Category: Uncategorized

  • Rulindo: Abafite ibibanza byubatswemo Isoko rya Rusine bamaze imyaka itanu batarahabwa ingurane – #rwanda #RwOT

    Abimuwe munsi y'iri Soko rya Rusine barenga 10, babwiye TV1 ko bari bafite inzu zo gucururizamo ndetse bamwe muri bo banahatuye mbere yo kuhasenya.

    Bavuga ko mu 2015 imitungo bari bafite yari yarakorewe igenagaciro buri wese ahabwa urupapuro ruriho amafaranga azishyurwa ndetse icyo gihe ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo bwabasobanuriraga ko ari ukugira ngo iruhande rw'iryo soko haboneke umwanya wisanzuye.

    Umwe ati 'Batekereje gusenya inzu basanga atari ngombwa kugira ngo badusenyere badafite indishyi baduhaye ni ko gukora ibi byo kutubarira bemeza ko ibyo bikorwa byo hejuru ari iby'umuturage kubikuraho bareba aho bamwerekeza cyangwa bakamuha ingurane kugira ngo arebe ahandi yajya.'

    Undi muturage yagize ati 'Icyo gihe bari bambariye 3.800.000 Frw n'uko badusenyeye inzu nta kantu baduhaye kandi bari batubariye. Icyifuzo cyanjye rero ni uko kudusenyera inzu nta handi bagushyize dusanga twararenganijwe.'

    Aba baturage bemeza ko bafite amakuru y'uko Akarere ka Rulindo kishyuye abantu babiri muri bo ku buryo bibaza impamvu bo batishyuwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije Ushinzwe Ubukungu, Mulindwa Prosper, yahakanye iby'uko hari abaturage bishyuwe ngo kuko Akarere kadafite gahunda yo kubishyura bitewe n'uko basanze aho bari batuye hari mu manegeka hejuru y'umugezi.

    Ati 'Naho ibyo kubabarira niba wibuka neza bari bafite inzu zishaje cyane zubakishishije ibiti nyinshi kandi duto duto kandi ubutaka zubatsweho atari ubwabo ari ubwa Leta. Iyo tujya mu byo kubaha amafaranga bari gukuramo udufaranga duke ahubwo bakajya kubaho nabi, ibyo ni ibya kera kandi ntabwo byigeze biba umwanzuro wa nyuma ni cya gihe abantu babaga bagikusanya ibitekerezo, tutararamara gufata umwanzuro wa nyuma.'

    Yongeyeho ko ubwo babaraga ibijyanye n'ingurane z'aba baturage byari mu rwego rwo kugira ngo bamenye agaciro k'imitungo habayeho kubishyura, nyuma basanga ubutaka ni ubwa Leta ibyo kwishyura birahagarara.

    Aba baturage bari gusaba ingurane nta byangombwa by'ubutaka bw'aho hantu bafite kuko hari hegereye umugezi ndetse bamwe muri bo bamaze kwimuka.

    Isoko rya Rusine riherereye ku muhanda Kigali-Gicumbi mu Murenge wa Masoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abafite-ibibanza-byubatswemo-isoko-rya-rusine-bamaze-imyaka-itanu

  • Urwishe ya nka ruracyayirimo! Hubert Védrine yatannye mu gusubiza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside –

    Védrine w’imyaka 73 yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021, aganira n’umunyamakuru Renaud Blanc mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Classique.

    Muri iki kiganiro, umunyamakuru yibanze ku kubaza Védrine ibyerekeye igitabo cye “Dictionnaire amoureux de la géopolitique’’ kivuga ku mateka y’abantu n’ibintu bitandukanye.

    Iki gitabo cy’amapaji 372, cyibanda ku buzima bwa politiki y’Isi kuva mu bihe byashize, uko ibihugu bihanganye n’icyorezo cya COVID-19, imibereho y’abayobozi bakomeye ku Isi barimo Joe Biden, Vladimir Putin; ibyaranze ubutegetsi bwa Barack Obama n’ibindi.

    Mu kiganiro cy’iminota 17 n’amasegonda 28 yatumiwemo, umunyamakuru yamubajije ku ngingo itavugwaho rumwe ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo kibazo yagishingiye ku ngingo ebyiri zikomeye yagaragaje ko zitavugwaho rumwe zirimo ishinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside n’ivuga ku kuba buhakana ibyo birego.

    Mu kumusubiza, Védrine yagize ati “Birahari mu itangazamakuru, muri za kaminuza, mu bashakashatsi. Hari amatsinda y’abantu yavuze, ku bayobozi ba Kigali badahwema kugaragaza ko kwibuka Jenoside atari ukuzirikana ihanurwa ry’indege yarimo abaperezida babiri, rifatwa nk’imbarutso y’ubwicanyi bwahindutse Jenoside mu 1994.’’

    Kimwe na Védrine, abashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana yari inarimo uwari Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, ari ryo ryabaye imbarutso ya Jenoside mu gihe amateka yerekana ko yateguwe by’igihe kirekire kugeza ishyizwe mu bikorwa.

    Amagambo yatangajwe na Hubert Védrine yafashwe nk’uburyo bwo gukomeza guhakana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bisanzwe ari umurongo we.

    Umunyamategeko w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Me Richard Gisagara, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko ibyatangajwe na Védrine bidakwiye.

    Yagize ati “Hubert Védrine watumiwe kuri @radioclassique muri iki gitondo: [yavuze ko] i Kigali twizihiza/twibuka ihanurwa ry’indege yaguyemo abaperezida babiri. Ntibyumvikana. #RenaudBlanc [umunyamakuru] yamuretse akomeza kwamamaza inyandiko zihakana atamubajije icyagaragajwe nk’ukuri ku ruhare rwe.’’

    Ubu butumwa bwe bwatanzweho ibitekerezo n’abantu batandukanye bagaragaza ko Hubert Védrine asanzwe mu murongo wo guhakana.

    Bayingana Aimable yagize ati “Hubert Vedrine ni umuhakanyi uzwi. Kuri we, ntitwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko atizera ko yabayeho.’’

    Alain Ngirinshuti na we yagize ati “Birababaje cyane.’’

    -  Védrine ashinjwa uruhare mu gushyigikira abakoraga Jenoside

    Védrine yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

    Mu 2015 ni bwo zimwe mu nyandiko zigaragaza ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990-1994 zasohowe ariko nyuma biza kugaragara ko ari inyandiko zidateje ikibazo zashyizwe ahabona.

    Muri Revue XXI, Védrine afatwa nk’uwatambukije amabwiriza yo guha intwaro abakoraga Jenoside. Umukozi winjiye mu nyandiko z’u Bufaransa yavuze ko mu bikarito yabonye harimo iriho ko “hakenewe kugendera ku mabwiriza yatanzwe”, ni ukuvuga guha intwaro Abahutu, yasinywe na Hubert Védrine ubwe.

    Avuga ko yongeye agafunga ibikarito ariko ngo “bizaba ikibazo gikomeye ku bantu bagarukwaho igihe cyose izi nyandiko zizagaragarira.”

    Mu byashyizwe ahabona, hanashingirwa ku nyandiko y’Ibiro Ntaramakuru Reuters yo ku wa 6 Nyakanga 1994, yavugaga ko “Paris yiteguye guta muri yombi abagize guverinoma y’agateganyo” bari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bageze mu gice cyagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa.

    Nyamara inyandiko nayo yabonywe iriho n’umukono wa Hubert Védrine, igaragaza ko uwo mwanzuro utigeze ufatwa. Igaragaza ko Mitterand yabisomye ariko mu mukono we, Védrine ati “Ntabwo ari byo byavuzwe kwa Minisitiri w’Intebe.”

    Umufaransa Hubert Védrine yagawe ku magambo yatangaje yumvikana apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Rulindo: Abafite ibibanza byubatswemo Isoko rya Rusine bamaze imyaka itanu batarahabwa ingurane –

    Abimuwe munsi y’iri Soko rya Rusine barenga 10, babwiye TV1 ko bari bafite inzu zo gucururizamo ndetse bamwe muri bo banahatuye mbere yo kuhasenya.

    Bavuga ko mu 2015 imitungo bari bafite yari yarakorewe igenagaciro buri wese ahabwa urupapuro ruriho amafaranga azishyurwa ndetse icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwabasobanuriraga ko ari ukugira ngo iruhande rw’iryo soko haboneke umwanya wisanzuye.

    Umwe ati “Batekereje gusenya inzu basanga atari ngombwa kugira ngo badusenyere badafite indishyi baduhaye ni ko gukora ibi byo kutubarira bemeza ko ibyo bikorwa byo hejuru ari iby’umuturage kubikuraho bareba aho bamwerekeza cyangwa bakamuha ingurane kugira ngo arebe ahandi yajya.”

    Undi muturage yagize ati “Icyo gihe bari bambariye 3.800.000 Frw n’uko badusenyeye inzu nta kantu baduhaye kandi bari batubariye. Icyifuzo cyanjye rero ni uko kudusenyera inzu nta handi bagushyize dusanga twararenganijwe.”

    Aba baturage bemeza ko bafite amakuru y’uko Akarere ka Rulindo kishyuye abantu babiri muri bo ku buryo bibaza impamvu bo batishyuwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije Ushinzwe Ubukungu, Mulindwa Prosper, yahakanye iby’uko hari abaturage bishyuwe ngo kuko Akarere kadafite gahunda yo kubishyura bitewe n’uko basanze aho bari batuye hari mu manegeka hejuru y’umugezi.

    Ati “Naho ibyo kubabarira niba wibuka neza bari bafite inzu zishaje cyane zubakishishije ibiti nyinshi kandi duto duto kandi ubutaka zubatsweho atari ubwabo ari ubwa Leta. Iyo tujya mu byo kubaha amafaranga bari gukuramo udufaranga duke ahubwo bakajya kubaho nabi, ibyo ni ibya kera kandi ntabwo byigeze biba umwanzuro wa nyuma ni cya gihe abantu babaga bagikusanya ibitekerezo, tutararamara gufata umwanzuro wa nyuma.”

    Yongeyeho ko ubwo babaraga ibijyanye n’ingurane z’aba baturage byari mu rwego rwo kugira ngo bamenye agaciro k’imitungo habayeho kubishyura, nyuma basanga ubutaka ni ubwa Leta ibyo kwishyura birahagarara.

    Aba baturage bari gusaba ingurane nta byangombwa by’ubutaka bw’aho hantu bafite kuko hari hegereye umugezi ndetse bamwe muri bo bamaze kwimuka.

    Isoko rya Rusine riherereye ku muhanda Kigali-Gicumbi mu Murenge wa Masoro

  • Kamonyi: Abagabo babiri barwanye uwazanye umuhoro arapfa, uwatemwe ajya mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Iyo mirwano yabereye mu Mudugudu wa Nzagwa mu Kagari Nyarubuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021 ahagana saa Mbili z'umugoroba.

    Abarwanye ni umusore witwa Tuyishimire Florien w'imyaka 23 n'umugabo witwa Uwicunguye Onesphore w'imyaka 31 y'amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, Umugiraneza Martha, yabwiye IGIHE ko amakuru y'ibanze bamaze kumenya yemeza ko barwanye noneho Uwicunguye agatema ku rutugu Tuyishimire akoresheje umuhoro.

    Ati 'Mu kurwana kwabo Uwicunguye yatemye ku rutugu Tuyishimire, birangira uwatemwe yoherejwe kwa muganga kubera ko yari afite igikomere ariko nyuma uwamutemye aba ari we upfa.'

    Yakomeje avuga ko kuba uwatemanye yaje gupfa baketse ko abaje kubakiza aribo bashobora kuba bamukubise bikamuviramo gupfa.

    Ati 'Ariko ikigaragara ni uko hari abantu bashobora kuba bakubise Uwicunguye Onesphore barimo kubakiza bakamukubita cyane ku buryo byaba ariho byahereye agapfa.'

    Umugiraneza yavuze ko uwatemwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima ariko ahita yoherezwa ku Bitaro bya Rukoma kuko yari arembye. Umurambo wa Uwicunguye Onesphore wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Inzego zishinzwe iperereza zahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zitangira akazi kazo kugira ngo iby'urwo rupfu bisobanuke neza n'ababigizemo uruhare babibazwe.

    Umugiraneza yibukije abaturage ko igihe cyose bagiranye ikibazo bakwiye kwirinda kurwana, ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kugikemura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umugabo-yarwanye-n-umusore-bimuviramo-urupfu-rw-amayobera

  • Huye : Abo inyamaswa zaririye amatungo bashumbushijwe basabwa gushyira mu bwishingizi ayo bahawe #rwanda #RwOT

    Nyirakanani Laurentine, nyuma yo gushumbushwa yashimiye ubuyobozi bwabatekerejeho bukabashumbusha avuga ko agiye kwita ku itungo yahawe yirinda ko igikoko cyazongera kurirya.

    Yagize ati 'Twishimye cyane, twishimiye ko ubuyobozi bwicara budutekereza. Cyane cyane twishimiye Perezida wacu Paul Kagame, kandi twishimiye ubuyobozi bwacu butwegereye, njyewe byaranshimishije cyane mbonye umuyobozi w’umurenge aje n’imodoka iwanjye kureba ibyambayeho. Hari akantu dukunze kuvuga ngo twagaruye wa muco. Twishimiye ko ubuyobozi bwacu bwagaruye umuco w’Abanyarwanda wo gushumbushanya.'

    Mukeshimana Donatille, inyamaswa zaririye ihene,yavuze ko agiye kubaka ikiraro gikomeye, kuko ngo igikoko kimaze iminsi kirya amatungo yarakibonye gifite imbaraga.

    Ati 'Ntabwo ari imbwa, ngiteye nk’imbwa ariko ntabwo ari imbwa, narakibonye mpinda umushyitsi kuko nari maze iminsi numva ko hari igikoko kirya amatungo. Ndashimira Leta y’ubumwe kuko rwose yadutekerejeho, ngiye kubaka ikiraro gikomeze.'

    Mu murenge wa Gishamvu ni hamwe mu habereye igikorwa cyo gushumbusha aborozi izi nyamaswa zaririye amatungo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu Nkubana Vianney yavuze ko gushumushanya ari umuco nyarwanda, asaba abahawe amatungo y’inshumbu kuyafata neza bakanayashyira mu bwishingizi.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu n’iterambere Kamana Andre yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye Akarere ka Huye gashumbusha aba baturage ari ukugira ngo iterambere ryabo rikomeze.

    Yagize ati 'Impanuro tubahaye ni ukubaka ibiraro bikomeye, guha amatungo yabo uburinzi, aho kugira ngo usage itungo ku gasozi gutyo. Duturanye n’ibisi ntabwo wamenya aho inyamaswa iza guturuka.'

    Yakomeje asaba abahawe amatungo, kuyabyaza umusaruro banayarinda kuko nta wamenya niba ubutaha hazaboneka andi yo kubashumbusha.

    Amatungo yose yatanzwe ni 52 arimo ingurube 36, Ihene 11 n’Intama 5 yose afite agaciro ka 1 811 900 Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abo-inyamaswa-zaririye-amatungo-bashumbushijwe-basabwa-gushyira-mu-bwishingizi-ayo-bahawe

  • Abayobozi ba Rayon baravuga ko bagiye gupfundura agaseke k’amateka iyi kipe igiye kwandika #rwanda #RwOT

    Byavuzwe na Kayisire Jacques Visi Perezida w’iyi kipe ararika abakunzi bayo ko ibintu bigiye kujya mu buryo.

    Yagize ati 'By’umwihariko hari n’ibyo tuzafungura ku wa Gatanu, reka ndarike abakunzi ba Rayon Sports bazadukurikire kuri Rayon Sports TV, hari agaseke gapfundikiye.

    Uyu muyobozi wari kumwe na bagenzi be bagaragaza ko uko iyi kipe ihagaze mu mezi ane ashize bayiyobora, yavuze ko bagiye kwandika amateka adasanzwe muri iyi kipe.

    Yagize ati 'Turagira ngo tuzakore agahigo, mu myaka yose ikipe ibayeho tuzakora amateka kuri uwo munsi, ni amateka, nk’ikipe ya mbere yageze mu matsinda, turashaka gukora andi mateka, ako ni akandi gashya.'

    Mu bakunze b’umupira w’amaguru mu Rwanda hamaze iminsi havugwa inkuru ko rutahizamu wa Rayon Sports, Sugira Erneste yaba agiye kujya gukina hanze y’u Rwanda.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko iyi nkuru ari ubwa mbere imugeze mu matwi kuko yaba ari APR FC yamubatije ndetse na nyiri ubwite ntakintu arabibabwiraho.

    Ku kibazo cy’imodoka yagendagamo abakinnyi b’iyi kipe, yafatiriwe na Akagera Business Group kubera umwenda wa miliyoni 60 Frw ibafitiye, uyu muyobozi yavuze ko ubwo we na bagenzi be batorwaga basanze iyi bus yarafatiriwe ariko ko hari icyo bari kubikoraho.

    Yagize ati 'Mu minsi ishize twagiyeyo, twaraganiriye batwereka uko amasezerano yari ateye. Babaye baretse kuyiteza cyamunara. Turateganya kubwira abanyamuryango tukicara tukareba uko twakwishyura.'

    Ikipe ya Rayon Sports yavuzwemo ibibazo byinshi bishingiye ku miyoborere yanatumye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rubyinjiramo, rusesa ubuyobozi bwari buyobowe na Munyakazi Sadate.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abayobozi-ba-Rayon-baravuga-ko-bagiye-gupfundura-agaseke-k-amateka-iyi-kipe-igiye-kwandika

  • Kamonyi: Abagabo babiri barwanye uwazanye umuhoro arapfa, uwatemwe ajya mu bitaro –

    Iyo mirwano yabereye mu Mudugudu wa Nzagwa mu Kagari Nyarubuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021 ahagana saa Mbili z’umugoroba.

    Abarwanye ni umusore witwa Tuyishimire Florien w’imyaka 23 n’umugabo witwa Uwicunguye Onesphore w’imyaka 31 y’amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Umugiraneza Martha, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bamaze kumenya yemeza ko barwanye noneho Uwicunguye agatema ku rutugu Tuyishimire akoresheje umuhoro.

    Ati “Mu kurwana kwabo Uwicunguye yatemye ku rutugu Tuyishimire, birangira uwatemwe yoherejwe kwa muganga kubera ko yari afite igikomere ariko nyuma uwamutemye aba ari we upfa.”

    Yakomeje avuga ko kuba uwatemanye yaje gupfa baketse ko abaje kubakiza aribo bashobora kuba bamukubise bikamuviramo gupfa.

    Ati “Ariko ikigaragara ni uko hari abantu bashobora kuba bakubise Uwicunguye Onesphore barimo kubakiza bakamukubita cyane ku buryo byaba ariho byahereye agapfa.”

    Umugiraneza yavuze ko uwatemwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima ariko ahita yoherezwa ku Bitaro bya Rukoma kuko yari arembye. Umurambo wa Uwicunguye Onesphore wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Inzego zishinzwe iperereza zahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zitangira akazi kazo kugira ngo iby’urwo rupfu bisobanuke neza n’ababigizemo uruhare babibazwe.

    Umugiraneza yibukije abaturage ko igihe cyose bagiranye ikibazo bakwiye kwirinda kurwana, ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kugikemura.


  • Rwatubyaye Abdul yakomoje ku ideni rikomeye bafitiye abanyarwanda bagomba kwishyura #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwnda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul avuga ko nk’abakinnyi bafitiye ideni abanyarwanda ryo kuasubiza mu gikombe cy’Afurika.

    Uyu musore umaze imyaka 2 akina hanze y’u Rwanda nk’uwabigize umwuga, aganira na ISIMBI yavuze ko nk’abakinnyi babizi ko bafitiye ideni abanyarwanda ryo kubasubiza muri CAN baherukamo 2004.

    Ati'ni umukoro utoroshye. Abanyarwanda navuga ko tubarimo ideni, kuva u Rwanda ruheruka muri CAN muri 2004, navuga ko tubarimo ideni kuva ubwo kuko ntabwo turasubira muri CAN, ni ideni tubarimo, ni ideni tubagomba kandi tugomba kurivanamo, tugomba gukora uko dushoboye kose tugaha abanyarwanda ibyishimo bakeneye.'

    Akomeza avuga ko nk’abakinnyi intego bafite ari ukuva mu itsinda barimo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 bakaba babona itike.

    Ati'intego dufite ni ukuva mu itsinda kugira ngo tube twabasha kujya muri CAN. Navuga ko imikino idasa, tugomba kurwana kugeza ku munsi wa nyuma, turiteguye kandi tumaze no kumenyerana.'

    U Rwanda rusigaje imikino 2 yo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, uwo ruzakina na Mozambique tariki ya 24 Werurwe 2021 mu Rwanda n’uwo ruzasuramo Cameroun tariki ya 30 Werurwe, ni imikino rusabwa gutsinda yose kugira ngo rwongere amahirwe yo kubona itike.

    Kugeza ubu mu itsinda F, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, Cameroun ya mbere ifite 10, Mozambique ya 2 ifite 4 na Cape Verde ya 3 ifite 4.

    Rwatubyaye avuga ko bafitiye ideni abanyarwanda

    Amavubi afite inyota yo gusubiza abanyarwanda muri CAN

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yakomoje-ku-ideni-rikomeye-bafitiye-abanyarwanda-bagomba-kwishyura

  • Cyore:Abahanga bemeje ko nta bundi buzima bubaho nyuma yo gupfa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Siyansi ishobora kuba yaratuzaniye ibyiza byinshi birimo nko koroshya ingendo, ubuvuzi bugezweho, internet ndetse nibindi byoroheje ubuzima bwacu, ariko nyamara burya siyansi hari andi makuru umuntu yakwita mabi iba iduhishiye.

    Kuri ubu hari umuhanga muri siyansi wavuze ko dukwiye kwemera ndetse no kwizera ko ntabundi buzima bubaho nyuma y'ubu, bivuze ko uko bimeze kose tugomba kubaho muri ubu buzima bwo ku isi ntagutekereza ko tuzabaho ubundi.

    Uyu mugabo witwa Sean Carroll usanzwe yigisha muri kaminuza ya California Institute of Technology yabwiye ikinyamakuru 'Express' ati: 'ubuzima nyuma yubu tubamo bushoboka muburyo bumwe, gutandukanya ubwenge dufite ubu ndetse n'umubiri.

    Aba basobanura ko kugira ngo umuntu yitwe ko yakomeje ubuzima nyuma y'urupfu aruko yakomereza aho yari ageze kandi bidashoboka. Avuga ko ubwenge n'imitekerereze umuntu afite iyo amaze gupfa bidashoboka ko byakomeza kubaho, avuga ko ahantu ho kubaho ku kiremwamuntu ari hano ku isi, bityo iyo umuntu amaze gupfa biba birangiye nta bundi buzima bushoboka.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/cyoreabahanga-bemeje-ko-nta-bundi-buzima-bubaho-nyuma-yo-gupfa/