Category: Uncategorized

  • Nabaye imfubyi nkiri muto|Kuba Miss Rwanda ni inzozi zikomeye|Marie Paul – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa uri mu barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021, Marie Paul Kayirebwa yavuze ubuzima butari bwiza yakuriyemo nyuma yo kuba imfubyi akiri muto,ndetse avuga ko guhatanira iri kamba byari mu nzozi ze.

    Uyu mukobwa w'imyaka 24 yamavuko uri mu bahatanira kuba Miss Rwanda 2021 aganira na ISIMBI TV yavuze ku buzima bwe bwite ,aho yasobanuye ko yabaye imfubyi akiri muto cyane,ndetse arerwa n'abo mu muryango we kugirango abe yakomeza amashuri ye nubwo avuga ko bitari byoroshye.

    Ati'Papa niwe witabye Imana mbere, Mama we yagiye ndi Kuzuza Imyaka 8 none ubu ngejeje 24, ntago ubuzima bwari bworoshye kuko kwabaga ari ukugenda usaba Ubufasha mumiryango kugirango ukomeze Amashuli yawe, ariko kwakundi bagufasha kandi nabo bafite izindi nshingano urumva ko bitari byoroshye'

    Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yahoranye inzozi zo kuzajya muri Miss Rwanda.Ati:'hashize imyaka umunani nifuza kujya muri Miss Rwanda, byatangiye kubwa Aurore ,uyu Aurore nabonaga akora ibikorwa byo gufasha kenshi, yazamuye business ye, nanjye nkavuga ngo ndamutse mbaye Miss Rwanda nirwo rufunguzo rwatuma nanjye mfasha abantu.'Abajijwe abantu yumva yifuza gufasha, Marie Paul yavuze ko yifuza kuzafasha umuntu wese.

    Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye cya Marie Paul yagiranye na ISIMBI TV:

     

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/nabaye-imfubyi-nkiri-mutokuba-miss-rwanda-ni-inzozi-zikomeyemarie-paul/

  • Uruganda rw'Amazi rwa Kanzenze rwuzuye rutwaye miliyoni 63$ rugiye kuba igisubizo ku batuye Kigali na Bugesera – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda ruherereye mu Bugesera rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 40 z'amazi; zirimo izigera ku bihumbi 30 z'azoherezwa muri Kigali n'izigera ku icumi zizahabwa abatuye Bugesera.

    Umushinga w'uru ruganda watangiye kubakwa mu mwaka wa 2017, ukaba uje gukemura ibibazo by'amazi muri Kigali no mu nkengero zayo, aho abaturage batuye mu duce twakundaga kubura amazi bo batangiye kuyahabwa tariki 10 Gashyantare 2021.

    Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, mu rugendo yagiriye kuri uru ruganda, yavuze ko rwubatswe mu gufasha Abanya-Kigali kwihaza ku mazi meza.

    Yagize ati 'Impamvu uru ruganda rwagiyeho, dufatanyije n'abafatanyabikorwa ni ukugira ngo twongere amazi mu Mujyi wa Kigali, ku Banyarwanda benshi. Ugiye kureba, usanga abaturage bamaze kwiyongera cyane muri Kigali bakeneye amazi menshi, uretse ko n'ayari ahari atari ahagije bikwiye.'

    Amb. Gatete yongeyeho ko Uruganda rw'amazi rwa Kanzenze ruzakuraho burundu ikibazo cy'amazi mu Karere ka Bugesera kuko ahari ari menshi kuruta ayo abaturage bakenera.

    Yagize ati 'Aya mazi ugereranyije n'andi yarasanzweho, twari dufite metero kibe 8.500 z'amazi, noneho twongeyeho ibihumbi 10, aya mazi arahagije ubu ngubu ari hejuru yayo bakenera. Turabona yuko nta kibazo kizongera kuba kuko bo ibigega byabo bimaze kuzura, byatangiye gutanga amazi.'

    Uru ruganda rwatangiye gutanga amazi ku batuye uduce twa Kanombe, Kicukiro, Remera, Kimironko, Kanombe, Busanza, Ndera no mu cyanya cy'inganda cya Masoro. Biteganyijwe ko azagera n'ahandi mu nkengero z'umujyi, harimo Kamonyi, Nduba, Karuruma n'ahandi.

    Abaturage batandukanye batuye mu duce twabanjirijweho mu guhabwa amazi, bavuze ko bishimiye kugobokwa kuko mbere bashoboraga kumara icyumweru, ukwezi, amezi atatu cyangwa n'atandatu batavoma.

    Karamaga Antoine utuye mu Kagari ka Nonko ho mu Murenge wa Nyarugunga ahazwi nko ku Gasaraba, yavuze ko yishimye cyane guhabwa amazi.

    Ubwo yafunguraga agahita aza yahise yikanga maze agira ati 'Eeeh ndabona ahari, reka mbanze ndebe ko atari icyuka. Eeeh uziko ahari menshi!'

    Yavuze ko yishimiye kuruhuka kujya kuvoma ijerekani imwe bayigura kuri 200 cyangwa 300 Frw.

    Yagize ati 'Kuva mu 2017 amazi yatangiye kubura, amaze kubura ni bwo abavomyi baje, ijerekani yaguraga 200, 300 Frw n'uko twagiye tubura amazi. Nibwo Wasac yaje gukora iperereza […] amazi tubona aragarutse, aya mazi tuyabonye ejo bundi, sinari nziko anahari.'

    Habumugisha Abinadabu utuye mu Kagari ka Bibare ho mu Murenge wa Kimironko we avuga ko mbere amazi yari imbonekarimwe ubu bayabona buri munsi.

    Yagize ati 'Mbere yazaga rimwe mu cyumweru, amazi yabura tukagura ikamyo ibihumbi 35 Frw, ariko ubu nta kibazo dufite cy'amazi.'

    Kugeza ubu uruganda rwa Kanzenze rumaze gutanga meterokibe ibihumbi 5000, bikaba biteganyijwe ko mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe amazi yose ateganyijwe gutangwa azaba yageze ku baturage.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi n'Isukura (WASAC) ibara ko umuturage umwe akoresha amajerekani ane, ni ukuvuga litiro 80 ku munsi.

    Amazi yose Umujyi wa Kigali ukenera angana na meterokibe ibihumbi 143 ku munsi, mu gihe atangwa ari meterokibe ibihumbi 90, hakaba hagiye kwiyongeraho na meterokibe ibihumbi 30 zivuye mu ruganda rwa Kanzenze. Ni ukuvuga ko hasigaye meterokibe ibihumbi 23 gusa kugira ngo umuturage wa Kigali wese abashe kubona amazi igihe cyose.

    U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 buri muturage wese aza afite amazi.

    Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, ubwo yasuraga Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze

    Yasobanuriwe inzira y’amazi kuva avuye mu Mugezi w’Akagera agaca mu mariba agatunganywa kugeza yoherejwe ku bigega biyaha abaturage

    Ikigega cy’amazi kinini kurusha ibindi kizajya kigeza amazi ku baturage ba Kanombe, Kimironko, Busanza n’ahandi

    Inzu ibamo umuriro w’amashanyarazi akoreshwa mu ruganda

    Itiyo nini ikura amazi mu ruganda rwa Kanzenze iyajyana mu bigega bya Gahanga, Remera na Kanombe

    Yerekwa uko amazi ayungururwa

    Bimwe mu bice bigize Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze

    Yanatambagijwe muri laboratwari aho amazi asuzumirwa ko ari meza

    Uruganda rw'Amazi rwa Kanzenze rwuzuye rutwaye miliyoni 63$ rugiye kuba igisubizo ku batuye Kigali na Bugesera

    Kuri iki kigega mbere habaga huzuye amajerekani abantu bo ku Gasaraba bari kuvoma ariko benshi barayabonye mu ngo zabo

    Habumugisha Abinadabu avuga ko amazi basigaye bayabona buri munsi mu gihe mbere bayabonaga rimwe mu cyumweru

    Karamaga Antoine utuye muri Kagari ka Nonko arishimira ko agiye kujya abona amazi

    Amb Claver Gatete yavuze ko uru ruganda rugiye kongera amazi akoreshwa mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rw-amazi-rwa-kanzenze-rwuzuye-rutwaye-miliyoni-63-rugiye-kuba

  • Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n'abakunzi babo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ubwo usanga umukobwa n'umuhungu bakundana ndetse bamaranye igihe kinini mu rukundo, maze umukobwa yabona umusore bakundana nta gahunda y'ubukwe amubwira ya vuba kandi we akeneye umugabo, agakora ibishoboka byose ngo ubukwe butahe, ariko nyamara usanga biteza ibibazo birimo kubengwa, kubarisha nabi umusore, ubukene nyuma y'ubukwe.

    Aya ni amakosa akorwa n'abakobwa iyo bashaka gukora ubukwe vuba na vuba:

    1.Guhindura idini:

    Hari ubwo umukobwa aba akundana n'umusore badahuje idini n'imyemerere ariko kuko ashaka ko bakora ubukwe agahita ahindura idini nta n'ubwumvikane yibwira ko byatuma ahita afata umwanzuro vuba rimwe na rimwe bagatandukana nta bukwe buraba, umukobwa agasubira mu idini yahozemo.

    2.Kuvuga ubukwe cyane:

    Usanga kandi abakobwa benshi bibeshya ubukwe n'abasore bakundana, bakabibwira abantu bose b'incuti n'imiryango kandi ntacyo umuhungu aramubwira. Ibi nabyo abenshi babikora mu rwego rwo kugira ngo umusore niyumva abantu bamaze kumenya ibyabo ndetse bamubaza ubukwe, ngo azahita afata umwanzuro avuge igihe cy'ubukwe, ariko icyo sicyo cyatuma umuhungu afata umwanzuro atateguye.

    3.Kurata ubukire:

    Hari abandi bakobwa usanga bazi ko abahungu bakunda ubutunzi, maze bakajya biyemera amafaranga n'imitungo badafite kugira ngo barebe ko umuhungu yakwemera ubukwe mu gihe cya vuba byaba ngombwa akaniyemeza kuzikorera ubukwe mu mafaranga ye. Ibi umusore ashobora kubyemera ndetse ubukwe bukaba, ariko asanze ya mitungo ntayo afite cyangwa ubukene bwaza mu rugo niho hava ya mibanire mibi bitewe no gukora ubukwe bwihuse.

    4.Kuryamana:

    Hari ubwo umukobwa aba amaze igihe kinini akundana n'umusore ariko batararyamana, maze yabona atamubwira ubukwe vuba agahitamo kuryamana na we kandi kenshi gashoboka yibwira ko ari bwo buryo bwo kumwereka urukundo, maze bikaba aribyo bizatuma afata umwanzuro wa vuba. Nyamara akenshi usanga bibeshya kuko hari n'ubwo batabana.

    5.Kwiteza inda:

    Umubare munini w'abakobwa usanga biteza inda ku basore bakundana ngo nibwo bazahita bafata umwanzuro wo kubashyira mu rugo, ariko abenshi ntibibahira kuko hari n'ubwo barinda babyarira iwabo nta bukwe bubaye.

    Ibi ni bimwe mu by'abakobwa bakora iyo bakundanye n'abasore igihe kirekire bakabona nta gahunda y'ubukwe ya vuba kandi bo babukeneye, maze bagatangira gushaka uburyo bafata umwanzuro, kandi akenshi ntibibahire bwanaba nyuma yaho hakazaba ingaruka.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngaya-amakosa-akomeye-abakobwa-bakora-bazi-ko-azabafasha-guhita-barongorwa-nabakunzi-babo/

  • Barcelona yagarutse mu rugamba rwo gutwara shampiyona nyuma yo kunyagira Elche #rwanda #RwOT

    Barcelona ikomeje kurya isataburenge Real na Athletico Madrid ziri imbere yayo muri shampiyona ya Esipanye (Laliga), nyuma yo kubona itsinzi biyoroheye Ku 3-0 Elche.

    Ni umukino w'ikirarane waberaga Ku kibuga cya Barcelona Camp nou, barça yongera kwisubiza icyubahiro cyayo nyuma yuko muri weekend ishize itakaje amanota, aho yanganyaga na Cadiz 1-1 bituma amahirwe yo gutwara igikombe agenda agabanuka.

    Gusa kuri uyu munsi Barça yagaragaje urwego ruri hejuru dore ko igitego cya mbere cyatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa 48′ ku mupira mwiza yari ahawe na M.Braithwaite, maze ku munota wa 68′ Messi witwaye neza muri uyu mukino yongera gutsinda igitego cya kabiri kuri we no kuri Barcelona ku mupira yari ahawe na De jong, mu gihe ku munota wa 73′ J.Alba yatsinze icya 3 ku mupira yahawe na Braithwaite.

    Ibi byatumye Barcelona igira amanota 50 muri Laliga gusa iracyari ku mwanya wa gatatu aho irushwa na Athletico ya mbere amanota 5, mu gihe mukeba wayo Real Madrid ya kabiri yo iyirusha amanota 2 gusa.

    Edgar Badia umuzamu wa Elche nyuma y'umukino yatunguwe na Messi ubwo nawe yamusabaga umwambaro we.

    Mu gihe ibitego bibiri Messi yatsinze byatumye ayobora abafite ibitego byinshi muri shampiyona ya Laliga muri uyu mwaka w'imikino, aho yagize ibitego 16 akaba anganya na Luis Suarez wa Athletico Madrid.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/02/25/barcelona-yagarutse-mu-rugamba-rwo-gutwara-shampiyona-nyuma-yo-kunyagira-elche/

  • Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze rwuzuye rutwaye miliyoni 63$ rugiye kuba igisubizo ku batuye Kigali na Bugesera –

    Uru ruganda ruherereye mu Bugesera rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 40 z’amazi; zirimo izigera ku bihumbi 30 z’azoherezwa muri Kigali n’izigera ku icumi zizahabwa abatuye Bugesera.

    Umushinga w’uru ruganda watangiye kubakwa mu mwaka wa 2017, ukaba uje gukemura ibibazo by’amazi muri Kigali no mu nkengero zayo, aho abaturage batuye mu duce twakundaga kubura amazi bo batangiye kuyahabwa tariki 10 Gashyantare 2021.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, mu rugendo yagiriye kuri uru ruganda, yavuze ko rwubatswe mu gufasha Abanya-Kigali kwihaza ku mazi meza.

    Yagize ati “Impamvu uru ruganda rwagiyeho, dufatanyije n’abafatanyabikorwa ni ukugira ngo twongere amazi mu Mujyi wa Kigali, ku Banyarwanda benshi. Ugiye kureba, usanga abaturage bamaze kwiyongera cyane muri Kigali bakeneye amazi menshi, uretse ko n’ayari ahari atari ahagije bikwiye.”

    Amb. Gatete yongeyeho ko Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze ruzakuraho burundu ikibazo cy’amazi mu Karere ka Bugesera kuko ahari ari menshi kuruta ayo abaturage bakenera.

    Yagize ati “Aya mazi ugereranyije n’andi yarasanzweho, twari dufite metero kibe 8.500 z’amazi, noneho twongeyeho ibihumbi 10, aya mazi arahagije ubu ngubu ari hejuru yayo bakenera. Turabona yuko nta kibazo kizongera kuba kuko bo ibigega byabo bimaze kuzura, byatangiye gutanga amazi.”

    Uru ruganda rwatangiye gutanga amazi ku batuye uduce twa Kanombe, Kicukiro, Remera, Kimironko, Kanombe, Busanza, Ndera no mu cyanya cy’inganda cya Masoro. Biteganyijwe ko azagera n’ahandi mu nkengero z’umujyi, harimo Kamonyi, Nduba, Karuruma n’ahandi.

    Abaturage batandukanye batuye mu duce twabanjirijweho mu guhabwa amazi, bavuze ko bishimiye kugobokwa kuko mbere bashoboraga kumara icyumweru, ukwezi, amezi atatu cyangwa n’atandatu batavoma.

    Karamaga Antoine utuye mu Kagari ka Nonko ho mu Murenge wa Nyarugunga ahazwi nko ku Gasaraba, yavuze ko yishimye cyane guhabwa amazi.

    Ubwo yafunguraga agahita aza yahise yikanga maze agira ati “Eeeh ndabona ahari, reka mbanze ndebe ko atari icyuka. Eeeh uziko ahari menshi!”

    Yavuze ko yishimiye kuruhuka kujya kuvoma ijerekani imwe bayigura kuri 200 cyangwa 300 Frw.

    Yagize ati “Kuva mu 2017 amazi yatangiye kubura, amaze kubura ni bwo abavomyi baje, ijerekani yaguraga 200, 300 Frw n’uko twagiye tubura amazi. Nibwo Wasac yaje gukora iperereza […] amazi tubona aragarutse, aya mazi tuyabonye ejo bundi, sinari nziko anahari.”

    Habumugisha Abinadabu utuye mu Kagari ka Bibare ho mu Murenge wa Kimironko we avuga ko mbere amazi yari imbonekarimwe ubu bayabona buri munsi.

    Yagize ati “Mbere yazaga rimwe mu cyumweru, amazi yabura tukagura ikamyo ibihumbi 35 Frw, ariko ubu nta kibazo dufite cy’amazi.”

    Kugeza ubu uruganda rwa Kanzenze rumaze gutanga meterokibe ibihumbi 5000, bikaba biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe amazi yose ateganyijwe gutangwa azaba yageze ku baturage.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) ibara ko umuturage umwe akoresha amajerekani ane, ni ukuvuga litiro 80 ku munsi.

    Amazi yose Umujyi wa Kigali ukenera angana na meterokibe ibihumbi 143 ku munsi, mu gihe atangwa ari meterokibe ibihumbi 90, hakaba hagiye kwiyongeraho na meterokibe ibihumbi 30 zivuye mu ruganda rwa Kanzenze. Ni ukuvuga ko hasigaye meterokibe ibihumbi 23 gusa kugira ngo umuturage wa Kigali wese abashe kubona amazi igihe cyose.

    U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 buri muturage wese aza afite amazi.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, ubwo yasuraga Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze

    Yasobanuriwe inzira y’amazi kuva avuye mu Mugezi w’Akagera agaca mu mariba agatunganywa kugeza yoherejwe ku bigega biyaha abaturage

    Ikigega cy’amazi kinini kurusha ibindi kizajya kigeza amazi ku baturage ba Kanombe, Kimironko, Busanza n’ahandi

    Inzu ibamo umuriro w’amashanyarazi akoreshwa mu ruganda

    Itiyo nini ikura amazi mu ruganda rwa Kanzenze iyajyana mu bigega bya Gahanga, Remera na Kanombe

    Yerekwa uko amazi ayungururwa

    Bimwe mu bice bigize Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze

    Yanatambagijwe muri laboratwari aho amazi asuzumirwa ko ari meza

    Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze rwuzuye rutwaye miliyoni 63$ rugiye kuba igisubizo ku batuye Kigali na Bugesera

    Kuri iki kigega mbere habaga huzuye amajerekani abantu bo ku Gasaraba bari kuvoma ariko benshi barayabonye mu ngo zabo

    Habumugisha Abinadabu avuga ko amazi basigaye bayabona buri munsi mu gihe mbere bayabonaga rimwe mu cyumweru

    Karamaga Antoine utuye muri Kagari ka Nonko arishimira ko agiye kujya abona amazi

    Amb Claver Gatete yavuze ko uru ruganda rugiye kongera amazi akoreshwa mu Mujyi wa Kigali

  • Menya abakinnyi 10 b'umupira w'amaguru kuri ubu bahenze kurusha abandi #rwanda #RwOT

    Umupira w'amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe cyane na benshi byagera kuw'i burayi bikaba akarusho, dore ko uyu mukino ushorwamo n'amafaranga menshi n'abashoramari.

    Kubera amafaranga ashorwa mu mupira bituma n'agaciro k'abakinnyi bawukina kiyongera bitewe n'urwego rwabo.

    Urutonde rw'abakinnyi bahenze mu mupira w'amaguru Ku isi:

    Kylian Mbappe: €185M

    Harry Kane: €125M

    Raheem Sterling: €125M

    Jordan Sancho: €118M

    Neymar Jr: €115M

    Mo salah: €115M

    Marcus Rashford: €115M

    Kevin De Bruyne: €114M

    Trent Alexandre Arnold: €111M

    Sadio Mane: €110M.

    Urutonde rw'abakinnyi 10 bahenze ku isi muri ruhago

    SRC: ESPN

    Source : https://kigalinews24.com/2021/02/25/menya-abakinnyi-10-bumupira-wamaguru-kuri-ubu-bahenze-kurusha-abandi/

  • RRA yahishuye ko ibiciro bivuguruye ku musoro w'ubutaka bigiye gusohoka vuba aha #rwanda #RwOT

    Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yabwiye RBA ko gahunda yo kuvugurura itegeko ry'imisoro ku mutungo utimukanwa bigeze kure kandi mu minsi mike inzego zibishinzwe zizaba zatangaje iby'ingenzi bimaze gukorwa.

    Ati 'Biri kwigwaho, hari hari gahunda y'uko bitarenze iki cyumweru haba hari umushinga wa nyuma kugira ngo batangaze imisoro ivuguruye.'

    Yakomeje agira ati 'Abamaze kwishyura ni ukubemerera ko bishyuye imisoro y'ikirenga bashobora guheraho bishyura indi misoro bafite cyangwa umwaka utaha bakayiheraho. Bashobora no gusubizwa amafaranga yabo.'

    Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi nayo itangaza ko umwanzuro wafashwe kuri iri tegeko uri hafi gutangazwa.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru n'abaturage, ku wa 21 Ukuboza 2020, ikibazo cy'imisoro ku mutungo utimukanwa yiyongereye ni kimwe mu byo yagejejweho bituma yizeza ko kigiye kwigwaho

    Icyo gihe,Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi inzego kireba zarimo kugisuzuma no kugishakira igisubizo ariko na none ngo habayeho korohereza abasora ku buryo bikorwa mu byiciro kugeza ku wa 31 Werurwe 2021.

    Ati 'Twatangiye isuzuma ari Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ari Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ndetse n'inzego z'ibanze, gusuzuma ikibazo ubu twarabitangiye ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hashyizweho uburyo bwo korohereza abasora kugera mu mpera za Werurwe 2021 kandi mu byiciro.'

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umusoro ujyanye n'ubukode bw'ubutaka ugomba kubaho ariko nanone hakarebwa amikoro y'abaturage ndetse n'igihugu hagashakwa igisubizo kibereye benshi ku buryo binashoboka ko habamo n'inyoroshyo.

    Ati 'Nagira ngo yumve ko ubutaka bugira ubukode n'umusoro ujyanye na bwo, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n'impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi na none ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo tuvuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.'

    Umusoro ku mutungo utimukanwa wavuye ku mafaranga y'u Rwanda 0 kugera kuri 80 kuri metero kare imwe ugera ku mafaranga y'u Rwanda hagati ya 0 kugera kuri 300 kuri metero kare imwe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rra-yahishuye-ko-ibiciro-bivuguruye-ku-musoro-w-ubutaka-bigiye-gusohoka-vuba

  • Perezida wa Rayon Sports yahishuye akayabo gakenewe kugira ngo Bisi y'ikipe irekurwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports,Uwayezu Fidele yabwiye Radio Rwanda ko bagiye gukora inama kugira ngo barebe niba hari icyakorwa kugira ngo iyi modoka irekurwe cyane ko aya mafaranga asabwa ari benshi.

    Yagize ati 'Hakenewe miliyoni 62 zo kuyishyura ngo irekurwe.Tugiye gukora inama turebe ko hari icyo twakora ngo tuyisubirane.'

    Visi perezida we wa mbere yamwunganiye ati 'Amafaranga ni menshi ariko natwe turi benshi….'

    Uwayezu Fidele yongeye gushimangira ko imyumvire yari mu ikipe ko Perezida azajya atanga amafaranga yo gutunga ikipe ubu itakiriho ndetse atari ihame ko azajya atanga amafaranga nkuko abamubanjirije babigenzaga.

    Yemeje ko bagiye gukemura ikibazo cya Ivan Minnaert bitageze aho konti z'ikipe zifatirwa nkuko umuhesha w'inkiko yari yabisabye.

    Abayobozi ba Rayon Sports bahishuye ko bagiye gushyira hanze imyanya 3 y'akazi aho hakenewe abakozi bafite ubumenyi buhambaye mu kwita ku buzima bwa buri munsi bw'ikipe.Bavuze ko kuwa 5 w'iki cyumweru biteguye kumurika igikorwa cyagizwe ibanga,basaba abafana kuzagikurikira ku rubuga rwa You Tube rw'ikipe.

    Iyi modoka ya Rayon Sports yo mu bwoko bwa Foton AUV yari yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018. Yakozwe n'uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, ikaba yaracuruzwaga n'Akagera Motors aho byavugwaga ko ifite agaciro ka Miliyoni Ijana z'amanyarwanda.

    Mu mwaka ushize nibwo byavuzwe ko iyi modoka yamaze gushyirwa mu cyamunara kubera ko ubuyobozi bw'ikipe bwananiwe kwishyura amafaranga basigayemo.

    Iyi modoka imurikwa bwa mbere n'uwari Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yabwiye itangazamakuru ko iyi modoka izishyurwa mu mezi 12, ikishyurwa n'iyi kipe n'abafatanyabikorwa bayo..

    Ati: 'Iyi modoka tuyiguze miliyoni 100 zizishyurwa mu byiciro kugera mu Ukuboza 2019. Harimo miliyoni 16 Frw zavuye muri Rayon Sports, miliyoni 34 Frw zigomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana naho izindi miliyoni 50 Frw zo zizava mu bandi bafatanyabikorwa bacu n'abandi bazajya baduha miliyoni buri kwezi bagahabwa umwanya wo kwamamaza kuri iyi modoka.'

    Ku ikubitiro, iyi Bus yahawe bwa mbere Rayon Sports ibanje kwishyura Miliyoni 50 Frw zirimo 34 Frw zavuye mu mufatanyabikorwa wayo, Radiant Insurance.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/perezida-wa-rayon-sports-yahishuye-akayabo-gakenewe-kugira-ngo-bisi-y-ikipe

  • #MissRwanda2021: Ishimwe Sonia wakuze akunda… – #rwanda #RwOT

    Intara y'Uburengerazuba ni imwe mu ntara zizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi kandi byiza. Si gake wagiye wumva abantu benshi bavuga ku bwiza buranga abakobwa bo muri iyi ntara by'umwihariko bagaruka ku batuye mu Mujyi wa Gisenyi ahavuye Ishimwe Sonia. Abaturiye uyu mujyi bafite inyota ikomeye yo kubona Miss Rwanda aturutse aha, nk'uko bamwe mu baganiriye na InyaRwanda babitangaje bamaze kubona Miss Ishimwe Sonia uhavuka.

    Ku rundi ruhande Ishimwe Sonia ntiyariye iminwa ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n'uko abona irushanwa arimo rya Miss Rwanda 2021. Yagize ati 'Njyewe ndiyizeye cyane njyewe nzi neza ko nzagera kure cyane gusa intego nyamukuru mfite ni ukuritwara nkabasha gufasha Abanyarwanda n'Abanyarwandakazi binyuze mu mushinga wanjye uzibanda cyane ku badamu n'abakobwa kandi nkakabya inzozi z'Abanyarubavu muri rusange.

    Buriya njye ndiyizi nzi neza ko ndi mwiza, ubuhanga n'umuco basaba ndabifite kandi n'Abanyarwanda mbafitiye umushinga mwiza buri wese mu mwanya we azawishimira”>

    Nyuma y'uko hamenyekanye abakobwa 37, ari nabo bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021, ubu igikorwa cyo gutora binyuze ku butumwa bugufi (sms) no kuri murandasi (Online) byatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, aho utora akoresha amazina na numero ye. Gushyigikira ISHIMWE SONIA ufite numero 10, mu matora yo kuri interineti kanda hano hakurikira: Tora Ishimwe Sonia numero 10 ube ushyigikiye Western Province Naho gutora kuri SMS ni ukohereza 'MISS 10' kuri 1525

    Shyigikira MISS Ishimwe Sonia kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2021

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS ISHIMWE SONIA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103350/missrwanda2021-ishimwe-sonia-wakuze-akunda-kubyina-yahigiye-ikamba-avuga-ko-ari-we-ukwiriy-103350.html

  • Urwibutso rwa Jenoside rwabaye agatereranzamba mu Ruhango: Meya n'abarokotse bararebana ay'ingwe – #rwanda #RwOT

    Kuva muri Mata 2020 abacitse ku icumu bo mu Byimana ho muri Ruhango ntibahwemye kugaragaza akababaro baterwa no kubona imibiri y'ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarataburuwe igakurwa aho yari isanzwe ishyinguwe mu cyubahiro, igashyirwa mu cyumba cy'Umurenge wa Byimana.

    Ni nyuma y'uko Urwibutso rwa Byimana rwangiritse bitewe n'isuri ituruka mu bice byegeranye narwo yasenye ibikuta yinjira mu rwibutso, ibi bikiyongeraho no kuba ubwarwo rudasakaye.

    Mu gihe hari hitezwe isanwa ry'urwibutso ndetse no kubaka imirwanyasuri hafi yarwo yayobora amazi y'imvura mu zindi nzira zabugenewe, ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango, by'umwihariko Meya Valens Habarurema, yategetse ko urwo rwibutso aho gusanwa, rusenywa burundu ndetse imibiri irurimo ikimurirwa mu Ruhango.

    Iri tegeko rya Meya Habarurema kwashavuje abacitse ku icumu ba Byimama ku buryo umwuka mubi kuri ubu wamaze gufata indi ntera nyuma yo kubona umwaka wenda kwirenga ibintu bikomeje kuba agatereranzamba.

    Uru rwibutso ruherereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Kamusenyi, mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rwahubatswe mu 1999, ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi basaga 2006, bakuwe mu byobo byo muri aka gace.

    Muri Gashyantare 2020, Komite Nyobozi yafashe icyemezo cyo kuvana imibiri mu Rwibutso rwa Byimana ikajyanwa muri Ruhango. Iki cyemezo cyamenyeshejwe abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Byimana.

    Ku rundi ruhande ariko ibyari bigiye gukorwa n'ubuyobozi binyuranyije n'Itegeko rivuga ko kugira ngo habeho igikorwa cyo kwimura imibiri, hagomba kubaho ubwumvikane hagati y'ubuyobozi n'abahagarariye imiryango ishyinguwe mu rwibutso rwa mbere.

    Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi rivuga ko urwibutso rwimurwamo imibiri igihe inzibutso zegeranye kandi zihuje amateka, icyo gihe rumwe rwimurirwa mu rundi nk'igihe zose ziri mu murenge umwe.

    Ikindi ni uko kugira ngo imibiri yimurwe biba ari igihe ari ahantu hashyinguye imibiri itagera ku 1 000, icyo gihe iba ari imva ntabwo aba ari urwibutso. Urwibutso rwa Byimana rwo ruruhukiyemo abantu basaga 2 006, abarimo ni imibiri y'abakuwe mu byobo byo mu yahoze ariko Komini Mukingi.

    Ahubatse uru rwibutso ni mu gace k'ahazwi nko mu 'Imanyuriro' hafite amateka akomeye cyane y'uko uretse kuba hariciwe Abatutsi benshi, ariko na mbere ya Jenoside mu myaka ya za 1959 na 1973, Abatutsi baho batigeze bagira amahoro.

    Aha hantu hafite amateka kandi y'uko muri aka gace ariho hafatwa nk'itangiriro ry'itegurwa ry'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ariho Paremuhutu isa n'iyatangiriye.

    Ibi ariko bikanahuzwa n'uko ari ho bivugwa ko Perezida Mbonyumutwa Dominique yakubitiwe urushyi rwakurikiwe n'itangira ry'umugambi wari waranogejwe wo kwica, no gusenyera, gutwikira no kumenesha Abatutsi.

    Agahinda k'abafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso

    Bamwe mu barokotse baganiriye na IGIHE bagaragaje ko mu gihe Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango yababwiraga ko imibiri igomba kwimurirwa mu Rwibutso rwa Ruhango, yabijeje ko abatazajya babona ubushobozi bwo kuva mu Byimana bajya Ruhango bazajya bahabwa imodoka zibagezayo mu gihe cyo kwibuka.

    Mugabo Pio avuga ko kuva mu 2018, bakomeje kugaragariza Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ko amateka y'aka gace gafite amateka yihariye batifuza ko yazasibangana.

    Ati 'Turamubwira duti aha hantu n'ubwo amateka yaho wowe utayasobanukiwe, twayagusobanurira. Kuko aha hantu ipfundo ryazanye ubwicanyi mu Rwanda n'ingengabitekerezo kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ni aha byatangiriye.'

    Yakomeje agira ati 'Aha hantu nk'uko nkubwira ngo ni izingiro ry'impirimbanyi ya Demokarasi kuva mu 1959, ni ukuvuga ngo Umututsi wari ubaye hano wese yabagaho atoragurwa, ahigwa bukware muri ibyo byose kugeza mu 1994.'

    Ibivugwa na Mugabo bishimangirwa na Ndahimana Joseph uvuga ko 'Twasabaga akarere ko batugenera ingengo y'imari izubaka uru rwibutso natwe tukabigiramo uruhare kuko dufitemo abacu kandi ntabwo twifuza ko aya mateka azasibangana.'

    Yakomeje agira ati 'Turasaba ubuvugizi na Perezida wa Repubulika yashaka akabimenya akaza akareba amateka ya Byimana, akadufasha tugasigasira amateka ya Byimana, Manyuriro ntihinduke, Bukomero aho Mbonyumutwa yakubitiwe bikaba intandaro yo kuvuga ngo umuntu akubiswe urushyi aha ngaha byumvikaniye muri Ndiza, ntabwo bibaho ibyo ni urwitwazo rwo kumara abantu. Amateka yacu nibayasigasire noneho tuzabone ibyo tuzabwira abana bacu.'

    Nzayisenga Anaclet ufite umubyeyi we, bakuru be, abana be n'abandi bavandimwe bo mu muryango we baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Byimana, avuga ko bifuza ko nk'abantu bamaze kugera mu za bukuru batazabona ubushobozi n'imbaraga zo kujya kwibuka mu Ruhango cyangwa ahandi kure.

    Yakomeje agira ati 'Ikindi hano hari ibigo by'amashuri biza kwibukira kuri uru rwibutso, abanyeshuri n'abakiri bato bakamenya amateka. Ikindi ugasanga cya kimenyetso cyerekana ko abantu bamaze gushira, urubyiruko ni rwo rugomba kwigishwa ariko urwibutso nirwimurwa ntabwo twabona icyo dushingiraho tubigisha amateka.'

    Haba hari ikibyihishe inyuma?

    Mugabo avuga ko Meya Habarurema yavuze ko imwe mu mpamvu zatuma yimura iyi mibiri ikavanwa mu Rwibutso rwa Byimana ikajyanwa mu rwa Ruhango ari uko 'rutari rwuzura'.

    Mu zindi mpamvu zakunze gutangwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango nk'icyatuma imibiri iruhukiye muri uru rwibutso yimurwa, harimo ivuga ko ruri mu gishanga.

    Muri Nyakanga 2020, Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, wajyanye umwubatsi wayo ahura n'uw'akarere kugira ngo barebere hamwe uko babona inyigo y'uko rwasanwa cyangwa hakubakwa urushya.

    Iyi nyigo yagaragaje ko aho hantu atari mu gishanga, ikavuga ko urwibutso rugomba gusanwa, bakongera kubaka imva nshya, igatwikirwa, urukuta rw'amazina rugashyirwaho kandi ahari umusaraba ukavaho hakajyaho urumuri rw'icyizere.

    Mugabo avuga ko 'Ubu rero kugeza kuri iyi saha dutegereje indi nama yo kugira ngo twumve icyo ashobora kutubwira kubera ko twamaze kubona ibisubizo byo muri laboratwari [bigaragaza ko aha hantu atari mu gishanga], nitwe twiyishyuriye ibihumbi 700 Frw kuko yatubwiye ko akarere katabasha kwerekana icyo ayo mafaranga yaba agiye kumara.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aherutse kubwira IGIHE ko ibintu byose byagiye bikorwa kuri uru rwibutso byaganiriweho ndetse hakaba hateganyijwe inama izafatirwamo umwanzuro wa nyuma.

    Yagize ati 'Ikiriho gikomeye ni uko turacyaganira n'abarokotse Jenoside bo mu Byimana, ibyakozwe byose twari twabyumvikanyeho, ikijyanye n'ikizakurikiraho tuzacyumvikanaho. Ukuri ni uko tukibiganiraho byombi”.

    Yakomeje agira ati 'Byaba ari ibyakozwe mbere twabiganiriyeho n'ikizakurikiraho twashyizeho komisiyo ihuriweho, ndetse ni yo izatubwira ibyagezweho muri iyo nama ari nayo tuzaganiriramo ku gikurikiraho. Icyemezo kizafatwa kizamenyekana uwo munsi turi kumwe na bo.'

    Ku rundi ruhande ariko mu cyumweru gishize, Meya Habarurema yari yavuze ko hari inama iteganyijwe yo kwemeza ibyavuye mu kazi ka Komisiyo yari yashyizweho ngo yige byimbitse ku cyakorwa ku Rwibutso rwa Byimana.

    Mugabo Pio umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruhango avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwakomeje kubatera umugongo ku busabe bwo gusanirwa urwibutso

    Ndahimana Joseph avuga ko bifuza ko amateka akomeye yo mu Byimana atazasibangana

    Nzayisenga Anaclet afite umubyeyi we, bakuru be, abana be n'abandi bavandimwe bo mu muryango we baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Byimana

    Urwibutso rwa Byimana rwangiritse bitewe n'isuri ituruka mu bice byegeranye narwo

    r


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-rwa-jenoside-rwabaye-agatereranzamba-mu-ruhango-meya-n-abarokotse