Category: Uncategorized

  • Muhanga: Uzafatwa aha abakiliya inzoga muri restaurant niyo bazaba bari kurya azahanwa –

    Ni itangazo urwo rugaga ruvuga ko rwanditse rubisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ndetse na Polisi ikorera muri ako karere.

    Perezida w’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal, abajijwe icyagendeweho mu gufata uwo mwanzuro yavuze ko babisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse na Polisi.

    Ati “Icya mbere turabanza tukubahiriza amabwiriza, igikurikiraho rero wenda hazabaho kubiganiraho tukareba ngo ‘ese kuri ibyo bisabwa ni iki gikenewe cyangwa se bimeze gute’. Icyangombwa ni ukubanza kubahiriza amabwiriza. Numva rero nimuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere igisubizo kiribuboneke.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortuné, yabwiye IGIHE ko uwo mwanzuro wafashwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuko hari abasigaye bajya kunywera muri restaurant bagasinda bagasabana.

    Yasobanuye ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari abajya muri restaurant nk’abagiye kurya ariko bagerayo bakanywa inzoga bagasinda bagasabana bikaba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati “Twafashe uwo mwanzuro tumaze kubona ko umubare munini w’abo duhana barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari abafite restaurant baba bahinduye utubari. Ikindi ni uko abo dukunze gufata ku mugoroba batinze gutaha baba basinze kandi tuzi ko utubari dufunze, bivuze ko baba banywereye muri restaurant.”

    Yakomeje avuga ko bafashe icyo cyemezo mu gukumira kuko bari bamaze kubona ko umubare w’abandura COVID-19 ukomeje kwiyongera ndetse n’abo iri kwica nabo bari kwiyongera.

    Bahisemo kubuza abafite restaurant gutanga inzoga ku bakiliya kugira ngo bitazagera ku rwego rwo gushyira Akarere kose muri Guma mu Rugo bitewe n’abantu bamwe barenga ku mabwiriza nkana.

    Yagiriye inama abantu ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 bakwiye kwitoza gutwara amafunguro bakayafatira aho bari aho kwicara muri restaurant umwanya munini barya.

    Ati “Abantu nabagira inama yo kugira umuco wo gutwara ibiryo bakabirira aho bari aho kuza kwicara muri restaurant kuko ibihe turimo ntabwo bisanzwe.”

    Yibukije ko ibyemezo bifatwa bigamije gukumira ubwandu bwa COVID-19 bitagamije guhana abaturage cyangwa kubangamira ibikorwa byabo by’iterambere.

    Yavuze ko umuntu ushaka kunywa inzoga ashobora kuyigura akajya kuyinywera iwe mu rugo.

    Yasabye abaturage n’inzego z’abikorera ubufatanye mu gukumira icyorezo cya COVID-19 kibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange, abibutsa ko nigitsindwa ibikorwa bizongera gukomorerwa bigakorwa mu bwisanzure.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatirwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari.

    Ibihano bikunze gutangwa birimo gufunga izo restaurant, guca amande ba nyirazo ndetse no guhana abazifatiwemo abanywa inzoga.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari

    [email protected]


  • Muhanga: Uzafatwa aha abakiliya inzoga muri restaurant niyo bazaba bari kurya azahanwa – #rwanda #RwOT

    Ni itangazo urwo rugaga ruvuga ko rwanditse rubisabwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga ndetse na Polisi ikorera muri ako karere.

    Perezida w'Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal, abajijwe icyagendeweho mu gufata uwo mwanzuro yavuze ko babisabwe n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse na Polisi.

    Ati 'Icya mbere turabanza tukubahiriza amabwiriza, igikurikiraho rero wenda hazabaho kubiganiraho tukareba ngo 'ese kuri ibyo bisabwa ni iki gikenewe cyangwa se bimeze gute'. Icyangombwa ni ukubanza kubahiriza amabwiriza. Numva rero nimuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere igisubizo kiribuboneke.'

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortuné, yabwiye IGIHE ko uwo mwanzuro wafashwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 kuko hari abasigaye bajya kunywera muri restaurant bagasinda bagasabana.

    Yasobanuye ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari abajya muri restaurant nk'abagiye kurya ariko bagerayo bakanywa inzoga bagasinda bagasabana bikaba intandaro y'ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati 'Twafashe uwo mwanzuro tumaze kubona ko umubare munini w'abo duhana barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari abafite restaurant baba bahinduye utubari. Ikindi ni uko abo dukunze gufata ku mugoroba batinze gutaha baba basinze kandi tuzi ko utubari dufunze, bivuze ko baba banywereye muri restaurant.'

    Yakomeje avuga ko bafashe icyo cyemezo mu gukumira kuko bari bamaze kubona ko umubare w'abandura COVID-19 ukomeje kwiyongera ndetse n'abo iri kwica nabo bari kwiyongera.

    Bahisemo kubuza abafite restaurant gutanga inzoga ku bakiliya kugira ngo bitazagera ku rwego rwo gushyira Akarere kose muri Guma mu Rugo bitewe n'abantu bamwe barenga ku mabwiriza nkana.

    Yagiriye inama abantu ko muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 bakwiye kwitoza gutwara amafunguro bakayafatira aho bari aho kwicara muri restaurant umwanya munini barya.

    Ati 'Abantu nabagira inama yo kugira umuco wo gutwara ibiryo bakabirira aho bari aho kuza kwicara muri restaurant kuko ibihe turimo ntabwo bisanzwe.'

    Yibukije ko ibyemezo bifatwa bigamije gukumira ubwandu bwa COVID-19 bitagamije guhana abaturage cyangwa kubangamira ibikorwa byabo by'iterambere.

    Yavuze ko umuntu ushaka kunywa inzoga ashobora kuyigura akajya kuyinywera iwe mu rugo.

    Yasabye abaturage n'inzego z'abikorera ubufatanye mu gukumira icyorezo cya COVID-19 kibasiye u Rwanda n'Isi muri rusange, abibutsa ko nigitsindwa ibikorwa bizongera gukomorerwa bigakorwa mu bwisanzure.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatirwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari.

    Ibihano bikunze gutangwa birimo gufunga izo restaurant, guca amande ba nyirazo ndetse no guhana abazifatiwemo abanywa inzoga.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-uzafatwa-aha-abakiliya-inzoga-muri-restaurant-niyo-bazaba-bari-kurya

  • Kamonyi : Yumvise umugabo we amutukira kuri Telefone n’inshoreke ye ahita atwika inzu babamo #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Muduguru wa Murambi muri kariya Kagari ka Bibungo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare ahagana saa tatu n’igice (21:30) ubwo uyu mugore witwa Agnes yumvise umugabo we Damien ari kuvugana n’undi mugore kuri telephone bamutuka.

    Uyu mugore w’imyaka 53 asanzwe abana na Damien mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ngo ngo basanganywe amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

    Ngo ubwo Damien yavuganaga n’iyo nshoreke ye, yari yaraanguruye ijwi rya Telephone (Loud Speaker/Haut Parleur) atazi ko umugore we amwumva ariko ngo yari yikinze hafi aho yumva ibyo avugana n’iyo nshoreke ye bariho bamutuka.

    Uyu mugore wahise agira umujinya w’umuranduranzuzi, yahise afata ikibiri ahita ashumika inzu babagamo irashya irakongoka n’ibyari biyirimo byose birimo na Moto.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu, yabwiye ikinyamakuru intyoza.com dukesha iyi nkuru ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane dore ko n’umugabo yabyaye abana hanze.

    Uyu muyobozi agira inama abaturage kujya bagaragaza ibibazo nk’ibi hakiri kare kugira ngo inzego z’ubuyobozi zibishakire umuti bitaragera ku rwego rwo guteza ingaruka zikomeye nk’izi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kamonyi-Yumvise-umugabo-we-amutukira-kuri-Telefone-n-inshoreke-ye-ahita-atwika-inzu-babamo

  • Kamonyi: Yatwitse inzu irakongoka nyuma yo kumva umugabo we n'inshoreke bamutuka kuri Terefone #rwanda #RwOT

    Hari kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 ahagana ku I saa tatu n'iminota 20 mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi ubwo umugore witwa Mujawamariya Agnes yumvaga umugabo we Ngaruyintwari Damien ahamagaye inshoreke ye kuri terefone bakamutuka. Bivugwa ko yafashwe n'uburakari niko gufata ikibiriti atwika inzu batuyemo irakongoka, hangirika byinshi.

    Mujawamariya Agnes (watwitse inzu), ni umugore w'imyaka 53 y'amavuko washakanye mu buryo bwemewe n'amategeko na Ngaruyintwari Damien w'imyaka 51 y'amavuko. Inzu yatwitswe igakongoka n'ibiyirimo bigashya byose yari ifatanye n'izindi nzu z'ubucuruzi.

    Moto yahiye irakongoka.

    Imvano y'uyu mujinya watumye Mujawamariya atwika inzu ngo ni amakimbirane anashingiye ku mitungo no gucana inyuma, aho ndetse uyu mugabo we yazindutse ahamagara inshoreke ye kuri terefone, batuka uyu mugore w'isezerano batazi ko abumva kuko bashyize terefone mu ijwi riranguruye( haut parleur ).

    Mu kumva uko umugabo we yavuganaga n'iyi nshoreke bamutuka, bavuga ngo iyo nshoreke niyo nziza, ngo uw'isezerano ntacyo amaze, ngo dore ngako karaje…, ibyo ngo nibyo bishobora kuba byamukozeho, afata ikibiriti atwika inzu ndetse ahita agira ihungabana cyangwa se ihahamuka, akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

    Mu gihe yafataga ikibiriti agatwika inzu, yafashe Matola ayirambika kuri Moto arakongeza, inkongi yaduka ubwo. Mu byangirikiye muri iyi nzu harimo; Moto ifite agaciro k'ibihumbi 600 y'u Rwanda, Matola 2 zifite agaciro k'ibihumbi 80 by'u Rwanda, Igisenge cy'inzu nacyo gifite agaciro nka k'ibihumbi 300 by'u Rwanda cyakongotse ndetse n'imyenda yarimo ifite agaciro kagera mu bihumbi 60 y'Amanyarwanda.

    Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye intyoza.com ko uyu muryango wari usanganwe amakimbirane, ko ndetse umugabo yari yarabyaye abana hanze.

    Avuga kandi ko mu gihe uyu mugore w'inshoreke yavuganaga n'umugabo batazi ko uw'isezerano yumva, hari ibyo yamusabaga maze umugabo amubwiye ko ntabyo afite niko gutangira batuka uyu mugore w'isezerano.

    Gitifu Kubwimana, avuga ko icyo basaba abaturage muri rusange ari ukujya bagaragaza ibibazo hakiri kare, bakegera ubuyobozi bukabagira inama hagashakwa igisubizo cy'ikibazo bitari byagera ubwo haba amakimbirane akururira bamwe mu byago bishobora no kuzamo urupfu n'ibindi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-yatwitse-inzu-irakongoka-nyuma-yo-kumva-umugabo-we-ninshoreke-bamutuka-kuri-terefone/

  • Ba rutahizamu 3 b’abanyarwanda bahaye akazi Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyae Abdul, avuga ko igihe yakinaga muri shampiyona yo mu Rwanda nta rutahizamu wamugoye ku buryo azahora amwibuka, gusa ngo hari abakinnyi b’abanyarwanda bamuhaye akazi.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko abakinnyi bamuhaye akazi barimo Danny Usengimana, Mico Justin na Lague.

    Ati'ntabwo navuga ko hari rutahizamu wanteye ubwoba ariko hari ba rutahizamu beza nagiye mbona. Abanyarwanda navuga Danny[Usengimana], Mico [Justin] na Lague[Byiringiro], bagiye bampa akazi. Gusa hari n’abandi benshi.'

    Uyu mukinnyi yakinnye mu cyiciro cya mbere kuva muri 2012 ubwo APR FC yakuriyemo yamutije mu Isonga ayikinira umwaka umwe, 2013 asubira muri APR FC yakiniye kugeza 2016 ubwo yagurwaga na Rayon Sports yakiniye kugeza 2019 ubwo yerekezaga muri Amerika gukinayo, mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba yarerekeje muri Macedonia.

    Rutahizamu wa APR FC, wakiniye na Police FC, Danny Usengimana ni umwe muri ba rutahizamu beza Rwatubyaye yabonye

    Byiringiro Lague bahuyeigihe gito ariko ngo ni umwe mu bamuhaye akazi

    Mico Justin akinira Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ba-rutahizamu-3-b-abanyarwanda-bahaye-akazi-rwatubyaye-abdul

  • Meddy yavuze icyatumye atihutira kuvuga ku nd… – #rwanda #RwOT

    Byashyize benshi mu rujijo bibaza niba Meddy atarishimiye indirimbo yakoranye na Sat-B mu gihe we yakomeje umurego ashishikariza abantu gukomeza kuyireba ku rubuga rwa Youtube no kuyumva ku mbuga zicururizwaho umuziki hifashishijwe internet.

    'Beautiful' ni imwe mu ndirimbo zakunzwe kuva igisohotse. Iboneka ku ntonde zitandukanye zikorwa n'ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda. Ifite umudiho n'injyana yizihira abari mu rukundo n'abandi badashaka gutana n'umunezero.

    Yasohotse idakorewe amashusho. Ku mpamvu Sat-B aherutse kubwira INYARWANDA ko byatewe n'icyorezo cya Covid-19, kuko aho bateganyaga kuyafatira batari kuhagera bitewe n'ibi bihe Isi irimo byo guhangana n'iki cyorezo.

    Meddy yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yishimiye intera indirimbo 'Beautiful' yakoranye na Sat-B igezeho. Avuga ko azirikana ko hari benshi bibajije byinshi kuri iyi ndirimbo, birimo nk'impamvu atafashije Sat-B kuyamamaza n’ibindi.

    Yavuze ko habayeho kutumvikana na Producer ku buryo bashaka ko ikorwamo. Ati 'Twagize ukutumvina guto na Producer wakoze iyi ndirimbo kubera uburyo twifuzaga gukora, ariko ku ruhande rw'ibyo ntakindi kibazo cyabayeho.'

    Meddy yavuze ko Sat-B ari umuhanzi uca bugufi, umuhanzi ugira kwihangana yigeze ahura nawe mu buzima bwe. Avuga ko amukunda byihariye.

    Yasabye abafana be n'abandi kujya kuri shene ya Youtube ya Sat-B bakiyandikisha, abatarareba iyi ndirimbo nabo bakayireba.

    Meddy kandi yahaye ikaze Sat-B mu muryango w'abahanzi bafite indirimbo zarebwe n’abarenga Miliyoni.

    Sat-B aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ako atewe ishema n'umusaruro wavuye mu ndirimbo yakoranye na Meddy. Iyi ndirimbo yatumye bwa mbere agira indirimbo yarebwe kuri Youtube n'abantu barenga miliyoni.

    Yaciye agahigo!Yabaye iya mbere y’umuhanzi ukorera umuziki i Burundi igejeje Miliyoni imwe kuri Youtube.

    Sat-B uherutse kubwira INYARWANDA, ko hashize hafi imyaka ibiri afashe amajwi (Audio) y'indirimbo yitwa “Beautiful” yakoranye na Meddy, igihe bombi bari mu gihugu cya Tanzania.

    Sat-B yahuye na Meddy nyuma y'uko yari yagiye gukorera indirimbo ze muri Wasafi Records y'umuhanzi Diamond Platnumz.

    Iyi ndirimbo yagombaga kuba yarasohotse mu mpera z'umwaka ushize 2018, ariko hazamo imbogamizi. Umushinga w'iyi ndirimbo wagizwemo uruhare rukomeye na Dj Paulin ari nawe wahuje Sat-B na Meddy.

    Umuhanzi Meddy uherutse gutera ivi, yavuze ko habayeho kudahuza na Producer wakoze iyi ndirimboSat B aherutse kugaragaza akanyamuneza yatewe n’uko indirimbo yakoranye na Meddy yatumye aca agahigo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “BEAUTIFUL” Y’UMUHANZI MEDDY NA SAT-B

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103359/meddy-yavuze-icyatumye-atihutira-kuvuga-ku-ndirimbo-yakoranye-na-sat-b-yaciye-agahigo-103359.html

  • Ali Kiba yagaragaje ko ashyigikiye Umutesi Le… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'umugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, yashyize kuri konti ye ya Instagram amafoto arindwi agaragaza Umutesi Lea uhataniye ikamba rya Miss Rwanda ku nshuro ya mbere.

    Ni amafoto bigaragara ko yafatiwe ku bwogero (Piscine) ya Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Hari n'ifoto igaragara nimero uyu mukobwa atorerwaho kuri murandasi (Internet) no ku butumwa bugufi (SMS).

    Yanditse asaba abafana be n'abakunzi b'umuziki bamurikira ku rubuga rwa Instagram barenga Miliyoni 6 gukora Umutesi Lea. Ati 'Ndabasabye mutore Umutesi Lea. Link yo kumutoreraho iri muri 'Bio' ya konti ya Instagram ye.'

    Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo zirimo 'Infidele' yarengejeho Hashtag igaragaza ko ashyigikiye Umutesi Lea mu mashyi no mu mudiho. Abarenga 200 bibaza byinshi kuri uyu mukobwa ushyigikiwe n'umuhanzi w'umukeba wa Diamond, abandi bavuga ko bamutora ku bwe.

    Hejuru y'ibi, Ali Salehe Kiba [Ali Kiba] yagiye ahajya 'story' kuri Instagram ashyiraho ifoto igaragaza uyu mukobwa na nimero atorerwaho muri Miss Rwanda 2021.

    Umutesi Lea [Leby] ukurikirwa n'abantu basatira ibihumbi bine kuri Instagram, yivuga nk'umukobwa ushyize imbere Imana, Umunyarwandakazi w'umunyamutima uzirikana mu buzima bwe tariki 24 Nyakanga.

    Uyu mukobwa 22 y'amavuko yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Amajyaruguru. Muri iki gihe ari kwiga Kaminuza mu bijyanye n'Ubukerarugendo.

    Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).

    Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.

    Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigeze ahakomeye! Haribazwa abakobwa 20 bazabona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).

    Bizamenyekana tariki 06 Werurwe 2021 guhera saa kumi kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm) LIVE kuri Televiziyo KC2 na shene ya Youtube ya Miss Rwanda Official.

    Umuhanzi Ali Kiba yasabye abantu gukomeza gutora Umutesi Lea uhatanye muri Miss Rwanda

    KANDA HANO UTORE UMUKOBWA USHAKA MURI MISS RWANDA 2021

    Dore Nimero abakobwa batorerwaho:

    1.Akaliza Amanda

    2.Akeza Grace

    3.Akaliza Hope

    4.Dorinema Queen

    5.Gaju Evelyne ahagarariye

    6.Ingabire Esther

    7.Ingabire Grace

    8.Ingabire Honorine

    9.Isaro Rolitha Benitha

    10.Ishimwe Sonia

    11.Kabagema Laila

    12.Kabera Chryssie

    13.Kayirebwa Marie Paul

    14.Kayitare Isheja Morella

    15.Mbanda Godwin Esther

    16.Mugabe Sheilla

    17.Mugabekazi Assouma

    18.Musana Teta Hense

    19.Musango Nathalie

    20.Mutesi Doreen

    21.Muziranenge Divine

    22.Teta Cynthia

    23.Teta Raissa Keza

    24.Ufitinema Berline

    25. Umunyana Divine

    26. Umunyurwa Melisaa

    27.Umutesi Lea

    28.Umutoni Witness

    29.Umutoniwase Sandrine

    30. Umwaliwase Claudette

    31. Umwali Dinah

    32. Uwankusi Nkusi Linda

    33.Uwase Aline

    34.Uwase Kagame Sonia

    35.Uwase Phionah

    36.Uwera Aline

    37. Uwimana Clementine

    Umutesi Lea ushyigikiwe na Ali Kiba ahagarariye Intara y'Amajyaruguru muri Miss RwandaUyu mukobwa ufite nimero 27 mu majwi ari ku mwanya wa kane

    Ali Kiba wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Cinderella’ akunze kugaragaza ko akurikirana ibikorwa byinshi bibera mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103358/ali-kiba-yagaragaje-ko-ashyigikiye-umutesi-lea-muri-miss-rwanda-2021-103358.html

  • Umunyamakuru wa RBA ukunzwe mu myidagaduro yifurije isabukuru nziza y'amavuko umukobwa bitegura kurushinga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Gerard Mbabazi ukorera RBA akaba ari mu bakunzwe cyane mu myidagaduro mu biganiro bitandukanye nka Samedi détente n'ibindi, yifurije isabukuru nziza umukobwa bitegura kurushinga. Ibi Gerard Mbabazi yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye ndetse no ku rukuta rwe rwa instagram.

    Gerard Mbabazi abinyujije kuri story ye ya instagram ye yashyize hanze amafoto ye ari kumwe n'umukobwa benda kurushinga wamenyekanye ku Izina rya Uwase maze ayaherekesha amagambo agira ati ” ” Happy bornday Love, I celebrate you. It's your day”.

    Si ibi gusa kuko Gerard Mbabazi abinyujije no kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Uwase maze akayiherekesha amagambo agira ati: “Isabukuru Nziza UWASE wanjye “.

    Gerard Mbabazi na Uwase bari barateguye kuzakora ubukwe muri Mutarama 2021 gusa kubera ubwiyongere bw'ubwandu bw'icyorezo cya Covid-19 byatumye hasubikwa ibirori, ubukwe bwabo bwabaye busubitswe kugeza igihe ibirori n'ubukwe bizongera gukomorerwa.

    Gerard Mbabazi na Uwase

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-ukunzwe-mu-myidagaduro-yifurije-isabukuru-nziza-yamavuko-umukobwa-bitegura-kurushinga/

  • Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ali Kiba ukomoka muri Tanzania yatangaje ko ashyigikiye umukobwa witwa Umutesi Lea urimo guhatanira irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, Ali Kiba yatunguranye ahishura ko ashyigiye Umutesi Lea mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2021.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ali Kiba yashyizeho amafoto anyuranye y'uyu mukobwa arangije agira ati 'Mutore Lea Umutesi …'

    Uyu mukobwa mu gusubiza Ali Kiba, yagize ati 'Urakoze cyane, mbuze icyo ndenzaho.'

    Umutesi Lea ufite nimero 27 nk'umubare ari gutorerwaho, ni umwe mu bahagarariye Intara y'Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

    Uyu mukobwa w'imyaka 22 yitabiriye irushanwa ry'ubwiza nyuma y'imyaka icumi mukuru we Uwizeye Gentille yitabiriye Miss East Africa Belgique, irushanwa ryabaye mu 2011.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ali-kiba-ahishuye-umukobwa-ashyigikiye-muri-miss-rwanda/

  • Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012 yemeje ko urukundo rwe na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata rwamaze kugera ku ndunduro, Super Manager yamubwiye ko atakagombye kumena amabanga yurugo rwabo ngo abijyane mu itangazamakuru.

    Mu kiganiro the Choice live gica kuri Isibo Tv, Super Manager ukunze kuvuga ibintu yabigize urwenya, yasabwe kugira icyo avuga kuri iyi couple yakanyujijeho, gusa bikaza kurangira batandukanye,maze abanza kubahumuriza ,avuga ko bihangana kuko ntakundi byari kumera ,ati:'niko zubakwa ntakundi ,bihangane'.

    Super Manager yakomeje avuga ko bitari ngombwa ko ibyurugo rwabo babishyira mu itangazamakuru. Ati:'ubundi simba nshaka kuvuga kuby'urugo rw'abandi,ariko njyewe mbona bitari bikwiye ko uriya Aurore abishyira hanze,hari ibintu byo mu ngo ndani tudakwiye kuvuga rwose.Buriya bari kumubaza ntagire icyo abitangazaho'.

    Kanda hano hasi urebe video irambuye ya Super Manager:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibya-miss-aurore-na-egide-noneho-super-manager-arabihuhuye/