gérard” wenyine, Ibiro bya Minisitiri Juppé byategetse ko abajenosideri binyuze ‘mu bushake bwacu bava’ mu gace kagenzurwa n’Ingabo z’u Bufaransa.

    Ubwo butumwa bwasaga n’ububurira Ambasaderi Gérard kutivanga we ubwe mu bibazo by’abajenosideri. Iyo télégramme yari ifite umutwe usaba uwabugenewe ‘gutanga ubutumwa bwacu ariko mu buryo buziguye’.

    Igira iti “Ku rundi ruhande, ushobora gukoresha inzira zose zishoboka ukananyura mu Banyafurika muziranye, kugira ngo udahita wivamo.’’

    “Uzashimangire ko umuryango mpuzamahanga ndetse by’umwihariko Loni izagena mu gihe cya vuba, ikigomba gukurikiraho ku birebana n’aba bayobozi.’’

    Nguko uko abajenosideri bafashijwe gutorokera muri RDC, mu buryo bwari bwateguwe neza mu kuyobya uburari ku ruhare rw’u Bufaransa muri icyo gikorwa.

    Uruhare rwa Alain Juppé muri Jenoside

    Abari abayobozi b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kuyitegura, kuyikora cyangwa mu bufash, ukunze kugaruka kenshi cyane ni Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu kuva mu 1993 kugeza 1995, aba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza 1997.

    Mu nyandiko, Umwanditsi akaba n’umusesenguzi ku mateka ya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yashyize hanze mu 2016, mu buryo bwagutse yagaragaje uruhare rwa Juppé muri Jenoside.

    Dr Bizimana yavuze ko kuwa 5 Mata 1994 iminsi ibiri mbere y’intangiro ya Jenoside, mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, dipolomasi y’u Bufaransa iyobowe na Alain Juppé yashigikiye ibyasabwaga n’ishyaka rya CDR (Coalition pour la défense de la République), ko yashyirwa muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe amasezerano ya Arusha atabiteganyaga.

    Yakomeje agira ati ‘‘Gushyigikira ubuhezanguni bushingiye ku moko bwa CDR kwari ugushimangira ingengabitekerezo yayo ya Jenoside.”

    Ku itariki 8 Mata 1994 nabwo ngo Alain Juppé yayoboye inama yahuje za minisiteri zinyuranye, ari naho yafatiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bamanukira mu mitaka n’ingabo zidasanzwe.

    Icyo gihe ngo yaniyemeje kubikora mu ibanga, atamenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Akanama gashinzwe Umutekano. Ni ‘Opeation Amaryllis’ ifatwa nk’iyafashije u Bufaransa kugeza intwaro i Kigali, zari zigenewe ingabo zari zatangiye gukora Jenoside ku mugaragaro.’

    Kuwa 21 Mata 1994, mu biganiro byaberaga mu Muryango w’Abibumbye mu kureba inyito ikwiye ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda, Ambasaderi w’u Bufaransa Jean-Bernard Mérimée, ku mabwiriza ya Alain Juppé, ngo yakoze ibishoboka ngo Akanama k’Umutekano kadakoresha ijambo ‘Jenoside’.

    Dr. Bizimana avuga ko kutemera iyo nyito byatumye Akanama Gashinzwe Umutekano ku Isi kadafata ingamba zo kurengera abasivili b’inzirakarengane bicwaga mu Rwanda.

    Kuwa 27 Mata 1994, Alain Juppé yakiriye intumwa za guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ‘‘rigizwe n’abahezanguni ruharwa, Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka.’’

    Uretse mu gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside, muri iyi nyandiko Dr Bizimana agaragaza ko uruhare rw’uyu mugabo rwakomeje no kwigaragaragaza mu gihe cya Opération Turquoise ngo kuko yatanze itegeko ryo kurinda abagize guverinoma y’inzibacyuho, bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

    Mu barinzwe cyane harimo Perezida Théodore Sindikubwabo, wari mu gace kagenzurwaga n’Ingabo z’u Bufaransa hafi y’Umupaka w’iyari Zaïre. Yaje guhungira muri icyo gihugu muri Nyakanga 1994, afashijwe n’Ingabo z’u Bufaransa.

    Abanyamategeko b’Umuryango, Survie n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bandikiye abacamanza bo mu Bufaransa babasaba kubura iperereza ku ruhare rw’abayobozi bakuru b’u Bufaransa muri Jenoside na Alain Juppé akabazwa

    Uretse abayobozi b’u Bufaransa hari n’abasirikare babwo bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Hari urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside

  • Abitegura gukora ibizamini bya Leta muri Kigali bagiye kujya biga no mu mpera z’icyumweru –

    Ibi Minisitiri Uwamariya yabigarutseho ku wa 23 Gashyantare ubwo yari mu igenzura ryo kureba uko gahunda yo kwirinda COVID-19 iri kubahirizwa mu mashuri n’ishusho y’uko ishusho ry’itangira ry’amashuri yo muri kigali bihagaze.

    Agaruka ku bijyanye n’uko ingengabihe y’amasomo iteye y’abanyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’abiga mu Ntara , Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko bigoye kuba abiga mu bigo byo mu Ntara ingengabihe y’amasomo yabo yajyana n’abo mu Mujyi wa Kigali kuko bo bakomeje amasomo ariko yizeza ko bizitabwaho.

    Ati “Ku bana biga mu Mujyi wa Kigali turaza kubongerera amasaha yo kwiga kandi n’umunsi wa Gatandatu turashaka kuwufata, turashaka kongera amasaha yo kwiga.”

    Yavuze ko bagiye kwibanda cyane ku banyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta.

    Ati “Buriya abantu tuzibandaho ni abazakora ibizamini bya Leta. Buriya bo bazahabwa uburyo budasanzwe kugira ngo bitegure, ariko impungenge zo kuba barasubiye inyuma kubera igihe bamaze zirahari ndetse natwe biraduhangayikishije ariko na mbere y’uko bakora ibizamini bya Leta, tuzabanza turebe ngo bageze he ku buryo no mu byiciro bikuriyeho dushobora kuzagenda twongeramo amasomo bashobora kuba batarize muri ya minsi.”

    Abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze ukwezi kurenga batari kwiga kubera umubare w’abandura COVID-19 wari ukomeje kwiyongera muri Kigali.

    Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abasoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bagiye kujya biga no mu mpera z’icyumeru

    MINEDUC yavuze ko amasomo agiye kwihutishwa kugira ngo abanyeshuri bazabashe gutsinda ikizamini cya Leta

  • Uburyo Shisha Kibondo yahinduye ubuzima bw’ababyeyi batwite, ikagoboka abana bayihabwa –

    Ni ifu ihabwa ababyeyi batwite n’abafite abana bakiri bato bakomoka mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe mu rwego rwo kubafasha mu kubarinda igwingira ry’abana babo bagakura neza. Iyi fu itangwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi.

    Shisha Kibondo iba iri mu ishashi y’umuhondo n’iy’icyatsi. Iri mu ishashi y’umuhondo ihabwa umubyeyi utwite kuva ku kwezi kwa mbere kugeza amezi icyenda arangiye, agakomeza kuyifata kugeza umwana we yujuje amezi atandatu.

    Nyuma y’amezi atandatu umubyeyi arahindurirwa agahabwa iba iri ishahi y’icyatsi ihabwa umwana ufite amezi atandatu kugeza ku mwana ufite amezi 23 ariko uko umwana agenda akura bagenda bongera ibishahsi ahabwa mu kwezi.

    IGIHE yasuye bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyabihu birahira uburyo iyi fu yatumye babyara abana bafite ibiro byinshi ndetse n’aba babyeyi ibiro byabo bikiyongera kubera kunywa igikoma cya Shisha Kibondo.

    Nzayituriki Béatrice uturuka mu Mudugudu wa Gasizi mu Kagari ka Basumba mu Murenge wa Bigogwe, ni umubyeyi ufite abana babiri ndetse akanaba atwite inda y’umwana wa gatatu.

    Yavuze ko agereranyije ku bana be uwanyweye igikoma kirimo Shisha Kibondo n’utarakinyweye ngo harimo itandukaniro rigaragara.

    Ati “ Umwana wanyweye Shisha Kibondo akura neza atarwaragurika, ibiro bye biriyongera cyane buri uko ugiye gupimisha usanga ibiro bye byiyongera cyane kuko aba babona intungamubiri zihagije ariko umwana utarayinyweye ntabwo ibiro bye byiyongera. Ikindi hari ubwo usanga anarwaragurika cyane.”

    Niyonsaba utuye mu Kagari ka Basumba yavuze ko yatangiye gufata ifu ya Shisha Kibondo kuva ku kwezi kwa mbere ubwo yamenyaga ko atwite none ubu ngo atwite inda y’amezi umunani.

    Yagize ati “Ni ifu irenze izindi fu dusanzwe tunywa. Nkanjye urebye ibiro nari mfite sibyo nkifite. Mbere nari mfite ibiro 55 none ubu mfite ibiro 65, ikindi umwana ntwite numva nta kibazo ameze neza, Shisha Kibondo ndayifata nkayivanga n’izindi fu ku buryo intungamubiri ziyongera.”

    Niyonsaba yakomeje avuga ko ku mwana atwite yizeye neza ko azavuka ameze neza bitewe nuko yakurikije inama za muganga kandi akanywa igikoma cyiza kirimo intungamubiri.

    Yavuze ko ku mubyeyi ugikerensa gufata iyi fu aba ari kwihemukira ndetse anahemukira abana be.

    Uwiringiyimana Rachel na we utuye mu Kagari ka Basumba, avuga ko we yiyongereyeho ibiro 15 nyuma yo kunywa igikoma kirimo Shisha Kibondo.

    Ati “ Iyi fu iyo uyinywa ntabwo ubura amashereka. Umwana wanjye imikurire ye iri kugenda neza cyane buri uko ngiye gukingiza nsanga yiyongereyeho ikiro kimwe n’amagarama 800 kubera ko nywa Shisha Kibondo, ku muntu uyifata akayigurisha birigaragaza iyo tuje gukingiza no kubapimisha usanga ibiro by’abana babo biri hasi.”

    Hari abari baranze kuyifata bamenye ibanga

    Iradukunda Vestine ufite imyaka 24 y’amavuko yavuze ko yari yarapinze iyi fu ya Shisha Kibondo yajyana umwana we kumupimisha agasanga ibiro bye bitava aho biri nyamara abo bangana bo biyongera ibiro.

    Ati “ Narazaga bapima bagasanga afite ibiro icyenda bitiyongera nyuma ntangira kuyifata neza nyuma y’amezi make umwana wanjye yahise yiyongera ibiro. Mu mezi atanu nyifashe umwana wanjye yavuye ku biro icyenda ubu afite ibiro 12 .”

    Umujyanama w’ubuzima mu kigo Nderabuzima cya Kora, Bizimana Ange Patrice yavuze ko buri mubyeyi ugiye guhabwa Shisha Kibondo yigishwa uburyo azajya ayinywa cyangwa akayiha umwana akurikije imyaka afite.

    Ati “ Nko ku mwana kuva ku mezi atandatu kugera ku mezi umunani aba afite agakombe ke, kuva ku mezi icyenda kugera ku mezi 11 nawe aba afite agakombe ke, noneho no kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 nawe aba afite igikombe cye, ku mubyeyi utwite nawe yerekwa igikombe azajya akoresha mu rwego rwo gutuma abona intungamubiri zihagije zinagera ku mwana atwite.”

    Buri mubyeyi utwite nibura afata ibishahi bine by’umughondo, uwonsa na we afata ibishahsi bine. Ku mubyeyi ufite umwana w’amezi atandatu kugera ku munani afata ibishahi bibiri, ufite umwana ufite amezi icyenda kugera kuri 11 afata ibishashi bine, kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 afata ibishahsi bitanu.

    Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre yavuze ko ifu ya Shisha Kibondo yaje ikenewe cyane ngo kuko abayifata akenshi usanga abana babo bakurana neza nta kugwingira.

    Yavuze ko mu myaka yashize 59% by’abana bo muri aka Karere bari bagwingiye ariko ngo bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima kuri ubu mu isuzuma baherutse kwikorera basanze abana bagwingiye bageze kuri 46,2%

    Ati “ Inaha twongereye ubukangurambaga mu kwigisha ababyeyi uko baha umwana indyo yuzuye. Ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima twigishije ababyeyi uko baha abana babo igikoma kirimo Shisha Kibondo neza, abayifataga bariyongereye cyane kuburyo ubu twifuza ko n’iriya mibare ikomeza kugabanuka.”

    Kuri ubu mu Karere ka Nyabihu abafata ifu ya Shisha Kibondo barenga 6000 bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe.

    U Rwanda rwiyemeje kugabanya igwingira rikava kuri 33% ririho kuri ubu rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024.

    Nzayituriki avuga ko ibiro bye biyongereye cyane nyuma yo kunywa igikoma kirimo shisha kibondo

    Bizimana Ange Patrice umujyanama w’ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Kora giherereye mu Karere ka Nyabihu avuga ko Shisha Kibondo yafashije cyane ababyeyi n’abana

  • Muhanga: Abaturage baravuga ko babangamiwe n'ibiri gukorwa, ubuyobozi bukavuga ko bizwi #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu kagali ka Gitarama, Umudugudu wa Kagitarama baratabaza ubuyobozi kubera kompanyi y'Abashinwa yubatse rogali nini mu muhanda. Bavuga ko ibi bidakwiye, ko bizateza igihugu igihombo mu gihe cyo gukora iyi mihanda, ko ndetse nta ngurane z'ibyangijwe barahabwa.

    Umuturage Mujyanama Theophile, avuga ko bidakwiye kubona aba bashinwa baza bakubaka mu muhanda nyamara ibyo bakora biri ku ngengo y'imari ya Leta, abaturage bazi neza ko uyu muhanda uzubakwa none bakaba buwubatsemo, bakibaza niba mu gihe uzaba wubakwa nta mutungo wa Leta uzatangwa mu gukuraho ibintu byubatswe abayobozi barebera ndetse bigashyirwa ahadakwiye.

    Yagize ati' Urebye uko ibi bikorwa bitwegerezwa ubona bidakwiye kuko tuziko uyu muhanda uzakorwa neza bityo nibajya kuwukora bikazasaba kongera kwimura bya bikorwa nabyo bizongera bigasaba indi ngengo y'Imari. Ikindi ntabwo ubuyobozi buba bwabanje kutuganiriza ngo buduhe amakuru afatika, tubona ibikorwa biza gusa nta gikurikirana, kuko reba amatiyo aca mu muhanda hagai,i ubwo se ntibizasaba kuyimura bagiye kuwukora'?.

    Mukamana Daphrose umwe mu baturiye umuhanda wubatsweho izi rogari avuga ko guhera mu kwezi kwa 11 kwa 2020 aribwo batangiye gucukura amasambu yabo bityo bakaba batarabona ingurane z'ibyangijwe.

    Yagize ati'Guhera mu kwezi kwa 11/2020 nibwo aba bashinwa batangiye gucukura iyi miyoboro y'amazi, batwangirije ibikorwa ahanyujijwe ibitembo ndetse ntiturabona amafaranga yacu kandi baradusinyishije bajyana impapuro amaso yaheze mu kirere'.

    Mukankiko Peteronilla avuga ko abagenagaciro bagena agaciro maze abashinwa bajya gukora bakimura imbago bumvulikanyeho na banyiri imitungo kandi ntibikwiye.

    Umuyobozi w'ishami ry'ibikorwaremezo, ubutaka n'imiturire mu karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko ibi bikorwa bizwi bityo abaturage badakwiye kugira ubwoba kuko akarere karimo kubyubaka hakurikijwe igishushanyo mbonera cy'uyu mujyi.

    Yagize ati'Ibi bikorwa dukora birazwi kandi bigendanye nicyo igishushanyo giteganya ku miturire y'uyu mu mujyi bityo ntibakwiye kugira ubwoba kuko birakorwa bikurikije amategeko kandi bikagaragara ku gishushanyo (Master Plan)'.

    Sematabaro Joseph, umuyobozi w'ikigo gishinzwe isuku n'isukura ishami rya Muhanga n'igice cya Kamonyi na Ngororero avuga ko umushinga ukorwa na kompanyi y'Abashinwa bageze kuri 98% kuko hasigaye ibirometero 4.2, ko kandi bagiye gukurikirana bakareba aho bitanoze bikanozwa kuko uyu muhanda wakubakwa izi rogari zikabamo nazo. Ikindi nuko ngo imitungo bavuga batari bishyurwa biri mu nzira zo gukorwa bagashumbushwa naho ahari ibikorwa byasenywe bikazongera kubakwa.

    Umushinga wo kongera amazi mu mujyi wa Muhanga urimo gukorwa na WASAC ku nkunga ya Banki Nyafurika ishinzwe iterambere, ugashyirwa mu bikorwa na Kompanyi y'abashinwa ya China civil engeniering construction corporation Ccecc(rwanda )ltd aho hubatswe ibigenga 7 mu nkengero z'umujyi wa Muhanga.

    Kugeza ubu mu mujyi wa Muhanga hari uruganda rwa Gihuma rutanga metero cube ibihumbi 4000 ariko muri uyu mushinga hakaha hari urundi ruganda ruzubakwa ku mugenzi wa Kagaga uri hagati ya Kabacuzi na Cyeza, ukatazanga metero cube ibihumbi 9000 mu mirenge ya Cyeza, Muhanga, Mushishiro, Kabacuzi muri Muhanga ndetse n'imwe mu mirenge nka Mbuye muri Ruhango na Musambira na Nyarubaka muri Kamonyi.

    AKIMANA Jean de Dieu

    Source : http://www.intyoza.com/muhanga-abaturage-baravuga-ko-babangamiwe-nibiri-gukorwa-ubuyobozi-bukavuga-ko-bizwi/

  • Benshi bavuze amagambure nyuma yaho umusaza w'imyaka 73 n'umukecuru w'imyaka 90 bakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

     

    Benshi batunguwe no kubona umusaza w'imyaka 73 n'umukecuru w'imyaka 91 bakoze ubukwe. Uyu musaza witwa Calgent Wilson n'umukecuru witwa Evelina Meadder-Wilson bombi bakomoka muri AMerika y'Epfo mu gihugu cya Jamaica.

    Amakuru y'urukundo rw'aba bombi ngo rwatangiye mu mwaka wa 2009 ubwo uriya mukecuru Evelina yarwaraga naho Calgent usanzwe ari umuhinzi ukomeye agashora amafaranga menshi mu bikorwa byo kuvuza uriya mukecuru.

    Nyuma ni bwo bakomeje kujya baganira bamaze guhaga agasembuye bakagera no ku ngingo y'uko bazabana.

    Ubukwe bw'uyu musaza n'uyu mukecuru usanzwe ufite abana bakuru bwabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021 ubwo Evelina yizihizaga isabukuru y'imyaka 91 bubera mu gace k'iwabo kitwa St Thomas ho muri Jamaica.

    Mukecuru Evelina avuga ko yabanje kwanga gushyingiranwa na muzehe Calgent kuko iteka yamubwiraga ibyo kubana ari uko yanyoye inzoga akagira ngo ni ukwikinira gusa abana be baza kumubwira ko yakwemera kuva ku izima akabana n'uriya musaza kugira ngo yishime.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/24/benshi-bavuze-amagambure-nyuma-yaho-umusaza-wimyaka-73-numukecuru-wimyaka-90-bakoze-ubukwe-amafoto/