Category: Uncategorized

  • Meddy yasobanuye ikibazo afitanye na Sat B w’i Burundi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard[Meddy] avuga ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umuhanzi w’umurundi Sat-B bakoranye indirimbo ‘Beautful’ ahubwo ko ikibazo agifitanye n’uwayikoze(Producer).

    Mu mezi abiri ashize, hasohotse indirimbo ‘Beautful’ Meddy yakoranye n’umuhanzi w’umurundi Sat-B.

    Kuva iyi ndirimbo yasohoka nta hamwe na hamwe Meddy yigeze ayisangiza abakunzi be cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Inshuro zose Sat – B yayisangije abakunzi be agashyiramo na Meddy (tag), uyu muhanzi nyarwanda nabwo yaryumyeho nta kintu yigeze abivugaho.

    Ibi byafashwe nko kwiyemera cyangwa se akaba afitanye ikibazo n’uyu muhanzi w’umurundi.

    Mu rwego rwo gukuraho urujijo, Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yahisemo kuvuga ukuri aho yavuze ko nta kibazo afitanye na Sat-B ahubwo agifitanye n’uwakoze indirimbo (Producer) kuko yayikoze mu buryo badashaka.

    Ati“Beautiful… Sat-B ft Meddy… Hari benshi bakomeje kwibaza byinshi kuri iyi ndirimbo. Nshaka ko ibintu bisobanuka. Habayeho kutumvikanaho gato n’uwakoze indirimbo (Producer) kubera uburyo twifuzaga gukora.”

    “Ariko ibirenze ibyo nta kindi kibazo cyabayeho. Na none ndashaka kuvuga ko Sat-B ari umuhanzi witonda kandi wihangana mu bo nahuye nabo, ndamukunda kubera ibyo.”

    Yasabye abantu kumukunda bakabamushyigikira ndetse ko n’abantu batarareba iyi ndirimbo ye na Sat-B bajya kuri YouTube bakayireba kuko yagezeyo.

    Iyi ndirimbo yakozwe(Producer) Yogo Beats, ikorerwa i Bujumbura mu Burundi aho yayobowe na Kent P na Irina Tishkova.

    Reba hano Beautiful ya Sat-B na Meddy

    Meddy ngo nta kibazo afitanye na Sat-B ahubwo uwabakoreye indirimbo ni we batumvikanye

    Sat-B ngo ni umuhanzi witonda kandi wihangana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-yasobanuye-ikibazo-afitanye-na-sat-b-w-i-burundi

  • Reba bimwe ugomba kumenya niba witegura kubyara kugira ngo umwana atazahinduka ikibazo ku muryango wawe #rwanda #RwOT

    Urubuga enfant.com ruratubwira ko n'ubwo kunguka umwana ari ibyishimo mu muryango ariko hari na bimwe bihinduka ibibazo :

    — Inshingano ziyongereye ku bashakanye
    — Amasaha y'umubyeyi w'umugore cyane cyane aragabanuka.
    — Akenshi iyo umwana akiri muto, umugore ni we yitaho cyane ku buryo umugabo aba atakitabwaho nk'ibisanzwe.
    — Rimwe na rimwe umugore ntararana n'umugabo we ahubwo afata ikindi cyumba n'uruhinja mu minsi ya mbere akimara kubyara.

    — Igikorwa cyo gutera akabariro kiba gihagaraye kugeza nibura ku byumweru bitandatu nk'uko abahanga mu by'ubuzima bw'abagore babitangaza, kubera ko umubiri w'umugore wabyaye uba ugifite imvune n'ubumuga by'umubiri ndetse n'ubwonko.

    — Umugabo atangira kugirira ishyari umwana wavutse kuko aba abona atagihabwa umwanya aba yifuza kandi yigeze guhabwa mbere y'ivuka ry'uwo mwana.

    — Kuba umugore ahora ateruye umwana we maze ibyo yakoreraga umugabo we akabiharira umukozi.

    — Kuba umugore atakizi kwiyitaho, asigaye arangwa n'umwanda ku mubiri no mu myambaro ye. Urugero ; Yuzuye ibyo yagaburiye umwana ku myenda yambaye n'indi myanda ashobora kuba yamusize…

    — Kuba mu buriri, umugore yararaga yegeranye n'umugabo we bagapfumbatana none umwana akaba asigaye abarara hagati ku batagira agatanda gato k'uwo mwana cyangwa n'abakagira umugore akarara abyuka buri kanya ajya kumwonsa.

    Sabrina Bauwens umwe mu bahanga mu buzima bw'abashakanye avuga ko 'Gusubira ku murongo k'umugore umaze kubyara bisaba ingufu zihanitse cyane cyane izo mu bwonko. Ntibyoroshye ariko ni byiza kandi birakwiye ko agaruka ku murongo w'umugore mu rugo vuba. Umwana ni ngombwa kandi ni umugisha kumubona, ariko nabwo niba umugore ashaka ko umwana yaba ibyishimo ku muryango wose, umugore yagombye kutibagirwa na rimwe umugabo we ngo amurutishe uwo mwana.'

    Uyu muhanga akomeza agereranya ukuvuka k'umwana nk'ibisanzwe. Nta muntu ujya witegura gushinga urugo atifuza kandi atishimiye no kuba umubyeyi kandi nta mashuri abaho ahugura anasobanurira abitegura kuba ababyeyi impinduka bagiye guhura nazo kugira ngo bazitegure.

    Ubuzima ubwabwo ni ishuri ni byiza kuba wakwitwara neza mu bigeragezo byose wahura nabyo nk'uwubatse urugo afite intumbero nzima.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/reba-bimwe-ugomba-kumenya-niba-witegura-kubyara-kugira-ngo-umwana-atazahinduka

  • Urwibutso rwa Jenoside rwabaye agatereranzamba mu Ruhango: Meya n’abarokotse bararebana ay’ingwe –

    Kuva muri Mata 2020 abacitse ku icumu bo mu Byimana ho muri Ruhango ntibahwemye kugaragaza akababaro baterwa no kubona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarataburuwe igakurwa aho yari isanzwe ishyinguwe mu cyubahiro, igashyirwa mu cyumba cy’Umurenge wa Byimana.

    Ni nyuma y’uko Urwibutso rwa Byimana rwangiritse bitewe n’isuri ituruka mu bice byegeranye narwo yasenye ibikuta yinjira mu rwibutso, ibi bikiyongeraho no kuba ubwarwo rudasakaye.

    Mu gihe hari hitezwe isanwa ry’urwibutso ndetse no kubaka imirwanyasuri hafi yarwo yayobora amazi y’imvura mu zindi nzira zabugenewe, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, by’umwihariko Meya Valens Habarurema, yategetse ko urwo rwibutso aho gusanwa, rusenywa burundu ndetse imibiri irurimo ikimurirwa mu Ruhango.

    Iri tegeko rya Meya Habarurema kwashavuje abacitse ku icumu ba Byimama ku buryo umwuka mubi kuri ubu wamaze gufata indi ntera nyuma yo kubona umwaka wenda kwirenga ibintu bikomeje kuba agatereranzamba.

    Uru rwibutso ruherereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Kamusenyi, mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rwahubatswe mu 1999, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 2006, bakuwe mu byobo byo muri aka gace.

    Muri Gashyantare 2020, Komite Nyobozi yafashe icyemezo cyo kuvana imibiri mu Rwibutso rwa Byimana ikajyanwa muri Ruhango. Iki cyemezo cyamenyeshejwe abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Byimana.

    Ku rundi ruhande ariko ibyari bigiye gukorwa n’ubuyobozi binyuranyije n’Itegeko rivuga ko kugira ngo habeho igikorwa cyo kwimura imibiri, hagomba kubaho ubwumvikane hagati y’ubuyobozi n’abahagarariye imiryango ishyinguwe mu rwibutso rwa mbere.

    Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi rivuga ko urwibutso rwimurwamo imibiri igihe inzibutso zegeranye kandi zihuje amateka, icyo gihe rumwe rwimurirwa mu rundi nk’igihe zose ziri mu murenge umwe.

    Ikindi ni uko kugira ngo imibiri yimurwe biba ari igihe ari ahantu hashyinguye imibiri itagera ku 1 000, icyo gihe iba ari imva ntabwo aba ari urwibutso. Urwibutso rwa Byimana rwo ruruhukiyemo abantu basaga 2 006, abarimo ni imibiri y’abakuwe mu byobo byo mu yahoze ariko Komini Mukingi.

    Ahubatse uru rwibutso ni mu gace k’ahazwi nko mu ‘Imanyuriro’ hafite amateka akomeye cyane y’uko uretse kuba hariciwe Abatutsi benshi, ariko na mbere ya Jenoside mu myaka ya za 1959 na 1973, Abatutsi baho batigeze bagira amahoro.

    Aha hantu hafite amateka kandi y’uko muri aka gace ariho hafatwa nk’itangiriro ry’itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ariho Paremuhutu isa n’iyatangiriye.

    Ibi ariko bikanahuzwa n’uko ari ho bivugwa ko Perezida Mbonyumutwa Dominique yakubitiwe urushyi rwakurikiwe n’itangira ry’umugambi wari waranogejwe wo kwica, no gusenyera, gutwikira no kumenesha Abatutsi.

    Agahinda k’abafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso

    Bamwe mu barokotse baganiriye na IGIHE bagaragaje ko mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yababwiraga ko imibiri igomba kwimurirwa mu Rwibutso rwa Ruhango, yabijeje ko abatazajya babona ubushobozi bwo kuva mu Byimana bajya Ruhango bazajya bahabwa imodoka zibagezayo mu gihe cyo kwibuka.

    Mugabo Pio avuga ko kuva mu 2018, bakomeje kugaragariza Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ko amateka y’aka gace gafite amateka yihariye batifuza ko yazasibangana.

    Ati “Turamubwira duti aha hantu n’ubwo amateka yaho wowe utayasobanukiwe, twayagusobanurira. Kuko aha hantu ipfundo ryazanye ubwicanyi mu Rwanda n’ingengabitekerezo kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ni aha byatangiriye.”

    Yakomeje agira ati “Aha hantu nk’uko nkubwira ngo ni izingiro ry’impirimbanyi ya Demokarasi kuva mu 1959, ni ukuvuga ngo Umututsi wari ubaye hano wese yabagaho atoragurwa, ahigwa bukware muri ibyo byose kugeza mu 1994.”

    Ibivugwa na Mugabo bishimangirwa na Ndahimana Joseph uvuga ko “Twasabaga akarere ko batugenera ingengo y’imari izubaka uru rwibutso natwe tukabigiramo uruhare kuko dufitemo abacu kandi ntabwo twifuza ko aya mateka azasibangana.”

    Yakomeje agira ati “Turasaba ubuvugizi na Perezida wa Repubulika yashaka akabimenya akaza akareba amateka ya Byimana, akadufasha tugasigasira amateka ya Byimana, Manyuriro ntihinduke, Bukomero aho Mbonyumutwa yakubitiwe bikaba intandaro yo kuvuga ngo umuntu akubiswe urushyi aha ngaha byumvikaniye muri Ndiza, ntabwo bibaho ibyo ni urwitwazo rwo kumara abantu. Amateka yacu nibayasigasire noneho tuzabone ibyo tuzabwira abana bacu.”

    Nzayisenga Anaclet ufite umubyeyi we, bakuru be, abana be n’abandi bavandimwe bo mu muryango we baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Byimana, avuga ko bifuza ko nk’abantu bamaze kugera mu za bukuru batazabona ubushobozi n’imbaraga zo kujya kwibuka mu Ruhango cyangwa ahandi kure.

    Yakomeje agira ati “Ikindi hano hari ibigo by’amashuri biza kwibukira kuri uru rwibutso, abanyeshuri n’abakiri bato bakamenya amateka. Ikindi ugasanga cya kimenyetso cyerekana ko abantu bamaze gushira, urubyiruko ni rwo rugomba kwigishwa ariko urwibutso nirwimurwa ntabwo twabona icyo dushingiraho tubigisha amateka.”

    Haba hari ikibyihishe inyuma?

    Mugabo avuga ko Meya Habarurema yavuze ko imwe mu mpamvu zatuma yimura iyi mibiri ikavanwa mu Rwibutso rwa Byimana ikajyanwa mu rwa Ruhango ari uko ‘rutari rwuzura’.

    Mu zindi mpamvu zakunze gutangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango nk’icyatuma imibiri iruhukiye muri uru rwibutso yimurwa, harimo ivuga ko ruri mu gishanga.

    Muri Nyakanga 2020, Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, wajyanye umwubatsi wayo ahura n’uw’akarere kugira ngo barebere hamwe uko babona inyigo y’uko rwasanwa cyangwa hakubakwa urushya.

    Iyi nyigo yagaragaje ko aho hantu atari mu gishanga, ikavuga ko urwibutso rugomba gusanwa, bakongera kubaka imva nshya, igatwikirwa, urukuta rw’amazina rugashyirwaho kandi ahari umusaraba ukavaho hakajyaho urumuri rw’icyizere.

    Mugabo avuga ko “Ubu rero kugeza kuri iyi saha dutegereje indi nama yo kugira ngo twumve icyo ashobora kutubwira kubera ko twamaze kubona ibisubizo byo muri laboratwari [bigaragaza ko aha hantu atari mu gishanga], nitwe twiyishyuriye ibihumbi 700 Frw kuko yatubwiye ko akarere katabasha kwerekana icyo ayo mafaranga yaba agiye kumara.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aherutse kubwira IGIHE ko ibintu byose byagiye bikorwa kuri uru rwibutso byaganiriweho ndetse hakaba hateganyijwe inama izafatirwamo umwanzuro wa nyuma.

    Yagize ati “Ikiriho gikomeye ni uko turacyaganira n’abarokotse Jenoside bo mu Byimana, ibyakozwe byose twari twabyumvikanyeho, ikijyanye n’ikizakurikiraho tuzacyumvikanaho. Ukuri ni uko tukibiganiraho byombi”.

    Yakomeje agira ati “Byaba ari ibyakozwe mbere twabiganiriyeho n’ikizakurikiraho twashyizeho komisiyo ihuriweho, ndetse ni yo izatubwira ibyagezweho muri iyo nama ari nayo tuzaganiriramo ku gikurikiraho. Icyemezo kizafatwa kizamenyekana uwo munsi turi kumwe na bo.”

    Ku rundi ruhande ariko mu cyumweru gishize, Meya Habarurema yari yavuze ko hari inama iteganyijwe yo kwemeza ibyavuye mu kazi ka Komisiyo yari yashyizweho ngo yige byimbitse ku cyakorwa ku Rwibutso rwa Byimana.

    Mugabo Pio umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruhango avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwakomeje kubatera umugongo ku busabe bwo gusanirwa urwibutso

    Ndahimana Joseph avuga ko bifuza ko amateka akomeye yo mu Byimana atazasibangana

    Nzayisenga Anaclet afite umubyeyi we, bakuru be, abana be n’abandi bavandimwe bo mu muryango we baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Byimana

    Urwibutso rwa Byimana rwangiritse bitewe n’isuri ituruka mu bice byegeranye narwo

    r

  • Kamonyi: Abagabo babiri barwanye, uwazanye umuhoro arapfa, uwatemwe ajya mu bitaro –

    Iyo mirwano yabereye mu Mudugudu wa Nzagwa mu Kagari Nyarubuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021 ahagana saa Mbili z’umugoroba.

    Abarwanye ni umusore witwa Tuyishimire Florien w’imyaka 23 n’umugabo witwa Uwicunguye Onesphore w’imyaka 31 y’amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Umugiraneza Martha, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bamaze kumenya yemeza ko barwanye noneho Uwicunguye agatema ku rutugu Tuyishimire akoresheje umuhoro.

    Ati “Mu kurwana kwabo Uwicunguye yatemye ku rutugu Tuyishimire, birangira uwatemwe yoherejwe kwa muganga kubera ko yari afite igikomere ariko nyuma uwamutemye aba ari we upfa.”

    Yakomeje avuga ko kuba uwatemanye yaje gupfa baketse ko abaje kubakiza aribo bashobora kuba bamukubise bikamuviramo gupfa.

    Ati “Ariko ikigaragara ni uko hari abantu bashobora kuba bakubise Uwicunguye Onesphore barimo kubakiza bakamukubita cyane ku buryo byaba ariho byahereye agapfa.”

    Umugiraneza yavuze ko uwatemwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima ariko ahita yoherezwa ku Bitaro bya Rukoma kuko yari arembye. Umurambo wa Uwicunguye Onesphore wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Inzego zishinzwe iperereza zahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zitangira akazi kazo kugira ngo iby’urwo rupfu bisobanuke neza n’ababigizemo uruhare babibazwe.

    Umugiraneza yibukije abaturage ko igihe cyose bagiranye ikibazo bakwiye kwirinda kurwana, ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kugikemura.


  • Abakinnyi babitse godiyo bashatse baba bazihanagura #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi arenga abiri ibikorwa bya ruhago byarahagaze mu gihugu kubera icyorezo cya COVID-19, Minisiteri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko nta gihindutse mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bari bukomorerwe shampiyona igakomeza.

    Tariki ya 11 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rihagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino 2020-2021, ni nyuma y’uko amakipe yashinjwaga kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Shampiyona yari imaze gukinwa iminsi 3.

    Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kanunu k’igihe iyi shampiyona yari kuzasubukurirwa ndetse na bamwe mu bakinnyi bari barihebye bavuga ko uyu mwaka ushobora kuba impfabusa, bamwe bari bariyakiriye.

    Mu kiganiro cya Siporo kuri Televiziyo Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu ruhago iri bube yakomorewe.

    Ati“Twaraganiriye na federasiyo zose kugira ngo twumve aho bageze gahunda yo gushyira hamwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko habayeho guteshuka.”

    Yakomeje agira ati“Batugaragarije aho ingamba zigeze. Mu byumweru bibiri cyangwa bitatu ishobora gusubukurwa.'

    Nk’uko ku munsi w’ejo umunyamabanga wa FERWAFA yari yabibwiye ISIMBI ko bamaze gutanga ibisabwa muri MINISPORTS, muri iki kiganiro perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yongeye gushimangira ko biteguye kuba batangira.

    Shampiyona ishobora kugaruka mu byumweru bibiri cyangwa bitatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-babitse-godiyo-bashatse-baba-bazihanagura

  • Kamonyi: Abagabo babiri barwanye, uwazanye umuhoro arapfa, uwatemwe ajya mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Iyo mirwano yabereye mu Mudugudu wa Nzagwa mu Kagari Nyarubuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021 ahagana saa Mbili z'umugoroba.

    Abarwanye ni umusore witwa Tuyishimire Florien w'imyaka 23 n'umugabo witwa Uwicunguye Onesphore w'imyaka 31 y'amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, Umugiraneza Martha, yabwiye IGIHE ko amakuru y'ibanze bamaze kumenya yemeza ko barwanye noneho Uwicunguye agatema ku rutugu Tuyishimire akoresheje umuhoro.

    Ati 'Mu kurwana kwabo Uwicunguye yatemye ku rutugu Tuyishimire, birangira uwatemwe yoherejwe kwa muganga kubera ko yari afite igikomere ariko nyuma uwamutemye aba ari we upfa.'

    Yakomeje avuga ko kuba uwatemanye yaje gupfa baketse ko abaje kubakiza aribo bashobora kuba bamukubise bikamuviramo gupfa.

    Ati 'Ariko ikigaragara ni uko hari abantu bashobora kuba bakubise Uwicunguye Onesphore barimo kubakiza bakamukubita cyane ku buryo byaba ariho byahereye agapfa.'

    Umugiraneza yavuze ko uwatemwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima ariko ahita yoherezwa ku Bitaro bya Rukoma kuko yari arembye. Umurambo wa Uwicunguye Onesphore wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Inzego zishinzwe iperereza zahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zitangira akazi kazo kugira ngo iby'urwo rupfu bisobanuke neza n'ababigizemo uruhare babibazwe.

    Umugiraneza yibukije abaturage ko igihe cyose bagiranye ikibazo bakwiye kwirinda kurwana, ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kugikemura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abagabo-babiri-barwanye-uwazanye-umuhoro-arapfa-uwatemwe-ajya-mu-bitaro

  • Ishyiga rimwe iyo rivuyemo inkono iva ku ziko… – #rwanda #RwOT

    Itsinda TNP ryinjiye muri muzika mu 2010, rirakundwa cyane. Abantu benshi ntabwo bazi ko iri tsinda ryari rigizwe n’abahanzi 3 ariko Traccy, Nicholas na Passy ariho havaga impine (TNP). Nyuma umwe muri bo witwa Nicholas yaje kuva muri iri tsinda risigaramo 2 bakomezanya akazina ka TNP impine yabo irakomeza irahura kuko ni (Traccy Na Paccy).

    TNP (Traccy, Nicholas, Passy Kizito)

    Burya iyo mwatangiye ibintu muri itsinda, umwe akavamo, ni nk’aho amashyiga aba ari atatu hakavamo rimwe, inkono iva ku ziko, ibyari bitetswe bigapfuba, iyo bigumyeho bisaba guhengeka inkono, ariyo mpamvu amatsina iyo havuyemo umwe barahengekereza bareba ko baguma gukomera.

    Mu 2015, TNP, Just Family, Urban Boyz, Dream Boyz na Active, yari amatsinda yajyaga ku rubyiniro abantu benshi bagasimbukira mu bicu. Iyo muri itsinda burya muri mwe baha hari ukundwa n’abantu benshi kurenza abandi, yaramuka avuyemo abafana bakamukurikira abasigaye bagasubira inyuma. Ibi ni ibyagiye biba kuri aya matsinda, uwavamo niyo ataba akunzwe ashobora kuba yari afite izindi nshingano zikomeye mu itsinda nk’uko Nicholas yari umujyanama mwiza wa TNP.

    TNP y’abantu 2, yarakomeje irakundwa, gusa nta gihembo bigeze begukana. Yaje kwinjira muri Primus Guma Guma Super Stars ya 5 muri 2015, icyo gihe TNP yaje ku mwanya wa 10 ariwo wa nyuma, bari bahanganye n’abahanzi barimo, Rafiki, Odda Paccy, Senderi Hit, Jule Sentore, Active, Bulldogg, Dream Boyz, Bruce Melodie na Butera Knowless wegukanye irushanwa icyo gihe.

    Iri tsinda rya TNP mu ndirimbo zabo zikibukwa na benshi harimo, Kamere, Ku bwinshi, Kamucerenge, Ndamburiraho Ibiganza bakoranye na Butera Knowless, Umufasha bakoranye na Jay C, n’izindi. Muri 2017, iri tsinda ryatangiye kuvugwamo urunturuntu rwo gutandukana, birangira banatandukanye nta duhigo besheje.

    Tracy, muri TNP

    Mu gutandukana byababaje abakunda muzika kuko burya umuziki utagira amatsinda nawo uba ukemangwa n’ubwo amatsinda kurambana bigorana cyane. Bagitandukana, Traccy byavuzwe ko yahise yigira muri Uganda kwiga kuvangavanga umuziki. 

    Mu 2018, Paccy Kizito nawe yarakomeje arahanyanyaza aho yaje kwihuza na Butera Knowless bakorana indirimbo yitwa ‘Mbaye Wowe’, yanakunzwe na benshi aho yanaciye agahigo ko kurebwa n’abantu basaga Miliyoni kuri Youtube.

    Paccy twavuga ko akomeje gukorana imbaraga umuziki, kuko kuva yatandukana na mugenzi we Traccy, amaze gushyira hanze indirimbo 5 harimo; Mbaye Wowe, Kankora ahantu, Ninde Wangaya, Promise yakoranye na Puff G na Ndemeye ariyo ndirimbo afite nshya.

    TNP yari ifite umuziki w’umwimerere wakoraga ku mitima ya benshi, twabibutsaga iri tsinda kuko umuziki waryo wageze kure cyane mu gihe ubu ababyiruka ubabwira ibya TNP nk’ubacira umugani.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103345/ishyiga-rimwe-iyo-rivuyemo-inkono-iva-ku-ziko-ntabwo-ari-ugusitara-agatsisino-ahubwo-ni-uk-103345.html

  • Umukinnyi wa Arsenal yarakajwe cyane n'abafana bahohoteye umuryango we #rwanda #RwOT

    Granit Xhaka yavuze ko atanga abamunenga ariko ko biba byarenze urugero iyo abo bantu badukiriye umuryango we ndetse n'umwana we.

    Uyu abaye undi mukinnyi ugaragaje ko akomeje kwibasirwa n'abafana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'abarimo Marcus Rashford,Anthony Martial n'abandi benshi cyane.

    Uyu mukinnyi yavuze ko nubwo ikipe ye ntako itagize ngo ihangane n'iki kibazo,aba bafana batatuje ndetse ko ngo badakwiriye kwitwa abafana ba Arsenal.

    Yagize ati 'Ninjye ujya mu kibuga,ntabwo ari umugore wanjye,umwana wanjye cyangwa se umuryango.Niba ushaka kunenga,nenga njyewe.Nakwifuza guhura n'aba bantu nkababaza impamvu bandika ibintu nk'ibi.

    Nibyo wanenga ndetse ukavuga ibitagenda neza mu mupira w'amaguru ariko utibasiye abantu n'imiryango yabo.

    Abo simbabona nk'abafana b'ikipe yanjye.Gufana ikipe,bakagombya kutuba hafi twatsinze,twatsinzwe cyangwa twanganyije.

    Umuntu yaguze itike akavuga ibintu nka biriya ku bakinnyi be sinamuha icyubahiro nk'umufana w'ikipe.

    Ikibazo kiba iyo utsinzwe,nta kibazo kiba gihari iyo watsinze,Biragoye kumva impamvu bandika ibintu nka biriya.Ndakeka muri kwica umupira.

    Granit Xhaka ntiyumvikana n'abafana ba Arsenal biturutse ku kuntu yigeze kubasuzugura ubwo yari kapiteni w'ikipw kubwa Unai Emery bakamuvugiriza induru ubwo yari asimbuwe byatumye yamburwa igitambaro.

    Nubwo muri iyi minsi Xhaka ari mu bakinnyi bafasha Arsenal,benshi baracyamufata nk'intandaro yo gutsindwa ku iyi kipe yitwaye nabi cyane muri uyu mwaka w'imikino.


    Xhaka yarakajwe n'abamututse bagatuka n'umuryango we

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wa-arsenal-yarakajwe-cyane-n-abafana-bahohoteye-umuryango-we

  • Gisagara: Hamaze gutabwa muri yombi abantu umunani bakekwaho kwiba inka –

    Gushakisha abo bajura byatangiye nyuma y’uko bamwe mu baturage bo muri iyo mirenge batangiye gutaka ko bibwa inka mu gihe cy’ijoro bakayoberwa irengero ryazo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yavuze ko hamaze gufatwa abantu umunani bakekwaho ubwo bujura.

    Yavuze ko mu bafashwe harimo uwitwa Mbagire Emmanuel wiyemerera ko yibye inka enye akazigurisha.

    Ati “Uwitwa Mbagire Emmanuel yavuze ko we na bagenzi be atashatse kuvuga amazina bari bamaze iminsi biba inka mu baturage bakajya kuzigurisha uwitwa Bahati Jean Bosco, uyu na we akajya kuzibaga. Mbagire amaze kuduha amakuru twagiye kwa Bahati dusangayo inka enye harimo n’iyo yari yarahishe mu cyumba mu nzu abamo.”

    Imibare itangwa na Polisi igaragaza ko muri Mutarama na Gashyantare 2021 mu Murenge wa Ndora hamaze kwibwa inka icyenda naho mu wa Kibirizi hibwe eshanu.

    Muri izo zose hamaze kuboneka izigera kuri zirindwi naho izindi ziracyashakishwa. Gusa ariko hari n’izabazwe.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko ubujura bw’amatungo bukabije, basaba ko hagira igikorwa kugira ngo bucike.

    Hari uwagize ati “Abajura barakabije kuko barara bazerera biba inka. Twifuza ko abashinzwe umutekano babafata bakabahana, ntibabafunge ngo bahite babarekura.”

    Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko iyo bagize uwo batangaho amakuru ko yiba, batungurwa no kubona afashwe agahita arekurwa, bakagira impungenge ko azabihimuraho.

    Basaba ko inzego z’ubuyobozi zafatanya n’izumutekano bagafata abajura bose biba inka n’andi matungo kuko bazwi, bakabajyana mu bigo ngororamuco kuko abenshi ari urubyiruko rwigize inzererezi.

    Polisi ivuga ko ibikorwa byo gushakisha abiba inka mu Karere ka Gisagara bikomeje.

    Zimwe mu nka zari zibwe mu Karere ka Gisagara zikagaruzwa na Polisi

    [email protected]


  • Nakuze Ndi Imfubyi binshira Urubanza, Banyita Akana kakabandi, Ikiganiro Kihariye na Kayirebwa Marie Paul uri Mubahatanira MissRwanda 2021 #rwanda #RwOT


    Kayirebwa Marie Paul uzwi nka Keesha
    Ni umunyarwandakazi w'Imyaka 24, ni umukobwa kandi usobanura ubuzima bwe nkumwe mubatarigeze boroherwa nabwo dore ko yabuze Ababyeyi be akiri muto ndetse ubuzima bukaza kumukomerera we n'Abavandimwe be.
    Ababyeyi be bamaze kwitaba Imana, Kayirebwa yafashijwe nabo mumuryango we kugirango abe yakomeza amashuli ye nubwo avuga ko bitari byoroshye.

    Ati”Papa niwe witabye Imana mbere, Mama we yagiye ndi Kuzuza Imyaka 8 none ubu ngejeje 24, ntago ubuzima bwari bworoshye kuko kwabaga ari ukugenda usaba Ubufasha mumiryango kugirango ukomeze Amashuli yawe, ariko kwakundi bagufasha kandi nabo bafite izindi nshingano urumva ko bitari byoroshye”

    Ni umwe mubifitiye Ikizere gihambaye!

    Muminsi ishize amafoto aranga abakobwa bagiye kwitabira Missrwanda 2021n'imyaka yabo, uyu mukobwa ntiyigeze yoroherwa nabakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter, aho bavugaga ko imyaka ye idahuye nuko agaragara ndetse ko yakagombye ahubwo kuba yararangije Kaminuza.

    mukiganiro kihariye yahaye Umuryango, yavuze koyahuye nibizazane bitandukanye ndetse ubushobozi bwo kuba yakwiga Kaminuza bwabuze, bityo abantu bakaba barekera kumucira Urubanza.

    Ati” Abo ngabo bavuga ibyo baba bafite ibyabo bagenderaho, kandi ikindi ntago twese twigeze turererwa ahantu hamwe, ntibagatekereze ko Umukobwa wese uje muri Missrwanda aba aturutse mumiryango y'Abakire. Nge simfiite Ababyeyi, abo rero ntibazi ubuzima nakuriyemo, no kurangiza Ayisumbuye byari bigoye, ntibagapfe gucira Abantu urubanza gutyo gusa ntacyo bagendeyeho”

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KEESHA UZWI MU IKINYAFU YA BRUCE MELODY

    Muriyiminsi abakoresha imbuga nkoranyambaga abenshi bamwita Akana Kakabandi bitewe ni indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melody ibyo akavuga ko nta mbogamizi abibonamo kuko nubundi hari abantu benshi batari bamuzi bamumenye muri iyo ndirimbo.

    Ati”Ni ukuvuga ngo, sinavuga ko bimbangamira cyangwa ngo bintere ikibazo, ahubwo buri wese bitewe nuko anzi ntago namuhitiramo uko yajya anyita, ikingenzi nuko ntamutima mubi aba abikoranye”

    Benshi mubakurikiranira hafi irushanwa rya Missrwanda, ntibashidikanya ndetse abenshi bagahuriza ko uyu Mukobwa ntakabuza ashobora kuzatwara Ikamba rya nyampinga uzwi nabenshi dore ko hari nabatangiye kuvuga ko ntayandi Mahitamo ariwe Miss Popurality wa 2021.

    Arahabwa amahirwe yo kuba Miss popurality wa 2021
    Kayirebwa Marie Paul ahanganye n'Abakobwa 36 bahagarariye Intara zitandukanye ndetse n'umujyi wa kigali, akaba yariyamamaje guhagararira Umujyi wa kigali. ushaka Kumushyigikira kuri SMS wandika ijambo Miss 13 ukohereza kuri 1525, ndetse no kuri Murandasi aho ujya kuri Igihe.com ugahitamo izina rye ugakanda ahanditse “Tora” ukaba umuhaye Amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa.

    Wifuza kumushyigikira nuko wabigenza
    Missrwanda 2021 ni irushanwa riri kuba muburyo butandukanye nuko yabaga mbere bitewe ni cyorezo cya Covid-19, ubu abakobwa 37 bose baturutse muntara zitandukanye biteganyijwe ko taliki ya 6 Werurwe hazarara hamenyekanye Abakobwa 20 bazajya mu Mwiherero i Nyamata, ndetse abo bakobwa bakazahita babona amahirwe yo guhabwa Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nakuze-ndi-imfubyi-binshira-urubanza-banyita-akana-kakabandi-ikiganiro-kihariye