Category: Uncategorized

  • Filime Ejo si kera irimo abakinnyi bakomeye… – #rwanda #RwOT

    Iyi filime y'uruhererekane igaragaramo abakinnyi bakunzwe mu Rwanda barimo nka Mama Nick na Nana bakina muri filime City Maid, Niyitegeka Gratin uzwi nka Papa Sava [Seburikoko] n'abandi benshi.

    Igitekerezo cyo gutangiza ibi biganiro cyaje muri iki gihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19, aho Imbuto Foundation itabasha kugera ku bagenerwabikorwa bayo nk'uko bisanzwe kandi bakaba bakeneye kubona amakuru yizewe ku ngingo zitandukanye.

    Isabelle Kalisa Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima muri Imbuto Foundation aherutse kubwira INYARWANDA ati 'Kubera ko bitari gushoboka ko tubageraho kubera ibihe turimo niyo mpamvu twifuje gukoresha uburyo bwatuma babona ayo makuru mu buryo bworoshye. '

    Isabelle yavuze ko iki kiganiro kizajya kivuga ku ngingo zitandukanye; ubuzima bw’imyororokere, ibyiza byo gutinyuka kuganira hagati y'abana n'ababarera, kuboneza urubyaro, imbonezamikurire y’abana bato, kwihangira imirimo mu rubyiruko, byose bigamije kubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye.

    'Ejo si Kera' ni uruhererekane rw’ibiganiro, ikinamico na filime bigamije guhugura umuryango ku bijyanye n’imibereho myiza, byateguwe na Imbuto Foundation, Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, LODA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), bikazanyuzwa kuri Radio na Televiziyo zitandukanye.

    Ibiganiro, ikinamico na filime bigize 'Ejo si Kera' bizibanda ku mibanire myiza y’umuryango, kuboneza urubyaro, ubuzima bw’imyororokere, akamaro ko kugirana ibiganiro hagati y’abana n’ababarera, imbonezamikurire y’abana bato n’ibindi bifasha umuryango kugira imibereho myiza.

    Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bagihanganye n'icyorezo cya COVID-19 'Ejo si Kera' yatekerejwe nka kimwe mu bisubizo byafasha Abanyarwanda gukomeza kubona amakuru no kwiyungura ubumenyi ku ngingo zitandukanye hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga.

    Ikiganiro 'Ejo si kera' kuri Radio mukigezwaho na Ismaël Mwanafunzi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru. Ndetse ibi biganiro biraboneka ku mbuga zirimo Youtube.

    Uretse filime hari n'ibiganiro 'Ejo si kera' bitambuka kuri Radio Rwanda: Ku wa 1, 18h15; RC Musanze: Ku wa 2, 20h, RC Huye: Ku wa 3, 18h40, RC Nyagatare: Ku wa 3, 20h, RC Rubavu: Ku wa 4, 18h45, Energy Radio: Ku wa 4, 19h50, Radio 1: Ku wa 5, 20h na RC Rusizi: Ku wa 6, 18h50.

    Filime 'Ejo si kera' ya Imbuto Foundation igiye gutangira guca kuri Televiziyo

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME “EJO SI KERA” YA IMBUTO FOUNDATION

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103360/filime-ejo-si-kera-irimo-abakinnyi-bakomeye-igiye-gutangira-guca-kuri-televiziyo-103360.html

  • Kamonyi: Umugore yafuhiye umugabo, umujinya uwutura inzu arayishumika –

    Uwo mugore w’imyaka 53 y’amavuko yari asanzwe abana byemewe n’amategeko n’umugabo we w’imyaka 51 mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Bibungo bafitanye abana bane babyaranye.

    Gusa uwo mugabo yari afite undi mugore w’inshoreke utuye hafi aho babyaranye abana batatu. Uko kugira inshoreke byatumaga agirana amakimbirane n’umugore we w’isezerano.

    Bivugwa ko ngo mu gitondo cyo ku wa 24 Gashyantare 2021 uwo mugabo yari mu rugo iwe yanika imyumbati noneho iyo nshoreke iramuhamagara atangira kuganira nayo yisanzuye atazi ko umugore we w’isezerano ari hafi aho.

    Baganiriye telefone y’umugabo iri mu ijwi riranguruye (haut-parleur) bituma umugore w’isezerano yumva ibyo bavugana byose bimutera umujinya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko hari ibyo inshoreke yasabaga uwo mugabo arabimwemerera ndetse bagera n’aho batuka umugore w’isezerano.

    Ati “Hari ibyo yamusabaga kuri telefone baraganira n’uwo mugore w’inshoreke, niba ari amafaranga yamusabye ariko bari bafite n’ibijyanye n’amasambu ngo yashakaga kumuha, noneho mu gihe barimo kuganira umugore w’isezerano ahita agira umujinya yinjira mu nzu afata matela ebyiri azishyira kuri moto asakuza cyane aratwika.”

    Umugore amaze kubitwika ngo yasohotse asakuza cyane, umugabo we abibonye aratabaza abantu barahurura bagerageza kuzimya biranga kubera ko moto yari irimo essence.

    Ibyangiritse muri iryo twika ni inzu bari batuyemo, moto ifite agaciro ka 600.000 Frw yahiye igakongoka, matelas ebyiri za 80.000 Frw, igisenge cy’inzu cya 300.000 Frw n’imyenda ifite agaciro ka 60.000 Frw.

    Ibyo bikimara kuba umugore yari ameze nk’umuntu wahungabanye bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Migina akaba ari naho yaraye kuko ari gukurikiranywa n’abaganga.

    Kubwimana yavuze ko n’ubwo muri iyi minsi nta kibazo kidasanzwe bari bafitanye, mu myaka yashize bigeze kugirana amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

    Yagiriye inama abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya bagera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura kugira ngo atabyara ibyaha.

    Amafoto y’uburyo iyi nzu yahiye

    [email protected]


  • Mu mezi 4 Polisi y’u Rwanda imaze kwirukana abapolisi 380 #rwanda #RwOT

    Mu birukanywe, higanjemo abari bafite ipeti ryo hasi rya Corporal mu gihe 104 bari bafite ipeti rya Seargent naho 18 bakaba bari bafite ipeti rya Senior Seargent.

    Iyirukanwa ry’aba bapolisi, rikubiye mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri iheruka guterana tariki 16 Gashyantare 2021.

    Ikinyamakuru Igihe kivuga ko abapolisi 146 mu birukanywe, bazize imyitwarire idakwiye naho abagera muri 240 bakaba barazize ibibazo binyuranye nko guta akazi no kuba baratanze amakuru atari yo ubwo binjiraga mu gipolisi.

    Mu kiganiro cy’amashusho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kugirana na UKWEZI TV, yavuze ko ubusanzwe abapolisi bagira amahame agenga imyitwarire yabo ku buryo utannye akayarengaho aba agomba kubiryozwa.

    Icyo gihe yagize ti 'Mujya mwumva ko iyo umwaka ushize hari abapolisi bagenda birukanwa baba bitwaye nabi tukabatangaza. Bariya hafi 70% ni ababa bakoze amakosa ajyanye n’imyitwarire [discipline].'

    Yavuze ko Umupolisi ashobora icyaha akanajyanwa mu nkiko zikaba zamugira umwere ariko 'kuko ikosa yakoze ryagaragaje nabi Polisi, akaza Polisi igakurikiza amabwiriza ngengamyitwarire yayo ikareba amakosa wakoze kuko afite n’ibihano, niba bijyanye no gufungwa amezi abiri, cyangwa atatu cyangwa kwirukanwa ukaba wakwirukanwa kimwe nuko ushobora gukora iryo kosa rya discipline ukaba wakwirukanwa utiriwe ujya mu rukiko.'

    Avuga ko abaturage bakwiye kumenya ibi, ku buryo mu gihe hari umupolisi umuhohoteye agomba kubiryozwa.

    Ati 'Ariko n’abapolisi ubwabo bumve ko kizira kikazizirizwa kurenganya umuturage ushinzwe kurinda n’ibye.'

    Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda hagashyirwaho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryacyo, humvikanye Abapolisi bagiye bakoresha imbaraga z’umurengera mu gufasha abaturage kuyubahiriza.

    Mu kwezi k’Ukuboza 2020, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yashyize hanze raporo igaragaza ibyabangamiye uburenganzira bwa muntu mu iyubahirizwa rya ziriya ngamba. Iyi raporo yavuze ko hari abaturage bane bishwe n’abapolisi.

    Muri kiriya kiganiro, CP Kabera yavuze ko bariya bapolisi babibajijwe ariko ko kandi babikoraga mu izina ryabo, batabaga babitumwe n’urwego bakorera.

    Ariko kandi ngo nta n’umuturage ukwiye kunaniza umupolisi uri mu kazi, kuko iyo abikoze na we yitabaza ibikoresho afite nk’amapingu ariko akirinda kumukubita.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-mezi-4-Polisi-y-u-Rwanda-imaze-kwirukana-abapolisi-380

  • DRC : Uwasinye Itangazo ryemezaga igitero cya FDLR cyahitanye Ambasaderi yirukanywe #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohotse tariki 22 Gashyantare ubwo Ambasaderi Luca Attanasio yari amaze kurasirwa mu gitero cyabereye hafi y’i Goma, ryagaragazaga ko ryashyizweho umukono na Bulakali Mululunganya Aristide wari Umuyobozi wungirije mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare, Minisiteri y’Umutekano yasohoye itangazo rihagarika Bulakali Mululunganya Aristide ngo kuko yatanze ririya tangazo mu binyamakuru by’imbere no binyamakuru mpuzamahanga kandi atabifitiye ububasha.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’uwungirije Minisitiri w’Umutekano Innocent Bokele, rivuga ko Bulakali Mululunganya Aristide yasinye ririya tangazo kandi akaritangaza mu izina rya Minisitiri w’Umutekano.

    Iyicwa rya Ambasaderi Luca Attanasio, ryakurikiwe na byinshi birimo ririya tangazo ryavugaga ko kiriya gitero ari icy’umutwe w’abarwanyi wa FDLR na wo wakigaramye uvuga ko udashobora gukora igikorwa kigayitse nka kiriya.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Butaliyani na yo yasohoye itangazo ishinja inzego za DRC uburangare bwo kudacunga umutekano ndetse rinashinja Perezida Felix Tshisekedi imbaraga nke.

    Perezida Felix Tshisekedi washyizeho itsinda ryo gukora iperereza kuri kiriya gitero cyahitanye Ambasaderi Luca Attanasio, yanohereje intumwa yihariye mu Butaliyani ikubiyemo ubutumwa bwe kuri ruriya rupfu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Uwasinye-Itangazo-ryemezaga-igitero-cya-FDLR-cyahitanye-Ambasaderi-yirukanywe

  • Centrafrique: Ibirindiro bya Bozizé byafashwe #rwanda #RwOT

      Minisitiri w'intebe wa Centrafrique yavuze ko ingabo z'iki gihugu zafashe umujyi wa Bossangoa mu burengerezuba, ahari ibirindiro by'uwahoze ari Perezida François Bozizé.

    Bozizé ashinjwa kuyobora inyeshyamba zatangiye kurwanya Leta mu mezi macye ashize zigafata aharuta kimwe cya kabiri cy'igihugu.

    Minisitiri w'intebe Firmin Ngrebada yanditse kuri Facebook ati: 'Ndashima cyane ko ingabo zacu n'inshuti zazo zafashe umujyi wa Bossangoa uyu munsi'.

    'Inshuti zazo', yasobanuraga abasirikare b'u Rwanda n'Uburusiya baje gufasha ingabo za Leta ya pereizda Archange Touadera guhangana n'inyeshyamba zishyigikiwe na Bozizé.

    Bossangoa iherereye kuri 280Km mu majyeruguru ashyira uburengerazuba uvuye mu murwa mukuru Bangui.

    Bozizé wahakanye ko ari we ugenzura izo nyeshyamba, ariko akemera ko azishyigikiye, yahunze iki gihugu mu 2013 nyuma yo kuvanwaho n'inyeshyamba zishingikirije idini ya Islam.

    Yagarutse mu gihe kirenga umwaka gishize ngo yiyamamarize amatora yo mu kwezi kwa 12, ariko yangiwe kwiyamamaza kuko aregwa ubwicanyi n'iyicarubozo. Kugeza ubu aho Bozizé aherereye ntabwo hazwi.

    Nkuko impanuro.rw dukesha iyi nkuru BBC ivuga ko Leta y'iki gihugu iri kwisubiza ibice byinshi byari byarigaruriwe n'inyeshyamba.

    Amakuru avuga ko inyeshyamba zikomeza kugerageza gufunga umuhanda mukuru uhuza umurwa mukuru Bangui na Cameroun ari nawo ucamo ibikenerwa by'ibanze bijya mu murwa mukuru.

    Umwe mu bategetsi bakuru muri Centrafrique yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko 'imirwano igikomeje ariko inyeshyamba zacitse intege, kandi ziri guhunga'.

    Tariki 17 z'uku kwezi, leta yatangaje ko 'yabohoje bisesuye' umujyi wa Bambari, umujyi wa gatanu munini, ikanafata abarwanyi benshi. Nyuma yagiye ivuga ko yambuye n'utundi duce abo barwanyi.

    Umuryango w'abibumbye uvuga muri iki gihugu abantu bagera kuri miliyoni 2.8 bakeneye ubufasha bw'ibanze kuko bashegeshwe n'intambara.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/25/centrafrique-ibirindiro-bya-bozize-byafashwe/

  • Ni irihe somo twakwigira kuri Abigayili, umugore wari umunyabwenge muri iki gihe? #rwanda #RwOT

    Yari umugore wa Nabali, umugabo wari umukire ariko akaba n’umunyamwaga. Abigayili we yari mwiza, akicisha bugufi, akaba umunyabwenge kandi yakundaga Uwiteka.—1 Samweli 25:3.

    Yakoze iki?

    Abigayili yakoresheje ubwenge n’ubushishozi kugira ngo arinde umuryango we kugerwaho n’akaga. We n’umugabo we Nabali, bari batuye mu gace Dawidi wari kuzaba umwami wa Isirayeli, yari yarahungiyemo.

    Igihe Dawidi n’ingabo ze bari mu buhungiro, barindaga imikumbi ya Nabali kugira ngo abajura batayiba. Umunsi umwe Dawidi yohereje intumwa kwa Nabali gusaba ibyokurya, ariko Nabali ababwira nabi kandi yanga kubibaha. Ibyo byarakaje Dawidi cyane. We n’ingabo ze bahise biyemeza kwica Nabali n’abagabo bo mu rugo rwe bose.—1 Samweli 25:10-12, 22.

    Abigayili akimara kumenya ibyo umugabo we yakoze, yahise agira icyo akora adatindiganyije. Yahaye abagaragu be ibyokurya ngo babishyire Dawidi, kandi na we arabaherekeza kugira ngo amusabe imbabazi (1 Samweli 25:14-19, 24-31).

    Dawidi abonye izo mpano bamuzaniye, akabona ukuntu Abigayili yicishije bugufi kandi agatega amatwi inama irangwa n’ubwenge yamugiriye, yahise abona ko Uwiteka yakoresheje Abigayili kugira ngo atica Nabali n’abo mu rugo rwe (1 Samweli 25:32, 33). Nyuma y’igihe Nabali yaje gupfa maze Abigayili aba umugore wa Dawidi.—1 Samweli 25:37-41.

    Ni irihe somo twavana kuri Abigayili?

    Nubwo yari mwiza kandi akaba n’umukire, ntiyigeze abona ko yari umuntu udasanzwe ahubwo yaciye bugufi. Yaharaniraga amahoro kandi yemeye gusaba imbabazi, yewe yigerekaho icyaha takoze. Yakemuye ikibazo cyari gikomeye atuje, akoresha ubushishozi, ubutwari n’ubwenge.

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-irihe-somo-twakwigira-kuri-Abigayili-umugore-wari-umunyabwenge-muri-iki-gihe.html

  • Abapolisi 386 birukanwe mu kazi mu mezi ane –

    Icyemezo cyo kwirukana aba bapolisi cyasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Gashyantare uyu mwaka.

    Mu bapolisi birukanwe, 18 bari bafite ipeti rya senior sergeant, 104 bafite ipeti rya sergeant mu gihe abandi bari bafite ipeti rya corporal ndetse n’abapolisi bato.

    Uyu mubare ukubye hafi inshuro esheshatu uw’abapolisi bari birukanywe hagati ya Mutarama na Ukwakira umwaka ushize.

    N’ubwo nta mpamvu iramenyekana yirukanishije aba bapolisi, iteka rya Minisitiri ryabirukanye rishingiye ku ngingo ya 69 na 70 za sitati yihariye igenga Polisi y’u Rwanda, igaruka ku kwirukanwa mu gipolisi nta nteguza ndetse no kwirukanwa mu buryo bwa burundu.

    Bikekwa ko 146 mu bapolisi birukanwe bazize amakosa y’imyitwarire, mu gihe abandi 240 birukanwe nta nteguza bashobora kuba barataye akazi, baratanze amakuru atari yo mu gihe cyo kwinjira mu gipolisi, kuba babuzwa n’itegeko gukomeza imirimo yabo cyangwa se bakaba batarazamuwe mu ntera inshuro ebyiri zikurikiranya.

    Uku kwirukana abapolisi biri muri gahunda ngari y’urwo rwego yo gukomeza kubaka polisi ikora kinyamwuga kandi itarangwamo ruswa.

    Ruswa ni kimwe mu bikomeje kwanduza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda kuko uru rwego, muri raporo zitandukanye, rukunze kuza mu za mbere zakira ruswa nyinshi kurusha izindi.

    Raporo ya Transparency International Rwanda iheruka, yongeye kugaragaza polisi nka rumwe mu nzego zakira ruswa nyinshi kurusha izindi muri rusange.

    Ibi bikorwa kandi bishobora kuba byariyongereye muri ibi bihe bya Covid-19, ubwo abenshi birindaga ibihano byashyizweho ku bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagahitamo gutanga ruswa kuri polisi aho gutanga amande agenwa n’itegeko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa muri TI Rwanda, Appollinaire Mupiganyi, yabwiye Rwanda Today ko abaturage bahitagamo gutanga ruswa aho kwishyura amande.

    Yagize ati “N’ubwo kutagira amabwiriza ahamye y’uburyo bwo kwishyuza amande biri mu byateje ikibazo, ubusanzwe abantu macye binyuze muri ruswa kurusha uko bakwishyura amande asabwa. Rero turashishikariza abantu kubaha amabwiriza yashyizweho, bagomba kugira ishyaka ryo kurega abapolisi basanzwe muri izi ngeso”.

    Muri raporo ya Transparency International igaragaza uko ibihugu birutana mu guhangana na ruswa ku Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’amanota 54%, rukaba ari cyo gihugu cyonyine mu Karere gifite amanota ari hejuru y’impuzandengo ku rwego rw’Isi, kuri ubu ari kuri 43%.

    Mu bindi bihugu byo mu Karere, Tanzania yagize amanota 38%, Kenya igira 31%, Uganda igira 27% mu gihe u Burundi bwagize 19% naho Sudan y’Epfo ni cyo gihugu cya kabiri kirangwamo ruswa nyinshi ku Isi, nyuma ya Somalia.

    Abapolisi 386 barirukanwe

  • Gaz Méthane icukurwa mu Kivu igiye kwifashishwa mu guteka –

    Muri Gashyantare 2019 ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa Gasmeth Energy, yo gucukura iyo gaz ndetse ikayitunganya ikifashishwa mu guteka, mu nganda ndetse no mu binyabiziga.

    Ayo masezerano afite agaciro ka miliyoni 400$ (asaga miliyari 394 Frw), yateganyaga ko mu myaka ibiri azaba yamaze kuzuzwa, iyo gaz igatangira gukoreshwa.

    Ni umushinga witezweho kugabanya ibikomoka kuri peteroli igihugu gitumiza hanze, cyane ko uburyo izakoreshwamo nimara gutunganywa izaba ishobora kubisimbura; ndetse igafasha muri gahunda yo kurengera ibidukikije hagabanywa ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu ngo no mu nganda.

    Umuyobozi wa Gasmeth Energy, Stephen Tierney, yabwiye The New Times ko ikoreshwa rya gaz yatunganyijwe rizatangira mu mpera za 2022, mu gihe nta zindi mpinduka z’ubukana bw’icyorezo cya Coronavirus zaba zibayeho ngo zitume ibikorwa byongera guhagarikwa.

    Yatangaje ko inyigo y’umushinga n’ingaruka ushobora kugira ku bidukikije n’ubuzima bw’abantu yamaze gukorwa, ku buryo “umushinga wose uzaba wararangiye icyo gihe.”

    Tierney yavuze ko ubu hari gushyirwa ingufu mu gufatanya na Guverinoma kugirana amasezerano n’abakiliya [bazagurishwa iyo gaz].

    Yakomeje ati “Turateganya ko hafi kimwe cya kabiri cy’isoko rya gaz kizaba ari ikoreshwa mu butetsi bwo mu ngo.”

    Si mu ngo gusa, ahubwo n’ahandi hose hakoreshwa inkwi n’amakara mu butetsi nko mu bigo by’amashuri, ibigo by’abapolisi n’iby’abasirikare, mu magereza n’ahandi birashoboka iyo gaz izakoreshwa.

    Uretse kugabanya iyangirika ry’ibidukikije, izanafasha muri gahunda u Rwanda n’Isi muri rusange byihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Gasmeth yasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano y’imyaka 25 yo gucukura mu kiyaga cya Kivu meterokibe zigera kuri miliyoni 40 za Gaz Méthane ku munsi.

    Biteganyijwe ko uwo mushinga uzabasha kugeza gaz mu ngo ziri hagati y’ibihumbi 300 na 400 hashingiwe ku ikoreshwa mu butetsi kugeza ubu.

    Mu mpera za 2022, Gaz Méthane icukurwa mu Kivu izaba yaratangiye gukoreshwa mu guteka

  • Imfungwa zapfiriye mu mvururu muri Gereza enye zo muri Equateur zageze kuri 79 #rwanda #RwOT

    Imibare y'imfungwa zapfiriye mu midugararo/imvururu mu mabohero/gereza 4 yo muri Equateur kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyantare 2021 yageze kuri 79. Imiryango yabo irimo gusaba ibice by'imibiri y'ababo baciwe ibihimba by'imibiri n'abandi batwitswe.

    Ku musi wa kabiri, ubuyobozi bw'amagereza muri Equateur bwavuze ko bwasubiye kugenzura ayo magereza ane yabereyemo imigumuko/imvururu, arimo imfungwa zirenga bibiri bya gatatu by'abafunzwe mu gihugu cyose.

    Ubutegetsi bw'amagereza buvuga ko abafungwa 37 bapfiriye muri gereza ebyiri mu burengero/uburengerazuba bw'Umujyi wa Guayaquil, 34 bicirwa mu mujyi wa Cuenca mu majyepfo, abandi umunani bapfira hagati mu gihugu.

    Perezida Lenin Moreno, yategetse Minisitiri w'ingabo gukora umukwabu w'abafungwa batunze ibirwanisho, amasasu hamwe n'ibiturika mu magereza y'igihugu. Yavuze ko imidugararo yo ku musi wa kabiri hagati y'abafungwa yakozwe n'abo yise udutsiko/imitwe y'abicanyi.

    Mu mwaka ushize nkuko VOA ibitangaza, yashyizeho imisi 90 y'ibihe bidasanzwe kugira ngo aturishe kandi ashyire ku murongo imitwe y'imfungwa zicana hagati yazo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/imfungwa-zapfiriye-mu-mvururu-muri-gereza-enye-zo-muri-equateur-zageze-kuri-79/

  • Centrafrique : RDF ifatanyije n’izindi ngabo bagaruje ahari ibirindiro bya Bozizé #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwigarurira uyu mujyi wa Bossangoa, ntihazwi aho François Bozizé aherereye dore ko aha ari ho hari ibirindiro bye.

    Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko imirwano yo kubohoza kariya gace ikomeje ariko ko inyeshyamba zacitse intege kandi zikaba ziri guhunga ku buryo uriya mujyi usa nk’uwamaze gufatwa.

    Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrebada yatanze ubutumwa ashimira ingabo z’Igihugu cye zafatanyije n’inshuti zazo mu mu kugaruza kariya gace.

    Kuva mu mpera za 2020, muri Centrafrique hari ingabo z’u Rwada n’iz’u Burusiya zagiye kubungabunga umutekano wari utangiye kuba mubi kuko inyeshyamba zari zikomeje kotsa igitutu ngo ziburizemo amatora y’umukuru w’Igihugu.

    Kariya gace kagaruwe n’ingabo z’Igihugu kaje kiyongera ku tundi tumaze kuvanwamo inyeshyamba nk’umujyi wa Bambari usanzwe uri no mu mijyi minini muri kiriya gihugu.

    Kugeza ubu habarwa abantu bagera kuri miliyoni 2.8 bakeneye ubufasha bw’ibanze kuko bashegeshwe n’intambara imaze iminsi muri kiriya gihugu.

    Mu mpera za Mutarama 2021, muri Angola habaye inama y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yari yanatumiwemo Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique kugira ngo bigire hamwe ikibazo cy’umutekano uri mu gihugu cye.

    Iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, yanzuye ko hakwiye kubaho ibiganiro by’amahor hagati y’ubuyobozi n’abatavuga rumwe na bwo kugira ngo bahoshe biriya bibazo bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Centrafrique-RDF-ifatanyije-n-izindi-ngabo-bagaruje-ahari-ibirindiro-bya-Bozize